Blog

  • Rayon Sports yatsinze Bugesera FC ifata umwanya wa kabiri #rwanda #RwOT

    Igitego kimwe rukumbi cya Bugingo Hakim yatsinze Bugesera FC, cyafashije Rayon Sports gutahukana intsinzi ya 1-0 irara ku mwanya wa kabiri ku rutonde rwa shampiyona.

    Wari umukino ubimburira indi y’umunsi wa 12 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w’imikino wa 2023-24 aho Rayon Sports yasabwaga gutsinda igahita irara ku mwanya wa 2.

    Hakiri kare ku munota wa 4, Musa Esenu yabonye umupira mwiza ku burangare bw’ubwugarizi bwa Bugesera FC ariko ateye mu izamu ukubita igiti cy’izamu.

    Ku munota wa 12 Youssef Rharb yahaye umupira mwiza Bugingo Hakim arawuzamukana arangije atera ishoti rikomeye maze umupira uruhukira mu izamu, biba bibaye 1 cya Rayon Sports.

    Ku munota wa 18, Youssef yahawe umupira maze awinjirana mu rubuga rw’amahina ariko ateye mu izamu umunyezamu awushyira muri koruneri itagize icyo itanga.

    Ku munota wa 36, Gilbert yateye umupira ugoranye mu izamu rya Rayon Sports ariko Simon Tamale arirambura awukuramo.

    Ku munota wa 43, Bugesera FC yabonye penaliti ku ikosa Serumogo Ali yari akoreye kuri Vincent Adams wa Bugesera FC ariko Elijah ayiteye umunyezamu Simon Tamale ayikuramo. Amakipe yombi yagiye kuruhuka ari 1-0.

    Rayon Sports yatangiranye imbaraga igice cya kabiri, ku munota wa 54 Muhire Kevin yahinduye umupira mwiza imbere y’izamu, Ojera awuteye mu izamu awushota Mvuyekure Emmanuel ujya hanze y’izamu.

    Ku munota wa 60, umunyezamu wa Bugesera FC yarokoye ikipe ye akuramo umupira ukomeye wari uvuye kuri kufura yari itewe na Kalisa Rashid.

    Bugesera FC yakomeje gushaka igitego cyo kwishyura ariko biranga. Rayon Sports yahuhije uburyo bwabazwe ku munota wa 74 ubwo umunyezamu kuragamo umutwe wa Esenu ukomeye, yongeye guhusha ikindi gitego ari wenyine ku munota wa 78, ku munota wa 80 Rashid na we yisanze mu rubuga rw’amahina ariko agiye gutera mu izamu bawushyira muri koruneri itagize icyo itanga. Umukino urangira ari 1-0.

    Gutsinda uyu mukino, Rayon Sports yahise ifata umwanya wa kabiri ku rutonde n’amanota 23 inganya na Musanze FC ya kabiri itarakina umukino w’umunsi wa 12 ni mu gihe urutonde ruyobowe na APR FC ifite 25.

    Gahunda y’umunsi wa 12

    Ku wa Gatanu tariki ya 1 Ukuboza 2023

    Rayon Sports 1-0 Buesera FC

    Ku wa Gatandatu tariki ya 2 Ukuboza

    Musanze FC vs Gorilla FC
    Police FC marines FC
    Kiyovu Sports vs APR FC
    Sunrise FC vs Gasogi United
    Etoile del’Est vs Amagaju

    Ku Cyumweru tariki ya 3 Ukuboza 2023

    AS Kiali vs Mukura VS
    Muhazi United vs Etincelles FC

    Bugingo Hakim yahesheje intsinzi Rayon Sports

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/rayon-sports-yatsinze-bugesera-fc-afata-umwanya-wa-kabiri

  • Ibyishimo nibyose! Ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi inyagiye Sudan ibura aho kugama – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ikipe y'igihugu y'u Rwanda y'abatarengeje imyaka 18 yanyagiye Sudani ibitego 3-0 mu mikino ya CECAFA irimo kubera muri Kenya ihita igera muri 1/2.

    Uyu munsi ni bwo hakinwe umunsi wa nyuma w'itsinda A rya CECAFA U18 irimo kubera muri Kenya aho u Rwanda rwasabwaga gutsinda kugira ngo rugere muri 1/2.

    U Rwanda rwatangiye umukino ubona ko rurema amahirwe menshi ariko runanirwa kuyabyaza umusaruro aho harimo nk'amahirwe yo kumunota wa 32 Iradukunda Pascal yananiwe kubyaza umusaruro.

    Nyuma yo guhererekanya neza, abakinnyi b'u Rwanda baje kubona igitego cya mbere ku munota wa 37 cyatsinzwe na Ndayishimiye Didier. Bagiye kuruhuka ari 1-0.

    Abasore b'u Rwanda bakomeje gushaka ikindi gitego baza no kukibona ku munota wa 63 cyatsinzwe na kapiteni Hoziyana Kennedy nyuma y'ikosa ryari rimaze gukorerwa Ndaysihimiye Didier.

    Nyuma y'uko ku munota wa 74 ateye mu izamu ariko umupira ugakubita umutambiko w'izamu, Irakoze Jean Paul wari winjiye mu kibuga asimbura Sibomana Sultan Bobo, yaje gutsindira Amavubi igitego cy'agashinguracumu ku munota wa 84. Umukino warangiye ari 3-0.

    Undi mukino wo muri iri tsinda, Kenya yatsinze Somalia 4-1. Kenya yazamutse iyoboye itsinda n'amanota 9, Amavubi amanota 6, Somalia 3 na Sudani yasoje n'ubusa.

    Muri 1/2 Kenya yabaye iya mbere izahura n'iya kabiri mu itsinda B rizakina ejo ni mu gihe u Rwanda ruzahura n'iya mbere mu itsinda A.

    Source : https://yegob.rw/ibyishimo-nibyose-amavubi-anyagiye-sudan-ibura-aho-kugama/

  • Pasiteri Karamuka Frodouard na Pasiteri Mazimpaka Janvier batawe muri yombi hamwe n’abandi bantu babiri – YEGOB #rwanda #RwOT

    Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwafunze abantu bane, barimo abapasiteri babiri ari bo Karamuka Frodouard na Mazimpaka Janvier, bakurikiranyweho gukora no gukoresha inyandiko mpimbano.

    Iperereza rirakomeje mu gihe abakekwaho icyaha bafungiye kuri station za RIB za Remera, Kimihurura na Kicukiro mu gihe dosiye yabo iri gutunganywa ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

    Source : https://yegob.rw/pasiteri-karamuka-frodouard-na-pasiteri-mazimpaka-janvier-batawe-muri-yombi-hamwe-nabandi-bantu-babiri/

  • Mu Rwanda hageze ADLIFE, uburyo burinda uburi… – #rwanda #RwOT

    Ni uburibwe bumara iminsi itandukanye bitewe n'umuntu ku wundi aho usanga bibangamira ubuzima bwabo n'imyitwarire isanzwe. Hari abasiba akazi cyangwa ntibagire imirimo babasha, bakaribwa cyane kugeza ku kwirirwa mu buriri, kunanirwa kurya n'ibindi bimenyetso ubundi biranga abarwayi. Nyamara mu gihe kujya mu mihango byakabaye ibintu bisanzwe ku buzima.

    Iyi mihangayiko n'ibibazo abari n abategarugori bagira muri ibyo bihe usanga bamwe bakoresha imiti y'ibinini bitandukanye bishobora kugira n'ingaruka ku buzima bwabo, ni byo byatumye abahanga batekereza ku cyafasha mu kurinda ubwo bubabare, maze havumburwa 'AdLife Period Pain Relief Pads' uburyo bwo kugabanya ububabare mu gihe cy' imihango.


    AdLife ni agakoresho gateguranywe ubuhanga, gakoreshwa mu gihe cy' imihango. Bagakoresha bakomeka ku nda yo hasi bakakambariraho bikakabarinda kugira uburibwe n'ibindi bibazo bidasanzwe bagiraga muri ibyo bihe.

    Aka gakoresho kamamaye mu bihugu by' amahanga ubu kamaze kugera no mu Rwanda kazanywe na Ahupa Business Network Ltd, ikigo kimenyerewe mu bucuruzi bw' ibikoresho nkenerwa mu buzima bwa buri munsi.

    Mu kiganiro cyihariye twagiranye n' umuyobozi wa Ahupa Business Network Ltd ,Bwana Ahmed Uwera Pacifique  yadusobanuye icyabateye kuzana bene bino bikoresho..

    Uyu muyobozi avuga ko intego yabo ari uguha abagore ubushobozi binyuze mu kubegereza  ibikoresho bibafasha mu gihe cy’imihango, bigatuma bagira ubuzima bwiza.

    Uyu muyobozi yakomeje agira ati: “Ibikoresho byo kugabanya ububabare mu gihe cy’imihango bya AdLife byatoranyijwe neza bitewe n’ubushobozi n’ubuziranenge bwabyo, bigamije kugira akamaro ku buzima bw’abagore bo mu Rwanda”.

    Kuri ubu AdLife Period Pain Relief Pads ziraboneka ku rubuga rwa www.ahupa.store ,mu mafarumasi atandukanye no mu maguriro yo mu Rwanda hose.        

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/137135/mu-rwanda-hageze-adlife-uburyo-burinda-uburibwe-mu-gihe-cy-imihango-137135.html

  • Ukuri ku mafoto y’umuhanzi Chriss Eazy ateruwe n’undi mugabo, icyo umukunzi we yamubwiye akiyabona (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Chriss Eazy yavuze ko amafoto yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga aterewe n’umugabo abantu bakamukekera ko yaba aryamana n’abo bahuje igitsina atari byo ahubwo ari mukuru we uba mu Bubiligi wari waje mu Rwanda bakaba bari bari mu biruhuko.

    Kuva mu mpera z’ukwezi gushize k’Ugushyingo, ku mbuga nkoranyambaga hakomeje gukwirakwira amafato y’umuhanzi Rukundo Christian uzwi nka Chriss Eazy mu muziki ateruwe n’undi mugabo bishyira benshi mu rujijo.

    Akimara kujya hanze yagiye ahererekanywa ku mbuga nkoranyambaga, abantu bagenda bayatangaho ibitekerezo bitandukanye ariko bose wasangaga baganisha ku kuba batunguwe no kuba Chris Eazy yaba yarinjiye muri uru rukundo rutavugwaho rumwe na benshi.

    Umuhanzi Chriss Eazy akaba yabwiye ikinyamakuru ISIMBI ko ariya mafoto yafashwe mu ntangiriro z’Ukwezi gushize akaba yarafatiwe ku Kibuye aho bari bagiye mu kiruhuko nk’umuryango aza gusohoka ashyizwe hanze na mukuru we Nsengimana Thierry asubiye mu Bubiligi asanzwe atuye.

    Ati 'Uriya ni mukuru wanjye tuvukana mu nda aba mu Bubiligi, urabizi ko abantu baba hanze ari abantu batagira icyintu na kimwe kibashyushya, baba bafungutse cyane mu mutwe ni ko navuga, kuyashyira hanze nta kibazo na kimwe abibonamo nta nubwo ibyo abantu bavuga aba abyitayeho. Yari yaje mu kiruhuko mu Rwanda tujya ku Kibuye, twari turi hariya nk’umuryango turishima ni ko gufata ariya mafoto. Hashize ibyemweru nka 3 bibaye.'

    Thierry yayashyize ku rukuta rwe rwa Instagram ahoreshaho amazina ya 'Prince Tity’ avuga ko yishimiye ibihe byiza yagiranye n’umuvandimwe we ubwo yari mu Rwanda.

    Chriss Eazy akimara kubibona, yavuze ko nta kintu na kimwe byigeze bimuhungabanyaho kuko aba ari umuntu uhora yiteguye ikintu icyiza cyangwa ikibi kizamubaho, cyane cyane ko yari anazi ko atari ukuri ntibyamutwariye umwanya.

    Ati 'urumva njyewe ndi umuntu uhora yiteguye ikintu kibi cyangwa cyiza kizaba, ariko iyo ikintu nka kiriya kije nzi neza ko nta kintu kibi kirimo cyangwa nakoze, njye nta kintu bintwara kereka wenda umuntu wanjye ari we byangije, ariko njye nta kibazo, wenda ntibyabura nko kujya kubona ukabona aga-comment karaje ngo ibi n’ibi, nkeka ko kandi kuvugwa ari ibintu bibaho ahubwo nyuma ndavuga nti nimpuguka ngomba gusobanurira abantu banjye bakamenya amakuru y’ukuri.'

    Ku kijyanye no kuba yari amashusho y’indirimbo yafataga, yagize ati 'Oya! Uwo sinjye na none wafata amashusho kuriya, ari yo nabivuga ariko ntaho bihuriye, nta ndirimbo mfite yakenerwamo amashusho ameze kuriya.'

    Akomeza avuga ko aya makuru na mukuru we yamugezeho ariko nyine na we nta kibazo yabigizeho uretse kubiteramo urwenya.

    Ati 'arabizi, ariko nk’uko nabikubwiye, bariya bantu baba hanze usanga nyine bafungutse mu mutwe, nta kintu kibatera stress ahubwo usanga turimo tubiteramo urwenya nti 'ndebera kabaye’ na we ni muri urwo rwego yabifashemo, yarumiwe ariko nta birenze birimo.'

    Yashimangiye ko ibyavuzwe binakwirakwira ku mbuga nkoranyambaga atari byo kuko afite umukunzi kandi umukunzi we asanzwe azi n’uriya muvandimwe we, rero na we ngo nta kibazo yabigizeho.

    Ati 'njyewe mfite umukunzi ariko ntabwo igihe cyo kumutangaza kiragera. Ni we muntu wa mbere navuga ngo wabisetse kurusha abandi, gusa nyine nta kibazo na kimwe yigeze agira kuko anzi, na mukuru wanjye amuzi uretse kubiteramo urwenya nta kindi kibazo yigeze abigiraho, ahubwo yari azi ko ari njye byababaje ariko asanga meze neza.'

    Chris Eazy yavuze ko kandi atiteze ko ibyabaye bishobora kugira ingaruka ku kazi ke akora nko kuba yabura nk’ibiraka kuko nta hantu na hamwe bihuriye n’akazi akora.

    Ibi bibaye mu gihe Chris Eazy ari mu myiteguro y’igitaramo agomba gukorera mu Burundi cya 'People Party’ kizaba tariki ya 31 Ukuboza 2023 kikazabera muri Source du Nil aho kwinjira ari ibihumbi 20 na 50 by’Amafaranga y’i Burundi.

    Amafoto ya Chriss Eazy yateje urujijo

    Chriss Eazy avuga ko uyu ari mukuru bavukana uba mu Bubiligi witwa Nsengimana Thierry

    Afite igitaramo i Burundi mu mpera z’uku kwezi

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/Ukuri-ku-mafoto-y-umuhanzi-Chriss-Eazy-ateruwe-n-undi-mugabo-icyo-umukunzi-we-yamubwiye-akiyabona-AMAFOTO

  • Rayon Sport ishobora gukubitirwa mu rugo – YEGOB #rwanda #RwOT

    Rayon Sports igiye kwakira Bugesera FC ibura abakinnyi babatu b'inkingi za mwamba kubera imvune n'amakarita.

    Ni umukino w'umunsi wa 12 wa shampiyona ya 2023-24 uri bube uyu munsi ku wa Gatanu tariki ya 1 Ukuboza 2023, Rayon iri bwakirire Bugesera FC kuri Kigali Pele Stadium ku isaha ya saa 18h00'.

    Rayon Sports ikaba ibura abakinnyi 3 b'inkingi za mwamba bayobowe imbere na kapiteni w'iyi kipe, Rwatubyaye Abdul na Luvumbu badahari kubera ko bujuje amakarita ndetse na Aruna Moussa Majaliwa kubera imvune.

    Iyi kipe ikaba isanzwe idafite myugariro Nsabimana Aimable umaze iminsi yaravunitse, andi makuru akavuga ko iri bube yagaruye muri 11 Youssef Rharb byavugwaga ko ashobora gutandukana n'iyi kipe.

    Kugeza ubu Rayon Sports iri ku mwanya wa 4 n'amanota 20, APR FC ya mbere ifite 25, Musanze FC 23 na Police FC ifite 22.

    Source : https://yegob.rw/rayon-sport-ishobora-gukubitirwa-mu-rugo/

  • Amavubi yariye amavubi! Aka kanya kipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi ari gutanga isomo ku ikipe y’igihugu ya Sudan – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu mikino yo gushaka itike y'igikombe cya CECAFA y'abatarengeje imyaka cumi n'umunani yakomeje aho u Rwanda rwakiriye ikipe ya Sudan.

    Ni imikino iri kubera mu gihugu cya Kenya aho ikipe y'igihugu y'u Rwanda Amavubi imaze gutsinda igitego kimwe ku busa cyabonetse ku munota wa 36 gitsinzwe na Ndayishimiye Didier.

    Source : https://yegob.rw/amavubi-yariye-amavubi-aka-kanya-kipe-yigihugu-yu-rwanda-amavubi-ari-gutanga-isomo-ku-ikipe-yigihugu-ya-sudan/

  • Rayon Sports yongereye amasezerano na Canal+ – #rwanda #RwOT

    Guhera muri 2021 ikipe ya Rayon Sports yamamaza Canal+ mu buryo bunyuranye harimo no kuyambara ku makabutura yayo. 

    Kuri ubu bongereye amasezerano azamara umwaka akaba yatangiye kubahirizwa kuri uyu wa Gatanu taliki 1 Ukuboza 2023 kuzageza taliki 30 Ukwakira 2024. 

    Umuyobozi wa Canal+ Rwanda, Sophie Tchatchoua yavuze ko bishimiye imikoranire na Rayon Sports ndetse ko bifuza ko yaba igihe kirekire.  

    Uwayezu Jean Fideli uyobora Rayon Sports we yavuze ko bishimiye gukorana n’ikigo gikomeye nka Canal+ anavuga ko bafite intego yo kubaka ikipe yinjiza amafaranga yayifasha kwitunga binyuze mu gusinyana amasezerano n'abafatanyabikorwa.

    Icyo Canal+ ikorera iyi kipe ifite abafana benshi mu Rwanda ya Rayon Sports ni ukuyiha amafaranga no guha ibikoresho n'ifatabuguzi abakinnyi n'abatoza bayo.

    Rayon Sports yongereye amasezerano na Canal+ azamara umwaka umwe 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/137134/rayon-sports-yongereye-amasezerano-na-canal-137134.html

  • Abakinnyi ba Kiyovu Sports bashobora kudakina… – #rwanda #RwOT

    Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu, nibwo ikipe ya Kiyovu Sports yakoze imyitozo ya nyuma, yitegura umukino izahuramo na APR FC kuri uyu wa Gatandatu tariki 2 Ukuboza, umukino uzabera kuri Kigali Pele Stadium.

    Ubwo iyi myitozo yari irangiye, abakinnyi begereye umutoza bamubwira ko batazigera bakina umukino bafitanye na APR FC ndetse ko batari bujye no mu mwoherero, mu gihe badahawe  amafaranga.

    Ubwo Kiyovu Sports yasinyishaga umutoza mushya Bipfubusa Joslin ubuyobizi bw’iyi kipe bwabwiye abakinnyi ko bari gukemura ibibazo by’imishahara babafitiye, ndetse nyuma bababwira ko bazajya gukina umukino wa APR FC barabahaye amafaranga.

    Muri iki cyumweru  turi gusoza, umutoza Bipfubusa Joslin yasabye abakinnyi ko bakora imyitozo nta n’umwe uri kuvuga ikibazo cy’amafaranga, ndetse abakinnyi barabyemera bakora imyitozo neza kugera kuri uyu wa Gatanu.

    Abakinnyi ba Kiyovu Sports barasaba ko nibura mu birarane by’amezi atatu baberewemo, bahabwa ukwezi kumwe ubundi bagakina na APR FC ariko hari akantu nasize mu rugo.

    Mu gihe aba bakinnyi batagira amafaranga bahabwa, babwiye umutoza ko atazigera abategereza ku mukino wo kuri uyu wa Gatandatu. Imyitozo irangiye, Kiyovu Sports yagombaga kujya mu mwoherero utegura match, ariko abakinnyi bafashe inzira baritahira buri wese ajya mu rugo iwe . 

    Abakinnyi na Kiyovu Sports bavuze ko nibaramuka badahawe nibura ukwezi kumwe k’umushahara, hatazagira umuntu ubategereza i Nyamirambo kuri uyu wa 6 

    Perezida wungirije wa Kiyovu Sports, Mbonyumuvunyi Abdul Karim niwe wari wabwiye abakinnyi ko bazajya guhura na APR FC bahawe amafanga

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/137136/abakinnyi-ba-kiyovu-sports-bashobora-kudakina-na-apr-fc-kubera-umushahara-137136.html

  • Rayon Sports yongereye amasezerano y'umwaka umwe y'ubufatanye na Canal+ #rwanda #RwOT

    Ubuyobozi bw'ikipe ya Rayon Sports bwagiranye amasezerano y'ubufatanye n'ikigo cy'ubucuruzi cya Canal+, ni amazezerano afite ahaciro k'umwaka umwe.

    Ni amasezerano yasinywe n'ubuyobozi bwa Rayon Sports bwari buhagarariwe na Uwayezu Jean Fidèle na Sophie ‪Tchatchoua‬ usanzwe ari umuyobozi wa Canal Plus Rwanda.

    Jean Fidèle Uwayezu uyobozora Rayon Sports yavuze ko kongera amasezerano ya Canal plus Rwanda byatewe n'uko ibyo yabahaga byongerewe ugereranyije n'imyaka ibiri ishize bakorana.

    Sophie uyobora Canal Plus Rwanda yavuze ko bishimira imikoranire na Rayon Sports ibafasha mukumenyekanisha ibikorwa byabo.

    Mu bikubiye mu masezerano bagiranye harimo ko abakozi b'ikipe ya Rayon Sport bahabwa ibikoresho byose bitangwa na Canal Plus harimo Decoder na Abonema y'umwaka umwe.

    Uku kongera amasezerano kubayeho nyuma yaho hari hashize imyaka ibiri bafite imikoranire.

    The post Rayon Sports yongereye amasezerano y'umwaka umwe y'ubufatanye na Canal+ appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/rayon-sports-yongereye-amasezerano-yumwaka-umwe-yubufatanye-na-canal/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=rayon-sports-yongereye-amasezerano-yumwaka-umwe-yubufatanye-na-canal