Blog

  • Amavubi U18 yanyagiye Sudani agera muri 1/2 (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 18 yanyagiye Sudani ibitego 3-0 mu mikino ya CECAFA irimo kubera muri Kenya ihita igera muri 1/2.

    Uyu munsi ni bwo hakinwe umunsi wa nyuma w’itsinda A rya CECAFA U18 irimo kubera muri Kenya aho u Rwanda rwasabwaga gutsinda kugira ngo rugere muri 1/2.

    U Rwanda rwatangiye umukino ubona ko rurema amahirwe menshi ariko runanirwa kuyabyaza umusaruro aho harimo nk’amahirwe yo kumunota wa 32 Iradukunda Pascal yananiwe kubyaza umusaruro.

    Nyuma yo guhererekanya neza, abakinnyi b’u Rwanda baje kubona igitego cya mbere ku munota wa 37 cyatsinzwe na Ndayishimiye Didier. Bagiye kuruhuka ari 1-0.

    Abasore b’u Rwanda bakomeje gushaka ikindi gitego baza no kukibona ku munota wa 63 cyatsinzwe na kapiteni Hoziyana Kennedy nyuma y’ikosa ryari rimaze gukorerwa Ndaysihimiye Didier.

    Nyuma y’uko ku munota wa 74 ateye mu izamu ariko umupira ugakubita umutambiko w’izamu, Irakoze Jean Paul wari winjiye mu kibuga asimbura Sibomana Sultan Bobo, yaje gutsindira Amavubi igitego cy’agashinguracumu ku munota wa 84. Umukino warangiye ari 3-0.

    Undi mukino wo muri iri tsinda, Kenya yatsinze Somalia 4-1. Kenya yazamutse iyoboye itsinda n’amanota 9, Amavubi amanota 6, Somalia 3 na Sudani yasoje n’ubusa.

    Muri 1/2 Kenya yabaye iya mbere izahura n’iya kabiri mu itsinda B rizakina ejo ni mu gihe u Rwanda ruzahura n’iya mbere mu itsinda A.

    Irakoze Jean Paul (wegeranye n’umusifuzi) yatsinze igitego cya 3

    Hoziyana Kennedy (19) watsinze igitego cya kabiri

    Amavubi U18 yageze mur 1/2 cya CECAFA irimo kubera muri Kenya

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/amavubi-u18-yanyagiye-sudani-agera-muri-1-2-amafoto

  • Abakinnyi 7 ni bo batemerewe gukina umunsi wa 12 wa shampiyona #rwanda #RwOT

    Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w’imikino wa 2023-24 irakomeza hakinwa imikino y’umunsi wa 12 aho abakinnyi 7 barimo babiri ba Rayon Sports batemerewe gukina kubera ko bafite amakarita ataberemera gukina iyi mikino.

    Imikino y’umunsi wa 12 iratangira uyu munsi ku wa Gatanu tariki ya 1 Ukuboza 2023, hateganyijwe umukino umwe gusa wo Rayon Sports igomba kuza kwakiramo Bugesera FC saa 18h00′ kuri Kigali Péle Stadium.

    Undi mukino utegerejwe na benshi ni uwo Kiyovu Sports izakiramo APR FC ejo ku wa Gatandatu saa 18h00′ kuri Kigali Péle Stadium.

    Abakinnyi 7 ni bo batemerewe gukina umunsi wa 12 kubera ko bujuje amakarita 3 y’imihondo, barimo Rwatubyaye Abdul na Nzinga Heritier Kuvumbu ba Rayon Sports, Mukoghotya Robert wa Sunrise FC, Ishingizwe Rodrigue wa Bugesera FC, Nziengwe Nicodeme wa Etoile del’Est, Zaudibumba Jordan wa Etincelles FC na Ishimwe Saleh wa AS Kigali wahawe ikarita itukura ku mukino uheruka.

    Gahunda y’umunsi wa 12

    Ku wa Gatanu tariki ya 1 Ukuboza 2023

    Rayon Sports vs Buesera FC

    Ku wa Gatandatu tariki ya 2 Ukuboza

    Musanze FC vs Gorilla FC
    Police FC marines FC
    Kiyovu Sports vs APR FC
    Sunrise FC vs Gasogi United
    Etoile del’Est vs Amagaju

    Ku Cyumweru tariki ya 3 Ukuboza 2023

    AS Kiali vs Mukura VS
    Muhazi United vs Etincelles FC

    Rwatubyaye ari mu bakinnyi batemerewe gukina umunsi wa 12

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/abakinnyi-7-ni-bo-batemerewe-gukina-umunsi-wa-12-wa-shampiyona

  • Hari ibyo utekereza umutima ukakurya – Iradukunda Bertrand wasezeye ruhago yavuze ibyamubabaje n’ibyo yishimira #rwanda #RwOT

    Nyuma yo gusezera umupira w’amaguru, Iradukunda Jean Bertrand wakiniye amakipe atandukanye ubu akaba yibera muri Canada, yavuze ko mu mupira w’amaguru yahuriyemo n’imbogamizi nyinshi hari n’izo atekereza umutima ukamurya.

    Nyuma y’imyaka 14 atangiye urugendo rwe rwo gukina umupira w’amaguru mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 1 Ukuboza ni bwo yatangaje ko yasezeye gukina umupira w’amaguru.

    Mu mashusho yashyize ku mbuga nkoranyambaga ze, Iradukunda Jean Bertrand yavuze ko ikintu cya musimishije cyane hari muri 2009 ubwo yatangazwaga mu bakinnyi 29 batsindiye kujya mu irerero rya APR FC, ni ho yahise yumva ko inzozi zibaye impamo.

    Ati 'Umupira w’amaguru ni urugendo rurerure buri muntu ahurira n’ibintu byinshi, mu by’ukuri ikintu cyanshimishije bwa mbere ni umunsi bantangazaga ko ninjiye mu Irerero rya APR FC hari muri 2009 ndabyibuka twari muri Stade Regional ibyo ni byo byishimo bya mbere nagize muri ruhago, aho ni ho amateka yanjye yahindukiye ni bwo nakurikiye umwuga nakunze kuva nkiri muto.'

    Yakomeje kandi avuga ko yishimira kuba yaragize amahirwe yo gukinira ikipe y’igihugu Amavubi kandi ibyiciro byose no kuba umupira w’amaguru yarawukuyemo umuryango.

    Ati 'Ikindi ni uko nagize amahirwe yo gukina mu ikipe y’igihugu nta rwego na rumwe nsimbutse, nahereye mu batarengeje imyaka 12, nkinira abatarengeje imyaka 20, njya mu batarengeje imyaka 23, nkinira n’ikipe y’iihugu nkuru. Inkindi nshimira Imana ko nakiniye amakipe atandukanye mu Rwanda, natojwe n’abatoza beza bagiye bangeza kuri byinshi bazamuye urwego rw’imikinire yanjye ndetse nakinanye n’abakinnyi benshi beza bazi gukina, bamwe twahujwe n’akazi ariko baje kuba umuryango.'

    Agaruka ku mbogamizi yahuye na zo, yavuze ko ari nyinshi rimwe na rimwe iyo azibutse umutima umurya, gusa kimwe mu bintu byamuzengereje ari imvune yagiye ahura na zo.

    Ati 'Mu by’ukuri imbogamizi nahuye na zo, ni imbogamizi nyinshi zitandukanye rimwe na rimwe iyo umuntu azibutse yumva umutima umuriye, akumva ikiniga kimufashe, umupira w’amaguru ni umukino w’amarangamutima, uratsinda, ugatsindwa ndetse ukananganya. Rimwe na rimwe kwakira ko watsinzwe biragora ndetse no kunganya.'

    'Tuvuye muri ibyo ku giti cyanjye nahuye n’imbogamizi zo kuvunika, nagize imvune nyinshi zitandukanye abazi iby’umupira w’amaguru barabizi, navunitse amavi, navunitse utugombambari, mvunika umugongo, impanuka zo mu kibuga ariko imbogamizi ya mbere nahuye na yo ni iyo kuvunika.'

    Yakomeje kandi avuga ko ikindi kintu yahuye na cyo cyamugoye ni abantu batari abizerwa nk’ubuyobozi bw’amakipe aho butubahiriza ibyo bumvikanye mu masezerano, yagerageza no guhamagara ababaza ugasanga ahindutse umukinnyi ufite ikinyabupfura gike kuko yishyuza ibyo yakoreye.

    Inkuru ye muri ruhago y’u Rwanda itangira 2009 ubwo yajyaga mu ishuri ryigisha umupira rya APR FC, 2012 yaje kujya mu Isonga ayivamo 2014 ubwo yasubiraga muri APR FC yamureze ariko bwo ajya mu ikipe nkuru.

    Yayikiniye kugeza 2016 (muri iyo myaka 2 batwaranye ibikombe 2 bya shampiyona 2014-15 na 2015-16).

    Yahise ajya mu ikipe ya Bugesera FC yakiniye umwaka umwe agahita yerekeza muri Police FC yakiniye na yo umwaka 1 ahita ajya mu ikipe ya Mukura VS, hari hamaze kuba 2018 yayikiniye imyaka 2 ahita ajya muri Gasogi United na yo ayikinira umwaka umwe.

    Mu Kwakira 2021 yerekeje muri Botswana mu ikipe ya Township Rollers atatinze aho muri Gicurasi 2022 bahise batandukana aza mu Rwanda akinira Kiyovu Sports umwaka umwe, mbere y’uko umwaka w’imikino wa 2023-24 yasinyiye Musanze FC ariko baza gutandukana kuko yahise abona Visa ya Canada.

    Yahamagawe bwa mbere mu Ikipe y’Igihugu y’Abatarengeje imyaka 17 mu 2012, akomereza mu batarengeje imyaka 20, U23 n’Ikipe y’Igihugu Nkuru guhera mu 2014.

    Iradukunda Jean Bertrand yavuze imbogamizi yahuye na zo

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/hari-ibyo-utekereza-umutima-ukakurya-iradukunda-bertrand-wasezeye-ruhago-yavuze-ibyamubabaje-n-ibyo-yishimira

  • Rayon Sports igiye kwakira Bugesera Fc ibura inkingi 3 za mwamba #rwanda #RwOT

    Rayon Sports igiye kwakira Bugesera FC ibura abakinnyi babatu b’inkingi za mwamba kubera imvune n’amakarita.

    Ni umukino w’umunsi wa 12 wa shampiyona ya 2023-24 uri bube uyu munsi ku wa Gatanu tariki ya 1 Ukuboza 2023, Rayon iri bwakirire Bugesera FC kuri Kigali Pele Stadium ku isaha ya saa 18h00′.

    Rayon Sports ikaba ibura abakinnyi 3 b’inkingi za mwamba bayobowe imbere na kapiteni w’iyi kipe, Rwatubyaye Abdul na Luvumbu badahari kubera ko bujuje amakarita ndetse na Aruna Moussa Majaliwa kubera imvune.

    Iyi kipe ikaba isanzwe idafite myugariro Nsabimana Aimable umaze iminsi yaravunitse, andi makuru akavuga ko iri bube yagaruye muri 11 Youssef Rharb byavugwaga ko ashobora gutandukana n’iyi kipe.

    Kugeza ubu Rayon Sports iri ku mwanya wa 4 n’amanota 20, APR FC ya mbere ifite 25, Musanze FC 23 na Police FC ifite 22.

    Aruna Moussa Majaliwa

    Kapiteni Rwatubyaye Abdul yujuje amakarita 3

    Luvumbu na we yujuje amakarita atatu

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/rayon-sports-igiye-kwakira-bugesera-fc-ibura-inkingi-3-za-mwamba

  • Barangajwe imbere na Ronaldinho! Hamenyekanye abakinnyi bose bakanyujijeho bagiye kuza mu Rwanda gukina imikino y’igikombe k’isi cy’abakanyujijeho – YEGOB #rwanda #RwOT

    Barangajwe imbere na Ronaldinho! Hamenyekanye abakinnyi bose bakanyujijeho bagiye kuza mu Rwanda gukina imikino y'igikombe k'isi cy'abakanyujijeho

    Komite ishinzwe gutegura Igikombe cy'Isi cy'Abakanyujijeho muri ruhago (VCWC) yishimiye gutangaza urutonde rwa mbere rw'abanyabigwi bazitabira irushanwa rizatangira ku itariki ya 1 kugeza ku ya 10 Nzeri 2024.

    Urutonde rw'amazina 30 rwashyizwe ahagaragara rugizwe n'abanyabigwi b'umupira w'amaguru mu bagabo no mu bagore bazaturuka ku migabane yose y'isi, ndetse bakazitabira ibikorwa bikurikira:

     

    1. URUGENDO RW'ABAKANYUJIJEHO:

    Amakipe 8 azahatana mu mikino 9 y'igikombe cy'Abavetera.

    2. AMAHURIRO 5 Y'UBUKUNGU: Hateguwe amahuriro azibanda ku Mahoro, Uburezi, Ubukerarugendo, Ubucuruzi, n'Ubuzima.

    3. IBIKORWA BY'ABAFATANYABIKORWA:

    Birimo ibizibanda ku bidukikije (Green Action Initiative), Kwerekana Ibitego byiza by'abakanyujijeho mu mupira w'amaguru (The Goals Expo), Imurikagurisha ry' urubyiruko (Youth Expo), Inama y'Abayobozi bakuru b'ibigo, Kuganira ku buringanire n'Iterambere, ndetse n'Imikino y'Igikombe cy'Abatarabigize Umwuga (Amateur Corporate) n'ibindi.

     

    Hatangajwe kandi umukino udasanzwe uzaba ku bufatanye n'Umuryango w'Abibumbye ukorera mu Rwanda (UN Rwanda) n'Ishami ry'umuryango w'Abibumbye rishinzwe Itumanaho ku Isi wiswe 'ALL STAR GAME 4 GOALS' ukaba ari na wo uzafungura irushanwa ukazagaragaramo Ronaldinho uzaba ari kapiteni w'imwe mu makipe.

     

    Ikigamijwe ni uguteza imbere intego zirambye z'Iterambere ndetse no kwizihiza isabukuru y'Imyaka 30 ishize u Rwanda rwibohoye.

     

    Abakunzi b'umupira w'amaguru bashobora kunyura ku rubuga rwa interineti arirwo www.vcwc.network bakigurira amatike y'iyo mikino hakiri kare uhereye ku Madorari y'Amerika 9 ($9) , kugira ngo bitegure kwirebera amateka azabera kuri Sitade nshya Amahoro.

     

    Urutonde rukurikira rw'Abanyabigwi 100 ruzashyirwa ahagaragara muri Gashyantare 2024 naho Urutonde rw'Abanyabigwi bose bazakinira amakipe 8 rukazatangazwa muri Gicurasi 2024.

     

    Abanyabigwi batangajwe ku munsi w'Ejo hashize bagera kuri 30, amazina y'abo ni aya.

     

    1. Robert Pires

    2. Mendieta

    3. Wael Gomaa

    4. Patrick Mboma

    5. Jimmy Gatete

    6. Charmaine Hooper

    7. Maicon Douglas

    8. Myamoto

    9. Laura Georges

    10. Bacary Sagna

    11. Andrew Cole

    12. Pauleta

    13. Khalilou Fadiga

    14. Amanda Dlamini

    15. Kalusha Bwalya

    16. Jay-Jay Okocha

    17. Patrice Evra

    18. Emmanuel Eboué

    19. Roger Milla

    20. Jomo Sono

    21. Jose Edmilson

    22. Sonny Anderson

    23. Maxwell

    24. Edgard Davids

    25. Anthony Baffoe

    26. Louis Saha

    27. Ronaldinho

    28. Karera Hassan

    29. Juma Mossi

    30. Mohammed Mwameja

    Source : https://yegob.rw/barangajwe-imbere-na-ronaldinho-hamenyekanye-abakinnyi-bose-bakanyujijeho-bagiye-kuza-mu-rwanda-gukina-imikino-yigikombe-kisi-cyabakanyujijeho/

  • Bariganye abandi bakinannye Basketball! Dany… – #rwanda #RwOT

    Mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane tariki 30 Ukuboza 2023, uyu muhanzi wagarutse mu muziki akakirwa neza binyuze mu ndirimbo zirimo nka 'Confirm', yitabiriye igitaramo cy'urwenya cya 'Gen-Z Comedy' maze aboneraho no gutanga ubutumire mu gitaramo cye.

    Yabwiye abari muri iki gitaramo, ko amaze iminsi yemeje gukora igitaramo tariki 15 Ukuboza 2023 muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali, kandi ko azifatanya n'abahanzi umunani, barimo barindwi bo mu Rwanda ndetse n'umwe wo mu Burundi.

    Integuza y'iki gitaramo, igaragaza ko azaba ari kumwe na Butera Knowless, Christopher Muneza, umuraperi P-Fla, Drama T wo mu Burundi, Juno Kizigenza, Ariel Wayz, Afrique ndetse na Chriss Eazy.

    Dany Nanone yatangiye umuziki mu mwaka wa 2009, yinjiranye n'abahanzi barimo Knowless bahojejeho mu rugendo rw'abo rw'umuziki kugeza ubwo bashinze imizi.

    Ni umuraperi wagiye ukorana n'abandi bahanzi indirimbo zakunzwe, ariko hari igihe cyanyuragamo agacika intege ntiyumvikane cyane mu muziki.

    Byageze n'aho afata icyemezo cyo kujya kwiga umuziki ku ishuri rya muzika rya Nyundo, agaruka mu muziki 'yabaye mushya' nk'uko abivuga. Ni urugendo ariko yanahuje no kwiga amasomo ya Kaminuza.

    Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, Dany Nanone asobanura ko kuba Album ye yarahisemo kuyita 'Iminsi myinshi' bisobanuye ibintu byinshi mu rugendo rwe rw'umuziki, kuko hagiye habamo kuzamuka no kumanuka.

    Yavuze ati '…Turetse no kuvuga ngo wenda ni izina ry’indirimbo, uyu mu muziki mazemo iminsi myinshi niba naratangiye mu 2009, nkaba narakoze indirimbo nka ‘Iri joro’, ‘Mbikubwire’, ….Iki nicyo gihe cyo kugirango abantu baze twishimane muri izo ndirimbo zose […]'

    Akomeza ati “Ni urugendo rwanjye rw’umuziki, hagiye habamo kumanuka no kuzamuka, haba ibyiza n’ibibi, ibyo ng’ibyo rero byose narabihuje mbikoramo album yitwa ‘Iminsi myinshi’ ariyo nzamurika tariki 15 Ukuboza 2023.'

    Buri muhanzi yatumiye bafitanye isano mu muziki:

    Dany yavuze ko buri muhanzi yifashishije muri iki gitaramo, yamuhisemo ashingiye ku bushuti bafitanye, ibihangano bakoranye, cyangwa se ubuzima banyuranyemo nk'abanyamuziki.

    Cyane cyane ariko yitsa ku bahanzi Butera Knowless ndetse na Christopher kuko bakoranye indirimbo zahinduye urugendo rwe rw'umuziki.


    P-Fla:

    Dany yavuze ko uyu muraperi avuze ibintu byinshi kuri we, ko ajya yibuka ukuntu yajyaga atanga umwanya buri uko P-Fla yabaga ageze i Nyamirambo aho bakiranaga umukino wa Basketball.

    Avuga ko muri iyi myaka yari muto cyane, ku buryo yagombaga icyubahiro P-Fla ahanini bitewe n’ubuhanga yari afite muri Basketball. Ati “Nta n’ubwo nari nagatangira kuririmba icyo gihe, ubanza nawe ari bwo yari agitangira ahari.”

    Danny yavuze ko icyo gihe ari nabwo P-Fla yari avuye muri Amerika, ariko ko kugeza n’ubu amufata nk’umuraperi w’igitangaza ‘udashobora kwibagirana mu matwi y’abanyarwanda n’iyo yaba adahari’.


    Afrique: Amufata nk’umuhanzi ukiri muto uri kuzamuka muri iki gihe, kandi wigaragaje cyane nyuma y’indirimbo yashyize hanze zirimo ‘Agatunda’.

    Danny avuga ko akunda ibikorwa bya Afrique, byanatumye yiyemeza kumwifashisha muri iki gitaramo, kugirango azagaragaze ibyo ahishiye abanyarwanda.

    Uyu muhanzi ariko anavuga ko gutumira Afrique, yagendeye ku kuba banahuriye muri Label imwe, bose ibafasha mu muziki.


    Chriss Eazy: Danny yavuze ko yatumiye uyu muhanzi, kubera ko muri iki gihe buri wese wategura igitaramo, mu bantu ba hafi yatekereza bo kwifashisha harimo na Chriss Eazy.

    Yavuze ko yamwegereye ‘nk’umwe mu bantu bakunzwe muri iyi minsi’ kugirango azamufashe muri iki gitaramo.


    Drama T: Dany avuga ko yatumiye uyu muhanzi wo mu Burundi, kubera ko asanzwe ari umufana we, ariko kandi azi neza ko hari abanyarwanda benshi bakunda ibikorwa by’uyu musore wamamaye mu ndirimbo zirimo ‘Madamu’. Ati “Abantu benshi cyane bamuhurijeho.”


    Christoper: Dany avuga ko ajya agorwa  cyane no kuvuga kuri Christopher, kuko ari umuhanzi bacanye mu buzima bukomeye kandi na bwiza.

    Yavuze ko bakoranye indirimbo ‘Iri joro’ yahinduye ubuzima ku mpande zombi, irakundwa mu buryo bukomeye. Ati “Yagize byinshi ihindura mu rugendo rwacu rw’umuziki no mu muziki w’u Rwanda muri rusange.” Dany avuga ko nyuma y’iyi ndirimbo, hari byinshi byabaye byiza ku ruhande rwe no ku ruhande rwa Christopher, ari nayo mpamvu avuga ko biteguye kwizihiza ibyo bihe bagiranye. 

    Ati “Christopher ni umuntu uvuze ibintu byinshi ku rugendo rwanjye rw’umuziki. Ni n’inshuti yanjye mu buzima busanzwe.”


    Juno Kizigenza: Dany yavuze ko atarabona Juno aririmba mu gitaramo, ari nayo mpamvu nawe afite amatsiko yo kuzamubona aririmba mu gitaramo cye.

    Ati “Iyo mba atari njye wateguye igitaramo nkumva igitaramo Juno arimo nari kuzajyayo kureba ukuntu aririmba.”

    Danny abifata nk’igiciro kinini, kuba Juno ari mu bazaririmba mu gitaramo cye, ariko kandi bizaryoshywa n’uko azahurira muri iki gitaramo na Ariel wayz.

    Ati “Ni ukuvuga ngo natekereje ibintu bishobora gutuma abantu bishima kandi bakanyurwa mu gitaramo bagataha bishimye.”


    Butera Knowless: Dany Nanone avuga ko Knowless asobanuye ibintu byinshi mu rugendo rwe rw’umuziki, kandi amufata nk’umuhanzikazi Mukuru ‘muri iyi nyanja twakita iy’umuziki’.

    Yavuze ati “Ni umuntu munini, ufite byinshi avuze ku muziki nyarwanda, wakoze ibikorwa by’indashyikirwa.”

    Avuga ko uyu muhanzikazi bafitanye indirimbo zirenze ebyiri, biri mu byatumye amutekerezaho muri iki gitaramo. Ati “Tuzaririmba, tuzishimana n’abantu.”

    Dany anavuga ko Knowless hari byinshi yagiye amufasha agitangira umuziki, bityo ko yagombaga kuba ari ku rutonde rw’abo bazakorana muri iki gitaramo.


    Ariel Wayz: Dany avuga ko uyu mukobwa ari umwe mu bahanzi batanga icyizere mu muziki w’u Rwanda, ku buryo yagombaga kuba ari muri iki gitaramo.

    Yavuze ko uyu mwari amubona ku rwego Mpuzamahanga bitewe n’ubwoko bw’imiziki akora n’umuhate ashyiramo.

    Dany avuga ko asanzwe ari umufana wa Ariel Wayz, kandi ko banafitanye isano mu muziki kuko bigannye ku ishuri rya muzika rya Nyundo.

    Ikirenze, kuri ibyo bakoranye indirimbo ‘Nasara’ yahinduye amateka y’umuziki wa Dany ‘kuva ngarutse mu kibuga cy’umuziki’. Ati “Ntabwo nagombaga kumurenza ingohe.”  

    Danny Nanone yatunguranye mu gitaramo cya Gen-z Comedy


    Dany Nanone yatangaje ko tariki 15 Ukuboza 2023 azakora igitaramo cyo kumurika album ye ‘Iminsi myinshi’

    KANDA HANO UREBE IKIGANIRO KIRAMBUYE TWAGIRANYE NA DANNY NANONE

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/137128/bariganye-abandi-bakinannye-basketball-dany-nanone-ku-bahanzi-8-yahurije-mu-kumurika-album-137128.html

  • Ronaldinho, Patrice Evra mu bakinnyi 30 b’ibihanange bategerejwe i Kigali mu gikombe cy’Isi #rwanda #RwOT

    Ku ikubitiro hamaze gutangazwa abanyabigwi 30 bazitabira Igikombe cy’Isi cy’Abakanyujijeho kizabera mu Rwanda mu 2024 aho bayobowe n’umunya-Brazil wakanyujijeho muri ruhago Ronaldo de Assis Moreira [Ronaldinho Gaúcho].

    Iki gikombe cy’Isi cy’Abakanyujijeho muri Ruhago ku Isi (Veteran Clubs World Championship-VCWC) giteganyijwe kuzabera i Kigali tariki 1 kugeza 10 Nzeri 2024.

    Ejo hashize tariki 30 Ugushyingo 2023 ni bwo hatangajwe abanyabigwi 30 bazaba bahari ni mu gihe abandi 100 bazatangazwa muri Mutarama 2024, byabereye muri Serena Hotel mu isangira ry’abafatanyabikorwa.

    Abakinnyi 30 barangajwe imbere n’umunya-Brazil wabiciye bigacika wakiniye FC Barcelona wegukanye igikombe cy’Isi cya 2002 ndetse na Ballon d’Or 2005, Ronaldinho Gaúcho.

    Undi ni myugariro w’Umufaransa wamenyekanye cyane mu ikipe ya Manchester United, Patrice Evra.

    Abandi ni; Laura Georges, Louis Saha, Amanda Dlamini, Bacary Sagna, Gaizka Mendieta, Miguela Pauleta, Robert Pirès, José Edmílson, Jay-Jay Okocha, Edgar Davids, Roger Milla, Kalusha Bwalya, Anthony Baffoe, Jimmy Gatete, Sonny Anderson, Patrick Mboma, Maxwell Cabelino, Wael Gomaa, Maicon Douglas, Myamoto, Andrew Cole, Emmanuel Eboué, Momahed Mwameja, Charmaine Hooper, Khalilou Fadiga, Juma Mossi, Jomo Sono n’Umunyarwanda Karera Hassan.

    Ronaldinho azaba ari i Kigali

    Evra na we ategerejwe i Kigali

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ronaldinho-patrice-evra-mu-bakinnyi-30-b-ibihanange-bategerejwe-i-kigali-mu-gikombe-cy-isi

  • Muri Uganda haravugwa inkuru itangaje k'umucekuru w'imyaka 70 wibarutse impanga #rwanda #RwOT

    Umukecuru wo muri Uganda yabyaye abana 2 bifatwa nk'igitangaza. Benshi babigereranyije n'ibyabaye kuri Sara wo muri Bibiliya wabyaye ageze muzabukuru.

    Uyu mubyeyi witwa Safina Namukwaya yibarutse abana 2 b'impanga , umuhungu n'umukobwa ku munsi wo ku wa 3.

    Dr Edward Tamale Sali wakurikiranye uyu mukecuru kugeza yibarutse yabwiye abanyamakuru ko ibyabaye bidasanzwe gusa agaragaza ko umubyeyi n'abana bose bameze neza kuko bari kwitabwaho mu Bitaro biherereye i Kampala.

    Uyu mubyeyi waciye agahigo ko kubyara akuze, yatewe intanga.Safina aganira na NTV Safina yagize ati:'Simfite amagambo ahagije yo gushimira abaganga.Gutwita kwanjye kwanguye nabi kubera n'ubukene , nzakwigira inama yo gutelefona mutanga , niwe wanyishyuriye imodoka inzana hano' .

     

    Uyu mubyeyi avuga ko byamunejeje kwibaruka impanga, kuko ngo yifuzaga abandi bana nyuma yo gutwita inda ikavamo.Amakuru avuga ko ubwo yari afite imyaka 67 nabwo yabyaye umwana.

    The post Muri Uganda haravugwa inkuru itangaje k'umucekuru w'imyaka 70 wibarutse impanga appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/muri-uganda-haravugwa-inkuru-itangaje-kumucekuru-wimyaka-70-wibarutse-impanga/

  • Muri APR FC rurakinga babiri? Uruntu runtu muri APR FC ku bibazo by’amafaranga kugeza ubwo abakinnyi byajya i Nyagatare ku munsi w’umukino – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umukino w'ikirarane wahuje ikipe ya APR FC yasuye Sunrise FC i Nyagatare, iyi kipe y'ingabo z'Igihugu yagiye gukina uyu mukino ku munsi nyirizina w'umukino.

    Abakinnyi n'abatoza bafashe bisi ku munsi wo ku wa Gatatu tariki 29 Ugushyingo 2023, ari nabwo umukino wabaye warangiye APR FC itsinze Sunrise yari iwayo kuri sitade i Gologota igitego 1-0.

    Ubundi ntibisanzwe ko ikipe ifata urugendo rw'amasaha arenga 4 maze abakinnyi bagahita bajya mu kibuga bataruhutse bihagije ndetse kandi baruhure n'iminsi.

    Kuri APR  FC yo, birazwi ko ikibazo cy'ubukene kitajya kirangwamo, gusa muri iyi kipe haravugwamo uruntu runtu ku kibazo cy'amafaranga.

    Amakuru atugeraho avuga ko, ubuyobozi bushinjwe kurekura amafaranga muri APR FC, bufata ko kujya kurara mu mamahoteri ahenze ari ugusesagura mu gihe abatoza bo basaba ko igihe ikipe yagiye gukina hanze, abakinnyi bazajya bajya gukina babanje kuruhuka bihagije.

    Gusa ubuyobozi bushinjwe gutanga amafaranga bwo ntibukozwa ibyo kurekura amafaranga muri ibyo bikorwa.

    Source : https://yegob.rw/muri-apr-fc-rurakinga-babiri-uruntu-runtu-muri-apr-fc-ku-bibazo-byamafaranga-kugeza-ubwo-abakinnyi-byajya-i-nyagatare-ku-munsi-wumukino/

  • Uwayezu Jean Fidèle akomeje guhigira Rayon Sports amafaranga ahashoboka hose! Rayon Sports yongereye amasezerano y'umwaka 1 ku wari usanzwe ari umuterankunga wayo – YEGOB #rwanda #RwOT

    Rayon Sports yongereye amasezerano y'umwaka 1 na Canal + Rwanda, aya masezerano yongerewe ku nahuro ya 3.

    Ni amasezerano yasinwe na Perezida Uwayezu Jean Fidèle, yemeza ko Rayon Sports izakomeza kwambara Canal + ku makabutura yayo.

    Jean Fidèle yagize ati 'Twishimiye gukorana n'ikigo gikomeye nka Canal+ imyaka itatu yikurikiranya. Dufite intego yo kubaka ikipe yinjiza amafaranga yayifasha kwitunga. Uburyo bwo kubikora ni ugusinya amasezerano n'abafatanyabikorwa nk'aba. Turishimye.'

    Agaciro kayo ntabwo katangajwe ariko ngo amafranga barayingereye kuko impande zombi zashimye imikoranire kandi bitanga inyungu ku mpande zombi ariyo mpamvu bifuje gukomezanya.

    Source : https://yegob.rw/uwayezu-jean-fidele-akomeje-guhigira-rayon-sports-amafaranga-ahashoboka-hose-rayon-sports-yongereye-amasezerano-yumwaka-1-ku-wari-usanzwe-ari-umuterankunga-wayo/