Blog

  • Arsenal yatangiye gukurikirana Dosiye ya Kyli… – #rwanda #RwOT

    Ikinyamakuru Football London ducyesha iyi nkuru, cyanditse ko uyu mukinnyi wakunze kugaragaza ko ashaka gukinira Real Madrid yo muri Espagne, ibye na Los Blankos ntabwo bikimeze neza kuko yakunze kuyibeshya inshuro nyinshi, bikarangira yongereye amasezerano muri Paris Saint-Germain.

    Umwaka utaha ni bwo amasezerano ya Kylian Mbappe azarangira muri Paris Saint-Germain. Benshi biteze ko ashobora kuzajya muri Real Madrid ku buntu, ariko amakuru ava mu mujyi wa London avuga ko Arsenal nayo imushaka ku buryo bukomeye.

    Bimwe mu byibazwaho na benshi, ni ukuba Arsenal ishobora kubona amafaranga yo guhemba Kylian Mbappe, dore ko yamaze kuba umukinnyi uhenze. 

    Amakuru Football London yavanye muri Arsenal, avuga ko nta kibazo cy’amafaranga Arsenal ifite, ku buryo yananirwa guhemba Kylian Mbappe. 

    Bivugwa ko mu gihe Kylian Mbappe yaba aterekeje muri Real Madrid nk’uko yakuze biri mu nzozi ze, ikipe ya Kabiri ihabwa amahirwe yo kumwegukana ni Arsenal yo mu Bwongereza.

    Arsenal ikeneye umukinnyi wo gukora itandukaniro nka Kylian Mbappe. Umwaka w’imikino ushize, yabuze igikombe cya Shampiyona ya English Premier League igitwawe na Manchester City. 

    Muri uyu mwaka nabwo igaragaza ko izahatana dore ko bigaragara ko igifite imbaraga. Magingo aya ni nayo iyoboye urutonde rw’agateganyo rwa shampiyona y’u Bwongereza.

    Biramutse bikunze ko Mbappe ajya muri Arsenal, yafatanya na ba rutahizamu bayo gushaka ibitego. Ubwo yaba aje gukorera mu ngata Eddie Nketia, Gabriel Jesus, Gabriel Martinelli, Bukayo Saka n’abandi.

    Arsenal yatangiye gutekereza kuba yazasinyisha Kylian Mbappe, ubwo azaba asoje amasezerano ye muri Paris Saint-Germain 

    Mbappé ashobora kujya muri Arsenal 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/137157/arsenal-yatangiye-gukurikirana-dosiye-ya-kylian-mbappe-137157.html

  • Harimo itike ya Miliyoni 1.5 Frw! Zari agiye… – #rwanda #RwOT

    Ni ubwa mbere muri uyu mwaka agiye gutaramira i Kigali. Ariko si ubwa mbere azaba ahagaze muri gahunda zinyuranye zirimo n'umuziki.

    Muri iki gihe yagarutsweho mu itangazamakuru, nyuma y'uko arushize n'umusore Shakib Lutaaya w'imyaka 31 y'amavuko. Aba bombi bakoze ubukwe nyuma y'uko bahuriye mu Mujyi wa Pretoria mu 2022.

    Uyu mugore kandi aherutse kwakira mu rugo rwe muri Afurika y'Epfo, Diamond babyaranye ndetse n'umuhanzikazi Zuchu bivugwa ko bacuditse.

    Zari Hassan w'imyaka 41 y'amavuko azasusurutsa abanyabirori mu gitaramo cy'abambaye imyambaro y'umweru cyiswe 'Zari The Boss Lady All White Party' kizaba tariki 29 Ukuboza 2023 mu kabari ka The Wave Lounge.

    Umuyobozi w'aka kabyiniro, Owere Godfrey yabwiye InyaRwanda ko batumiye Zari nk'umwe mu banyamideli bazwi bifuza ko azabafasha kurangiza neza umwaka wa 2023.

    Yavuze ati 'Zari azaba ahari, twaramutumiye ari nayo mpamvu ubona twamaze kubitangaza.'

    Kwinjira muri iki gitaramo ni ukwishyura 25,000 Frw igihe uguze itike yawe hakiri kare na 35,000 Frw ku munsi w'igitaramo.

    Ni mu gihe ku meza y'abantu bane ari ukwishyura ibihumbi 600 Frw ndetse na Miliyoni 1.5 Frw ku meza y'abantu umunani harimo n'icyo kunywa.

    Ku mpapuro zamamaza iki gitaramo, bagaragaza ko ari byiza ko uzitabira agomba kuzaba yambaye imyenda y'ibara ry'umweru.

    Zari ntiyasibye mu itangazamakuru ryo muri Tanzania, ahanini biturutse ku bagabo bagiye bacudika. Nko mu 2011 yarushinze na Ivan Semwanga batandukanye mu 2013, nyuma yo kubyarana abana batatu.

    Nyuma y'aho yakundanye mu gihe cy'imyaka ine na Diamond Platnumz baje gutandukana tariki 14 Gashyantare 2018, nyuma y'uko babyaranye abana babiri.


    Zari yatangaje ko tariki 29 Ukuboza 2023 azataramira mu Rwanda, aho kwinjira harimo itike ya Miliyoni 1.5 Frw

     

    Tariki 16 Ukuboza 2023, Zari azakorera igitaramo muri Uganda cy'abambaye imyambaro y'umweru


    Zari asanzwe akora ibitaramo nk'ibi bihuriza hamwe abantu bambaye imyambaro y'ibara ry'umweru





    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/137154/harimo-itike-ya-miliyoni-15-frw-zari-agiye-gutaramira-i-kigali-137154.html

  • Rayon Sports yatsinze Bugesera FC ifata umwanya wa kabiri #rwanda #RwOT

    Igitego kimwe rukumbi cya Bugingo Hakim yatsinze Bugesera FC, cyafashije Rayon Sports gutahukana intsinzi ya 1-0 irara ku mwanya wa kabiri ku rutonde rwa shampiyona.

    Wari umukino ubimburira indi y’umunsi wa 12 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w’imikino wa 2023-24 aho Rayon Sports yasabwaga gutsinda igahita irara ku mwanya wa 2.

    Hakiri kare ku munota wa 4, Musa Esenu yabonye umupira mwiza ku burangare bw’ubwugarizi bwa Bugesera FC ariko ateye mu izamu ukubita igiti cy’izamu.

    Ku munota wa 12 Youssef Rharb yahaye umupira mwiza Bugingo Hakim arawuzamukana arangije atera ishoti rikomeye maze umupira uruhukira mu izamu, biba bibaye 1 cya Rayon Sports.

    Ku munota wa 18, Youssef yahawe umupira maze awinjirana mu rubuga rw’amahina ariko ateye mu izamu umunyezamu awushyira muri koruneri itagize icyo itanga.

    Ku munota wa 36, Gilbert yateye umupira ugoranye mu izamu rya Rayon Sports ariko Simon Tamale arirambura awukuramo.

    Ku munota wa 43, Bugesera FC yabonye penaliti ku ikosa Serumogo Ali yari akoreye kuri Vincent Adams wa Bugesera FC ariko Elijah ayiteye umunyezamu Simon Tamale ayikuramo. Amakipe yombi yagiye kuruhuka ari 1-0.

    Rayon Sports yatangiranye imbaraga igice cya kabiri, ku munota wa 54 Muhire Kevin yahinduye umupira mwiza imbere y’izamu, Ojera awuteye mu izamu awushota Mvuyekure Emmanuel ujya hanze y’izamu.

    Ku munota wa 60, umunyezamu wa Bugesera FC yarokoye ikipe ye akuramo umupira ukomeye wari uvuye kuri kufura yari itewe na Kalisa Rashid.

    Bugesera FC yakomeje gushaka igitego cyo kwishyura ariko biranga. Rayon Sports yahuhije uburyo bwabazwe ku munota wa 74 ubwo umunyezamu kuragamo umutwe wa Esenu ukomeye, yongeye guhusha ikindi gitego ari wenyine ku munota wa 78, ku munota wa 80 Rashid na we yisanze mu rubuga rw’amahina ariko agiye gutera mu izamu bawushyira muri koruneri itagize icyo itanga. Umukino urangira ari 1-0.

    Gutsinda uyu mukino, Rayon Sports yahise ifata umwanya wa kabiri ku rutonde n’amanota 23 inganya na Musanze FC ya kabiri itarakina umukino w’umunsi wa 12 ni mu gihe urutonde ruyobowe na APR FC ifite 25.

    Gahunda y’umunsi wa 12

    Ku wa Gatanu tariki ya 1 Ukuboza 2023

    Rayon Sports 1-0 Buesera FC

    Ku wa Gatandatu tariki ya 2 Ukuboza

    Musanze FC vs Gorilla FC
    Police FC marines FC
    Kiyovu Sports vs APR FC
    Sunrise FC vs Gasogi United
    Etoile del’Est vs Amagaju

    Ku Cyumweru tariki ya 3 Ukuboza 2023

    AS Kiali vs Mukura VS
    Muhazi United vs Etincelles FC

    Bugingo Hakim yahesheje intsinzi Rayon Sports

    Source : http://isimbi.rw/siporo/rayon-sports-yatsinze-bugesera-fc-ifata-umwanya-wa-kabiri

  • Ingabo z’u Bushinwa zagaragarijwe uburyo RDF… – #rwanda #RwOT

    Kuwa Kane Tariki ya 30 Ugushyingo 2023, Itsinda ry’abasirikare baturutse mu Gihugu cy’u Bushinwa basuye Ingabo z’u Rwanda mu rwego rwo gushimangira ubufatanye hagati y’Ingabo z’ibihugu byombi.

    Minisiteri y’Ingabo mu Rwanda ibinyujije ku Mbuga Nkoranyambaga yatangaje ko iryo tsinda ry’abasirikare b’u Bushinwa ryari riyobowe na senior Colonel You Jian ryakiriwe ku biro by’Ingabo z’u Rwanda riherekejwe na Madamu Lin Hang wungirije Ambasaderi w’Igihugu cy’u Bushimwa mu Rwanda.

    Abasirikare b’Abashinwa bagaragarijwe uburyo Ingabo z’u Rwanda zigira uruhare mu bikorwa bigamije guteza imbere imibereho myiza y’abaturage 

    Mu biganiro byahuje Ingabo z’ibihugu byombi, Ingabo z’u Rwanda zari zihagarariwe n’Umugaba w’Ingabo zirwanira mu kirere, Lt Gen Jean Jacques Mupenzi, aba basirikare basobanuriwe uburyo Igisirikare cy’u Rwanda kiyubatse kuva kitwa RPA kugeza ubwo cyahindukaga RDF ndetse bagaragarizwa uburyo Ingabo z’Igihugu zigira mu bikorwa byo guteza imbere imibereho myiza y'abanyarwanda.

    Ingabo z’Ubushinwa zari ziyobowe na Senior Col You Jian 

    Ku ruhande rw’Ingabo z’Abashinwa bagaragaje ko uruzinduko rwabo rwari  rugamije  gushimangira ubufatanye hagati y’Ingabo z’u Rwanda n'ingabo z'u Bushinwa (Liberation People's Army).

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/137139/ingabo-zu-bushinwa-zagaragarijwe-uburyo-rdf-igira-uruhare-mu-guteza-imbere-imibereho-myiza-137139.html

  • Yabaye umuhanzi wa gatandatu ubigezeho! King… – #rwanda #RwOT

    Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 1 Ukuboza 2023, uyu muhanzi uherutse gusohora indirimbo 'Ubanguke' yanditse kuri konti ye ya Twitter amagambo yaherekejwe no gutangaza ko ari gukora kuri album ye nshya.

    King James wamamaye mu ndirimbo zirimo 'Ganyobwe', yakoresheje amagambo agirana inama buri wese ko uko ugenda utera imbere ari nako ubona ko hari ibidafite akamaro ukabireka.

    Yavuze ati 'Iyo umaze kumenya ko ibintu byinshi bihindukana n’ibihe hari ibidafite akamaro wiga kureka.'

    InyaRwanda yabonye amakuru avuga ko King James yamaze kurangiza zimwe mu ndirimbo zigize Album ye ya munani, kandi iriho indirimbo yakoranye n'abandi bahanzi.

    Ni album agiye gushyira hanze, nyuma y'uko Album ye ya karindwi yise 'Ubushobozi' yakiriwe neza n'abakunzi b'umuziki n'abafana be muri rusange.

    Yigeze gutangaza ko binyuze ku rubuga rwe rwa Internet yise Zana Talent.com, Album ye ya karindwi yayisaruyemo arenga Miliyoni 60 Frw.

    King James yabaye umuhanzi wa 6 kugeza ubu wabashije kugeza kuri Album umunani

    Muri Mutarama 2016, umuhanzikazi wagwije ibigwi mu muziki w'u Rwanda, Cecile Kayirebwa yasohoye album ya munani yise 'Urukumbuzi' igizwe n'indirimbo 11 zirimo Intumwa Zanjye, Abuzukuru, Inzozi Data Yandoteye, Kuki Mwampishe, Uzanter' Irungu, Rwagasana, Rwego Rw' Ingenzi, Ubutumwa, Mbatez' Igitego n'iyitwa Amatage.

    Muri Nzeri 2022, Ezra Kwizera usanzwe ari Producer yasohoye album ya munani yise “Journey' (urugendo)”, igaruka ku rugendo rw'ubuzima bwe n'abandi. Iriho indirimbo 11 zirimo ‘Rukundo’, ‘Bolingo’, ‘Omukwano’ yakoranye na Sintex, ‘Sifa’, ‘Songa’, ‘Ninani’ na Nicolas Peks, ‘Ajabu’ yakoranye na Mani Martine, ‘Journey to Mali’, ‘Mavuta’, ‘Ameena’ ndetse na ‘Mama’.

    Nicolas Peks uri kuri iyi album, ni umuhanzi wo mu Burundi wamenyekanye mu ndiirmbo 'Kugasozi' n'izindi. Iyi album ye yumvikanamo ibicurangisho bya Kinyarwanda n'ibya kizungu.

    Mu Ukuboza 2021, umuhanzikazi Uwitonze Clementine wamamaye mu muziki wo kuramya Imana nka Tonzi, yatangaje isohoka rya Album ye ya munani yise 'Amakuru' iriho indirimbo umunani.

    Tonzi yigeze kubwira InyaRwanda ko atorohewe no guhitamo izina ry’iyi Album, bitewe n’ukuntu buri ndirimbo iriho ari nziza, ariko ko byarangiye ayise ‘Amakuru’. Ni Album avuga ko ikubiyeho ubutumwa bw’ubuzima busanzwe, ubuhamya n'ibindi.

    Ati 'Rero guhitamo izina narasenze ndavuga nti ‘Mana iyi Album ndayita gutya ariko izina ‘Amakuru’ rikomeza kuganza muri njye.”

    Tom Close agejeje Album icyenda, kuko aherutse gushyira hanze iyo yise 'Essence', kandi aherutse kubwira InyaRwanda ko yanatangiye urugendo rwo gukora album ya cumi.

    Ni album iriho indirimbo 13 ziganjemo cyane abaraperi. Iriho indirimbo ‘A voice note’ yakoranye na Bull Dogg, ‘Finally’ yakoranye na Wezi wo muri Zambia, ‘Fly away’, ‘Inside’, ‘Kampala’ yakoranye na A Pass wo muri Uganda;

    ‘Superwoman’ yakoranye na Sat-B wo mu Burundi, ‘Be my teacher’, ‘The One’, ‘Party’, ‘Feelings’ yahuriyemo na B-Threy, ‘My Number One’ yakoranye an Nel Ngabo na Riderman, ‘Don’t worry’ ndetse na ‘Mariwe’.

    Mu Ukwakira 2021, Massamba Intore yatangiye urugendo rwo gusohora indirimbo zigize Album y'umurage ya 11. Ni album iriho indirimbo zivuga ku butwali, urukundo, ubukwe, ubupfura n'ibindi.

    Massamba yabwiye InyaRwanda ko iyi Album ari iy'umurage kubera ko yiganjeho indirimbo za Se Sentore Athanase. Ati 'Ni Album y’umurage, kuko yiganjemo iz'umubyeyi sentore.'

    Yavuze ko indirimbo zose ziri kuri iyi Album zifite igisobanuro kinini mu buzima bwa Se Sentore Athanase witabye Imana. 

    Ati “Indirimbo ze zihuriye ku mateka ye y'ubuhunzi ashishikariza abantu gutaha, izindi zihuriye ku ndirimbo zibyinwa z'itorero zivuga intore, zivuga abakobwa, izindi zivuga ku gutarama; gushishikariza abantu gutarama, ariko abantu babuze kandi cyangombwa,”

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/137140/yabaye-umuhanzi-wa-gatandatu-ubigezeho-king-james-yateguje-album-ya-8-137140.html

  • Ese iyo umuntu agiye gupfa ni ibiki yicuza, Bronnie wamaze imyaka 8 yita ku bantu bagiye gupfa yavuze byinshi byatangaje benshi #rwanda #RwOT

    Ushobora kuba wibaza ngo ese iyo uri mu minsi yawe yanyuma, iyo uri mu masaha , mu minota yawe yanyuma witegura gupfa ni iki wicuza!

     

    Ibyo ni ibintu bigoye guhita ubimenya, ariko muri iyi nyandiko twifashishije inkuru yuyu mugore wamaze imyaka 8 yita kuri babantu bagiye gupfa maze avuga byinshi abantu bagiye gupfa bicuza.

    Yitwa Bronnie Ware akaba akomoka mu gihugu cya Australia, akaba Ari umuganga wita ku bantu bagiye gupfa, baba basigaje amezi atarenze 3 ngo bapfe bose uyu mugore niwe wari ushinzwe kubitaho nkimwe mu nshingano ze nk'umuganga.

     

    Kubera ubuzima bugoye uyu mugore yanyuzemo nawe ibaze kumara imyaka 8 wita ku bantu bagiye gupfa bagapfa ejo ukita ku bandi bagapfa si ibintu bishobora gukorwa n'umuntu ubonetse wese!!

     

    Ibyo byatumye uyu mugore yandika igitabo maze acyita ngo 'Ibintu 5 umuntu ugiye gupfa yicuza' aho yifashishije inkuru zose yagiye abwirwa nabo bantu babaga bagiye gupfa.

    Ese ibyo bintu abantu bagiye gupfa bicuza ni ibihe!!?

    1.Nakifuje kuba narabayeho ubuzima bwanjye mba uwo ndiwe ntabaho nigira uwo ntari we: Ni Kenshi usanga umuntu akunda kubaho yigira uwo Atari aho kuba uwo ari, uyu mugore Bronnie Ware mu gitabo cye, avuga ko icyo kintu Kiri mu bintu abantu benshi bagiye gupfa bicuza ndetse ngo baba bagihuriyeho.

     

    2 Nakifuje kuba ntarakoze cyane nkakabya: Abantu benshi bakora cyane bakamara umwanya mu Nini mu kazi bakabura umwanya wo kwita ku muryango ndetse n'inshuti, burya ngo iyo umuntu agiye gupfa yicuza kuba yarakoze cyane akajya aburira umwanya umuryango we ndetse n'inshuti ze.

     

    3.Nakifuje kuba naravuze ibindimo uko niyumva Ni gacye uzapfa kubona umuntu avuga ibimurimo mbese akagaragaza amarangamutima ye, burya iyo umuntu agiye gupfa nabyo yicuza kuba atarabikoze kuko ngo byose ni ukwiyima ibyishimo ahubwo ugaheranwa nagahinda.

     

    4.Nakifuje kuba naragumye kuganira n'inshuti zanjye: Iyo umuntu akura ndetse kubera gushaka ubutunzi inshuti zigenda zimushiraho kubera ni kuburira umwanya inshuti ze, rero iyo umuntu agiye gupfa yicuza kuba ataramaranye umwanya munini nizari inshuti ze.

     

    5.Nakifuje kuba nariretse nkishima: Ibyishimo birahenda kugeza ku munsi wawe wanyuma, burya ngo iyo umuntu agiye gupfa yicuza kuba atarishimye mu buzima ngo nawe yumve anezerewe muri we! Mbese kuba yarikomeje akiyima ibyishimo nabyo ngo urabyicuza.

     

    Ese wize iki muri iyi nyandiko!! Ndagira ngo wowe ufashe umwanya wawe ugasoma iyi nyandiko ntikubere imfabusa! Ibi bintu 5 uyu mugore yavuze umuntu yicuza agiye gupfa ushobora kubihindura ugatangira kujya ubikora nubwo umuntu atazi igihe nisaha ariko wabikora ukajya wirinda ko wazabyicuza nawe.

    Uyu mugore avuga ko iyo ukiri muto mu bihe byawe uba wumva bitakureba ariko ngo iyo uri mu minsi yawe yanyuma nibwo umenya agaciro kabyo.Dukore ariko tubonere umwanya imiryango yacu!

     

    Tubonere inshuti zacu umwanya, twige kwishima mu buzima, twige kuba abo turibo mu buzima, twige kuvuga ibiturimo tugaragaze amarangamutima yacu!!

     

    Source: Daily Mail Online

    The post Ese iyo umuntu agiye gupfa ni ibiki yicuza, Bronnie wamaze imyaka 8 yita ku bantu bagiye gupfa yavuze byinshi byatangaje benshi appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/ese-iyo-umuntu-agiye-gupfa-ni-ibiki-yicuza-bronnie-wamaze-imyaka-8-yita-ku-bantu-bagiye-gupfa-yavuze-byinshi-byatangaje-benshi/

  • Mu bukwe, umugabo yatanze impano y'inkwi maze abaraho bose barumirwa #rwanda #RwOT

    Uraza gutangazwa n'impamvu uyu mugabo yatanze iyo mpano Ku munsi w'ubukwe nk'uko byatunguye abageni bayihawe.

    Mu bukwe byageze mu gihe cyo gutanga impano maze nawe yegera imbere ashyikiriza impano y'inkwi yari yageneye abageni.

     

    Ushobora kuba wabyumvishe cyangwa ukabisoma mu bitangazamakuru binyuranye, hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga hakomeje kuvugwa inkuru yuyu mugabo watanze impano y'inkwi we yita impano ikomeye nubwo Hari abatabyumva kimwe nawe.

     

    Uyu mugabo yatanze inkwi nk'impano yahaye abageni ku bukwe bwabo. Ese wowe urumva izo nkwi yazibahaye ngo bazimaze iki! Ese bivuze iki gutanga inkwi nk'impano mu bukwe!! Uraza gutangara numenya ubusobanuro bwinkwi ndetse uramenya ko burya uyu mugabo yatanze impano ikomeye nubwo benshi batabyumva neza.

     

    Ubusanzwe inkwi zifatwa nk'ikimenyetso cy'ubumwe amahoro ndetse n'umunezero! Ese ubu noneho murumva impamvu uyu mugabo yatanze inkwi nkimpano yahaye abageni ku munsi w'ubukwe bwabo!!

    Gutanga impano y'inkwi ku bageni, uyu mugabo muri macye yifurizaga abo bombi bakoze ubukwe kuzagira amahoro mu rugo rwabo, kuzagira ubumwe mu rugo rwabo ndetse no kuzagira umunezero mu rugo rwabo!

     

    Bivuze ko uyu mugabo icyo yifurizaga uyu muryango Ari cyiza cyane nubwo benshi batamenye ibyo yashakaga kumenyesha.

     

    Impamvu inkwi zifatwa nk'ikimenyetso cy'ubumwe amahoro ndetse n'umunezero nuko ngo mu myaka ya cyera ubwo umuryango wabaga ugiye kuganira mu ijoro, bacanaga inkwi kugira ngo bote ndetse babone uburyo baganira neza bishimye ariko bimakaza ubumwe n'umunezero ndetse namahoro mu rugo rwabo, bityo abantu benshi bakaba bubaha inkwi batyo.

     

    Ese ubu noneho wumvishe impamvu uyu mugabo yatanze inkwi nkimpano yahaye abageni ku munsi w'ubukwe bwabo!?

     

    Source: muranganewspaper.co.ke

    The post Mu bukwe, umugabo yatanze impano y'inkwi maze abaraho bose barumirwa appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/mu-bukwe-umugabo-yatanze-impano-yinkwi-maze-abaraho-bose-barumirwa/

  • Kugira ibiheri mu maso si inenge, ese biterwa ni iki, wabyirinda gute ? #rwanda #RwOT

    Kuzana ibiheri ni imwe mu ndwara ifata uruhu ndetse ikaba ikunda gufata umuntu nawe yabigizemo uruhare.

     

    Icyakora inzobere zivuga ko umuntu ashobora kuzana ibiheri mu maso bitewe nihinduka riri kuba mu mubiri we, harimo nko gukura ku bana bari kujya mu myaka y'ubukure, ndetse inzobere zivuga ko hari n'abagore batwita bakazana ibiheri mu maso gusa bikunda kuba gacye.

     

    Hari ibintu byinshi bishobora kugira uruhare cyangwa bishobora gutuma umuntu azana ibiheri mu maso, bimwe muri ibyo bintu Hari ubwo umuntu abigiramo uruhare nubwo Hari nibyo nawe atagiramo uruhare.

     

    Bimwe mu bintu bishobora gutuma uzana ibiheri mu maso harimo;

    1.Kwikora mu maso cyane: Uko wikora mu maso mu isura cyane byongera amahirwe yo kuzana ibiheri kuko intoki zawe Kenshi Ziba zifite umwanda, rero ibyo bishobora gutuma uzana ibiheri mu maso.

     

    2.Telephone: Telephone nayo ishobora gutuma umuntu azana ibiheri mu maso kuko iyo witaba telephone ukayegereza ku ruhu rwawe nabyo byongera amahirwe yo kuzana ibiheri mu maso kuko telephone Iba yiriwe mu biganza byawe bishobora kuba bifite umwanda.

     

    3.Izuba: Izuba naryo iyo ribaye ry'inshi Imirasire yaryo ishobora gutuma umuntu azana ibiheri mu maso mu buryo nawe Atari yiteguye.

    4.Ibyunzwe mu myenda: Kwambara imyenda itameshe urimo umwanda ibyunzwe nabyo bishobora gutuma uzana ibiheri mu maso mu isura.

    5.Stress: Inzobere zivuga ko Kandi kugira stress nabyo bishobora gutuma uzana ibiheri mu maso mu buryo nawe utazi kuko mu mubiri wawe haba Hari kubamo ibintu bituma umubiri wawe unanirwa bityo bikaba bishobora gutuma uzana ibiheri mu maso.

     

    Ese ushobora kwirinda kuzana ibiheri mu maso gute ? : Mu gihe umaze kumenya bimwe mu bintu bishobora gutuma uzana ibiheri mu maso, ni ngombwa ko ibyo bintu ubyirinda; irinde kwikora mu maso cyane, irinde stress aho bishoboka, irinde kujya ku izuba ry'inshi, irinde umwanda uharanire kujya wambara ndetse ukanaryama ahantu hameze neza, mu buryamo busa neza.

     

    Source: fleeklooded.com

    The post Kugira ibiheri mu maso si inenge, ese biterwa ni iki, wabyirinda gute ? appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/kugira-ibiheri-mu-maso-si-inenge-ese-biterwa-ni-iki-wabyirinda-gute/

  • Nyuma yo gukora imibonano mpuzabitsina kubera iki umuhungu yanga kongera kuvugisha umukobwa, Dore ukuri kuri inyuma yabyo #rwanda #RwOT

    Abakobwa benshi bakunda kwibaza impamvu ituma bashobora kuryamana n'umugabo cyangwa n'umusore ariko nyuma yo kuryama uwo musore ntiyongere kubavugisha, muri iyi nyandiko twifashishije inyandiko zitandukanye zizewe mukubategurira amakuru yizewe ndetse tubazanira ukuri ku mpamvu ishobora gutuma Umusore ahagarika kukuvugish nyuma yo gutera akabariro.

    None se ibaze nawe, uhuye n'umusore mu nzira, mu kabari, mu kirori cyangwa ahandi hantu, Umusore asa neza akubwiye amagambo meza urayakunze, akubwiye ibintu byose byiza urabikunze, urangije mu kanya Gato mumenyanye uhise wemera kuryamana nawe kuko wumva umeze neza uri kumwe mbese ngo nuko wamwishimiye gusa!! Aho ndavuga abakobwa.

    Ibaze rero bizagenda gute nahagarika kongera kukuvugish nyuma Yuko muryamanye!? Uzatangira wumve utameze neza muri wowe, wumve umeze nkaho yakwanze ndetse utangire kumva usa nkaho wakoreshejwe.

    Erega sibyo gusa kuko uzatangira kwibaza ikibi wamukoreye neza neza ukibure kuko wowe uba uziko wakoze uko ushoboye ngo umushimishe, icyo gihe ni bwo uzatangira gukomeza kwibaza impamvu Ari kwanga kongera kukuvugish nyuma Yuko muryamanye.

     

    Mu kuri uba watakaje umwanya wawe wibusa, none se!! Mwahuye akuganiza neza cyane uramukunda nyuma yo kurangiza kuryamana ntashaka kongera kukuvugisha! Emers ukuri burya uwo wacyetse ko ariwe siwe Ari aho ndavuga wa musore mwahuye!!!

    Niwe wifatiye umwanzuro wo kutongera kukuvugisha, erega icyo ducyeka ko abantu baricyo sicyo bari.None se wowe mukobwa wumva ko ibi bikwiye!?Ni ukuvuga ngo uhuye n'umusore bwa mbere uramukunze muraryamanye nyuma yanze kongera kukuvugisha!

     

    Erega si ngombwa ko uha uburenganzira umuntu wese muhuye ngo agere kure kuri wowe kuko abantu benshi bakuvugisha neza siko baba bagushakaho ibyiza, Hari n'ababa baje kukuvugisha kugira ngo ubakunde maze muryamane nyuma bazakwange.

     

    Wikihutira guhita wemerera Umusore muhuye bwa mbere ngo muhite muryamana Kenshi Hari ubwo uwo musore nawe aba yagukunze nkuko nawe wamukunze ariko wahita wemera ko muryamana Ako kanya, agahita abona ko Umusore wese muhuye umuha bityo bigatuma acika intege zo gukomeza kukuvugisha, rero bakobwa muritonde

     

    Source: yourtango.com

    The post Nyuma yo gukora imibonano mpuzabitsina kubera iki umuhungu yanga kongera kuvugisha umukobwa, Dore ukuri kuri inyuma yabyo appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/nyuma-yo-gukora-imibonano-mpuzabitsina-kubera-iki-umuhungu-yanga-kongera-kuvugisha-umukobwa-dore-ukuri-kuri-inyuma-yabyo/

  • Natunguwe nibyavuzwe! Chriss Eazy yasubije k… – #rwanda #RwOT

    Ni amafoto atatu agaragaza mu bihe bitandukanye Chriss Eazy ari kumwe n'uyu musore ku mazi barya ubuzima, n'ahandi bari ahantu hihariye baganira 'ibyunguka'.

    Ukoresha izina rya Wamu-Neggro kuri Twitter, yanditse avuga ko ashingiye ku byo yabonye Chriss Eazy yatangiye gutera ikirenge mu cya Mico The Best uherutse kwigaragaza mu majipo y'abagore.

    Yanditse agira ati 'Imibare ikomeje kwiyongere nyuma ya Mico The Best n'abandi baracyigaragaza.'

    Chriss Eazy yabwiye InyaRwanda ko ariya mafoto yasohotse mu gihe yari mu Burundi mu myiteguro y'igitaramo azahakorera mu mpera z'uyu mwaka.

    Ibi byatumye atabona umwanya wo kubivugaho cyane mu itangazamakuru, ariko ko yasanze byarafashe indi ntera bituma yiyemeza kubivugaho.

    Yavuze ko 'natunguwe n'amagambo yavuzwe kuri ariya mafoto', ariko kandi ngo kubera ko yari azi ukuri kw'ibintu ntacyamubuhungabanyije mu buzima bwe.

    Chriss Eazy wamamaye mu ndirimbo zirimo 'Inana', avuga ko uriya musore bagaragaye bari kumwe ari Mukuru we usanzwe utuye mu Bubiligi.

    Yavuze ati 'Uriya ni umuvandimwe turi kumwe mu mafoto. Ni mukuru wanjye tuvukana mu nda. Atuye mu Bubiligi, ubwo yazaga mu biruhuko inaha nibwo twafashe ariya mafoto twishimye nk'abavandimwe bavukana, cyane ko abantu baba hariya abenshi barishimisha mu buryo utasobanukirwa.'

    Akomeza ati 'Navuye mu byo gutegura ibitaramo mu Burundi nsanga ku mbuga nkoranyambaga, ibintu byafashe indi ntera.'

    Uyu muhanzi avuga ko yagiye yakira ubutumwa bw'abantu benshi, umunsi ku munsi bamubaza ibijyanye n'uriya musore bagaragayemo bari kumwe.

    Chriss Eazy atangaje ibi mu gihe ari kwitegura igitaramo kizabera kuri Hôtel Source du Nil mu rwego rwo gufasha abarundi kurangiza neza umwaka wa 2023 no kugira intangiriro nziza za 2024. Kwinjira ni ukwishyura 20 000 Fbu mu myanya isanzwe ndetse na 50 000 Fbu muri VIP.

    Junior Giti ureberera inyungu za Chriss Eazy aherutse kubwira InyaRwanda ko bamaze kwitegura kujya gutaramira mu Burundi, kandi ko iki gitaramo bazagikora bacurangiwe na Dj Shinski uri mu bakomeye mu gihugu cya Kenya.

    Yavuze ati 'Ni igitaramo kidasanzwe, kuko Chriss Eazy niwe muhanzi wa mbere wataramiye mu Burundi n'imipaka igifunze; icyo gihe yagiyeyo afite indirimbo eshatu, ubu agiye kujyayo afite indirimbo zirenga 10, urumva ko ari igitaramo cy'urwibutso kuri we.'

    Junior avuga ko batangiye ibiganiro na Dj Shinski biganisha ku kuba bakorana indirimbo mu rugendo bombi bazakorera mu Burundi.

    Ati 'Shinski niwe uzacurangira Chriss Eazy mu gitaramo, birashoboka cyane ko indirimbo bahuriyeho bombi izakorwa cyane.'

     


    Chriss Eazy yatangaje ko yatunguwe n'amagambo yamuvuzweho nyuma y'amafoto amugaragaza yishimanye n'umusore mugenzi we


    Chriss Eazy avuga ko umusore bari kumwe ari Mukuru we usanzwe ubarizwa mu Bubiligi


    Chriss Eazy avuga ko amaze iminsi mu myiteguro yo gutaramira mu Burundi ari nayo mpamvu atabonye umwanya wo gusubiza ibyavuzwe



    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'BANA’ YA CHRISS EAZY NA SHAFFY

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/137142/natunguwe-nibyavuzwe-chriss-eazy-yasubije-ku-mafoto-yishamanye-numusore-yateje-sakwe-sakwe-137142.html