Blog

  • Filime ya Bora Shingiro yahembwe $1000: Uko i… – #rwanda #RwOT

    Ryasojwe mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki 1 Ukuboza 2023, mu muhango wabereye muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali.

    Ni nyuma y'iminsi itanu yari ishize riba rihujwe n'ibikorwa byo gucuruza no kumenyekanisha cinema yo mu Rwanda binyuze mu rubuga 'Masharket'.

    Ni ubwa mbere iri serukiramuco ryitabiriwe ku rwego rwo hejuru, kandi ni ubwa mbere ryitabiriwe naba Minisitiri batatu.

    Ryitabiriwe n'Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Urubyiruko, Sandrine Umutoni waritangije ku mugaragaro, Minisitiri w'Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula watangije ku mugaragaro ibikorwa bya Mashaket ndetse na Bizimana Jean Damascene Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu warisoje.

    Mu 2024 abategura iri serukiramuco bazaba bizihiza imyaka 10 ishize mu rugendo rw'amavugurura n'iterambere bahanze amasomo mu guteza imbere cinema Nyarwanda ikagera ku rwego Mpuzamahanga nk'imwe mu nkingi itanga umusaruro.

    Muri uyu mwaka, berekanye filime zitigeze zerekanwa ahandi muri Afurika, kandi zari muri filime zihataniye ibihembo.

    Iri serukiramuco risanzwe ribera kuri Kigali City Tour, Canal Olympia na Kigali Convention Center n'ahandi ryitabiriwe n'ibyamamare mu ngeri zinyuranye, abafite filime bakoze zerekanwe muri iri serukiramuco, abafatanyabikorwa banyuranye n'abandi.

    Muri uyu mwaka hakiriwe filime 2,103, aho Akanama Nkemurampaka kicaye gahitamo filime 100 gusa zerekanwe mu gihe cy'iminsi itandatu.

    Zigizwe na filime ngufi, filime mbarankuru, filime ndende, filime z'uruhererekane za Televiziyo n'izindi.

    Filime itsinze muri buri cyiciro ihabwa igikombe. Muri uyu mwaka bahisemo ko filime yerekanwa na nyirayo ahari, nyuma agasobanurira abitabiriye umuhango impamvu yayihisemo n'ubutumwa bukubiyemo. Filime nyinshi zatwaye ibihembo zigaruka ku mateka.

    Ubwo yasozaga iri serukiramuco, Minisitiri Dr Bizimana yasabye buri wese gukora atekereza ku gihugu kuko ‘ibyo dukora byose tumurikira Isi yose, duhagarariye Igihugu ari cyo cyacu cy’u Rwanda’.

    Yavuze ko ari ngombwa ko ‘ibyo dukora byose dukomeza kwibuka izo ndangagaciro n’urugendo rw’imyaka 29 ishize gihugu kimaze kiyubaka’.

    Ibyo avuga ko ‘bizadufasha guteza imbere Igihugu kurushaho kandi twubaka umurage n’umuhate w’abitanze kugirango u Rwanda rusubirane ijambo’.

    Umuyobozi wa Mashariki African Film Festival, Tresor Nsenga yavuze ko imyaka 9 ishize bategura iri serukiramuco, ari urugendo rutoroshye kuko bahuriyemo n'ibyiza n'ibibi.

    Ati 'Ntabwo byari byoroshye mu rugendo rw'imyaka icyenda, mu mvura, mu muyaga, ubushobozi bucye bw'amafaranga yo gukoresha, ariko aho abantu babiri cyangwa batatu bari ntakibananira.'

    Nsenga yashimye abafatanyabikorwa bakoranye n'iri serukiramuco kugeza uyu munsi, ashima cyane Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere (RDB) rwabafashije kubona aho gukorera.

    Yashimye kandi abatunganya filime bo mu bihugu bitandukanye byo ku Isi batanze filime zari zihatanye muri iri serukiramuco rya 'Mashariki', anashima cyane Akanama Nkemurampaka kagize uruhare mu kwemeza filime zahize izindi.

    Bora Shingiro afite ishimwe rikomeye kuri iri serukiramuco nyuma yo kwegukana igikombe kiruta ibindi

    Uyu musore niwe wagize uruhare mu gutegura no gutunganya filime 'City Maid' yamamaye cyane kuri Televiziyo Rwanda.

    Bora yatangiye kwigaragaza cyane muri sinema mu mwaka wa 2010, akaba yaratangiriye kuri filime ndende 'Icyabuze'.

    Filime ye 'Igihuku' yegukanye igikombe cy'amadorali 1000 ihigitse izindi mu cyiciro cya 'Signis Awards' muri Mashariki.

    Mu kiganiro na InyaRwanda, Bora yavuze ko atabona amagambo asobanura uko yiyumva, kuko yari ahataniye igikombe na filime zikomeye.

    Yavuze ati 'Ntabwo navuga ukuntu ndi kwiyumva, kuko biri hejuru cyane. Nshingiye kuri filime twari duhatanye, zari filime zikomeye, ubwanjye nahuye na ba nyirizo, nkababwira nti rwose mwakoze akazi gakomeye, zari filime nabonaga ko gutsinda byari bigoye ariko biza kurangira na ba nyirazo ubwabo bambwiye ngo ufite filime nziza ku rwego tubona ko igikombe ari icyawe. Muri macye ndumva nishimye.”

    Filime ye ‘Igihuku’ yubakiye ku rugendo rw’umwana w’umukobwa n’umuryango we bahungiye muri Kiliziya Gatolika mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Bari bizeye y’uko Imana izabatara.

    Ariko baje gusanga ahantu bafataga nk’ahantu hera, ariko hiciwe abatutsi benshi mu bice bitandukanye by’u Rwanda.

    Bora Shingiro yabwiye InyaRwanda ko yandika iyi filime yashakaga kugaragaza ko muri iki gihe hakenewe uruhare rw’amadini mu isanamitima.

    Ati “Kuko twashenguwe cyane n’uruhare rw’amadini muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Turabakeneye kugirango bubake sosiyete Nyarwanda.”

    Uyu musore yavuze ko aya mafaranga yahawe azayifashisha mu gutegura filime ye ngufi yatangiye gukoraho.

    Filime ye ‘Igihuku’ yerekanwe bwa mbere mu iserukiramuco nyafurika rya sinema ribera muri Amerika rizwi nka Silicon Valley African Festival, muri Nyakanga 2019.

    Urutonde rw’abegukanye ibihembo muri Mashariki African Film Festival:

    1.IZIWACU

    Filime ‘Love Me’ yo mu Rwanda ya Uwamahoro Claudine niyo yahize izindi

    2.Tv Series

    Filime ‘Tray Sao’ yo mu Bwongereza yakozwe na Filipe Anjos na Hernique Sunjo

    3.Shorts Films (Filime ngufi)

    Filime ‘Act of Love’ yo muri Kenya ya Eric Mwangi

    4.Documentary

    Filime ‘Between the rains’ yo muri Kenya ya Andrew Brown na Moses Thuranira

    5.Signis Awards

    -Filime ‘Igihuku’ ya Bora Shingiro wo mu Rwanda (Yahawe amadorali 100$)

    -Filime ‘Half Open Window’ ya Omar Hamza Hassan wo muri Kenya (Yahawe igikombe)

    -Filime ‘Malaika’ ya Maisha Maene wo muri Afurika y’Epfo (Certificate)

    6.Fetaure Filim

    Filime ‘Mami Wata’ yo muri Nigeria ya C.J Fiery Obasi 

    Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu Dr. Jean Damascène [Uri uburyo] yashimye ibikorwa bya Mashariki, avuga ko ubwo bazaba bizihiza isabukuru y'imyaka 10 azifatanya n'abo 

    Umuyobozi wa Mashariki African Film Festival, Tressor Nsenga yavuze ko imyaka 9 ishize bategura iri serukiramuco ari urugendo rutoroshye 

    Bora Shingiro yavuze ko atabona amagambo asobanura uko yiyumva nyuma y'uko filime 'Igihuku' imufashije kwegukana amadorali 1000 

    Jen Luc Mitana yahawe amadorali 100 ku bwa filime yashimwe na Mashariki 

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Urubyiruko, Sandrine Umutoni ubwo yatangizaga ku mugaragaro ibikorwa bya Mashariki 

    Minisitiri w'Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula atangiza gahunda ya 'Mashaket', urubuga rugamije guhuza abaguzi n'abacuruzi ba filime 

    Umuhuzabikorwa w'iri serukiramuco ngarukamwaka ryiswe 'Mashariki African Film Festival' Lionnel Kayitare, yavuze ko ibigo bikomeye birimo Youtube, Amazon, Netflix bizaba biri mu Rwanda ku isabukuru y'imyaka 10 ya Mashariki









    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/137163/filime-ya-bora-shingiro-yahembwe-1000-uko-ibihembo-byatanzwe-mu-isozwa-rya-mashariki-amafo-137163.html

  • Kuki Kiyovu Sports yahembye abandi ntihembe Seif na Mugunga bakivumbura kugeza aho bifuza gusesa amasezerano? #rwanda #RwOT

    Imwe mu nkuru zabyukiye ku mbuga nkoranyambaga ni inkuru ya kapiteni wa Kiyovu Sports, Niyonzima Olivier Seif na rutahizamu Mugunga Yves bashobora kudakina umukino wa APR FC kubera ko ikipe yahembye abandi bo ntibahembwe.

    Ku munsi w’ejo hashize ni bwo abakinnyi bakoranye inama maze batuma kapiteni wa bo kubwira ubuyobozi ko mu gihe batishyuwe ibirarane by’imishahara bafitiwe bigera hafi mu mezi 3, batazakina umukino w’umunsi wa 12 bafitanye na APR FC kuri uyu wa Gatandatu.

    Ku mugoroba w’ejo hashize kandi ni bwo inkuru yaje ko abakinnyi bamaze guhembwa ndetse bagiye mu mwiherero.

    Bitunguranye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu ni bwo byamenyekanye ko mu bakinnyi bari mu mwiherero hatarimo umukinnyi ngenderwaho akaba na kapiteni wa Kiyovu Sports, Niyonzima Olivier Seif ndetse na rutahizamu Mugunga Yves.

    Bose ikibazo kikaba ari amafaranga ndetse mu gihe batayahabwa batakina uyu mukino uteganyijwe ku isaha ya saa 18h00′ kuri Kigali Pelé Stadium.

    Kuki abandi bahembwe bo ntibahembwe?

    Amakuru ikinyamakuru ISIMBI cyamenye ni uko Seif yagiranye ikibazo na visi perezida wa Kiyovu Sports, Karim aho amushinja kugumura abakinnyi ngo badakina umukino wa APR FC.

    Ibi abishingira ku kuba ari we wabwiye ubuyobozi ko abakinnyi banzuye ko badakina uyu mukino batahembwe, ikintu bafashe nko kugumura bagenzi be kandi ari kapiteni, ibi bikiyongera ku kuba ashinjwa kuba ari we utanga amakuru y’ikipe mu itangazamakuru. Banze kumuhemba nko kumuhana.

    Kuri Mugunga Yves we, kuva yava mu ikipe y’igihugu yagiranye ikibazo na perezida wa Kiyovu Sports, Ndorimana Jean François Regis ubwo uyu musore yajyaga kumwishyuza amafaranga bamusigayemo ubwo yagurwaga ava muri APR FC.

    Ubundi Kiyovu Sports yumvikanye na APR FC miliyoni 7 ariko miliyoni 5 zikajya muri APR FC n’aho 2 akaba ari zo Mugunga Yves atwara, gusa yaje guhabwa miliyoni imwe maze indi uyu musore wasinye muri Kanama 2023 akazayihabwa nyuma y’ukwezi (ubwo byari muri Nzeri).

    Ubwo nu kwezi gushize yari avuye mu ikipe y’igihugu (mbere yo gukina na Zimbabwe), yabwiye perezida wa Kiyovu ko atazagaruka mu myitozo adahawe amafaranga ye, yahise arakara ndetse undi amubwira kutazagaruka koko (yamwirukanye mu magambo) ibi ni byo byatumye adakina umukino wa Sunrise FC.

    Baje kumvikana ndetse anasubukura imyitozo aho n’imyitozo ya nyuma yayikoze ejo ariko na we yatunguwe no kudahembwa.

    Batekereje gusesa amasezerano

    Amakuru agera ku kinyamakuru ISIMBI kandi yizewe ni uko aba bakinnyi bahamagawe ngo bajye mu mwiherero bakavuga ko bidashoboka ahubwo bifuza gusesa amasezerano bakajya gushakira ahandi ubuzima.

    Kiyovu Sports yari imaze kubona ko ibintu bitameze uko babikeka, batangiye gushaka uko bakemura ikibazo cy’aba bakinnyi cyane ko ari bamwe mu bo umutoza akeneye kuri uyu mukino.

    Bababwiye ko bajya mu mwiherero amafaranga bakayahabwa nyuma ariko baranga, iyi kipe ivuga ko Seif imufitiye ukwezi n’igice, yabwiye uyu mukinnyi uhembwa ibihumbi 700 ko igiye kumusinyira sheki iriho ibihumbi 500 ibindi bakavugana nyuma. Uyu musore arabyemera.

    Mugunga we yababwiye ko adahawe miliyoni bareka no gukomeza kumuhamagara, na we bemeye kuyimusinyira akajya mu mwiherero. Sheki barajya kuzibikuza nyuma y’umukino.

    Niyonzima Olivier Seif arashinjwa kugumura abakinnyi

    Mugunga Yves arahabwa miliyoni

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/kuki-kiyovu-sports-yahembye-abandi-ntihembe-seif-na-mugunga-bakivumbura-kugeza-aho-bifuza-gusesa-amasezerano

  • Kubera iki ukwiye kuganira n'umukunzi wawe ku buzima bwawe bwo gutera akabariro n'abakunzi bawe mwashwanye, burya ni ngombwa #rwanda #RwOT

    Ubuzima wabanyemo n'umukunzi wawe cyangwa abakunzi bawe bashize ni ubuzima bwawe bwite ariko Hari ubwo iyo ufite undi mukundana mushya biba ngombwa ko mu biganiro mugirana nabyo bizamo kuko ngo bikunda kwibazwaho cyane mu gihe muri kuganira.Ikibazo ukwiye kwibaza ese ni ngombwa ko mubiganiraho?

    Ni ngombwa ko umubwira byose se!?

    Ubuzima wabanyemo n'umukunzi wawe cyangwa abakunzi bawe bashize cyane ibyerekeye gutera akabariro ni byo bintu usanga wowe n'umukunzi wawe mushya muri kuganiraho ndetse inzobere zivuga ko ari byiza.

     

    Gusa ngo nubwo ari byiza, burya bigira ingaruka mbi nazo ukwiye kumenya arinayo mpamvu ukwiye gucunga neza ibyo uganiza umukunzi wawe bitewe nuko umuzi umubona, ibyo akunda uba ubizi ndetse nibyo yanga urabizi, ni ngombwa rero ko ucunga neza ibyo uri kumuganiza muri icyo kiganiro.

     

    Ikibazo kigaruka cyane muri ibyo biganiro ni 'waryamanye n'abakobwa bangahe' rimwe narimwe hari ubwo ubazwa ngo 'ni bande?', Icyakora inzobere zivuga ko kumenya umubare w'abantu umukunzi wawe yaryamanye nabo ngo ntakintu kiza bishobora kukugezaho cyane ko ngo n'ubundi ibyo ntacyo byakwigisha cyangwa ngo bigire icyo bigufasha mu rukundo rwanyu.

     

    Ahubwo inzobere zivuga ko ibibazo nyabyo ukwiye kubaza umukunzi wawe mu byerekeye n'ubuzima bwe n'abakobwa bakundana cyangwa abahungu bakundanye cyane ibyerekeye gutera akabariro.

    Dore ibyo ukwiye kubaza bishobora kubafasha mu rukundo rwanyu;

    1.Ese ukora imibonano mpuzabitsina bwa mbere ni iki cyagukururiye kubikora!?

    2.Ese warabikunze!?

    3.Ese ni iki wakunzemo!?

    4.Ese ni iki cyagukuruye ku mukunzi wawe wa mbere!?

    5.Ese mujya gukora imibonano mpuzabitsina byatangiye cg byaje Ute!?

    6.Ese byagize ngaruka ki mu buzima bwawe!?

    Menya ko rero mu gihe muri kugirana ibyo biganiro ukwiye kwirinda kugira ibyo uvuga nabi nko gushimagiza cyane umukunzi wawe wahashize kuko bishobora gutuma urukundo rwanyu rutaramba, zimwe mu ngaruka zishobora kukugeraho cyangwa ingaruka zo kutitindera ibyo uvuga harimo gucirwa urubanza.

    Urugero mu gihe muri kuganira maze ukavuga ko wakoze imibonano mpuzabitsina inshuro nyinshi bishobora gutuma umukunzi wawe atangira kugucira urubanza avuga ko uri ikirara ukunda gukora imibonano mpuzabitsina cyane.

    Ishyari: Uko uvuga umukunzi wawe wa cyera neza nabyo bishobora gutuma umukunzi wawe mushya uwo uri kubibwira agira ishyari cyane.Kumva adahagije

    Mu gihe muri kuganira Kandi ni ngombwa ko ucunga neza ibyo uri kuvuga kuko Hari ubwo ushobora kuvuga ibintu ugatuma umukunzi wawe yumva ataguhagije, urugero kubwira umukunzi wawe ko Umusore mwakundanaga yari ashoboye gukora imibonano mpuzabitsina cyane Kandi nabyo bituma umukunzi wawe yumva adahagije.

    Source: psychology today

    The post Kubera iki ukwiye kuganira n'umukunzi wawe ku buzima bwawe bwo gutera akabariro n'abakunzi bawe mwashwanye, burya ni ngombwa appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/kubera-iki-ukwiye-kuganira-numukunzi-wawe-ku-buzima-bwawe-bwo-gutera-akabariro-nabakunzi-bawe-mwashwanye-burya-ni-ngombwa/

  • Umugore yatumiye abakobwa 2 ngo baze baryamane n'umugabo we nki'mpano yamugeneye ku isabukuru y'amavuko ye, birangira ashwanye n'umugabo we #rwanda #RwOT

    Inkuru ikomeje kuvugisha benshi ku mbugankoranyambaga, n'inkuru yuyu mugore wakoze ibintu byatumye benshi bibaza impamvu uyu mugore yabikoze.

    Uyu mugore yahaye impano itangaje umugabo we wari wagize isabukuru y'amavuko.Umugore witwa Theresa Rose w'imyaka 26 y'amavuko, wo mu gihugu cya Portland yatunguye umugabo we wari wagize isabukuru y'amavuko maze atumira abakobwa 2 ngo baze baryamane n'umugabo we mbese baryamanye ari batutu bimwe byitwa 'Threesome' mu rurimi rw'amahanga.

     

    Theresa Rose yavuze ko yari amaze igihe kinini abana n'umugabo we ariko ngo bakabana batishimye mbese nta byishimo ngo uyu mugore yabonaga mu rugo rwe, aho ngo yumvaga ngo yigunze mu rugo rwe Kandi ari umugore ubana n'ubumugabo.

     

    Yakomeje avuga ko yakuriye mu muryango waba catholic, icyakora uyu mugore avuga ko kubera kuryamana ari batutu we n'umugabo we ndetse n'abakobwa bakiri yari yatumiye ngo baze baryamane n'umugabo we,byatumye amenya we wanyawe ndetse ko yaje guhana gatanya n'uwahoze ari umugabo we, nyuma yaho akamara ibyumweru 3 aryamana n'abagore bagenzi be ibi byitwa ubutinganyi.

     

    Mbese uyu mugore avuga ko icyatumye yumva ko atishimye mu rugo rwe nuko byari ko we ari umutinganyi, ibyo yabimenye ubwo yaryamanaga n'abagore babiri hamwe n'umugabo we arinabyo byaje gutuma ahana gatanya n'umugabo we.

    Source: TUKO

    The post Umugore yatumiye abakobwa 2 ngo baze baryamane n'umugabo we nki'mpano yamugeneye ku isabukuru y'amavuko ye, birangira ashwanye n'umugabo we appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/umugore-yatumiye-abakobwa-2-ngo-baze-baryamane-numugabo-we-nkimpano-yamugeneye-ku-isabukuru-yamavuko-ye-birangira-ashwanye-numugabo-wegabo-we/

  • BIRATANGAJE : Igitsina cy'umugabo cyaheze mu mwobo yacukuye mu rugi ngo umufashe gutera akabariro #rwanda #RwOT

    Umugabo witwa Erik yatangaje ko igitsina cye cyaheze mu mwobo w'urugi yacukuye kugira ngo ujye umufasha gutera akabariro.Uyu mugabo yaje kujyanwa kwa muganga.

     

    Ibi ni bimwe mu byabagaho kera, aho bacukuraga umwobo mu bikuta bito bito , umwe akajya imbere undi inyuma bagatera akabariro batarebana.

    Kugeza ubu uyu muco ntabwo wemewe gusa hari abakiwukoresha mu bihugu byo hanze na cyane ko ari waturutse.

    Ubwo bari mu kiganiro kigaruka k'ubuzima bwabo, Erike na Katie bavuze ibyababayeho bakumva bameze nk'abasebye ariko bakumva nta bundi buryo bwo gushaka uko bakwikura muri icyo kibazo uretse gushaka imbangukiragutabara ikabageza kwa muganga.

    Erik yavuze ko yigeze gucukura umwobo mu rugi kugira ngo aryoherwe n'imibonano mpuzabitsina n'umugore we.

    Uyu mugore Katie, yavuze ko ubwo umugabo yari ashaka ko batera akabariro binyuze mu rugi, yagikinishije bikarangira kibyibushye kigahera muri uwo mwobo.Yavuze ko ibyo yakoze byose byanze bikarangira bagiye kwa muganga.

     

    The post BIRATANGAJE : Igitsina cy'umugabo cyaheze mu mwobo yacukuye mu rugi ngo umufashe gutera akabariro appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/biratangaje-igitsina-cyumugabo-cyaheze-mu-mwobo-yacukuye-mu-rugi-ngo-umufashe-gutera-akabariro/

  • Abakunzi ba APR barabyumva bakamwenyura! Ikipe ya Kiyovu sport hatagize igikorwa ishobora guha APR FC impano y’uku kwezi ku ukuboza – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ku munsi w'ejo nibwo shampiyona y'icyiciro cya mbere hano mu Rwanda izakomeza hagati y'ikipe ya APR FC na Kiyovu sport.

    Abakinnyi n'ikipe ya Kiyovu Sports bari kwitegura umukino wa Shampiyona uzabahuza n'ikipe ya APR FC ku munsi w'ejo, babwiye umutoza ko bataza gukina uyu mukino mu gihe nibura batishyuwe ukwezi kumwe muri 3 iyi kipe ibafitiye.

    Source : https://yegob.rw/abakunzi-ba-apr-barabyumva-bakamwenyura-ikipe-ya-kiyovu-sport-hatagize-igikorwa-ishobora-guha-apr-fc-impano-yuku-kwezi-ku-ukuboza/

  • Ndi umusazi ndabyemera – Umutoza wa Rayon Sports #rwanda #RwOT

    Umunya-Maurtania utoza Rayon Sports, Mohammed Wade avuga ko bamwise umusazi ariko na we akaba abyemera, gusa ngo nk’umutoza mukuru aba agomba kwifatira ibyemezo.

    Ni nyuma yo gutsinda Bugesera FC mu mukino w’umunsi wa 12 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w’imikino wa 2023-24 waraye ubaye.

    Ni umukino yari yagaruye Youssef Rharb muri 11 nyuma y’igihe kinini atamukinisha ndetse bikaba byaranageze aho ikipe yifuza kuba yatandukana na we.

    Abajijwe uko yabonye uko uyu musore yitwaye, yavuze ko mu ikipe ye nta mukinnyi ugomba guhora yizeye kubanzamo (titulaire) kuko ikipe ifite abakinnyi benshi.

    Ati “Nk’uko nabivuze njye nta mukinnyi mfite uhora yizeye kubanzamo, nta we, uwo yaba ari we wese, reba uko nahinduye ikipe Arsene (Tuyisenge), Roger (Kanamugire) buri wese aba agomba gukina, njye rero nta mukinnyi mfite ugomba kwizera guhora abanzamo (titulaire).”

    Yakomeje avuga ko bitewe n’ibyemezo afata abantu bamwita umusazi ariko na none nk’umutoza aba agomba kubifata bitewe n’uko abona ibintu.

    Ati “Mwese muvuga ko ndi umusazi, ndabyemera ndi we, njye nkora ibyo mbona, mba ngomba kwifatira imyanzuro kandi ni inshingano zanjye.”

    Abajijwe icyo gutsinda imikino 2 yikurikiranya (Police FC na Bugesera FC) bivuze, yavuze ko ntacyo bivuze icyo areba ari igikombe.

    Ati “Ntacyo bivuze, intego yanjye si ugutsinda uyu mukino, intego yanjye ni igikombe, sindeba umukino urangiye, intsinzi zikurikiranya, intsinzwi si byo ndeba, njye ndareba iherezo.”

    Kugeza ubu Rayon Sports iri ku mwanya wa 2 n’amanota 23 inganya na Musanze FC ya gatatu, Police FC ni iya 4 n’amanota 22, urutonde ruyobowe na APR FC n’amanota 25, gusa izi kipe zo ntizirakina umukino w’umunsi wa 12.

    Mohammed Wade yavuze ko nta muntu uba ugomba kumufatira ibyemezo

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ndi-umusazi-ndabyemera-umutoza-wa-rayon-sports

  • Umuhanzi ukomeye muri Tanzania yise mugenzi we Alikiba umupfumu avuga ko aroga #rwanda #RwOT

    Umuhanzi witwa Baraka The Prince yise Alikiba umupfumu agaragaza ko aroga.Ibi yabimwise nyuma y'ibirori bye byo kwizihiza isabukuru nziza y'amavuko.

    N'ubwo Baraka The Prince yise Alikiba umupfumu, bombi bagerukaga guhurira mu ndirimbo muri 2016 bayita 'Nisamehe'.

    Mu butumwa yanyujije kuri Konti ye ya Instagram, Baraka The Prince, yasubijwe n'abafana ba Alikiba.Nyuma y'igihe badahuza amaso , Baraka The Prince nibwo yongeye kumwiha.

    Muri ibyo birori by'isabukuru y'amavuko ya Alikiba, hari hatumiwemo ; Abdukiba umuvandimwe wa Alikiba, Ommy Dimpoz, Marioo, K2ga, Tommy Flavor , Mocco n'abandi.

    Si ubwambere uyu muhanzi avuze nabi Alikiba usa n'uwamaze kujya kure y'umuziki.

    The post Umuhanzi ukomeye muri Tanzania yise mugenzi we Alikiba umupfumu avuga ko aroga appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/umuhanzi-ukomeye-muri-tanzania-yise-mugenzi-we-alikiba-umupfumu-avuga-ko-aroga/

  • UAE: Perezida Kagame yagiranye ibiganiro n’ab… – #rwanda #RwOT

    Ibiro by’Umukuru w’Igihugu Village Urugwiro byatangaje ko Perezida wa Repubulika Paul Kagame ku mugoroba wo kuwa Gatanu yagiranye ibiganiro na Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza anagirana ibiganiro na Charles Michel uyobora Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi.

    Ibiganiro Perezida Kagame yagiranye na Rish Sunak Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza na Perezida w’Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi byabaye nyuma y’uko hatangijwe inama ya COp28 bitabiriye muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, UAE.

    Igihugu cy’u Bwongereza gisanzwe gifitanye umubano mwiza n’u Rwanda ndetse bikaba bihuriye mu Muryango uhuje ibihugu bikoresha ururimi rw’icyongereza, Commonwealth.

    Si ibyo gusa kuko Ubwongereza bwanifuje kohereza mu Rwanda abimukira bafashwe bashaka kwinjira muri icyo gihugu mu buryo butemewe n’amategeko. Icyifuzo cyo kohereza abimukira cyakomwe mu nkokora n’icyemezo cy’Urukiko rwanze icyo cyifuzo.

    Mu biganiro byahuje Perezida Kagame na Minisitiri w’Intebe w’Ubwongereza Rishi Sunak ndetse n’ibyamuhuje na Charles Michel, byabereye muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, UAE, ntabwo hatangajwe ibyo baganiriyeho.

    Uretse aba bayobozi bo ku mugabane w’uburayi Perezida Paul Kagame kandi

    Nk’uko bigaragara mu mafoto, Perezida Kagame yaganiriye kandi na Perezida wa Togo, Faure Gnassingbe, ndetse na Perezida uyoboye inzibacyuho ya Gabon, Gen. Brice Oligui Nguema.

    Perezida Kagame yaganiriye na Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza Rishi Sunak 

    Perezida w’Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi Charles Michel nawe yagiranye ibiganiro na Perezida Paul Kagame

    Perezida Kagame yanaganiriye na Perezida wa Togo 

    Gen. Brice Oligui Nguema uyobora  inzibacyuho ya Gabon nawe yaganiriye na Perezida Kagame 

    Amafoto: Village Urugwiro 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/137158/uae-perezida-kagame-yagiranye-ibiganiro-nabayobozi-barimo-minisitiri-wintebe-wu-bwongereza-137158.html

  • Arsenal yatangiye gukurikirana Dosiye ya Kyli… – #rwanda #RwOT

    Ikinyamakuru Football London ducyesha iyi nkuru, cyanditse ko uyu mukinnyi wakunze kugaragaza ko ashaka gukinira Real Madrid yo muri Espagne, ibye na Los Blankos ntabwo bikimeze neza kuko yakunze kuyibeshya inshuro nyinshi, bikarangira yongereye amasezerano muri Paris Saint-Germain.

    Umwaka utaha ni bwo amasezerano ya Kylian Mbappe azarangira muri Paris Saint-Germain. Benshi biteze ko ashobora kuzajya muri Real Madrid ku buntu, ariko amakuru ava mu mujyi wa London avuga ko Arsenal nayo imushaka ku buryo bukomeye.

    Bimwe mu byibazwaho na benshi, ni ukuba Arsenal ishobora kubona amafaranga yo guhemba Kylian Mbappe, dore ko yamaze kuba umukinnyi uhenze. 

    Amakuru Football London yavanye muri Arsenal, avuga ko nta kibazo cy’amafaranga Arsenal ifite, ku buryo yananirwa guhemba Kylian Mbappe. 

    Bivugwa ko mu gihe Kylian Mbappe yaba aterekeje muri Real Madrid nk’uko yakuze biri mu nzozi ze, ikipe ya Kabiri ihabwa amahirwe yo kumwegukana ni Arsenal yo mu Bwongereza.

    Arsenal ikeneye umukinnyi wo gukora itandukaniro nka Kylian Mbappe. Umwaka w’imikino ushize, yabuze igikombe cya Shampiyona ya English Premier League igitwawe na Manchester City. 

    Muri uyu mwaka nabwo igaragaza ko izahatana dore ko bigaragara ko igifite imbaraga. Magingo aya ni nayo iyoboye urutonde rw’agateganyo rwa shampiyona y’u Bwongereza.

    Biramutse bikunze ko Mbappe ajya muri Arsenal, yafatanya na ba rutahizamu bayo gushaka ibitego. Ubwo yaba aje gukorera mu ngata Eddie Nketia, Gabriel Jesus, Gabriel Martinelli, Bukayo Saka n’abandi.

    Arsenal yatangiye gutekereza kuba yazasinyisha Kylian Mbappe, ubwo azaba asoje amasezerano ye muri Paris Saint-Germain 

    Mbappé ashobora kujya muri Arsenal 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/137157/arsenal-yatangiye-gukurikirana-dosiye-ya-kylian-mbappe-137157.html