Blog

  • Umugeni yapfuye ku munsi we w'ubukwe bahita bamushyingura uwo mwanya #rwanda #RwOT

    Ni inkuru y'incamugongo , aho umusore yari yatumiye inshuti n'abavandimwe ndetse n'imiryango gusa bikarangira aguye mu mpanuka ibyari ibyishimo bigahinduka amarira.

     

    Umusore witwa Amani Mollel, yagize agahinda gakomeye imbere y'abo yari yatumiye ngo bishimane  ku munsi we w'ubukwe.Uyu musore niwe witeruriye umurambo w'uwari umugeni we ibyari umuzero bihinduka amarira.

     

    Ibi byabaye mu mpanuka yabaye tariki 29 ubwo Amani yari atwaye imodoka y'ubukwe maze akagongana n'imodoka nini y'ikamyo umugeni we agahita apfa.

     

    Abari baje mu bukwe bwa Rehema Chao na Amani Mollel, bakubiswe n'agahinda nyuma y'ibyari bimaze kuba.Uyu musore yababaje benshi nyuma yo guhindura ubukwe bwe ikiriyo nyamara yari aziko agiye kubana akaramata n'umukunzi we bari bamaze kwitegura kubana.

     

    Amagambo yatangajwe n'abaturage batuye mu Karere ka Mwanga ho muri Tanzania , bahujwe hamwe, ndetse bahamiriza itangazamakuru aya makuru y'urupfu rw'uyu mugore.

     

    Amani yari aziko azajya mu Mujyi wa Arusha, mu kwezi kwa Ukuboza 2023 hamwe n'umukunzi we nyuma y'ubukwe gusa byose biba imfabusa.Ubwo Amani yakoraga impanuka , ntabwo ari umugore we gusa wapfuye kuko n'umubyeyi wa Amani witwa Agnes Chao w'imyaka 75 , n'umwana w'umukobwa witwa Irene Shija w'imyaka 15 wagombaga kubafasha muri ubwo bukwe bakaba bapfuye.

     

    The post Umugeni yapfuye ku munsi we w'ubukwe bahita bamushyingura uwo mwanya appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/umugeni-yapfuye-ku-munsi-we-wubukwe-bahita-bamushyingura-uwo-mwanya/

  • Abakobwa gusa : Dore ibintu 5 abasore baba bashaka k'umukobwa bakundana nawe ariko ntibabivuge #rwanda #RwOT

    Buri musore hari ibintu aba yifuza ku mukobwa yifuza gukundana nawe ndetse akazamugira umugore we.Muri iyi nkuru tugiye kugaruka kuri ibyo bintu.

     

    Nk'umukobwa ntabwo ukwiriye gutuma umusore ajya mu rukundo gusa , ukwiriye gutuma ajya mu rukundo nawe.Aha niho ruzingiye rero kuko uzamenya iby'ingenzi bizatuma agukunda koko.

     

    Ni ngombwa ko mu gihe ushaka kwigarurira umusore umuha umwanya wawe wose ariko nanone ukamenya uburyo urukundo rwawe ruzinjira mu misokoro ye akakwiyumvamo ku rwego rudasanzwe.Biragusaba kumumenya , ukamwumva.

     

    ESE NI IKI WAKORA ?
    1.Mwakire uko ari

    Uwo musore ashaka urukundo, guhabwa umwanya no kwakirwa.Byose ni ingenzi kuri we ndetse no kuri wowe muri rusange.Uyu mukunzi wawe mwiyumvemo ndetse umuhe urukundo akeneye nk'umukunzi wawe.Burya buri musore yishimira gukndwa ndetse agafatwa uko ari.

     

    2.Ubaha ibikorwa bye kandi ubimushimire.

    Uretse umugabo cyangwa umusore buri wese yishimira ko abantu bamushimira ko yakoze neza.Uyu mukunzi wawe nawe anezezwa n'uko wamwitayeho ugashimira ibyo yakoze.

     

    Umusore agukunda cyane , akaguha umutima we wose ndetse agakora iyo bwabaga akaguha impano pe, ariko uko abikoze ntumwerekeko yakoze bigatuma arekeraho ku kwitaho cyangwa kugira ibo agukorera, rero nk'umukunzi we, urasabwa kumuha byose yifuza,

     

    3.Shyigikira ibikorwa bye n'ibyo akunda.

    Niba hari umusore ubona akwereka urukundo mukaba mukundana , ni umwanya wawe wo kumenya uko umushyigikira.Mu gihe watangiye kumva neza ibyo akunda , uzaba wanatangiye kumukunda nawe azakwegurira umutima we wose.

     

    4.Mwerekeko ariwe wihebeye.

    Umukunzi wawe akeneye kumenya neza ko ariwe wiyeguriye ko nta nundi musore wamugutwara.Ibi ni bimwe mu byo abasore bakunda ndetse bakabyishimira.

     

    5.Mukorere ibikorwa by'urukundo.

    Uyu musore akaneye ko umwereka urukundo rwiza , umwiteho , umuhe impano n'ibindi bitandukanye.Ushobora kumenya ko arwaye ukamuha impano , yaba yagize isabukuru y'amavuko ukamuha impano , waba wagiye ku muhanda ukamuha impano.

    The post Abakobwa gusa : Dore ibintu 5 abasore baba bashaka k'umukobwa bakundana nawe ariko ntibabivuge appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/abakobwa-gusa-dore-ibintu-5-abasore-baba-bashaka-kumukobwa-bakundana-nawe-ariko-ntibabivuge/

  • Kamonyi: Siporo iraduhuza ikatugira umwe, ikatwubakamo ishyaka ryo gukunda Iguhugu-Butare  Leonard #rwanda #RwOT

    Itsinda ry'abagabo bihurije mu cyo bise Ruyenzi Sporting Club, bakinnye umukino wa nyuma( Final), aho amakipe 2, A-B yahuriye ku gikombe bishyiriyeho, gitwarwa na Ekipe A itsinze ibitego 3-1. Kwishyira hamwe, gukorera hamwe, ishyaka ribaranga, bavuga ko arizo mbaraga zibashoboza kwiyubaka ubwabo n'ibikorwa bitandukanye byubaka Igihugu.

    Uyu mukino w'Umupira w'amaguru, wahuje ikipe A-B za Ruyenzi Sporting Club watangiye ahagana ku i saa tatu n'iminota 40, usozwa ikipe A ariyo itwaye igikombe ku bitego 3 kuri 1 cya Ekipe B mu mikino yari imaze amezi2, aho bakinnye imikino 8 yose hamwe. Ekipe A itsinda imikino itatu, itsindwa umukino 1 banganya imikino ine.

    Butare Leonard.

    Butare Leonard, Kapiteni muri ikipe rusange( Ruyenzi Sporting Club) akaba ari nawe wari Kapiteni wa Ekipe A yatwaye igikombe yabwiye intyoza.com ko kwishyira hamwe bagahuzwa na Siporo ari imbaraga zibahuza, zikabashoboza byinshi byiza mu mibereho yabo ya buri munsi, bikabubakamo ishyaka ryo gukunda Igihugu.

    Yagize ati' Ikipe yacu yose igizwe n'abatuye ku Ruyenzi, harimo kandi n'abava Kigali ariko twese ikiduhuza ni 'Urukundo, Ubumwe'. Bitwubakamo ishyaka ryo gukunda Igihugu'. Twabihurije hamwe no gusoza umwaka nubwo hakiri iminsi ngo tuwusoze'.

    Ubwo abakinnyi ba A-B barimo basuhuzanya biteguye gucakirana mu kibuga.

    Akomeza avuga ko ibikorwa bibahuriza muri Siporo mu buzima bwa buri munsi birushaho kububakamo 'Ubumwe' kuko no mubuzima busanzwe Siporo ariyo usanga igaragaramo abantu babarizwa mu byiciro bitandukanye, itavangura.

    Ati' Tunabijyanishije na Gahunda ya Ndumunyarwanda, Ubumwe n'Ubwiyunge, Siporo niyo twongeye kubona ko yongera guhuza abantu nyuma y'amateka mabi twanyuzemo ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda. Nta bantu uzabona bashinze Ekipe ya Siporo ngo bashyiraho ibisabwa(conditions) ngo ni ikiciro iki n'iki, ni ubwoko ubu n'ubu cyangwa ni abameze gutya na gutya, niho Siporo ibera nziza, ihuza abantu bose b'ingeri zose'.

    Ikipe A.

    Avuga kandi ko hari ibikorwa bitandukanye bibahuza bifatiye kuri iyi Siporo byaba ibibahuza ubwabo ndetse n'ibyo bahuriramo mu gufasha Umunyarwanda muri rusange ku guhindura imibereho ikarushaho kuba myiza, bijyanye n'icyerekezo cyiza cy'Igihugu.

    Salam Patrick, Kapiteni wa Ekipe B, avuga ko kwisanga muri uru rubuga rumuhuza na bagenzi be muri Siporo ari inyungu ikomeye kuko uretse no kumwubaka mu buryo butandukanye, Siporo ifasha mu kubaka umubiri no kurwanya indwara zitandukanye.

    Ekipe B.

    Ashimira Akarere ka Kamonyi kuba karabashyiriyeho ikibuga cyiza kibafasha muri Siporo. Asaba buri wese kumva ko Siporo ari ingirakamaro mu buzima bwa buri munsi, ko kandi kubana n'abandi mukagira ikibahuza ari iby'agaciro ku muntu ku giti cye n'Igihugu muri rusange.

    Isomo rikomeye riva muri aba bakinnyi batabigize umwuga ni uko gukora Siporo bifasha umubiri kwiyubaka ukagira ubudahangarwa mu kurwanya indwara zitandukanye. Ifasha kubaka urukundo n'ubumwe, kungurana ibitekerezo byafasha buri umwe kwiteza imbere hamwe n'ubufatanye muri byinshi byubaka umuntu, Umuryango n'Igihugu. Bati' Kudakora Siporo ni Igihombo gikomeye mu buryo bwose'.

    Ifoto rusange ya nyuma y'Igice cya Gatatu mu busitani bwa Honey in Honey Motel.

    Munyaneza Theogene

    Source : https://www.intyoza.com/2023/12/02/kamonyi-siporo-iraduhuza-ikatugira-umwe-ikatwubakamo-ishyaka-ryo-gukunda-iguhugu-butare-leonard/

  • Narishimye cyane! Amarangamutima ya Ruti Jol… – #rwanda #RwOT

    Uyu muhanzi yabitangarije InyaRwanda, nyuma yo gutanga ikiganiro ku rubyiruko rwitabiriye igitaramo cy’urwenya cya Gen-Z Comedy cyabaye ku wa Kane tariki 30 Ugushyingo 2023 muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali.

    Mu kiganiro yatanze, Ruti Joel yibanze cyane ku rugendo rwe rwo gukora umuziki gakondo n’ukuntu abantu banyuranye bagiye bamufasha kugeza ubwo agize izina rikomeye rizwi cyane muri iki gihe mu ruhando rw’abanyamuziki.

    Uyu muhanzi wanakunzwe mu ndirimbo ‘Igikobwa’, yagarutse ku bihangano bye, ndetse n’igitaramo 'Rumata wa Musomandera' ari kwitegura gukora cyo kumurika album ye kizaba tariki 26 Ukuboza 2023 mu Intare Conference Arena.

    Mu kiganiro na InyaRwanda, Ruti Joel yavuze ko ‘Album yanjye yabaye ishema kuri njye’, yumvikanisha ko atari yiteze uburyo yakiriwemo.

    Yavuze ati “Ntabwo nari niteguye ko izakundwa ku rwego yakunzweho. Kuko njye nari narayikoreye abasaza (abantu bakuze).”

    Uyu muhanzi avuga ko yari amaze igihe kinini yakira ibitekerezo by’abantu bakuru, bamusaba kubahimbira indirimbo zijyanye n’ibihe birimo, ariko kandi atungurwa no gusanga iyi album yaranakunzwe n’urubyiruko ku kigero cyo hejuru.

    Mbere yo gusohora iyi Album ‘Musomandera’ yari yabanje gutangaza ko azashyira hanze album ‘Rumata’ ariko siko byagenze.

    ‘Rumata’ yariho indirimbo zigezweho aririmba avangamo Ikinyarwanda n’izindi ndimi, ariko akusanyije indirimbo zose afite n’indirimbo za gakondo bituma azihuriza hamwe akoramo album imwe yise ‘Musomandera’. 

    Ati “Naratekereje mpita mbona za nzozi zanjye nzigezeho, album mpita nyita ‘Rumata wa Musomandera’. Kubera ko hari imyaka y’abumva Rumata hari n’imyaka y’abumva ‘Musomandera’. Mu by’ukuri tubirebye numva iyo myaka y’abangana na Mama y’abangana nanjye bashobora kuza bakanezerwa mu byo mbahereza.”

    Ruti Joel avuga ko ashyira hanze iyi album atigeze atekereza ko izakundwa cyane’ kugeza ubwo n’abarimo Ange Kagame bayigarutseho mu butumwa yatambukije kuri Twitter.

    Uyu muhanzi avuga ko akimara kubona buriya butumwa yishimye cyane. Ati ” Narishimye cyane! Biri mu bintu byanejeje cyane. Kubera nawe ari mu batari bateganyijwe mu kumva iriya album mu by’ukuri. Ni umubyeyi ariko ni urubyiruko. Ntabwo namubaraga mu bantu bazumva iriya album rwose.”

    Mu ndirimbo ziri kuri Album, Ange Kagame yakunze indirimbo yitwa ‘Ibihame’. Aha niho Ruti Joel ahera avuga ko atari yiteze ko Umukobwa wa Perezida Kagame ari mu bazakunda album ye.

    Ruti abifata nk’igitangaza cyamubayeho, kuba Ange Kagame yarakunze album ye, ariko kandi ikanishimirwa cyane n’urubyiruko.

    Ruti Joel asobanura ko yagiye gutangaza igitaramo cye, hashize amezi abiri akora imyitozo, kandi ashimira buri wese unyurwa n’uburyo yagiye amubona yitwara mu bitaramo yaririmbyemo muri uyu mwaka.

    Yabwiye InyaRwanda ko iki gitaramo yacyise 'Rumata wa Musomandera' mu rwego rwo gushimira umubyeyi we byihariye wamutoje inzira y'ubutore.

    Ati 'Ndi Rumata wa Musomandera, kandi Rumata aracyari muto, Musomandera arakuze. Ubwo rero azaba ari igitaramo kiririmbira, gihuza urungano rw'abatubyaye n'abo tungana ubu ngubu, niyo mpamvu nacyise 'Rumata wa Musomandera'.'

    Rumata anavuga ko iki gitaramo yagihaye iriya nyito biturutse ku kuba kuri album ye hariho indirimbo yise 'Rumata' ikoze mu buryo bwa gakondo.

    Hejuru y'ibi anabihuza no kuba Album ye 'Musomandera' yarayikoze mu buryo bwa gakondo gusa. Ati 'Ubwo urumva rero nzabihuza uko ari bibiri. Nzabataramira iby'umuco Nyarwanda bitavangiye n'ibivanze by'iterambere. Ni ibyo nteganya gukora. Ni Rumata uzabataramira rivuye inyuma, igitaramo rwose rwanjye.'

    Ubwo yashyiraga hanze Album ye 'Musomandera', Ruti yumvikanishije uburyo yatoye umuco w'intore, ndetse anabigaragaza ku mbuga nkoranyamba ze.

    Yifashishije ifoto ye imugaragaza ari mu ngamba nk'intore yavuze ikivugo cye, agira ati 'Ndi ruti mu ngeri baririmba rwamwaga mu ngabo iyogeye ingabo y'Inkotanyi umukogoto wa marere ngira ingoga sintinda ngira imbaraga simbashwa.'

    Ruti ni umusore w'urubavu ruto wakuriye iruhande rwa Massamba Intore na Jules Sentore bamuharuriye urugendo rw'umuziki we. Byasembuwe no kuba umwe mu bagize Gakondo Group n’itoreri Ibihame anywana n'umuco kuva ubwo.

    Ijwi ry'uyu musore ryumvikanye mu ndirimbo 'Diarabi' yakoranye na Jules Sentore ndetse na King Bayo witabye Imana.

    Ni indirimbo nawe avuga ko yamwaguriye amarembo y'umuziki, abatari bamuzi batangira kubazanya ngo uwo musore ni nde w'ijwi ryiza!

    Muri Gashyantare 2019 yashyize hanze amashusho y'indirimbo 'La vie est belle' yasubiyemo y'umuhanzi w'umunyabigwi mu muziki Papa Wemba. Iyi ndirimbo yumvikana mu rurimi rw'Igifaransa n'Igiswahili.

    Uyu musore avuga ko gukurira muri Gakondo Group byamufashije kumenya kubyina no guhamiriza mu Ibihame Cultural Troupe yigiramo imibyinire gakondo n'ibindi.

    Urugendo rw'umuziki we yarushyigikiwemo na Masamba Intore wamuhaye album z'indirimbo ze azigiraho kuririmba ndetse ngo rimwe na rimwe bakoranaga imyitozo yo kuririmba.



    Ruti Joël yavuze ko yakozwe ku mutima no kuba Ange Kagame yarakunze album ye, aboneraho no kumutumira mu gitaramo


    Ruti avuga ko iyi album yamuteye ishema mu rugendo rwe rw'umuziki, kandi yakiriwe mu buryo atari yiteguye


    Ruti Joel yavuze ko igitaramo cyo kumurika album ye azagikora wenyine mu gihe cy'amasaha arenga atatu


    Ruti Joel avuga ko Album 'Musomandera' yavuye mu ndirimbo zari zigize Album 'Rumata' yateguraga 

    KANDA HANO UREBE IKIGANIRO TWAGIRANYE NA RUTI JOEL

    “>

    KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO ZIGIZE ALBUM 'MUSOMANDERA' YA RUTI JOEL

    “>

    KANDA HANOWUMVE INDIRIMBO 'IBIHAME' YAKUNZWE NA ANGE KAGAME KURI ALBUM

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/137166/narishimye-cyane-amarangamutima-ya-ruti-joel-kuri-ange-kagame-wanyuzwe-na-album-agiye-kumu-137166.html

  • Abaririmbyi 29 batangiye guhatana mu cyiciro… – #rwanda #RwOT

    Amatora yo kuri internet yatangiye kuri uyu wa Gatanu tariki 1 Ukuboza 2023, aho azarangira tariki 25 Ukuboza 2023. Azashingirwaho, kuko azagira uruhare mu kwemeza umusore n’umukobwa bazagera kuri ‘final’ y’iri rushanwa.

    Kugeza ubu, Delicous niwe uri ku mwanya wa mbere n'amajwi aho agejeje 146, akaba akurikiwe na Alan Manzi ufite amajwi 118, Christella uri ku mwanya wa Gatatu n’amajwi 71, Chocolate uri ku mwanya wa Kane n’amajwi 70, ndetse na Fiston Rich uri ku mwanya wa Gatanu na 24.

    Iri rushanwa kandi rihatanyemo Gaju, Tricks, Lion, Melodie Jazz, Aimaa, Carmella, Hyguette, Yvan, Erickson, Burabyo, Tessy, Deborah, Simon Page, Ireme, Xemagique, Muriro, Cedric, Rwema, Ambasasadeur, Gabby, Jemima, Bliever, Bijoux ndetse na Risen Kent.

    Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki 1 Ukuboza 2023, habaye igikorwa cyo gutangiza ku mugaragaro iri rushanwa, aho abaririmbyi ba Karaoke bahatanye.

    Kuri iyi nshuro ya mbere, Akanama Nkemurampaka kagizwe na Bahati Makaca, Shaffy, Young Grace, Alto ndetse na Uwimana Jane. Ntuzacikwe.

    Umuyobozi wa Alaphat Entertainment Ltd, Nkuramuruge Alaphat aherutse kubwira InyaRwanda ko bateguye iri rushanwa bagamije guhesha agaciro abakora umwuga wo kubyina bubakiye kuri Karaoke.

    Ati 'Twateguye irushanwa tugamije guha agaciro abakora umurimo wo kuririmba Karaoke no kurushaho kuyikundisha Abanyarwanda ndetse hanavumburwa izindi mpano nshya.'

    Umusore/Umugabo uzegukana irushanwa azambikwa ikamba ryanditseho Karaoke King 2023 n'amazina ye anahembwe Miliyoni 2 Frw. Cyo kimwe n'umukobwa uzahiga abandi azahembwa Miliyoni 2 Frw, anambikwe ikamba.

    Hazatangwa kandi ibihembo ku musore cyangwa se umukobwa uzakundwa mu irushanwa (People's Choice) uzahembwa Miliyoni 1 Frw. Amatora ari kubera ku rubuga rwa Noneho.com.

    KANDA HANO UBASHE GUTORA UMURIRIMBYI USHYIGIKIYE MURI IRI RUSHANWA

    Delicious [Nimero 23] niwe uri imbere mu matora yo kuri internet


    Christella [Nimero 15] ari ku mwanya wa Gatatu mu matora yo kuri internet


    Lion [Nimero 1] ari ku mwanya wa Munani mu matora yo kuri internet


    Gaju [Nimero 15] ari gutanira kwegukana Miliyoni 2 Frw zizatangwa muri iri rushanwa


    Xemagique [Nimero 10] ni umwe mu bahataniye igikombe muri iri rushanwa

     

    Umukinnyi wa filime Shaffy ari mu bagize Akanama Nkemurampaka ka Karaoke King&Queen 


    Umuraperikazi Young Grace azifashishwa mu gutanga amanota muri iri rushanwa



    Kanda hano urebe amafoto menshi yaranze itangizwa rya ‘Karaoke King&Queen’

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/137167/abaririmbyi-29-batangiye-guhatana-mu-cyiciro-cyamatora-muri-karaoke-kingqueen-137167.html

  • Ndimbati yaciye bugufi asengera indwara yitwa Samusure avuga ko kugira ngo umugabo asabe ubufasha atarwaye biba byakomeye #rwanda #RwOT

    Ndimbati wamamaye muri Cinema Nyarwanda yakoze ikiganiro kigaruka kundwara yitwa Samusure avuga kubantu bayirwaye arabasengera.

    Muri iri sengesho rya Ndimbati, yatangiye asenga amasengesho yuzuye urwenya gusa agaragaza ko iyo ndwara aza gake gake , umuntu uyirwaye agatangira afata utudeni gake gake ngo nyuma akaza kwisanga byakomeye.

    Yakomeje avuga ko indwara yitwa Samusure ituma ugeraho , ukavuga ko uturwara tumwe na tumwe ntwivaniyeho nyamara utatwishyuye.

    Uyu mugabo yasabye abantu bose kujya birinda gufata amadeni make make kuko ngo ariyo ashobora gutuma umuntu ava mu gihugu akagenda.

    The post Ndimbati yaciye bugufi asengera indwara yitwa Samusure avuga ko kugira ngo umugabo asabe ubufasha atarwaye biba byakomeye appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/ndimbati-yaciye-bugufi-asengera-indwara-yitwa-samusure-avuga-ko-kugira-ngo-umugabo-asabe-ubufasha-atarwaye-biba-byakomeye/

  • Zari Hassan wabyaranye na Diamond Platnumz agiye gutaramira mu Rwanda #rwanda #RwOT

    Umunyamideli akaba n'umunyamafaranga Zarinah Hassan wamamaye nka Zari byatangajwe ko agiye gukorera igitaramo i Kigali mu mpera zuyu mwaka.

    Ni ubwa mbere muri uyu mwaka agiye gutaramira i Kigali, ariko si ku nshuro ye ya mbere azaba ahageze muri gahunda zinyuranye harimo n'umuziki. Muri iki gihe yagarutsweho n'itangazamakuru nyuma yuko arushinzwe n'umusore Shakib Lutaaya w'imyaka 31 y'amavuko.

     

    Aba bombi bakoze ubukwe nyuma yuko bahuriye mu mujyi wa Pretoria muri 2022.Uyu mugore Kandi aherutse kwakira mu rugo rwe muri Afurika y'Epfo, Diamond Platinumz babyaranye ndetse n'umuhanzikazi Zuchu bivugwa ko bacuditse.

    Zari Hassan w'imyaka 41 y'amavuko azasusurutsa abanyabirori mu gitaramo cyabambaye imyenda y'umweru cyiswe 'Zari the boss Lady all the White party' kizaba taliki 29 ukuboza 2023 mu kabari ka The wave lounge.

    Umuyobozi wakabyiniro witwa Owere Godfrey yavuze ko batumiye Zari nk'umwe mu banyamideli bazwi bifuza ko azabafasha kurangiza neza umwaka wa 2023.Ati' Zari azaba ahari, twaramutumiye ari nayo mpamvu ubona twamaze kubitangaza.'

     

    Kwinjira muri iki gitaramo ni ukwishyura amafaranga 25,000 Frw igihe uguze itike yawe hakiri kare na 35,000 Frw mu gihe uguze itike yawe ku munsi w'igitaramo.Ni mugihe ku meza yicaraho abantu 4 ari ukwishyura amafaranga ibihumbi 600 Frw ndetse na Million 1.5 Frw ku meza yicaraho abantu 8 harimo nicyo kunywa.

    Ku mpapuro zamamaza iki gitaramo, bavuga ko ibyiza umuntu uzaza muri iki gitaramo akwiye kuzaza yambaye imyenda y'umweru.Zari ntiyasibye mu itangazamakuru ryo mu gihugu cya Tanzania, ahanini biturutse ku bagabo bagiye bacudika.

    Nko muri 2011 yarushinze na Ivan Semwanga babyaranye abana 3 bagatandukana muri 2013.Nyuma yaho yakundanye mu gihe cy'imyaka 4 na Diamond Platinumz baje gutandukana muri 2018 nyuma Yuko babyaranye abana babiri.

    The post Zari Hassan wabyaranye na Diamond Platnumz agiye gutaramira mu Rwanda appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/zari-hassan-wabyaranye-na-diamond-platnumz-agiye-gutaramira-mu-rwanda/

  • Amakuru agezweho: Kapiteni wa Kiyovu Sports Sefu na Mugunga Yves ntabwo bari mu bakinnyi barakina na APR FC (IMPAMVU) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Amakuru agezweho: Kapiteni wa Kiyovu Sports Sefu na Mugunga Yves ntabwo bari mu bakinnyi barakina na APR FC.

    Mu gihe ikipe ya Kiyovu Sports yitegura kwesurana na APR FC hamenyekanye amakuru atari meza ku bakunzi ba Kiyovu avuga ko kapiteni w'iyi kipe Niyonzima Olivier Sefu na rutahizamu Mugunga Yves batari kumwe n'abandi bakinnyi barakina n'ikipe ya APR uyu munsi.

    Impamvu yihishe inyuma yibi byose n'uko Kiyovu Sports imaze amezi agera kuri atatu idabahemba aba bakinnyi kandi bakaba batarahembwe amafaranga yabo ubwo abandi bakinnyi bahembwaga amafaranga yabo y'ukwezi kwa cyenda kuri uyu wa gatanu.

    Source : https://yegob.rw/amakuru-agezweho-kapiteni-wa-kiyovu-sports-sefu-na-mugunga-yves-ntabwo-bari-mu-bakinnyi-barakina-na-apr-fc-impamvu/

  • Amakuru agezweho: RIB yataye muri yombi abantu 4 barimo aba pasiteri babiri bakurikiranyweho icyaha cy’ubuhemu bakoreye umuyobozi wa ADEPR – YEGOB #rwanda #RwOT

    Amakuru agezweho: RIB yataye muri yombi abantu 4 barimo aba pasiteri babiri bakurikiranyweho icyaha cy'ubuhemu bakoreye umuyobozi wa ADEPR.

    Urwego rw'Ubugenzacyaha mu Rwanda RIB rwatangaje ko rwataye muri yombi abantu bane barimo aba pasiteri babiri bo muri ADEPR bakurikiranyweho icyaha cyo gukoresha impapuro mpimbano bagamije kweguza umukuru w'Itorero ry'idini rya ADEPR.

    RIB yatangaje ko tariki 27 Ugushyingo aribwo yataye muri yombi Pasiteri Karamuka Fordouard, Pasiteri Mazimpaka Janvier, umuvugabutumwa Rwamakuba Ezechiel hamwe na Nubaha Janvier wari umukirisito wo muri ADEPR.

    Aba bose bagize uruhare mugukora urutonde ruriho amazina y'abayoboke b'idini ry'ADEPR ndetse n'imikono yabo bagamije kweguza umukuru w'Itorero ry'ADEPR nk'uko byemejwe na Rwamakuba Ezechiel ubwo yabazwaga akemeza ko barukoze bafatanyije na Pasiteri Karamuka Fordouard.

    Aba bose uko ari bane ubu bafungiye kuri Sitasiyo za RIB zitandukanye mu gihe dosiye yabo irigutunganywa ngo ishyikirizwe ubushinjacyaha.

    Source : https://yegob.rw/amakuru-agezweho-rib-yataye-muri-yombi-abantu-4-barimo-aba-pasiteri-babiri-bakurikiranyweho-icyaha-cyubuhemu-bakoreye-umuyobozi-wa-adepr/

  • Urukiko Rukuru rwagize umwere uwahoze ari Umu… – #rwanda #RwOT

    Tariki ya 30 Ugushyingo 2023 Urukiko Rukuru rwafashe icyemezo ku bahoze mu buyobozi bw’Itorero rya ADEPR bari bakurikiranyweho kunyereza umutungo wa ADEPR. 

    Uwahoze ari Umuvugizi wa ADEPR, Bishop Sibomana Jean, yagizwe umwere mu gihe uwahoze ari Umuvugizi wungirije, Bishop Tom Rwagasana, yakatiwe gufungwa imyaka irindwi n’ihazabu ya miriyoni 50 Frw.

    Urukiko Rukuru rwagize umwere Bishop Sibomana Jean wari Umuvugizi w’Itorero rya ADEPR nyuma yo kwanzura ko ibyaha yarezwe n’ubushinjacyaha bitamuhama. Ibyaha yaregwaga birimo kunyereza umutungo w’Itorero rya ADEPR, gukoresha inyandiko mpimbano no gukoresha nabi umutungo ufitiye akamaro inyungu rusange.

    Bishop Sibomana Jean na Tom Rwagasana bahoze ari abayobozi bakuru mu Itorero rya ADEPR baregwa muri dosiye y'abantu 12 barimo abahoze mu buyobozi bukuru bw'iryo torero barezwe icyaha cyo kunyereza umutungo waryo no gukoresha inyandiko mpimbano.

    Urubanza rw’abahoze mu buyobozi bwa ADEPR rwatangiye kuburanishwa n'Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo mu mwaka wa 2017 mu gihe mu Ugushyingo 2018, batatu bakatiwe naho icyenda barimo Bishop Sibomana Jean na Bishop Rwagasana Tom  bagizwe abere.

    Bishop Tom Rwagasana wahoze ari Umuvugizi wungirije wa ADEPR yakatiwe gufungwa imyaka irindwi. Urukiko Rukuru Rwemeje ko Rwagasana Tom ahamwa n'icyaha cyo kunyereza umutungo wa ADEPR n'icyaha cyo gukora inyandiko itavugisha ukuri, ariko rumuhanaguraho icyaha cyo gukoresha nabi umutungo ufitiye rubanda inyungu.

    Urukiko Rukuru, rwemeje ko Sindayigaya Théophile igifungo cy'imyaka irindwi yari yakatiwe kigumaho ndetse agatanga n'ihazabu y'amafaranga miliyoni 1 Frw yahanishijwe mu rubanza rwajuririwe.

    Rwemeje ko ubujurire bwa Mukakamali Lynéa na Mukabera Médiatrice n'ubw'Itorero ADEPR bufite ishingiro kuri bimwe.

    Rwemeje kandi ko Mutuyemariya Christine ahamwa n'icyaha cyo kunyereza umutungo w'Itorero ADEPR n'icyaha cyo gukora inyandiko itavugisha ukuri mu gihe Niyitanga Salton na Twizeyimana Emmanuel bahamwa n'icyaha cyo kunyereza umutungo wa ADEPR.

    Urukiko rwemeje ko icyaha cyo kunyereza umutungo wa ADEPR, icyo guhimba inyandiko no kuzikoresha n'icyaha cyo gukoresha nabi umutungo ufitiye rubanda inyungu bidahama Bishop Sibomana Jean na Sebagabo Leonard bityo bagirwa abere ndetse rugira abere Gasana Valens na Beninka Bertin.

    Mutuyemariya Christine yahanishijwe  igifungo cy'imyaka irindwi n'ihazabu ya miliyoni 30 Frw, Niyitanga Salton ahanishwa igifungo cy'imyaka irindwi n'ihazabu ya miliyoni 6,6 Frw mu gihe Twizeyimana Emmanuel yahanishijwe igihano cy'imyaka ibiri n'ihazabu ya miliyoni 6 Frw. 

    Undi urukiko rwategetse ko ni Mukakamali Lynea wahanishijwe igifungo cy'imyaka ibiri isubitse mu gihe cy'imyaka ibiri n’ihazabu ya 500,000 Frw.

    Urukiko Rukuru rwategetse ko Rwagasana, Mutuyemariya Christine na Niyitanga Salton bafatanya gusubiza ADEPR Miliyoni 10 Frw banyereje, yitiriwe kagura Sound Proof. 

    Tom Rwagasana yasabwe gusubiza Miliyoni 7 Frw yanyereje yiswe ayo kubaka igisenge cya Dove hotel, uwitwa Twizeyimana Emmanuel yategetswe gusubiza ADEPR 3.000.000 Frw yanyereye yitiriwe gukora igisenge cya hotel yubatswe ku Gisozi.

    Urukiko Rukuru rwanategetse Rwagasana na Mutuyemariya Christine gusubiza miliyoni 5 Frw yitiriwe ayo kugura ibikoresho byo kubaka Sauna Massage naho Niyitanga ategekwa gusubiza miliyoni 3,3 Frw. Sindayigaya Théophile yategetswe gusubiza ADEPR 32.000.000 Frw nk'uko yari yabitegetswe mu rubanza rwajuririwe.

    Bishop Rwagasana Tom, Mutuyemariya Christine, Niyitanga, Twizeyimana Emmanuel  Sindayigaya na Mukakamali Lynea bategetswe gufatanya kwishyura miliyoni 1 Frw y'igihembo cya avoka yiyongera kuri miliyoni 2 Frw ADEPR yari yagenewe mu rubanza rwajuririwe.

    Urukiko Rukuru rwanategetse ko imitungo yari yafatiriwe isubizwa ba nyirayo ku bagizwe abere ariko abahamwe n'ibyaha igakomeza gufatirwa nk'ingwate y'ubwishyu bw'ibyo bategetswe kwishyura.

    Bishop Sibomana Jean yagizwe umwere

    Bishop Tom Rwagasana yakatiwe gufungwa imyaka 7

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/137162/urukiko-rukuru-rwagize-umwere-uwahoze-ari-umuvugizi-was-adepr-uwari-umwungirije-akatirwa-g-137162.html