Blog

  • Kamonyi: Siporo iraduhuza ikatugira umwe, ikatwubakamo ishyaka ryo gukunda Iguhugu-Butare  Leonard #rwanda #RwOT

    Itsinda ry'abagabo bihurije mu cyo bise Ruyenzi Sporting Club, bakinnye umukino wa nyuma( Final), aho amakipe 2, A-B yahuriye ku gikombe bishyiriyeho, gitwarwa na Ekipe A itsinze ibitego 3-1. Kwishyira hamwe, gukorera hamwe, ishyaka ribaranga, bavuga ko arizo mbaraga zibashoboza kwiyubaka ubwabo n'ibikorwa bitandukanye byubaka Igihugu.

    Uyu mukino w'Umupira w'amaguru, wahuje ikipe A-B za Ruyenzi Sporting Club watangiye ahagana ku i saa tatu n'iminota 40, usozwa ikipe A ariyo itwaye igikombe ku bitego 3 kuri 1 cya Ekipe B mu mikino yari imaze amezi2, aho bakinnye imikino 8 yose hamwe. Ekipe A itsinda imikino itatu, itsindwa umukino 1 banganya imikino ine.

    Butare Leonard.

    Butare Leonard, Kapiteni muri ikipe rusange( Ruyenzi Sporting Club) akaba ari nawe wari Kapiteni wa Ekipe A yatwaye igikombe yabwiye intyoza.com ko kwishyira hamwe bagahuzwa na Siporo ari imbaraga zibahuza, zikabashoboza byinshi byiza mu mibereho yabo ya buri munsi, bikabubakamo ishyaka ryo gukunda Igihugu.

    Yagize ati' Ikipe yacu yose igizwe n'abatuye ku Ruyenzi, harimo kandi n'abava Kigali ariko twese ikiduhuza ni 'Urukundo, Ubumwe'. Bitwubakamo ishyaka ryo gukunda Igihugu'. Twabihurije hamwe no gusoza umwaka nubwo hakiri iminsi ngo tuwusoze'.

    Ubwo abakinnyi ba A-B barimo basuhuzanya biteguye gucakirana mu kibuga.

    Akomeza avuga ko ibikorwa bibahuriza muri Siporo mu buzima bwa buri munsi birushaho kububakamo 'Ubumwe' kuko no mubuzima busanzwe Siporo ariyo usanga igaragaramo abantu babarizwa mu byiciro bitandukanye, itavangura.

    Ati' Tunabijyanishije na Gahunda ya Ndumunyarwanda, Ubumwe n'Ubwiyunge, Siporo niyo twongeye kubona ko yongera guhuza abantu nyuma y'amateka mabi twanyuzemo ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda. Nta bantu uzabona bashinze Ekipe ya Siporo ngo bashyiraho ibisabwa(conditions) ngo ni ikiciro iki n'iki, ni ubwoko ubu n'ubu cyangwa ni abameze gutya na gutya, niho Siporo ibera nziza, ihuza abantu bose b'ingeri zose'.

    Ikipe A.

    Avuga kandi ko hari ibikorwa bitandukanye bibahuza bifatiye kuri iyi Siporo byaba ibibahuza ubwabo ndetse n'ibyo bahuriramo mu gufasha Umunyarwanda muri rusange ku guhindura imibereho ikarushaho kuba myiza, bijyanye n'icyerekezo cyiza cy'Igihugu.

    Salam Patrick, Kapiteni wa Ekipe B, avuga ko kwisanga muri uru rubuga rumuhuza na bagenzi be muri Siporo ari inyungu ikomeye kuko uretse no kumwubaka mu buryo butandukanye, Siporo ifasha mu kubaka umubiri no kurwanya indwara zitandukanye.

    Ekipe B.

    Ashimira Akarere ka Kamonyi kuba karabashyiriyeho ikibuga cyiza kibafasha muri Siporo. Asaba buri wese kumva ko Siporo ari ingirakamaro mu buzima bwa buri munsi, ko kandi kubana n'abandi mukagira ikibahuza ari iby'agaciro ku muntu ku giti cye n'Igihugu muri rusange.

    Isomo rikomeye riva muri aba bakinnyi batabigize umwuga ni uko gukora Siporo bifasha umubiri kwiyubaka ukagira ubudahangarwa mu kurwanya indwara zitandukanye. Ifasha kubaka urukundo n'ubumwe, kungurana ibitekerezo byafasha buri umwe kwiteza imbere hamwe n'ubufatanye muri byinshi byubaka umuntu, Umuryango n'Igihugu. Bati' Kudakora Siporo ni Igihombo gikomeye mu buryo bwose'.

    Ifoto rusange ya nyuma y'Igice cya Gatatu mu busitani bwa Honey in Honey Motel.

    Munyaneza Theogene

    Source : https://www.intyoza.com/2023/12/02/kamonyi-siporo-iraduhuza-ikatugira-umwe-ikatwubakamo-ishyaka-ryo-gukunda-iguhugu-butare-leonard/

  • Narishimye cyane! Amarangamutima ya Ruti Jol… – #rwanda #RwOT

    Uyu muhanzi yabitangarije InyaRwanda, nyuma yo gutanga ikiganiro ku rubyiruko rwitabiriye igitaramo cy’urwenya cya Gen-Z Comedy cyabaye ku wa Kane tariki 30 Ugushyingo 2023 muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali.

    Mu kiganiro yatanze, Ruti Joel yibanze cyane ku rugendo rwe rwo gukora umuziki gakondo n’ukuntu abantu banyuranye bagiye bamufasha kugeza ubwo agize izina rikomeye rizwi cyane muri iki gihe mu ruhando rw’abanyamuziki.

    Uyu muhanzi wanakunzwe mu ndirimbo ‘Igikobwa’, yagarutse ku bihangano bye, ndetse n’igitaramo 'Rumata wa Musomandera' ari kwitegura gukora cyo kumurika album ye kizaba tariki 26 Ukuboza 2023 mu Intare Conference Arena.

    Mu kiganiro na InyaRwanda, Ruti Joel yavuze ko ‘Album yanjye yabaye ishema kuri njye’, yumvikanisha ko atari yiteze uburyo yakiriwemo.

    Yavuze ati “Ntabwo nari niteguye ko izakundwa ku rwego yakunzweho. Kuko njye nari narayikoreye abasaza (abantu bakuze).”

    Uyu muhanzi avuga ko yari amaze igihe kinini yakira ibitekerezo by’abantu bakuru, bamusaba kubahimbira indirimbo zijyanye n’ibihe birimo, ariko kandi atungurwa no gusanga iyi album yaranakunzwe n’urubyiruko ku kigero cyo hejuru.

    Mbere yo gusohora iyi Album ‘Musomandera’ yari yabanje gutangaza ko azashyira hanze album ‘Rumata’ ariko siko byagenze.

    ‘Rumata’ yariho indirimbo zigezweho aririmba avangamo Ikinyarwanda n’izindi ndimi, ariko akusanyije indirimbo zose afite n’indirimbo za gakondo bituma azihuriza hamwe akoramo album imwe yise ‘Musomandera’. 

    Ati “Naratekereje mpita mbona za nzozi zanjye nzigezeho, album mpita nyita ‘Rumata wa Musomandera’. Kubera ko hari imyaka y’abumva Rumata hari n’imyaka y’abumva ‘Musomandera’. Mu by’ukuri tubirebye numva iyo myaka y’abangana na Mama y’abangana nanjye bashobora kuza bakanezerwa mu byo mbahereza.”

    Ruti Joel avuga ko ashyira hanze iyi album atigeze atekereza ko izakundwa cyane’ kugeza ubwo n’abarimo Ange Kagame bayigarutseho mu butumwa yatambukije kuri Twitter.

    Uyu muhanzi avuga ko akimara kubona buriya butumwa yishimye cyane. Ati ” Narishimye cyane! Biri mu bintu byanejeje cyane. Kubera nawe ari mu batari bateganyijwe mu kumva iriya album mu by’ukuri. Ni umubyeyi ariko ni urubyiruko. Ntabwo namubaraga mu bantu bazumva iriya album rwose.”

    Mu ndirimbo ziri kuri Album, Ange Kagame yakunze indirimbo yitwa ‘Ibihame’. Aha niho Ruti Joel ahera avuga ko atari yiteze ko Umukobwa wa Perezida Kagame ari mu bazakunda album ye.

    Ruti abifata nk’igitangaza cyamubayeho, kuba Ange Kagame yarakunze album ye, ariko kandi ikanishimirwa cyane n’urubyiruko.

    Ruti Joel asobanura ko yagiye gutangaza igitaramo cye, hashize amezi abiri akora imyitozo, kandi ashimira buri wese unyurwa n’uburyo yagiye amubona yitwara mu bitaramo yaririmbyemo muri uyu mwaka.

    Yabwiye InyaRwanda ko iki gitaramo yacyise 'Rumata wa Musomandera' mu rwego rwo gushimira umubyeyi we byihariye wamutoje inzira y'ubutore.

    Ati 'Ndi Rumata wa Musomandera, kandi Rumata aracyari muto, Musomandera arakuze. Ubwo rero azaba ari igitaramo kiririmbira, gihuza urungano rw'abatubyaye n'abo tungana ubu ngubu, niyo mpamvu nacyise 'Rumata wa Musomandera'.'

    Rumata anavuga ko iki gitaramo yagihaye iriya nyito biturutse ku kuba kuri album ye hariho indirimbo yise 'Rumata' ikoze mu buryo bwa gakondo.

    Hejuru y'ibi anabihuza no kuba Album ye 'Musomandera' yarayikoze mu buryo bwa gakondo gusa. Ati 'Ubwo urumva rero nzabihuza uko ari bibiri. Nzabataramira iby'umuco Nyarwanda bitavangiye n'ibivanze by'iterambere. Ni ibyo nteganya gukora. Ni Rumata uzabataramira rivuye inyuma, igitaramo rwose rwanjye.'

    Ubwo yashyiraga hanze Album ye 'Musomandera', Ruti yumvikanishije uburyo yatoye umuco w'intore, ndetse anabigaragaza ku mbuga nkoranyamba ze.

    Yifashishije ifoto ye imugaragaza ari mu ngamba nk'intore yavuze ikivugo cye, agira ati 'Ndi ruti mu ngeri baririmba rwamwaga mu ngabo iyogeye ingabo y'Inkotanyi umukogoto wa marere ngira ingoga sintinda ngira imbaraga simbashwa.'

    Ruti ni umusore w'urubavu ruto wakuriye iruhande rwa Massamba Intore na Jules Sentore bamuharuriye urugendo rw'umuziki we. Byasembuwe no kuba umwe mu bagize Gakondo Group n’itoreri Ibihame anywana n'umuco kuva ubwo.

    Ijwi ry'uyu musore ryumvikanye mu ndirimbo 'Diarabi' yakoranye na Jules Sentore ndetse na King Bayo witabye Imana.

    Ni indirimbo nawe avuga ko yamwaguriye amarembo y'umuziki, abatari bamuzi batangira kubazanya ngo uwo musore ni nde w'ijwi ryiza!

    Muri Gashyantare 2019 yashyize hanze amashusho y'indirimbo 'La vie est belle' yasubiyemo y'umuhanzi w'umunyabigwi mu muziki Papa Wemba. Iyi ndirimbo yumvikana mu rurimi rw'Igifaransa n'Igiswahili.

    Uyu musore avuga ko gukurira muri Gakondo Group byamufashije kumenya kubyina no guhamiriza mu Ibihame Cultural Troupe yigiramo imibyinire gakondo n'ibindi.

    Urugendo rw'umuziki we yarushyigikiwemo na Masamba Intore wamuhaye album z'indirimbo ze azigiraho kuririmba ndetse ngo rimwe na rimwe bakoranaga imyitozo yo kuririmba.



    Ruti Joël yavuze ko yakozwe ku mutima no kuba Ange Kagame yarakunze album ye, aboneraho no kumutumira mu gitaramo


    Ruti avuga ko iyi album yamuteye ishema mu rugendo rwe rw'umuziki, kandi yakiriwe mu buryo atari yiteguye


    Ruti Joel yavuze ko igitaramo cyo kumurika album ye azagikora wenyine mu gihe cy'amasaha arenga atatu


    Ruti Joel avuga ko Album 'Musomandera' yavuye mu ndirimbo zari zigize Album 'Rumata' yateguraga 

    KANDA HANO UREBE IKIGANIRO TWAGIRANYE NA RUTI JOEL

    “>

    KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO ZIGIZE ALBUM 'MUSOMANDERA' YA RUTI JOEL

    “>

    KANDA HANOWUMVE INDIRIMBO 'IBIHAME' YAKUNZWE NA ANGE KAGAME KURI ALBUM

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/137166/narishimye-cyane-amarangamutima-ya-ruti-joel-kuri-ange-kagame-wanyuzwe-na-album-agiye-kumu-137166.html

  • Abaririmbyi 29 batangiye guhatana mu cyiciro… – #rwanda #RwOT

    Amatora yo kuri internet yatangiye kuri uyu wa Gatanu tariki 1 Ukuboza 2023, aho azarangira tariki 25 Ukuboza 2023. Azashingirwaho, kuko azagira uruhare mu kwemeza umusore n’umukobwa bazagera kuri ‘final’ y’iri rushanwa.

    Kugeza ubu, Delicous niwe uri ku mwanya wa mbere n'amajwi aho agejeje 146, akaba akurikiwe na Alan Manzi ufite amajwi 118, Christella uri ku mwanya wa Gatatu n’amajwi 71, Chocolate uri ku mwanya wa Kane n’amajwi 70, ndetse na Fiston Rich uri ku mwanya wa Gatanu na 24.

    Iri rushanwa kandi rihatanyemo Gaju, Tricks, Lion, Melodie Jazz, Aimaa, Carmella, Hyguette, Yvan, Erickson, Burabyo, Tessy, Deborah, Simon Page, Ireme, Xemagique, Muriro, Cedric, Rwema, Ambasasadeur, Gabby, Jemima, Bliever, Bijoux ndetse na Risen Kent.

    Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki 1 Ukuboza 2023, habaye igikorwa cyo gutangiza ku mugaragaro iri rushanwa, aho abaririmbyi ba Karaoke bahatanye.

    Kuri iyi nshuro ya mbere, Akanama Nkemurampaka kagizwe na Bahati Makaca, Shaffy, Young Grace, Alto ndetse na Uwimana Jane. Ntuzacikwe.

    Umuyobozi wa Alaphat Entertainment Ltd, Nkuramuruge Alaphat aherutse kubwira InyaRwanda ko bateguye iri rushanwa bagamije guhesha agaciro abakora umwuga wo kubyina bubakiye kuri Karaoke.

    Ati 'Twateguye irushanwa tugamije guha agaciro abakora umurimo wo kuririmba Karaoke no kurushaho kuyikundisha Abanyarwanda ndetse hanavumburwa izindi mpano nshya.'

    Umusore/Umugabo uzegukana irushanwa azambikwa ikamba ryanditseho Karaoke King 2023 n'amazina ye anahembwe Miliyoni 2 Frw. Cyo kimwe n'umukobwa uzahiga abandi azahembwa Miliyoni 2 Frw, anambikwe ikamba.

    Hazatangwa kandi ibihembo ku musore cyangwa se umukobwa uzakundwa mu irushanwa (People's Choice) uzahembwa Miliyoni 1 Frw. Amatora ari kubera ku rubuga rwa Noneho.com.

    KANDA HANO UBASHE GUTORA UMURIRIMBYI USHYIGIKIYE MURI IRI RUSHANWA

    Delicious [Nimero 23] niwe uri imbere mu matora yo kuri internet


    Christella [Nimero 15] ari ku mwanya wa Gatatu mu matora yo kuri internet


    Lion [Nimero 1] ari ku mwanya wa Munani mu matora yo kuri internet


    Gaju [Nimero 15] ari gutanira kwegukana Miliyoni 2 Frw zizatangwa muri iri rushanwa


    Xemagique [Nimero 10] ni umwe mu bahataniye igikombe muri iri rushanwa

     

    Umukinnyi wa filime Shaffy ari mu bagize Akanama Nkemurampaka ka Karaoke King&Queen 


    Umuraperikazi Young Grace azifashishwa mu gutanga amanota muri iri rushanwa



    Kanda hano urebe amafoto menshi yaranze itangizwa rya ‘Karaoke King&Queen’

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/137167/abaririmbyi-29-batangiye-guhatana-mu-cyiciro-cyamatora-muri-karaoke-kingqueen-137167.html

  • Ndimbati yaciye bugufi asengera indwara yitwa Samusure avuga ko kugira ngo umugabo asabe ubufasha atarwaye biba byakomeye #rwanda #RwOT

    Ndimbati wamamaye muri Cinema Nyarwanda yakoze ikiganiro kigaruka kundwara yitwa Samusure avuga kubantu bayirwaye arabasengera.

    Muri iri sengesho rya Ndimbati, yatangiye asenga amasengesho yuzuye urwenya gusa agaragaza ko iyo ndwara aza gake gake , umuntu uyirwaye agatangira afata utudeni gake gake ngo nyuma akaza kwisanga byakomeye.

    Yakomeje avuga ko indwara yitwa Samusure ituma ugeraho , ukavuga ko uturwara tumwe na tumwe ntwivaniyeho nyamara utatwishyuye.

    Uyu mugabo yasabye abantu bose kujya birinda gufata amadeni make make kuko ngo ariyo ashobora gutuma umuntu ava mu gihugu akagenda.

    The post Ndimbati yaciye bugufi asengera indwara yitwa Samusure avuga ko kugira ngo umugabo asabe ubufasha atarwaye biba byakomeye appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/ndimbati-yaciye-bugufi-asengera-indwara-yitwa-samusure-avuga-ko-kugira-ngo-umugabo-asabe-ubufasha-atarwaye-biba-byakomeye/

  • Zari Hassan wabyaranye na Diamond Platnumz agiye gutaramira mu Rwanda #rwanda #RwOT

    Umunyamideli akaba n'umunyamafaranga Zarinah Hassan wamamaye nka Zari byatangajwe ko agiye gukorera igitaramo i Kigali mu mpera zuyu mwaka.

    Ni ubwa mbere muri uyu mwaka agiye gutaramira i Kigali, ariko si ku nshuro ye ya mbere azaba ahageze muri gahunda zinyuranye harimo n'umuziki. Muri iki gihe yagarutsweho n'itangazamakuru nyuma yuko arushinzwe n'umusore Shakib Lutaaya w'imyaka 31 y'amavuko.

     

    Aba bombi bakoze ubukwe nyuma yuko bahuriye mu mujyi wa Pretoria muri 2022.Uyu mugore Kandi aherutse kwakira mu rugo rwe muri Afurika y'Epfo, Diamond Platinumz babyaranye ndetse n'umuhanzikazi Zuchu bivugwa ko bacuditse.

    Zari Hassan w'imyaka 41 y'amavuko azasusurutsa abanyabirori mu gitaramo cyabambaye imyenda y'umweru cyiswe 'Zari the boss Lady all the White party' kizaba taliki 29 ukuboza 2023 mu kabari ka The wave lounge.

    Umuyobozi wakabyiniro witwa Owere Godfrey yavuze ko batumiye Zari nk'umwe mu banyamideli bazwi bifuza ko azabafasha kurangiza neza umwaka wa 2023.Ati' Zari azaba ahari, twaramutumiye ari nayo mpamvu ubona twamaze kubitangaza.'

     

    Kwinjira muri iki gitaramo ni ukwishyura amafaranga 25,000 Frw igihe uguze itike yawe hakiri kare na 35,000 Frw mu gihe uguze itike yawe ku munsi w'igitaramo.Ni mugihe ku meza yicaraho abantu 4 ari ukwishyura amafaranga ibihumbi 600 Frw ndetse na Million 1.5 Frw ku meza yicaraho abantu 8 harimo nicyo kunywa.

    Ku mpapuro zamamaza iki gitaramo, bavuga ko ibyiza umuntu uzaza muri iki gitaramo akwiye kuzaza yambaye imyenda y'umweru.Zari ntiyasibye mu itangazamakuru ryo mu gihugu cya Tanzania, ahanini biturutse ku bagabo bagiye bacudika.

    Nko muri 2011 yarushinze na Ivan Semwanga babyaranye abana 3 bagatandukana muri 2013.Nyuma yaho yakundanye mu gihe cy'imyaka 4 na Diamond Platinumz baje gutandukana muri 2018 nyuma Yuko babyaranye abana babiri.

    The post Zari Hassan wabyaranye na Diamond Platnumz agiye gutaramira mu Rwanda appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/zari-hassan-wabyaranye-na-diamond-platnumz-agiye-gutaramira-mu-rwanda/

  • Amakuru agezweho: Kapiteni wa Kiyovu Sports Sefu na Mugunga Yves ntabwo bari mu bakinnyi barakina na APR FC (IMPAMVU) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Amakuru agezweho: Kapiteni wa Kiyovu Sports Sefu na Mugunga Yves ntabwo bari mu bakinnyi barakina na APR FC.

    Mu gihe ikipe ya Kiyovu Sports yitegura kwesurana na APR FC hamenyekanye amakuru atari meza ku bakunzi ba Kiyovu avuga ko kapiteni w'iyi kipe Niyonzima Olivier Sefu na rutahizamu Mugunga Yves batari kumwe n'abandi bakinnyi barakina n'ikipe ya APR uyu munsi.

    Impamvu yihishe inyuma yibi byose n'uko Kiyovu Sports imaze amezi agera kuri atatu idabahemba aba bakinnyi kandi bakaba batarahembwe amafaranga yabo ubwo abandi bakinnyi bahembwaga amafaranga yabo y'ukwezi kwa cyenda kuri uyu wa gatanu.

    Source : https://yegob.rw/amakuru-agezweho-kapiteni-wa-kiyovu-sports-sefu-na-mugunga-yves-ntabwo-bari-mu-bakinnyi-barakina-na-apr-fc-impamvu/

  • Amakuru agezweho: RIB yataye muri yombi abantu 4 barimo aba pasiteri babiri bakurikiranyweho icyaha cy’ubuhemu bakoreye umuyobozi wa ADEPR – YEGOB #rwanda #RwOT

    Amakuru agezweho: RIB yataye muri yombi abantu 4 barimo aba pasiteri babiri bakurikiranyweho icyaha cy'ubuhemu bakoreye umuyobozi wa ADEPR.

    Urwego rw'Ubugenzacyaha mu Rwanda RIB rwatangaje ko rwataye muri yombi abantu bane barimo aba pasiteri babiri bo muri ADEPR bakurikiranyweho icyaha cyo gukoresha impapuro mpimbano bagamije kweguza umukuru w'Itorero ry'idini rya ADEPR.

    RIB yatangaje ko tariki 27 Ugushyingo aribwo yataye muri yombi Pasiteri Karamuka Fordouard, Pasiteri Mazimpaka Janvier, umuvugabutumwa Rwamakuba Ezechiel hamwe na Nubaha Janvier wari umukirisito wo muri ADEPR.

    Aba bose bagize uruhare mugukora urutonde ruriho amazina y'abayoboke b'idini ry'ADEPR ndetse n'imikono yabo bagamije kweguza umukuru w'Itorero ry'ADEPR nk'uko byemejwe na Rwamakuba Ezechiel ubwo yabazwaga akemeza ko barukoze bafatanyije na Pasiteri Karamuka Fordouard.

    Aba bose uko ari bane ubu bafungiye kuri Sitasiyo za RIB zitandukanye mu gihe dosiye yabo irigutunganywa ngo ishyikirizwe ubushinjacyaha.

    Source : https://yegob.rw/amakuru-agezweho-rib-yataye-muri-yombi-abantu-4-barimo-aba-pasiteri-babiri-bakurikiranyweho-icyaha-cyubuhemu-bakoreye-umuyobozi-wa-adepr/

  • Urukiko Rukuru rwagize umwere uwahoze ari Umu… – #rwanda #RwOT

    Tariki ya 30 Ugushyingo 2023 Urukiko Rukuru rwafashe icyemezo ku bahoze mu buyobozi bw’Itorero rya ADEPR bari bakurikiranyweho kunyereza umutungo wa ADEPR. 

    Uwahoze ari Umuvugizi wa ADEPR, Bishop Sibomana Jean, yagizwe umwere mu gihe uwahoze ari Umuvugizi wungirije, Bishop Tom Rwagasana, yakatiwe gufungwa imyaka irindwi n’ihazabu ya miriyoni 50 Frw.

    Urukiko Rukuru rwagize umwere Bishop Sibomana Jean wari Umuvugizi w’Itorero rya ADEPR nyuma yo kwanzura ko ibyaha yarezwe n’ubushinjacyaha bitamuhama. Ibyaha yaregwaga birimo kunyereza umutungo w’Itorero rya ADEPR, gukoresha inyandiko mpimbano no gukoresha nabi umutungo ufitiye akamaro inyungu rusange.

    Bishop Sibomana Jean na Tom Rwagasana bahoze ari abayobozi bakuru mu Itorero rya ADEPR baregwa muri dosiye y'abantu 12 barimo abahoze mu buyobozi bukuru bw'iryo torero barezwe icyaha cyo kunyereza umutungo waryo no gukoresha inyandiko mpimbano.

    Urubanza rw’abahoze mu buyobozi bwa ADEPR rwatangiye kuburanishwa n'Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo mu mwaka wa 2017 mu gihe mu Ugushyingo 2018, batatu bakatiwe naho icyenda barimo Bishop Sibomana Jean na Bishop Rwagasana Tom  bagizwe abere.

    Bishop Tom Rwagasana wahoze ari Umuvugizi wungirije wa ADEPR yakatiwe gufungwa imyaka irindwi. Urukiko Rukuru Rwemeje ko Rwagasana Tom ahamwa n'icyaha cyo kunyereza umutungo wa ADEPR n'icyaha cyo gukora inyandiko itavugisha ukuri, ariko rumuhanaguraho icyaha cyo gukoresha nabi umutungo ufitiye rubanda inyungu.

    Urukiko Rukuru, rwemeje ko Sindayigaya Théophile igifungo cy'imyaka irindwi yari yakatiwe kigumaho ndetse agatanga n'ihazabu y'amafaranga miliyoni 1 Frw yahanishijwe mu rubanza rwajuririwe.

    Rwemeje ko ubujurire bwa Mukakamali Lynéa na Mukabera Médiatrice n'ubw'Itorero ADEPR bufite ishingiro kuri bimwe.

    Rwemeje kandi ko Mutuyemariya Christine ahamwa n'icyaha cyo kunyereza umutungo w'Itorero ADEPR n'icyaha cyo gukora inyandiko itavugisha ukuri mu gihe Niyitanga Salton na Twizeyimana Emmanuel bahamwa n'icyaha cyo kunyereza umutungo wa ADEPR.

    Urukiko rwemeje ko icyaha cyo kunyereza umutungo wa ADEPR, icyo guhimba inyandiko no kuzikoresha n'icyaha cyo gukoresha nabi umutungo ufitiye rubanda inyungu bidahama Bishop Sibomana Jean na Sebagabo Leonard bityo bagirwa abere ndetse rugira abere Gasana Valens na Beninka Bertin.

    Mutuyemariya Christine yahanishijwe  igifungo cy'imyaka irindwi n'ihazabu ya miliyoni 30 Frw, Niyitanga Salton ahanishwa igifungo cy'imyaka irindwi n'ihazabu ya miliyoni 6,6 Frw mu gihe Twizeyimana Emmanuel yahanishijwe igihano cy'imyaka ibiri n'ihazabu ya miliyoni 6 Frw. 

    Undi urukiko rwategetse ko ni Mukakamali Lynea wahanishijwe igifungo cy'imyaka ibiri isubitse mu gihe cy'imyaka ibiri n’ihazabu ya 500,000 Frw.

    Urukiko Rukuru rwategetse ko Rwagasana, Mutuyemariya Christine na Niyitanga Salton bafatanya gusubiza ADEPR Miliyoni 10 Frw banyereje, yitiriwe kagura Sound Proof. 

    Tom Rwagasana yasabwe gusubiza Miliyoni 7 Frw yanyereje yiswe ayo kubaka igisenge cya Dove hotel, uwitwa Twizeyimana Emmanuel yategetswe gusubiza ADEPR 3.000.000 Frw yanyereye yitiriwe gukora igisenge cya hotel yubatswe ku Gisozi.

    Urukiko Rukuru rwanategetse Rwagasana na Mutuyemariya Christine gusubiza miliyoni 5 Frw yitiriwe ayo kugura ibikoresho byo kubaka Sauna Massage naho Niyitanga ategekwa gusubiza miliyoni 3,3 Frw. Sindayigaya Théophile yategetswe gusubiza ADEPR 32.000.000 Frw nk'uko yari yabitegetswe mu rubanza rwajuririwe.

    Bishop Rwagasana Tom, Mutuyemariya Christine, Niyitanga, Twizeyimana Emmanuel  Sindayigaya na Mukakamali Lynea bategetswe gufatanya kwishyura miliyoni 1 Frw y'igihembo cya avoka yiyongera kuri miliyoni 2 Frw ADEPR yari yagenewe mu rubanza rwajuririwe.

    Urukiko Rukuru rwanategetse ko imitungo yari yafatiriwe isubizwa ba nyirayo ku bagizwe abere ariko abahamwe n'ibyaha igakomeza gufatirwa nk'ingwate y'ubwishyu bw'ibyo bategetswe kwishyura.

    Bishop Sibomana Jean yagizwe umwere

    Bishop Tom Rwagasana yakatiwe gufungwa imyaka 7

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/137162/urukiko-rukuru-rwagize-umwere-uwahoze-ari-umuvugizi-was-adepr-uwari-umwungirije-akatirwa-g-137162.html

  • Filime ya Bora Shingiro yahembwe $1000: Uko i… – #rwanda #RwOT

    Ryasojwe mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki 1 Ukuboza 2023, mu muhango wabereye muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali.

    Ni nyuma y'iminsi itanu yari ishize riba rihujwe n'ibikorwa byo gucuruza no kumenyekanisha cinema yo mu Rwanda binyuze mu rubuga 'Masharket'.

    Ni ubwa mbere iri serukiramuco ryitabiriwe ku rwego rwo hejuru, kandi ni ubwa mbere ryitabiriwe naba Minisitiri batatu.

    Ryitabiriwe n'Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Urubyiruko, Sandrine Umutoni waritangije ku mugaragaro, Minisitiri w'Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula watangije ku mugaragaro ibikorwa bya Mashaket ndetse na Bizimana Jean Damascene Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu warisoje.

    Mu 2024 abategura iri serukiramuco bazaba bizihiza imyaka 10 ishize mu rugendo rw'amavugurura n'iterambere bahanze amasomo mu guteza imbere cinema Nyarwanda ikagera ku rwego Mpuzamahanga nk'imwe mu nkingi itanga umusaruro.

    Muri uyu mwaka, berekanye filime zitigeze zerekanwa ahandi muri Afurika, kandi zari muri filime zihataniye ibihembo.

    Iri serukiramuco risanzwe ribera kuri Kigali City Tour, Canal Olympia na Kigali Convention Center n'ahandi ryitabiriwe n'ibyamamare mu ngeri zinyuranye, abafite filime bakoze zerekanwe muri iri serukiramuco, abafatanyabikorwa banyuranye n'abandi.

    Muri uyu mwaka hakiriwe filime 2,103, aho Akanama Nkemurampaka kicaye gahitamo filime 100 gusa zerekanwe mu gihe cy'iminsi itandatu.

    Zigizwe na filime ngufi, filime mbarankuru, filime ndende, filime z'uruhererekane za Televiziyo n'izindi.

    Filime itsinze muri buri cyiciro ihabwa igikombe. Muri uyu mwaka bahisemo ko filime yerekanwa na nyirayo ahari, nyuma agasobanurira abitabiriye umuhango impamvu yayihisemo n'ubutumwa bukubiyemo. Filime nyinshi zatwaye ibihembo zigaruka ku mateka.

    Ubwo yasozaga iri serukiramuco, Minisitiri Dr Bizimana yasabye buri wese gukora atekereza ku gihugu kuko ‘ibyo dukora byose tumurikira Isi yose, duhagarariye Igihugu ari cyo cyacu cy’u Rwanda’.

    Yavuze ko ari ngombwa ko ‘ibyo dukora byose dukomeza kwibuka izo ndangagaciro n’urugendo rw’imyaka 29 ishize gihugu kimaze kiyubaka’.

    Ibyo avuga ko ‘bizadufasha guteza imbere Igihugu kurushaho kandi twubaka umurage n’umuhate w’abitanze kugirango u Rwanda rusubirane ijambo’.

    Umuyobozi wa Mashariki African Film Festival, Tresor Nsenga yavuze ko imyaka 9 ishize bategura iri serukiramuco, ari urugendo rutoroshye kuko bahuriyemo n'ibyiza n'ibibi.

    Ati 'Ntabwo byari byoroshye mu rugendo rw'imyaka icyenda, mu mvura, mu muyaga, ubushobozi bucye bw'amafaranga yo gukoresha, ariko aho abantu babiri cyangwa batatu bari ntakibananira.'

    Nsenga yashimye abafatanyabikorwa bakoranye n'iri serukiramuco kugeza uyu munsi, ashima cyane Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere (RDB) rwabafashije kubona aho gukorera.

    Yashimye kandi abatunganya filime bo mu bihugu bitandukanye byo ku Isi batanze filime zari zihatanye muri iri serukiramuco rya 'Mashariki', anashima cyane Akanama Nkemurampaka kagize uruhare mu kwemeza filime zahize izindi.

    Bora Shingiro afite ishimwe rikomeye kuri iri serukiramuco nyuma yo kwegukana igikombe kiruta ibindi

    Uyu musore niwe wagize uruhare mu gutegura no gutunganya filime 'City Maid' yamamaye cyane kuri Televiziyo Rwanda.

    Bora yatangiye kwigaragaza cyane muri sinema mu mwaka wa 2010, akaba yaratangiriye kuri filime ndende 'Icyabuze'.

    Filime ye 'Igihuku' yegukanye igikombe cy'amadorali 1000 ihigitse izindi mu cyiciro cya 'Signis Awards' muri Mashariki.

    Mu kiganiro na InyaRwanda, Bora yavuze ko atabona amagambo asobanura uko yiyumva, kuko yari ahataniye igikombe na filime zikomeye.

    Yavuze ati 'Ntabwo navuga ukuntu ndi kwiyumva, kuko biri hejuru cyane. Nshingiye kuri filime twari duhatanye, zari filime zikomeye, ubwanjye nahuye na ba nyirizo, nkababwira nti rwose mwakoze akazi gakomeye, zari filime nabonaga ko gutsinda byari bigoye ariko biza kurangira na ba nyirazo ubwabo bambwiye ngo ufite filime nziza ku rwego tubona ko igikombe ari icyawe. Muri macye ndumva nishimye.”

    Filime ye ‘Igihuku’ yubakiye ku rugendo rw’umwana w’umukobwa n’umuryango we bahungiye muri Kiliziya Gatolika mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Bari bizeye y’uko Imana izabatara.

    Ariko baje gusanga ahantu bafataga nk’ahantu hera, ariko hiciwe abatutsi benshi mu bice bitandukanye by’u Rwanda.

    Bora Shingiro yabwiye InyaRwanda ko yandika iyi filime yashakaga kugaragaza ko muri iki gihe hakenewe uruhare rw’amadini mu isanamitima.

    Ati “Kuko twashenguwe cyane n’uruhare rw’amadini muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Turabakeneye kugirango bubake sosiyete Nyarwanda.”

    Uyu musore yavuze ko aya mafaranga yahawe azayifashisha mu gutegura filime ye ngufi yatangiye gukoraho.

    Filime ye ‘Igihuku’ yerekanwe bwa mbere mu iserukiramuco nyafurika rya sinema ribera muri Amerika rizwi nka Silicon Valley African Festival, muri Nyakanga 2019.

    Urutonde rw’abegukanye ibihembo muri Mashariki African Film Festival:

    1.IZIWACU

    Filime ‘Love Me’ yo mu Rwanda ya Uwamahoro Claudine niyo yahize izindi

    2.Tv Series

    Filime ‘Tray Sao’ yo mu Bwongereza yakozwe na Filipe Anjos na Hernique Sunjo

    3.Shorts Films (Filime ngufi)

    Filime ‘Act of Love’ yo muri Kenya ya Eric Mwangi

    4.Documentary

    Filime ‘Between the rains’ yo muri Kenya ya Andrew Brown na Moses Thuranira

    5.Signis Awards

    -Filime ‘Igihuku’ ya Bora Shingiro wo mu Rwanda (Yahawe amadorali 100$)

    -Filime ‘Half Open Window’ ya Omar Hamza Hassan wo muri Kenya (Yahawe igikombe)

    -Filime ‘Malaika’ ya Maisha Maene wo muri Afurika y’Epfo (Certificate)

    6.Fetaure Filim

    Filime ‘Mami Wata’ yo muri Nigeria ya C.J Fiery Obasi 

    Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu Dr. Jean Damascène [Uri uburyo] yashimye ibikorwa bya Mashariki, avuga ko ubwo bazaba bizihiza isabukuru y'imyaka 10 azifatanya n'abo 

    Umuyobozi wa Mashariki African Film Festival, Tressor Nsenga yavuze ko imyaka 9 ishize bategura iri serukiramuco ari urugendo rutoroshye 

    Bora Shingiro yavuze ko atabona amagambo asobanura uko yiyumva nyuma y'uko filime 'Igihuku' imufashije kwegukana amadorali 1000 

    Jen Luc Mitana yahawe amadorali 100 ku bwa filime yashimwe na Mashariki 

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Urubyiruko, Sandrine Umutoni ubwo yatangizaga ku mugaragaro ibikorwa bya Mashariki 

    Minisitiri w'Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula atangiza gahunda ya 'Mashaket', urubuga rugamije guhuza abaguzi n'abacuruzi ba filime 

    Umuhuzabikorwa w'iri serukiramuco ngarukamwaka ryiswe 'Mashariki African Film Festival' Lionnel Kayitare, yavuze ko ibigo bikomeye birimo Youtube, Amazon, Netflix bizaba biri mu Rwanda ku isabukuru y'imyaka 10 ya Mashariki









    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/137163/filime-ya-bora-shingiro-yahembwe-1000-uko-ibihembo-byatanzwe-mu-isozwa-rya-mashariki-amafo-137163.html

  • Kuki Kiyovu Sports yahembye abandi ntihembe Seif na Mugunga bakivumbura kugeza aho bifuza gusesa amasezerano? #rwanda #RwOT

    Imwe mu nkuru zabyukiye ku mbuga nkoranyambaga ni inkuru ya kapiteni wa Kiyovu Sports, Niyonzima Olivier Seif na rutahizamu Mugunga Yves bashobora kudakina umukino wa APR FC kubera ko ikipe yahembye abandi bo ntibahembwe.

    Ku munsi w’ejo hashize ni bwo abakinnyi bakoranye inama maze batuma kapiteni wa bo kubwira ubuyobozi ko mu gihe batishyuwe ibirarane by’imishahara bafitiwe bigera hafi mu mezi 3, batazakina umukino w’umunsi wa 12 bafitanye na APR FC kuri uyu wa Gatandatu.

    Ku mugoroba w’ejo hashize kandi ni bwo inkuru yaje ko abakinnyi bamaze guhembwa ndetse bagiye mu mwiherero.

    Bitunguranye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu ni bwo byamenyekanye ko mu bakinnyi bari mu mwiherero hatarimo umukinnyi ngenderwaho akaba na kapiteni wa Kiyovu Sports, Niyonzima Olivier Seif ndetse na rutahizamu Mugunga Yves.

    Bose ikibazo kikaba ari amafaranga ndetse mu gihe batayahabwa batakina uyu mukino uteganyijwe ku isaha ya saa 18h00′ kuri Kigali Pelé Stadium.

    Kuki abandi bahembwe bo ntibahembwe?

    Amakuru ikinyamakuru ISIMBI cyamenye ni uko Seif yagiranye ikibazo na visi perezida wa Kiyovu Sports, Karim aho amushinja kugumura abakinnyi ngo badakina umukino wa APR FC.

    Ibi abishingira ku kuba ari we wabwiye ubuyobozi ko abakinnyi banzuye ko badakina uyu mukino batahembwe, ikintu bafashe nko kugumura bagenzi be kandi ari kapiteni, ibi bikiyongera ku kuba ashinjwa kuba ari we utanga amakuru y’ikipe mu itangazamakuru. Banze kumuhemba nko kumuhana.

    Kuri Mugunga Yves we, kuva yava mu ikipe y’igihugu yagiranye ikibazo na perezida wa Kiyovu Sports, Ndorimana Jean François Regis ubwo uyu musore yajyaga kumwishyuza amafaranga bamusigayemo ubwo yagurwaga ava muri APR FC.

    Ubundi Kiyovu Sports yumvikanye na APR FC miliyoni 7 ariko miliyoni 5 zikajya muri APR FC n’aho 2 akaba ari zo Mugunga Yves atwara, gusa yaje guhabwa miliyoni imwe maze indi uyu musore wasinye muri Kanama 2023 akazayihabwa nyuma y’ukwezi (ubwo byari muri Nzeri).

    Ubwo nu kwezi gushize yari avuye mu ikipe y’igihugu (mbere yo gukina na Zimbabwe), yabwiye perezida wa Kiyovu ko atazagaruka mu myitozo adahawe amafaranga ye, yahise arakara ndetse undi amubwira kutazagaruka koko (yamwirukanye mu magambo) ibi ni byo byatumye adakina umukino wa Sunrise FC.

    Baje kumvikana ndetse anasubukura imyitozo aho n’imyitozo ya nyuma yayikoze ejo ariko na we yatunguwe no kudahembwa.

    Batekereje gusesa amasezerano

    Amakuru agera ku kinyamakuru ISIMBI kandi yizewe ni uko aba bakinnyi bahamagawe ngo bajye mu mwiherero bakavuga ko bidashoboka ahubwo bifuza gusesa amasezerano bakajya gushakira ahandi ubuzima.

    Kiyovu Sports yari imaze kubona ko ibintu bitameze uko babikeka, batangiye gushaka uko bakemura ikibazo cy’aba bakinnyi cyane ko ari bamwe mu bo umutoza akeneye kuri uyu mukino.

    Bababwiye ko bajya mu mwiherero amafaranga bakayahabwa nyuma ariko baranga, iyi kipe ivuga ko Seif imufitiye ukwezi n’igice, yabwiye uyu mukinnyi uhembwa ibihumbi 700 ko igiye kumusinyira sheki iriho ibihumbi 500 ibindi bakavugana nyuma. Uyu musore arabyemera.

    Mugunga we yababwiye ko adahawe miliyoni bareka no gukomeza kumuhamagara, na we bemeye kuyimusinyira akajya mu mwiherero. Sheki barajya kuzibikuza nyuma y’umukino.

    Niyonzima Olivier Seif arashinjwa kugumura abakinnyi

    Mugunga Yves arahabwa miliyoni

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/kuki-kiyovu-sports-yahembye-abandi-ntihembe-seif-na-mugunga-bakivumbura-kugeza-aho-bifuza-gusesa-amasezerano