Blog

  • Bisa nko kuyisenya! Ikipe ya Rayon Sports nyuma yo kubona Kiyovu Sports imerewe nabi igiye kuguramo abakinnyi 2 bakomeye iyi kipe yagenderagaho – YEGOB #rwanda #RwOT

    Bisa nko kuyisenya! Ikipe ya Rayon Sports nyuma yo kubona Kiyovu Sports imerewe nabi igiye kuguramo abakinnyi 2 bakomeye iyi kipe yagenderagaho

    Ikipe ya Rayon Sports irimo gushaka uko yiyubaka mu buryo bukomeye, iri kugenda irambagiza abakinnyi bakomeye izifashisha cyane mu mikino yo kwishyura ndetse ikomeze guhatanira igikombe.

    Amakuru YEGOB twamenye ni uko Rayon Sports igiye guhera muri Kiyovu Sports ikuremo abakinnyi 2 barimo Richard Kirongozi hamwe na Niyonzima Olivier Sefu wari Kapiteni wa Kiyovu Sports uyu mwaka.

    Rayon Sports kugeza ubu iri ku mwanya wa 4 wa Shampiyona n'amanota 23 irushwa amanota 3 gusa n'ikipe ya mbere ari yo APR FC, iya kabiri ni Police FC ifite amanota 25 naho Musanze FC ifite amanota 23.

    Source : https://yegob.rw/bisa-nko-kuyisenya-ikipe-ya-rayon-sports-nyuma-yo-kubona-kiyovu-sports-imerewe-nabi-igiye-kuguramo-abakinnyi-2-bakomeye-iyi-kipe-yagenderagaho/

  • Rubavu: Umuturage ukekwaho amarozi yicishijwe amabuye ! 5 mu bakekwaho kumwica bafunzwe – VIDEO #rwanda #RwOT

    Police y'u Rwanda yemeye ko yafunze abaturage 5 bakekwaho kwica umuturage mugenzi wabo ukekwaho amarozi bamuteye amabuye.

     

    Nk'uko bitangazwa n'ikinyamakuru Rwandanews24 dukesha iyi nkuru, ibi byabereye mu Murenge wa Cyanzarwe mu Kagari ka Makurizo , Umudugudu wa Makurizo ho mu Karere ka Rubavu mu masaha y'umugoroba yo kuri uyu wa Gatandatu tariki 02 Ukuboza 2023.

     

    Umuvugizi wa Police mu Ntara y'Iburengerazuba Bwana SP. Karekezi Twizere Bonavature , yahamirije Rwandanews24 ko aya makuru ari ukuri.Yagize ati:'Nibyo koko uwo mukecuru yishwe n'abaturage bavuga ko aroga, abagera kuri 5 batawe muri yombi , RIB ikaba iri gukora iperereza'.

     

    Karekezi, yaboneye gukangurira abaturage ko kizira , kikaziririza kwihanira mu buryo bwose byabayemo, haba uko kuvuga ko uwo muntu aroga, dukwiye gutanga amakuru uwo muntu agakurikiranwa mu rwego rwo gukumira no kuburizamo ibyo byose bishobora kuvutsa umuntu uwari we wese ubuzima.

     

    Yakomeje avuga ko uwaba yabikoze bitamukuraho icyaha cyo kuba yishe umuntu, ko abaturage bakwiye kubyirinda.Amakuru avuga ko uwishwe yitwa Mukarukundo Elina w'imyaka 55 washinjwaga kuroga abana 2 bo murugo rumwe bagapfa.Abashinjwaho kubikora bahise bafungwa.

     

    Abaturage bo muri aka gace bo bagaragaza uburakare m bavuga ko nyakwigendera yaroze abo kwa Hakizimana nk'uko byemezwa n'umuturage waganiriye na Rwandanews24.

    The post Rubavu: Umuturage ukekwaho amarozi yicishijwe amabuye ! 5 mu bakekwaho kumwica bafunzwe — VIDEO appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/rubavu-umuturage-ukekwaho-amarozi-yicishijwe-amabuye-5-mu-bakekwaho-kumwica-bafunzwe-video/

  • Urwandiko Bruce Melodie yatuye Perezida Paul Kagame , abafana be,abanyamakuru n'umuhanzi Shaggy rukomeje gukora benshi ku mutima #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Itahiwacu Bruce, wamamaye nka Bruce Melodie yatuye H.E Paul Kagame urwandiko ndetse n'abandi bose babaye hafi umuziki we muri rusange.

     

    Uyu muhanzi yagarutse kuri Shaggy yemeza ko yamubaye hafi amusezeranya ko atazigera amutenguha.

     

    Uru rwandiko arushyize hanze nyuma y'amasaha make asohoye amafoto ari kumwe na Meddy.

    The post Urwandiko Bruce Melodie yatuye Perezida Paul Kagame , abafana be,abanyamakuru n'umuhanzi Shaggy rukomeje gukora benshi ku mutima appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/urwandiko-bruce-melodie-yatuye-perezida-paul-kagame-abafana-beabanyamakuru-numuhanzi-shaggy-rukomeje-gukora-benshi-ku-mutima/

  • Abasirikari ba Kenya bari baragiye mu butumwa bw'Umuryango w'Afrika y'Uburasirazuba muri Kongo, batangiye kuva muri icyo gihugu #rwanda #RwOT

    Abasirikari ba Kenya bari baragiye mu butumwa bw'Umuryango w'Afrika y'Uburasirazuba muri Kongo, batangiye kuva muri icyo gihugu, nyuma y'aho ubutegetsi bw'i Kinshasa butangarije ko butagishaka ingabo z'uwo muryango ku butaka bwabo, buzishinja kuba zirarishoye mu mirwano na M23.

    Ingabo za Kenya zari zaragiye mu birindiro byahoze ari ibya M23, nyuma y'aho uwo mutwe ufatiye icyemezo cyo kurekura uduce yari yarigaruriye, mu rwego rwo kubahiriza ihagarikwa ry'imirwano hagati yawo n'igisirikari cya Leta, FARDC.

    Kuri iki cyumweru M23 yatangaje ko igiye kwisubiza uduce yari yarashyize mu biganza by'ingabo za Kenya, ni ukuvuga Kibumba, Kibati n'utundi two muri Teritwari ya Nyiragongo.
    Perezida William Ruto wa Kenya, aherutse gutangariza televiziyo mpuzamahanga ya France 24 ko izo ngabo iyo zitajya muri Kongo ubu hari kuba havugwa indi nkuru, dore ko zasanze abarwanyi ba M23 basigaje ibilometero 6 gusa ngo binjire mu mujyi wa Goma.

    Uretse Kenya, ibindi bihugu byohereje ingabo muri Kongo ni Uganda, u Burundi, na Sudani y'Epfo, nabyo bikaba bigomba gucyura ingabo zabyo muri uku kwezi k'Ukuboza 2023.

    Izindi ngabo zigomba kuva muri Kongo vuba na bwangu ni iza Loni, Minusco, zari zihamaze imyaka 23 yose!

    Perezida Tshisekedi wa Kongo arateganya gusimbuza ingabo z'Umuryango w'Afrika y'Uburasirazuba iza SADC, bitazwi igihe zizahagerera, ndetse bimwe mu bihugu bigize iyo SADC nka Namibia, bikaba byaramaze gutangaza ko nta musirikari bizohereza muri Kongo.

    The post Abasirikari ba Kenya bari baragiye mu butumwa bw'Umuryango w'Afrika y'Uburasirazuba muri Kongo, batangiye kuva muri icyo gihugu appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/abasirikari-ba-kenya-bari-baragiye-mu-butumwa-bwumuryango-wafrika-yuburasirazuba-muri-kongo-batangiye-kuva-muri-icyo-gihugu/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=abasirikari-ba-kenya-bari-baragiye-mu-butumwa-bwumuryango-wafrika-yuburasirazuba-muri-kongo-batangiye-kuva-muri-icyo-gihugu

  • RIP Mukarukundo Elina: Umukecuru w’imyaka 60 wo mu Karere ka Rubavu yishwe atewe inkamba z’amabuye anakubiswe inkoni, bamushinja uburozi – YEGOB #rwanda #RwOT

    Polisi y'u Rwanda yemeye ko yafashe Abaturage batanu bo mu karere ka Rubavu bakekwaho kwica bateye amabuye uwo bakekaho amarozi.

    Ibi byabereye mu murenge wa Cyanzarwe, akagari ka Makurizo, umudugudu wa Makurizo ku mugoroba wo kuri uyu wa gatandatu, tariki 02 Ukuboza 2023.

    Umuvugizi wa Polisi mu ntara y'iburengerazuba, SP. Karekezi Twizere Bonaventure yabihamirije Rwandanews24 dukesha.

    Ati 'Nibyo kokouwo mukecuru yishwe n'abaturage bavuga ko aroga, abagera kuri 5 batawe muriyombi, RIB ikaba iri gukora iperereza.'

    SP. Karekezi yaboneyeho gukangurira abaturage ko kizira ndetse kikanaziririza kwihanira kubera mu buryo bwose byabayemo, haba uko kuvuga ko umuntu aroga, dukwiye gutanga amakuru agakurikiranwa mu rwego rwo gukumira no kuburizamo ibyo byose bishobora kuvutsa umuntu wariwe wese ubuzima.

    Karekezi akomeza avuga ko uwaba yabikoze bitamukuraho icyaha cyo kuba yishe umuntu, ko abaturage bakwiye kubyirinda.

    Amakuru avuga ko aba baturage bafunzwe bakekwaho kwica uwitwa Mukarukundo Elina w'imyaka 55 bashinjaga kubarogera abana 2 bo mu rugo rumwe bakitaba Imana.

    Abo bana ni ab'uwitwa Hakizimana Pierre umwe yapfuye taliki 28 ugushyingo 2023 undi yitaba imana kuwa 2 ukuboza 2023, bitera abaturage uburakari nuko batema insina za Mukarukundo Elina ndetse bamutera amabuye kugeza apfuye.

    Umwe mu baturage utuye muri uyu mudugudu wabonye ibyabaye yavuze ko bari bafite uburakari bukabije.

    Ati 'Bamukekagaho kuba amaze iminsi aroga abo kwa Hakizimana, ejo rero nibwo hapfuye undi muntu muri uru rugo nuko bahita bagira uburakari bigabiza insina ze baratemagura nawe bamubonye bamutera amabuye kugeza apfuye.'

    Yakomeje avuga ko Polisi y'u Rwanda yatabaye igatwara umurambo ku bitaro ndetse inafata abakekwaho kubigiramo uruhare.

    Yashoje avuga ko abaturage bagaragaye muri iki gikorwa bari benshi bikabije bishoboka ko nubwo hafashwe 5 hari nMukarukundo Elina 'abandi baza gufatwa.

     

    Source : https://yegob.rw/rip-mukarukundo-elina-umukecuru-wimyaka-60-wo-mu-karere-ka-rubavu-yishwe-atewe-inkamba-zamabuye-anakubiswe-inkoni-bamushinja-uburozi/

  • Mbere yo kuvumburwa hakoreshwaga iki ! Sobanukirwa inkomoko y'agakingirizo kuri ubu gatabara ubuzima bw'amagana y'abantu #rwanda #RwOT

    Benshi mubakamenye vuba aha mukuze, kitwa agakingirizo, mu rurimi rw'amahanga kitwa 'Condom'. Ese ujya wibaza igihe Ako gakingirizo gashobora kuba karatangiye gukoreshwa!! Mbere yuko kavumburwa se bakoreshaga iki!? Nta ndwara zabagaho!? Nta kuboneza urubyaro byabagaho!? Byose urabisobanukirwa muri iyi nyandiko cyane ko hifashishijwe inyandiko zitandukanye mukubategurira amakuru yizewe.

     

     

    Agakingirizo katangiye gukoreshwa mu myaka myinshi ishize ndetse gakoreshwa cyane, ushobora kuba ubona kuri ubu ndavuga muri iyi myaka gakoreshwa cyane ukagira ngo nibwo kavumbuwe ariko burya ikoreshwa ryako si iry'ubu kuko no mu myaka yo hambere, agakingirizo karakoreshwaga cyane ko katavumbuwe vuba aha.

     

     

    Ubwo hari mu mwaduko wikitwa inganda muri Amerika aribyo bita Industrial revolution in America, 1839 uwitwa Charles Goodyear nibwo yatangiye ndetse anavumbura ikitwa Rubber. Nibwo mu mwaka 1855 agakingirizo ka mbere kakozwe muri Rubber. Hanyuma mu mwaka wa 1860 udukingirizo twinshi dukozwe muri Rubber twaganiye gukorwa mi nganda ku bwinshi.

     

     

    MBERE YO KUVUMBURWA HAKORESHWAGA IKI!?

     

    Bivugwa ko mbere yo kuvumbura ikitwa agakingirizo, kuboneza urubyaro byari mu nshingano za bagore ndetse ko aribo bamenyaga Niba bari mu gihe cyo gusama cyangwa kuko ikitwa kubara iminsi ku mugore muri iyo myaka byari bizwi. Icyakora ubwo buryo ntibwari bwizewe kuko ari nayo mpamvu wasangaga muri icyo gihe havuka umubare w'abana benshi kurusha muri iyi myaka turimo.

     

     

    Mu 1920 ikitwa agakingirizo cyatangiye gukorwa cyane ndetse bivugwa ko muri iyo myaka aribwo hatangiye gukorwa udukingirizo tumeze neza kurusha utwo bakoraga mbere. Muri iyo myaka agakingirizo karagiye karamamara cyane hirya no hino ku isi.

     

     

    Mu ntambara ya mbere y'isi, Leta Zunze Ubumwe za America ndetse na British nibyo bihugu bitigeze biha abasirikare babo udukingirizo, mu nyuma ubwo intambara ya mbere y'isi yarangiraga, hakozwe ibarura basanga abasirikare babo baranduye ndetse ku buryo buri hejuru.

     

     

     

     

     

     

    Source: www.medibank.com

    The post Mbere yo kuvumburwa hakoreshwaga iki ! Sobanukirwa inkomoko y'agakingirizo kuri ubu gatabara ubuzima bw'amagana y'abantu appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/mbere-yo-kuvumburwa-hakoreshwaga-iki-sobanukirwa-inkomoko-yagakingirizo-kuri-ubu-gatabara-ubuzima-bwamagana-yabantu/

  • Abahanzi benshi baramuririmba! Monalisa ni muntu ki ? Sobanukirwa byinshi kuri uyu mugore waciye ibintu ku Isi hose #rwanda #RwOT

    Niba ukunda kumva indirimbo nyinshi zitandukanye, haba indirimbo z'abahanzi bo mu Rwanda, muri Afurika ndetse no ku Isi hose, uzumva indirimbo nyinshi abahanzi baririmba izina Monalisa. Ese ntago ujya ugira amatsiko yo kumenya uwo Monalisa bavuga ? Ese wowe usanzwe umuzi ? Uyu munsi muri iyi nyandiko twifashishije inyandiko zizewe mukubategurira amakuru avuga kuri uyu mugore Monalisa.

     

     

    Ababizi neza, muzi ko Monalisa ari igishushanyo cy'umugore mwiza ndetse kikaba cyarashushanyijwe n'umwe mu bagabo babahanga Isi yigeze igira ariwe Leonardo da Vinci ahagana 1503!. Benshi iyo bumvishe iryo zina bahita batega amatwi kubera ko iteka uyu mugabo yavugwagaho ubuhanga ndetse nudushya ku buryo ibintu yakoze muri iyo myaka nubu bakibyubaha.

     

     

    Bivugwa ko uyu mugabo Leonardo da Vinci yatangiye gushushanya iki kishushanyo cy'uyu mugore muri 1503 ndetse akakirangiza muri 1504 muri Florence. Bivuze ko ashobora kuba yaragishushanyije umwaka wose!! Uyu mugabo bivugwa ko iki ataticyo gishushanyo yakoze cyonyine kuko hari ibindi yakoze nkikitwa Saint Jerome in the wilderness, the last super aribyo bita igaburo rya nyuma, ariko ibyo byose ntago byakunzwe nkuko iki gishushanyo cya Monalisa cyakunzwe.

     

     

    Ese ninde wahaye akazi uyu mugabo ngo amushushanyirize icyo gishushanyo!?

     

    Bivugwa ko umugabo w'umukungu ndetse w'umunyacyubahiro  witwaga Francisco del Giocondo,  ariwe mugabo wahaye akazi uyu mu nyabigwi Leonardo da Vinci ngo amukorere icyo gishushanyo cya Monalisa.

     

     

    Ese mu byukuri uyu mugore bashushanyije ni inde mu buzima busanzwe!? Abantu benshi bemeza ko uyu mugore Monalisa Ari Lisa Gherardini wavutse kamena Taliki 15, muri 1479 avukira muri Florence, apfa taliki 15 Nyakanga muri 1542.

     

     

    Uyu mugore akaba yari umugore wa Francisco del Giocondo wahaye akazi uyu mugabo Leonardo da Vinci, rero niyo mpamvu abantu benshi bizera ko iki gishushanyo cya Monalisa Ari umugore w'uyu mugabo wari ushushanyijeho.

     

     

     

    Icyakora Hari abandi bantu batemeranya n'ibi, bo bizera ko iki gishushanyo cya Monalisa Ari ibitecyerezo byaje mu mutwe wa Leonardo da Vinci maze akagishushanya mbese ko cyerekana abagore Bose muri rusange.

     

     

    Iki gishushanyo cyaje kwamamara ndetse kuva muri 1804 iki gishushanyo kibarizwa mu nzu ndanga murage yo mu gihugu cya France mu Mujyi wa Paris.

     

     

    Kuri ubu iki gishushanyo bivugwa ko nta ngoyi kigira. Hibazwa impamvu ariko umugabo witwa Pascal Cotte usanzwe yiga ku bishushanyo, avuga ko iki gishushanyo cya Monalisa cyahoze gifite ingoyi ariko kubera uko imyaka yagiye ihita zavuyeho cyane ko iki gishushanyo kimaze imyaka myinshi cyane.

     

     

    Ubu iki gishushanyo cya Monalisa kizwiho kuba aricyo gishushanyo gihenze cyane kurusha ibindi ku Isi hose. Ndetse gifite uduhigo twinshi cyane. Bivugwa ko kuri ubu iki gishushanyo cya Monalisa gihagaze agaciro kangana na Billion ya madolali ya America ($1Billion).

     

     

     

     

    Source: Wikipedia

    The post Abahanzi benshi baramuririmba! Monalisa ni muntu ki ? Sobanukirwa byinshi kuri uyu mugore waciye ibintu ku Isi hose appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/abahanzi-benshi-baramuririmba-monalisa-ni-muntu-ki-sobanukirwa-byinshi-kuri-uyu-mugore-waciye-ibintu-ku-isi-hose/

  • Bizera ko yakomotse ku nkende ! Ese Virus itera SIDA ikomoka he ? Sobanukirwa neza amateka ya SIDA #rwanda #RwOT

    Iyo uvuze ijambo SIDA umuntu wese ahita yikanga ku buryo ashobora no kukugendera kure mu gihe acyeka ko ushobora kuba uyifite.

     

     

    SIDA isangwa mu maraso, ako gakoko niho kibera. Ese ucyaka ko SIDA yaba ikomoka he ? Ubundi se wumva SIDA yaramenyekanye ryari ? Ibyo byose wibaza kuri SIDA uyu munsi turabiva imuzi, muri iyi nyandiko twifashishije inyandiko zitandukanye zizewe mukubategurira amakuru yizewe ndetse agira icyo agusigira.

     

     

    Inzobere ndetse n'abashakashatsi bizera ko ubwandu bwa SIDA buturuka muri Afurika y'Iburengerazuba mu nkende ndetse ikaba yaraje kugera mu muntu binyuze mu guhiga kuko muri Africa bazwiho ubuhigi kuva mu myaka ya cyera. Inzobere zivuga ko umuntu yaje kwandura ubwo bwandu binyuze mu guhiga ndetse aribyo byaje gutuma  ikwirakwira hirya no hino ku isi.

     

     

    Icyakora bivugwa ko kugeza mu mwaka 1980, SIDA yafatwaga nk'indwara mu zindi zisanzwe nka canceri, icyakora nyuma y'uyu mwaka nibwo byatangajwe ko ari agakoko kitwa HIV gatera SIDA ndetse bitangira gu kwirakwira hirya no hino arina ko hatangiye kwigwa uburyo bwiza bwo kwirindamo iyo SIDA.

     

     

    Mu 1981 muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika nibwo hatangiye kuvugwa ko iyo ndwara ishobora kuba ifata abagabo gusa cyane abagabo baryamana bahuje igitsina.Ikitwa ubutinganyi nti cyaje vuba ahubwoni ibintu byahozeho kuva mu myaka ya cyera. 1982 nibwo muri Canada byatangajwe ko ikitwa SIDA gishobora kwandurira mu mibonano mpuzabitsina. Ndetse mu mwaka ukurikira wa 1983 nibwo byamenyekanye ko n'umugore nawe ashobora kwandura SIDA.

     

     

     

    Mu 1985 nibwo muri Leta Zunze Ubumwe za America muri Georgia habaye inama igamije kwiga kuri iyo ndwara ariyo SIDA. Mu 1986 havumburwa ko umubyeyi ashobora kwanduza umwana we mu gihe amwonsa, aho ni ukuvuga ngo umugore urwaye SIDA akabyara, ashobora kwanduza umwana we mu gihe Ari kumwonsa. Muri 1987 muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika nibwo havumbuwe imiti ku nshuro ya mbere ishobora korohereza umuntu urwaye SIDA.

     

     

    Mu 1988 nibwo ku nshuro ya mbere hashizweho umunsi wahariwe ku rwanya SIDA ku isi hose, Hari tariki ya mbere ukuboza 1988. 1990 nibwo hagaragajwe ko abantu hagati ya Miliyoni 8_10 ku isi hose bashobora kuba babana n'ubwandu bwa SIDA. Iki kimenyetso mu bona kigaragaza SIDA iki kimwe gitukura cyashyizweho muri 1991 ndetse kikaba nubu kigikoreshwa nka symbol ya SIDA. Ngirango benshi murakizi.

     

     

    1996 uwitwa Dr Mark Weinberg yazanye ikitwa 3TC ikoreshwa mu kwita ku barwayi barwaye SIDA. Cyatumye umuntu urwaye SIDA akomeza kubaho nubwo ngo cyari gihenze cyane. Cyagabanije umubare w'abantu bapfa bazize SIDA. Icyo gihe abarenga million 23 ku isi hose babanaga na SIDA mu maraso yabo. Mu 1999 nibwo havuzwe umubare fatizo w'abantu bapfa bazize SIDA bari barenga Million 14 naho Million 33 zari ziri mu bantu babana na SIDA.

     

     

    Muri 2010 uwitwa Dr Kelly McDonald yavumbuye urukingo rugabanya ubukana bwa SIDA ndetse rushobora no kuyivura mu buryo bumwe cyangwa ubundi. Uri ubu abantu benshi ntibakigira ikibazo cyane ko wahitanwa na SIDA kuko haje imiti ifasha uyirwaye ndetse ko ufashe neza iyo miti abana na SIDA ndetse ukaba udashobora no kumenya ko ayirwaye umurebye mu maso.

     

     

    Ese ujya uzirikana ko SIDA yandura Kandi yica ? Wibuka neza se uburyo SIDA yandura ? Ka twiyibutse uburyo SIDA yanduramo ndetse n'uburyo yirindwa kugira ngo dukomeze kugira ubuzima bwiza twirinda!

     

     

     

    SIDA yandurira mu maraso, mu gihe amaraso yuyirwaye ahuye nayuwo utayirwaye!!

     

    Irinde SIDA, wirinda gukora imibonano mpuzabitsina idakingiye, koresha agakingirizo, ipimishe Kenshi gashoboka, irinde gutizanya ibintu bicyeba nundi muntu!!

     

     

     

     

    Source: canfar.com

     

     

     

     

     

     

    The post Bizera ko yakomotse ku nkende ! Ese Virus itera SIDA ikomoka he ? Sobanukirwa neza amateka ya SIDA appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/bizera-ko-yakomotse-ku-nkende-ese-virus-itera-sida-ikomoka-he-sobanukirwa-neza-amateka-ya-sida/

  • Lionel Messi yashyize hanze ukuri ku bijyanye no kuba azakina igikombe cy’isi cya 2026 – YEGOB #rwanda #RwOT

    Rutahizamu w'umunya-Argentine, Lionel Messi yashyize ukuri ku bijyanye niba azakina imikino y'igikombe cy'Isi cya 2026 ndetse anavuga ku gikombe cya Copa America.

    Mu gikombe cy'Isi cya 2026 kizabera muri Mexico, Canada na Leta zunze ubumwe z'Amerika, Lionel Messi azaba afite imyaka 39.

    Yabyemeje aganira n'ikinyamakuru cya ESPN avuga ko ashaka kuzagikina cyane ndetse anavuga ashaka kuzisubiza igikombe cya Copa America.

    Yagize ati: 'Buri gihe nzahora ngerageza guhatana byuzuye. Ninjye wa mbere uzi igihe nshoboye ndetse n'igihe ntashoboye'.

    'Igihe cyose numva meze neza kandi nshoboye gutanga umusanzu, nzakomeza kuwutanga. Kuri ubu, icyo nshobora gutekereza ni ukugera muri Copa America meze neza nkayikina'.

    Source : https://yegob.rw/lionel-messi-yashyize-hanze-ukuri-ku-bijyanye-no-kuba-azakina-igikombe-cyisi-cya-2026/

  • Ikipe ya Rayon Sports yatewe mpaga nyuma yo kuzana kuri Sitade umusekirite kandi hakenewe aba Police – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Rayon Sports yatewe mpaga nyuma yo kuzana kuri Sitade umusekirite kandi hakenewe aba Police

    Ikipe ya Rayon Sports y'abakiri bato yatewe mpaga y'ibitego 3-0 n'ikipe ya Empessa FC nyuma yaho yazanye umusekirite imwita ko ari umupolice kandi bitemewe na FERWAFA.

    Ku munsi wejo hashize kuwa gatandatu ikipe ya Rayon Sports yagombaga gukina n'ikipe ya Empessa FC umukino ntiwaba kubera amakosa ikipe ya Rayon Sports yakoze ikarenga ku itegeko.

    Iyi kipe ya Rayon Sports y'abakiri bato, yari imaze iminsi irimo kwitwara neza ariko Kuri iyi nshuro yaje kwirengagiza itegeko birangira itakaje umukino. Kuri uwo munsi Empessa FC nkuru yatsinze ikipe ya Gicumbi FC ibitego 2-0 irusha cyane iyi kipe imaze igihe gito ivuye mu cyiciro cya mbere.

     

     

     

    Source : https://yegob.rw/ikipe-ya-rayon-sports-yatewe-mpaga-nyuma-yo-kuzana-kuri-sitade-umusekirite-kandi-hakenewe-aba-police/