Blog

  • Umunyamakuru Aissa Cyiza wagize ubukwe bwe ibanga, yabukoreye ubukwe muri Uganda #rwanda #RwOT

    Umunyamakuru wa Royal FM, Aissa Cyiza Diana yakoreye ubukwe muri Uganda n’umukunzi we Sraith.

    Ni ubukwe bwabaye mu mpera z’icyumweru gishize ku wa Gatandatu tariki ya 2 Ukuboza 2023.

    Byari ibirori bibereye ijisho ku babyitabiriye ndetse n’ababonye amashusho ku mbuga nkoranyambaga, bikaba byarabereye muri Uganda aho aba bombi bahisemo kubijyana.

    Ni ubukwe bwitabiriwe n’abanyamakuru bagenzi be bakaba n’inshuti z’akadasohoka ze, Sandrine Isheja, Michèle Iradukunda, Umuhire Rebecca, Antoinette Niyongira, Cyuzuzo Jeanne d’Arc n’umugabo we Thierry Eric Niyigaba n’abandi.

    Nubwo ari icyamamare, ku mpamvu ze yabikoze mu gisa n’ibanga aho yirinze ko buvugwa mu itangazamakuru.

    Ni nyuma y’igihe kitari kinini agaragaye yambaye impeta ya fiançailles, gusa umunsi yayambitswe ntibyamenyekanye aho yabigize ibanga.

    Amakuru ISIMBI yamenye ni uko ubwo yakorerwaga nibirori byo gusezera ubukumi (Bridal Shower) yihanangiriza abari bahari ko nta foto igomba gusohoka hanze.

    Aissa Cyiza yatangiye itangazamakuru mu mwaka wa 2012, ahera ku Isango Star, aho yamaze imyaka itatu aza kujya kuri Royal FM ari na yo akiriho kugeza ubu akaba n’umwe mu bakora Ikiganiro 'Ishya' gitambuka kuri Televiziyo y’u Rwanda.

    Aissa Cyiza n’umugabo we bakoreye muri Uganda

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/umunyamakuru-aissa-cyiza-wagize-ubukwe-bwe-ibanga-yabukoreye-ubukwe-muri-uganda

  • Bizimana Djihad yashyize ikipe ye ku mwanya wa mbere, Ntwari Fiacre ayigeza ku mukino wa nyuma (UKO ABANYARWANDA BITWAYE) #rwanda #RwOT

    Impera z’icyumweru zagenze neza kuri bamwe mu bakinnyi b’abanyarwanda bakina hanze aho igitego cya Djihad Bizimana cyafashije ikipe ye gufata umwanya wa mbere ni mu gihe Ntwari Fiacre yagejeje ikipe ye ku mukino wa Knockout Cup.

    Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe uko abakinnyi b’abanyarwanda bitwaye mu mpera z’icyumweru gishize.

    Meddie Kagere – Singida Fountain Gate

    Rutahizamu w’umunyarwanda, Meddie Kagere yari yabanje mu kibuga mu mukino wa shampiyona banganyijemo na JK Tanzania ku wa Gatanu. Iyi kipe ubu ni iya kane n’amanota 19 ku rutonde ruyobowe na Yanga n’amanota 24.

    Manishimwe Djabel – USM Khenchela

    Ntabwo impera z’icyumweru zagenze neza ku ikipe ya Mansishimwe Djabel mu cyiciro cya mbere muri Algeria aho ku wa Gatanu w’icyumweru gishize, USM Khenchela yatsinzwe na Canstantine 2-0. Nyuma y’umunsi wa 8 iyi kipe ni iya 12 n’amanota 10 ku rutonde ruyobowe na MC Alger n’amanota 21.

    Sibomana Patrick Papy & Emery Bayisenge – Gor Mahia

    Sibomana Patrick Papy yari yabanje mu kibuga mu mukino wa shampiyona w’umunsi wa 13 muri shampiyona y’icyiciro cya mbere muri Kenya ikipe ya Gor Mahia yaraye itsinzemo Kariobangi Sharks 2-1 ihita ifata umwanya wa mbere n’amanota 27. Emery Bayisenge aracyafite imvune ntiyakinnye.

    Ntwari Fiacre – TS Galaxy

    Ntwari Fiacre umunyezamu wa TS Galaxy muri Afurika y’Epfo, yaraye afashije ikipe ye kugera ku mukino wa nyuma wa Knockout Cup batsinda Amazulu 3-2. Ku mukino wa nyuma bazahura na Stellenbosch.

    Hakim Sahabo – Standard Liege

    Uyu mukinnyi nyuma y’uko ku wa Gatandatu akinnye iminota 75 muri Standard de Liège y’abato asanzwe akinira bagatsindwa na Zulte Waregem 3-1, ejo yari yazamuwe mu ikipe nkuru yatsinzwe na Club Brugge 2-0, nta munota n’umwe yakinnye.

    Maxime Wenssens – Royale Union Saint-Gilloise

    Ntabwo umunyezamu w’umunyarwanda, Maxime Wenssens yari muri 18 baraye bifashishijwe n’ikipe ya Union Saint-Gilloise mu mukino w’icyiciro cya mbere mu Bubiligi iyi kipe yatsinzemo Cercle Brugge 2-1. Iyi kipe iyoboye urutonde n’amanota 38.

    Bizimana Djihad – FC Kryvbas Kryvyi Rih

    Bizimana Djihad ukinira FC Kryvbas Kryvyi Rih mu cyiciro cya mbere muri Ukraine, yafashije ikipe gufata umwanya wa mbere nyuma yo gutsinda igitego cy’intsinzi ku munota wa 83 mu mukino w’umunsi wa 16 batsinzemo Oleksandria ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize 2-1. Iyi kipe ni iya mbere n’amanota 33 inganya na Dnipro-1.

    Bizimana Djihad yafashije ikipe ye gufata umwanya wa mbere

    Ntwari Fiacre yagejeje ikipe ye ku mukino wa nyuma

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/bizimana-djihad-yashyize-ikipe-ye-ku-mwanya-wa-mbere-ntwari-fiacre-ayigeza-ku-mukino-wa-nyuma

  • Ararembye cyane ! Dj Dizzo yasabye amasengesho ashimira buri wese ukomeje kumuba hafi mu burwayi bwe bumurembeje – AMAFOTO #rwanda #RwOT

    Dj Dizzo akomeje gusaba amasengesho ku bantu batandukanye avuga ko arembejwe n'uburwayi bwe.

     

    Mutambuka Derrick uzwi nka Dj Dizzo anyuze kuri Twitter [X] ye yashimiye buri wese urimo kumwitaho, akamusengera ndetse n'abari kumusura.Uyu musore ufite uburwayi bukomeye , yagaragaje ko icyo akeneye kuri ubu ari amasengesho cyane.

     

    Mu magambo ye Derrick yagize ati:'Ndadashaka gushimira buri umwe wese urimo kunyitaho, kunsengera, kunsura no kunyifuriza gukira.Nukuri icyo nabasaba ubu ni amasengesho yanyukuko nta kintu kiruta amasengesho no kumenya ko ufite abantu iruhande rwawe mu bihe bikomeye nk'ibi'.

     

    Nyuma yo kwandika aya magambo yaherekeresheje amafoto y'abantu bamugezeho aho arwariye , benshi bagaragaje ko bamwifurije gukira no kugira ubuzima bwiza.Uwitwa Ingabire Egidie Bibio yagize ati:

     

    'Impore Dizzo, Imana iguhe imbaraga inakorohereze irabishoboye, no kugukiza irabishoboye🙏🏾 Take heart brother 🙏🏾'.

    I just want to thank everyone who's taking care of me, coming to visit me, praying for me and wishing me a quick recovery. Nukuri all I can ask is for your prayers kuko ntakintu cyiruta amasengesho. And knowing yuko ufite abantu by your side through hard times like this… pic.twitter.com/gSnBjX5URr

    — Dj Dizzo #TeamPk2024 (@DjDizzo3) December 3, 2023

    The post Ararembye cyane ! Dj Dizzo yasabye amasengesho ashimira buri wese ukomeje kumuba hafi mu burwayi bwe bumurembeje — AMAFOTO appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/ararembye-cyane-dj-dizzo-yasabye-amasengesho-ashimira-buri-wese-ukomeje-kumuba-hafi-mu-burwayi-bwe-bumurembeje-amafoto/

  • B Threy na Davis D bahuye n’uruva gusenya i… – #rwanda #RwOT

    Ni igitaramo ubundi cyari giteganyijwe gutangira ku isaha ya Saa Cyenda z’amanywa (15:00 Pm). Kwinjira muri iki gitaramo, muri VIP yari ibihumbi  Bitatu  (3,000 Frw), ndetse n’ahasanzwe bikaba byari  ibihumbi bibiri (2,000 Frw).

    Guhera ku isaha igitaramo cyari giteganyijwe gutangirira, wabonaga ko abantu bari ntabo . Byakomeje bigera mu masaaha ya saa kumi n’ebyiri (18:00 Pm) ubona ko nta bantu bari bahagera, gusa ariko n’ubundi nk’ibisanzwe bake cyane bari bahageze, bumvaga ko nta kabuza igitaramo kiri bube kuko n’ubundi tumenyereye ko mu Rwanda kubahiriza amasaaha yaba ku bahanzi no kubategura ibitaramo bikigoye.

    Abantu bari bakiri bake no hanze igitaramo kitaratangira

    Aba bahanzi bose bari bamaze kugera muri Kaminuza kare. B Threy yikojeje muri Studio ya Radiyo ya Kaminuza ( Agaciro Radio), yivugira ko rwose ibintu agiye gukorera i Huye ari amateka cyane ko atari n’ubwa mbere ahataramiye.

    Davis D nawe yikojeje muri Kaminuza ahari hagiye kubera igitaramo, ubwo yari yibereye mu modoka, ushinzwe umutekano arasohoka yinjira muri Auditorium akubisemo amaso ahamagarwa n’intebe agaruka yiruka abikojeje Davis D bahita batsa imodoka barongera bisubirira inyuma.

    Amasaha yakomeje kwicuma, bamwe batangira kwinubira imitegurire y’iki gitaramo, abishyuye amafaranga yabo batangira kwijujuta kuba batari kubona igitaramo bishyuye ariko impamvu ni uko nta bantu bari bahari na bake ndetse n’abahanzi bari bigendeye kare. 

    Imbere muri Auditorium nta bantu barimo mu masaha akuze

    Byaje kugera aho abagura amatike barabura, muri Auditorium harimo abantu batarenze batandatu (6)kongeraho na Dj warimo acurangira intebe gusa. Bimaze kuyoberana, nibwo hemejwe ko abantu bagiye kwinjirira ubuntu ariko igitaramo kikaba kuko abishyuye bari batangiye kubirakariramo.

    Buri munyeshuri yafashe telephone ahamagara inshuti ye baziranye kugira ngo ize ariko biranga biba iby’ubusa kuko n’ubundi amazi yari yarenze inkombe bamwe bari bigiriye kwiryamira kuko ejo ari ku wa mbere kandi akaba ari ishuri (birumvikana muri weekend umuntu aba arushye kandi aba agomba kuruhuka kare kugira ngo ku wa mbere azabyuke ameze neza).

    Abantu bari batangiye kwitahira

    Byageze mu masaaha ya saa yine z’ijoro hataragera n’abantu bagera ku icumi (10)  ndetse yewe n’abahanzi nta n’umwe waharangwaga. Ntibyatinze kuko bimaze kuyoberana, abantu bose bahise bafata inzira baritahira mu gahinda kenshi ndetse muri ako kanya na Dj nawe ahita azinga ibyuma bafunga Main Auditorium uko.

    Amakuru InyaRwanda ifite ni uko iki gitaramo atari ubwa mbere gihiye/gipfuye kubera ko cyari cyabanje no gutegurwa mu Kwezi kwa Kanama 2023, ariko nabwo gipfa ku munota wa nyuma.

    Igitaramo cyabuze abantu na bake

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/137202/b-threy-na-davis-d-bahuye-nuruva-gusenya-i-huye-amafoto-137202.html

  • Ni nyina w'amadayimoni yose akaba umugore wa Satani ! Byinshi wamenye kuri Lilith umugore bivugwa ko ariwe utuma abantu bikinisha bakanarota bari gusambana #rwanda #RwOT

    Akenshi usanga hari inyandiko nyinshi zivuga ko Adam uvugwa muri Bibiliya ashobora kuba yaragize umugore wa mbere utari Eva. Ese koko nibyo ? Ese uwo mugore uvugwa ni muntu ki ? Muri iyi nyandiko twifashishije inyandiko zitandukanye mukubategurira amakuru acukumbuye , icyakora ntago twakoze iyi nkuru mu guhungabanya cyangwa kunyomoza ukwemera ku wariwe wese, ahubwo iyo nkuru yakozwe kugira ngo tumenye, tugire amakuru macye kuri ibyo bivugwa.Ufite igitekerezo wakidusangiza.

     

     

    Nk'uko inkuru zibivuga, zigaragaza ko Lilith ari umugore wa mbere wa Adam, ndetse bivugwa ko yaremwe mu butaka bumwe nk'ubwo Adam yaremwe mo. Ndetse ngo Lilith yashatse kugira ububasha bungaka n'ubwo Adam yari afite ndetse yanga kujya amupfukamira cyangwa ngo ajy hasi mu gihe cyo gutera akabariro kuko yumvaga we na Adam bafite uburenganzira bungana, aribyo byatumye uyu mugore ahunga akava muri Edeni aho we na Adam babaga.

     

    Inyandiko dukesha ikinyamakuru www2.kenyon.edu, cyibanda cyane ku nkuru z'Iyobokamana , imbaraga n'ibindi, igaragaza ko uyu mugore yabanye na Adamu mbere ndetse ngo bakabana nk'umugore n'umugabo ariko akajya yanga kuba umugore nk'uko byari bigenwe.

     

    Uku kwanga kuba umugore byatumye ahitamo kuva muri Edeni ajya kuba mu buvumo wenyine aho yatangiye kujya akorana n'imyuka.

     

     

    Ubwo Adam ngo yabwiraga Imana ko Lilith yigumuye, Imana yohereje abamalayka batatu aribo Senor, Sensenoi na Sammangelof ngo baze bagarure Lilith asange umugabo we Adam ariko uyu mugore Lilith arabyanga yanga kugaruka. Nuko abamalayika babwiraga uyu mugore Lilith ko abana be 100 bazajya bapfa  umunsi ku munsi kubwo kuba yasuzugiye Imana.

     

     

    Uyu mugore Lilith kubera ko yari yaranze kubaha uyu Adam ndetse yarabahunze aho bari bemerewe kuba, byatumye Imana iremera Adam umugore uzamwubaha ndetse bakabana uko babishaka, cyane ko uwo mugore we yubahiriza icyo kubaha umugabo we. Uwo mugore wa kabiri wa Adam muri iyi nyandiko bivugwa ari we Eva twese tuzi.

     

     

    Ubwo uyu mugore yagarukaga muri Edeni yasanze uwahoze ari umugabo we Adam afite undi mugore ariwe Eva. Mu kwihorera ngo uyu mugore Lilith yaryamanye na Adam asinziriye maze amwiba imbuto, mbese yatwaye intanga z'uyu mugabo Adam.

     

     

    Lilith yabyaje ikitwa ama dayimoni y'abana nko kwihorera ko abana be bari barishwe n'abamalayika 3 nk'uko twabigarutseho haraguru. Bivugwa ko kandi ku bagabo igikorwa cyo 'kwiroteraho no kwikinisha kubantu' byose bituruka kuri Lilith ibyo yakoreye Adam asinziriye. Bivugwa ko uyu mugore yakomeje kubyara andi ma dayimoni biturutse mu kwiroteraho kw'abagabo.

     

     

    Bamwe bizera ndetse bakemera ko iyo nkuru y'uyu mugore Lilith ishobora kuba yarakuwe muri Bibiliya, icyakora iyo urebye muri Bibiliya mu Ntangiriro nta nkuru nimwe uvugwa kuri uyu mugore wa mbere wa Adam. Bivugwa ko Lilith avugwa muri Bibiliya muri Isaiah 34,35 ariko ntibavuga ko ari Lilith ahubwo bivugwa nk'ibinyoni by'ijoro, igihunyira. Iyi nkuru ya Lilith yatangiye kwamamara hagati mu kinyejana cya 8 ndetse 10.

     

     

    Nk'uko tubibona mu ntangiriro, nta hantu na hamwe iyi nkuru ya Lilith ivugwa, n'ubwo bamwe bemeza ko iyi nkuru yakuwe muri Bibiliya ariko ibyo ntawubyemeza cyangwa ngo abigaragaze. Icyo tuzi neza ni uko amagambo y'Imana yose ari ayanyayo ndetse nta nicyahindura ijambo ryayo.

     

    Iyo wanditse iri zina muri 'Google' bakwereka amashusho y'abagore bitwaye nk'amazimu , mu mashusho bigaragara ko amaze imyaka myinshi , wafungura Wikipedia , bakakubwira ko uyu mugore afatwa nk'inkuru mpimbano zabayeho mu nyigisho z'iyobokamana muri Mesopotamia [ Asia y'Iburengerazuba].

     

    Ibyo kuba yarabaye umugore wa mbere wa Adamu ni inkuru twasanze mu kinyamakuru Kenyon.edu , Google.com, n'ahandi hatandukanye kuri Murandasi.Ibi ni ibivugwa kuko bitari mu ijambo ry'Imana cyangwa ibindi bitabo by'Abizera Imana bigendanye n'uko ijambo ry'Imana ryanditse.

     

    Inkuru yandikiwe kwagura ubumenyi. Niba hari ubundi bumenyi uzi kuri Lilith, twandikire kuri watsapp.

     

     

     

     

     

    Source: Wikipedia

     

    The post Ni nyina w'amadayimoni yose akaba umugore wa Satani ! Byinshi wamenye kuri Lilith umugore bivugwa ko ariwe utuma abantu bikinisha bakanarota bari gusambana appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/ni-nyina-wamadayimoni-yose-akaba-umugore-wa-satani-byinshi-wamenye-kuri-lilith-umugore-bivugwa-ko-ariwe-utuma-abantu-bikinisha-bakanarota-bari-gusambana/

  • Ikomeje gusebera i Nyarugenge: Mukura yahagamye AS Kigali bituma yuzuza umukino wa 6 idatsinda – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ikomeje gusebera i Nyarugenge: Mukura yahagamye AS Kigali bituma yuzuza umukino wa 6 idatsinda.

    Ikipe ya AS Kigali ikomeje kudahirwa na shampiyona ya Rwanda Premier League dore ko ubu yisanze ku mwanya wa 12 nyuma yo kunanirwa gutsinda ikipe ya Mukura Victory Sports nayo imaze iminsi ititwara neza muri shampiyona y'u Rwanda.

    Mu mukino wahuzaga ikipe ya AS Kigali na Mukura Victory Sports waberaga kuri Kigali Pele Stadium urangiye amakipe yombi anganyije 1-1 aho Mukura ihise yisanga ku mwanya wa 7 n'amanota 17 mu gihe AS Kigali yisanze ku mwanya wa 12 n'amanota 11.

    Igitego cy'ikipe ya AS Kigali cyatsinzwe na Felix Koné Lottin mu gihe Mukura yatsindiwe na Elie Kategaya.

    Source : https://yegob.rw/ikomeje-gusebera-i-nyarugenge-mukura-yahagamye-as-kigali-bituma-yuzuza-umukino-wa-6-idatsinda/

  • Amakuru mashya kuri Nkurunziza Ismael w’imyaka 37 wacukuye umwobo iwe agashaka kuwujugunyamo umumotari wari umutwaye – YEGOB #rwanda #RwOT

    Urwego rw'Igihugu rw'ubugenzacyaha, RIB rwamaze gufata umugabo witwa Nkurunziza Ismael wo mu Karere ka Nyamasheke, aheruka gutahurwaho gucukura icyobo mu nzu ye.

    Amakuru y'uyu mwobo yamenyekanye ubwo umumotari yamutwaraga, yamugeza iwe 'ngo agashaka kumuniga ngo amujugunye muri uwo mwobo' undi amurusha imbaraga aramucika, agenda atabazaba abaturage.

    RIB ivuga ko yamaze guta muri yombi Nkurunziza Ismael w'imyaka 37, ukekwaho kuba yaracukuye uwo mwobo mu nzu ye.

    Umuvugizi w'Urwego rw'Ubugenzacyaha, RIB, Dr Murangira B Thierry yabwiye UMUSEKE ko biriya bikamara kumenyekana hatangiye iperereza, kugeza uriya mugaba afashwe.

    Ati 'Twatangiye iperereza, dusuzuma icyobo niba nta bindi byaha byakorewemo, ariko icyobo cyari kikiri gishya, ariko cyacukuwe n'uriya mugabo aza gutoroka, turamukurikirana arafatwa. Ubwo igikurikiye ni ukumubaza impamvu yacukuye kiriya cyobo.'

    Dr Murangira avuga ko kugeza ubu uriya mugabo hazamenyekana ibyaha akekwaho igihe iperereza rizaba ryamenye ibikorwa yari agamije gukoresha kiriya cyobo.

    Source : https://yegob.rw/amakuru-mashya-kuri-nkurunziza-ismael-wimyaka-37-wacukuye-umwobo-iwe-agashaka-kuwujugunyamo-umumotari-wari-umutwaye/

  • Ntibajya munsi y’ibihumbi 10! Mu gace kamwe ko mu Rwanda hari uburaya bwateye imbere kandi bwihagazeho ku buryo n’abanyamahanga nta handi bahahira – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kirehe haba abantu batari bake bakora uburaya, byagera ku mupaka wa Rusumo bikaba bibi cyane, gusa inzego z'ubuzima muri aka karere zarebye kure mu gutangira gukumira ikwirakwizwa rya Virusi itera SIDA biturutse ku bakora uburaya.

    Assia, umwe mu badamu bakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka avuga ku mupaka wa Rusumo hakorerwa uburaya bukabije cyane, abatungwa agatoki akaba ari abashoferi b'amakamyo.

    Ati:'Bariya bashoferi b'abanyamahanga bashora abana bacu mu busambanyi, usanga abakobwa benshi barararutse kuko bakorera amafaranga menshi hagati y'ibihumbi 10 kugeza kuri mirongo itatu ( 30.000 frws) Byumvikane ko abanyamahanga bahonga menshi kurusha abanyarwanda. Abo bakorwa baza nijoro nka saa kumi n'ebyiri z'umugoroba , nushaka kubabona uze kugaruka bwije wihere ijisho. Abari ari benshi cyane ku buryo utabizi wagirango habaye igiterane cy'urubyiruko.'

    Muri iyi minsi urubyiruko ruratungwa agatoki mu kongera ubwandu bushya bwa Virusi itera Sida, ubwo abanyamakuru bibumbiye mu ishyirahamwe (ABASIRWA) bandika kuri Sida no ku zindi ndwara z'ibyorezo basura Akarere ka Kirehe batangarijwe ko ubuyobozi bw'Akarere bwafashe ingamba zikomeye mu gukumira ubwandu bwa virusi itera SIDA.

    Mukandayisenga Janviére Umuyobozi w'Akarere w'ungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage yavuze ko abaturage bagera kuri 518 bafite virusi itera SIDA biganje mu Mirenge itatu ifite ya Kigina, Kirehe na Gatore baba mu cyo bise Indangamirwa.

    Ati': Dufite umubare w'abakora umwuga w'uburaya uri hejuru wa 250 bitwa Indangmirwa, dukoresha uko dushoboye tukabahuza n'abaterankunga bakabaganiriza uburyo bakwiye kwifata'

    Yakomeje yerekana ko akarere kabo kaza kwisonga mu turere 7 turi hejuri mudufite virusi itera sida, aho yavuze ko( 3-1 ) ko umwe muri bo ko aba arwaye Kandi ko ikigo k'igihugu gishinzwe ubuzima RBC imibare giheruka gutangaza yabafata imiti kobagera 218,314 naho mu intara y'uburasirazuba bakagera 49,5 bafata imiti.

    Dr Munyemana Jean Claude, Umuyobozi Mukuru w'Ibitaro by'Akarere ka Kirehe, we yabwiye itangazamakuru ko ubwandu bwa VIH/SIDA, bwiganje cyane cyane mu Mirenge ikora ku mupaka.

    Ati: 'imibare y'abafite virusi itera SIDA, dukurikirana ni 5 010, abagera kuri 412 bakurikiranwa n'ibitaro bya Kirehe, naho 4,598 bakurikiranwa n'ibigo nderabuzima.

    Byumvikane ko Ikigo nderabuzima cya Kirehe gifite abanduye virusi itera SIDA 518, icya Rusumo mu Murenge wa Nyamugali gikurikirana 416 naho icya Mulindi mu Murenge wa Nasho gifite 404.

    Ibi bigo nderabuzima byose bihuriye ku kuba bikora ku mupaka cyangwa se byegereye umuhanda Ngoma-Rusumo.'Kugeza ubu ubwandu bushya bugeze kuri 0,08% mu gihe 35% by'ubwandu bushya bari mu cyiciro cy'urubyiruko.

    Imibare y'Ikigo cy'Igihugu cy'Ubuzima, RBC, igaragaza ko mu Rwanda hose, abafata imiti igabanya ubukana bwa Virusi itera Sida ari 218.314.

    RBC igaragaza ko 95% bafata imiti neza, mu gihe 90% bagaragaza impinduka nziza z'igabanyuka ry'ubukana bwa virusi itera SIDA.

    Source : https://yegob.rw/ntibajya-munsi-yibihumbi-10-mu-gace-kamwe-ko-mu-rwanda-hari-uburaya-bwateye-imbere-kandi-bwihagazeho-ku-buryo-nabanyamahanga-nta-handi-bahahira/

  • Kigali! Mu ijoro, umusore yasambaniye n’inkumi mu muhanda rwa gati maze abamotari baraparika baza kogeza uwo musore wari ufite akanyabugabo [Videwo] – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umusore yasambaniye n’inkumi mu muhanda rwa gati maze abamotari baraparika baza kogeza uwo musore wari ufite akanyabugabo.

    Mu mashusho akomeje gusakara ku mbuga nkoranyambaga, yerekana umusore n’inkumi bari gutera akabariro mu muhanda.

    Muri ayo mashusho yafashwe mu ijoro, yerekana abamotari bashagaye umusore uba uri gutera akabariro.

    Mu majwi y’ababa bari aho, humvikana abavuga ko uwo musore ari gutera akabariro gusa uwo mukobwa we ntabwo aba agaragara neza.

    [Videwo]

    ISHANO RICITSE UMURIZO MUMASAHA YIJORO ABANTU BASAMBANIYE MURUHAME ARAMUHENESHEJE BIKIZWI NKA Doggy style RUBANDA BASHUNGERA ESE IBI BIREMEWE? @RIB_Rw @Rwandapolice @umucyo_gov_rw . IBI NAKASONGOYE IHWA pic.twitter.com/HKkAWYLy4G

    — GODFATHER (@godfather250_) December 3, 2023

    Source : https://yegob.rw/kigali-mu-ijoro-umusore-yasambaniye-ninkumi-mu-muhanda-rwa-gati-maze-abamotari-baraparika-baza-kogeza-uwo-musore-wari-ufite-akanyabugabo-videwo/

  • Niba ariho wivurizaga ntabwo uzasubirayo: Minisiteri y’ubuzima mu Rwanda itangaje ko yafunze amavuriro 8 kubera impamvu yasobanuye mu buryo bwimbitse -ITANGAZO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Niba ariho wivurizaga ntabwo uzasubirayo: Minisiteri y'ubuzima mu Rwanda itangaje ko yafunze amavuriro 8 kubera impamvu yasobanuye mu buryo bwimbitse.

    Minisiteri y'ubuzima mu Rwanda yasohoye itangazo rigaragaza amavuriro agera ku munani yafunzwe kubera gukora mu buryo butemewe n'amategeko harimo nko gucuruza imiti itemewe ndetse no kuba ayo mavuriro yakoreraga munyubako zitagenewe ubuvuzi n'ibindi.

    Itangazo:

    Source : https://yegob.rw/niba-ariho-wivurizaga-ntabwo-uzasubirayo-minisiteri-yubuzima-mu-rwanda-itangaje-ko-yafunze-amavuriro-8-kubera-impamvu-yasobanuye-mu-buryo-bwimbitse-itangazo/