Blog

  • Lionel Messi yashyize hanze ukuri ku bijyanye no kuba azakina igikombe cy’isi cya 2026 – YEGOB #rwanda #RwOT

    Rutahizamu w'umunya-Argentine, Lionel Messi yashyize ukuri ku bijyanye niba azakina imikino y'igikombe cy'Isi cya 2026 ndetse anavuga ku gikombe cya Copa America.

    Mu gikombe cy'Isi cya 2026 kizabera muri Mexico, Canada na Leta zunze ubumwe z'Amerika, Lionel Messi azaba afite imyaka 39.

    Yabyemeje aganira n'ikinyamakuru cya ESPN avuga ko ashaka kuzagikina cyane ndetse anavuga ashaka kuzisubiza igikombe cya Copa America.

    Yagize ati: 'Buri gihe nzahora ngerageza guhatana byuzuye. Ninjye wa mbere uzi igihe nshoboye ndetse n'igihe ntashoboye'.

    'Igihe cyose numva meze neza kandi nshoboye gutanga umusanzu, nzakomeza kuwutanga. Kuri ubu, icyo nshobora gutekereza ni ukugera muri Copa America meze neza nkayikina'.

    Source : https://yegob.rw/lionel-messi-yashyize-hanze-ukuri-ku-bijyanye-no-kuba-azakina-igikombe-cyisi-cya-2026/

  • Ikipe ya Rayon Sports yatewe mpaga nyuma yo kuzana kuri Sitade umusekirite kandi hakenewe aba Police – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Rayon Sports yatewe mpaga nyuma yo kuzana kuri Sitade umusekirite kandi hakenewe aba Police

    Ikipe ya Rayon Sports y'abakiri bato yatewe mpaga y'ibitego 3-0 n'ikipe ya Empessa FC nyuma yaho yazanye umusekirite imwita ko ari umupolice kandi bitemewe na FERWAFA.

    Ku munsi wejo hashize kuwa gatandatu ikipe ya Rayon Sports yagombaga gukina n'ikipe ya Empessa FC umukino ntiwaba kubera amakosa ikipe ya Rayon Sports yakoze ikarenga ku itegeko.

    Iyi kipe ya Rayon Sports y'abakiri bato, yari imaze iminsi irimo kwitwara neza ariko Kuri iyi nshuro yaje kwirengagiza itegeko birangira itakaje umukino. Kuri uwo munsi Empessa FC nkuru yatsinze ikipe ya Gicumbi FC ibitego 2-0 irusha cyane iyi kipe imaze igihe gito ivuye mu cyiciro cya mbere.

     

     

     

    Source : https://yegob.rw/ikipe-ya-rayon-sports-yatewe-mpaga-nyuma-yo-kuzana-kuri-sitade-umusekirite-kandi-hakenewe-aba-police/

  • Kigali umugabo yabyimbye ubugabo umugore abonye ko bukomeje kuba bunini ahita amutoroka arahunga  – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kigali umugabo yabyimbye ubugabo umugore abonye ko bukomeje kuba bunini ahita amutoroka arahunga

    Kigali umugabo witwa Bakundukize Bernard aratabaza nyuma yo kurwara indwara ituma abyimba ubugabo.

    Uyu Bernard avuga ko indwara ye ayimaranye umwaka urenga, ndetse ngo yagerageje kujya kwa mugaganga ariko ntibagira icyo bamurarira.

    Ndetse n'abaturanyi be bavuga ko ubu burwayi abumaranye igihe kirerekire.

    Ubwo umugore wa Bernard yabonaga umugabo we afashwe n'iyi ndwara yahise azinga utwe aramutoroka, amuziza ubwo burwayi bwe.

    Bernardo akomeje gusaba ubufasha Abanyarwanda ngo bamufashe abashe kuba yabona ubushobozi bwo kujya kwivuza.

    Source : https://yegob.rw/kigali-umugabo-yabyimbye-ubugabo-umugore-abonye-ko-bukomeje-kuba-bunini-ahita-amutoroka-arahunga/

  • Umunyamakuru Aissa Cyiza wa Royal FM yasezeranye na Sraith– AMAFOTO #rwanda #RwOT

    Umunyamakurukazi wa Royal FM Aiss Cyiza  yakoze ubukwe Sraith.

     

    Nk'uko byakomeje gukwirakwizwa kumbuga nkoranyambaga, uyu munyamakuru ukunzwe n'abatari bake kubera ijwi rye ryiza , byagaragajwe n'amafoto n'amashusho ko yakoze ububwe bw'agatangaza.

     

    Kimwe n'abandi , ubu bukwe babufashe nk'ubw'ibihe byose maze si ukwishima karahava na cyane ko aba ari ngaruka rimwe.

     

    Ubu bukwe bwabaye kuri uyu wa 03 Ukubuza 2023, bwitabiriwe n'abanyamakuru batandukanye barimo,Cyuzuzo Jean d'Arc, Antoinette Niyongira , Michelle Iradukunda, Sandrine Isheja, ndetse n'inshuti n'imiryango yabo bombi.

     

     

     

    The post Umunyamakuru Aissa Cyiza wa Royal FM yasezeranye na Sraith— AMAFOTO appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/umunyamakuru-aissa-cyiza-wa-royal-fm-yasezeranye-na-sraith-amafoto/

  • Harmonize yemeje ko arambiwe ubuzima bwa wenyine agaragaza ko afuhira cyane Vanessa Mdee #rwanda #RwOT

    Umuhanzi wamamaye muri Tanzania akaba aherutde no guhembwa nk'umuhanzi mwiza muri Afurika no mu njyana ya Bongo Fleva, yagaragaje ko afite ifuhe rikomeye kuri Vanessa Mdee n'umukunzi we Rotimi.

     

    Ibi yabyemeje ubwo yashyiraga hanze ifoto ya Vanessa Mdee na Rotimi akarenzaho amagambo ashimangira ko ari wenyine [Single], nk'uko yabiririmbye mu ndirimbo [SINGLE AGAIN].Iyi foto niya Vanessa n'umukunzi we bari mu kiruhuko aho bari basohokanye.

     

    Mu magambo ye Harmonize yagaragaje ko arambiwe kuba Single.Yagize ati:'Nta buryo na bumwe, ntabasha kubabwira ko nabafuhiye.Ubu nibwo buzima ndimo guhirimbanira.Ndambiwe ubu buzima bwa njyenyine'.

     

    Harmonize, yagaragaje yifuza kongera kujya mu rukundo nyuma y'Igihe kinini aruvuyemo gusa akajaragaraza ibinyamakuru yumvikana mu majwi n'abakobwa batandukanye.

     

    Mu minsi yashize, Harmonize yavuze ko urukundo nta mwanya rufite mu buzima bwe, agaragaza ko arangajwe imbere no kubaka injyana ya Bongo Fleva.

     

    Yagize ati:'Nahisemo guha umuziki umwanya wanjye wose 100% kandi nahagaritse gutereta kugeza igihe umuziki wa Bongo Fleva uzagerera aho nifuza ko ugera.Kugira ngo mubimenye neza, gutereta ntabwo bifite umwanya muri njye'.

     

    Vanessa Mdee umaranye umwaka n'umukunzi we , barimo kwishimana mu biruhuko bagiranye nibwo hafashwe ifoto Harmonize yashyize hanze.

    The post Harmonize yemeje ko arambiwe ubuzima bwa wenyine agaragaza ko afuhira cyane Vanessa Mdee appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/harmonize-yemeje-ko-arambiwe-ubuzima-bwa-wenyine-agaragaza-ko-afuhira-cyane-vanessa-mdee/

  • Umumotari yagonze umugore wari uhetse umwana, polisi imufashe imubaza ibyangombwa basanga ntabyo afite ahubwo afite agakingirizo gusa – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umumotari yagonze umugore wari uhetse umwana, polisi imufashe imubaza ibyangombwa basanga ntabyo afite ahubwo afite agakingirizo gusa

    Mu murenge wa Gatsata ahazwi nko ku Kiliziya habereye impanuka, aho umumotari yagonze umugore wari uhetse umwana.

    Uyu Mudamu ubwo yari ari kwambuka umuhanda nibwo motari yaturutse hirya ari kwiruka cyane aba aramugonze, umwana yari ahetse agwa hirya n'umubyeyi agwa ukwe.

    Iyi mpanuka yabaye kuwa 2 Ukuboza 2023, gusa icyatangaje abantu cyane ni uko uyu musore aho gutunga ibyangombwa  yari yifite agakingirizo gusa.

    Polisi ubwo yafataga uyu musore, yamwatse ibyangombwa, gusa azanye ikofi ye basangamo agakingirizo n'indangamuntu gusa.

    Uyu mu motari yari atwaye moto ifite purake ya RF 935 N. Ndetse yari atwaye atambaye kasike.

    Source : https://yegob.rw/umumotari-yagonze-umugore-wari-uhetse-umwana-polisi-imufashe-imubaza-ibyangombwa-basanga-ntabyo-afite-ahubwo-afite-agakingirizo-gusa/

  • I Remera imodoka yari itwaye abageni yakoze impanuka umwe ahasiga ubuzima – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu muhanda uva Sonatibe werekeza i Remera, imodoka yari itwaye abageni yakoze impanuka aho yagonze abamotari bagera kuri 4 ndetse ikagonga n'inzu y'umutage.

    Ubwo iyi modoka yagongaga abo bamotari, yahamije umwe , ndetse motari arakomereka naho uwo yari atwaye arangirika bikomeye. Kimwe na moto yangirintse kurushaho.

    Amakuru ahari avuga ko muri iyo mpanuka, uwo mugenzi wari utwawe kuri moto ko ariwe wahasize ubuzima kuko yari ameze nabi cyane.

    Amakuru akomeza avuga ko iyi mpanuka yatewe n'umuvuduko mwinshi imodoka yagenderagaho. Gusa ngo abari bari muri iyo modoka ntacyo babaye.

    Source : https://yegob.rw/i-remera-imodoka-yari-itwaye-abageni-yakoze-impanuka-umwe-ahasiga-ubuzima/

  • Kamonyi-Mugina: Akanyamuneza kagarutse ku bakozi bari bamaze amezi ane badahembwa #rwanda #RwOT

    Abakozi bakora isuku n'isukura mu kigo nderabuzima cya Mugina, Umurenge wa Mugina, Akarere ka Kamonyi bari bamaze amezi ane badahembwa, ibyishimo ni byose. Umuyobozi w'Ikigo Nderabuzima, Mutuyimana Vestine avuga ko amezi ane badahembwa abasigiye isomo. Ahamya ko yahagaritse amasezerano na Rwiyemezamirimo, ikigo kikaba aricyo gifite aba bakozi muri byose, ko kandi n'umushahara wabo uziyongera bakanahabwa ibyo amategeko agenera buri mukozi kugera igihe hafatiwe ibindi byemezo.

    Umwe muri aba bakozi aganira na intyoza.com yavuze ko inkuru nziza yo kwishyurwa umushahara w'amezi ane bari bamaze igihe bategereje yabagezeho ndetse bakaba baramaze gushyikira aya mafaranga ku ma Konti yabo, bamwe baranakemuye tumwe mu tubazo twari tubakomereye.

    Yagize ati' Ni ibyishimo kuri njyewe na bagenzi banjye kuko twari duhangayitse kubera kumara amezi ane dukora tutazi umushahara wacu. Bamwe muri bagenzi banjye bari barahisemo guhunga bajya gushakishiriza ubuzima ahandi kuko ubwo amezi yamaraga kuba abiri, abananiwe kwihangana bitewe n'ibibazo bari bafite kandi nta handi bakura bahisemo kujya gushakishiriza ahandi'.

    Akomeza avuga ko aya mafaranga aje amusanga mu bibazo byinshi birimo amadeni, ko ndetse we na bagenzi be hari aho batari bagihinguka bitewe n'imyenda. Ahamya ko bagiye kubanza kugabanya amadeni, ugira utwo asigarana akatwifashisha asunika iminsi kugeza bashyizwe kuri gahunda nziza kuko ubu bari mu biganza by'ikigo.

    Undi mukozi mugenzi we, ashima Ubuyobozi bw'Ikigp Nderabuzima kuko ngo nubwo ayo mezi yashize ari ane badahembwa, ngo bagiye bagaragarizwa ubushake bwo kubafasha mu buryo butandukanye kugeza ubwo ikibazo gikemutse. Ashima kandi itangazamakuru ryakoze ubuvugizi hakaboneka igisubizo mu gihe bari bihebye batazi iherezo.

    Umuyobozi w'Ikigo Nderabuzima cya Mugina, Madame Vestine Mutuyimana avuga ko byari ngombwa guhemba abakozi, akizeza ko bitazasubira. Ati' Nibyo koko abakozi bakora isuku bahembwe. Byari ngombwa, ni ikintu cyari gikwiriye ko gikorwa, bari bababaye. N'undi wese wabyumvaga, yumvaga ko ari ibintu bimukora ku mutima ariko ubu ng'ubu ikibazo cyabo cyakemutse, twizera ko bitazapfa kongera kubaho, ku bwanjye nta n'ubwo byagombye kubaho'.

    Avuga ko kimwe mu byari byabaye inzitizi yo kudahembwa kw'aba bakozi ari uko bari aba Kampani yatsindiye isoko ryo gukora isuku n'isukura muri iki kigo, ikaba ariyo ihembwa n'ikigo nayo igahemba abakozi, ariko kuko hari bimwe mu byo Kampani yari yasabwe kuzuza nti bikorwe, byabaye impamvu yo kumara amezi ane abakozi badahembwa kuko nk'ikigo kitari guhemba abakozi Rwiyemezamirimo atabyemeye.

    Vestine, akomeza avuga ko mu buryo bugoranye bakomeje kuganira na Rwiyemezamirimo aza kugera aho yemera, atanga uburenganzira ko abakozi bahembwa, aribwo ikigo cyakoze ku mafaranga kimugomba kirabahemba. Bisobanuye ko namara kuzuza ibyo asabwa, azahembwa hakuwemo ayahembwe abo bakozi.

    Avuga ko igihe cy'amezi ane bamaranye n'aba bakozi badahembwa ari isomo rikomeye nk'ubuyobozi bw'ikigo Nderabuzima bize kuko ngo gukoresha umukozi utishimye ari kimwe mubivuna umukoresha kuko haba ubwo ubwiye umukozi ikintu akora ntacyumve bitewe n'ibibazo aba afite.

    Ati' Gukoresha umukozi utishimye nibyo bintu bya mbere bivuna umukoresha kuko icyo umubwiye cyose ntacyumva, aba abona umubangamiye kandi niko kuri nta nubwo njye namurenganya kuko ntabwo umuntu yaba atariye wowe uzi neza ko umwana wawe yariye cyangwa wowe wariye ngo umubwire ngo nakore ibyo umuntu udafite ikibazo asanzwe akora ngo agikore neza'.

    Nyuma y'uko icyasaga n'igihu kivuyeho, abakozi bagahembwa, uyu muyobozi avuga ko yizeye impinduka zifatika n'imikorere inoze kuko amafaranga bayabonye kandi bakaba bazakomeza guhembwa neza kuko isoko bamaze kurikura mu maboko ya Rwiyemezamirimo, aho ikigo Nderabuzima aricyo ubu gifite mu biganza aba bakozi kuzageza igihe hafatiwe ibyemezo bishya, niba bashaka undi Rwiyemezamirimo cyangwa se ikigo kigakomeza izi nshingano, abakozi bagafatwa nk'abikigo muri byose.

    Mutuyimana Vestine, nk'umuyobozi w'ikigo Nderabuzima cya Mugina ashimangira ko guhera mu kwezi kwa cumi aribwo amasezerano na Rwiyemezamirimo yaseshwe. Ahamya ko mu gihe hataratangwa irindi soko abakozi ari ab'ikigo Nderabuzima kandi ko biteguye kugira icyo babongerera ku mushahara kuko ibihumbi 25(25,000Frws) bahembwaga yari make cyane. Ahamya kandi ko n'ibindi byose biri mu byo umukozi yemererwa n'amategeko bazabigenerwa.

    Munyaneza Theogene

    Source : https://www.intyoza.com/2023/12/03/kamonyi-mugina-akanyamuneza-kagarutse-ku-bakozi-bari-bamaze-amezi-ane-badahembwa/

  • Perezida wa Kiyovu Sports yemeje ko hari aban… – #rwanda #RwOT

    Mu ijoro ryakeye , nibwo Kiyovu Sports yanganyije na APR FC igitego kimwe kuri kimwe, mu mukino wa shampiyona w’umunsi wa 12. 

    Uyu mukino Kiyovu Sports yari yakiriye, urangiye Perezida wayo yabwiye itangazamakuru ko harimo bamwe bahabwa amafaranga bakavuga ikipe nabi.

    Yagize Ati “Ikipe se ikina gutya ifite ikihe kibazo, ni amagambo ko n'ababyihishe inyuma tubazi ariko nta byacitse nta gikuba kiri muri Kiyovu Sports.”

    “Ababikora ni benshi, abo duhanganiye igikombe ni benshi, abaduteza itangazamakuru namwe murabazi ntihari ababaha amafaranga ngo mutuvuge se? Abayabaha bakomeze bayabahe, nk'iyo muvuga ngo Kiyovu imaze amezi 3 idahembwa, muzanyumvishe ijwi ry'umukinnyi wa Kiyovu Sports avuga icyo kintu.”

    Yavuze ko kandi impamvu Niyonzima Olivier Seif na Mugunga Yves batajyanye n'abandi mu mwiherero bari basabye uruhushya kubera impamvu z'umuryango bavuga ko bajyayo mu gitondo cyo ku wa Gatandatu kandi babikoze.

    Yavuze ko kandi ibi byose bituruka mu batishimiye ko habayeho impinduka mu buyobozi bwa Kiyovu Sports.

    Ati “Urabona guhinduka k'ubuyobozi muri Kiyovu Sports byaratunguranye, ndetse benshi ntibatekerezaga ko byashoboka ariko hahindutse byinshi muri Kiyovu, ntekereza ko ari bamwe mu babyihishe inyuma.”

    Yongeye kuvuga ko nta mukinnyi n'umwe uri hejuru ya Kiyovu Sports.Ati “Kiyovu Sports ni ikipe nini nta mukinnyi wakwifata ngo yigire uko ashaka, uretse n'umukinnyi nanjye ntacyo ndicyo ku buryo nakwikomanga ku gatuza, Kiyovu Sports ni ikipe yo kubahwa n'abayikinamo bagomba kuyubaha.”

    Mbere y’uyu mukino, hari havuzwe byinshi birimo no kuba abakinnyi bari babwiye umutoza ko batazakina mu gihe badahawe amafaranga nibura y’ukwezi kumwe, mu mezi 3 babareyemo.

    Yemeje ko hari abanyamakuru bahabwa amafaranga ngo basebye Ikipe 

    Muri Kiyovu Sports  hamaze iminsi havugwa  ikibazo cy’amadeni Ikipe ibereyemo abakinnyi 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/137181/perezida-wa-kiyovu-sports-yemeje-ko-hari-abanyamakuru-bahabwa-amafaranga-ngo-basebye-ikipe-137181.html