Blog

  • Ibitego 15 nibyo byabonetse: Ibyaranze umunsi… – #rwanda #RwOT

    Ku va ku wa 5 tariki ya mbere Ukuboza,2023, nibwo umunsi wa 12 wa shampiyona wakomezaga aho ikipe ya Rayon Sports yari yakiriye Bugesera FC. Uyu mukino watangiye ku isaha ya Saa 18:00 PM, ikipe ya Bugesera FC umutoza wayo Haringingo ashaka kwihimura kuri Rayon Sports gusa ntabwo byamukindiye kuko Bugingo yamutsinze igitego hakiri kare ndetse umukino urangira uko.

    Ku wa Gatandatu, nibwo habaye imikino myinshi aho ikipe ya Musanze FC yatsinzwe na Gorilla FC igitego 1-0, Etoile de L’Est itsindwa na Amagaju FC igitego 1-0, APR FC inganya na Kiyovu Sports igitego 1-0, Police FC itsinda Marine FC igitego 1-0, naho Sunrise FC itsinda Gasogi United igitego 1-0.

    Ku Cyumweru habaye imikino ibiri gusa aho ikipe ya As Kigali yanganyije na Mukura Victory Sports igitego 1-1, Muhazi United itsinda Etincelles FC ibitego 3-1.

    Muri iyi mikino 8 yabaye, yabonetsemo ibitego 15 harimo ibitego 3 bya Muhazi United, ariyo yatsinze ibitego byinshi kuri uyu munsi. Mu bitego 15, ibitego 10 nibyo byabonetse mu gice cya mbere, naho 5 mu gice cya kabiri, bivuzeko amakipe menshi yatsinze hakiri kare.

    Etoile de L’Est, Musanze FC na Sunrise FC niyo makipe atarigeze abona inota na rimwe kandi yakiriye imikino yayo, mu gihe Kiyovu Sports na As Kigali zasaruye inota rimwe ziri mu rugo. Kuri uyu munsi nta karita y’umutuku yabonetse.

    Nyuma y’umunsi wa 12, ikipe ya APR FC iracyayoboye urutonde rwa shampiyona n’amanota 26 Police FC iri kumwanya wa Kabiri n’amanota 25, igakurikirwa na Rayon Sports ifite amanota 23, inganya amanota na Musanze FC iri ku mwanya wa 4.

    Amakipe atatu y’i Burasirazuba, niyo ari kurwana no kutamanuka, aho ikipe ya Sunrise FC iri ku mwanya wa 14 n’amanota 10 inganya na Etoile de L’est ya 15, mu gihe ikipe ya Bugesera FC iri ku mwanya wa nyuma n’amanota 9.

    Police FC nyuma yo gutsindwa na Rayon Sports mu mukino w’ikirarane, yongeye kweguka 

    “>

    Tamale yabaye Intwari ya Payon Sports ubwo yakuragamo penariti ya As Kigali 

    “>

    Bipfubusa yari yahuye n’ikipe ikomeye kuva yagera muri Kiyovu Sports, ndetse yerekana umukino mwiza

    Thierry utoza APR FC akomeje gutungura benshi ku buryo akora impinduka mu bakinnyi, ariko ntabwo aratsindwa umukino wa shampiyona

    “>

    “>

    Shaban wa AS Kigali, yatozaga umukino wa mbere nk’umutoza w’umusigire, nyuma yaho Casa agendeye 

    Mukura kubona amanota 3 i Kigali bikoje kugorana 

    “>

    ggg

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/137208/ibitego-15-nibyo-byabonetse-ibyaranze-umunsi-wa-12-wa-shampiyona-amafoto-video-137208.html

  • Harimo n’uwahawe ubwenegihugu! Ibyamamare bik… – #rwanda #RwOT

    U Rwanda kandi ni igihugu kimaze kuba igicumbi cy'inama Mpuzamahanga n'iminsi mikuru ikomeye ku Isi, ibi nabyo biri mu bituma rugendererwa n'abantu benshi cyane baturutse imihanda yose y'Isi.

    Menya ibyamamare bikomeye ku Isi byasuye u Rwanda bigataha birurata imyato bitewe n’ubwiza, umuco, isuku hamwe no kwakirwa neza n’Abanyarwanda bigatuma basubirayo baratira abandi kurusura.

    Harimo kandi n’umwe muri bo w’umukinnyi wa filime wahawe ubwenegihihugu bw’ubunyarwanda ariwe Winston Duke wamamaye muri ‘Black Panther’.

    Kuri uru rutonde ntabwo twashyizeho, abakuru b'ibihugu n'abandi banyacyubahiro bakomeye nabo baje mu Rwanda ahubwo twibanze ku byamamare bizwi mu myidagaduro ku rwego mpuzamahanga byasuye u Rwanda mu 2023:

    1. Kevin Hart

    Umunyarwenya akaba n’umukinnyi wa filime afatanya n’ishoramari, Kevin Darnell Hart, yaje gutembera mu Rwanda arikumwe n’umuryango we. Ku wa 17 Nyakanga 2023 nibwo  yasesekaye i Kigali aje mu biruhuko aho yanasuye Ingagi arikumwe n’umugore we Eniko Hart hamwe n’umukobwa we witwa Heaven Hart.

    Kevin Hart n’umuryango we batembereye u Rwanda

    Uyu munyarwenya kandi yanahahiye mu iduka rya Made In Rwanda

    Uyu munyarwenya uri mu bakunzwe ku rwego mpuzamahanga yari tegerejwe no mu muhango wo Kwita Izina ingagi ku nshuro ya 19 gusa ntiyabasha kuwitabira bitewe n’uburwayi. Kuba ataritabiriye uyu muhango byatumye yisegura ku banyarwanda akoresheje imbunga nkoranyambaga ze ndetse aboneraho no gusangiza abamukurikira ibihe byiza we n’umuryango we bagiriye mu Rwanda.

    2. Idris Elba

    Umukinnyi wa filime w’icyamamare, Idris Akuna Elba, uzwiho gukundwa cyane n’igitsina gore nawe ari mu byamamare byasuye u Rwanda mu 2023. Yavukiye mu mujyi wa London mu Bwongereza mu 1972, ari naho abarizwa gusa afite inkomoko ku mugabane wa Afurika. Se umubyara akomoka mu gihugu cya Sierra-Leone mu gihe Nyina akomoka muri Ghana.

    Idris Elba n’umugore we Sabrina Elba bafashe ifoto y’urwibutso na Madamu Jeannette Kagame

    Idris Elba yaje mu Rwanda yitabiriye umuhango wo Kwita Izina ku nshuro ya 19, yaje aherekejwe n’umugore we w’umunyamideli kabuhariwe witwa Sabrina Elba. Nyuma yo kwita izina abana b’ingagi, aba bombi bafashe umwanya wo gutembera u Rwanda ndetse banasangiza ku mbuga nkoranyambaga ibihe byiza bagiriye mu Rwanda.

    Idris Elba yishimiye cyane guhura na Perezida Kagame

    Byumwihariko Idris Elba wamamaye muri filime nyinshi zanamuhesheje ibikombe bitandukanye, yashimiye Perezida Kagame abicishije kuri Instagram ye avuga ko ari icyubahiro gikomeye kuba yahuye nawe bakaganira ndetse ko ari umuyobozi ukwiye gufatirwaho icyitegererezo n’abandi bayobozi bo ku Mugabane wa Afurika.

    3. Winston Duke (watashye yahawe ubwenegihugu bw’ubunyarwanda)

    Winston Duke yanahawe ubwenegihugu bw’u Rwanda 

    Umukinnyi wa filime w’icyamamare, Winston Duke, uzwiho kugira ibigango n’ijwi ryihariye nawe yatembereye u Rwanda nyuma y’uko  yari a maze kwitabira umuhango wo Kwita Izina ku nshuro ya 19. Akomoka ku kirwa cya Trinidad & Tobago giherereye mu Majyaruguru ya Venezuela, gusa mu bwenegihigu afite hiyongereyeho n’ubw ‘u Rwanda dore ko we na mushiki we batashye bamaze kubuhabwa  ndetse aranabyishimira cyane nk’uko yabyerekanye ku rubuga rwa X aho yavuze ko kuba umunyarwanda ari ishema.

    4. Shawn Mendes

    Umunyabigwi mu muziki, Shawn Peter Raul Mendes yamaze iminsi ine mu Rwanda mu ruzinduko rwagizwe ibanga rikomeye cyane ko amakuru yarwo yatangajwe bwa mbere ubwo yari arimo kwitegura kurira rutemikirere, asubira iwabo muri Canada.

    Umuhanzi w’icyamamare Shawn Mendes yasuye u Rwanda

    Ni uruzinduko rwatangiye ku Cyumweru tariki 15 Ukwakira 2023 ariko inkuru zivuga ko Shawn Mendes ari mu Rwanda, zatangiye gucicikana ku mugoroba wo ku wa Gatatu tariki 18 Ukwakira dore ko yari amaze guhura n’umuhanzi ukomeye mu Rwanda The Ben aho bahuriye ku kigo cyita ku ngagi i Musanze cya Ellen DeGeneres.

    Mendes ni umuhanzi w'icyamamare ufite ibihembo bya SOCAN Awards, MTV Europe Music Awards, Juno Awards, iHeartRadio MMVAs, American Music Awards ndetse akaba yarashyizwe mu bahatanira Grammy Awards.

    Yageze i Kigali ari kumwe n'umuryango we (Se na Nyina ndetse na mushiki we) bahita bajya gucumbika muri The Retreat.

    5. Dania Gurira

    Dania Gurira mu muhango wo Kwita Izina abana b’ingagi ku nshuro ya 19

    Uyu mugore nawe yamenyekanye kubera filime ya ‘Black Panther’ aho yagaragarijemo ubuhanga bwo kurwanisha amacumu. Dania Jekasai Gurira, ni umukinnyi wa filime wanakunzwe cyane muri filime y’uruhererekane ya ‘The Walking Dead’. Akomoka mu gihugu cya Zimbabwe akaba yaragiye muri Leta Zunze Ubumwe za  Amerika afite imyaka 16 y’amavuko ari nabwo yatangiye kwiga ibijyanye no gukina filime.

    Dania Gurira arikumwe n’abarimo Winston Duke bahuye na Perezida Kagame

    Dania Gurira wasubiye muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika avuga imyato u Rwanda, nawe yaje ubwo yari yitabiriye umuhango wo Kwita Izina ku nshuro ya 19, nyuma yaho yasuye Pariki y’Akagera.

    .6. Sabrina Elba

    Sabrina Elba n’umugabo we Idris Elba mu muhango wo Kwita Izina ku nshuro ya 19

    Umunyamidelikazi ukomoka muri Canada, Sabrina Dhowre Elba akaba n’umugore w’icyamamare Idris Elba, nawe ni umwe mu byamamare byasuye u Rwanda mu 2023. Uyu mugore w’imyaka 33 y’amavuko usanzwe ari amabasaderi w’Umuryango w’Abibumbye  (UN) kuva mu 2020, yatangaje ko yashimishijwe no kwambara imyambaro ya kinyarwanda y’imikenyero ndetse anavuga ko byatumye agira iyo agura arayitahana ngo ajye ayambara  iwabo muri Canada.

    7. Anders Holch Povlsen

    Umushoramari mu by’imideli, Anders Holch Povlsen, ukomoka mu gihugu cya Danemark ni umuyobozi w’ikigo gicuruza imyambaro cyitwa Besteller. Uyu mugabo kandi anafite imigabane myinshi mu kigo cy’Imideli cy’Abongereza cyitwa ASOS, akaba uwa kabiri mu bafite imigabane muri Zalando iduka ricuruza inkweto n’imyenda mu Budage.

    Umushoramari Andres Povlsen nawe ari mu byamamare byasuye u Rwanda mu 2023

    Anders Holch Povlsen ni umuherwe ufite ubutaka bunini mu gihugu cya Ecosse akaba anafite umutungo ubarirwa muri Miliyari 8.5 z’Amayero. Yageze mu Rwanda yitabiriye umuhango wo Kwita Izina ku itariki 01 Nzeri, asa gutembera i Kigali ku itariki 03 na 04 Nzeri.

    Aba ni bamwe mu byamamare mu myidagaduro bazwi ku rwego rw’Isi basuye u Rwanda mu 2023.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/137207/harimo-nuwahawe-ubwenegihugu-ibyamamare-bikomeye-ku-isi-byasuye-u-rwanda-mu-2023-137207.html

  • Impamvu Shiboub adakina ni ebyeri – Umutoza wa APR FC Thierry Froger #rwanda #RwOT

    Umutoza wa APR FC, Umufaransa Thierry Froger yavuze ko impamvu adakinisha umunya-Sudani, Sharaf Eldin Shiboub Ali Abdelrahman ari amahitamo ye ndetse n’ikibazo cy’umubare w’abanyamahanga.

    Uyu mukinnyi ukina mu kibuga hagati ariko asatira, yinjiye muri APR FC muri uyu mwaka w’imikino 2023-24, ariko nyuma wa Champions APR FC yatsinzwe na Pyramids 6-0 muri Nzeri, yamaze igihe adakina aho yari yararwaye Malaria.

    Shiboub yagarutse mu kibuga tariki ya 25 Ugushyingo 2023 ku mukino wa AS Kigali aho amakipe yombi yanganyije 1-1, igitego cya APR FC cyatsinzwe na Victor Mbaoma ku mupira yari ahawe na Shiboub.

    Imikino yakurikiyeho uwo batsinze Sunrise FC 1-0, n’uwo banganyijemo na Kiyovu Sports 1-1 ku wa Gatandatu ntabwo yagaragaye kuri iyo mikino.

    Thierry Froger akaba yabwiye itangazamakuru ko impamvu Shiboub adakina ari 2 zirimo n’amahitamo ye nk’umutoza.

    Ati “hari impamvu 2 Shiboub adakina. Iya mbere ni amahitamo yanjye nk’umutoza, indi ni itegeko ry’umubare w’abanyamahanga aho batagomba kurenga 6.”

    APR FC ubu iri ku mwanya wa 1 n’amanota 26, Police FC 25, Rayon Sports 23 inganya na Musanze FC ya kane.

    Shiboub ntabwo arimo gukinishwa cyane muri iyi minsi

    Thierry Froger avuga ko Shiboub kudakina ari amahitamo ye

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/impamvu-shiboub-adakina-ni-ebyeri-umutoza-wa-apr-fc-thierry-froger

  • Icyo bamwe mu banyapolitiki bavuga ku rupfu rwa Faustin Twagiramungu waguye mu Bubiligi #rwanda #RwOT

    Kuwa Gatandatu 02 Ukubona bibwo byamenyekanye ko TWAGIRAMUNGU Faustin alias Rukokoma yitabye Imana aguye mu Bubiligi.

    Ibinyamakuru Kigali Today na IGIHE byaganiriye n'abanyapolitiki Tito Rutaremara na Rwigema Pierre Celestin bahuriza ko mu ntangiriro Twagiramungu yarwanyaga ivangura mu banyarwanda ariko nyuma yahindutse.

    Tito Rutaremara uvuga ko yiganye na Twagiramungu muri Saint Andre i Nyamirambo, we avuga ko uyu munyapolitiki utavugwagaho rumwe kubera politiki yari yarayobotse ahambwe mu Rwanda nta kibazo kirimo.

    Ni mu kiganiro yagiranye na Kigali Today

    Muzehe Tito Rutaremara wiganye na Faustin Twagiramungu muri Collège Saint André i Kigali mu myaka ya 1959-1961, aramwifuriza ko yazanwa mu Rwanda agashyingurwa iwabo i Rusizi.

    Faustin Twagiramungu wabaye Minisitiri w'Intebe w'u Rwanda mu myaka ya 1994-1995 (nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi), yitabye Imana mu gitondo cyo ku wa Gatandatu tariki 02 Ukuboza 2023 ari i Buruseli mu Bubiligi, aho yahungiye akimara kwegura ku mwanya wa Minisitiri w'Intebe.

    Twagiramungu witabye Imana afite imyaka 78 y'amavuko, akomoka mu yahoze ari Komini Gishoma, Perefegitura ya Cyangugu, ubu akaba ari mu Karere ka Rusizi mu Ntara y'Iburengerazuba.

    Ku myaka 14 y'amavuko, Twagiramungu yari i Kigali aho yaje kwiga muri Collège Saint André i Nyamirambo mu myaka ya 1959-1961, nk'uko twabisobanuriwe na Hon Tito Rutaremara w'imyaka 79 y'amavuko kugeza ubu.

    Tito Rutaremara avuga ko yatandukanye na Twagiramungu muri 1961 afata iy'ubuhungiro, mu gihe Twagiramungu we yagumye mu Gihugu, bongera kubonana nyuma y'imyaka 30(1991) ubwo Inkotanyi zari zitangiye urugamba rwo kubohora Igihugu.

    Iki ni ikiganiro Umunyamakuru wa Kigali Today(KT) yagiranye na Tito Rutaremara wiganye na Faustin Twagiramungu muri Collège Saint André muri iriya myaka twavuze.

    KT: Mbere ya byose urupfu rwa Twagiramungu rukubwiye iki?

    Rutaremara: Jye ntabwo nifuza ko umuntu apfa, nta wifuriza umuntu ko yapfa, (Twagiramungu) ntabwo yari umwanzi ahubwo yari 'adversaire'(uwo muhanganye), ariko nubwo yaba umwanzi ntabwo wifuza ko umuntu apfa, nubwo yatuvugaga nabi ntadukunde.
    (Twagiramungu) twabanye muri Saint André, ariko urumva ni kera twari abana.

    KT: Yari muntu ki umugereranyije nawe?

    Rutaremara: Yari muzima, ndibuka ko, ni nabwo politike zari zitangiye, we icyo gihe twamwitaga RUNARI(UNAR) kuko yari umuntu wa Rukeba wari Perezida wa RUNARI.

    Kera icyo gihe turi abanyeshuri ntabwo iby'Abatutsi n'Abahutu byabagaho, ntibyari byinshi, buriya(MDR) PARIMEHUTU (ishyaka ryashinzwe n'abari Perezida Mbonyumutwa na Kayibanda) ni yo yagiye ibyinjiza mu rubyiruko, ariko ntabwo rwari rubifite icyo gihe. Nta n'ubwo wamenyaga Umuhutu n'Umututsi.

    KT: Ubwo hari nka ryari?

    Rutaremara: Twari hamwe (na Twagiramungu) mu 1959,1960 na 1961.

    KT: Hanyuma muza gutandukana mute?

    Rutaremara: Jyewe nari mpunze we yari asigaye mu Rwanda.

    KT: Ntabwo wongeye kumva ibikorwa bye, cyangwa ngo ujye unamwandikira nk'umuntu mwiganye?

    Rutaremara: Reka reka, abo twiganye se ko wagendaga uhunga wabaga…! N'aho twabaga mu mpunzi twabaga mu mashyamba, nta kwandika nta n'ubwo twabaga dufite ibyo twandikisha. Ntabwo uzi ubuhunzi icyo ari icyo, ubwo ndakumvise.

    (Twagiramungu) twongeye kubonana turi ku rugamba(rw'Inkotanyi muri 1991), ni bwo yajyaga aza ku rugamba adusanga ari muri MDR (Mouvement Democratique Rwandais).

    KT: Wamubonaga ute mwongeye kubonana?

    Rutaremara: Twaraganiraga, mu mashyaka nahuraga na we ari Umukuru wa MDR jyewe nkaza mpagarariye FPR-Inkotanyi tukaganira.

    Ntabwo yarwanyaga FPR icyo gihe ahubwo yarwanyaga Habyarimana (wari Perezida w'u Rwanda).

    Hanyuma icyo gihe rero araza, ni natwe(FPR-Inkotanyi) twatumye bamwandika kuba Minisitiri w'Intebe wari muri Arusha (wateganywaga n'amasezerano y'Amahoro ya Arusha), kuko we yari muri MDR itari Pawa (Power), yari mu cyitwaga Magigi.

    Ngira ngo aho Habyarimana ahaviriye nibwo yibutse kuba(MDR) PARIMEHUTU, buriya uko byagiye bikura ni ko yagiye yongera akagarura ubuparimehutu bwe, ariko mbere ntibwagaragaraga.

    KT: Twagiramungu ko yabaye Minisitiri w'Intebe, mwakwifuza ko yaza agashyingurwa mu Rwanda?

    Rutaremara: I Rwanda se ko ari iwabo, si Umunyarwanda se! Azaze bamujyane i Cyangugu iwabo.

    Mzee Rutaremara yifuza ko Rukokoma yashyingurwa iwabo i Cyangugu

    KT: Hanyuma se ibikorwa by'ishyaka rye(RDI) hari aho byari bibangamye?

    Rutaremara: Birabangamye, ntabwo yakundaga Igihugu, yakivugaga nabi, yatumaga abantu badakunda Igihugu, ariko se ko yapfuye ubwo aracyavuze nabi?

    KT: Tuvuge ko ibikorwa bye birangiye?

    Rutaremara: Kuri we birarangiye, ariko se abo yigishije wenda ntibazabikomeza? Nzi ko yavugiraga hariya, sinzi abamwumva uko bangana n'abatamwumva, ariko we ibye byarangiye.

    Naho Rwigema Pierre Celestin banasimburanye ku mwanya wa ministri w'intebe, banabanye mu ishyaka MDR ,avuga ko ari umuntu wahawe Butamwa na Ngenda ariko nta nyurwe. Ni ikiganiro yagiranye n'ikinyamakuru IGIHE

    Ayinyaaa! Njye ndi Umunyarwanda Kanuni! Ni amwe mu magambo atazibagirana yakundaga kuvugwa n'umunyapolitiki utaravuze rumwe na Leta ubuzima bwe hafi ya bwose, Faustin Twagiramungu.

    Twagiramungu Faustin wiyise Rukokoma yaranzwe no kutavuga rumwe na leta zose

    Hafi kimwe cya kabiri cy'ubuzima bwe yakimaze muri politiki y'u Rwanda ariko umwaka umwe gusa ni wo yasoje akoresha ubwo buhanga, biranga. Yabaye nka wa mufana ureba amakosa yose ari mu kibuga ariko yakigeramo akababwa.

    Ku wa Gatandatu, tariki 2 Ukuboza 2023 ni bwo inkuru yasakaye ko Faustin Twagiramungu w'imyaka 78 yapfiriye mu Bubiligi, aho yari amaze imyaka hafi 30 n'umuryango we.

    Ubuzima bwa Politiki bwa Twagiramungu wamenyekanye nka 'Rukokoma' busa nk'ubutangaje, kuko bwaranzwe no kutavuga rumwe na buri kintu hafi ya cyose.

    Uyu mugabo wavukiye i Cyangugu mu Burengerazuba bw'u Rwanda, yinjiye muri politiki y'u Rwanda mu 1991, ubwo Leta ya Perezida Juvénal Habyarimana yari ku gitutu cya François Mitterrand wayoboraga u Bufaransa, ngo hajyeho politiki y'amashyaka menshi isimbura iy'ishyaka rimwe MRND.

    Twagiramungu yinjiriye mu Ishyaka MDR ndetse ari mu baribyukije dore ko ryari ryarahagaritswe ubwo Habyarimana yafataga ubutegetsi mu 1973, abuhiritseho Grégoire Kayibanda. Kubyutsa MDR nabyo si impanuka kuri Twagiramungu kuko yiyumvagamo igihango na Kayibanda wamuhaye umugeni, akamubera sebukwe.

    Ni ibihe byari bigoye ku ishyaka rya mbere rikomeye ritavuga rumwe n'ubutegetsi, ndetse bamwe mu bari barigize barahizwe ngo bicwe.

    Rwigema Pierre Célestin wabanye na Twagiramungu MDR ishingwa, nyuma akaba na Minisitiri w'Intebe w'u Rwanda, yabwiye IGIHE ko kujya muri MDR icyo gihe byasaga nko kwiyahura.

    Ati 'Uzi kurwana na Habyarimana afite ubutegetsi wowe nta n'imbunda ufite? Kugira ubwo bwiyahuzi ukarokoka, ni amahirwe.'

    Ishyaka MDR ubutegetsi bwa Habyarimana bwarigeze amajanja ndetse mu 1993 ryari ryamaze gucikamo ibice bibiri, kimwe cyiyita MDR Power kiyoboka MRND ya Habyarimana, ikindi cya Twagiramungu gikomeza kutavuga rumwe na Leta.

    Ubwo Jenoside yakorerwa Abatutsi yatangiraga, bamwe mu bayoboke b'Imena ba MDR itarivanze na MRND barishwe barimo Agathe Uwilingiyimana wari Minisitiri w'Intebe, Faustin Rucogoza wari Minisitiri w'Itangazamakuru n'abandi.

    Twagiramungu yigeze kuvuga ko na we yahizwe indege ya Habyarimana imaze gahanurwa, bamubura bakajya kwica bamwe mu bo mu muryango we.

    Rukokoma nk'uko bakundaga kumwita yagize amahirwe ahungishirizwa muri Stade Amahoro ahari hari Ingabo z'Umuryango w'Abibumbye mu Rwanda (MINUAR), nyuma ahungishirizwa mu Bubiligi ari naho yavuye muri Nyakanga 1994, agiye kuba Minisitiri w'Intebe wa Guverinoma y'Ubumwe bw'Abanyarwanda.

    Kuba Minisitiri w'Intebe nabyo ntibyabaye impanuka kuko izina rye ryari mu masezerano ya Arusha. Ubwo FPR Inkotanyi yasozaga urugamba rwo kubohora igihugu, yamuhamagaye nk'umwe mu bayifasha gusubiza igihugu ku murongo dore ko igice cy'ishyaka yakomokagamo kitari cyarijanditse muri Jenoside ndetse na we ubwe akaba nta ruhare yayigizemo.

    Twagiramungu yaje guhinduka

    Ubwo Twagiramungu yategerwaga indege imuvana i Bruxelles aje kuba Minisitiri w'Intebe i Kigali, uwashaka yavuga ko igihe cyari kigeze ngo atange umusanzu mu kubaka rwa Rwanda ruzira amacakubiri yaharaniraga.

    Siko byagenze kuko nyuma y'umwaka n'iminsi mike, tariki 31 Kanama 1995 yanditse ibaruwa yegura, agaragaza ko atagishoboye gukorera muri Leta y'Ubumwe bw'Abanyarwanda.

    Twagiramungu yasubiye i Bruxelles impunzi z'Abanyarwanda zikinyanyagiye hirya no hino, ibitero by'ingabo zatsinzwe n'Interahamwe byari bigituruka mu mpande zose z'igihugu, imibiri y'abazize Jenoside yakorewe Abatutsi itarashyingurwa, abakozi ba Leta bahembwa ibiryo, u Rwanda rutaragira ifaranga, inkiko zitaratangira gukora.

    Pierre Célestin Rwigema yavuze ko ikintu cyasaga nk'icyatangiye ari itangira ry'amashuri no gushyiraho inzego zimwe na zimwe, naho ibindi bice by'igihugu byari bikijegajega.

    Twagiramungu amaze kwegura, yakurikiwe n'abandi baminisitiri bane barimo Seth Sendashonga wari Minisitiri w'Umutekano.

    Rwigema Petero Celestini wasimbuye Twagiramungu ku mwanya wa ministre w'intebe, avuga ko yatangiye neza akaza guhinduka nyuma

    Mu nama y'abaminisitiri yabanjirije kwegura, Twagiramungu na Seth Sendashonga bashinje Ingabo za FPR kwica abantu ku Kibuye, nyamara babivuga Maj Gen Paul Kagame wari Visi Perezida na Minisitiri w'Ingabo avuye muri ako gace gushaka uburyo umutekano wagaruka.

    Rwigema avuga ko amakuru Twagiramungu na Sendashonga bari bafite, nta shingiro na mba yari afite ahubwo yari arimo kwirengagiza kwinshi.

    Ati 'Twari mu nama ya Guverinoma hariya hari Marriott (hotel). Icyo gihe Visi Perezida ari na we Minisitiri w'Ingabo yari avuye mu Burengerazuba mu bintu byerekeye umutekano. Tugezemo ba [Twagiramungu] bazana ibintu bireba dosiye y'umutekano idatungana, basa n'abashaka kuvuga ko ntacyo [Minisitiri w'Ingabo] ari kubikoraho kandi atari byo. Basa n'abashaka kumuhatira ngo atange ibisobanuro.'

    Rwigema avuga ko ukurikije uko ibintu byari bimeze mu gihugu, kuvuga ko ntacyo inzego z'umutekano zikora ngo zihagarike ubwicanyi byari birimo kwigiza nkana.

    Mu Gitabo 'A Thousand Hills: Rwanda's Rebirth and the Man Who Dreamed It' cya Stephen Kinzer, Perezida Paul Kagame, yavuze uburyo Twagiramungu na bagenzi be bashinjaga FPR Inkotanyi gushyigikira umugambi wo kwihorera ku Bahutu.

    Ati 'Iyo haza kubaho umugambi wo kwemera ko habaho ubwicanyi, byari gukorwa ku kigero kidasanzwe. Hari abantu bari bafite umujinya ndetse n'impamvu zashoboraga gutuma ubwicanyi bw'abihorera bwumvikana ariko si ko byagenze.'

    Yakomeje ati 'Iyo kwihorera biza kubaho, n'abo ubwabo [ba Twagiramungu] bashoboraga kuhatakariza ubuzima, inzirakarengane zikaba nyinshi. Nyamara nta ruhare bagize mu gutuma bitabaho. Iyo haza kubaho igitekerezo cyo kwihorera, byari gukorwa ku rwego rukomeye kandi nta n'umwe wari gushobora kubihagarika.'

    Nyuma yo kuva mu Rwanda agasubira mu Bubiligi, Twagiramungu yashinze Umutwe Forces de résistance pour la démocratie (FRD) gusa ntiwamara kabiri kuko wabaye nk'ucwekereye ubwo Sendashonga yapfaga mu 1998.

    U Rwanda Twagiramungu yarusubiyemo mu 2003 agiye kwiyamamaza ku mwanya wa Perezida, mu matora ya mbere yari ateguwe kuva rubohowe.

    Yiyamamaje mu matora nk'umukandida wigenga dore ko Ishyaka rye MDR ryari rimaze amezi atatu rihagaritswe, rizira guhembera amacakubiri.

    Ntabwo Twagiramungu yahiriwe mu matora kuko yagize amajwi 3.6%, atsindwa na Paul Kagame wari watanzwe na FPR Inkotanyi.

    Twagiramungu yahise asubira mu Bubiligi, akomerezayo ubuzima bwe bwa politiki aho yakunze kugira uruhare mu bikorwa by'abarwanya Leta y'u Rwanda baba mu mahanga.

    Twagiramungu bivugwa ko yari umuntu ugoye kumenya politiki akora kuko yahndagurikaga

    Yashinze Ishyaka RDI Rwanda Rwiza ariko ntiryabona abayoboke, agenda ashaka kwiyegereza andi mashyaka atavuga rumwe na Leta ari mu mahanga nubwo amenshi batamaranaga kabiri.

    Yigeze kwifatanya n'andi mashyaka nka RNC, FDU Inkingi, PDP-Imanzi na Amahoro Party bihuriza mu cyiswe 'P5' cyari gifite umutwe w'inyeshyamba muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

    P5 yagabye ibitero bitandukanye ku Rwanda ariko icibwa intege ndetse benshi mu barwanyi bayo baricwa, abandi bafatwa mpiri bagezwa mu butabera bw'u Rwanda, ihuriro rigenda rihwekera.

    Mu 2019, Twagiramungu yongeye kwihuza na Paul Rusesabagina n'abandi bashinga icyiswe MRCD ifite Umutwe w'Inyeshyamba FLN wagabye ibitero bitandukanye ku Rwanda. Iryo huriro ryacitse umutwe mu 2020 ubwo Paul Rusesabagina wari uwuyoboye n'abandi bari mu buyobozi bafatwaga bakagezwa mu butabera bw'u Rwanda.

    Abakurikiranye Politiki ya Twagiramungu, bose bahurize ku kuba yari umuntu ugoye kumenya umurongo we muri politiki.

    Umunyamategeko akaba n'Umunyamakuru, Tite Gatabazi, yagize ati 'Nyuma yo kuva mu Rwanda, usanga amahuriro yose yajyagamo yarabaga nta ngufu. Aho hose Twagiramungu yabaga ashaka ko mwese muza mumugana ngo abe ari we ubayobora, bikaza kurangira bisenyutse. Akenshi yabonaga binaniranye agatangira gutukana.'

    Pierre Célestin Rwigema na we avuga ko bigoye guhuza Twagiramungu wa nyuma ya Jenoside, n'uwa mbere ya Jenoside waharaniraga u Rwanda ruzira amacakubiri.

    Ati 'Kuba yari afite iyo myumvire [myiza] ariko nyuma akagera aho ashaka gufatanya na za FDLR, ni ibintu bigoye gusobanura. Mbere dutangira intambara yari muzima ariko uko yaje kugenda ahindagurika sinabimenya.'

    Ubwo Twagiramungu yabwirwaga ko aje kuba Minisitiri w'Intebe mu Rwanda mu 1994, ngo abanyamakuru mu Bubiligi bamubajije impamvu agiye kwihuza n'Abatutsi, ababwira ko 'Intsinzi ya FPR si iy'Abatutsi, ni iy'Abanyarwanda'.

    Icyakora Rwigema avuga ko kumva ko ibitekerezo bye ari byo byayobora ibindi, biri mu bishobora kuba byaravangiye politiki ya Twagiramungu.

    Ati 'Twagiramungu yumvaga agomba kuba imbere buri gihe, akumva atabonye uwo mwanya wa mbere atemera ibindi […] yaba mu mvugo, mu bikorwa akunda kuba uwa mbere. Igihe atabonye ko ari we ugiye imbere n'ibindi byose ntabyemera.'

    Mu Bubiligi aho Twagiramungu yabaga, nta yindi mirimo izwi yigeze ajyamo itari politiki. Nubwo benshi bamufataga nk'impunzi ya politiki, we nta na hamwe yigeze yifata nk'impunzi.

    Urugero nko muri Kamena 2013, yatangarije BBC ko ashaka gusubira mu Rwanda kuhakorera Politiki. Icyo gihe umunyamakuru yamubajije pasiporo azakoresha agaruka, asobanura ko afite iy'u Rwanda n'iy'u Bubiligi. Byumvikana ko yari yarabonye ubwenegihugu.

    SRC: Kigali Today&IGIHE

    The post Icyo bamwe mu banyapolitiki bavuga ku rupfu rwa Faustin Twagiramungu waguye mu Bubiligi appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/12/04/icyo-bamwe-mu-banyapolitiki-bavuga-ku-rupfu-rwa-faustin-twagiramungu-waguye-mu-bubiligi/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=icyo-bamwe-mu-banyapolitiki-bavuga-ku-rupfu-rwa-faustin-twagiramungu-waguye-mu-bubiligi

  • B Threy na Davis D bahuye n’uruva gusenya i Huye #rwanda #RwOT

    Abahanzi Nyarwanda, B Threy na Davis D bakubiswe n’inkuba ubwo bageraga i Huye aho bagombaga gukorera igitaramo kuko babuze abantu bakitabira.

    Ni igitaramo cyagombaga kuba ejo hashize ku Cyumweru tariki ya 3 Ukuboza 2023 mu cyumba cy’Imyidagaduro cya Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye cyizwi nka “Audi”.

    Kwinjira muri iki gitaramo cya University Connect Festival byari ibihumbi 3 by’amafaranga y’u Rwanda, baje kubura abantu bamanura igiciro kiba 1500 frw na bwo habura umuntu n’umwe ugura itike.

    Abateguye iki gitaramo baje kubona amasaha y’igitaramo ageze nta tike n’imwe iragurwa, bahitamo kukigira ubuntu, bwo bakekaga ko abanyeshuri baza ku bwinshi.

    Ibi nabwo byabaye nko gukora ubusa kuko iyi nzu y’imyidagaduro hajemo abantu 20 gusa biba ngombwa ko iki gitaramo gisubikwa maze B Threy na Davis D bataha bataririmbye.

    Amakuru avuga ko abategura iki gitaramo biyemeye ku bayobozi b’abanyeshuri muri iyi kaminuza banga gukorana na bo mu kumenyekanisha iki gitaramo mu banyeshuri, aba na bo bahitamo kubakomanyiriza mu banyeshuri ngo batazacyitabira.

    B Threy na Davis D batashye bataririmbye kubera kubura abantu

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/b-threy-na-davis-d-bahuye-n-uruva-gusenya-i-huye

  • Miss Mutesi Jolly yavuze ibintu 2 by'ingenzi bishobora gufasha abantu bifuza gutera imbere kugera kuntsinzi yabo #rwanda #RwOT

    Miss Rwanda 2016 Mutesi Jolly, utajya atezuka mu gutanga inama ku bantu bose by'umwihariko urubyiruko, kuri iyi nshuro, yavuze ibintu 2, umuntu ushaka gukira akwiriye kugira nyambere akabiha umwanya.

     

    Anyuze kumbuga Nkoranyambaga ze Nyampinga w'u Rwanda 2016 umaze kuzuza ibihumbi 100 by'abamukurikira kuri Konti ye ya X [Twitter], yagize ati:

     

    'Mu Rugamba rwawe rwo kwiteza imbere, 1, Ntabwo ari ngombwa ko ibyo ukora byose ubanza ku kubyumvikanaho n'abantu bose. Gusa,uzaharanire kubikorana umucyo ni ubunyangamugayo.

     

    2,Uzakugirira icyizere akaguha amahirwe  runaka, uzakore iyo bwabaga uyabyaze umusaruro nkaho utazabona andi. Amahirwe aza rimwe mu Buzima'.

     

    Miss Mutesi Jolly yashimiwe n'abantu cyane banyuze ahatangirwa ibitekerezo , kubera uburyo yitwara ndetse n'inama adahwema guha abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga ze cyangwa ahandi hantu agirirwa amahirwe yo gukorera ikiganiro.

     

    Miss Mutesi Jolly azwiho kuba impirimbanyi y'amahoro iharanira uburenganzira bwa muntu by'umwihariko uburenganira bw'umwana w'umukobwa.

    Mu Rugamba rwawe rwo kwiteza imbere,

    1: Ntabwo ari ngombwa ko ibyo ukora byose ubanza ku kubyumvikanaho ni abantu bose. Gusa,uzaharanire kubikorana umucyo ni ubunyangamugayo.

    2.Uzakugirira icyizere akaguha amahirwe runaka, uzakore iyo bwabaga uyabyaze umusaruro nkaho…

    — Jolly Mutesi. #TeamPK (@JollyMutesi) December 4, 2023

    The post Miss Mutesi Jolly yavuze ibintu 2 by'ingenzi bishobora gufasha abantu bifuza gutera imbere kugera kuntsinzi yabo appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/miss-mutesi-jolly-yavuze-ibintu-2-byingenzi-bishobora-gufasha-abantu-bifuza-gutera-imbere-kugera-kuntsinzi-yabo/

  • Trace Agasaro umunyamakuru wa KC2 ya RBA yishimiye imyaka 2 amaranye n'umugabo we Rene Patrick #rwanda #RwOT

    Tracy Agasaro umunyamakuru wa RBA ukora ibiganiro byibanda ku myidagaduro yakoze ubukwe na Rene Patrick mu birori byai bibereye ijisho tariki 4 Ukuboza 2021.

    Ubusanzwe Rene Patrick ni umuramyi w'indirimbo zo guhimbaza Imana ndetse n'umugore akaba asigaye ari umuhanzi uhimbaza Imana dore ko hari indirimbo nyinshi amaze gukora zihuriyemo n'umugabo wari usanzwe ari umuhanzi.

     

    Anyuze kumbuga Nkoranyambaga ze yagize ati:'Kwishimira imyaka ibiri tumaranye.Ese mperehe ? Ngiye  kubabwira inkuru yanjye hamwe n'umukunzi wanjye'.

     

    Tracy Agasaro ni umunyamakuru wa RBA kuri shene ya Kc2 TV , mu gihe umugabo we ari umuramyi w'indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.

    Tracy Agasore yagiye atera imitoma umugabo we ndetse anamushimira urukundo yamuhaye mu minsi itandukanye.

     

    Abinyujije kuri Konti ye ya Instagram, Agasaro Tracy, yagaragaje ko umugabo we ari inshuti magara, umuvandimwe we ndetse akaba n'urukundo rwe.Yagize ati:' Rukundo rwanjye , Nshuti yanjye , Mugabo wanjye nkunda , Ndagukunda cyane [ Rene Patrick ].

    Tracy Agasaro umunyamakuru wa RBA ukora ibiganiro byibanda ku myidagaduro yakoze ubukwe na Rene Patrick mu birori byai bibereye ijisho tariki 4 Ukuboza 2021.

     

    The post Trace Agasaro umunyamakuru wa KC2 ya RBA yishimiye imyaka 2 amaranye n'umugabo we Rene Patrick appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/trace-agasaro-umunyamakuru-wa-kc2-ya-rba-yishimiye-imyaka-2-amaranye-numugabo-we-rene-patrick/

  • Premier League: Manchester City ihabijwe na Tottenham Hotspur  – YEGOB #rwanda #RwOT

    Premier League: Manchester City ihabijwe na Tottenham Hotspur.

    Ikipe ya Manchester City ikomeje gucika amazi imbere y'amakipe ari mugatebo kamwe nayo ni nyuma yaho itsinzwe na Arsenal ikanganya na Liverpool FC zose bihanganiye igikombe cya shampiyona ya Premier League none yongeye kunganya n'ikipe ya Tottenham Hotspur nayo bihanganiye igikombe cya shampiyona.

    Mu mukino utari woroshye habe na gato Manchester City yanganyije n'ikipe ya Tottenham Hotspur ibitego 3-3 yari yaje yisize agasenda.

    Abakinnyi batsindiye Manchester City ni Son ku munota wa 9 w'umukino, Phil Foden ku munota wa 31 na J. Grealish mu munota wa 81 w'umukino.

    Ikipe ya Tottenham Hotspur yatsindiwe na  Son ku munota wa 6 w'umukino, Le Celso ku munota wa 69 w'umukino hamwe na Kulusevski ku munota wa 90 w'umukino.

    Source : https://yegob.rw/premier-league-manchester-city-ihabijwe-na-tottenham-hotspur/

  • Uko Abakinnyi b’Abanyarwanda bakina hanze bi… – #rwanda #RwOT

    Duhereye muri Kenya ,ku munsi w’ejo ku Cyumweru Patrick Sibomana yafashaga ikipe ye ya Gormahia FC gutsinda FC Kariobangi Sharks ibitego 2-1. Uyu mukinnyi w’Umunyarwanda yabanje mu kibuga ariko mugenzi we Emery Bayisenge ntabwo yigeze agikandagiramo.

    Ikipe ya Gormahia FC iyoboye urutonde rwa shampiyona n’amanota 27 ikaba izagaruka mu kibuga kuwa Gatandatu ikina na Nzoia Sugar.

    Muri Tanzania ku wa Gatanu ikipe ya Singida Fountains Gate ikinamo Kagere Meddie yanganyaga na JKT Tanzania ibitego 2-2. Uyu rutahizamu w’umunyarwanda yabanje mu kibuga gusa aza gusimbuzwa mu minota ya nyuma y’umukino.

    Kuri ubu Singida Fountains Gate iri ku mwanya wa 4 ikaba izagaruka mu kibuga ku Cyumweru ikina na Kinondoni FC. Ku munyezamu w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Amavubi, Ntwari Fiacre ejo ku Cyumweru ikipe ye ya TS Galaxy yo muri Afurika y’Epfo yatsindaga AmaZulu ibitego 3-2 ihita igera ku mukino wa nyuma wa South Africa Knockout Cup.

    Uyu mukinnyi niwe wari uri mu izamu muri uyu mukino, ubusanzwe TS Galaxy iri ku mwanya wa 10 muri Shampiyona izagaruka mu kibuga ku wa Gatandatu icakirana na Orlando Pirates.

    Muri Morocco ku wa Kabiri w’icyumweru gishize,AS Far Rabat ya Imanishimwe Emmanuel Manguende yakoraga akazi gakomeye itsinda Waydad AC ibitego 3-1.

    Uyu myugariro w’Amavubi yabanje mu kibuga ndetse yewe arangiza n’umukino wose, nyuma y’uko AS Far Rabat ibonye aya manota 3 byatumye ihita ijya ku mwanya wa 1 n’amanota 20 ikaba izongera gukina kuwa Gatanu na MAS Fes.

    Mu gihugu cya Libya ,mu ikipe ya Al Ahly Tripoli ya Manzi Thierry ku munsi w’ejo ku cyumweru yatsindaga ikipe ya Al Bashayer ibitego 2-0. Uyu munyarwanda yabanje mu kibuga ariko ku munota wa 46 yaje gusimbuzwa.

    Al Ahly Tripoli iri ku mwanya wa Kabiri  muri shampiyona ikaba izagaruka mu kibuga ku wa Gatandatu bakina na Al-Madina.

    Kuri Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi, Bizimana Djihad ku wa Gatandatu, ikipe ye ya FC Kryvbas Kryvyi Rih yo mu cyiciro cya mbere muri Ukraine yayifashaga gutsinda ikipe ya FC Oleksandriya ibitego 2-1.

    Yabanje mu kibuga ndetse ninawe watsinze igitego cya 2 ku munota wa 83. Kuri ubu iyi kipe ya Djihad niyo iyoboye urutonde rwa shampiyona n’amanota 33 ikazasubira mu kibuga ikina na FC Zorya Luhansk ku wa Gatandatu.

    Mu Bubiligi mu ikipe ya SL16 Football Campus yo mu kiciro cya 2 ,ku wa Gatandatu ntabwo ibintu byagenze neza kubera ko batsinzwe na Zulte Waregem ibitego 3-1. Hakim Sahabo ukina muri iyi kipe yabanje mu kibuga ariko aza gusimbuzwa ku munota wa 77.

    Bizimana Djihad akomera amashyi abafana

    Bizimana Djihad (nimero 8) yishimira igitego cya 2 yatsinze 

    Ntwari Fiacre wafashije ikipe ye ya TS Galaxy kubona intsinzi 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/137204/uko-abakinnyi-babanyarwanda-bakina-hanze-bitwaye-mu-cyumweru-gishize-137204.html

  • Umunyamakuru Aissa Cyiza wagize ubukwe bwe ibanga, yabukoreye ubukwe muri Uganda #rwanda #RwOT

    Umunyamakuru wa Royal FM, Aissa Cyiza Diana yakoreye ubukwe muri Uganda n’umukunzi we Sraith.

    Ni ubukwe bwabaye mu mpera z’icyumweru gishize ku wa Gatandatu tariki ya 2 Ukuboza 2023.

    Byari ibirori bibereye ijisho ku babyitabiriye ndetse n’ababonye amashusho ku mbuga nkoranyambaga, bikaba byarabereye muri Uganda aho aba bombi bahisemo kubijyana.

    Ni ubukwe bwitabiriwe n’abanyamakuru bagenzi be bakaba n’inshuti z’akadasohoka ze, Sandrine Isheja, Michèle Iradukunda, Umuhire Rebecca, Antoinette Niyongira, Cyuzuzo Jeanne d’Arc n’umugabo we Thierry Eric Niyigaba n’abandi.

    Nubwo ari icyamamare, ku mpamvu ze yabikoze mu gisa n’ibanga aho yirinze ko buvugwa mu itangazamakuru.

    Ni nyuma y’igihe kitari kinini agaragaye yambaye impeta ya fiançailles, gusa umunsi yayambitswe ntibyamenyekanye aho yabigize ibanga.

    Amakuru ISIMBI yamenye ni uko ubwo yakorerwaga nibirori byo gusezera ubukumi (Bridal Shower) yihanangiriza abari bahari ko nta foto igomba gusohoka hanze.

    Aissa Cyiza yatangiye itangazamakuru mu mwaka wa 2012, ahera ku Isango Star, aho yamaze imyaka itatu aza kujya kuri Royal FM ari na yo akiriho kugeza ubu akaba n’umwe mu bakora Ikiganiro 'Ishya' gitambuka kuri Televiziyo y’u Rwanda.

    Aissa Cyiza n’umugabo we bakoreye muri Uganda

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/umunyamakuru-aissa-cyiza-wagize-ubukwe-bwe-ibanga-yabukoreye-ubukwe-muri-uganda