Blog

  • Umuhanzi Harmonize yaciye agahigo gakomeye muri Afurika #rwanda #RwOT

    Kuva yagera kuri ku rubuga rwa YouTube mu 2015 , Harmonize yujuje Miliyari z'abarebye ibihangano bye byose amaze gushyira kuri Youtube Channel ye [Harmonize].

     

    Rajab Abdul Kali [Harmonize] akaba nyiri Konde Gang,  yiyunze ku bandi bahanzi bo muri Afurika y'i Burasirazuba bujuje Miliyari za Views kui  YouTube Channl zabo.Aka ni agahigo aciye akurikiye abarimo ; Diamond Platnumz, Rayvanny , Burna Boy n'abandi.

     

    Ibihangano bye bigera kuri 914 byarebwe n'abantu 1,007,628,607 [ Gukomeza].Uyu muhanzi kandi yujuje abamukurikira bangana na Miliyoni 4.29 [Subscribers] bituma aba umwe mu byamamare bikurikirwaa cyane kuri iyi website ya YouTube muri Afurika y'Iburasirazuba.

    Mu kwezi kwa Ukwakira 2023 nibwo Rayvanny yaciye aka gahigo katari kacibwa n'Umunyarwanda n'umwe nawe yuzuza Miliyari za Views kuri YouTube.Uyu muhanzi yashyize hanze ubutumwa ashimira abafana be batumye abigeraho.

     

    Burna Boy yabaye icyamamare cya mbere cyaciye aka gahigo muri Afurika yo munsi y'Ubutayu bwa Sahari nyuma ya Diamond Platnumz,Kugeza ubu Burna Boy yarebwe n'abantu  2,497,646,088 [Views]  mu gihe amashusho ya Diamond amaze kurebwa n'abantu 2,371,999,820 [views].

     

    Burna Boy yageze kuri YouTube tariki 13 Mutarama 2018 , Diamond ageraho tariki 12 Kamena 2011.

     

    The post Umuhanzi Harmonize yaciye agahigo gakomeye muri Afurika appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/umuhanzi-harmonize-yaciye-agahigo-gakomeye-muri-afurika/

  • Bayobowe na Shaggy! Abaraperi 7 bigeze kubaho… – #rwanda #RwOT

    Si umwe cyangwa babiri, ahubwo Isi ifite abaraperi benshi baturuka mu bihugu bitandukanye bagiye banyura mu gisirikare bakitangira ibihugu byabo. Muri abo, hari ababaye abasirikare mbere yo kwinjira mu muziki, ndetse n'abinjiye igisirikare ari n'abaraperi icyarimwe.

    Rimwe na rimwe, usanga abantu bibeshya ko abahanzi bose babeshejweho n'umwuga umwe wo kuririmba. Nubwo hari abavuga ko babeshejweho nawo gusa, ariko na none hari n'abandi usanga bafite indi mirimo bakora ku ruhande, ibabyarira inyungu cyangwa bakora kuko bayikunze.

    Uyu munsi, Inyarwanda yagutoranirij abaraperi barindwi bakomeye bigeze kubaho abasirikare ku bw'impamvu zitandukanye mbere y'uko baba ibimenyabose mu ruganda rwa muzika ndetse na nyuma yaho.

    Nubwo bigoye kwiyumvisha uburyo abakora umuziki by’umwihariko mu njyana ya Hip Hop bashobora kwisanisha n’amategeko ari ku murongo aba mu gisirikare, hari abashoboye kubihuza byombi cyangwa se bakabanza kimwe bagakurikizaho ikindi kandi byose bakabikora neza kinyamwuga.

    1.     Shaggy


    Mbere yo kuzuza imyaka 20 mu 1988, Shaggy yinjiye mu gisirikare cya Leta zunze ubumwe za Amerika. Uyu muraperi w'umunya-Jamaica-Amerika yari amaze umwaka umwe ageze muri Amerika, aho yahise atangira kugerageza gusunika umwuga we w'ibijyanye na muzika. Abuze akazi, Shaggy yahisemo gukora ikintu cyatanga umusaruro wisumbuyeho maze yinjira mu ngabo za Marine. Yabaye mu gisirikare mu gihe cya 'Gulf War' maze azamuka mu ntera aba kaporali wo mu rwego rwo hejuru. Amaze kuva muri 'Marines,' yasohoye imwe mu ndirimbo yakunzwe cyane yise 'Oh Carolina,' mu 1993.

    2.     Canibus


    Uburyo Canibus yinjiye mu gisirikare ntibusanzwe kuko yabaye umusirikare nyuma y'uko abaye umuraperi.

    Nyuma yo kumurika album ye ya mbere ku giti cye, yatangiye gukora ibidasanzwe mu mpera za 90, akomeza kubikora kugeza muri 2002, ubwo yinjiraga mu buryo butunguranye mu gisirikare cy'Amerika. Mu kiganiro yagiranye na Bootleg Kev Podcast muri 2021, Canibus yasobanuye uko yinjiye mu gisirikare.

    Yatangaje ko yirebye akabona aracyari muto ku buryo akwiye gukora itandukaniro, maze ajya mu gisirikare, akora imyaka ibiri mbere yo gusezererwa kubera kunywa itabi rya marijuwana.

    3.     Freddie Gibbs


    Mu myaka ye y’ubuto, umuraperi w’umuhanga Freddie Gibbs yagiye yumvikana ..mu bibazo kenshi. Nubwo yinjiye muri kaminuza ku  nguzanyo y'ibijyanye na siporo, uyu muraperi yirukanwe mbere y'uko arangiza. Nyuma yaho, afite imyaka 19 gusa, yajyanwe mu rukiko kubera ubujura no gukoresha imbunda.

    Nubwo icyo gihe yari inyeshyamba, Gibbs yagombaga gukurikiza amategeko mu gihe yabaga ahanganye no kwikura mu bibazo nk'ibyo. Kubera iyo mpamvu, kugira ngo yirinde gufungwa, yinjijwe muri porogaramu ibanziriza urubanza yari iyobowe n'ingabo z'Amerika. Icyakora, hashize amezi umunani, Gibbs yaje kwirukanwa azira ko yafashwe anywa urumogi.

    4.     No Malice


    Nyuma yo kurangiza amashuri yisumbuye, uyu muraperi ntiyari azi neza ejo hazaza he, n'uburyo akwiye kuhacunga. Nk'umuntu witeguraga kwibaruka, No Malice yagombaga kugira icyo akora kugira ngo abone amafaranga, kandi cyagombaga kuba ikintu gifatika cyamufasha kwita ku muryango we wari utangiye kwaguka.

    Mu kiganiro yagiranye na MTV News muri 2015, uyu muraperi yagize ati: “Nashakaga ikintu gifatika cyo gukora. Nari nkikeneye, ikintu cyagombaga kumpa amafaranga, nakwishingikirizaho.

    Byamfashije kandi kujya ku ishuri niga umwuga.' Nyuma yaho, yabaye umwe mu ngabo za Amerika ndetse akora manda y'imyaka ibiri n'igice. Nyuma yo kuva mu gisirikare, yahise ajya gutangiza 'Clipse' mu 1992, itsinda rya Hip hop yari ahuriyemo na Pusha T.

    5.     Nate Dogg


    Nyakwigendera 'King of Hook,' Nate Dogg ari ku rutonde rugufi rw’abaraperi bakoze igisirikare. Yabaye umusirikare afite imyaka 17 y'amavuko, ubwo yahagarikaga amashuri yisumbuye. Icyo gihe, yavuye mu mujyi yavukiyemo maze yinjira mu gisirikare cya Marine. Nyuma yaho, yaje kujyanwa muri Okinawa mu Buyapani, aho yakoreye imyaka ine. Nubwo impamvu itabashije kumenyekana, Nate Dogg yasezerewe mu gisirikare ari mu mwaka wa kane w’akazi.

    6.     MC Hammer


    MC Hammer ni umwe mu baraperi bazwi cyane wigeze kuba umusirikare.Yinjiye muri Navy muri Amerika maze aba inararibonye. Nubwo nyuma yaje kwamamara ku Isi yose abifashijwemo n'umuziki we, MC Hammer yabaye umusirikare mwiza w'ingabo zirwanira mu mazi.

    Yakoranye umwete ubwo yabarizwaga mu ngabo zirwanira mu mazi mu gihe cy'imyaka itatu, agera ku ntera ya Ofisiye muto wo mu cyiciro cya gatatu. Nyuma, yasezerewe mu cyubahiro kandi kuva icyo gihe yibanda ku muziki.

    7.     Ice-T


    Umukambwe muri Hip Hop, Ice-T yabaye mu gisirikare cya Amerika imyaka ine mbere yo guhinduka icyamamare kubera muzika ye. Nyuma yo kwibaruka umukobwa, uyu muraperi yinjiye mu gisirikare mu 1977 ku bw'inyungu z'amafaranga. Nyuma yaho, yashinzwe mu mutwe wa 25 w'abasirikare mu myaka ine yakurikiyeho. Igihe yari ari mu Gisirikare, Ice-T yazamuwe mu ntera ashyirwa mu cyiciro cya mbere cyigenga.

     

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/137177/bayobowe-na-shaggy-abaraperi-7-bigeze-kubaho-abasirikare-137177.html

  • Uko Samusure yari agiye kwiyahura Imana iga… – #rwanda #RwOT

    Kalisa Ernest wamenyekanye nka Samusure muri filime nyarwanda yatangaje ko yatekereje kwiyahura agashyira iherezo ku buzima bwe, nyuma yo kubura igisubizo cy'ikibazo cy'amadeni yari afite nyamara Imana igakinga ukuboko.

    Yatangaje ko yatekereje kwiyahura agapfa aho kwibona yandavura,nyuma Imana ikamutumaho umuvugabutumwa, akamubwira ko ibitekerezo afite akwiye kubirenga, kuko Imana imufiteho umugambi mwiza.

    Ati ' Nigeze kubitekerezaho Imana intumaho umuvugabutumwa ntazi aho aturutse, araza ambwira ko ibitekerezo mfite atari ibyo, Imana imfiteho umugambi mwiza',

    “Mvuze ko ntashatse kwiyahura naba mbeshye kuko narabiteguye, muri iyo minsi haza umuhanuzi amapanurira ko Imana inkunda kandi ko umwuka mubi wo kwiyahura ndi kuwuterwa na Sekibi”.


    Samusure yakiriye agakiza nyuma  yo kureka kwiyahura binyuze mu muvugabutumwa Imana yamutumyeho

    Yatangaje ko guhunga kwe byatanze umusaruro urimo kwitekerezaho no gushaka umuti w'ibibazo afite kuruta kwiyambura ubuzima.

    Samusure yatangaje ko ibibazo yahuye nabyo byamusigiye isomo rikomeye mu buzima bwe nko kumenya abantu no kubasobanukirwa, bityo akamenya n’uko akwiye kubana nabo, kuko benshi bitambitse ubufasha bwe, aho kumufasha nk'inshuti.

    Ibi abitangaje nyuma yo gutangariza InyaRwanda.com ko  hari  abantu bashatse kwivanga muri gahunda ye yo gufashwa bavuga inkuru zo kumusebya, bigatuma bamwe bashidikanya ku bunyangamugayo bwe.

    Samusure yagize ati ' Hari abantu bagiye bitambika iyi gahunda yo kwaka abantu ubufasha barimo ibinyamakuru cyane cyane abakora kuri YouTube zigitangira kuko bifuza gukurura abantu, ariko bagasanga kuvuga nk'ibyo abandi bavuga bigoye, bagahitamo guhimba izindi nkuru kugirango bakurure abantu.


    Uyu mukinnyi wa filime atangaza ko asigaje amafaranga make  ukurikije ayari akenewe kugirango hishyurwe ideni ndetse ko abishimira Imana.

    Samusure wakiriye agakiza ageze mu Gihugu cya Mozambique, atangaza ko yahindutse mushya, Imana ikamwiyereka mu bihe bitari bimworoheye.


     

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/137180/uko-samusure-yari-agiye-kwiyahura-imana-igakinga-akaboko-137180.html

  • Ibinyoma 5 byavuzwe kuri Diamond Platnumz mu minsi mike ishize #rwanda #RwOT

    Diamond Platnumz yagiye avugwa mu binyoma byinshi by'urukundo n'umubano udahari kugeza ubwo benshi bemeje ko ari mu rukundo atarimo. Muri iyi nkuru urasobanukirwa.

    Tariki 29 Werurwe 2022 nibwo hasohotse ifoto ya Diamond Platnumz ari gusomana na Zuchu maze ibinyamakuru birandika karahava bamwe bati :' Diamond Platnumz na Zuchu baciye amarenga y'urukundo rwabo'.

    Mbere y'aho gato, mu 2021 ku munsi wa Noheli Diamond Platnumz yasohokanye Zuchu biba inshuro ya mbere aba bombi bari baketsweho gukundana nyamara ari ibinyoma bo bari mukazi ariko hanze bakabifata nk'urukundo na cyane ko ntawe uzi amasezerano Zuchu yagiranye na Diamond Platnumz mbere yo kumwinjiza muri WCB.

    Kuva uwo munsi kugeza ubu, akazi kabo gakorwa neza iyo hagize ikivugwa hagati yabo ariko kikazanwa na Zuchu kuko Diamond Platnumz atari yatobora n'umunsi n'umwe ngo avuge ko akunda Zuchu cyangwa ase ko bakundana.

    Buri nkuru y'urukundo rwa Diamond na Zuchu , ibera mu gitaramo , hanze yacyo , mu myiteteguro yacyo cyangwa nyuma yacyo ariko nanone igatangizwa na Zuchu ubwe. Mu mwaka wa 2021 na 2022 ku itariki twagarutseho haraguru , havuzwe izo nkuru ariko nta n'umwe wigeze yemera ko bakundana na cyane ko bo bari baziko ari akazi.

    Muri uyu mwaka wa 2022, Khadija Kopa , yaganirijwe na Wasafi Media , bamubaza niba yaba azi amakuru ya Diamond Platnumz na Zuchu ahakanira kure avuga ko ntayo azi , icyakora arenzaho ho hagize ayo amenya atabura kubashyigikira na cyane ko ari we wagejeje Zuchu kwa Simba.

    Tariki 14 Gashyantare 2022 ku munsi w'abakundana nabwo Diamond Platnumz yagaragaye afatanye agatoki na Zuchu. Ubwo bari mu gitaramo Zuchu arimo kuririmba, yegereye Diamond Platnumz amusanze mu bafana, baririmbana indirimbo bafitanye nanone byongera kugaragara ko bombi bahuzwa n'akazi ariko bakabikora mu buryo butuma abantu bavuga.

    INKURU Z'URUKUNDO Z'IMPIMBANO KURI DIAMOND

    1. Diamond Platnumz yasomanye na Fantana umunyamakuru mu kiganiro Young Famous African Reality Show , bica igikuba.Aha Zuchu wari uhanzwe amaso yitwaye nk'ubabaye ariko nyuma yemeza ko adakundana na Diamond ndetse avuga ko yemerewe gukora ibyo ashaka.

    Aha Diamond Platnumz yari mukazi kuko yari mu kiganiro asanzwe akora, muri Afurika y'Epfo.Uyu muhanzi ubusanzwe asanzwe akorana nacyo kandi yagombaga gushaka ibyo kugicishaho.

    2.Diamond Platnumz na Tanasha Donna bongeye kuvugwa mu rukundo : Ibi byaje nyuma y'isabukuru y'amavuko ya Diamond na Nasib Junior umuhungu yabyaranye na Tanasha Donna.

    Muri iyi nkuru Mama Dangote ubyara Diamond Platnumz yavuzweho gushaka kongera gushyingira umwana we Donna ngo ashaka kwihimura kuru Zuchu bivugwa ko amwanga.

    3. Ku isabukuru y'amavuko ya Zuchu, Diamond Platnumz, yateguye filime , igice cya 3 cy'ikiganiro Young Famous African Reality Show, asohokana Zuch benshi bati ni urukundo kandi nyamara ari akazi.

    Diamond Platnumz, Zari Hassan , Zuchu na Shakib , bahujwe na Young Famous African Reality Show, baraganira.

    Diamond Platnumz ari gushyirwa ku gitutu cyo kurongora Zuchu ku gahato ubanza baramumushyingiye atabizi

    Nta mpeta yambikanye ! Diamond Platnumz ari gukorera amafaranga muri Young Famous African Reality Show abandi bakabyita urukundo

    The post Ibinyoma 5 byavuzwe kuri Diamond Platnumz mu minsi mike ishize appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/ibinyoma-5-byavuzwe-kuri-diamond-platnumz-mu-minsi-mike-ishize/

  • Rayon Sports WFC yanyagiye ikipe ibitego 8 yikura mu kibuga amaguru iyabangira ingata – YEGOB #rwanda #RwOT

    Rayon Sports WFC yanyagiye ikipe ibitego 8 yikura mu kibuga amaguru iyabangira ingata.

    Umukino wa Shampiyona y'umupira w'amaguru y'icyiciro cya mbere mu bagore, wahuje Rayon Sports na Freedom yo mu Gakenke warangiye ku munota wa 35′

    Freedom yari imaze gutsindwa 8-0 yikuye mu kibuga ivuga ko Abanyezamu bayo bose bari bamaze kuvunika.

    Muri rusange Freedom ifite abakinnyi 12 bafite ibyangombwa byo gukina shampiyona, harimo Abanyezamu 2 baje kuvunika.

    Source : https://yegob.rw/rayon-sports-wfc-yanyagiye-ikipe-ibitego-8-yikura-mu-kibuga-amaguru-iyabangira-ingata/

  • Dore ingaruka zo kureba Filime z'urukozasoni hagati y'abashakanye #rwanda #RwOT

    Abantu benshi bakunda kureba aya mashusho y'urukozasoni ariko burya ntibajya bita ku ngaruka mbi bishobora kubagiraho. Ese koko birakwiye koko umuntu akwiye kureba ayo mashusho y'urukozasoni!?

    Urubyiruko Kenshi usanga aribo bakunda kureba ayo mashusho y'urukozasoni Kandi ingaruka bibagiraho kenshi byangiza ubuzima bwabo burundu.

     

    Hari nabavuga ko ngo kureba amashusho y'urukozasoni hagati yabo bashakanye ari byiza ngo bishobora gutuma urugo rwabo ruramba, ariko icyo nacyo inzobera zifite icyo zibivugaho, kuko ngo ni gacye kureba amashusho y'urukozasoni hagati yabo bashakanye bibagirira akamaro ahubwo ngo usanga bituma urugo rwabo rusenyuka mu buryo nabo batazi.

     

    Mu bushakakashatsi bwakozwe bwagaragaje ko abagabo n'abagore bareba amashusho y'urukozasoni Kenshi aribo bahana gatanya cyane hagati yabo Kandi bari baziko ari uburyo bwiza mu kubaka urugo.

     

    Gusa ibyo ntibisobanuye ko ntabo byagiriye akamaro ariko ngo umubare wabo byagiriye akamaro uri hasi kurusha uwo byagizeho ingaruka mbi.

     

    Muri iyi nyandiko twifashishije inyandiko zizewe mukubategurira amakuru yizewe ku ngaruka mbi zikubaho kubera kureba amashusho y'urukozasoni, cyane ku rubyiruko niho twibanze;

     

    1.Bituma wishora mu mibonano mpuzabitsina: Kureba ashusho y'urukozasoni cyane bishobora gutuma umuntu yishora mu mibonano mpuzabitsina atabiteganije bityo bigatuma ashobora kwandura indwara zirimo SIDA ndetse utibagiwe gutwara inda zitateganijwe.

     

    2.Bituma umuntu yishora mu kwikinisha: Kwikinisha ni kimwe mu bintu bituruka mu kureba amashusho y'urukozasoni cyane kuko iyo ureba ayo mashusho y'urukozasoni cyane bituma wumva ushaka gukora imibonano mpuzabitsina bityo bigatuma umuntu yishora mu kwikinisha.

     

    3.Bishora mu gufata kungufu: Kureba ashusho y'urukozasoni cyane bishobora gutuma umuntu uyareba cyane yishora mu gufata kungufu kuko yumva ashaka gukora imibonano mpuzabitsina bityo akabura uwo bayikorana bigatuma afata kungufu.

     

    4.Byangiza mu mutwe: Kureba ashusho y'urukozasoni cyane Kandi bigira ingaruka mbi ku bwonko kuko uko ureba amashusho y'urukozasoni cyane Niko wishoramo imibonano mpuzabitsina cyane bityo bigatuma umuntu yangirika bikomeye cyane mu mutwe.

    5.Bituma uzinukwa imibonano mpuzabitsina: Hari ubwo umuntu areba amashusho y'urukozasoni cyane bigatuma azinukwa gukora ikitwa imibonano mpuzabitsina kuko aba yararebye imibonano mpuzabitsina bityo akageraho akabona bisanzwe ubushake bwabyo bukacyembera burundu.

    6.Byongera amabanga: Umuntu ureba amashusho y'urukozasoni cyane usanga ayo mashusho y'urukozasoni ayareba yihishe kuko aba adashaka ko hari umuntu ubibona rero byongera amabanga kuri uwo muntu ureba amashusho y'urukozasoni cyane.

     

    Ese ukwiye gukora iki ngo wirinde izo ngaruka tumaze kuvuga haruguru!? Ikintu ukwiye kumenya mbere ni ingaruka mbi bikugiraho kuko nibyo bituma uhagarika gukomeza kureba amashusho y'urukozasoni.

     

    Source: timesofindia

    The post Dore ingaruka zo kureba Filime z'urukozasoni hagati y'abashakanye appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/dore-ingaruka-zo-kureba-filime-zurukozasoni-hagati-yabashakanye/

  • Hari aho yihengetse iminsi 44: Kuki Niyo Bosc… – #rwanda #RwOT

    Niyo Bosco kuva mu 2020 kugeza mu Ukwakira kwa 2022 yari umuhanzi ufite igikundiro ‘hit maker’ ukenerwa ku isoko y’indirimbo, uhora mu ndirimbo z’abantu ‘power play’ no mu tubyiniro none ubu ntatinya kuvuga ko akibunza akarago.

    Niyo Bosco ari muri MIE yakorewe indirimbo 17 uhereye kuri “Ubigenza ute” irimo impanuro zabera itara rimurikira buri wese ushaka kubaho neza agasoza urugamba rw’ubuzima akitahira atanduranyije. 

    Ni Indirimbo yagiye hanze ku itariki 07 Mutarama 2020. Yararebwe n’abarenga Miliyoni 3, yaracurujwe (streams), yarakinnwe (power play) ndetse hari abayigize isomo bagenderaho. 

    Muri uru rugendo yagendanye n’umunyamakuru Irene Murindahabi wari mu buzima nawe butoroshye barapfundikanyije birakunda. 

    Aho bakomanze bakabakingurira kugeza Niyo Bosco abaye umuhanzi muzima igihugu cyishimira. Ku itariki 23 Nyakanga 2022 yasohoye Buriyana. Niyo yasoje urugendo rwe na Murindahabi Irene.

    Hari abamugiye mu matwi 

    Mu 2022 Niyo Bosco yahuye n’abantu  barimo umunyamakuru ukorera kuri YouTube amazina yabo atari butangazwe  ari nabo  bahemukiye Niyo Bosco  akisanga ntaho amara kabiri. 

    Muri aba banyamakuru harimo uwamubwiye ati “Uzi se buriya? Irene Murindahabi yarakuriye yarakize kubera wowe! Nonese ziriya ndirimbo zawe aguha ayo zinjiza? Niyo Bosco ati:” Ashwi “. Undi ati:”Wowe urarenze, uzi kwandika wakwikorana”.

    Niyo Bosco bamugiye mu matwi ari benshi birangira aguye mu kamashu bashakaga. Icya mbere nk’uko Kenny Sol yabiririmbye muri ‘Haso’ iyi miziki ibamo abagome batega ibikwasi ku ntebe umuhanzi agiye kwicaraho. Ibi birazwi ko hari ababona umuhanzi ameze neza bakamushuka aziko bamugirira neza bikarangira ari mu bishokoro. 

    Ubuse Amalon ari he? Hari uwamurushaga hit? Ni nde muhanzi umurusha ijwi ryiza? Imyandikire yo ntawakandiraho. Ariko yibereye za Kibagabaga aracyafite ibyiringiro nk’ibyacu twese tugishakisha kandi yarahuriraga ku rubyiniro na ba Davido agakora,Hit zigakundwa ku buryo na ba Shaddy Boo bamwifuzaga akabaca amazi. 

    Tugaruke kuri Niyo Bosco wandikaga Indirimbo yishyuwe Miliyoni 1 Frw ba basore bamushutse batangiye kumufata bakamuha umunyenga akajya kubandikira ku buntu. 

    Nguko uko yagize agahinda gakabije nk’uko yabyanditse kuri Instagram ye akanabihamiriza Luckman Nzeyimana muri Versus. Niyo Bosco wari Music Mashini yarirebye, arikabakaba aribura.

    Sunday Entertainment yahamaze iminsi 44

    Niyo Bosco wari utangiye kuba insina ngufi buri wese acaho urukoma aba Diaspora bashatse kumuriraho ifoto bari barabuze akiri mu biganza bya Murindahabi Irene. Hano nta ndirimbo yakorewe.

    Muri Metro Afro nta musaruro yahakuye

    Muri iyi Label yahamaze amezi 2 ariko n’ubundi  byakomeje kwanga.

    Niyo Bosco muri Kikac

    Nibyo agiye mu maboko meza buri wese ukora umuziki yifuza. Ariko rero Niyo Bosco wari umwanditsi mwiza aha niho ruzingiye. 

    Nagira inama inshuti yanjye Uhujimfura Claude nyiri Kikac ibamo Bwiza Emerance ko akwiriye kubaka umwuga wo kwandika Indirimbo kuko Niyo Bosco afite umukono mwiza. Ntazihutire gukora Hit kugirango yemeze rubanda.

     Azabanze asibanganye inzira mbi Niyo Bosco yishoyemo zirimo kwandika Indirimbo ku buntu, kwifuza imodoka agendamo, guhora yibwa bya hato na hato. Ubundi Niyo Bosco umwaka wa 2024 ushobora gusiga ari umuhanzi buri wese yifuza ko yamutaramira.

    Isomo ku muhanzi ufite aho akinga umusaya’Label’

    Muhanzi, muhanzikazi menya ko aho uri buri wese ahifuza. Wikwigira kagarara ku muntu wavumbuye impano yawe ngo wumvire ba rusahurira mu nduru ntabwo bakwifuriza ineza. Reba aho wavuye, aho uri n’aho werekeza ukore igikwiye.

     Namwe mufasha abahanzi mureke kunyunyuza imitsi y’izo mpano mugerageze mubahindurire ubuzima ku buryo bufatika umuhanzi agire inzu ingana n’izina rye, agende mu modoka ye ingana n’izina rye. Itangazamakuru ry’imyidagaduro ndarisaba kujya muhururiza abari kuzimira mukerekana inzitizi n’imitego bari gucamo. 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/137122/kuki-niyo-bosco-ntaho-amara-kabiri-nyuma-yo-gusezera-irene-murindahabi-137122.html

  • Ubudage bwegukanye igikombe cy’Isi 2024 U-17 mu gihe Mali yo muri Afurika icyuye umwanya wa 3 nyuma yo kunyagira imvura y’ibitego ikipe y’igihugu ya Argentine – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ikipe y'igihugu y'u Budage yatwaye igikombe cy'Isi cy'abatarengeje imyaka 17 itsinze u Bufaransa penaliti 4-3 nyuma yo gusoza umukino banganya ibitego 2-2.

    Ni mu gihe Mali yo muri Afurika, yacyuye umwanya wa 3 nyuma yo gutsinda Argentina ibitego 3-0.

    Source : https://yegob.rw/ubudage-bwegukanye-igikombe-cyisi-2024-u-17-mu-gihe-mali-yo-muri-afurika-icyuye-umwanya-wa-3-nyuma-yo-kunyagira-imvura-yibitego-ikipe-yigihugu-ya-argentine/

  • Kicukiro: Umusore w’imyaka 21 witwa Jiscar yakingiranye nyina mu nzu maze aramunigagura kugeza abuze ubuzima – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ku Gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu mu Karere ka Kicukiro Umurenge wa Kanombe Akagari ka Karama ahatujwe Abaturage bavuye Kangondo umwana wo mu kigero cy'imyaka 21 witwa Jiscar yishe Nyina bigacyekwa ko ari ibiyobyabwenge byabimuteye.

    Iri nsanganya ryabaye ahagana saa Kumi n'ebyiri aho umukecuru yavuye gucuruza agiye kuruhuka asanga mu rugo umuhungu we aba aramukingiranye.

    Mubaganiriye na Igikanews dukesha iyi nkuru batubwiye ko ubwo uwo musore yatangiraga kumukibita uwo mukecuru yagerageje guhamagara umuhungu we wundi witwa Gaspard nawe ntiyaboneka aho hafi nawe ahita yiyambaza abaturanyi ngo bamutabare.

    Bakomeje bavuga ko abaturanyi bahise bihutira gutabara basanga uwo musore yafunze ashaka guca mu idirishya ngo atoroke bahita biyambaza inzego z'umutekano.

    Bivugwa ko uyu mukecuru yarasanzwe abanye n'abana be babiri neza.

    Uyu mukecuru yarasanzwe acururiza mu isoko ry'ikitegererezo riri ahazwi nko Kiri 'Wambonye' akora ubucuruzi bw'ubushera.

    Abageze mbere bavuze ko bigara ko yaba yamukubise ikintu mu mutwe agahita amuniga agapfa

    Umunyamakuru wageze ahabereye ayo marorerwa yasanze urwego Rw'ubugenzacyaha rwahageze ruhita Ruta muri yombi uwo musore n'umurambo ujyanwa kubitaro kugirango ukorerwe isuzuma.

    Uwaduhaye amakuru yatubwiye ko mubusanzwe uyu mubyeyi mubusanzwe nta kibazo bari bazi bari bafitanye uretse ko uwo musore yarasanzwe arangwaho ibikorwa by'urugimo.

    Source : https://yegob.rw/kicukiro-umusore-wimyaka-21-witwa-jiscar-yakingiranye-nyina-mu-nzu-maze-aramunigagura-kugeza-abuze-ubuzima/

  • Perezida wa Kiyovu Sports yashinje abanyamakuru kwishyurwa ngo bavuge iyi kipe nabi #rwanda #RwOT

    Perezida wa Kiyovu Sports, Ndorimana Jean François Regis [General] yavuze ko hari abanyamakuru bishyurwa ngo bavuge iyi kipe nabi ko harimo byacitse.

    Ni nyuma y’uko hamaze iminsi inkuru mu itangazamakuru ko iyi kipe imaze amezi 3 idahemba ndetse ko hari n’abakinnyi bivumbuye.

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 2 Ukuboza 2023 ni bwo haramutse inkuru ko Kiyovu Sports yishyuye abandi bakinnyi ariko ntiyishyura Seif na Mugunga Yves bakaba bari banze kujya mu mwiherero.

    Amakuru ISIMBI yamenye ni uko baganirijwe bakemera kujya mu mwiherero no gukina umukino wa APR FC bari bavuze ko badakina badahembwe, baje gukina ndetse banganya 1-1.

    Nyuma y’uyu mukino, General yavuze ko ibyavuzwe byose mu itangazamakuru atari byo kuko ahubwo hari abanyamakuru bishyurwa ngo bavuge Kiyovu Sports nabi.

    Ati “ikipe se ikina gutya ifite ikihe kibazo, ni amagambo ko n’ababyihishe inyuma tubazi ariko nta byacitse nta gikuba kiri muri Kiyovu Sports.”

    “Ababikora ni benshi, abo duhanganiye igikombe ni benshi, abaduteza itangazamakuru namwe murabazi ntihari ababaha amafaranga ngo mutuvuge se? Abayabaha bakomeze bayabahe, nk’iyo muvuga ngo Kiyovu imaze amezi 3 idahembwa, muzanyumvishe ijwi ry’umukinnyi wa Kiyovu Sports avuga icyo kintu.”

    Yavuze ko kandi impamvu Niyonzima Olivier Seif na Mugunga Yves batajyanye n’abandi mu mwiherero bari basabye uruhushya kubera impamvu z’umuryango bavuga ko bajyayo mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu kandi babikoze.

    Yavuze ko kandi ibi byose bituruka mu batishimiye ko habayeho impinduka mu buyobozi bwa Kiyovu Sports.

    Ati “urabona guhinduka k’ubuyobozi muri Kiyovu Sports byaratunguranye, ndetse benshi ntibatekerezaga ko byashoboka ariko hahindutse byinshi muri Kiyovu, ntekereza ko ari bamwe mu babyihishe inyuma.”

    Yongeye kuvuga ko nta mukinnyi n’umwe uri hejuru ya Kiyovu Sports.

    Ati “Kiyovu Sports ni ikipe nini nta mukinnyi wakwifata ngo yigire uko ashaka, uretse n’umukinnyi nanjye ntacyo ndicyo ku buryo nakwikomanga ku gatuza, Kiyovu Sports ni ikipe yo kubahwa n’abayikinamo bagomba kuyubaha.”

    Kiyovu Sports nyuma yo kunganya na APR FC iri ku mwanya wa 6 n’amanota 17 inganya na Amagaju ya 5, Musanze FC ya 4 ifite 23 inganya na Rayon Sports ya 3, Police FC ya kabiri ifite 25 mu gihe APR FC ya mbere ifite 26.

    General yavuze ko hari abanyamakuru bishyurwa ngo bavuge Kiyovu Sports nabi

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/perezida-wa-kiyovu-sports-yashinje-abanyamakuru-kwishyurwa-ngo-bavuge-iyi-kipe-nabi