Blog

  • Uwayezu Jean Fidèle yasubije abavuga ko yaje muri Rayon Sports akurikiye udufaranga twayo ndetse n’indonke binyuze muri ‘Betting’ – YEGOB #rwanda #RwOT

    Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidèle, yavuze ko ikimuraje ishinga n'abo bakorana ari ukubaka ahazaza h'iyi kipe.

    Yongeye kandi gushimangira ko batayizanywemo no gushaka indonke binyuze muri 'betting' no kwiba amafaranga yayo.

    Uwayezu yagize ati 'Ntabwo twaje muri Rayon Sports muri 'betting' cyangwa kwiba udufaranga no gushaka icyubahiro. Ahubwo ni ugushaka uko ikipe ibaho kandi ikomeye, itsinda igahesha ishema igihugu.'

    Source : https://yegob.rw/uwayezu-jean-fidele-yasubije-abavuga-ko-yaje-muri-rayon-sports-akurikiye-udufaranga-twayo-ndetse-nindonke-binyuze-muri-betting/

  • Impamvu aba Kapiteni bo mu Bwongereza bambaye… – #rwanda #RwOT

    Ku wa Gatandatu n’ejo ku Cyumweru ni bwo mu gihugu cy’u Bwongereza hakinwaga imikino yo ku munsi wa 14 wa Premier League. Uramutse wararebye neza iyi mikino, ba kapiteni b’amakipe yose uko ari 20 bari bambaye igitambaro (Armband) iri mu mabara aranga abatinganyi, ibintu bitari bimenyerewe cyane.

    Ibi ntabwo ari ubwa mbere bibaye ariko impamvu byabaye kuri uyu munsi ni uko mu gihugu cy’u Bwongereza hizihizwaga imyaka 10 ishize batangiye gukora ubukangurambaga bushyigikira abaryamana bahuje ibitsina bakaba bari bafite insaganyamatsiko igira iti “Hatana kugira ngo ukomeze”.

    Richard Masters uyobora Premier League yavuze ko biyemeje gukora ibi kugira ngo bashyireho ukwishyira ukwizana kuri buri umwe no kudashyigikira ivangura iryo ari ryo ryose.

    Yagize ati: “Mu mwaka wose Premier League n’amakipe yayo bakora imirimo itandukanye kugira ngo dushyireho uburinganire, ubudasa no kwishyira hamwe mu byo dukora byose.

    “Habayeho iterambere ritandukanye kugira ngo umupira w’amaguru urusheho kuba mwiza ku baba mu muryango wa LGBTQ+ kuva ubukangurambaga bwo guharanira uburenganzira bwabo bwatangira mu myaka icumi ishize”.  

    “Twiyemeje gukomeza uyu muvuduko kugira ngo tumenye neza ko umupira w’amaguru wakira buri wese kandi twohereza ubutumwa busobanutse neza ko ivangura iryo ari ryo ryose ritazihanganirwa.”

    Usibye kuba ba Kapiteni bari bambaye ibitambaro birimo amabara aranga abaryamana bahuje ibitsina kandi no muri Sitade hari harimo ubutumwa bujyanye nabyo. Biteganyijwe ko ibi bikorwa bizakomeza kugeza ku mikino izakinwa taliki 07 z’uku kwezi.

    Kapiteni was Arsenal, Martin Odegaard wari wambaye igitambaro kirimo amabara aranga abaryamana bahuje ibitsina

    No kuri kapiteni wa Chelsea, Gallagher byari uko

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/137205/impamvu-aba-kapiteni-bo-mu-bwongereza-bambaye-ibitambaro-birimo-amabara-yibendera-ryabatin-137205.html

  • Harimo itike igura ibihumbi 130Frw! Bruce Mel… – #rwanda #RwOT

    Ku wa 22 Ugushyingo 2023, ni bwo uyu muhanzi wakuriye i Kanombe yanditse amateka avuguruye mu muziki we, aririmbira 'bwa mbere' muri Amerika.

    Ni nyuma y'uko afashijwe na Shaggy kuririmba mu bitaramo ngaruka mwaka 'iHeart Radio Jangle Ball' bifasha Abanyarwanda n'abandi gusoza neza umwaka.

    Uyu muhanzi ari kwitegura kugaruka mu Rwanda, aho agomba guhurira ku rubyiniro na Kendrick Lamar mu gitaramo 'Move Afrika Rwanda' kizaba ku wa Gatatu tariki 6 Ukuboza 2023 muri BK Arena.

    Mbere yo kugaruka i Kigali, yatangaje ko tariki 30 Ukuboza 2023 azakorera igitaramo cye bwite muri Leta ya Maine mu Mujyi wa Portland.

    Ni igitaramo azakora nyuma yo gutumirwa na kompanyi ya Innox Entertainment LLC isanzwe ifasha abahanzi Nyarwanda gukorera ibitaramo muri kiriya gihugu.

    Ku rubuga rwo gucururizaho amatike rwa Eventbrite.com, bagaragaza ko amatike yo kwinjira muri iki gitaramo ari hagati y'amadorali 60 n'amadorali 100.

    Amatike y'amadorali azarangira gucuruzwa tariki 29 Ukuboza 2023. Ariko ku rubuga bagaragaza ko muri rusange wishyura amadorali 65.87 [Ni ukuvuga 82,059.59 Frw].

    Amatike ya VIP y'amadorali 100 azarangira gucuruzwa tariki 30 Ukuboza 2023, ariko ku rubuga bagaragaza ko ari ukwishyura amadorali 108.55 [Ni ukuvuga 135,229.53 Frw].

    Hari n'amatike y'amadorali 70 wongeyeho 6.54 bikaba amadorali 76.54 [Ni ukuvuga 842,820.68 Frw] ariko yo azatangira gucuruzwa tariki 30 Ukuboza 2023.

    Afite ishimwe ku mutima:

    Mu butumwa bwo kuri Instagram, Bruce Melodie yavuze ko yakuriye i Kanombe nk’abandi bana, ariko ko atigeze atekereza ko azagera ku ntera y’urugendo rw’ubuzima agezeho muri iki gihe.

    Yavuze ko nk’abandi bose biyumvamo impano, yagiye agerageza amahirwe anyuranye kugira ngo abashe kwinjira, kandi igihe cyarageze inzozi ziba impamo.

    Avuga ko nyuma y’ibihe byiza n’imiraba, imirimo yakoze yatangiye kubyara inyungu. Yabwiye abahanzi bakiri bato batangiye urugendo nk’urwo yanyuzemo kudacika intege, no gukurikira inzozi zabo, kandi bakanoza neza ibyo bashaka guha abantu.

    Mu butumwa bwe yashimye Perezida Kagame ku bw’intambwea amaze guteresha u Rwanda, avuga ko nk’umunyarwanda biteye ishema kubona aho ugeze hose ukavuga ko uri umunyarwanda wakwiranywa ubwuzu kandi ukishimirwa.

    Kandi avuga ko buri wese wumvise u Rwanda agaragaza inyota yo gushaka kumenya byinshi ku Rwanda.

    Uyu munyamuziki yashimye cyane abafana be, itangazamakuru, abagira uruhare mu kumenyekanisha ibihangano n’abandi bose batumye aba uwo ariwe muri iki gihe. Yanashimye kandi Shaggy wamuciriye inzira. Ati “Nzahora mbashimira.”

    Kanda hano ubashe kugura itike yo kwinjira mu gitaramo cya Bruce Melodie 

    Bruce Melodie yatangaje ko tariki 30 Ukuboza 2023 azataramira muri Maine


    Ni ubwa mbere Bruce Melodie agiye gukorera igitaramo cye bwite muri Amerika


    Bruce avuga ko afite ishimwe rikomeye kuri Shaggy wamufashije kuririmbira muri Amerika


    Bruce Melodie yashimye Perezida Kagame ku bw'intambwe amaze guteresha u Rwanda

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/137215/harimo-itike-igura-ibihumbi-130frw-bruce-melodie-agiye-gukorera-igitaramo-cye-muri-amerika-137215.html

  • Bamwe bahiye abandi batahana ipinda! Iwacu Co… – #rwanda #RwOT

    Ijoro ryo kuri iki Cyumweru tariki 03 Ukuboza 2023, ryari ijoro ridasanzwe ku bakunzi b'urwenya i Kigali. Abanyarwenya batandukanye, barimo abamaze kwandika izina n'abakizamuka ndetse n'abaririmbyi bafashije abanya-Kigali gutangira neza Ukuboza, binyuze mu isekarusange rya 'Iwacu Comedy Show' ryabaga ku nshuro yaryo ya kane.

    Isaha yari iteganijwe iki gitaramo cyagombaga gutangiriraho, yageze salle yambaye ubusa, ariko uko amasaha yagendaga yicuma , abantu bagendaga bahagera.

    Ku isaha y'i Saa Kumi n'Ebyiri z'umugoroba, nibwo igitaramo  nyirizina cyasaga nk'igitangiye, aho ku ikubitiro hakiriwe umusore uririmba 'Karaoke,' maze akaririmba indirimbo zinyuranye z'abahanzi b'abanyamahanga, kugeza ubwo avuye ku rubyiniro bikagorana kumukomera amashyi.

    Nyuma ye, hakurikiyeho umunyarwenya ukizamuka witwa Iradukanda, maze amara iminota mike ku rubyiniro. Haje kwakirwa umunyarwenya wo muri Gen Z Comedy uzwi nka No Stress Deo. Uyu, yasekeje abantu yifashishije inzenya zitandukanye, akurikirwa n'uwitwa Isaka. Abo banyarwenya bose babanje ku rubyiniro ntibabashije gusetsa abari bateraniye aho ku kigero gikwiye, kuko nk'uko byagaragara abantu bari bakonje ubona guseka bigoye cyane.

    Umunyarwenya Clapton Kibonke wanafatanije na Zuby Comedy kuyobora iki gitaramo, yaje ku rubyiniro mu cyiciro cya kabiri asetsa abari aho imbavu zenda kuvamo, aho yibasiriye cyane abishyuye benshi bari bicaye ku meza yaguzwe 200,000 Frw.

    Mu nzenya Clapton yifashishije, harimo ukuntu yariye amafaranga itsinda rya 'Bigomba Guhinduka' rigizwe n'abanyarwenya babiri; Etienne na Japhet none ubu bakaba basa n'abatandukanye.

    Clapton kandi nawe ubwe yagiye yitangaho urugero mu rwego rwo gusetsa abantu, avuga ukuntu hari ibintu byinshi birimo gutanga amaraso no guterura ibiremereye kubera ibiro bye bicye.

    Hari aho yagize ati 'Ibaze umugabo ufite umugore n'abana babiri ariko urwana no kugeza ibiro 50! Nubwo ntatanga amaraso kuko nanjye ntayo ngira, ariko kwa muganga ntibashobora kubura umutsi kuko imitsi yanjye ihora ireze.'

    Amaze gutembagaza abari aho, Clapton yahise yakira umuramyi Soma Fred waririmbye indirimbo aherutse gukorana na Bosco Nshuti bise 'Ndamushima.' Fred akiri ku rubyiniro, yasabye imbaga yari iteraniye aho gukunda abahanzi b'indirimbo zihimbaza Imana kimwe n'uko bakunda abanyarwenya ndetse n'abandi bahanzi baririmba indirimbo zisanzwe.

    Clapton yagarutse gusetsa abantu ari nako akomeza kuzenguruka mu byamamare n'abaterankunga bari aho, aho yagendaga abasaba guhaguruka bagasuhuza abari aho.

    Nyuma, haje kwakirwa umunyarwenya wamenyekanye nka Isekere Nawe, maze atangira yibasira Dj kuko yamusabye igisirimba akabanza kukibura. Aho igisirimba kibonekeye, uyu munyarwenya yahagurukije umwe mu baterankunga bari bicaye imbere maze aramusirimbisha karahava.

    Isekere Nawe yakurikiwe n'umunyarwenya mugufi witwa Abijuru Lucien waturutse i Nyaruguru, atera urwenya maze abantu baramwishimira, aza kuvuga ko urwenya agezeho rusaba ko aba afite inote ya bitanu. Ati: 'Ntawe ufite inoti ya bibiri cyangwa bitanu ngo mbereke utwo nikorera?'

    Ubwo abarimo Fally Merci n'abandi bose bagiye bamuha amafaranga, nawe agakomeza avuga ko byaba byiza izo noti zikomeje kwiyongera.

    Lucien yakurikiwe na Kandera wamenyekanye muri filime y'uruhererekane itambuka kuri RTV yitwa 'Indoto Series,' maze akora uko ashoboye ngo asetse abantu ariko biranga burundu, birangiye asabye ko bazimya amatara maze abari aho bose bagacana amatoroshi ya telefone zabo kugira ngo yifatire ifoto.

    Mu bandi ikibuga cyanyerereyeho, harimo umunyarwenya Makanika, waje yambaye imyambaro y'abasaza asanzwe amenyerewemo akagerageza gukora uko ashoboye kose akanabyina ariko ntihagire useka.

    Mitsutsu wari utegerezanijwe amatsiko yageze ku rubyiniro abantu bose barahaguruka bamwakirana amashyi menshi cyane, maze aseruka mu myambaro ye yasinze nk'uko bisanzwe, aserukana na bamwe mu bakini asanzwe yifashisha muri 'Comedy' asanzwe atambutsa kuri Youtube maze basetsa abantu karahava.

    Nyuma ya Mitsutsu hajeho umunyarwenya akaba n'umunyamakuru,Taikuni Ndahiro, wasekeje abantu yibasira abanyamakuru byumwihariko abakora mu gisata cy'imikino, yigana ukuntu batereta mu njyana yo kwamamaza umupira n'uko bakora ibindi bintu byose muri iyo njyana maze abantu baraseka imbavu zenda gutakara.

    Taikuni kandi yifashishije Bamenya wari ukihagera ako kanya, amubaza ibibazo nk'umuntu ukora akazi ko kwakira no kwita ku mirambo mu bitaro.

    Samu, umwe mu bagize Zubby Comedy yinjiye maze yakiranwa urugwiro rwinshi, cyane ko yinjiye no mu buryo budasanzwe ateruwe na 'Bouncer' yanibasiye amusaba kumukorera buri kimwe kuko ngo yamwishyuye aye.

    Uyu munyarwenya yaje afatanya na Clapton batera urwenya umwanya munini, bibasira abantu bitewe n'imyanya bari bicayemo bijyanye n'ayo bishyuye, bahagurutsa abantu, abari aho bose ntihagira usigara adasetse.

    Baje kwakira Isekere Nawe (Mushumba) ku rubyiniro, maze aza mu isura y'umushumba yitwaje n'ibitabo ndetse n'agatuti, asoma ijambo ry'Imana risekeje maze ahamya ko ijambo 'kurya abana' atari iry'ubu.

    Uyu musore umenyerewe ku ijambo 'Noneho' risetsa abantu bitewe n'uburyo arivugamo, yasekeje abantu we yiturije maze va ku rubyiniro ashimishije abantu, maze bose bamuherekeresha amashyi.

    Seth wo muri Zubby Comedy niwe wakurikiyeho maze asetsa abari aho yifashishije Papa we, wigeze kwitabira igitaramo cye maze akamuvangira bitewe n'uko yamuvugagaho ibintu bitari byiza kandi ahibereye.

    Abanyarwenya bakomeye, Dr Nsabi na Killer Man nibo basoje iri sekarusange, aho bakinnye urwenya rugaragaza ukuntu Nsabi yatuburiye umusirikare (Killerman) aje kumwivuzaho imvune, maze yamara kumutera ubwoba bikarangira ahakanye ko atari umuganga ahubwo ari 'Umuvumvu.'

    Iki  gitaramo  cyarangiye ahagana saa Tanu z'ijoro, maze abantu bacyitabiriye biganjemo ibyamamare byaturutse mu ngeri zose batahana ibyishimo bidasanzwe.

    Clapton Kibonke niwe wari MC

    Nguko uko Mitsutsu yaserutse ku rubyiniro

    Yaserukanye n’abakinnyi be

    Taikuni ku rubyiniro



    Samu wo muri Zubby Comedy yaserutse atyo

    Ba MC bo muri Iwacu Comedy Show

    Isekere Nawe waserutse gishumba

    Dr Nsabi na Killerman bapfundikiye igitaramo

    Kanda hano urebe amafoto yose yaranze isekarusange rya ”Iwacu Comedy Show Edition 4”

    AMAFOTO: Freddy RWIGEMA – InyaRwanda

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/137214/bamwe-bahiye-abandi-batahana-ipinda-iwacu-comedy-show-yasize-umugani-amafoto-137214.html

  • Umukozi w'Imana Pastor Munene Sue yasobanuye impamvu ikomeye ababyeyi badakwiriye kujya basoma abana babo #rwanda #RwOT

    Pastor Munene Sue yasobanuye impamvu ikomeye ababyeyi badakwiriye kujya basoma abana babo cyangwa ngo ba bakore kumyanya y'ibanga

     

    Umukozi w'Imana Sue Munene wamamariye ku ijambo 'Twa Twa', bakanarimwitirira, yatangaje ingaruka zikomeye ziva mu kuba ababyeyi basoma abana babo cyangwa bakabakora ku myanya y'ibanga.

     

    Mu kiganiro cyatambukijwe kuri Tik Tok n'uwitwa, Emma The Great Pioneer, uyu mubyeyi yatangaje impamvu zikomeye zikwiriye gufasha ababyeyi kumva ko atari byiza gusoma abana babo by'umwihariko ku munwa [Lips].

     

    Uyu mubyeyi akaba umukozi w'Imana [Pastor], yanagaragaje ko nta mpamvu y'uko umubyeyi akwiriye gukora ku myanya y'ibanga y'umwana we, agakora ku munwa , ndetse n'ahandi mu buryo buhoraho.

     

    Twa Twa, yasobanuye ko uku gukora ku myanya y'ibanga y'umwana, ku musoma, n'ibindi , ngo biha umwana amakuru atariyo kubyerekeye imibonano mpuzabitsina ndetse bikanereka umwana ko nta mupaka ubaho w'aho kwirinda ku wariwe wese.

     

    Sue, yemeza ko mu gihe umwana amaze kumenyera gukorerwaho ibyo bikorwa n'abo murigo iwago [Nyina , umukozi n'abandi], bishobora gutuma yemera ko n'abandi bantu bo hanze bamukoraho kuko ngo nta gitangira cyangwa ikibi aba abibonamo.

     

    Yagize ati:'Nagiye mbona ababyeyi basoma abakobwa / abahungu babo.Ntabwo ari byo, kuko uko ugenda ubikora , igihe kiragera wamukoraho akifuza ko umusoma.Haba wowe cyangwa n'abandi bagabo cyangwa abagore baza babasanga.Ikindi gice cy'ibanga kubana ni amabere'.

     

    Yavuze ko amabere y'umwana n'indi myanya ye y'ibanga ari ibice bidakwiriye gukorwaho kuko byangiza imitekerereze y'umwana kuri we no kubo bahura.

     

    Munene avuga ko abana n'abakobwa bagira ahantu 7 ho kwitondera, mu gihe abahungu ari 6 , asaba ababyeyi kubaha aha hantu ndetse no kwirinda kuhakinisha uko bishakiye.

     

    Ati:' Waba uri umugore cyangwa umugabo, irinde kuhakora uko wiboneye.Ibukako ari ibice by'ibanga , umugore cyangwa umugabo atemerewe gukora ho'.

    Pastor Sue Munene, yingingiye ababyeyi gukomeza kujya birinda kwigisha abana babo ibyerekeye imibonano mpuzabitsina babizi cyangwa batabizi ahubwo bakajya babigisha uko bakwirinda uwabakinisha by'umwihariko ashaka gukora kumyanya yabo y'ibanga.

     

    Ubusanzwe biba byiza iyo umubyeyi w'umugabo afashe abana b'abakobwa akabigisha ndetse n'umubyeyi w'umugore akigisha abahungu uko barinda imibiri yabo.Ibi bizatuma abana bakura baziko imibiri yabi badakwiriye kuyifata uko biboneye.

    The post Umukozi w'Imana Pastor Munene Sue yasobanuye impamvu ikomeye ababyeyi badakwiriye kujya basoma abana babo appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/umukozi-wimana-pastor-munene-sue-yasobanuye-impamvu-ikomeye-ababyeyi-badakwiriye-kujya-basoma-abana-babo/

  • Kano Kanya ! Kurikira umuhango wo gutangaza amanota y'abanyeshuri ku mugaragaro #rwanda #RwOT

    Ku munsi w'ejo nibwo Minisiteri y'Uburezi mu Rwanda yari yatangaje ko amanota y'abanyeshuri basoje amashuri yisumbuye arajya hanze uyu munsi tariki ya 04 Ukuboza 2023.

    Mu itangaza bashyize hanze bagize bati:'Minisiteri y'Uburezi iramenyesha Abaturarwanda bose ko ejo ku wa mbere tariki ya 04 Ukuboza 2023 saa saba z'amanywa, hazatangazwa amanota y'ibizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye, umwaka w'amashuri wa 2022-2023. @NESA_Rwanda'.

    KANDA HANO UREBE AMANOTA

     

    MINEDUC ibararikiye gukurikira umuhango wo gutangaza amanota y’ibizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye umwaka wa 2022/2023, uyu munsi guhera saa saba ku murongo wa Youtube channel ukurikira: https://t.co/hDJ4ipCYVW

    — Ministry of Education | Rwanda (@Rwanda_Edu) December 4, 2023

    Minisiteri y'Uburezi iramenyesha Abaturarwanda bose ko ejo ku wa mbere tariki ya 04 Ukuboza 2023 saa saba z’amanywa, hazatangazwa amanota y’ibizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye, umwaka w’amashuri wa 2022-2023.@NESA_Rwanda

    — Ministry of Education | Rwanda (@Rwanda_Edu) December 3, 2023

    Kuri uyu munsi rero tariki ya 04 Ukuboza 2023 nibwo yashyizwe hanze.Kurikira umuhango wo kuyatangaza

     

    The post Kano Kanya ! Kurikira umuhango wo gutangaza amanota y'abanyeshuri ku mugaragaro appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/kano-kanya-kurikira-umuhango-wo-gutangaza-amanota-yabanyeshuri-ku-mugaragaro/

  • Rayon Sports yamaze kumurika umugati wayo ‘Gikundiro Bread’ ihita itangaza n’igiciro cyawo – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Mbere, ku biro bya Rayon Sports, iyi kipe yamuritse ku mugaragaro umugati wa Rayon Sports wiswe 'Gikundiro Bread'.

    Ni umugati uri mu bwoko burindwi butandukanye, aho uwa make uzagura 1000 Frw, mu gihe uwa menshi ari 2000 Frw.

    Umunyamabanga wa Rayon Sports, Namenye Patrick yasobanuye uko Gikundiro Bread uzagera ku isoko.

    Ati 'Umuntu wese usanzwe ukora ibijyanye n'imigati atwegere kuko birafunguye guhera ku wa Kabiri, tariki 5 Ukuboza 2023. Turahera muri Kigali ariko intego ni ukuzagera mu gihugu hose.'

    #RayonSport mu gikorwa n'Abanyamakuru nonaha, cyo Kumurika ku mugaragaro umugati wa Rayon Sports wiswe '#GikundiroBread, bikaba buri kubera ku biro bya Rayon Sports. pic.twitter.com/oZeoMs47pX

    — UKWELITIMES (@ukwelitimes) December 4, 2023

    Source : https://yegob.rw/rayon-sports-yamaze-kumurika-umugati-wayo-gikundiro-bread-ihita-itangaza-nigiciro-cyawo/

  • The Ben yashyize hanze ifoto ya mbere yatunze ya Pamela benshi barumirwa bitewe ni uko isa [IFOTO] – YEGOB #rwanda #RwOT

    The Ben yashyize hanze ifoto ya mbere yatunze ya Pamela benshi barabya indimi

    The Ben umaze gukundwa cyane mu muziki nyarwanda ndetse urimo no kuvugwa cyane kugeza ubu yashyize hanze ifoto yatunze bwa mbere ya Miss Uwicyeza Pamela bitegura kurushinga.

    Ni ifoto ya kera ya Pamela yashyize ahagaragara kuri uyu wa mbere mu gitondo avuga ko ari yo foto yatunze bwa mbere y'uyu mukobwa.

    The Ben na Miss Uwicyeza Pamella bagiye kubana bahuriye mu gihugu cya Kenya mu mujyi wa Nairobi nkuko The Ben yabyitangarije mu minsi ishize.

    Source : https://yegob.rw/the-ben-yashyize-hanze-ifoto-ya-mbere-yatunze-ya-pamela-benshi-barumirwa-bitewe-ni-uko-isa-ifoto/

  • Banamwana Camarade ari gusaba AS Kigali nibur… – #rwanda #RwOT

    Banamwana Camarade umwe mu batoza bazwiho kwigirira icyizere, mu buryo butebya, yaraye asabye bamwe mu bayobozi ba AS Kigali ko bamuha ikipe mu mikino 3 isigaye ngo imikino ibanza ya shampiyona irangire, ubundi atayitsinda ntibamuhe akazi.

    Ubwo AS Kigali yakinaga na Mukura Victory Sports mu mukino w’umunsi wa 12 wa shampiyona, uyu mutoza Banamwana Camarade yari yicaye mu ntebe z’icyubahiro, aho abayobozi ba AS Kigali na Mukura Victory Sports bari bicaye.

    Ubwo umukino wari ugeze kure ukinwa, Banamwana Camarade yahagurutse avuga mu ijwi ritebya agira ati: “Mbabarira umpe iyi kipe ya AS Kigali muri iyi mikino 3 ya shampiyona isigaye, nintayitsinda ntimuzampe akazi, ndetse ntimuzagire n’icyo mungenera.” Aya magambo Banamwana Camarade yakunze kuyasubiramo kandi ubona yifitiye icyizere.

    Banamwana icyo ashaka n’uko ubuyobozi bwa AS Kigali bwamuha ikipe ubundi akerekana icyo ashoboye 

    Banamwana Camarade uherutse kubona ibyangombwa byuzuye byo gutoza muri shampiyona y’icyiciro cya mbere, ni umwe mu batoza bakomeye mu Rwanda basigaye badafite ikipe, ndetse kuri ubu akaba yiteguye gukora akazi by’umwihariko mu makipe ari gutakaza abatoza muri iyi minsi.

    Ikipe ya AS Kigali iherutse gutandukana n’umutoza Casa Mbungo André ndetse ihita yimika Mbarushimana Shaban waraye anganyije na Mukura Victory Sports igitego 1-1.

    AS Kigali isigaje umukino wa Etincelles FC, Rayon Sports na Muhazi United, muri iyo mikino izakira Rayon Sports gusa

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/137210/banamwana-camarade-ari-gusaba-as-kigali-nibura-imikino-3-137210.html

  • Imihigo ya Massamba na Gahongayire bagizwe ba… – #rwanda #RwOT

    Byatangajwe kuri iki Cyumweru tariki 3 Ukuboza 2023, ni nyuma y'ibitaramo Massamba Intore aherutse kuririmbamo mu gihugu cya Canada byahuje urubyiruko rureranga ibihumbi 2000, na Aline Gahongayire witegura gutaramira muri Leta Zunze Ubumwe z'Abarabu i Dubai

    Muri Gicurasi 2023, nibwo iriya gahunda yamurikiwe mu Rwanda mu muhango wabereye muri Galaxy Hotel mu Kiyovu mu Mujyi wa Kigali.

    Icyo gihe, mu bari bitabiriye ikiganiro harimo na Massamba Intore wagarutse ku rugendo rwe rw'umuziki no kugira uruhare mu kumenyekanisha u Rwanda.

    Mu kiganiro na InyaRwanda, Massamba yavuze ko yishimiye inshingano yahawe zo kuba 'Brand Ambassadors' wa ‘Rwanda Protect My Brand’, kandi yiteguye gukora ibishoboka agakomeza urugendo rwo kumenyekanisha u Rwanda ku rwego Mpuzamahanga.

    Yavuze ati 'Kuruvuga ibigwi, kururata, kurukundisha abataruzi, kurusura (Visit Rwanda) ni bimwe mu by'ingenzi ngomba gukorera urwambyaye, ngobyi ihetse benshi.'

    Umuhanzikazi Aline Gahongayire w'indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, yabwiye InyaRwanda ko yishimiye izi nshingano yawe, kandi avuga ko ari inshingano ya buri munyarwanda wese kumenyekanisha u Rwanda.

    Yavuze ati 'Gusigasira ibyo twagezeho ni inshingano za buri munyarwanda wese. Kwimakaza umuco n'umurage mwiza.'

    Yakomeje ati 'Kuba natoranijwe mu kumenyekanisha u Rwanda mu mahanga, ni iby'agaciro gakomeye, kandi ni amata abyaye amavuta mu mbaraga zanjye zose nzabikora.'

    Uyu muhanzikazi wamamaye mu ndirimbo zirimo 'Ndanyuzwe', avuga ko hamwe n'Imana 'u Rwanda ruzakomeza kuba umugisha, umutima wa Afurika, bahita mu Rwanda.'

    Umuyobozi wa Gahunda ya 'Rwanda My Home Country Project the Brand', Nsengiyumva Rutsobe aherutse kuvuga ko batangije iyi gahunda bashingiye ku kuba bafite amakuru y'ukuri ku gihugu cyabo atandukanye kure n'afitwe n'abapfobya bagahakana ibyo u Rwanda rumaze kugeraho.

    Ati 'Iyi gahunda rero icya mbere dufite ibimenyetso, dufite isoko, dufite amakuru yizewe abandi bapfobya cyangwa babeshya badafite. Uwo ni wo mwihariko wa mbere dufite amakuru.'

    Yavuze ko imyaka 29 ishize u Rwanda rwibohoye 'ntawe utabona aho mu by'ukuri twavuye'.

    Asobanura ko uyu muryango bashinze uje wunganira ibindi bikorwa bisanzwe bikorwa mu Rwanda, kandi ugamije 'gucengeza amatwara yo gukunda igihugu'.

    Ni umuryango avuga ko uzatuma buri wese yiyumvamo kubaka u Rwanda, ntawe utegereje inyungu zindi ku ruhande.

    Iyi gahunda 'u Rwanda igihugu cyanjye' izagira uruhare cyane mu kumenyekanisha amakuru nyayo ku Rwanda yaba abatayazi n'abayagoreka.

    Innocent Habumugisha, yavukiye akurira muri Zambia, ariko yabaye muri Congo, Tanzania, Zimbabwe, Netherland n'ahandi, ni umwe mu babarizwa muri uyu muryango.

    Avuga ko uyu muryango uzafasha mu guhangana n'abagoreka amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Ati 'Uyu muryango wagiyeho kugira ngo duhangane n'abatuka abayobozi turebere.'

    Uyu mugabo yanavuze ko uyu muryango uzafasha gushyiraho 'task force' izaba iri mu gihugu hose zizifashishwa mu gukusanya amakuru ari mu bantu batandukanye 'mu rwego rwo kurengera ibimaze kugerwaho'. 

    Massamba avuga ko azakomeza kwifashisha inganzo ye mu kumenyekanisha u Rwanda mu mahanga


    Massamba aherutse gutanga ibyishimo ubwo yaririmbiraga urubyiruko rw'Abanyarwanda muri Canada


    Gahongayire yavuze ko ari inshingano za buri munyarwanda kuvuga neza u Rwanda


    Gahongayire asobanura ko yishimiye inshingano yahawe, kandi azakoresha inzira zinyuranye mu kuvuga neza u Rwanda

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/137209/imihigo-ya-massamba-na-gahongayire-bagizwe-ba-ambasaderi-mu-kumenyekanisha-u-rwanda-137209.html