Blog

  • APR FC yigirijweho nkana n’ikipe ya Gasogi United – YEGOB #rwanda #RwOT

    APR FC yigirijweho nkana n'ikipe ya Gasogi United.

    Mu mukino waberaga kuri Kigali Pele Stadium wahuzaga ikipe ya APR FC n'ikipe ya Gasogi United urangiye amakipe yombi anganyije 0-0 bikaba bitumye APR FC ikomeza kuyobora urutonde rw'agateganyo rwa shampiyona y'u Rwanda aho inganya amanota n'ikipe ya Musanze FC mu gihe Police FC yatsinzwe 4-2 na Bugesera FC iri ku mwanya wa gatatu.

    Source : https://yegob.rw/apr-fc-yigirijweho-nkana-nikipe-ya-gasogi-united/

  • “Adil wacu! Adil wacu! Adil wacu!”! Abafana ba APR FC barakaye ku rwego rwohejuru – YEGOB #rwanda #RwOT

    Nyuma y'umukino APR FC yanganyijemo na Gasogi United, abafana b'iyi kipe bagaragaje kutishimira umutoza w'iyi kipe, Umufaransa Thierry Froger.

    Wari umukino w'umunsi wa 12 wa shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w'imikino wa 2023-24 wabereye kuri Kigali Pelé Stadium kuri uyu wa Kabiri aho amakipe yombi yanganyije ubusa ku busa.

    Nyuma y'uyu mukino abafana ba APR FC bagaragaje uburakari aho bagiye bagaragaza kutishimira bimwe mu byemezo by'umutoza.

    Aba bafana bagaragazaga kurakara, babanje kuririmba umutoza wahoze atoza iyi kipe, Adil Erradi Mohammed watandukanye n'iyi kipe nabi n'ubu bakaba bari mu nkiko aho yareze iyi kipe muri FIFA.

    Bati 'Adil wacu! Adil wacu! Adil wacu!' Ni nako banyuzagamo bakaririmba ko nta mutoza bafite. Bati 'Nta mutoza dufite, nta mutoza dufite, nta mutoza dufite!'

    Si ibi gusa kuko banaririmbaga abakinnyi b'iyi kipe bibaza impamvu badakina nk'umunya-Sudani Sharaf Eldin Shiboub ndetse n'umunya-Cameroun Salomon Banga Bindjeme.

    Bati 'Shiboub wacu, Shiboub wacu! Bindjeme wacu, Bindjeme wacu!'

    Kugeza ubu APR FC ni yo iyoboye urutonde rwa shampiyona n'amanota 27 irusha Musanze FC inota rimwe, ikarusha Police FC ya 3 amanota 2 ni mu gihe Rayon Sports ya 4 ifite 24.

    Source : https://yegob.rw/adil-wacu-adil-wacu-adil-wacu-abafana-ba-apr-fc-barakaye-ku-rwego-rwohejuru/

  • Manchester United yatangiye kwikoma bamwe mu… – #rwanda #RwOT

    Ibi byabaye mu kiganiro n’itangazamakuru cyo kuri uyu wa Kabiri gitegura umukino w’ ejo kuwa wa Gatatu iyi kipe ya Manchester United izaba yakiriyemo Chelsea ku munsi wa 15 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Bwongereza.

    Abanyamakuru bakorera ibinyamakuru bitandukanye bitabiriye bisanzwe ariko bamwe muribo babuzwa kwinjira ahagiye kubera ikiganiro n’itangazamakuru n’umutoza. 

    Ababujijwe harimo Kaveh Solekhol ukorera Sky Sports,Samuel Luckhurst ukorera Manchester Evening news , David McDonnell ukorera The Mirror na Rob Dawson wa ESPN. 

    Iri tegeko ry’uko batiniira ryatanzwe na Andrew Ward ushinzwe ibijyanye n’itangazamakuru mu ikipe ya Manchester United akaba yabikoze bitewe nuko aba banyamakuru baherukaga kwandika inkuru zivuga ko Erik Ten Hag yananiwe kugenzura abakinnyi be ndetse hakaba hari n’umwuka mubi mu bakinnyi muri rusange kandi ataribyo.

    Ibi biri kuba mu gihe iyi kipe y’amashitani atukura iri mu bihe bitari byiza kuko kugeza ubu iri kumwanya wa 7 n’amanota 24.

    Abanyamakuru bavuze ko umutoza wa Manchester United yananiwe kugenzura abakinnyi ndetse ko hari n’umwuka mubi hagati yabo none babujijwe kwitabira ikiganiro n’itangazamakuru

    Erik Ten Hag  utamerewe neza 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/137273/manchester-united-yatangiye-kwikoma-bamwe-mu-banyamakuru-bakomeye-137273.html

  • APR FC yaguye miswi na Gasogi United, amanota… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Kabiri nibwo imikino ya shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda yakomeje gukinwa. Nyuma yiyabaye saa kenda,saa kumi n’ebyiri ikipe ya APR FC yahise yakira Gasogi United kuri Kigali Pelé Stadium.

    Ikipe y’Ingabo z’igihugu yatangiye umukino iri hejuru cyane ndetse ku munota wa 5 gusa uwitwa Apam Bemol yahinduye umupira neza imbere y’izamu ariko uwitwa Victor Mbaoma ashyiraho umutwe unyura hejuru y’izamu kure.

    Abakinnyi ba APR FC bakomeje gukina neza ubona bayoboye umukino gusa ntibigire icyo bibyara. Ku wa 22 Gasogi United nayo yabonye uburyo buremereye aho myugariro wa APR FC yari akoze amakosa yitangira umupira ariko Malipangou ntiyagira icyo awumaza.

    Amakipe yombi yagiye kuruhuka habuze uwafungura amazamu. Mu gice cya Kabiri n’ubundi ikipe ya APR FC yaje ikomeza gusatira arinako rutahizamu wayo Victor Mbaoma abona amahirwe gusa ntayabyaze umusaruro.

    Umukino wakomeje gukinwa umupira uva ku izamu rimwe ujya ku rindi ndetse n’abatoza bo ku makipe yombi bakora impinduka mu kibuga bakuramo abakinnyi bamwe bashyiramo abandi ngo bashake uko babona ibitego ariko bikomeza kugorana.

    Amakipe yombi byarangiye anganyije 0-0 maze APR FC ikomeza kuyobora urutonde rwa shampiyona n’amanota 27 naho Gasogi United ijya ku mwanya wa 5 n’amanota 18.

    Ikipe ya Gasogi United yanganyije na APR FC 0-0

    Abakinnyi 11 ba APR FC babanje mu kibuga 

    Apam wagiye ubona uburyo imbere y’izamu ariko ntabubyaze umusaruro

    Umutoza wa APR FC, Thierry Froger utari kwitwara neza

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/137276/apr-fc-yaguye-miswi-na-gasogi-united-amanota-akomeza-gutakara-nzira-137276.html

  • Umutoza w’Amavubi Jimmy Mulisa yatangaje ibintu byamubayeho ubwo yazaga gukina muri APR FC avuye mu Buhinde – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umutoza w'Amavubi Jimmy Mulisa yatangaje ibintu byamubayeho ubwo yazaga gukina muri APR FC avuye mu Buhinde.

    Umutoza wungirije mu ikipe y'igihugu y'u Rwanda Amavubi Jimmy Mulisa wabaye n'umukinnyi ukomeye cyane w'iyi kipe y'igihugu y'u Rwanda Amavubi ubwo yari kuri radio Tv10 yatangaje ibyamubayeho ubwo yazaga mu ikipe ya APR FC yarifite abakinnyi b'abanyamahanga bakomeye cyane avuye mu Buhinde.

    Ibyo Jimmy Mulisa yatangaje:

    Source : https://yegob.rw/umutoza-wamavubi-jimmy-mulisa-yatangaje-ibintu-byamubayeho-ubwo-yazaga-gukina-muri-apr-fc-avuye-mu-buhinde/

  • Kicukiro habereye ubwicanyi ku mukobwa w’imyaka 30 atabwa mu mwobo – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu ntara y'umujyi wa Kigali mu karere ka Kicukiro hagaragaye umurambo w'umukobwa uri mu mucyobo uzingazinze mu mufuka.

    Ni umukobwa uri mukigero kimyaka mirongo itatu yasanzwe mu cyobo nyuma yuko yishwe agashyirwa mumifuka ubundi agatabwa muri icyo cyobo.

    SRC: BTN TV

    Source : https://yegob.rw/kicukiro-habereye-ubwicanyi-ku-mukobwa-wimyaka-30-atabwa-mu-mwoba/

  • Kimisagara! Nyirahabimana Madeline wakodeshaga yasakamburiweho inzu na nyiribyondo – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu mujyi wa Kigali mu karere ka Nyarugenge murenge wa Kimisagara akagali ka Kimisagara umudugudu Kimisagara umubyeyi witwa Nyirahabimana Madeline yasakamburiweho inzu.

    Ibi byakozwe n'umugabo witwa Higiro Andrew kuko amaze iminsi itatu mu nzu atamwishyura ayubukode.

    Source : https://yegob.rw/kimisagara-nyirahabimana-madeline-wakodeshaga-yasakamburiweho-inzu-na-nyiribyondo/

  • Biite by'urubanza rwa Kazungu Denis , azaburana ryari ? #rwanda #RwOT

    Ubushinjacyaha bwatangaje ko bwamaze kuregera mu mizi Dosiye buregamo Kazungu Denis , ukurikiranyweho ibyaha birimo ubwicanyi bw'abagera kuri 14.

    Urukiko Rwizumbuye rwa Nyarugenge rwamaze kwakira Ikirego mu mizi ndetse biteganyijwe ko Kazungu Denis azaburanishwa mu Ntangiriro z'umwaka utaha , ku itariki ya 5 Mutarama 2024.

     

    Ku wa 26 Nzeri 2023, Urukiko rw'Ibanze rwa Kicukiro rwari rwategetse ko Kazungu afungwa by'agateganyo iminsi 30 , kubera ko hari impamvu zikomeye zituma akekwaho ibyaha ndetse n'izituma akurikiranwa afunzwe by'agateganyo.

    Nyuma y'iminsi 30 Ubushinjacyaha bwongeye gusaba Urukiko rw'Ibanze rwa Kicukiro ko Kazungu yakongerwa iminsi yo gufungwa by'agateganyo kubera ko iperereza ku byaha akurikiranyweho ryari rigikomeje kubera ko bwari bugishakisha imyirondoro y'abakorewe ibyaha bose.

    Ubwo yabazwaga n'umucamanza kucyo yavuga kucyifuzo cy'Ubushinjacyaha, Kazungu wari i Mageragere , yavuze ko ibyo busaba ntacyo yarenzaho mu gihe byaba aribyo bizatuma haboneka ibindi bimenyetso ku byaha akurikiranyweho.

    Ku wa 25 Ukwakira 2023 , Urukiko rw'Ibanze rwa Kicukiro rwemeje ko hari impamvu zikomeye zituma Kazungu Denis akomeza gufungwa by'agateganyo kugira ngo kugira ngo iperereza rikomeze ndetse Dosiye itunganywe iregerwe Urukiko mu mizi.

    Kuri ubu Ubushinjacyaha bwamaze kuyiregera Urukiko ndetse muri Mutarama 2024 nibwo azatangira kuburanishwa hamenyekane uko ibyaha akekwaho yabikoze n'ibihano asabirwa n'Ubushinjacyaha.

    Kazungu Denis akurikiranyweho ibyaha 10 birimo Ubwicanyi buturutse ku bushake , Iyicarubozo, Gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato , Guhisha umurambo w'undi muntu , Gukoresha ibikangisho n'itwarwa n'ifungiranwa ry'umuntu.

    Akurikiranweho kandi ubujura bukoresheje kiboko, icyaha cyo konona inyubako utari nyirayo, inyandiko mpimbano ndetse no kugera mu buryo butemewe kumakuru abitse muri mudasobwa.

    Mu iperereza ry'ibanze, bigaragazwa ko mu cyobo Kazungu yajugunyagamo imirambo y'abo amaze kwica kakuwemo imibiri y'abantu 12.Ubwo yari abajijwe icyamuteraga kwica abantu Urwagashinyaguro akanabashyingura , Kazungu Denis yabwiye Urukiko ko yabahoraga ko bamwanduje SIDA kubushake n'ubwo byaje kunyomozwa kuko mu bizamini by'amaraso byafashwe byagaragaye ko Kazungu atarwaye SIDA.

    N'ubwo hamaze gutangazwa amatariki ariko ntibiramenyekana niba Kazungu azaburanira ku cyicaro cy'Urukiko rw'Isumbuye rwa Nyarugenge cyangwa niba ruzimurira imirimo yarwo aho yari atuye yanakoreye icyaha nk'uko bikunze kugenda kuri bamwe.

    Isoko: IGIHE

    The post Biite by'urubanza rwa Kazungu Denis , azaburana ryari ? appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/biite-byurubanza-rwa-kazungu-denis-azaburana-ryari/

  • Nta mutoza dufite – Abafana ba APR FC bariye karungu #rwanda #RwOT

    Nyuma y’umukino APR FC yanganyijemo na Gasogi United, abafana b’iyi kipe bagaragaje kutishimira umutoza w’iyi kipe, Umufaransa Thierry Froger.

    Wari umukino w’umunsi wa 12 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w’imikino wa 2023-24 wabereye kuri Kigali Pelé Stadium kuri uyu wa Kabiri aho amakipe yombi yanganyije ubusa ku busa.

    Nyuma y’uyu mukino abafana ba APR FC bagaragaje uburakari aho bagiye bagaragaza kutishimira bimwe mu byemezo by’umutoza.

    Aba bafana bagaragazaga kurakara, babanje kuririmba umutoza wahoze atoza iyi kipe, Adil Erradi Mohammed watandukanye n’iyi kipe nabi n’ubu bakaba bari mu nkiko aho yareze iyi kipe muri FIFA.

    Bati “Adil wacu! Adil wacu! Adil wacu!” Ni nako banyuzagamo bakaririmba ko nta mutoza bafite. Bati “Nta mutoza dufite, nta mutoza dufite, nta mutoza dufite!”

    Si ibi gusa kuko banaririmbaga abakinnyi b’iyi kipe bibaza impamvu badakina nk’umunya-Sudani Sharaf Eldin Shiboub ndetse n’umunya-Cameroun Salomon Banga Bindjeme.

    Bati “Shiboub wacu, Shiboub wacu! Bindjeme wacu, Bindjeme wacu!”

    Kugeza ubu APR FC ni yo iyoboye urutonde rwa shampiyona n’amanota 27 irusha Musanze FC inota rimwe, ikarusha Police FC ya 3 amanota 2 ni mu gihe Rayon Sports ya 4 ifite 24.

    Nyuma y’umukino abafana ba APR FC bagaragaje kutishima

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/nta-mutoza-dufite-abafana-ba-apr-fc-bariye-karungu

  • 'Boss yansanze ryamye amanura ikariso aransambanya antera inda anyanduza na SIDA ' – VIDEO #rwanda #RwOT

    Akenshi biragora kuvuga ubuhamya gusa nanone hari abahitamo kuvuga ubuhamya bwabo kugira ngo babohoke ndetse babohore n'abandi.

     

    Mu kiganiro na Gerard Mbabazi , umugore yashize amanga avuga uburyo umukoresha we yamusambanyije yabanje kumukuramo ikariso.

     

    Mu kiganiro na Gerard Mbabazi kuri Channel ye ya YouTube [Inkuru yanjye] , yagize ati:'Ariko uwo munsi ndwaye ,twahise turyamana.Yangejeje murugo nyine nk'umuntu wanyitayeho , uwo munsi turyamanira aho yari yanshumbikishirije.

     

    Uwo munsi nari ndwaye avuye kumvuza, nawe urabizi ukuntu imiti ya Maraliya. Ubwo yangezeho , akora ibyo akora nk'amasegonda aba amvuyeho.

     

    Narindi muto ntabwo ntamenye ibyo arimo na cyane ko nta namasegonda byamaze.Yabikoze nk'ababandi babikora , bakabikora nko kubipa , ariko urumva narindwaye , biranshanga kandi urumva yari na Boss wanjye.Ubwo rero basanga ndwaye SIDA, Sida natinyaga iba ingezeyo nyigejejweho na Boss'.

     

    Uyu mubyeyi yemeje ko bamupimye SIDA ubwo yari atwite agiye kwamuganga , aba arinabwo bayimusangamo.Yavuze ko kandi ibibazo byinshi byatumye anywa inzoga nyuma y'aho yashakanye n'umugabo akajya amuca inyuma , abagore be nabo bakajya bamutuka kubera ibyuririzi by'indwara ya SIDA byari bitangiye kumugaragaraho.

     

    Muri iki kiganiro , bagiranye na Gerard Mbabazi.Twahisemo kukibasangiza kugira ngo murebe ikiganiro cyose.

    The post 'Boss yansanze ryamye amanura ikariso aransambanya antera inda anyanduza na SIDA ' — VIDEO appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/boss-yansanze-ryamye-amanura-ikariso-aransambanya-antera-inda-anyanduza-na-sida-video/