Blog

  • Umuriro uzaka! Amavubi yamenye ikipe azesurana nayo kugira ngo adataha amara masa – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuriro uzaka! Amavubi yamenye ikipe azesurana nayo kugira ngo adataha amara masa.

    Ikipe y'igihugu y'u Rwanda Amavubi nyuma yo gutsindwa n'ikipe y'igihugu ya Uganda 1-0 byatumye itagera ku mukino wa nyuma wa CECAFA U18 ubu bimaze kumenyekana ko izacakirana n'ikipe y'igihugu ya Tanzania imaze gutsindwa na Kenya.

    Tanzania isezererwe n'ikipe y'igihugu ya Kenya yari imbere y'abakunzi bayo kuri penaliti 4-3 ni nyuma yaho iminota 90 y'umukino yari yarangiye amakipe yombi anganyije 0-0 bakitabaza penaliti.

    Kenya yageze ku mukino wa nyuma aho izesurana n'ikipe y'igihugu ya Uganda naho Amavubi yo azacakirana n'ikipe y'igihugu ya Tanzania bahanganira umwanya wa gatatu muri CECAFA U18.

    Source : https://yegob.rw/umuriro-uzaka-amavubi-yamenye-ikipe-azesurana-nayo-kugira-ngo-adataha-amara-masa/

  • Abakinnyi 2 b’inkingi ya mwamba muri APR FC bagiye bashaka gusesa amasezerano kubera umutoza w’iyi kipe ukomeje kubereka urwango rudasanzwe – YEGOB #rwanda #RwOT

    Abakinnyi 2 b'inkingi ya mwamba muri APR FC bagiye bashaka gusesa amasezerano kubera umutoza w'iyi kipe ukomeje kubereka urwango rudasanzwe nubwo abafana babakunda cyane

    Hashize iminsi abakinnyi babiri b'abanyamahanga bakomeye ikipe ya APR FC yaguze uyu mwaka w'imikino bagiye gusesa amasezerano kubera Thiery Froger ukomeje kubimpa umwanya Kandi bashoboye.

    Amakuru YEGOB dufite ni uko Sharaf Eldin Shaiboub ndetse na Bindjeme myugariro waje akomeye, bashaka gusesa amasezerano kugirango bashakire ahandi kubera umutoza wa APR FC Thierry Froger ukomeje kubereka ko atabakeneye.

    Aba bakinnyi kugeza ubu ntabwo bumva ukuntu umutoza Thierry Froger yanga kubakinisha dore ko n'abafana bahora babishyuza uyu mutoza bitewe ni uko iyi kipe itsinda ibintu byagoranye kandi aba bakinnyi bicajwe.

    Source : https://yegob.rw/abakinnyi-2-binkingi-ya-mwamba-muri-apr-fc-bagiye-bashaka-gusesa-amasezerano-kubera-umutoza-wiyi-kipe-ukomeje-kubereka-urwango-rudasanzwe/

  • APR FC yanganyije na Gasogi United ikomeza kuyobora urutonde rwa shampiyona #rwanda #RwOT

    APR FC yanganyije ubusa ku busa na Gasogi United mu mukino w’umunsi wa 12 wa shampiyona maze iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu ikomeza kuyobora urutonde rwa shampiyona ya 2023-24.

    APR FC yari yakiriye Gasogi United itigeze ibasha gukuraho amanota umwaka w’imikino ushize aho imikino yombi bayinganyije.

    Uyu mukino wabereye kuri Kigali Pelé Stadium, iminota 10 ya mbere y’umukino nta mahirwe afatika yari yakabonetse ku mpande zombi.

    Ku munota wa 13, APR FC yabonye kufura inyuma gato y’urubuga rw’amahina ku ikosa ryari rikorewe Bacca ariko Mbaoma ayiteye inyura inyuma gato y’izamu.

    Ku munota wa 24, Nshimiyimana Yunusu yatakaje umupira maze ufatwa na rutahizamu Maxwell wagerageje kwinjira mu rubuga rw’amahina rwa APR FC ariko Niyigena Clement aratabara.

    Mu minota 30 ya mbere Gasogi United yageragezaga gushotera kure ariko imipira ine yateye irimo iya Maxwell na Malipangu umunyezamu yayifashe.

    Ku munota wa 33, myugariro wa Gasogi United yanze gukuraho umupira awurekera umunyezamu na we umucaho, Mbaoma agerageza kubinjirana ariko birangira umupira ugiye muri koruneri itagize icyo itanga. Amakipe yagiye kuruhuka ari ubusa ku busa.

    Ku munota wa 46, Christian Ishimwe yahinduye umupira mwiza imbere y’izamu ariko habura uwushyiramo.

    APR FC yakoze impinduka za mbere ku munota 60 ubwo Nshuti Innocent yasimburaga Niyomugabo Claude wagize ikibazo cy’imvune.

    Umunyezamu wa Gasogi United ku munota wa 64 yakuyemo umupira ukomeye w’umutwe wari utewe na Apam Assongue.

    Ku munota wa 66, Nzotanga yinjiranye umupira mu rubuga rw’amahina ariko awutera hanze y’izamu.

    Ku munota wa 68 Victor Mbaoma yahawe umupira mwiza arangije aroba umunyezamu ariko Karenzi ariruka awukura utaragera mu izamu.

    Ku munota wa 69, Taddeo Lwanga yasimbuye Apam Assongue. Umukino warangiye ari ubusa ku busa.

    Nyuma yo kunganya uyu mukino APR FC yakomeje kuyobora urutonde rwa shampiyona n’amanota 27, Musanze FC ifite 26, Police FC 25 Rayon Sports itarakina umunsi wa 12 ifite 23.

    Indi mikino y’umunsi wa 12 yabaye Police FC yatsinzwe na Bugesera FC 4-2, Gorilla FC itsindwa na Sunrise FC 2-0, Marines FC yatsinze Etoile del’Est 3-2 ni mu gihe Amagaju yatsinzwe na Musanze FC 2-0.

    APR FC yaguye miswi na Gasogi United

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/apr-fc-yanganyije-na-gasogi-united-ikomeza-kuyobora-urutonde-rwa-shampiyona

  • Musanze FC yagarukiye ku Magaju FC naho Buges… – #rwanda #RwOT

    Iyi ni imikino yabaye kuri uyu wa Kabiri tariki 5 Ukuboza 2023 saa cyenda.

    Uko umukino, Amagaju FC yari yakiriyemo Musanze FC kuri sitade mpuzamahanga ya Huye wagenze muri make:

    Ikipe ya Musanze FC yatangiye umukino iri hejuru ndetse ku munota wa 4 gusa uwitwa Peter Agbelevor yabonye uburyo bwiza bashoboraga kuvamo igitego ariko atera ishoti rinyura hejuru y’izamu kure.

    Musanze FC yakomeje gukina irusha Amagaju FC cyane ku buryo bugaragara,ku wa 18 Peter Agbelevor yongeye kurata ubundi buryo ku mupira yari yiherewe na myugariro.

    Ku wa 28 Amagaju FC nayo yagerageje amahirwe ya mbere imbere y’izamu ku mupira mwiza wari uhinduwe na Rukundo Abdoul Rahman ariko habura ukozaho ngo ujye mu nshundura. Nyuma y’iminota 2, Musanze FC yahise ifungura amazamu ku gitego cyatsinzwe na Mathabo Rethabo ahawe umupira na Peter Agbelevor.

    Igice cya mbere cyarangiye Musanze FC ikiyoboye n’igitego 1. Mu gice cya kabiri, Amagaju FC yatangiye ikora impinduka mu kibuga havamo Niyitegeka Omar hajyamo Ndizeye Innocent.

    Bidatinze kuwa 48 ,Peter Agbelevor wa Musanze FC yatsinze igitego cya 2 nyuma yo gucenga ba myugariro b’Amagaju FC. 

    Abakinnyi b’Amagaju FC cyane cyane abakina bugarira bakomeje gukina bakora amakosa bigatuma abakinnyi ba Musanze FC babona uko basatira cyane.

    Ku munota wa 65,Amagaju FC yashoboraga kubona igitego kuri kufura nziza yaritewe na Kapiteni Masudi Narcise ariko uwitwa Rukundo Abdoul Rahman atinda gushyiraho umutwe.

    Mu minota 80 ikipe y’Amagaju FC yakije umuriro imbere y’izamu abakinnyi bayo nka Malaanda Destin barekura amashoti aremereye ariko bakagira amahirwe makee agakubita ku giti cy’izamu.

    Umukino warangiye, Amagaju FC kwishyura byanze maze Musanze FC itahana amanota 3 itsinze ibitego 2-0. Kuri ubu iyi kipe yo mu karere ka Musanze FC yahise igira amanota 26 ikaba iri ku mwanya wa 2 naho Amagaju FC yo ari kumwanya wa 5.

    Kuri iyi saha kandi ikipe ya Bugesera FC yari yakiriye Police FC, umukino warangiye Bugesera FC itsinze ibitego 4-2 bituma iva ku mwanya wa nyuma.

    Indi mikino yabaye, Sunrise FC yatsinze Gorilla FC ibitego 2-0 naho Marine FC intsina Etoile de l’Est ibitego 3-2.

    Peter Agbelevor watanze umupira uvamo igitego akanagitsinda 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/137271/musanze-fc-yagarukiye-ku-magaju-fc-naho-bugesera-fc-izukira-kuri-police-fc-137271.html

  • Igice cya Kabiri cya Filime bad Fame cyamaze kujya hanze #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa 2 taliki 05 Ukuboza 2023 ni bwo hamuritswe k'umugaragaro filime 'BAD FAME' igice cya mbere, igaruka ku mibereho ibyamamare bibanamo n'abakunzi babo !.

     

    Mu nkuru zacu zabanje twagarutse ku giterekerezo iyi filime ishingiyeho. Ni filime igaragaramo umwana w'umukobwa ukunda abasitari (Ibyamamare) ukiri umunyeshuri kugeza naho bimushobora mu busambanyi agirango abigireho inshuti.

     

    Iyi filime kandi igaragaramo urukundo rw'amayobera k'umuhanzikazi ushaka kwigarurira umutima w'umusore yitwaje igikundire afite muri rubanda, uko bizarangira biteye amatsiko.

     

    'BAD FAME' igiye hanze nyuma y'integuza yayo yari maze igihe igiye hanze ,isaba abantu gukangukira kuyireba cyane cyane ababyeyi bafite abana biga mu mashuri yisumbuye kuko ihishe byinshi bibaza kubana babo bohereje mu mashuri yisumbuye.

     

    Iyi filime ishingiye ku bintu bibaho kandi abantu babana nabyo buri munsi ,irimo abakinnyi banyuranye kandi babahanga ku buryo byoroshye gusigira isomo buri wese uyikubise amaso!.

     

    Ni filime iri kunyuzwa ku muyoboro wa youtube Yitwa 'HASH MEDIA EMPIRE'

    The post Igice cya Kabiri cya Filime bad Fame cyamaze kujya hanze appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/igice-cya-kabiri-cya-filime-bad-fame-cyamaze-kujya-hanze/

  • Amakuru agezweho muri siporo: Ikipe y’igihugu Amavubi ibabajwe n’ikipe y’igihugu ya Uganda – YEGOB #rwanda #RwOT

    Amakuru agezweho muri siporo: Ikipe y'igihugu Amavubi ibabajwe n'ikipe y'igihugu ya Uganda.

    Ikipe y'igihugu y'u Rwanda Amavubi yabaterengeje imyaka 18 y'amavuko imaze gusezererwa n'ikipe y'igihugu ya Uganda mu marushanwa ya 1/2 cy'igikombe cya CECAFA U18 ari kubera mu gihugu cya Kenya.

    Mu mukino waberaga kuri Jomo Kenyatta Stadium iherereye Kisumu urangiye Uganda itsinze Amavubi 1-0 cyatsinzwe na Abubaker Mayanja wagiteretsemo ku munota wa 56 w'umukino.

    Source : https://yegob.rw/amakuru-agezweho-muri-siporo-ikipe-yigihugu-amavubi-ibabajwe-nikipe-yigihugu-ya-uganda/

  • Bayikubise bayisaka: Police FC itsinzwe ibitego birenga 3 n’ikipe ya Bugesera FC yari ku mwanya wa nyuma  – YEGOB #rwanda #RwOT

    Bayikubise bayisaka: Police FC itsinzwe ibitego birenga 3 n'ikipe ya Bugesera FC yari ku mwanya wa nyuma.

    Mu mukino waberaga kuri sitade ya Karere ka Bugesera urangiye ikipe ya Police FC yari ku mwanya wa kabiri muri shampiyona ya Rwanda Premier League itsinzwe ibitego 4-2 n'ikipe ya Bugesera FC yari yibereye ku mwanya wa nyuma muri shampiyona y'u Rwanda.

    Abakinnyi batsindiye ikipe ya Bugesera FC ni Gakwaya Leonard, Byiringiro David na Ani Elijah watsinze ibitego bibiri mu gihe abakinnyi batsindiye Police FC ari Dukundimana Pacificque na Bigirimana Abed.

    Source : https://yegob.rw/bayikubise-bayisaka-police-fc-itsinzwe-ibitego-birenga-3-nikipe-ya-bugesera-fc-yari-ku-mwanya-wa-nyuma/

  • Amakuru mashya ku mwicanyi ruharwa Kazungu Denis umaze iminsi irenga 60 muri gereza nkuru ya Nyarugenge i Mageragere – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ubushinjacyaha bwatangaje ko bwaamaze kuregera mu mizi dosiye buregamo Kazungu Dennis, ukurikiranyweho ibyaha birimo ubwicanyi bw'abantu bagera kuri 14.

    Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwamaze kwakira ikirego mu mizi ndetse biteganyijwe ko Kazungu Dennis azaburanishwa mu ntangiriro z'umwaka utaha, ku itariki 5 Mutarama 2024.

    Turakwamamariza kuri macye ashoboka. Uko yaba angana kose.

    Ku wa 26 Nzeri 2023 Urukiko rw'Ibanze rwa Kicukiro rwari rwategetse ko Kazungu afungwa by'agateganyo iminsi 30, kubera ko hari impamvu zikomeye zituma akekwaho ibyaha ndetse n'izituma akurikiranwa afunzwe by'agateganyo.

    Nyuma y'iminsi 30 Ubushinjacyaha bwongeye gusaba Urukiko rw'Ibanze rwa Kicukiro ko Kazungu, yakongerwa iminsi yo gufungwa by'agateganyo kubera ko iperereza ku byaha akurikiranyweho ryari rigikomeje kuko bwari bugishakisha imyirondoro y'abakorewe ibyaha bose.

    Turakwamamariza kuri macye ashoboka. Uko yaba angana kose.

    Ubwo yabazwaga n'umucamanza ku cyo yavuga ku cyifuzo cy'Ubushinjacyaha, Kazungu wari i Mageragere yavuze ko ibyo busaba ntacyo yarenzaho mu gihe byaba ari byo bizatuma haboneka ibindi ku byaha akurikiranyweho.

    Turakwamamariza kuri macye ashoboka. Uko yaba angana kose.

    Ku wa 27 Ukwakira 2023, Urukiko rw'Ibanze rwa Kicukiro rwemeje ko hari impamvu zikomeye zituma Kazungu Dennis akomeza gufungwa by'agateganyo kugira ngo iperereza rikomeze ndetse dosiye itunganywe iregerwe urukiko mu mizi.

    Kuri ubu Ubushinjacyaha bwamaze

    Turakwamamariza kuri macye ashoboka. Uko yaba angana kose.

    kuyiregera urukiko ndetse muri Mutarama 2024 nibwo azatangira kuburanishwa, hamenyekane uko ibyaha akekwaho yabikoze n'ibihano asabirwa n'Ubushinjacyaha.

    Kazungu Dennis akurikiranyweho ibyaha icumi birimo Ubwicanyi buturutse ku bushake, Iyicarubuzo, gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, guhisha umurambo w'undi muntu, gukoresha ibikangisho n'itwarwa n'ifungiranwa ry'umuntu.

    Turakwamamariza kuri macye ashoboka. Uko yaba angana kose.

    Akurikiranyweho kandi ubujura bukoresheje kiboko, icyaha cyo konona inyubako utari nyirayo, inyandiko mpimbano ndetse no kugera mu buryo butemewe ku makuru abitswe muri mudasobwa.

    Mu Iperereza ry'Ibanze, bigaragazwa ko mu cyobo Kazungu yajugunyagamo imirambo y'abo amaze kwica hakuwemo imibiri y'abantu 12.

    Turakwamamariza kuri macye ashoboka. Uko yaba angana kose.

    Ubwo yari abajijwe icyamuteraga kwica abantu urw'agashinyaguro akanabashyingura, Kazungu yabwiye Urukiko ko yabazizaga ko bamwanduje SIDA ku bushake nubwo byaje kunyomozwa kuko mu bizamini by'amaraso byafashwe byagaragaye ko Kazungu atarwaye SIDA.

    Nubwo amatariki yamaze gutangwa ariko ntibiramenyekana niba Kazungu, azaburanira ku cyicaro cy'Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge cyangwa ruzimurira imirimo yarwo aho yari atuye yanakoreye icyaha nk'uko bikunze kugenda kuri bamwe.

    Turakwamamariza kuri macye ashoboka. Uko yaba angana kose.

    Source : https://yegob.rw/amakuru-mashya-ku-mwicanyi-ruharwa-kazungu-denis-umaze-iminsi-irenga-60-muri-gereza-nkuru-ya-nyarugenge-i-mageragere/

  • Umuramyi Daniel Svensson yakoze ubukwe bw’aga… – #rwanda #RwOT

    Daniel Svensson yakoze ubukwe n’umukunzi we Sauda Hakizimana utuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bamaranye imyaka ibiri bakundana. Ubukwe bwabo bwabaye tariki 2 Ukuboza 2023, bubera i Burasirazuba kuri Muhazi Beach saa yine za mu gitondo.

    Ni ibirori byari bibereye ijisho na cyane ko byabereye ku mahumbezi ya Muhazi. Akanyamuneza kari kose kuri Svensson na Sauda nk’uko bigaragara mu mafoyo yabo inyaRwanda yabashije kubona, arimo n’ibagaragaza basomana. 

    Bari baberewe cyane mu myenda y’ibara ry’umweru ndetse na bamwe mu batashye ibirori byabo ni ko bari bambaye. Imigendekere myiza y’ubu bukwe yakoze ku mutima wa Daniel Svensson wavuze ko “byagenze neza ku rwego ruruta uko nabyifuzaga”. 

    Daniel Svensson ni umuramyi, umuvugabutumwa, umunyamakuru, umwanditsi w’indirimbo n’ibitabo. Uretse “Igikomere”, indi ndirimbo ye yakunzwe ni 'Warakoze Mana' yakoranye n’abahanzi b’ibyamamare; Aime Uwimana, Patient Bizimana na Simon Kabera.

    Gihamya y’uko ari mu nkingi za mwamba mu muziki wa Gospel, ni nyinshi. Indirimbo nziza za Gospel muri iki gihugu, harimo izo yanditse ariko ntibyavugwa. Amaze kwandika indirimbo zirenga 250, aho zimwe yazihaye abandi baramyi, izindi araziririmba. Turabigarukaho neza mu kanya tunareba ubutumwa yibandaho.

    Mu 2015 yari mu bahanzi 6 bahataniraga ibihembo mu irushanwa rya Groove Awards rikomeye muri East Afrika mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana (ariko ubu ryarahagaze) aho yari mu cyiciro cy’Umuhanzi w’Umwaka 'Best Male Artist'. Icyo gihe igikombe cyegukanywe na Israel Mbonyi.

    Uyu muramyi arushinze nyuma y’imyaka 15 atandukanye mu buryo bwemewe n’amategeko (Divorce) n’umugore bari barashakanye mu mwaka wa 2002, ariko bakaza gutandukana mu mwaka wa 2008 nyuma yo kubyarana abana 3, umuhungu n’abakobwa 2.

    Daniel Svensson na Sauda bakoze ubukwe bw’agatangaza bwabereye kuri Muhazi!

    Aganira na inyaRwanda, Daniel Svensson yacyeje Sauda bambikanye impeta y’urudashira anahishura ibintu bimuhamiriza ko ari we yari arindiriye muri iyi myaka 15. Ati “Yankunze uko ndi kose, yankunze urw’ukuri”.

    Uyu muramyi yavuze ko Sauda “Si umugore wanjye gusa, ni na Maman w’abana banjye. Si urukundo rwanjye gusa ahubwo ni urukundo rw’abana banjye. Ni uwo mu gihe gikwiriye kuko ni icyuzuzo cy’inzozi zanjye”.

    Ashingiye ku masomo yigiye mu buzima bw’urukundo, Daniel Svensson yatanze inama zabera benshi impamba y’ubuzima abasaba “kwirinda guhubuka kuko igihe cyose uhubutse ugwiza umubabaro uhetse ibikomere wikururiye”.

    Ati “Kwihangana ni intwaro ikomeye igushyitsa ku mwuzuro w’icyo ushaka n’icyo ukeneye bikakurinda serwakira y’ibibonetse byose bidakenewe. Kugwiza imbaraga z’ubwenge n’umutima biguha gukomera n’imbaraga zo kuba wowe kuruta kuba uwo abantu bashaka ko uba ndetse bikaguha kurenga imitego yo mukibaya”.

    Benshi bakora ubukwe bagacogora mu muziki, ariko si ko bimeze kuri Daniel Svensson kuko afite imishinga myinshi nyuma yo gukora ubukwe. Ati “Ndimo ndakora umuzingo wa 2 uzaba ugizwe n’indirimbo 8 mu buryo bw’amajwi n’amashusho izina ry’uyu muzingo ukazaba witwa “Imbabazi Zagutse”.

    Yikije ku butumwa bukubiye mu ndirimbo ari gukora muri iyi minsi mu gihe kera yibandaga ku bikomere. Ati: “Mu ndirimbo ndi kwandika muri iki gihe ni indirimbo zuzuye ubuzima buzima zivuga Kristo, mu yandi magambo ni indirimbo z’ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo”.

    Ahamya ko “imvi zizarinda ziba uruyenzi nta kindi ndirimba uretse Kristo gusa. Ku bw’iyo mpamvu, hari n’indirimbo nanditse mu myaka yashize ntazongera kuririmba ukundi, n’izindi ngenda nkosora mu myandikire kuko zitujuje ubuzima”.

    Daniel Svensson, umugabo utangirwa ubuhamya bwiza n’abatari bacye ku bw’inama zubaka akunze kubagira, yavuze ko nta gahunda yo guhagarika umuziki afite kuko hari indirimbo ziri hanze mu buryo bw’amajwi yitegura gukorera amashusho.

    Mu rugendo rwe rw’umuziki, afite indirimbo 18 ziri hanze mu buryo bw’amajwi, nka “Warakoze” yakoranye na Aimé Uwimana, Simon Kabera na Patient Bizimana, “Yarishyuye”, “Umwifato”, “Ibyo ntunze”, “Ubuntu bw’Imana”, “Turaziranye” n’izindi.

    Arambye mu muziki kuko yatangiye kwandika indirimbo ku myaka 10 y’amavuko. Indirimbo ze ziri hanze amaze gusohora ni 19. Ati “Umubare w’izo nanditse haba izanjye ndirimba n’izo mfite ntarasohora ndetse n’izo nandikiye amatsinda n’abaririmbyi batandukanye zose hamwe ni 250”.

    AMAFOTO YARANZE UBUKWE BWA SVENSSON NA SAUDA

    Byari ibyishimo bikomeye ku nshuti n’imiryango ya Svensson na Sauda

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/137260/umuramyi-daniel-svensson-yakoze-ubukwe-bwagatangaza-bwabereye-kuri-muhazi-amafoto-137260.html

  • Mu gahinda kenshi umusore yasangije abantu agahinda abana nako avuga ko se umubyara aryamana na buri mukobwa agejeje mu rugo #rwanda #RwOT

    Umusore ukiri muto yavuze ko hashije igihe gito amenye ko se umubyara ariwe uri inyuma yo gushwana bya hato na hato n'abakunzi be, kuko ngo iyo amaze kwereka umukobwa bakundana se umubyara, ubwo birangira uwo mukobwa aryamanye na se umubyara.

     

     

    Ubusanzwe uyu musore afite imyaka 29 avuga ko yamaze igihe kinini yishinja amakosa kuba akunda gutandukana n'abakobwa bakundana, ariko yaje kumenya ukuri ko se umubyara w'imyaka 59 ariwe uri inyuma yo kubura abakobwa Bose bakundana.

     

     

    Uyu musore yamenye ko buri gihe iyo yeretse umukobwa bakundana kuri se, aribwo urukundo rwe n'uwo mukobwa ruzamo agatotsi ndetse naho bigeraho bikarangira bashwanye, kuko ngo papa we ahita atwara nimero yuwo mukobwa bityo agatangira kubatereta.

     

     

    Ajya kubimenya, umwe mu bakobwa bakundana niwe wabimubwiye avuga ko burya se umubyara atwara number ye ariko akaba yaranamuterese akamuporoposa, ubwo uyu musore yabyumvaga yasabye uwo mukobwa kubyemere akajya kumureba aho bari bemeranyije guhurira.

     

     

    Ubwo papa w'umuhungu yahuraga n'umukobwa ukundana n'umuhungu we, yatangiye kumutereta ndetse amusaba kwanga umuhungu we ndetse amubwira ko umuhungu we n'ubundi ntakintu agira nubundi yaha uwo mukobwa. Ubwo uyu musore yahise ahamagara abakobwa Bose bahose bakundana maze bamubwira ko papa we ariwe watumaga bashwana.

     

     

    Nuko uyu musore yongera gupanga n'umukobwa bakundana kongera kujya guhura na se umubyara, kuri iyo nshuro uyu musore yahise ahagera arikumwe na nyina umubyara, Niko gufata se umubyara ndetse amenya ko burya amaze igihe yishinja amakosa Atari aye.

     

     

     

    Source: muranganewspaper.co.ke

    The post Mu gahinda kenshi umusore yasangije abantu agahinda abana nako avuga ko se umubyara aryamana na buri mukobwa agejeje mu rugo appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/mu-gahinda-kenshi-umusore-yasangije-abantu-agahinda-abana-nako-avuga-ko-se-umubyara-aryamana-na-buri-mukobwa-agejeje-mu-rugo/