Blog

  • Urubyiruko rwo mu Karere ka Nyagatare rwanze kwipimisha Virusi itera Sida kandi ruba rwarakoze imibonano idakingiye n’ingeri zose – YEGOB #rwanda #RwOT

    Rumwe mu rubyiruko mu Karere ka Nyagatare ntirukozwa ibyo kwipimisha SIDA keretse gusa iyo habaye impamvu zirimo kubaka urugo cyangwa uburwayi.

    Imibare ya Minisiteri y'Ubuzima igaragaza ko 3% by'abanyarwanda bari hagati y'imyaka 15 kugera kuri 49 bafite Virusi itera SIDA. Ni mu gihe ubwandu bushya buhagaze kuri 0.08% muri aba 35% bakaba ari urubyiruko.

    Turakwamamariza kuri macye ashoboka. Uko yaba angana kose.

    Nyamara rumwe mu rubyiruko usanga hari urufite amakuru kuri SIDA ndetse n'urundi usanga ntacyo bakeneye no kubimenyaho.

    Umukobwa twahaye izina rihimbano, Uwimana Agnes, yasoje amashuri yisumbuye. Avuga ko abizi ko SIDA yandurira mu mibonano mpuzabitsina idakingiye kimwe no guhererekanya ibyuma bikomeretsa.

    Yiyemerera ko amaze gukora imibonano mpuzabitsina idakingiye inshuro zirenze ebyiri kandi ngo ntarajya kwipimisha SIDA na rimwe uretse inshuro imwe gusa uwo bakoranye imibonano babanje kwipima bakoresheje uburyo bwa Ora Quick.

    Turakwamamariza kuri macye ashoboka. Uko yaba angana kose.

    Ati 'Sinakubeshya ko ntarabikora, byarabaye kandi uretse umwe twabanje kwipima dukoresheje uburyo bwo gukuba ku ishinya naho abandi ni ibisanzwe nyine kandi sinajya ku Kigo nderabuzima kwipimisha ndabitinya.'

    Avuga ko mu bo bakoranye imibonano mpuzabitsina harimo abagabo bubatse ndetse n'urubyiruko rugenzi rwe kandi babaga basabanye cyane ku buryo atigeze atekereza kubasaba gukoresha agakingirizo kuko ngo anagatinya.

    Yagize ati 'Urumva kenshi twabaga twasangiye byeri (beer), nkashiduka byabaye, amahirwe naboneje urubyaro. Buriya ntakubeshye agakingirizo abagabo benshi ntibakemera kandi nanjye ntinya ko yakansigamo. Urebye ni uguhebera urwaje ariko ndi muzima ndabyizeye n'ubwo ntari nipimisha.'

    Turakwamamariza kuri macye ashoboka. Uko yaba angana kose.

    Iwo twahaye izina rya Mugenzi ukora mu kabari mu Kagari ka Kamagiri Umurenge wa Nyagatare kuko atifuje ko amazina atangazwa avuga ko amaze imyaka ibiri (2), agakoramo kandi rimwe na rimwe agakora uburaya.Avuga ko kubera ko aho akorera hari amacumbi, hari ubwo umuntu amukenera bakaryamana kandi benshi ngo ni abadakoresha agakingirizo.

    Yagize ati 'Nawe niba ubishaka umbwire, icyumba ni 3,000frs iyo utarara, hanyuma jye urampa 4,000frs ukoreshe agakingirizo ariko nanakwizeye twasangiye ntakibazo wanakorera aho rwose.'

    Turakwamamariza kuri macye ashoboka. Uko yaba angana kose.

    Uyu ariko nta makuru menshi afite ku ukuntu SIDA yandura kuko yizera ko umugabo wese usiramuye adashobora kwanduza.

    Nta gitekerezo cyo kujya kuyipimisha afite keretse ngo igihe cyo gushaka umugabo nikigera kandi nabwo abimusabye.

    Ati 'Ubu koko najya kwa muganga gusaba ngo bansuzume? Reka reka, banyita indaya. Nzajyanayo n'uzaba agiye kungira umugore kandi nabwo nabinsaba naho jye rwose sinamugora.'

    Turakwamamariza kuri macye ashoboka. Uko yaba angana kose.

    Nyamara ariko hari urundi rubyiruko rwamaze kwandura rwaganiriye na RBA, rukangurira rugenzi rwarwo kwirinda SIDA, banarusaba kujya kuyipimisha no gufata imiti igabanya ubukana mu gihe basanze barwaye.

    Umwe ati 'Jyewe maze kumenya ko nanduye byabanje kungora kubyakira ariko buhoro buhoro narabyakiriye ndetse ntangira gufata imiti igabanya ubukana ubu ntawakwemera ko mfite ubwandu. Nakangurira bagenzi banjye kwirinda ni cyo cyambere kandi basanga baranduye bagafata imiti ubuzima burakomeza.'

    Turakwamamariza kuri macye ashoboka. Uko yaba angana kose.

    Minisitiri w'Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana, aherutse gutangaza ko harimo gutekerezwa uburyo bushya bwaruhura abantu bafata imiti igabanya ubukana bwa Virusi itera SIDA, bakajya baterwa urushinge rushobora kumara amezi hagati y'atatu (3) n'atandatu (6) aho guhora umuntu anywa ibinini bya buri munsi.

    Source : https://yegob.rw/urubyiruko-rwo-mu-karere-ka-nyagatare-rwanze-kwipimisha-virusi-itera-sida-kandi-rura-rwarakoze-imibonano-idakingiye-ningeri-zose/

  • Mfite umukunzi mwiza cyane – Umuhanzi Lionel Sentore watandukanye na Bijoux (VIDEO) #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Nyarwanda mu Njyana Gakondo wibera i Burayi mu Bubiligi, Lionel Sentore nyuma yo gushakana n’umukinnyi wa Sinema Nyarwanda Munezero Aline [Bijoux] ariko ntibigende neza, yavuze ko ubu afite undi mukobwa kandi mwiza bari mu rukundo.

    Ni kiganiro yahaye ikinyamakuru ISIMBI yahamije ko ubu anezerewe n’urukundo rushya kandi bakaba bamaranye igihe.

    Ati “Umuntu rahari cyane, umuntu watowe mwiza cyane, arahari cyane ni ukuri ku Imana. Tumaranye igihe kinini, kirimo gihagije.”

    Abajijwe ikintu cyamutinyuye yongera kujya mu rukundo nyuma yo kudahirwa n’urugo rwa mbere, yagize ati “Ni igeno ry’Imana, Imana iba ifite ibintu igenera umuntu, ikakunyuza muri bino kugira ngo uzabone biriya, ni muri ubwo buryo nabivugamo.”

    Ku kijyanye n’ubukwe yirinze kuvuga byinshi ariko ahamya ko byose bishoboka kandi bikorwa n’Imana.

    Muri Mutarama 2022 ni bwo Lionel Sentore na Bijoux bakoze ubukwe biyemeza kubana akaramata ariko nyuma y’igihe gito bahise batandukana.

    Haiye havugwa byinshi ku cyasenye urugo rwa bo ariko muri Gicurasi 2023 ni bwo Sentore yeruriye ISIMBI ko yatandukanye na Bijoux kubera ko batabashije guhuza nta kindi.

    Lionel Sentore yavuze ko ubu afite umukunzi mushya

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/mfite-umukunzi-mwiza-cyane-umuhanzi-lionel-sentore-watandukanye-na-bijoux-video

  • Rose muhando yasabye abamushinja ubwambuzi kugana Police bagakizwa n'amategeko #rwanda #RwOT

    Umuhanzi wamamaye mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana Rose Muhando, akomeje gushinjwa kutamenya guha agaciro abamuhaye amafaranga yo kuririmba mu gitaramo , ahubwo akishyuza buri wese bigatuma yica gahunda y'abandi.

     

    Rose Muhando yarakunzwe haba mu Rwanda , Afurika n'ahandi ku Isi.Nta musore cyangwa umukobwa utazi izina Rose Muhando.Nyuma yo kwamamara , yatangiye kujya abona ibiraka bitandukanye ahabwa n'abantu batandukanye bakamutumira ngo ajye kubaririmbira.Uko bamutumira niko bamwishyura bigendanye n'umubare w'ababa bamushaka.

     

    Uko yagiye atumirwa niko kenshi yagiye aburira umwanya aba mutumiye cyangwa bamwe bakamusaba kujya kuri fiche gusa  , kenshi bigahurirana akabura umwanya bamwe bakamushinja ubwambuzi bwo kutubahiriza amasezerano.

     

    Anyuze kumbuga Nkoranyambaga ze , Rose Muhando yasabye abafana kutajya bizera ibyo bumvise byose abantu bavuga ngo kuko harimo n'ababa bamubeshyera bashaka kwangiza izina rye.

     

    Rose Muhando, yeruye avuga ko kugeza ubu ari muri Kenya , Nairobi , asaba ko umuntu wese ufitenye nawe ikibazo  yakwihutira kumureba kuri Police bagakizwa n'amategeko.N'ubwo uyu muhanzi ari kuvuga ibi , mu minsi yashize, Rose Muhando yavuzweho gufata amafaranga y'abantu babiri bose abasezeranya kujya mu gitaramo cyabo.

     

    Mu kwisobanura  Rose Muhando yavuze ko muri abo babiri , umwe muri bo yari yamusabye ko yagaragara kurupapuro rw'ubutumire gusa ntiyitabire.

    The post Rose muhando yasabye abamushinja ubwambuzi kugana Police bagakizwa n'amategeko appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/rose-muhando-yasabye-abamushinja-ubwambuzi-kugana-police-bagakizwa-namategeko/

  • Ku munsi wa 13 wa PNL, APR FC yatsikiye, Police FC itsindwa na Bugesera FC, Rayon irakira Muhazi United #rwanda #RwOT

    Shampiyona y'ikiciro cya mbere yakomezaga ku munsi wayo wa 13, aho amakipe akomeye amwe n'amwe yatakaje amanota andi akitwara neza.

    Ku mukino wabereye mu karere ka Bugesera FC, Ikipe ya Police yaraye ihatsindiwe ibitego 4-2 uba umukino wa mbere umutoza Haringingo atsinze kuva ageze muri iyi kipe yo mu Burasirazuba.

    Ku ruhande rwa Bugesera FC, ni ibitego byatsinzwe na Gakwaya Léonard, Byiringiro David, na Ani Elijah watsinze ibitego bibiri, kuri Police na Bigirimana Abedi na  Dukundane Pacifique witsinze.

    I Huye ikipe y'Amagaju yatsinzwe na Musanze FC ibitego bibiri ku busa, ni ibitego byatsinzwe na Methaba Methano na Peter Agblevol.

    Sitade Umuganda, ikipe ya Marines FC yahatsindiye ikipe ya Etoile de l'Est ibitego 3-2, naho Gorilla FC I Nyamirambo yahatsindiwe na Sunrise FC ibitego 2-0.

    Ikipe y'ingabo z'igihugu ya APR FC niyo yasoje imikino yo kuri uyu wa kabiri, aha yakinnye na Gasogi United, umukino urangira ari ubusa ku busa.

    Kuri uyu wa Gatatu, Mukura VS irakira ikipe ya Kiyovu SC iHuye, Etincelles FC irakina na AS Kigali kuri Sitade Umuganda naho Rayon Sports kuri Kigali Pele Stadium irakira ikipe ya Muhazi United.

    Kugeza ubu ku rutonde rw'agateganyo ikipe ya APR FC irayoboye n'amanota 27 irakurikirwa na Musanze FC ifite 26 naho Police FC ifite 25 mugije Rayon Sport ifite amanota 23.

    The post Ku munsi wa 13 wa PNL, APR FC yatsikiye, Police FC itsindwa na Bugesera FC, Rayon irakira Muhazi United appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/ku-munsi-wa-13-wa-pnl-apr-fc-yatsikiye-police-fc-itsindwa-na-bugesera-fc-rayon-irakira-muhazi-united/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=ku-munsi-wa-13-wa-pnl-apr-fc-yatsikiye-police-fc-itsindwa-na-bugesera-fc-rayon-irakira-muhazi-united

  • Zuchu uri mu Rwanda yiyamye abantu ababwira ko umubiri we ari wa Diamond Platnumz wenyine #rwanda #RwOT

    Nyuma y'amakuru avuga ko Zuchu ashobora kuba yitwaza ibitaramo no kuba ari muri Lebal ya Simba akamwita uwe, yongeye gushimangira ko umubiri we ari uwa Diamond ndetse ko yemerewe kuwukoresha icyo ashaka.

     

    Ubwo bari mu gitaramo cya Wasafi Festival, Diamond na Zuchu bahuje imbaraga baririmbana indirimbo bahuriyemo bafatanya n'abfana babo kwishimana.Nyuma yo gutarama bagiye gusoza bombi barahoberanye maze bahuza urugwiro abafana bipfuka mu maso.Bakiva ku rubyiniro abanyamakuru baranditse abandi bavuga ko Zuchu yaciye igikuba.

     

    Ubwo baririmbaga, Zuchu yasubije abantu bavuga ko Diamond Platnumz akoresha umubiri we gusa byonyine, bakanemeza ko atamugira umugore.Zuchu kandi yavuze ko abantu baba bashaka ko areka Diamond Platnumz akamusiga wenyine, batazigera babigeraho kuko ngo niba batekereza ko aba arimo kumukina arintacyo bitwaye yongeraho ko :'Umubiri wanjye ni uwa Diamond yawukoresha icyo ashaka'.

     

    Zuchu yagize ati:'Baravuga ngo Simba ni imbwa, mureke akine nanjye, umubiri wanjye ni uwe'. Aya magambo yayavuze arimo kuririmba ndetse yishimanye n'abafana be.

     

    Si ubwambere aba bombi bari berekanye urukundo mu gitaramo hagati by'umwihariko mu bitaramo bya Wasafi Festival.

     

    Igikomeje kuyobera abantu ni uburyo Zuchu ariwe uhora avuga ko akunda Diamond , mu gihe undi aba atuje ari mukazibisanzwe.Diamond Platnumz ntabwo yari yavuga ko akunda Zuchu.

    The post Zuchu uri mu Rwanda yiyamye abantu ababwira ko umubiri we ari wa Diamond Platnumz wenyine appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/zuchu-uri-mu-rwanda-yiyamye-abantu-ababwira-ko-umubiri-we-ari-wa-diamond-platnumz-wenyine/

  • B Threy na Davis D basomyeho! Icyihishe inyum… – #rwanda #RwOT

    Byari ku Cyumweru tariki 03 Ukuboza 2023, nibwo hari hateganyijwe kuba igitaramo cyiswe ‘University Connect Festival 2023’ cyari cyatumiwemo abahanzi babiri; B Threy ndetse na Davis D.

    Iki gitaramo byarangiye kitabaye kubera habuze abantu na bake bakitabira, abahanzi bahita bakata bisubirira i Kigali bataririmbye n’akanya na gato.

    Gupfa kw’iki gitaramo,benshi bagiye babigereka ku bintu bitandukanye, bagaragaza zimwe mu mpamvu zatumye abantu batacyitabira.

    Abaturage batari bake batuye hanze ya Kaminuza, bavugaga ko  bahemukiwe kuba bimwe uburenganzira n’ubuyobozi bwa Kaminuza bwo kwinjira muri iki gitaramo.

    Umwe yagize ati:” Ntakubeshye byarambabaje cyane, twaraje turi abantu benshi mu ma Saaha ya saa Saba ariko batwangira ko twinjira ngo ntabwo tubyemerewe kandi ubundi mbere twarabaga tubyemerewe nta mananiza, rero iyo baza kureka tukinjira, ntabwo igitaramo rwose cyari guhomba kubera ko twari turi benshi”.

    Ushinzwe umutekano muri kaminuza ya Huye, Rutayisire Claude,avuga ko impamvu batigeze bemerera abo bantu kwinjira mu kigo, atari ikindi ahubwo ariyo masezerano uwateguye igitaramo yagiranye n’ubuyobozi bwa Kaminuza.

    Agira ati:” Twebwe nta ruhare tujya tugira mu gutuma ibitaramo bihomba cyangwa se mu kwica imyidagaduro y’i Huye. Abantu bo hanze bakomeje kwijujutira ko tutigeze tubareka ngo binjire, ariko uwateguye igitaramo yari yabyumvikanyeho na Kaminuza. Ni ukuvuga ngo, iyo umuntu agiye gutegura igitaramo yumvikana na Kaminuza abakiriya ashaka, niba ari abanyeshuri cyangwa se abantu bose (no hanze ya Kaminuza) muri rusange”.

    “Hanyuma rero uriya wateguye kiriya gitaramo yari yemeye ko abakiriya be ari abanyeshuri gusa. Ikindi kandi iyo aramutse avuze ko abakiriya be ari abanyeshuri ndetse n’abandi bantu bo hanze, icyo gihe hari ibindi bintu byinshi twumvikanaho bijyanye no gukaza umutekano kuko gucunga ubuzima bw’abanyeshuri bo muri Kaminuza, ni inshingano zacu”. 

    Mu karere ka Huye ahazwi nko ku Mukoni munsi ya Kaminuza, hakunze kurangwa n’ubujura bwo kwambura abantu ibirimo telephone, Mudasobwa n’ibindi. Uyu muyobozi rero akomeza avuga ko ushobora kureka abantu bose bakinjira nta mutekano wakajijwe ugasanga habereyemo ibyaha bigendanye n’urugomo. Avuga ko iyo wemeye gukorera igitaramo i Huye, ukavuga ko abakiriya bawe harimo n’abantu bo hanze, haba hagomba kuzanwa abantu benshi bashinzwe umutekano urugero nko ku gitaramo cyabaye cya MTN Iwacu Muzika Festival, hari abashinzwe umutekano benshi baturutse hanze.

    Urugero, ku masezerano InyaRwanda.com yabonye  agaragaza ko uwateguye iki gitaramo  cya B Threy na Davis D yari yiyemereye ko abo akeneye ari abanyeshuri gusa.

    Hari abandi bantu bategura ibitaramo bavuga ko mbere Kaminuza yajyaga ifasha mu gutegura igitaramo, ugasanga nk’urugero Kaminuza ikijyanye n’amajwi n’urumuri (lighting and Sound), ariko kuri ubu umuntu akaba abyifasha byose.

    Umuyobozi ushinzwe Umuco na Siporo muri Kaminuza,Gatsinzi Apolo, agira ati “Ariko se ubwo ni gute abantu baba batabafashije?, Iriya Sallé yonyine kuyikodesha hano hanze ni amafaranga atari make, umuriro ukoreshwa muri icyo gitaramo uba mwinshi cyane ndetse  n’amazi akoreshwa byose biba bihenze, ibyo rwose biba bihagije”.

    Ubuyobozi  bwa Kaminuza kandi  bwongera kwibutsa abategura ibitaramo kwirinda kwipasa muremure ahubwo bagashima aho bishyikira. Bagira bati :” Erega na none nibo babyitera kenshi, usanga umuntu agiye gutegura igitaramo hanyuma udufaranga twose yifitiye akatumarira mu gutumira umuhanzi uhenze cyane urenze urwego rwe, kubera iki bagiye batumira abahanzi batari bubahende?.

    Ku rundi ruhande na none, abashaka gutegura ibitaramo bavuga ko kuri iki gihe kugira ngo uzabone inzu mberabyombi ‘Main Auditorium’ yo gukoreramo igitaramo biba bigoye  kuko usanga haberamo ibintu byinshi bitandukanye.

    Nyamara Gatsinzi we agira ati “Ntabwo abantu bose baba bagambiriye kujya hariya kubyina indirimo z’isi, hano muri Kaminuza abana bose tubafata kimwe. Hari abo usanga bashaka gusenga, kubyina indirimbo za gakondo, ndetse no gukoreramo ibindi bintu bitandukanye, rero ntabwo byashoboka ko kuva ku wa mbere kugeza ku cyumweru hahora hatumirwamo abahanzi gusa b’indirimbo z’Isi kuko haba hari n’abanddi bana bakeneye kwidagaduro mu bintu bakeneye”.

    Si ibyo gusa bikomeza bishinjwa Kaminuza y’ u Rwanda mu kwica imyidagaduro y’i Huye, kuko abandi bavuga ko mbere hajyaga habaho amarushanwa agamije guteza imbere abahanzi bakiri bato no kubafasha kumenyekanisha impano zabo, ibi byose bikaba biri mu bituma i Huye hatakibasha kugira impano zikomeye mu buhanzi zihava ngo zijye guhatana ku isoko ry’umuziki.

    Ku ruhande rw’abayobozi ba Kaminuza  bagira bati ” Kuri iki gihe ubundi usanga kwiga biba bingana na 90%, rero ugasanga kugira ngo bazabone umwanya wo kujya mu bindi birimo n’ubuhanzi birabagoye kuko kenshi baba bananiwe”.

    Icyakora Gatsinzi, yahamirije InyaRwanda.com  ikintu kijyanye n’amarushanwa y’abafite impano mu ngeri zitandukanye agiye kugaruka vuba cyane ko kiri imbere mu bintu biri kwigwaho.

    Muri rusange, Ubuyobozi bwa Kaminuza bunyomoza amakuru y’ibivugwa ko muri iyi minsi bari kugira uruhare mu kwica imyidagaduro y’i Huye, ahubwo bakemeza  bayishyigikiye bikomeye ahubwo abantu bakaba batabimenya. Ku ruhande rwabo, bavuga ko ku kijyanye no kuba ibitaramo bimwe bikorerwa i Huye bigashya/bigahomba, nta ruhare na ruto baba babigizemo ahubwo ko byose n’impamvu zitandukanye zirimo:

    Kutamenya igihe nyacyo cyo guteguriraho igitaramo (ugasanga ateguye igitaramo abanyeshuri batarabona Buruse , cyangwa se akagitegura mu gihe cyo kwiga, harimo kandi kutamenyekanisha igitaramo cyabo, gukorana n’abantu batari abizerwa aho gukorana umwete n’umurava, bakiryamira gusa ndetse na duke turi kuvamo bakatwirira, kuzana abahanzi badakunzwe cyangwa se batagezweho  n’ibindi byinshi bitandukanye.

    Ubwo Davis D na B Threy bazaga gutaramira muri Kaminuza nabuze  n’umwe 

    Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye bavuga ko ruhare na ruto  bagira mu gutuma ibitaramo bihomba

    Ubuyobozi bwa Kaminuza buvuga ko buri kwiga ku kintu cyo kugarura amarushanwa agamije guteza imbere abahanzi bakiri bato no kubafasha kumenyekanisha impano zabo 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/137275/b-threy-na-davis-d-basomyeho-icyihishe-inyuma-yo-guhomba-kwibitaramo-bitegurirwa-muri-ur-h-137275.html

  • Ibintu 5 by’ingenzi byihariye imyidagaduro ny… – #rwanda #RwOT

    Umwaka wa 2023 ubura iminsi 25 gusa ngo ugere ku musozo, wabaye udasanzwe mu bisata byose bigize imyidagaduro, abahanzi baca uduhigo ku rwego mpuzamahanga, sinema nyarwanda iraguka, urwenya ruzamura urwego, abanyarwanda bahindura imyumvire.

    Byumwihariko, muri uyu mwaka, u Rwanda rwakiriye ibyamamare bikomeye ku Isi, habera ibitaramo byitabiriwe n'amahanga, abanyarwanda baserukira u Rwanda hanze yarwo ndetse bamwe banegukana ibihembo byabonaga umugabo bigasiba undi.

    Nubwo hari ibintu byinshi byagarutsweho cyane muri uyu mwaka, InyaRwanda yaguhitiyemo iby'ingenzi cyane bidateze kwibagirana mu mitwe y'abanyarwanda ndetse n'abanyamahanga bashoboye kubikurikirana.

    1.     Ibitaramo mpuzamahanga byabereye i Kigali

    Ku bakunzi b'ibitaramo n'ibirori muri rusange, uyu mwaka wababereye uw'amateka kuko ntibigeze babona akanya n'ako guhumeka. Mu Rwanda habereye ibitaramo mpuzamahanga bikomeye byitabiriwe n'ibyamamare binyuranye.


    Muri ibi bitaramo twavuga nka Trace Awards 2023 yabereye mu BK Arena ku ya 21 Ukwakira, Giants of Africa Festival yamaze icyumweru cyose ibera muri BK Arena kuva tariki 13-19 Kanama 2023, Move Africa yatumiwemo Kendick Lamar iri kubica bigacika i Kigali n'ibindi byinshi.


    Ibi bitaramo byahaye ibyishimo abanyarwanda, ibitangazamakuru bibyandikaho inkuru zitabarika, imbuga nkoranyambaga zirashyuha, ubukerarugendo burushaho kwinjiza.

    2.     Ubukwe bw'ibyamamare nyarwanda

    Kimwe mu bintu binezeza mu buzima bwa muntu, ni ubukwe bikaba akarusho noneho iyo ari ubw'icyamamare.

    Muri uyu mwaka habaye ubukwe bwinshi bw'ibyamamare haba mu bwiza, sinema, muzika ndetse no mu zindi nzego

    Mu bukwe butazibagirana harimo ubwa Nyampinga w'u Rwanda wa 2017, Miss Iradukunda na Ishimwe Dieudonne [Prince Kid] bwabaye nyuma y'ifungurwa ry'uyu mugabo wamaze igihe kinini afunzwe azira ibyaha yashinjwaga bishingiye ku ihohoterwa byavugwaga ko yakoreye abakobwa baciye mu irushanwa rya Miss Rwanda yari ahagarariye.


    Ubundi bukwe butegerejwe mu mpera z'uyu mwaka, ni ubwa Miss Uwicyeza Pamela na Mugisha Benjamin [The Ben] nabwo buri mu bwavuzwe cyane muri uyu mwaka bitewe n'uburyo budasanzwe aba bombi bahisemo kubuteguramo, ibihe bidasanzwe n'amagambo yuje urukundo yagiye abaranga.


    Hari kandi ubukwe bwa Bishop Gafaranga na Annette Murava bwateje impagarara mu itangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga.

    Muri Werurwe 2023 nabwo habaye ubukwe bwa Uwineza Kelly wo mu Itsinda Mackenzies wasezeranye imbere y'amategeko ndetse n'imbere y'Imana n'umukunzi we Nsengiyumva David uri mu basirikare bafite ipeti rya Lieutenant mu Ngabo z'u Rwanda unakinira APR BBC.


    Ubundi bukwe bwarikoroje, ni ubwa Bahati wamenyekanye mu itsinda rya Just Family warushinze na Unyuzimfura Cécile, wari usanzwe utuye hanze y'u Rwanda nyuma y'iminsi bakundana. Aba bombi basezeranye imbere y'Imana tariki 5 Kanama 2023 mu rusengero rwa Noble Family Church rwa Apôtre Munezero Alice Mignonne, maze buravugwa biratinda bamwe bashinja Bahati gukurikira Visa.


    3.  Abahanzi nyarwanda baserukiye u Rwanda mu mahanga

    Muri uyu mwaka, abahanzi benshi bashoboye kurenga umupaka w'u Rwanda bagurira ibikorwa byabo no mu mahanga binyuze mu bitaramo bagiye bahakorera, kuzenguruka imigabane ndetse n'ibindi bikorwa binyuranye bagiye bakorera hanze y'igihugu.


    Mu bahanzi nyarwanda bahagarariye neza urwababyaye harimo Bruce Melody umaze iminsi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho yahuriye ndetse agataramana n'umunyabigwi Shaggy wubashywe ku rwego rw'Isi ndetse banakoranye indirimbo 'When She is Around' ikomeje kuzenguruka umubumbe.


    Abandi harimo Kenny Sol ukubutse muri Canada, Bushali wanditse amateka muri Uganda binyuze mu iserukamuco rya Nyege Nyege aherutse kuhakorera, Bwiza, Ariel Wayz, Massamba tutibagiwe igitaramo cy’amateka The Ben yakoreye mu Burundi  n'abandi benshi bagize uruhare rukomeye mu kumenyekanisha umuziki nyarwanda ku rwego mpuzamahanga.


    4.     Imanza z'ibyamamare

    Imanza z'ibyamamare nyarwanda zaravuzwe, zirandikwa biratinda. Mu bibanzweho cyane, harimo urubanza rw'umubyinnyi Tity Brown wafunzwe ashinjwa gusambanya umwana utujuje imyaka y'ubukure nyuma akaza kugirwa umwere, urwa Prince Kid wanaje gukatirwa  imyaka Itanu mu bujurire bw’Ubushinjacyaha  ariko  bikaba bivugwa ko  yacitse ubutabera atari mu Rwanda. 


    Urundi rubanza n'ubu rukivugwa cyane ku mbuga nkoranyambaga, ni urw'umunyamakuru wari umenyerewe mu biganiro yatambutsaga kuri Youtube, Jean Paul Nkundineza warezwe na Nyampinga w'u Rwanda wa 2016, Mutesi Jolly. Mu byo Jean Paul aregwa harimo gutukana mu ruhame, guhohotera uwatanze amakuru ku byaha, gukoresha ibikangisho n'icyaha cyo gutangaza amakuru y'ibihuha.


    Umuhanzi Jowest umenyerewe mu ndirimbo z'imitoma nka 'Pizza' n'izindi yatawe muri yombi ku ya 01 Gashyantare 2023 akurikiranweho gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato. Yaje kurekuwa tariki 21 Gashyantare 2023 nyuma y'uko urukiko rubonye ko nta mpamvu zifatika zatuma akomeza kuburana afunzwe.


    5. Ibihangano nyarwanda byihariye imbuga nkoranyambaga muri uyu mwaka

    Igihangano aho kiva kikagera, kimenyekana cyane bitewe n'imbaraga nyiracyo yashyize mu kucyamamaza. Abanyarwanda, nabo bamaze kwiyungura ubumenyi mu bijyanye no kwamamaza ibikorwa byabo ndetse bagaragaje ko bavumbuye ibanga riri mu kwifashisha imbuga nkoranyambaga.


    Mu ndirimbo zacicikanye ku mbuga nkoranyambaga harimo Bana ya Chriss Eazy yahuriyemo na Shaffy, Confirm ya Danny na None, Munda ya Kevin Kade, When She is Around ya Bruce Melodie afatanije na Shaffy, Oya Shn ya Butera Knowless, Njyenyine ya Yverry na Butera Knowless, One Time ya Shemi, Nuyu ya Malani Manzi, Fou De Toi ya Element EleéeH, Bruce Melodie na  Ross Kana, Mama Loda ya Calvin Mbanda na Kenny Sol, n'izindi nyinshi.


    Hari n'ibisigo byakunzwe cyane ku mbuga nkoranyambaga nka 'Rudahinyuka' cya Junior Rumaga na Bahali Ruth, Narakubabariye Rumaga yakoranye na Bruce Melodie, Ndatsinzwe cya Dinah Poetess n'ibindi.

    Hari kandi filime zakunzwe zirimo 'Umuturanyi Series,' 'Bamenya Series,'My Heart ya Killer Man , Impanga Series, Papa Sava, Maya Series na Comedy zitandukanye.

      

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/137266/ibintu-5-byingenzi-byihariye-imyidagaduro-nyarwanda-muri-20223-137266.html

  • Kwizera Olivier yagaragaye mu buryo bwatumye umukinnyi w’ikipe y’igihugu yerura akavuga ko amufana bikomeye cyane gusa nawe yahise amusubiza -AMAFOTO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kwizera Olivier yagaragaye mu buryo bwatumye umukinnyi w'ikipe y'igihugu yerura akavuga ko amufana bikomeye cyane gusa nawe yahise amusubiza.

    Umuzamu w'ikipe y'igihugu y'u Rwanda Amavubi Kwizera Olivier udaheruka guhamagarwa yashyize amafoto ku mbuga nkoranyambaga ze maze rutahizamu wabiciye bigacika mu makipe y'i Nyarugenge no mu ikipe y'igihugu Amavubi Usengimana Danny uherutse gusezera kuri ruhago ahita atangaza ko amufana cyane maze Kwizera nawe ahita amubwira ko amwemera ahubwo abura kwisiga iranjye.

    Amafoto:

    Ibyo Usengimana Danny yatangaje ubwo yabonaga aya mafoto ndetse nibyo Olivier yamusubije:

    Source : https://yegob.rw/kwizera-olivier-yagaragaye-mu-buryo-bwatumye-umukinnyi-wikipe-yigihugu-yerura-akavuga-ko-amufana-bikomeye-cyane-gusa-nawe-yahise-amusubiza-amafoto/

  • Thierry Froger nyuma yo kumva ibyo abafana bamwifuzaho yatangaje ijambo rikomeye n’ubundi rikora mu gikomere aba bafana yafashe nko kwirushya mu byo barimo – YEGOB #rwanda #RwOT

    Thierry Froger nyuma yo kumva ibyo abafana bamwifuzaho yatangaje ijambo rikomeye n'ubundi rikora mu gikomere aba bafana yafashe nko kwirushya mu byo barimo

    Ku munsi w'ejo hashize ikipe ya APR FC yakinnye umukino n'ikipe ya Gasogi United, umukino urangira ikipe zombi zinganyije ubusa ku busa bigoranye cyane.

    Nyuma y'umukino abafana batangaje amagambo akomeye benshi bongera kwibutsa ubuyobozi ko bakumbuye Adil Erradi Mohamed wagiye batabyifuza nubwo yashinjwaga umwuka mubi muri iyi kipe.

    Aba bafana banavuze ko umutoza Thiery Froger Ari kwica ikipe ndetse bakumbuye Shaiboub mu kibuga ndetse na Bizimana Yanick ariko uyu mutoza ntabwo abikozwa ibyo abafana bavuga.

    Umutoza w'ikipe ya APR FC Thiery Froger mu kiganiro yagiranye n'itangazamakuru yavuze ko abanyamahanga bose ikipe ifite batajya mu kibuga ahubwo ari we ufite guhitamo abakina ariko kandi ashishikariza abafana gukomeza ibyo barimo gukora abafana.

    Source : https://yegob.rw/thierry-froger-nyuma-yo-kumva-ibyo-abafana-bamwifuzaho-yatangaje-ijambo-rikomeye-nubundi-rikora-mu-gikomere-aba-bafana-yafashe-nko-kwirushya-mu-byo-barimo/

  • Perezida wa Sunrise FC yatawe muri yombi #rwanda #RwOT

    Perezida w’ikipe ya Sunrise FC, Hodari Hillary yatawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) aho akurikiranyweho kunyereza miliyoni 160 z’amafaranga y’u Rwanda.

    Aya mafaranga akaba ari aya Koperative icuruza Amata i Nyagatare n’ibiyakomokaho (Nyagatare Dairy Marketing Cooperative) yari abereye umuyobozi akaba afunganywe na Muhoza Happy wari umubaruramari wa yo bakaba bafungiye kuri Sitasiyo ya Nyagatare.

    Aba bagabo batawe muri yombi ku wa Mbere w’iki Cyumweru, amakuru ISIMBI yamenye ni uko bagiye muri Banki kwaka inguzanyo mu izana rya Koperative ariko ntibayikoreshe icyo bayisabiye.

    Ibi bikiyongera ku bindi bifitanye isano no kunyereza umutungo nk’aho Hodari yakoreshaga imbaraga afite agashyira amavuta mu modoka ye bikandikwa ko ari mu ya Koperative akaba ari yo izayishyura, hakazaho no guhishira imicungire mibi ya Koperative.

    Bahamwe n’icyaha bahanishwa ingingo ijyanye n’itegeko rya Ruswa. Itegeko riteganya ko igifungo kiva ku myaka itanu kikageza ku myaka icumi. Uwakoze ibyo byaha iyo abihamijwe n’inkiko kandi yongeraho ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugeza kuri eshanu z’agaciro k’umutungo yanyereje.

    Ku cyaha cyo guhishira amakuru yerekeranye n’imicungire mibi ya koperative, itegeko riteganya igihano cy’igifungo cy’amezi atandatu ariko kitarenze imyaka ibiri, n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva kuri 1 000 000 Frw ariko atarenze 2 000 000 Frw.

    Gukoresha nabi cyangwa konona umutungo wa koperative, ubihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kuva ku myaka ibiri ariko kitarenze imyaka itanu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva kuri 500 000 Frw ariko atarenze 5 000 000 Frw.

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/perezida-wa-sunrise-fc-yatawe-muri-yombi