Blog

  • Umunyezamu w'Amavubi Kwizera Olivier yavuze amagambo akakaye #rwanda #RwOT

    Umunyezamu w'ikipe y'Igihugu cy'uRwanda Amavubi, Kwizera Olivier, yagaragaje ko yimwe umwanya we wo gukinira ikipe y'Igihugu.

     

    Anyuze kumbuga Nkoranyambaga ze Kwizera Olivier yanditse amagambo yafashwe nko gutakamba asaba ko yagarurirwa icyizere mu ikipe  akongera agakinira Amavubi nyuma yo guhagarikwa inshuro nyinshi yageraho ntiyongere guhamagarwa.

     

    Mu butumwa yasangije abamukurikira kuri Konti ye ya Instagram, yagize ati:'Basezereye izina ryanjye , ku rutonde mu gihe umugisha wari usohoye.Bashakaga gufata umwanya wanjye, ariko ikirere kiranyiyereka'.

    Nubwo uyu musore atigez agaragaza neza ibyo yavugaga benshi bahise batekereza ko avuze Amavubi , bamubwira ko bamukumbuye mu ikipe y'Igihugu.Uwitwa Alfredy Ndagijimana yagize ati:'Turagukumbuye mu Mavubi muvandimwe'.

     

    The post Umunyezamu w'Amavubi Kwizera Olivier yavuze amagambo akakaye appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/umunyezamu-wamavubi-kwizera-olivier-yavuze-amagambo-akakaye/

  • Umuhanzi ukomeye muri Afurika akomeje gushinjwa amarozi n'abafana #rwanda #RwOT

    Mu minsi ishize nibwo uyu muhanzi Diamond Platinumz aherutse kwibwa ingofero yari yambaye ubwo yari ari kunyura mu bafana, ariko uyu mugabo akoherezayo abashinzwe umutekano we kujya kugaruza ingofero ye bikarangira ayigaruye.

     

    Abantu benshi hirya no hino ku mbugankoranyambaga bakomeje kwibaza icyateye uyu mugabo kwiruka ku ngofero ye Kandi baziko ubusanzwe Ari umugabo ufite amafaranga menshi cyane kuburyo agaciro kingofero Ari akadomo mu mafaranga atunze.

     

    Niko byakomeje gutera impaka hirya no hino ku mbugankoranyambaga, icyakora Diamond Platinumz we imwe mu mpamvu yatanze yatumye ababazwa n'ingofero ye kugeza ubwo ategetse abashinzwe umutekano we kujya kuyishaka mpaka igatutse, nuko ngo Niba yari yapanze kwambara ingofero ijyanye n'imyenda yambaye, Atari gukomeza kwambara iyo myenda ingofero itariho ndetse yemeza ko ngo yumvise ameze nkusuzuguwe.

     

    Gusa bamwe mu bantu bakoresha imbugankoranyamaga ntibabyumvishe kimwe kuko, umwe mu bagabo bakoresha imbugankoranyamaga yatangiye kuvuga ko uyu mugabo Diamond Platinumz ashobora kuba akoresha amarozi avuga ko iriya ngofero ye irimo imitsiriko ku buryo atari kwemera kuyihomba.

     

    Mu magambo yuyu mugabo yagize ati' ibyamamare byose byambara ingofero zihenze ariko ingofero Diamond Platinumz yari yambaye si ingofero isanzwe. Ubwo yayiburaga yataye umutwe ndetse yongeye gutekana aruko ingofero igaruwe. Yanahobeye umugabo wamugaruriye ingofero ye.'

     

    Ibyo bintu uwo mugabo yavuze bikomeje guteza impagarara mu bantu hirya no hino ku mbugankoranyambaga ndetse hibazwa Niba ko uyu mugabo Diamond Platinumz yaba akoresha amarozi koko.

    Icyakora si ku nshuro y'ambere uyu mugabo avuzwe ho amarozi kuko no mu myaka yagiye itambuka ni Kenshi uyu mugabo yashinjijwe gukoresha amarozi kugira ngo yigarurire igikundiro kuri uyu munsi tumubonana.

    Ndetse higeze no kuvugwa inkuru ko uyu mugabo ashobora kuba yararazo umuhanzi Alikiba, gusa byari amagambo kuko nta n'umwe wagaragaje ibimenyetso bifatika bimushinja.

    Source: News Hub Creator

    The post Umuhanzi ukomeye muri Afurika akomeje gushinjwa amarozi n'abafana appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/umuhanzi-ukomeye-muri-afurika-akomeje-gushinjwa-amarozi-nabafana/

  • Zari Hassan yifurije umugabo we n'umwana we isabukuru nziza y'amavuko #rwanda #RwOT

    Zari Hassan na Shakib Cham Lutaaya ni umugabo n'umugore byemewe n'amategeko.Aba bombi bari mu rukundo bagaragara kenshi bishimanye.Anyuze kumbuga nkoranyambaga ze Zari yifurije umugabo isabukuru y'amavuko.

    Ubusanzwe Shakib Cham Lutaaya yavutse tariki 05 Ukuboza 1992.Ni umusore wamamaye cyane ubwo yari atangiye guteretana na Zari Hassan , umugore wamamaye muri Uganda ndetse no muri Afurika y'Epfo arinaho atuye kugeza ubu.

    Zari Hassan anyuze kumbuga nkoranyambaga ze yagize ati:' Mumfashe twifurize isabukuru nziza y'amavuko umugabo wanjye n'umuhungu wanjye. Uwitwa asohoze ibyifuzo byanyu'.

    Shakib Cham Lutaaya umugabo wa Zari Hassan yavukiye rimwe na Nillah , umuhungu wa Zari na Diamond dore ko nawe yavutse ku itariki ya 05 Ukuboza.

    AMAFOTO: Zari Hassan yifurije isabukuru nziza y’amavuko umugabo we Shakib Lutaaya n’umuhungu we Nillah bavutse ku ya 05 Ukuboza.#Umunsinews #UmunsiUpdates #Agezweho pic.twitter.com/p3AOlmKMSO

    — UMUNSI.COM (@umunsiofficial) December 6, 2023

    The post Zari Hassan yifurije umugabo we n'umwana we isabukuru nziza y'amavuko appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/zari-hassan-yifurije-umugabo-we-numwana-we-isabukuru-nziza-yamavuko/

  • Nta muntu wizeye ko papa umbyara ariwe wanteye inda ! Inkuru y'ubuzima bw'umukobwa ubabaje cyane #rwanda #RwOT

    Data umbyara yatangiye kuryamana nanjye ubwo nari nkiri muto cyane, icyo gihe nigaga muri secondary. Nari umwana data yakundaga cyane kurusha abandi, yanyishyuriraga amafaranga y'ishuri mbere ndetse akanangurira ibintu byiza ataguriraga abandi bana twavukanaga.

     

     

    Ijoro rimwe nibwo narindyamye numva umuntu ankozeho mu ijoro, nubuye amaso mbona ni Papa umbyara. Icyo gihe nari ndyamanye na Mushiki wanjye mukuru nuko papa arambira ngo mbyuke mukurikire.

     

     

    Naramwizeraga cyane, kuko yarankundaga cyane rero ntacyari kumbuza kumukurikira, narabyutse ndamukurikira musanga mu cyumba cye, mama umbyara yari yaragiye kurangura ibicuruzwa yacuruzaga. Iryo joro papa yari wenyine maze ansaba ko nakicara ku buriri. N'uko arambwira ngo urabizi ko nkukunda cyane, bumbura amaso yawe neza undebe, Hari ikintu tugiye gukorana njye nawe, ngiye kukwigisha ikintu uzakoresha kugira ngo ubone umugabo. Ni wowe mwana wanjye nkunda kurusha abandi, ibi ukwiye kubimenya mbere Yuko ukura cyane ngo ugire umukunzi mukundana nyuma muzabane nk'umugore n'umugabo.

     

     

    Ubwo nibwo yahise amfata ansunikira ku buriri, ubwo nahise menya ikigiye gukurikiraho kuko sinari umwana cyane, natangiye kumurwanya ngerageza kwirwanaho ariko biba ibyubusa. Yarambwiye ngo ashaka ko ibintu bigenda neza mu mahoro ko ninkomeza kumurwanya n'ubundi birangira arinjye ubibabariyemo.

     

     

    Nahise menya ko ntakundi biragenda, ndamureka yewe nanga no gusakuza kuko yari papa umbyara numvaga ko ninsakuza bitera ikibazo mu muryango ugasanga umuryango wanjye urasebye hejuru y'igikorwa cy'Ubujiji data yarari gukora. Data yantwariye ubusugi muri iryo joro ndetse andahiza kutazagira umuntu n'umwe mbibwira. Ubwo ntakundi nemeye ko nta kintu nzavuga kugira ngo andeke ngende.

     

     

    Nari mu buribwe cyane, anjyana kwa muganga, ndetse ibibazo byose muganga yamubazaga niwe wabisubizaga mu kimbo cyanjye. Nagerageje gucira amasiri muganga ariko iyo aza kuyabona yari kumenya ibyo nashakaga kuvuga. Byaje kurangira nsoje amashuri kuko n'ubundi nendaga gusoza, gusa nari nararambiwe mbana n'umutwaro ukomeye, ntagisinzira, nsigaye nduka bya hato bahato, maze nigira inama yo kubibwira mama umbyara.

     

     

    Mama yandebye mu maso maze atangira kumbaza ibyo nariye, ibyo nanyoye, inzozi ndi kurota , Niba nta bwonko mfite, ubwo narimaze kumubwira ko papa yamfashe ku ngufu. Yatangiye kureba mu maso neza Niba meze neza ndetse atangira kumva Niba mfite umuriro kuko we ntago yemeraga ibyo namubwiraga. Ubwo Papa yazaga mama yamubwiye ko navuze ko yamfashe kungufu, maze mama asaba papa kuza gusubiza ibyo bibazo.

     

     

    Mama yabivuganye ubwoba yumvaga bidashobora ariko isura ya papa yarahindutse nanjye ndabibona maze arambaza ngo umudayimoni wanteye witwa gute!! Ubwo mama nawe yahise yemera ko Ari umudayimoni wanteye maze banjyana kwa Pasiteri kunsengera. Ubwo mama yavugaga ko amakosa Ari Aya papa kuko yankundaga cyane bityo nkaba natangiye kurota njye nawe twaryananye.

     

    Mu maso yabo, mu nda yanjye numvishe bihindutse mpita ngwa hasi, nuko mama ahita avuga ko n'ubundi yabibonaga ko ntameze neza. Icyo gihe papa yatangiye guhagarika kunyitaho nkuko yabikoraga mbere ndetse impano yampaga arazihagarika ndetse ageraho aba ahagaritse kongera kuryamana nanjye.

     

     

    Ubwo mu minsi yakurikiye nendaga gusubira ku ishuri kuko ikiruhuko cyari kirangiye, ubwo Papa yaraje arambwira ngo ninkomeza kumurwanya ntago Nzajya kwiga. Nanjye kumurwanya narimbirambiwe tujya kubukorera mu gikoni kuko ntago twari kujya mu buriri bwe na Mama. Umunsi ukurikira nagiye ku ishuri maze aza kunsura anzaniye ibiryo ndetse n'ibindi bintu byiza. Icyo gihe sinashakaga kumubona kuko yanyibutsaga byose ntashaka kongera kwibuka.

     

     

    Nagarutse mu kiruhuko birakomeza kuko yakoreshaga amafaranga y'ishuri nkiturufu insinda. Ijoro rimwe ubwo nagarutse mu buriri nararize cyane nuko mukuru wanjye arabyumva maze atangira kumbaza ikiri kundiza, mpita ndekera kurira ariko mbona ko atanyuzwe. Mu gitondo yahise abibwira mama, mama nawe abikoza papa, Bose bavuga ko amadayimoni ambamo ariyo abitera.

     

     

    Nkirangiza amashuri yanjye, nahise mpunga murugo njya kuba kwa Aunt wanjye, yagize ngo nje kumusura gusa kugera ubwo namubwiye ko nzahava byose bigeze ku musozo. Yari umugore ufite umwana akunda kunsiga mu nzu ariko papa we ntiyabikundaga kuko papa yahoraga asaba Aunt wanjye kunyirukana ngo nsubire mu rugo, ubwo nahavaga nisanze mu mujyi witwa Accar mbana n'inshuti yanjye twiganye ku ishuri.

     

     

    Buri gihe numvaga nshobora kuba ntwite ariko nabyemeye neza umunsi ntangira kumva nacitse intege. Nta mafaranga twari dufite ngo njye kwa muganga kugera ubwo papa winshuti yanjye aje kureba uko meze, yahise anjyana kwa muganga maze bambwira ko ntwite. Nararize cyane nsaba uwo mu papa w'inshuti yanjye kutanyirukana, kuko iyo nsubira murugo bari kunyica ndetse papa agakuramo inda yanjye kuko numvaga nshaka kubyara uwo mwana.

     

     

    Icyo nicyo cyantabaye, kuvuga ko papa ashobora gukuramo inda yanjye!! Uwo mu papa yahise ambwira ko nzasubira mu rugo inda ibaye Nini hahandi kuyikuramo batabishobora. Ubwo natangiye gushaka ahandi Nzajya mbere Yuko uyu mugabo anyirukana. Anandi nabonye ni ku ishuri kuko bashaka umuntu wajya ufasha mu kwita ku ishuri. Baje kumpa akazi naho kuba, ntangira gukora cyane kugira ngo uwo mugore wari umpaye akazi atazanyirukana.

     

     

    Kuguma ntwite Niko kwihorera kwanjye kuko sinashakaga ko umuryango wanjye ugira icyo ubimenyaho. Narimbizi ko umwana ntwite Ari uwa papa rero nagombaga gukora uko nshoboye nkamubyara kugira ngo nereke Bose ko ntari umusazi ubwo navugaga ko papa ariwe wanteye inda.

     

     

    Naje kubyara umwana w'umuhungu ariko wa mugore wampaye akazi akanyingingira kujya mu rugo. Narimbizi ko azanyirukana nibwo nahise mubwira inkuru yanjye yose uko byagenze. Yarambwiye ngo ndabizi ntago ushaka kujya mu rugo ariko singombwa ko umbwira ibinyoma kugira ngo ugume hano. Nahise ndira cyane nibaza ngo ninde uzanyizera! Nibaza uko babwira umuntu ibyambayeho ngo byibura anyumve!! Uko nahise mera byamuteye ubwoba maze ansaba kumubwira byose.

     

     

    Nibwo nahise ntangirira aho byose byatangiriye, mubwira kuntu nahunze mu rugo mbona atangiye kundeba nkuko mama yandebye ubwo namubwiraga inkuru yanjye, ubwo nyine narintegereje ko ansubiza nkuko mama yansubije ubwo namubwiraga inkuru Yuko papa yamfashe kungufu. Gusa yahise ambaza ngo meze neza!? Numvishe ko atanyizeye ntangira kwibaza ahandi hantu ngiye guhita njya!

     

     

    Umunsi ukurikira wa mugore yazanye n'umugabo ntazi, kumbi uwo mugabo yari umu Pasiteri, sinigeze nkunda uburyo yandebaga mu maso, yandebaga adahumbya ndetse atankuraho amaso. Namubwiye inkuru yanjye yose nuko ahita agenda. Interuro ya mbere yavuze nuko yavuze ko ndi kuvugisha ukuri, ndetse avuga ko nshobora kuba naranyuze muri byinshi.

     

     

    Narimfite umwana wanjye maze mpita Muha wa mugore maze ndasohoka hanze ndarira kuko ku nshuro ya mbere nibwo narimbonye umuntu unyizera. Abantu benshi ndabibahirwa ariko uwo mugabo sinjya mwibagirwa Niba akiriho Imana ukomeze imuhe umugisha.

     

     

    Ubwo uwo mu Pasiteri na wa mugore bashakaga ko njya mu rugo guhura n'umuryango wanjye. Ubwo Pasiteri yavugaga ko papa akwiye kwishyura ibyo yakoze byose, ubwo Pasiteri yahise agenda agendana agahinda mu maso ndetse iyo niyo nshuro atigeze andeba mu maso. Ubwo wa mugore yambajije Niba niteguye kujyana nabo ndabyanga kuko n'ubundi umuryango wanjye nta n'umwe washakaga.

     

     

    Ubwo umwana wanjye yuzuzaga amezi 3, nasubiye mu rugo, sinigeze nsezera wa mugore ahubwo numvaga nkwiye gutaha nkajya gucyemura ibibazo byanjye ngenyine. Ngeze mu rugo mama ambonye amera nkubonye umuzimu, maze ambaza igitumye ngaruka ko ngo n'ubundi nari narabajugunye. Kuriyo nshuro noneho yabonye mfite n'umwana maze aravuga ngo ndabibona, ndabona warabyaye, wakagumanye n'umugabo waguteye inda. Nanjye musubiza ko nje kureba umugabo wanteye inda, Niba mutanshaka ndasiga uyu mwana hano kwa se ngende.

     

     

    Ubwo yahise asakuza ahamagara mu izana papa ngo aze asobanure ibyo ndi kuvuga, ubwo Papa yahise aza yarakaye, maze mvuga ko nari narahunze kuntu yamfataga kungufu, kuko ntashakaga gukomeza kujya ndyamana na papa umbyara , kuko kubwamahirwe macye ubwo nagendaga n'ubundi wararangije kuntera inda.

     

     

    Hari abaturanyi benshi bishimira kumubona kuko nari narabuze ariko ntibari Bazi inkuru yari ihatse guhunga kwanjye. Papa yakoze uko ashoboye ngo abwire abantu ko ndi gukina ariko nihagararaho nukumugore noneho. Ubwo inkuru yatangiye kuba Kimomo. Nahise nsubira kwa Aunt wanjye yishimira kongera kumbona, arinako ansaba imbabazi kureka gukomeza kubwira abantu inkuru yanjye ko byose azabyitaho. Gusa nari nacyerewe kuko inkuru yari yarabaye Kimomo ahantu hose.

     

     

    Mama yaje kunsura we na mushiki wanjye kwa Aunt aho nabaga, baza barira cyane bibaza ibyo Nahuye nabyo kubera ibyo papa yankoreye, ariko ntago bari bakabyemeye, nibwo navuze ngo Hari mushaka ko umuntu apfa kugira ngo mwemere ukuri igihe cyose nta wo mu muryango wanjye wizeye ibyo mvuga usibye Aunt nawe cyeka ko atabyizeraga nesa. Ubwo nabajije Aunt aho papa Ari maze arahambwira. Ubwo yari yarahunze mu myaka 10 nta muntu wari Uzi aho yarari.

     

     

    Nyuma umwana wanjye yaje gupfa maze ku munsi wo kumushyingura nta muntu waje wo mu muryango wanjye usibye Aunt gusa, ikiriyo kirangiye nabwiye Aunt ko yakoze kuri byose ambaza aho ngiye mubwira ko ntaho nzi, ubwo nasubye kureba wa mugore wampaye akazi ntwite kureba Niba agikira hahandi, ambonye arishima mubwira byose maze ambwira ko mfite ubuzima bukomeye nanyuzemo ndetse ko bishobora bacye.

     

     

    Yarongeye ampa akazi  ndetse ambera mama muri byose, muri 2013 Nahuye n'umuntu nzi ambwira ko papa umbyara amaze imyaka 2 apfuye, ndetse ko yashyinguwe nabi, gusa n'ubundi ntacyo byari bimbwiye. Mama we aracyari muzima ariko sinjya mbyitaho kuko ubu nabonye mama unyumva unyitaho, kuri ubu nta makuru yabo tuvukana nzi. Ubu nta mugabo ngira nta mwana kuko nibyo nahisemo cyane ko nanyuze muri byinshi.

     

     

     

     

    Source: towngist.com

     

    The post Nta muntu wizeye ko papa umbyara ariwe wanteye inda ! Inkuru y'ubuzima bw'umukobwa ubabaje cyane appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/nta-muntu-wizeye-ko-papa-umbyara-ariwe-wanteye-inda-inkuru-yubuzima-bwumukobwa-ubabaje-cyane/

  • Inkoko iri iwabo ishonda umukara! Ibibaye kuri Arsenal ni nkuru mbarirano batabawe na Miliyoni 100 – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu ijoro ryo kuwa 5 Ukuboza shampiyona y'icyiciro cya mbere mu gihugu cy'u Bwongereza yari yakomeje ku munsi wa 15.

    Ikipe ya Arsenal yari yasuye ikipe ya Ruton Town mu rugo ikurayo amanota atatu mu buryo bugoye dore ko Arsenal yayitsinze ibitego bine kuri bitatu.

    Igitego cya Kane cyabonetse ku munota wa 7 winyingera gitsinzwe na Declan Rice waguzwe Miliyoni 105 z'amayero.

    Kuri ubu Ikipe ya Arsenal niyo iyoboye urutonde rwa shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Bwongereza n'amanota 36 ku mwanya wa kabiri hariho Liverpool ifite amanota 31 naho ku mwanya wa gatatu hariho Manchester City ifite amanota 30.

    Source : https://yegob.rw/inkoko-iri-iwabo-ishonda-umukara-ibibaye-kuri-arsenal-ni-nkuru-mbarirano/

  • Premier League: Arsenal yikuye kwa Luton Town… – #rwanda #RwOT

    Ni umukino wabaye kuri uyu wa kabiri saa yine n’iminota 15 z’ijoro ku kibuga cya Luton, Kenilworth Road.

    Ikipe ya Arsenal yatangiye iri hejuru abasore bayo bahererekanya umupira neza ndetse banasatira cyane. 

    Ku munota wa 20 bahise bafungura amazamu ku gitego cyatsinzwe na Gabriel Martinelli ku mupira yahawe na Bukayo Saka

    Nyuma y’iminota 5 gusa Lutton Town yabonye igitego cyo kwishyura ku mupira wari uvuye muri koroneri itewe na Alfie Doughty maze Gabriel Osho ashyiraho umutwe umupira uragenda ujya mu nshundura.

    Ikipe ya Arsenal nubwo yishyuwe ariko ntibyayibujije kugumya kwiharira umupira ndetse abakinnyi bayo barimo Bukayo Saka bakagerageza gushota.

    Igice cya mbere kigiye kurangira iyi kipe y’abarashi yabonye igitego cya 2 gitsinzwe na Gabriel Jesus ku mupira wahinduwe na Ben White.

    Mu gice cya kabiri ikipe ya Luton Town yaje yishyura ku munota wa 49 ku gitego cyatsinzwe na Elijah Adebayo ku mupira wavuye muri koroneri nanone.

    Kuwa 57 Luton Town yabonye igitego cya 3 gitsinzwe na Ross Barkley ku ishoti riremeye yarekuye. Bidatinze nyuma y’iminota 3 gusa ikipe ya Arsenal yahise yishyura ku gitego cya Kai Havertz ahawe umupira na Gabriel Jesus.

    Ikipe ya Arsenal yakomeje gukina ishaka igitego cy’intsinzi bigatuma ba myugariro ba Luton Town bakina barwana no gukiza izamu gusa.

    Umukino ubura amasegonda ngo urangire Arsenal yabonye igitego cya 4 gitsinzwe na Declan Rice ku mupira wazamuwe neza na Martin Odegaard, iba itahanye ibonye amanota 3 agoranye.

    Ku rutonde rw’agateganyo rwa shampiyona y’u Bwongereza, Arsenal niyo iri ku mwanya wa mbere n’amanota 36 mu mikino 15, igakurikirwa na Liverpool ifite amanota 31 mu mikino 14. Manchester City iri ku mwanya wa 3 n’amanota 30 mu mikino 14.

    Igitego Declan Rice yatsinze ku munota wa nyuma 

    Arsenal ihaye abakunzi bayo ibyishimo bisendereye

    Arsenal iyoboye urutonde rw’agateganyo rwa shampiyona y’u Bwongereza 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/137281/premier-league-arsenal-yikuye-kwa-luton-town-icyuya-cyaje-137281.html

  • “Imipira ya ARP tuyihanaguje inkweto”! Amashusho agaragaza umufana ari guhanaguza inkweto ijezi ya ARP FC akomeje gucicikana – YEGOB #rwanda #RwOT

    APR FC yanganyije ubusa ku busa na Gasogi United mu mukino w'umunsi wa 12 wa shampiyona maze iyi kipe y'Ingabo z'Igihugu ikomeza kuyobora urutonde rwa shampiyona ya 2023-24.

    APR FC yari yakiriye Gasogi United itigeze ibasha gukuraho amanota umwaka w'imikino ushize aho imikino yombi bayinganyije.

    Ibi byatumye abafana bayo bagaragaza umujinya w'umuranduranzuzi kugeza ubwo bafashe umwambaro wayo bakawuhanaguza inkweto.

    Source : https://yegob.rw/imipira-ya-arp-tuyihanaguje-inkweto-amashusho-agaragaza-umufana-ari-guhanaguza-inkweto-ijezi-ya-arp-fc-akomeje-gucicikana/

  • “Dukeneye umukinnyi wacu”! Abafana ba APR FC bagaragaje umukinnyi ushobora kuza akabahoza amarira n’agahinda bafite -Videwo – YEGOB #rwanda #RwOT

    Nyuma y'umukino APR FC yanganyijemo na Gasogi United, abafana b'iyi kipe bagaragaje kutishimira umutoza w'iyi kipe, Umufaransa Thierry Froger.

    Wari umukino w'umunsi wa 12 wa shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w'imikino wa 2023-24 wabereye kuri Kigali Pelé Stadium kuri uyu wa Kabiri aho amakipe yombi yanganyije ubusa ku busa.

    Nyuma y'umukino abafana ba APR FC bakomeje kwinubira umutoza wabo bashaka ko yirukanwa ndetse bakomeza bibaza ahantu umukinnyi Shibabu ndetse na Bizimana Yannick bagiye Kandi bari bashoboye.

    Source : https://yegob.rw/dukeneye-umukinnyi-wacu-abafana-ba-apr-fc-bagaragaje-umukinnyi-ushobora-kuza-akabahoza-amarira-nagahinda-bafite-videwo/

  • APR FC yigirijweho nkana n’ikipe ya Gasogi United – YEGOB #rwanda #RwOT

    APR FC yigirijweho nkana n'ikipe ya Gasogi United.

    Mu mukino waberaga kuri Kigali Pele Stadium wahuzaga ikipe ya APR FC n'ikipe ya Gasogi United urangiye amakipe yombi anganyije 0-0 bikaba bitumye APR FC ikomeza kuyobora urutonde rw'agateganyo rwa shampiyona y'u Rwanda aho inganya amanota n'ikipe ya Musanze FC mu gihe Police FC yatsinzwe 4-2 na Bugesera FC iri ku mwanya wa gatatu.

    Source : https://yegob.rw/apr-fc-yigirijweho-nkana-nikipe-ya-gasogi-united/

  • “Adil wacu! Adil wacu! Adil wacu!”! Abafana ba APR FC barakaye ku rwego rwohejuru – YEGOB #rwanda #RwOT

    Nyuma y'umukino APR FC yanganyijemo na Gasogi United, abafana b'iyi kipe bagaragaje kutishimira umutoza w'iyi kipe, Umufaransa Thierry Froger.

    Wari umukino w'umunsi wa 12 wa shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w'imikino wa 2023-24 wabereye kuri Kigali Pelé Stadium kuri uyu wa Kabiri aho amakipe yombi yanganyije ubusa ku busa.

    Nyuma y'uyu mukino abafana ba APR FC bagaragaje uburakari aho bagiye bagaragaza kutishimira bimwe mu byemezo by'umutoza.

    Aba bafana bagaragazaga kurakara, babanje kuririmba umutoza wahoze atoza iyi kipe, Adil Erradi Mohammed watandukanye n'iyi kipe nabi n'ubu bakaba bari mu nkiko aho yareze iyi kipe muri FIFA.

    Bati 'Adil wacu! Adil wacu! Adil wacu!' Ni nako banyuzagamo bakaririmba ko nta mutoza bafite. Bati 'Nta mutoza dufite, nta mutoza dufite, nta mutoza dufite!'

    Si ibi gusa kuko banaririmbaga abakinnyi b'iyi kipe bibaza impamvu badakina nk'umunya-Sudani Sharaf Eldin Shiboub ndetse n'umunya-Cameroun Salomon Banga Bindjeme.

    Bati 'Shiboub wacu, Shiboub wacu! Bindjeme wacu, Bindjeme wacu!'

    Kugeza ubu APR FC ni yo iyoboye urutonde rwa shampiyona n'amanota 27 irusha Musanze FC inota rimwe, ikarusha Police FC ya 3 amanota 2 ni mu gihe Rayon Sports ya 4 ifite 24.

    Source : https://yegob.rw/adil-wacu-adil-wacu-adil-wacu-abafana-ba-apr-fc-barakaye-ku-rwego-rwohejuru/