Blog

  • Mu gahinda kenshi umusore yasangije abantu agahinda abana nako avuga ko se umubyara aryamana na buri mukobwa agejeje mu rugo #rwanda #RwOT

    Umusore ukiri muto yavuze ko hashije igihe gito amenye ko se umubyara ariwe uri inyuma yo gushwana bya hato na hato n'abakunzi be, kuko ngo iyo amaze kwereka umukobwa bakundana se umubyara, ubwo birangira uwo mukobwa aryamanye na se umubyara.

     

     

    Ubusanzwe uyu musore afite imyaka 29 avuga ko yamaze igihe kinini yishinja amakosa kuba akunda gutandukana n'abakobwa bakundana, ariko yaje kumenya ukuri ko se umubyara w'imyaka 59 ariwe uri inyuma yo kubura abakobwa Bose bakundana.

     

     

    Uyu musore yamenye ko buri gihe iyo yeretse umukobwa bakundana kuri se, aribwo urukundo rwe n'uwo mukobwa ruzamo agatotsi ndetse naho bigeraho bikarangira bashwanye, kuko ngo papa we ahita atwara nimero yuwo mukobwa bityo agatangira kubatereta.

     

     

    Ajya kubimenya, umwe mu bakobwa bakundana niwe wabimubwiye avuga ko burya se umubyara atwara number ye ariko akaba yaranamuterese akamuporoposa, ubwo uyu musore yabyumvaga yasabye uwo mukobwa kubyemere akajya kumureba aho bari bemeranyije guhurira.

     

     

    Ubwo papa w'umuhungu yahuraga n'umukobwa ukundana n'umuhungu we, yatangiye kumutereta ndetse amusaba kwanga umuhungu we ndetse amubwira ko umuhungu we n'ubundi ntakintu agira nubundi yaha uwo mukobwa. Ubwo uyu musore yahise ahamagara abakobwa Bose bahose bakundana maze bamubwira ko papa we ariwe watumaga bashwana.

     

     

    Nuko uyu musore yongera gupanga n'umukobwa bakundana kongera kujya guhura na se umubyara, kuri iyo nshuro uyu musore yahise ahagera arikumwe na nyina umubyara, Niko gufata se umubyara ndetse amenya ko burya amaze igihe yishinja amakosa Atari aye.

     

     

     

    Source: muranganewspaper.co.ke

    The post Mu gahinda kenshi umusore yasangije abantu agahinda abana nako avuga ko se umubyara aryamana na buri mukobwa agejeje mu rugo appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/mu-gahinda-kenshi-umusore-yasangije-abantu-agahinda-abana-nako-avuga-ko-se-umubyara-aryamana-na-buri-mukobwa-agejeje-mu-rugo/

  • Barangajwe imbere na Pascal wa Rayon Sports: Abakinnyi b’ikipe y’igihugu Amavubi bageze kuri sitade bagiye gukiniraho n’ikipe y’igihugu ya Uganda -AMAFOTO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Barangajwe imbere na Pascal wa Rayon Sports: Abakinnyi b'ikipe y'igihugu Amavubi bageze kuri sitade bagiye gukiniraho n'ikipe y'igihugu ya Uganda.

    Abasore b'umutoza Kayiranga Jean bageze ku kibuga cya Jomo Kenyatta Stadium iherereye Kisumu aho bagiye gukinira umukino wa 1/2 urabahuza n'ikipe y'igihugu ya Uganda uratangira saa 11h:00.

    Amafoto:

    Source : https://yegob.rw/barangajwe-imbere-na-pascal-wa-rayon-sports-abakinnyi-bikipe-yigihugu-amavubi-bageze-kuri-sitade-bagiye-gukiniraho-nikipe-yigihugu-ya-uganda-amafoto/

  • Yaba ari umusimbura mwiza wa Haruna Niyonzima mu ikipe y’igihugu Amavubi! Umusore ukina mu ikipe yo mu cyiciro cya mbere i Burayi yatangaje ko agize amahirwe yo guhamagarwa mu ikipe y'igihugu Amavubi atazuyaza – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umukinnyi w'umunya-Côte d'Ivoire ariko ufite inkomoko mu Rwanda, Jean Morel Poé w'imyaka 26 ukinira FC Kryvbas Kryvyi Rih mu cyiciro cya mbere muri Ukraine, yavuze ko agize amahirwe yo guhamagarwa mu ikipe y'igihugu Amavubi atazuyaza.

    Uyu musore akinana na kapiteni w'ikipe y'igihugu Amavubi, Djihad Bizimana muri iyi kipe, ndetse bombi nibo batsinze ibitego mu mukino wa shampiyona uheruka batsinzemo Oleksandria 2-1.

    Jean Morel Poé asanzwe akina mu kibuga hagati ariko asatira ndetse akaba ashobora kunyura ku ruhande asatira ku mwanya umwe nka Haruna Niyonzima utagihamagarwa mu Mavubi, avuga ko afite inkomoko mu Rwanda kuko sekuru ubyara nyina yari umunyarwanda.

    Avuga ko amaze iminsi akurikirana imikino y'ikipe y'igihugu Amavubi ndetse n'uheruka wa Afurika y'Epfo yawurebye, agize amahirwe agahamagarwa bizaba ari byiza cyane kuri we.

    Ati 'kuri ubu nzagerageza gukora ibintu byiza mu ikipe yanjye hano, hanyuma ikipe y'igihugu nimpamagara bizaba ari byiza.'

    Source : https://yegob.rw/yaba-ari-umusimbura-mwiza-wa-haruna-niyonzima-mu-ikipe-yigihugu-amavubi-umusore-ukina-mu-ikipe-yo-mu-cyiciro-cya-mbere-i-burayi-yatangaje-ko-agize-amahirwe-yo-guhamagarwa-mu-ikipe-yigihugu/

  • Bruce Melodie yagarutse i Kigali mu ibanga ri… – #rwanda #RwOT

    Ni mu bitaramo ngaruka mwaka bifasha abatuye Leta Zunze Ubumwe za Amerika kwishima bizwi nka 'iHeart Radio Jangle Ball'.

    Uyu muhanzi yageze ku kibuga cy'indege Mpuzamahanga cya Kigali, mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere tariki 4 Ukuboza 2023, ahagana saa tatu z'ijoro.

    Yari wenyine, aho yakiriwe na Kenny, umuvandimwe Coach Gael washinze inzu ifasha abahanzi mu bya muzika ya 1:55 AM.

    Nta munyamakuru wigeze amenya  igaruka rye mu Rwanda, ahanini bitewe n'imyiteguro yo kuririmba mu gitaramo 'Move Africa: Rwanda' azahuriramo na Kendrick Lamar kuri uyu wa Gatatu tariki 6 Ukuboza 2023.

    Umwe mu bareberera inyungu ze yabwiye InyaRwanda, ko bari kwitegura iki gitaramo mu buryo bukomeye 'kuko dukeneye ko kizaba icy'amateka akoze'.

    Mbere yo kugaruka i Kigali, yatangaje ko tariki 30 Ukuboza 2023 azakorera igitaramo cye bwite muri Leta ya Maine mu Mujyi wa Portland.

    Ni igitaramo azakora nyuma yo gutumirwa na kompanyi ya Innox Entertainment LLC isanzwe ifasha abahanzi Nyarwanda gukorera ibitaramo muri kiriya gihugu.

    Ku rubuga rwo gucururizaho amatike rwa Eventbrite.com, bagaragaza ko amatike yo kwinjira muri iki gitaramo ari hagati y'amadorali 60 n'amadorali 100. 

    Amatike y'amadorali azarangira gucuruzwa tariki 29 Ukuboza 2023. Ariko ku rubuga bagaragaza ko muri rusange wishyura amadorali 65.87 [Ni ukuvuga 82,059.59 Frw].

    Amatike ya VIP y'amadorali 100 azarangira gucuruzwa tariki 30 Ukuboza 2023, ariko ku rubuga bagaragaza ko ari ukwishyura amadorali 108.55 [Ni ukuvuga 135,229.53 Frw].

    Hari n'amatike y'amadorali 70 wongeyeho 6.54 bikaba amadorali 76.54 [Ni ukuvuga 842,820.68 Frw] ariko yo azatangira gucuruzwa tariki 30 Ukuboza 2023.

    Afite ishimwe ku mutima:

    Mu butumwa bwo kuri Instagram, Bruce Melodie yavuze ko yakuriye i Kanombe nk’abandi bana, ariko ko atigeze atekereza ko azagera ku ntera y’urugendo rw’ubuzima agezeho muri iki gihe.

    Yavuze ko nk’abandi bose biyumvamo impano, yagiye agerageza amahirwe anyuranye kugira ngo abashe kwinjira, kandi igihe cyarageze inzozi ziba impamo.

    Avuga ko nyuma y’ibihe byiza n’imiraba, imirimo yakoze yatangiye kubyara inyungu. Yabwiye abahanzi bakiri bato batangiye urugendo nk’urwo yanyuzemo kudacika intege, no gukurikira inzozi zabo, kandi bakanoza neza ibyo bashaka guha abantu.

    Mu butumwa bwe yashimye Perezida Kagame ku bw’intambwe amaze guteresha u Rwanda, avuga ko nk’umunyarwanda biteye ishema kubona aho ugeze hose ukavuga ko uri umunyarwanda wakwiranywa ubwuzu kandi ukishimirwa.

    Kandi avuga ko buri wese wumvise u Rwanda agaragaza inyota yo gushaka kumenya byinshi ku Rwanda.

    Uyu munyamuziki yashimye cyane abafana be, itangazamakuru, abagira uruhare mu kumenyekanisha ibihangano n’abandi bose batumye aba uwo ariwe muri iki gihe. Yanashimye kandi Shaggy wamuciriye inzira. Ati “Nzahora mbashimira.” 


    Ubwo Bruce Melodie yasohokaga mu kibuga cy’indege ahagana saa tatu z’ijoro zo kuri uyu wa Mbere

     

    Bruce Melodie yagarutse i Kigali nyuma yo kumara iminsi umunani muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika 


    Bruce Melodie yakiriwe na Kenny n’umurinzi we

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/137255/bruce-melodie-yagarutse-i-kigali-mu-ibanga-rikomeye-amafoto-137255.html

  • Mama Sava yavuze ku nshuti ye yindyarya imut… – #rwanda #RwOT

    Mu kiganiro na InyaRwanda, Umunyana Analysa wamenyekanye nka Mama Sava , yavuze ko hari umuntu ukunda ku mutuka akamuvugaho amagambo mabi ku biganiro yakoze n'ibindi, nyuma yagenzura asanga ari inshuti ye ya hafi.

    Ati ' Hari umuntu ukunze kuntuka muri 'comment' buri gihe, ikiganiro cyose nkoze akantuka, amfoto nashyize ku mbuga nkoranyambaga akayandikaho amagambo mabi ngira amatsiko yo kumumenya,nkurikiranye imeli ye nsanga ni umuntu wanjye wa hafi twirirwana.Inshuti yanjye rwose'.


    Umuntu w’inshuti yamubangamiye kenshi amuvugaho amagambo mabi

    Mama Sava yavuze ko ibintu byose akoze biherekezwa n'amagambo mabi y'uyu muntu akamusebya cyangwa amutuka amutega iminsi. Uyu mukinnyi wa filime avuga ko bene aba abantu bakomeza gukurikirana iterambere ry'umuntu kandi batamwishimiye, bagamije  kumwifuriza ibibi.

     Mama Sava ni umukinnyi wa filime nyarwanda wakunzwe muri filime zirimo Papa Sava, Seburikoko, Kwivuko Series n'izindi. Ashimira ababyeyi be bamureze bakamufasha muri byose ndetse bakamushyigikira mu mwuga yahisemo wo gukina filime.

    Yatangaje ko yavukiye mu rugo rw'abatambyi ndetse bakihanganira inzira yahisemo gukurikira bakamutiza amaboko, bagakomeza kumubera ababyeyi beza n'igihe yakuze.

    Ati ' Ndabashimira ababyeyi cyane ko bambabariye barangiza bakanyihanganira bakagoragoza, kugera ngeze aha ngaha ndi umuntu w'umumaro'.

    Uyu mugore wababajwe no gusenya urugo rwe, yavuze ko ikintu cyamubabaje mu buzima bwe ari ugutandukana n'umugabo we, akarera abana wenyine mu bushobozi buke.


    Ati ' Ikintu cyambabaje mu buzima ni ugutakaza urugo rwanjye. Mba numva ari imbaraga natakaje nkundana, nubaka bikanga, nkabura uwo nakundaga, mba numva ari cyo kintu cyafashe igihe kinini kimbabaza muri njye, nta kintu kirambabaza ku rwego byambabajeho”


    Ashimira abakunzi be bakomeza kumushyigikira no kumuba hafi mubyo akora 

    KANDA HANO UREBE IKIGANIRO KIRAMBUYE  MAMA SAVA YAGIRANYE NA INYARWANDA TV

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/137257/mama-sava-yavuze-ku-nshuti-ye-yindyarya-imutoteza-ku-mbuga-nkoranyambaga-video-137257.html

  • Akosha Miliyari 2 Frw ku gitaramo! Ibitavugw… – #rwanda #RwOT

    Ku wa 06 Ukuboza 2023, muri BK Arena hazaberamo igitiramo cya ‘Move Afrika: A Global Citizen Experience’ gitegerejwemo umuraperi kabuhariwe Kendrick Lamar ari nawe muhanzi mukuru uzataramira abazakitabira.

    Abaraperi b’i Kigali bavuga ko cyateguwe nabi ndetse bibabaje kuba bataratekerejweho ngo nabo bahabwe umwanya muri iki gitaramo maze bereke Kendrick Lamar ko no mu Rwanda hari abaraperi bashoboye.

    Igitaramo cya Kendrick Lamar muri BK Arena cyateje ururondogoro abaraperi b’i Kigali

    Kendrick Lamar uri mu baraperi bakomeye ku Isi, wubatse ibigwi mu myaka 20 amaze mu muziki, aherutse gushyirwa ku mwanya wa 4 mu baraperi 50 b’ibihe byose. Uretse kuba ari umuhanga yaba mu myandikire n’uburyo arapamo, ni umuraperi ubayeho mu buzima bw’ibanga bukomeye dore ko abayeho ubuzima butandukanye n’ubwabandi basitari bagenzi be.

    Ni byinshi ku buzima bwa Kendrick Lamar bitajya bivugwa birimo ibi bikurikira:

    *Ubuzima bw’ihariye bw’umuryango wa Kendrick Lamar

    Ureste kuba ari umuraperi w’icyamamare ku rwego mpuzamahanga, ni umugabo wubatse ufite umugore n’abana babiri. Kendrick Lamar w’imyaka 36 afite umugore witwa Whitney Alford.

    Kendrick Lamar n’umugore we bakundanye kuva bakiri bato

    Aba bombi bafite inkuru iryoshye y’urukundo dore ko bakundanye bakiri bato ndetse bakaba baraniganye. Kuva mu 2008 Kendrick Lamar na Whitney Alford bari mu munyenga w’urukundo kugeza mu 2015 ubwo bakoraga ubukwe mu ibanga maze bakaza kubitangaza nyuma.

    Kendrick Lamar n’umuryango we

    Mu kubana kwabo banagize umugisha w’urubyaro dore ko bamaze kugira abana b’abahungu babiri. Mu itangazamakuru umubano wabo wagarutsweho cyane muri Mata  2022 ubwo Kendrick Lamar yasohoraga album ye ya Gatanu yise ‘Mr. Morale & the Big Steppers’.

    Kendrick Lamar yatunguye benshi ubwo yavugaga ko yaciye inyuma umugore we

    Kuri iyi album niho yasohoyeho indirimbo yise ‘Mother I,Sober’ aho agarukamo kuba yicuza guca inyuma umugore we Whitney Alford. Amwe mu magambo yatunguye benshi ni aho yagize ati: ‘Ni gute umugabo nkanjye nterwa n’irari ry’ubusambanyi rikantsinda? Ni gute nca inyuma umugore wanjye nkaryamana n’abakobwa ntibuka n’amazina yabo? Ni gute nababaje umutima wa Whitney wabaye hafi yanjye imyaka ntabara ntampemukire na rimwe?”

    Ifoto y’umuryango we niyo yakoresheje nka ‘Cover’ ya album aherutse gusohora mu 2022 yise ‘Mr Morales & The Big Steppers’

    Aya magambo yakoresheje muri iyi ndirimbo niyo yavugishije benshi ku mbuga nkoranyambaga ndetse bamwe baranamugaya ko yaciye inyuma umugore we, mu gihe hari abamushimaga ko niba yarabyemeye kumugaragaro bigaragaza ko nawe abyicuza.

    Nyamara nubwo Kendrick Lamar yahishuye ko yaciye inyuma umugore we, ntabwo iyi ngeso yigeze ibatandukanya ahubwo yanahise aboneraho gutangaza ko babyaye umwana wa kabiri bamaze igihe gito bakoze icyitwa ‘Marriage Counseling’ bagiyemo mu rwego rwo kurinda urugo rwabo ko rusenyuka. Kugeza ubu Lamar n’umugore we babanye neza mu mahoro.

    *Kendrick Lamar ni umuraperi ukosha mu bitaramo!

    Kuba uyu muraperi adakunze kugaragara mu bitaramo cyane ni uko ahenze kumutumira. Wateguye igitaramo udafite  hagati ya Miliyari 1.8 kugeza nibura kuri Miliyari 2.4 Frw ntabwo wakwirirwa umutumira.

    Mu gitaramo aherutse gukorera muri Afurika y’Epfo muri Kamena, uyu muraperi yishyuwe Miliyoni 14 z’Amadolari. Aya mafaranga yayishyuwe amara iminota itarenze 20 ku rubyiniro ahita yisubirira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Bivuze ko izi Miliyoni bamwishyuye yazikoreye iminota itarenze 20.

    Ubusanzwe uyu muraperi iyo akoze igitaramo muri Amerika, usanga itike ihenze ya mbere ihagaze kuva $7,000 kuzamura.

    *Kendrick Lamar ni umuraperi wibitseho ibihembo byinshi bitandukanye

    Uyu muraperi yibitseho ibihembo byinshi

    Mu gihe hari abahanzi benshi bakomeye bataratwara igihembo na kimwe cya Grammy Awards, abandi bagakora iyo bwabaga ngo bacyegukane bikanga ndetse hari n’ab’abahanga barinze bapfa ntacyo babonye, nyamara Kendrick Lamar we yibitseho ibihembo bya Grammy Awards bigera kuri 17, ibya American Music Awards 4, ibya BET Awards 29 akaba ari nawe muhanzi umaze gutwara ibi bihembo inshuro nyinshi, Ibya MTV Video Music Awards 11 ndetse n’ibindi byinshi uyu muhanzi amaze kwibikaho.

    Byumwihariko Kendrick Lamar niwe muraperi wa Kabiri ku Isi ufite ibihembo byinshi bya Grammy Awards, akaba akurikira Jay Z umaze kwibikaho Grammy Awards zigera kuri 24,akaba ari nawe muraperi wa mbere w’umwirabura wahawe ibi bihembo bwa mbere.

    *Kendrick Lamar ni umukinnyi wa filime

    Kendrick Lamar yahuriye na 50 Cent muri filime y’uruhererekanye yitwa ‘Power’

    Ureste kuba ari umuhanga mu muziki, no gukina filime arebaho! uyu muraperi amaze gukina muri filime zitandukanye. Mu 2018 yagaragaye muri filime y’uruhererekane ya Netflix yitwa ‘The Defiant Ones’, mu 2019 yakinnye mu yitwa ‘The Miracle Mile Shot’. Kendrick Lamar kandi yanakinnye muri season ya 5 ya filime y’uruhererekane yakunzwe cyane yitwa ‘Power’ irimo abarimo 50 Cent ari nawe uyishoramo amafaranga.

    *Kendrick Lamar yandikira abandi bahanzi indirimbo

    Kendrick Lamar yandikira abandi bahanzi indirimbo

    Kuba Kendrick Lamar ari umuhanga mu kwandika indirimbo bituma abandi bahanzi bakomeye bamwifashisha ngo abandikire indirimbo. Mu 2014 yandikiye umuhanzikazi Taylor Swift indirimbo yitwa ‘Bad Blood’ banahuriyemo, mu  2015 yandikiye Kanye West indirimbo yitwa ‘All Day’, mu 2017 yandikiye icyamamarekazi Beyonce indirimbo yitwa ‘Freedom’ banahuriyemo. Abandi bahanzi barimo Baby Keem, Jorja Smith, Schoolboy Q hamwe na Jay Rock.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/137256/akosha-miliyari-2-frw-ku-gitaramo-ibitavugwa-kuri-kendrick-lamar-wateje-umwiryane-mu-barap-137256.html

  • Nigeria : Yasize umukunzi we munzi wenyine ajya mu butumwa bw'akazi agarutse asanga ibyo munzu yabimaze abimenagura #rwanda #RwOT

    Umugabo wo mu gihugu cya Nigeria yagiye mu butumwa bw'akazi maze asiga mu nzu yabagamo umukobwa bakundana gusa aza gutungurwa n'uburyo inzu ye yayisanze imeze kandi yari isanzwe ari inzu nziza imeze neza cyane.

     

     

    Inkuru ikomeje kuvugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga, ni inkuru y'uyu mugabo wo muri Nigeria werekanye uburyo inzu ye ibintu byamenaguwe n'umukobwa bakundana ubwo yari yamusize mu nzu we agiye mu butumwa bw'akazi.

     

     

    Nk'uko uyu mugabo yabivugaga, ngo acyeka ko umukobwa bakundanaga ashobora kuba yarafashe umwanzuro wo kumenagura ibintu byo munzu byose kuko ngo yacyekaga ko uyu musore ashobora kuba yaranucaga inyuma ubwo yari yagiye mu butumwa bw'akazi.

     

     

    Nk'uko uyu musore yabyanditse yagize ati:'Nagiye mu butumwa bw'akazi ku wa Gatanu, kandi ahantu nari nagiye nta 'network' zihagije zibaha ku buryo nari kubona uko mvugana n'umukobwa dukundana, ubwo namusize mu nzu yanjye mu mujyi wa Abuja.

     

    Rero uyu mukobwa yacyekaga kondi kumuca inyuma ariyo mpamvu nakuyeho telephone yanjye, ubwo nagarukaga nuko nasanze inzu yanjye imeze, abaturanyi bambwiye ko umukobwa yagiye mu gitondo cya kare.'

     

     

    Icyakora abantu benshi bakoresha imbugankoranyamaga bakomeje gushinja amakosa uyu musore bavuga ko yagakwiye kuba yarashatse uburyo avugana n'umukobwa we, ndavuga uwo mukunzi we.

     

     

     

    Source: News Hub Creator

    The post Nigeria : Yasize umukunzi we munzi wenyine ajya mu butumwa bw'akazi agarutse asanga ibyo munzu yabimaze abimenagura appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/nigeria-yasize-umukunzi-we-munzi-wenyine-ajya-mu-butumwa-bwakazi-agarutse-asanga-ibyo-munzu-yabimaze-abimenagura/

  • Amavubi yananiwe kugera ku mukino wa nyuma wa CECAFA (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 18, yananiwe kugera ku mukino wa nyuma wa CECAFA irimo kubera muri Kenya, ni nyuma yo gutsidwa na Uganda 1-0.

    Uyu munsi ni bwo habaye imikino ya 1/2 aho yabimburiwe n’umukino w’u Rwanda na Uganda wabaye mu gitondo cyo kuri uyu Kabiri.

    Uganda yaje gusezerera u Rwanda irutsinze igitego kimwe ku busa cyatsinzwe na Abubakar Mayanja ku munota wa 59.

    Nyuma y’uyu mukino hakaba hagiye kuba umukino w’undi wa 1/2 aho Kenya iribukine Tanzania, itsinda ikazasanga Uganda ku mukino wa nyuma.

    U Rwanda rukaba ruzahatanira umwanya wa 3 n’ikipe iri butsindwe hagati ya Tanzania na Kenya.

    11 Amavubi yabanjemo

    11 Uganda yabanjemo

    Ntabwo umukino woroheye u Rwanda

    Uganda yishimira igitego yatsinze

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/amavubi-yananiwe-kugera-ku-mukino-wa-nyuma-wa-cecafa-amafoto

  • Umuzamu David De Gea agiye kwerekeza mu ikipe iri kugaraguza agati amakipe y’i Burayi – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuzamu David De Gea agiye kwerekeza mu ikipe iri kugaraguza agati amakipe y'i Burayi.

    Umunyazamu wabaye umunyabigwi w'ikipe ya Manchester United David De Gea umaze igihe nta kipe akinira nyuma yo gutandukana na Man U ashobora kwerekeza mu ikipe ya Newcastle United imeze neza cyane i Burayi.

    Ikipe ya Newcastle iri mubiganiro na De Gea nyuma yaho ivunikishije umuzamu wayo Nick Pope ushobora kumara amezi ane adakandagira mu kibuga ubu hatagize igihinduka irasinyisha De Gea udafite ikipe.

    Source : https://yegob.rw/umuzamu-david-de-gea-agiye-kwerekeza-mu-ikipe-iri-kugaraguza-agati-amakipe-yi-burayi/

  • Hagaragaye amashusho y’uburyo umunyezamu wa mbere w'Amavubi, Ntwari Fiacre yacunguye ikipe ye maze ayigeza muri 1/2 cy’imikino ya Carling Cup – VIDEWO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umunyezamu wa mbere w'Amavubi, Ntwari Fiacre, yongeye gufasha ikipe ye ya TS Galaxy yo muri Afurika y'Epfo mu mikino ya Carling Cup yari igeze muri ½, ayifasha kujya ku mukino wa nyuma itsinze AmaZulu ibitego 3-2.

    Mu mashusho yagiye hanze, Ntwari Fiacre yacunguye ikipe ye ku buryo yakuyemo imipira myinshi yari kuvamo ibitego.

    Guys nta muntu utakwishimira ukuntu NTWARI Fiacre yazamuye urwego kuva yava muri APR FC kugeza aho ari South Africa. Asigaye ateye ubwoba ari mu bazamu bakomeye hariya.

    Reba saves umuhungu aba ari gukora🙌🙌🙌🙌🙌🙌 pic.twitter.com/pYZDLbw9eY

    — BIRABONEYE T. VICKY (@BiraboneyeVicky) December 5, 2023

    Source : https://yegob.rw/hagaragaye-amashusho-yuburyo-umunyezamu-wa-mbere-wamavubi-ntwari-fiacre-yacunguye-ikipe-ye-maze-ayigeza-muri-1-2-cyimikino-ya-carling-cup-videwo/