Blog

  • Umuhanzikazi Card B yakoze ibyafashwe nko kwihenura #rwanda #RwOT

    Umuraperi wamamaye ku Isi Card B , yihenuye ku wahoze ari umugabo we agaragaza ko arambiwe kurinda amarangamutima y'abandi.

     

    Card B ni umwe mu bahanzi bakomeye.Yakoze iyo bwabaga ngo izina afite ubu arigereho ndetse yiyuha akuya kugira ngo yamamare.Ni umwe mu bahanzikazi barisha imiterere y'umubiri wabo mu gukurura abafana n'abashoramari kugira ngo babone imibereho.

     

    Nyuma yo gutangaza ko yifuza gutangira umwaka ari umuntu mushya , afite intekerezo nshya  n'imikorere mishya, yahisemo gusiga ikinyoma inyuma, ava mu bakurikira uwahoze ari umugabo we , atangaza ko yifuza kwishyira imbere aho kuyashyira abanzi.

     

    Yagize ati:'Ndambiwe kurinda amarangamutima y'abandi.Ngomba gutangira kwishyira imbere'. Card B yakomeje yibwira ati:'Urabizi ko wavuye mu rukundo'.

     

    Mu mashusho yanyujije kumbuga Nkoranyambaga ze , Card B , yavuze ko uyu mwaka akwiriye gukora ibintu bimuha inyungu we ku giti cye aho gukora ibyo abandi bungukiramo.

    Yagize ati:'Iyo bigeze ku bandi bantu mba numva na barinda, nkarinda amarangamutima yabo , uko biyumva,  nishusho yanjye kuri bo.Rero umwaka utaha , uzaba ari uwanjye.Icyo nshaka gukora , aho nshaka kugera n'ibindi.Uriya mwaka azaba ari njye'.

    The post Umuhanzikazi Card B yakoze ibyafashwe nko kwihenura appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/umuhanzikazi-card-b-yakoze-ibyafashwe-nko-kwihenura/

  • Mulindwa Prosper watorewe kuyobora Akarere ka Rubavu yatanze amashimwe #rwanda #RwOT

    Nyuma yo gutorerwa kuyobora Akarere ka Rubavu , Mulindwa Prosper yashimiye Inganji za Rubavu abizeza ubufatanye.

     

    Ku munsi wo ku wa Kane tariki 07 Ukuboza 2023, nibwo mu gihugu hose habaye amatora yo kuzuza Njyanama z'Uturere twari tudafite bamwe mu bayobozi.

    Mu Karere ka Rubavu hatowe Mulinda Prosper ashyirwa muri Njyanama ndetse Njyanama imuha amahirwe yo kuyobora Akarere.

     

    Nyuma y'uwo muhango Mulinda Prosper yahise ajya mu Karere ka Rutsiro guhererekanya ububasha n'uwari amusimbuye dore ko yari amaze amezi agera kuri 7 ayobora aka Karere by'agateganyo.

     

    Mu byishimo byinshi ubwo yari amaze gutorwa, Prosper Mulinda , yemeje ko imbaraga ze n'ubunararibonye bw'imyaka 17 yakuye mu kuyobora inzego z'ibanze, bizamufasha guteza imbere igishushanyo mbonera cy'Akarere ka Rubavu nk'Umujyi wunganira Kigali.

    Mu masaha ya Mu gitondo cyo kuri uyu wa 08 Ukuboza 2023, anyuze kumbuga Nkoranyambaga ze  [x], yashimiye Inganji za Rubavu abasezeranya imikoranire myiza.

    Mu magambo ye yagize ati:'Nganji za @RubavuDistrict Mumyemerere mbashimire ku cyizere mwangiriye mukampa inshingano zo guhuza ubumenyi, imbaraga, ibyifuzo n'ibikorwa byanyu. Uruhare rwa buri wese, abato n'abakuru, urubyiruko, abagore n'abagabo, abikorera, CSO, FBOs, etc rubarirwa mu musaruro w'akarere'.

    Nganji za @RubavuDistrict
    Mumyemerere mbashimire ku cyizere mwangiriye mukampa inshingano zo guhuza ubumenyi, imbaraga, ibyifuzo n’ibikorwa byanyu. Uruhare rwa buri wese, abato n’abakuru, urubyiruko, abagore n’abagabo, abikorera, CSO, FBOs, etc rubarirwa mu musaruro w’akarere.

    — MULINDWA Prosper (@promulindwa) December 8, 2023

    The post Mulindwa Prosper watorewe kuyobora Akarere ka Rubavu yatanze amashimwe appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/mulindwa-prosper-watorewe-kuyobora-akarere-ka-rubavu-yatanze-amashimwe/

  • B Threy yegetse igisebo cye kuri Kaminuza yak… – #rwanda #RwOT

    Mu mpera z’icyumweru gishiza, B Threy na Davis D bari bategerejwe muri Kaminuza y'u Rwanda ishami rya Huye mu gitaramo cyiswe University Connect Festival cyari kubera mu nzu y’imyidagaduro ya Main Auditorium. 

    B Threy yageze muri Kaminuza kare ndetse akorera ikiganiro kuri Radio Agaciro ikorera kuri Kaminuza avuga ko amanukanye imbaraga nyinshi agiye guha ibyishimo abafana be mu mvugo ye wumvaga ko yari azi ko ari benshi baza kwitabira icyo gitaramo. 

    Nyuma y’uko barungurutse muri Main Auditorium bagasanga harimo abantu batarenze batatu, B Threy na Davis D bahise banyerera baburirwa irengero nyuma y’uko batari kuririmbira abantu batarenze batanu bari bageze muri Main Auditorium.

    Nyuma yo kuba igitaramo ku mbuga nkoranyambaga, B Threy yashyize agira icyo avuga ku gitaramo cyabo cyapfuye bahageze abantu bakanga kwitabira, yegeka amakosa kuri Kaminuza ko yahagaritse igitaramo itababwiye nubwo ayo makuru yabaye mashya ku buyobozi bwa Kaminuza butazi uwahagaritse icyo gitaramo kandi Salle bagombaga gutanga barayitanze.

    Mu butumwa B Threy yanyujije ku rukuta rwe rwa X, yagize ati “Hari ikibazo cyabaye ku wa Gatanu muri iyo Weekend ubuyobozi bwa Kaminuza buhagarika icyo gitaramo batatumenyesheje. Bavuga ibyo bashaka ariko uwateguye igitaramo yakoze ikosa ryo kudatangaza impamvu. “

    Ku wa Gatanu ubwo bari mu myiteguro y’iki gitaramo cya Davis D na B Threy, muri Kaminuza habonetse umwana w’umukobwa wakuyemo inda umwana akamuta ahashyirwa imyanda akaza kumenyekana nyuma.

    Ibyo kuko byabaye habura iminsi mike ngo igitaramo kibe, nibyo B Threy yagendeyeho yegeka amakosa kuri kaminuza ko yahagaritse igitaramo batabamenyesheje kandi iyo iza kugihagarika ntibari gutanga salle bagashyiramo ibyuma kugeza ubwo hinjiye abantu batatu gusa.

    Iyo kaminuza iza guhagarika igitaramo, ntabwo bari kwemererwa kwinjira kuko iyo utari umunyeshuri winjira uvuze icyo ugiye gukora muri Kaminuza yewe bakakurangira inzira wacamo ukabasha kubona serivisi ukeneye muri iyi Kaminuza.

    Uretse ibyo, ntabwo igitaramo cya Davis D na B Threy cyari giteje ikibazo bitewe n’ibyari byabaye muri Kaminuza nk’igitaramo cya Isango na Muzika Award Tour 2023 cyabereye muri iyi kaminuza ku munsi umwe ibyo bibazo byari byabereyeho.

    Kugira ngo tumenye ukuri niba koko Kaminuza yaba yarahagaritse iki gitaramo, InyaRwanda twavugishije umuyobozi uhagarariye abanyeshuri muri Kaminuza y'u Rwanda ishami rya Huye, atubwira ko ibyo atari ukuri igitaramo cyari gikomeje kuko ibyo basabwaga byose babikoze. 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/137357/b-threy-yegetse-igisebo-cye-kuri-kaminuza-yakoze-ibishoboka-abantu-bakabura-137357.html

  • Nyuma y’imyaka 30 Bad Rama yongeye guhura n’u… – #rwanda #RwOT

    Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane, tariki ya 7 Ukuboza 2023, nibwo Bad Ram yageze ku kibuga k’indege Mpuzamahanga i Kanombe yakirwa n’itangazamakuru, aho aje mu bikorwa bitandukanye ariko birimo n’igikorwa nyamukuru cyo guhura n’umuvandimwe we.

    Ntibyatinze kuko aba bombi baje guhura ndetse no mu mashusho akomeje gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga, agaragaza bahuye, bishimanye bidasanzwe mu rukumbuzi rwinshi cyane. Abahanga mu kwitegereza, bahise batera imboni kare ko aba bavandimwe basa cyane nk’intobo nk’uko n’ubundi abantu bajyaga babwira Olivier ko babona asa nka Bad Rama neza.

    Bad Rama avuga ko yaburanye n’umuvandimwe mu muri Mata 1994, mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, aho bagabweho igitero ni uko Umuvandimwe we asimbuka ajya hejuru y’umuhanda naho bo  basimbuka bajya munsi y’umuhanda.

    Ikintu kibabaza Bad Rama, ni ukuntu Papa wabo yajyaga ahora ababwira ko yizera cyane ko Olivier ariho kandi igihe kimwe bazongera bagahura, nyamara bakaba bongeye guhura Papa wabo yaritabye Imana batabashije guhura nk’uko yamye abyizera.

    Umuhanzi Rafiki niwe wabaye ikiraro cyo guhuza Bad Rama n’umuvandimwe. nyuma y’uko bakoze umuhango wo gushyingura umubyeyi we hagasohoka amafoto n’amashusho, Olivier yabyitegereje neza asubiza amaso inyuma atangira gutekereza ko bafitanye isano, bituma ajya gushakasha abamubwiraga ko asa na Bad Rama. 

    Rafiki yaje kuvugana na nyina wa Bad Rama ko Umuhungu witwa Moses bahuye, aza kumubwira izina yiswe n’ababyeyi, ni uko Mama we amubwira ko uwo muhungu ari uwe.

    Reba amashusho Bad Rama agera ku kibuga k’indege i Kanombe

    “>

    Reba amashusho agaragaza Bad Rama yahuye n’umuvandimwe we

    “>

    Badrama yishimiye guhura n’umuvandimwe we nyuma y’imyaka 30 baburanye

    Umuvandimwe yari asanzwe akora imirimo ijyanye no guteka mu buryo bw’umwuga

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/137358/nyuma-yimyaka-30-bad-rama-yongeye-guhura-numuvandimwe-yari-azi-ko-yapfuye-video-137358.html

  • P-Fla yateguje Album ye yahurijeho abaraperi… – #rwanda #RwOT

    Ni umwe mu baraperi beza u Rwanda rufite! Umwibuke mu ndirimbo zirimo nka 'Nisubiyeho' yakoranye na King James, 'Mana Mfasha', 'Naguhaye imbaraga' n'izindi.

    Kunyura mu matsinda arimo nka Tuff Gangz, gukorana indirimbo n'abandi bahanzi, kuririmba mu bitaramo bikomeye n'ibindi biri mu byakomeje izina ry'uyu mugabo.

    Nawe asobanura ko gukora ibyo akunda biri mu byatumye ubu imyaka irenga 15 agishikamye ku njyana ya Hip Hop yiyumvisemo kuva akiri ku ntebe y'ishuri.

    Uyu muraperi ari kwitegura kongera gutaramira abakunzi be nyuma y'igihe kinini atagaragara mu bitaramo.

    Ari ku rutonde rw'abahanzi umunani bazafitanya n'umuraperi Danny Nanone ubwo azaba amurika Album ye ya mbere yise 'Iminsi myinshi' mu gitaramo kizaba tariki 15 Ukuboza 2023 muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali.

    P-Fla yaherukaga kugaragara mu gitaramo gikomeye, ubwo yahuriraga na King James mu gitaramo cya 'Rap City' cyabereye muri BK Arena mu 2022.

    Ni ubwa mbere P-Fla yari yinjiye muri iri nyubako y'imyidagaduro, kandi avuga ko yahagiriye ibihe byiza, kuko yongeye kwigaragariza abakunzi be.

    Asubiza ikibazo cy'umunyamakuru wa InyaRwanda, P-Fla yavuze ko amaze iminsi ahugiye mu bikorwa byo gutegura Album ye, ari nayo mpamvu yari amaze iminsi atagaragara mu muziki.

    Ni album avuga ko idasanzwe kuko iri gukorwaho na ba Producer batatu, ndetse yayihuriyeho n’abaraperi bagenzi be barimo abo banyuranye muri Tuff Gangz.

    Yavuze ati 'Ngiye kumara imyaka ibiri ndimo gukora kuri Album imwe gusa. Mfite indirimbo nyinshi cyane. Zimaze gukorwa na ba Producer nka batatu.'

    Uyu muraperi yavuze ko yatekereje ku kuba yakorana amashusho y'iyi ndirimbo mu Rwanda no mu mahanga, ariko ko akomeje gukomwa mu nkokora n'ikibazo cy'ubushobozi.

    Yavuze ko ashaka gushyira hanze iyi Album mu 2024, kandi iriho indirimbo yakoranyeho n'abandi baraperi barimo Tuff-Ganz. Ati 'Ndizera ko umwaka utaha nzagaruka meze neza, hamwe n'Imana.'

    Avuga ko agiye gusohora iyi Album mu gihe we na bagenzi be bahuriye muri Tuff Gangz bamaze n'iminsi bari gukora kuri Album bahuriyeho. Ati 'Tuff yose ntabwo iri hano ntabwo najya kugira icyo mbivugaho ariko igihe kizagera tubivugeho. Icy'umwihariko ni uko kuri Album yanjye yose bazaba bariho.'

    P-Fla afitanye amateka yihariye na Danny Nanone bazahurira mu gitaramo:

    Uyu muraperi yavuze ko ari inshuti akaba n'umuvandimwe wa Dany Nanone bamaranye igihe, ku buryo kuzaririmba mu gitaramo cye abifata nk'amahirwe adasanzwe.

    Yavuze ko yanyuranye muri byinshi na Danny, ku buryo ubufasha bwose yamusaba yiteguye kubutunga. Yavuze ati 'Twabanje kuganiraho gato mbere y'uko twajya muri studio, hari imishinga myinshi twarimo turapanga, byaranshimishije cyane. Nta kintu nakora kubera umuvandimwe wanjye.'

    Uyu muraperi wamamaye mu ndirimbo zinyuranye, avuga ko agitangira gukora umuziki na mbere y'uko yinjira muri Tuff Gangz yahuraga cyane na Dany Nanone.

    Icyo gihe bahuriraga i Nyamirambo bose bagiye gukina Basketball, cyangwa se bombi bahuriye muri Studio.

    Asobanura Dany Nanone nk'umuntu udakunda gutinda ahantu, kandi akunda akazi ke mu gihe aba yapanze. Ati 'Ibintu bye byabaga biri kuri gahunda. Ni umuhungu witwaye neza kugeza n'ubu, kuba ari muto kuri njye ntabwo bivuze ko njye ntamwigiraho.'

    P-Fla avuga ko muri iki gihe hari inzira yaharuwe, ku buryo n'umwana muto washaka kwinjira mu muziki byamworohera cyane bitandukanye n'imyaka yatambutse.


    P-Fla yatangaje ko amaze imyaka ibiri ari gukora kuri Album ye bwite


    P-Fla avuga ko Album ye iriho indirimbo ze bwite n'izo yakoranye n'abandi baraperi barimo abo babanye muri Tuff Gangz


    P-Fla avuga ko kuba umuraperi Kendrick Lamar yarakoreye igitaramo i Kigali yafunguye amarembo y'abandi baraperi bakomeye ku Isi


    P-Fla yavuze ko mu 2022 ubwo yaririmbanaga na King James mu gitaramo ari bwo bwa mbere yari yinjiye muri BK Arena 


    Umuraperi P-Fla aganira na Chriss Eazy bazahurira mu gitaramo

    KANDA HANO UREBE IKIGANIRO CYA P-FLA AGARUKA KURI ALBUM YE

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/137360/p-fla-yateguje-album-ye-yahurijeho-abaraperi-barimo-tuff-gangz-video-137360.html

  • Mulinda Prosper watorewe kuyobora Akarere ka Rubavu yatanze amashimwe #rwanda #RwOT

    Nyuma yo gutorerwa kuyobora Akarere ka Rubavu , Mulinda Prosper yashimiye Inganji za Rubavu abizeza ubufatanye.

     

    Ku munsi wo ku wa Kane tariki 07 Ukuboza 2023, nibwo mu gihugu hose habaye amatora yo kuzuza Njyanama z'Uturere twari tudafite bamwe mu bayobozi.

     

    Mu Karere ka Rubavu hatowe Mulinda Prosper ashyirwa muri Njyanama ndetse Njyanama imuha amahirwe yo kuyobora Akarere.

     

    Nyuma y'uwo muhango Mulinda Prosper yahise ajya mu Karere ka Rutsiro guhererekanya ububasha n'uwari amusimbuye dore ko yari amaze amezi agera kuri 7 ayobora aka Karere by'agateganyo.

     

    Mu byishimo byinshi ubwo yari amaze gutorwa, Prosper Mulinda , yemeje ko imbaraga ze n'ubunararibonye bw'imyaka 17 yakuye mu kuyobora inzego z'ibanze, bizamufasha guteza imbere igishushanyo mbonera cy'Akarere ka Rubavu nk'Umujyi wunganira Kigali.

     

    Mu masaha ya Mu gitondo cyo kuri uyu wa 08 Ukuboza 2023, anyuze kumbuga Nkoranyambaga ze  [x], yashimiye Inganji za Rubavu abasezeranya imikoranire myiza.

     

    Mu magambo ye yagize ati:'Nganji za @RubavuDistrict Mumyemerere mbashimire ku cyizere mwangiriye mukampa inshingano zo guhuza ubumenyi, imbaraga, ibyifuzo n'ibikorwa byanyu. Uruhare rwa buri wese, abato n'abakuru, urubyiruko, abagore n'abagabo, abikorera, CSO, FBOs, etc rubarirwa mu musaruro w'akarere'.

    Nganji za @RubavuDistrict
    Mumyemerere mbashimire ku cyizere mwangiriye mukampa inshingano zo guhuza ubumenyi, imbaraga, ibyifuzo n’ibikorwa byanyu. Uruhare rwa buri wese, abato n’abakuru, urubyiruko, abagore n’abagabo, abikorera, CSO, FBOs, etc rubarirwa mu musaruro w’akarere.

    — MULINDWA Prosper (@promulindwa) December 8, 2023

    The post Mulinda Prosper watorewe kuyobora Akarere ka Rubavu yatanze amashimwe appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/mulinda-prosper-watorewe-kuyobora-akarere-ka-rubavu-yatanze-amashimwe/

  • 'When She Is Around' ya Bruce Melodie na Shaggy yaciye agahigo #rwanda #RwOT

    Indirimbo ya Bruce Melodie na Shaggy 'When She Is Around' , imaze guca agahigo ko kuzuza Miliyoni 3 mu kwezi kumwe.

     

    Ni indirimbo yabaye amateka akomeye kuri Bruce Melodie nk'umuhanzi uhorana indoto zo kugera kuri byinshi by'umwihariko muri muzika.

     

    Uyu muhanzi wakunze kugaragaza ko Shaggy ariwe wamusabye ko bayisubiranamo , hamwe n'abamufasha muri muzika , bishimiye aho imaze kugera kugera.

     

    Banyuze kumbuga Nkoranyambaga zabo, 155am ibarizwamo Bruce Melodie bagize bati:'3M kuri YouTube, mwarakomeze cyane , dukomeze tuyumve , When She Is round ya Bruce Melodie na Shaggy'.

     

    Iyo ndirimbo yahuje imbaga ndetse yerekanako umuziki Nyarwanda ushobora kugera ku rwego mpuzamahanga mu gihe haba habayeho gukomezagukorana n'abahanzi bakomeye bagakorana mu ndimi z'Amahanga.

     

    Ubusanzwe iyi ndirimbo yitwaga FUNGA MACHO Bruce Melodie yasohoye mbere nyumaShaggy umuhanzi ukomeye ku Isi , amusaba ko bayisubiranamo.

    The post 'When She Is Around' ya Bruce Melodie na Shaggy yaciye agahigo appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/when-she-is-around-ya-bruce-melodie-na-shaggy-yaciye-agahigo/

  • Noneho ntabyo kunganya barashaka amanota atatu! Abakinnyi ba APR FC bakoze imyitozo ya nyuma idasanzwe bitegura ikipe ya Gorilla FC -AMAFOTO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Noneho ntabyo kunganya barashaka amanota atatu! Abakinnyi ba APR FC bakoze imyitozo ya nyuma idasanzwe bitegura ikipe ya Gorilla FC.

    Ikipe y'Ingabo z'Igihugu 'APR FC' abakinnyi bayo bakoze imyitozo ya nyuma yo kwitegura umukino uzabahuza n'ikipe ya Gorilla FC ku munsi w'ejo tariki 08 Ugushyingo kuri Kigali Pele Stadium aho bitezweho intsinzi dore ko bamaze iminsi banganya imikino myinshi.

    Amafoto:

    Source : https://yegob.rw/noneho-ntabyo-kunganya-barashaka-amanota-atatu-abakinnyi-ba-apr-fc-bakoze-imyitozo-ya-nyuma-idasanzwe-bitegura-ikipe-ya-gorilla-fc-amafoto/

  • Iyi shampiyona nta dini igira pe! Ikipe ya Newcastle yatsinzwe akavagari k’ibitego n’ikipe ya Everton yari mu murongo utukura – YEGOB #rwanda #RwOT

    Iyi shampiyona nta dini igira pe! Ikipe ya Newcastle yatsinzwe akavagari k'ibitego n'ikipe ya Everton yari mu murongo utukura.

    Mu ijoro rya cyeye ikipe ya Newcastle imaze iminsi itsinda amakipe akomeye i Burayi yaraye igaritswe n'ikipe ya Everton FC yari mu murongo utukura muri English Premier League aho yafashe Newcastle ikayitsinda nk'idahari ibitego 3-0.

    Abakinnyi batsindiye ikipe ya Everton ni McNeil ku munota wa 79, Doucoure ku munota wa 86 na Beto wagiteretsemo ku munota wa 90+6 w'umukino.

    Source : https://yegob.rw/iyi-shampiyona-nta-dini-igira-pe-ikipe-ya-newcastle-yatsinzwe-akavagari-kibitego-nikipe-ya-everton-yari-mu-murongo-utukura/

  • Nsengiyumva Claudien watorewe kuyobora Akarere ka Musanze yatangaje ibintu agiye gushyiramo imbaraga kurusha ibindi – YEGOB #rwanda #RwOT

    Nsengiyumva Claudien watorewe kuyobora Akarere ka Musanze yatangaje ibintu agiye gushyiramo imbaraga kurusha ibindi.

    Ku munsi w'ejo hashize tariki 07 Ugushyingo nibwo Nsengiyumva Claudien yatorewe kuyabora Akarere ka Musanze yizeza abamugiriye icyizere ko atazabatenguha anavuga ko imbaraga ze nyinshi azazishyira mu buhinzi bitewe n'uko Akarere ka Musanze kagira ubutaka bwiza kandi bwera cyane ndetse n'ikirere cyiza gituma ibyo byose biba mahwi.

    Source : https://yegob.rw/nsengiyumva-claudien-watorewe-kuyobora-akarere-ka-musanze-yatangaje-ibintu-agiye-gushyiramo-imbaraga-kurusha-ibindi/