Blog

  • APR FC yavuze kuri Malipangou na Peter Agblevor bavugwa muri iyi kipe n’abandi bashobora kwinjiramo #rwanda #RwOT

    Chairman wa APR FC, Lt Col Richard Karasira yavuze ko kugeza ubu nta mukinnyi n’umwe baravugana ariko abandikiye iyi kipe ari benshi bifuza kuyizamo.

    Harabura imikino 2 gusa hagasozwa igice kibanza cya shampiyona y’u Rwanda y’icyiciro cya mbere umwaka w’imikino 2023-24 aho amakipe aba yemerewe kongeramo abakinnyi.

    Muri APR FC hamaze iminsi havugwamo abakinnyi bashobora kwinjiramo bayobowe na rutahizamu w’umunya-Ghana ukinira Musanze FC, Peter Agblevor ndetse n’Umunya-Centrafrique, Theodor Nawanendji Malipangou.

    Chairman wa APR FC, Lt Col Richard Karasira akaba yavuze ko aba bakinnyi nta n’umwe bari mu biganiro na we uretse ko hari benshi banditse basaba kuza muri iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu.

    Ati “Nta n’umwe turavugana na we, abatwandikira badusaba kuza iwacu ni benshi cyane, benshi cyane, n’abo mutatekereza ko babidusaba barabidusaba kubera aho baba bari.”

    Yakomeje avuga ko nta mukinnyi n’umwe ukina mu Rwanda baravugana na we ndetse ko binagoye ko bamwongeramo, bibaye byazaba umwaka utaha.

    Ati “Twebwe icyo tuzi ni uko dufite imyanya ine, nk’ubuyobozi bw’ikipe abatoza barakubwira igice cy’ubusatirizi ko ari cyo abantu bakwibandaho wenda n’ibyo bibazo by’imvune bazagenda bagaruka, ndumva nta mukinnyi n’umwe wo mu Rwanda turavugana na we kandi ndumva nta we, ni uwo tuzatekereza ni umwaka utaha urumva ntabwo twajya muri izo ntambara zo gushaka abakinnyi aha.”

    Mbere y’uko hakinwa imikino 2 isoza igice kibanza cya shampiyona, APR FC ubu ni yo iyoboye urutonde rwa shampiyona n’amanota 27 ikaba irusha Rayon Sports ya kabiri inota rimwe.

    Peter Agblevor byavuzwe ko yarangizanyije na APR FC

    Malipangou na we yavuzwe muri APR FC

    Chairman wa APR FC yahakanye ibiganiro n’aba bakinnyi

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/apr-fc-yavuze-kuri-malipangou-na-peter-agblevor-bavugwa-muri-iyi-kipe-n-abandi-bashobora-kwinjiramo

  • 'Umugabo wanjye yambenze ambwira ko mbishye mu gutera akabariro, nahise nzinukwa akabariro n'igisanako' #rwanda #RwOT

    Mu nkuru ivanze na marira, umugore witwa Phiona yasangije abantu inkuru y'ubuzima abayemo nubwo yanyuzemo mu rushako rwe maze abantu benshi batangazwa n'umutima ukomeye afite kuko inkuru ye iteye agahinda cyane.

     

    Mu kiganiro uyu mugore witwa Phiona yagiranye na Gerard Mbabazi kuri YouTube channel yitwa Gerard Mbabazi n'ubundi mu cyiswe 'Inkuru Yanjye', nibwo uyu mugore yafashe umwanya maze avuga byinshi ku nkuru y'ubuzima abayemo nubwo yanyuzemo mu rushako rwe.

     

    Uyu mugore yavuze ko yakundanye n'umusore ubwo yigaga mu mashuri ndetse ngo kubera ko n'ubundi kwiga byari byamunaniye ahitamo kujya kubana nuwo musore nk'umugore n'umugabo.

     

    Icyakora avuga ko kubera ko icyo gihe yari muto ntago abantu benshi babyumvaga kimwe ariko nubundi yari abyiyemeje.Avuga ko ajya gufata umwanzuro wo kujya kubana nuwo musore n'ubundi yari yamaze gusama India bityo bitari guhindura ko yabaye umugore.

     

    Yakomeje avuga ko ubuzima yabanyemo n'umugabo we bwari bugoye cyane ku buryo mu kubivuga amarira yari yamurenze.Yavuze ko mu buzima bwe yabanye n'umugabo we ariko umugabo atamwitayeho kuko ngo akenshi ntiyamufashaga kwita ku bana ndetse no kwishyura amafaranga y'inzu ngo ni uyu mugore wayishyuraga kuko umugabo we ntabyo yabaga yitayeho.

     

    Kenshi ngo uyu mugore yakoraga cyane ashaka amafaranga ariko ngo umunsi umwe umugabo we yaragiye afata amafaranga menshi yari yarizigamye asaga ibihumbi 300 maze uyu mugabo ayapfusha ubusa ndetse ngo yagerageje gushinga kabari ariko nako karamuhombera cyane.

    Noneho ikintu gikomeye uyu mugore yavuze, ni uko umugabo we yamwanze mbese atamwikoza kuko ngo yari abishye mu gutera akabariro, ibyo byatumye uyu mugore azinukwa ikitwa gutera akabariro.

     

    Ese Koko umuntu akwiye kubwira umugore yashatse akunze amubwira ko abishye!? Ese Koko ibyo bintu birakwiye! Burya mujye mwitondera abo muhitamo mu gihe muhitamo abo muzabana ubuzima bwanyu bwose.

    Source: Gerard Mbabazi [ YouTube ]

    The post 'Umugabo wanjye yambenze ambwira ko mbishye mu gutera akabariro, nahise nzinukwa akabariro n'igisanako' appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/umugabo-wanjye-yambenze-ambwira-ko-mbishye-mu-gutera-akabariro-nahise-nzinukwa-akabariro-nigisanako/

  • Umuhanzi Koffi Olomide uri muri Kenya ari mu mazi abira #rwanda #RwOT

    Umuhanzi wamamaye munjyana ya Rhumba , Koffi Olomide ashobora guhagarikirwa igitaramo afite muri Kenya , ashinjwa ubwambuzi.

    Ni igitaramo bivugwa ko gishobora kwicwa n'abanyamakuru babiri bagaragaje ko uyu muhanzi yafashe amafaranga yabo muri 2016 ubwo yashinjwaga gukubita umubyinnyi we agafungwa.

    Jules Nsana na Auma Muga ni abanyamakuru [ Promoters ] bari mu majwi yo kwica igitaramo cya Koffi Olomide cyagombaga kuba tariki 09 Ukuboza 2023.

    Amakuru avuga ko Koffi Olomide yahawe amafaranga muri 2016 we na Band ye kugira ngo azitabire igitaramo cy'aba bombi gusa ngo bikarangira atacyitabiriye.

    Aba banyamakuru bemeza ko baguye mu gihombi gikomeye kuko bari bamwishyuye , amafaranga yose arimo ; Itike y'indege, aho kuryama n'ibindi.

    Kuri ubu Koffi Olomide yamaze kugera muri Kenya aho agomba gutaramira mbere yo gukemura ibibazo afitanye n'aba bantu.

    The post Umuhanzi Koffi Olomide uri muri Kenya ari mu mazi abira appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/umuhanzi-koffi-olomide-uri-muri-kenya-ari-mu-mazi-abira/

  • JA Africa COY 2023: Abanyeshuri bamurikiye ab… – #rwanda #RwOT

    Kuwa Kane tariki 07 Ukuboza 2023, wari umunsi wa Kabiri w’amarushanwa ya ‘Africa COY 2023’ [Africa Company Of the Year] ari kuba ku nshuro yayo ya 13. 

    Kuva mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, abanyeshuri bahawe umwanya uhagije banyura imbere y’abagize akanama nkemurampaka bagaragaza imishinga bakoze igamije gukemura bimwe mu bibazo byugarije abatuye muri Afurika.

    Muri iyi mishinga yamuritswe n’abana b’abanyeshuri bafashwa n’umuryango wa JA Africa, harimo ibiri ijyanye no gukora ‘application’ zishinzwe kwita ku buzima bwo mu mutwe, uwo gukora inyoni z’amarobo zishinzwe kurinda umutekano, uwo gukora akabogisi (box) gakoze mu buryo bw’ikoranabuhanga kabika ibiryo kakabirinda guhora cyangwa kwangirika, uwamuritswe n’u Rwanda wo gukora imashini yuhira imyaka n’indi myinshi.

    Mu mpuzankano zibereye ijisho, icyizere kiri hejuru hamwe no gushira amanga, buri gihugu cyagendaga kimurika umushinga wacyo, ikibazo bifuza gukemura, impamvu batekereje uwo mushinga n’uko bumva wakorwa ugatandukana n’indi yamaze gushyirwa mu bikorwa, maze abagize akanama nkemurampaka bakababaza ibibazo mu rwego rwo kwagura ibitekerezo byabo.

    Ni mu gihe igikorwa cyo gutanga ibihembo ku bahize abandi mu kugira imishinga myiza, giteganijwe kuri uyu wa Gatanu tariki 08 Ukuboza 2023, muri Serena Hotel ahasanzwe hari kubera izindi gahunda zose zijyanye n’aya marushanwa.

    Insanganyamatsiko y’amarushanwa ya ‘Company of the Year’ y’uyu mwaka iragira iti “Breaking Barriers” bisobanuye gukuraho inzitizi. 

    Byagaragajwe ko iyi nsanganyamatsiko ari ingenzi cyane kuko muri 2050, ikoranabuhanga rizaba ryaramaze gufata icyicaro gikomeye mu buzima bwa muntu, aho imirimo izagabanuka ikaba micye cyane, abantu bakabura akazi. 

    Niyo mpamvu abakiri bato, nk’abafite Afurika y’ejo hazaza mu biganza byabo basabwe gutangira kuhategura nonaha biga guhanga udushya, mu rwego rwo kuzarema Afurika iteye imbere kurushaho.

    Iyi, ni inshuro ya kabiri ari kuba imbonankubone nyuma ya Nigeria kuko mu yindi myaka yabanje mu gihe cya Covid 19, aya marushanwa yabereye ku ikoranabuhanga inshuro zigera kuri ebyiri.

    JA Africa ifite icyicaro mu bihugu 16 byo muri Afurika yo munsi y'ubutayu bwa Sahara, aho buri mwaka uyu muryango ugera ku rubyiruko rusaga 390,000.

    Amwe mu mafoto yaranze iminsi wa kabiri wa “JA Africa COY 2023”

    Aya mahugurwa ku ishoramari arasozwa kuri uyu wa Gatanu 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/137352/ja-africa-coy-2023-abanyeshuri-bamurikiye-abagize-akanama-nkemurampaka-imishinga-yabo-amaf-137352.html

  • Azi Luvumbu na Muhire Kevin! Rayon Sports isinyishije rutahizamu mushya w’umunya-Guinée ubanza mu ikipe y’igihugu y’iwabo – YEGOB #rwanda #RwOT

    Rayon Sports yasinyishije rutahizamu w'umunya-Guinée Conakry.

    Rutahizamu w'umunya-Guinée, Alsény Camara Agogo w'imyaka 28 yasinyiye Rayon Sports.

    Uyu rutahizamu wanyuze muri Guédiawaye FC, HUS Agadir na AS Kaloum yasinyiye Rayon Sports kugeza shampiyona irangiye.

    Alsény Camara Agogo nyuma yo gusinya yagize ati:

    Turakwamamariza kuri macye ashoboka. Uko yaba angana kose.

    'Nishimiye gusinyira Rayon Sports kandi nzanye intego yo guharanira gutwara igikombe cya Shampiyona. Nishimiye kuzakorana n'abakinnyi bafite impano nka ba; Kevin, Luvumbu, Kalisa na bagenzi babo. Dufatanyije tuzagera kuri byinshi.'

    PUB: Ushaka serivise zijyanye na Air Condition (A/C) zo mu modoka kugira ngo muri ibi bihe by'ubukonje imodoka yawe ikubere paradizo watugana. Dukorera i Remera ku Gisimenti kandi n'aho waba uri hose muri Kigali turagukorera. Tuvugishe kuri 0736 426 442. Murakaza neza iwabo w'amahumbezi.

    Source : https://yegob.rw/azi-luvumbu-na-muhire-kevin-rayon-sports-isinyishije-rutahizamu-mushya-wumunya-guinee-ubanza-mu-ikipe-yigihugu-yiwabo/

  • Abagore ni babiri abagabo nabo ni babiri: Ihere ijisho abayobozi bashya b’Intara y’Iburasirazuba batowe uyu munsi -AMAFOTO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Abagore ni babiri abagabo nabo ni babiri: Ihere ijisho abayobozi bashya b'Intara y'Iburasirazuba batowe uyu munsi.

    Uyu munsi tariki 07 Ugushyingo nibwo hatowe abayobozi bane bashya b'Intara y'Iburasirazuba aribo Mulindwa Prosper watorewe kuyobora Akarere ka Rubavu, Kayitesi Dativa watorewe kuyobora Akarere ka Rutsiro, Mukase Valentine watorewe kuyobora Akarere ka Karongi na Mupenzi Narcisse watorewe kuyobora Akarere ka Nyamasheke.

    Amafoto:

    Add your submission

    Image Video Audio Embed

    This field is required

    Drop Images Here

    or

    You don’t have javascript enabled. Media upload is not possible.

    Get image from URL

    Maximum upload file size: 2 MB.

    Processing…

    This field is required Learn more

    This field is required

    Drop Video Here

    or

    You don’t have javascript enabled. Media upload is not possible.

    e.g.: https://www.youtube.com/watch?v=WwoKkq685Hk

    Add

    Some of the supported services:

    Maximum upload file size: 10 MB.

    Processing…

    This field is required Learn more

    This field is required

    Drop Audio Here

    or

    You don’t have javascript enabled. Media upload is not possible.

    e.g.: https://soundcloud.com/community/fellowship-wrapup

    Add

    Some of the supported services:

    Maximum upload file size: 5 MB.

    Processing…

    This field is required Learn more

    This field is required

    e.g.: https://www.youtube.com/watch?v=WwoKkq685Hk

    Some of the supported services:

    Processing…

    This field is required Learn more

    This post was created with our nice and easy submission form. Create your post!

    Source : https://yegob.rw/abagore-ni-babiri-abagabo-nabo-ni-babiri-ihere-ijisho-abayobozi-bashya-bintara-yiburasirazuba-batowe-uyu-munsi-amafoto/

  • Ntibavuga rumwe! Ni nde ukwiye kubazwa amarir… – #rwanda #RwOT

    InyaRwanda.com twagerageje kuganira n’impande zombi kugira ngo twumve ikibazo aho kiri ndetse n’aho byose bipfira. 

    Bulldogg, umwe mu baraperi b’abanyabigwi barambye muri iki kibuga cy’umuziki nyarwanda, avuga ko ubundi byose abona biterwa n’itangazamakuru ritagerageza gushyigikira injyana ya Rap kugira ngo abaturage bayiyumvemo.

    Agira ati:” Ubundi byose bihera ku itangazamakuru, usanga injyana ya Rap bayijugunya kure cyane ahubwo bakicurangira izindi njyana gusa. Icyo gihe ntabwo umuntu utegura igitaramo azigera amenya uburyo ikunzwe mu baturage kuko atajya ababona bayishimira; idakinwa kuma radiyo n’ama televiziyo, bivuze ko azajya ahora yumva ko iyo njyana idakunzwe mu bantu ndetse batanayishimira.Ibyo bizatuma atifuza gutumira umuhanzi w’injyana ya Rap kuko azajya aba yumva ko uwo muraperi nta bafana agira kandi mu by’ukuri abafana aba abafite kandi benshi cyane”.

    Bulldogg avuga ko itangazamakuru rigerageje gushyigikira ijyana ya Rap, abategura ibitaramo bakabona uburyo hano hanze ikunzwe mu bantu, nta kabuza  abantu babitegura bajya babatumira kuko bajya babona ko bafite abafana kandi bakaba batabahombya.

    Riderman, Umuraperi abana hafi ya bose baza muri iki kibuga bafatiraho  urugero  bitewe n’ubuhanga bwe, avuga ko kuba abaraperi badatumirwa mu bitaramo kenshi atari uko batababona cyangwa se badahabwa agaciro, ahubwo biterwa n’icyo uwateguye igitaramo agamije kandi na none bigaterwa n’isoko akeneye.

    Agira ati ” Yego nibyo rimwe na rimwe Rap ijya ikandamizwa, ariko nkeka ko mu bitaramo byinshi biba hano mu Rwanda haba harimo umuraperi, urugero muri ibi bitaramo bimaze iminsi bizenguruka igihugu bya MTN Iwacu Muzika Festival, harimo abaraperi kandi nureba neza urasanga baritwaye neza.

    Ku ruhande rwanjye kandi, ntekereza ko ibitaramo byose bitegurwa bitaba biri mu mujyo wa Hip Hop kuko buri gitaramo gitegurwa kiba gifite intego yacyo, nyewe rero ntabwo njya ndenganya utegura igitaramo ntashyiremo umuraperi kuko aba afite impamvu n’icyo agamije”.

    Riderma avuga ko hari n’abaraperi bitegurira ibitaramo byabo, bityo ko bitagakwiriye ko abaraperi bahora bavuga ko badatumirwa kuko buri gitaramo kiba gifite intego yacyo ikindi kandi hakaba hari n’abandi bahanzi baririmba izindi njyana batajya bahora bavuga ko batajya batumirwa.

    Agira ati:” None se ubu hari ubwo abaririmba injyana ya Gospel bajya barira ngo ntibatumirwa mu bitaramo biba byateguwe?, abaririmba injyana za gakondo se bo hari ubwo bajya babikora?, igihari ni uko buri gitaramo cyose kiba gifite intego yacyo kandi bikanaterwa n’amasezerano aba ahari”.

    Riderma we avuga ko rwose abaraperi batumirwa mu bitaramo byinshi bikunzwe gutegurirwa mu Rwanda.

    Zeo Trap, umwe mu baraperi bari kuzamuka neza muri muzika mu njyana ya Rap, avuga ko  iyi njyana  ikandamizwa cyane. Avuga ko abategura ibitaramo bagakwiriye kujya bareba n’abandi bahanzi baririmba injyana ya Rap mu buryo bwo kuzamura muzika Nnyarwanda ku rwego mpuzamahanga muri rusange.

    Uyu musore avuga ko ikibazo gihari kuri iki gihe, ari uko abategura ibitaramo batazi neza imiziki igezweho, kuko babaye bazi imiziki irenze kuri iki gihe, bajya batumira cyane abaraperi kuko  ngo nureba neza uzasanga bayoboye muzika kuri iki gihe.

    Agira ati:”Ikibazo gihari kuri iki gihe, ni uko abantu bategura ibitaramo batazi neza imiziki itwika, ubu se nk’umuntu ujya akurikiranira hafi ibitaramo, iyo harimo umuraperi runaka ubona atari we uhagurutsa abafana cyane kurenza abandi baririmba izindi njyana? Nta yindi mpamvu, ni uko Rap ariyo iba iyoboye ikindi kandi abaraperi bakaba banafite imyuka iri hejuru cyane”.

    Ku ruhande rw’abategura ibitaramo, bavuga ko abaraperi rimwe na rimwe bajya babatenguha, bakabicira gahunda bityo ubutaha ntibongere kubatekerezaho kuko bo ubwabo baba biyambitse isura mbi y’uko badashoboye.

    Lucky Promoter, uzwiho gutegura ibitaramo bitandukanye mu mujyi wa Kigali n’ahandi, avuga ko  abaraperi inshuro nyinshi bagiye bamutenguha bikarangira yiyemeje kutazongera kugira icyo avugana nabo ukundi.

    Agira ati:” Nta kubeshye, abahanzi baririmba injyana ya Rap, inshuro nyinshi bakunze kwica gahunda y’umuntu. Urugero uramutumira, ukamubwira ko agomba kuhagera saa moya z’umugoroba (19:00 Pm), hanyuma ukamutegereza ugaheba ukajya kubona ukabona akugezeho nka saa mbili cyangwa se igitaramo kiri hafi kurangira”.

    Si ibyo Lucky ashinja abaraperi, kuko uretse no gukererwa kuza mu gitaramo wamutumiyemo, rimwe na rimwe birangira ataje. Ati:” Hari igihe uhana gahunda n’umuraperi, ibintu byose mukabyumvikana, ukamuwishyura amafaranga make, mukumvikana ko ayandi uyamuha igitaramo kirangiye cyangwa se yose ukanayamwishyura, abantu bakikoraho bakazinduka bazi ngo baje kureba umuraperi bishyuriye, bwa nyuma na nyuma ugashiduka ataje. Ubwo urumva icyo gihe uzongera kumutekerezaho ikindi gihe koko, kandi uba uri mu bushabitsi nawe ukeneye inyungu”.

    Lucky yongera kwibutsa abaraperi bakunze kuvuga ko “Abaraperi bagakwiriye gutumirwa mu bitaramo kugira ngo umuziki nyarwanda utezwe imbere muri rusange”.

    Lucky we avuga ko abakire bamwe bategura ibitaramo batagamije guteza imbere muzika nyarwanda ahubwo bibereye mu bushabitsi, bishakira inyungu. Hano rero umukire akareba umuhanzi uri bumubyarire inyungu, kuruta uko yatumira abaraperi kandi abona ko ari bubihomberemo.

    Ikindi Lucky avuga ko rwose abaraperi bifitemo akantu cy’ubunebwe bwo kudakora, aho usanga ashyira hanze indirimbo hanyuma kuzakora indi bikaba intambara. Ati:” Ubwo se umukire azagutumira kandi abona nta kintu ufite ubwira Abanyarwanda kiri butume bava iwabo?”.

    Aba  baraperi bose  baganiriye na InyaRwanda.com, basozaga bavuga ko ikintu kigiye gukorwa ari ukujya bo ubwabo bitegurira ibitaramo byabo bwite aho kugira ngo bajye bahora barekereje ku bakire nabo batabaha agaciro bakwiriye, ubundi ugasanga barasuzugurwa n’ibindi.

    Aba bahanzi bavuga ko nubwo bahereye kera barwanirira ishyaka injyana ya Rap kugeza na n’ubu bikaba bikigoye, bafite icyizere gikomeye ko igihe kimwe bizacamo nabo bagafatwa nk’abandi ariko binyuze mu gukora cyane bafatanyije  nta bintu byo gucika intege. 

    Abahanzi babiri hano mu Rwanda; Yago Pon Dat ndetse na Dany Nanone, ni bamwe mu bahanzi batigeze batumirwa na rimwe mu bitaramo byabereye mu Rwanda kuva Dany yava kwiga muzika  ndetse no kuva Yago yatangira muzika.

    Aba bahanzi bakoranye ishyaka aho Yago yavugaga ko ‘ntabwo ntumirwa mu bitaramo ariko igitaramo cya mbere nzakora kizaba ari icyanjye bwite’. Dany Nanone nawe byagenze gutyo.Kugeza ubu, aba bahanzi bombi bari gutegura ibitaramo byabo by’ibikurankota byo kumurika Album zabo. 

    Mu minsi ishize  ubwo byatangazwaga ko  Umuraperi ukomeye ku Isi, Kendrick Lamar agiye gutaramira i Kigali, kuva icyo gihe bamwe mu baraperi bo mu Rwanda   barimo Bushali,bagaragaje ko  batishimiye  ibyakozwe n’abateguye iki gitaramo  kuko nta muraperi n’umwe wari watumiwe bavuga ko  basusuguwe cyane.

    Gusa  nubwo  byari bimeze gutya , ku mugoroba  mbere yo gukora igitaramo kuri uyu wa Gatatu tariki 6 Ukuboza,2023, Kendrick Lamar  yahuye  na bamwe mu baraperi bo mu Rwanda barimo  Dany Nanone  ndetse na Kivumbi King.

    Reba indirimbo ‘Impamvu’ ya Riderman

    “>

    Reba indirimbo ‘Mpe Enkoni’ ya Bulldog

    Reba indirimbo ‘Eleee’ ya Zeo Trap

    “>

    Bulldog avuga ko ikibazo abona byose bihera ku itangazamakuru

    Riderman avuga ko  ibitaramo bitegurwa byose bitaba bigenewe kuririmbwamo abaraperi kuko byose biba bifite intego zitandukanye

    Zeo Trap avuga ko avuga ko abategura ibitaramo baba bagomba no kwibuka abaraperi kugira ngo muzika Nyarwanda itere imbere muri rusange

    Ibitaramo bibera mu Rwanda, abaraperi bavuga ko batajya bahabwa umwanya wo kwigaragaza kd bashoboye 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/137307/nibavuga-rumwe-ni-nde-ukwiye-kubazwa-amarira-yabaraperi-bo-mu-rwanda-137307.html

  • Ni ayahe mavuta Bruce Melodie yasize Abanyarw… – #rwanda #RwOT

    Inshuro nyinshi cyane hakunze kumvikana abantu bashinja Melodie kubihiriza abo ari gutaramira bitewe n’imitegurire y’urubyiniriro idahwitse. Wasangaga abantu bavuga ko Melodie ari umuhanga mu kuririmba ariko byagera ku rubyiniriro ugasanga rwose nta kintu kiri kuvamo na gito. 

    Uyu muhanzi yashinjwaga gutegura urubyiniriro ariko n’ubundi ugasanga ibyo ari gukora, nibyo yamye akora mu myaka icumi yose ishize akora muzika, nta kintu gihinduka akora bitandukanye n’abandi bahanzi bo mu bindi bihugu bategura urubyiniriro uyu munsi, ejo ukabona yahinduye imitegurire. Ibi bikaba byarahamyaga ko nakomeza kubikora nta mpinduka ashyiramo, nta kabuza nyuma y’imyaka ibiri gusa atazaba akibasha no kubona abantu barenga icumi mu gitaramo cye kuko n’ubundi nta kintu gishya na kimwe azaba agiye kubereka.

    Ikindi  na none kandi iyo yajyaga ku rubyiniriro, yarijyanaga buri gihe nta w’undi muntu bajyanye (umubyinnyi), ibintu ubundi biba bisa nabi cyane ku muhanzi mukuru nka Melodie, ikindi kandi wabonaga ko abantu batanyuzwe.

    Melodie yagiye agirwa inama kenshi zo kujya arebera ku bahanzi bakomeye ku Isi bazaga gutaramira mu Rwanda, imitegurire y’urubyiniriro rwabo, ukabona baranyeganyega bakava hasi, bakajyana n’ababyinnyi ku rubyiniriro, bakajyana imyenda igizweho n’udushya n’ibindi bitandukanye.

    Uyu muhanzi ubwo yajyaga gutaramira muri Amerika mu gitaramo yari yatumiwemo n’umunyabigwi muri muzika y’Isi, Shaggy, byose bisa nk’aho ariho byahereye kugerageza kuzana impinduka. Niwitegereza amashusho ari ku mbuga nkoranyambaga agaragaza uyu muhanzi ari gutaramira muri Amerika, ubona ko r yari afite impinduka zikomeye cyane. Ukurikije ukuntu yari asanzwe ataramira abanyarwanda nk’urugero mu bitaramo bizenguruka igihugu bya MTN Iwacu Muzika Festival, wabonaga ko  bamwe  bamushinja kubabihiriza ku rubyiniriro nta banga ririmo.

    Mbere y’amasaha make kugira ngo ajye gutaramira muri BK Arena, ukurikiranye ibiganiro yagiye agirana n’ibitangazamakuru bitandukanye. Iyo bamubazaga ku kijyanye n’imitegurire yo kuri uwo munsi, Melodie yasubizaga ko ibintu agiye gukora bizandikwa mu mateka ya muzika nyarwanda kuko haraza kubonekamo udushya tutigeze tubaho ariko akirinda kugira icyo abivugaho .

    Ntibyatinze kuko muri iri joro niwe muhanzi wabimburiye abandi mu gitaramo.

    Uyu muhanzi uburyo yaserutse byatunguye abantu batagira ingano ndetse kugira ngo bizanibagirane mu mitwe yabo bikazagorana cyane. Ibyo abanyarwanda batari bamumenyereyeho, kuri iyi nshuro yaje noneho ahubwo abibagiza ibyo bamuvugagaho byose bijyanye no kutabasha gutegura urubyiniriro.

    Uyu muhanzi yaje ku rubyiniriro  afite ababyinnyi be ibintu atikozaga, ikindi na none imyambarrire yazanye  bivugwa ko ihenze.Si ibyo gusa kandi Melodie ntabwo yigeze azana ibyo guhagaraga ahantu hamwe nka kumwe yajyaga abikora ahubwo yikozaga hasi akikoza hejuru akazenguruka urubyiniriro, muri rusange ukabona ni ibintu biryoshye cyane. 

    Ibi bintu byose yakoze byatumye ivumbi ritumuka muri BK Arena, abantu barahaguruka barabyina karahava imyenda barikura bajugunya ku ruhande.

    Reba igitaramo cy’amateka  Bruce Melodie yakoreye muri BK Arena

    “>

    Melodie yari yambaye ibihenze gusa

    Melodie yari yazanye n’ababyinnyi

    Melodie kuri iyi nshuro yari afite imyuka iri hejuru gusa

    Kuri iyi nshuro Melodie yatanze ikosora

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/137343/ni-ayahe-mavuta-bruce-melodie-yasize-abanyarwanda-akabanoza-mu-gitaramo-cya-kendrick-lamar-137343.html

  • RIP Uwanzige Annysie! Umupolosikazi wakoreraga mu karere ka Rwamagana yapfuye urupfu rw'amayobera kuko uwo munsi apfa yari yabanje no gukora akazi – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umupolosikazi wakoreraga mu karere ka Rwamagana yapfuye urupfu rw'amayobera kuko uwo munsi apfa yari yabanje no gukora akazi.

    UMUSEKE dukesha iyi nkuru wamenye amakuru ko umupolisikazi witwa Uwanzige Annysie, wakoreraga kuri polisi sitasiyo ya Rwamagana, yapfuye urupfu rutunguranye kandi rw'amayobera.

    Amakuru avuga ko ku wa Gatatu tariki ya 6 Ukuboza 2023, mu masaha ya mu gitondo yagiye mu kazi nkuko bisanzwe noneho aza gusimburwa ataha nta burwayi afite kandi nta nubwo yarasanganwe buzwi.

    Ku mugoroba w'ejo yageze iwe avuga ko yumva arwaye umutwe ,bamujyana kwa muganga, agezeyo bamutera serumu ahita apfa.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Iburasirazuba, SP Hamdun TWIZEYIMANA, yabwiye UMUSEKE ko uwo mupolisikazi yari yakoze uwo munsi koko ataha ari muzima.

    Yagize ati 'Birababaje . Iyo nkuru mbi natwe twayimenye gusa nyine ni urupfu rutunguranye kandi mu bantu bibaho.'

    Ibikekwa n'inshuti za nyakwigendera ni uko yaba yaragiriwe ishyari akaza kurogwa bikaba ari yo ntandaro y'urupfu.

    Gusa umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Iburasirazuba avuga ko' Iyo umuntu apfuye urupfu rutunguranye nk'urwa nyakwigendera, havugwa byinshi bityo n'ibyo kurogwa bitabura ariko ikizwi cyo ni urupfu rutunguranye.'

    Nyakwigendera apfuye yari afite umwana n'umugabo akaba yari afite ipeti rito mu gipolisi.

    Umurambo we ukaba ukiri ku bitaro bya Rwamagana mu gihe ugitegerejwe ko ushyingurwa n'abagize umuryango we.

    PUB: Ushaka serivise zijyanye na Air Condition (A/C) zo mu modoka kugira ngo muri ibi bihe by'ubukonje imodoka yawe ikubere paradizo watugana. Dukorera i Remera ku Gisimenti kandi n'aho waba uri hose muri Kigali turagukorera. Tuvugishe kuri 0736 426 442. Murakaza neza iwabo w'amahumbezi.

    Source : https://yegob.rw/rip-uwanzige-annysie-umupolosikazi-wakoreraga-mu-karere-ka-rwamagana-yapfuye-urupfu-rwamayobera-kuko-uwo-munsi-apfa-yari-yabanje-no-gukora-akazi/

  • Kamonyi: Ntabwo nje kwicara no gushyushya intebe muri Njyanama-Mukakalisa Anatholie #rwanda #RwOT

    Mukakalisa Anatholie niwe mugore watorewe kujya muri Komite Nyobozi y'Inama Njyanama y'Akarere ka Kamonyi ahagarariye 30% biteganywa n'itegeko, aho yasimbuye uwari muri uyu mwanya wasezeye. Yari ahatanye n'abandi 5 nawe wa 6. Nyuma yo kugirirwa icyizere n'inteko itora, yabwiye intyoza.com ko atari ubwa mbere yinjiye muri Njyanama y'aka Karere, ko kandi azanywe no gufatanya n'abo asanze, ataje kwicara ngo aceceke, ahubwo aje gukorana n'Abesamihigo mu kwesa Imihigo.

    Mukakalisa Anatholie watowe ku majwi 60, avuga ku mpamvu yamuteye kumva ashaka kuba mu nama Njyanama, yagize ati' Numvaga mfite ubushake ndetse n'ubushobozi byo kuba nakwinjira mu Nama Njyanama kugira ngo mfatanye n'abandi mu iterambere ry'aka Karere'.

    Abayobozi batandukanye bitabiriye itora, barimo na Komiseri muri Komisiyo y'Igihugu y'Amatora.

    Agira kandi ati' Banyitegeho gukorana umurava, banyitegeho ko inshingano zose z'umujyanama mu nama Njyamana y'Akarere nzazubahiriza. Ntabwo nje kwicara ngo nceceke, si nje gushyushya intebe. Aba besamihigo bangiriye icyizere bakampa amajwi ni uko banyizeye. Ibitekerezo byanjye birahari nta gucece kuko iyo waje mu nama nyine uba waje uhagarariye Abaturage, uba ugomba gutanga umusanzu wawe. Nje gukora ntabwo nje kuba umunebwe, ntabwo nje guceceka, nje Gukora'.

    Uwiringira Marie Josee, Umuyobozi w'Akarere ka Kamonyi wungirije ushinzwe imibereho myiza y'Abaturage wari muri iki gikorwa, yashimiye abitabiriye amatora ndetse n'icyizere bagaragarije uwo batoye nk'imbaraga ije mu zisanzwe.

    Visi Meya Uwiringira Marie Josee.

    Yashimiye abakandida bose baje guhatana bakiyereka uko bashoboye. Yagize ati ' Iki gikorwa cy'amatora kitweretse Abagore bashoboye nubwo bose batabashije kubona umwanya kuko twari dufite umwanya umwe, ariko iyo tujya kugira benshi bariya bagore mwabibonye ko bari bashoboye, kandi n'ubundi turacyabafite Mubesamihigo ba Kamonyi. Turabasaba kuzakomeza gufatanya n'Akarere'.

    Yashimye uwatowe, agira ati' Ndashima cyane Umujyanama mushya tubonye mu Karere ka Kamonyi, Anatoliya tumuhaye ikaze! Kandi turamwishimiye naze dufatanye kuyobora Akarere no gufatanya kugira ngo tukageze ku Iterambere'.

    Uko ari 6 bicaye imbere, nibo bahatanaga.

    Uyu Mujyanama, Mukakalisa Anatholie yatowe ariko ntabwo yahise arahira imirimo yatorewe. Biteganijwe ko umuhango wo kurahira kwe ushobora kuzaba ubwo Njyanama yose izaba yateranye. Abari bagize inteko itora ni; Abagize inama Njyanama z'Imirenge n'abagize Komite Nyobozi y'inama y'Igihugu y'Abagore-CNF ku rwego rw'Akarere.

    Anatholie watowe.
    Bamwe mubitabiriye itora.

    Abiyamamaje n'amajwi ya buri umwe yagize.

    Munyaneza Theogene

    Source : https://www.intyoza.com/2023/12/07/kamonyi-ntabwo-nje-kwicara-no-gushyushya-intebe-muri-njyanama-mukakalisa-anatholie/