Blog

  • Ni ayahe mavuta Bruce Melodie yasize Abanyarw… – #rwanda #RwOT

    Inshuro nyinshi cyane hakunze kumvikana abantu bashinja Melodie kubihiriza abo ari gutaramira bitewe n’imitegurire y’urubyiniriro idahwitse. Wasangaga abantu bavuga ko Melodie ari umuhanga mu kuririmba ariko byagera ku rubyiniriro ugasanga rwose nta kintu kiri kuvamo na gito. 

    Uyu muhanzi yashinjwaga gutegura urubyiniriro ariko n’ubundi ugasanga ibyo ari gukora, nibyo yamye akora mu myaka icumi yose ishize akora muzika, nta kintu gihinduka akora bitandukanye n’abandi bahanzi bo mu bindi bihugu bategura urubyiniriro uyu munsi, ejo ukabona yahinduye imitegurire. Ibi bikaba byarahamyaga ko nakomeza kubikora nta mpinduka ashyiramo, nta kabuza nyuma y’imyaka ibiri gusa atazaba akibasha no kubona abantu barenga icumi mu gitaramo cye kuko n’ubundi nta kintu gishya na kimwe azaba agiye kubereka.

    Ikindi  na none kandi iyo yajyaga ku rubyiniriro, yarijyanaga buri gihe nta w’undi muntu bajyanye (umubyinnyi), ibintu ubundi biba bisa nabi cyane ku muhanzi mukuru nka Melodie, ikindi kandi wabonaga ko abantu batanyuzwe.

    Melodie yagiye agirwa inama kenshi zo kujya arebera ku bahanzi bakomeye ku Isi bazaga gutaramira mu Rwanda, imitegurire y’urubyiniriro rwabo, ukabona baranyeganyega bakava hasi, bakajyana n’ababyinnyi ku rubyiniriro, bakajyana imyenda igizweho n’udushya n’ibindi bitandukanye.

    Uyu muhanzi ubwo yajyaga gutaramira muri Amerika mu gitaramo yari yatumiwemo n’umunyabigwi muri muzika y’Isi, Shaggy, byose bisa nk’aho ariho byahereye kugerageza kuzana impinduka. Niwitegereza amashusho ari ku mbuga nkoranyambaga agaragaza uyu muhanzi ari gutaramira muri Amerika, ubona ko r yari afite impinduka zikomeye cyane. Ukurikije ukuntu yari asanzwe ataramira abanyarwanda nk’urugero mu bitaramo bizenguruka igihugu bya MTN Iwacu Muzika Festival, wabonaga ko  bamwe  bamushinja kubabihiriza ku rubyiniriro nta banga ririmo.

    Mbere y’amasaha make kugira ngo ajye gutaramira muri BK Arena, ukurikiranye ibiganiro yagiye agirana n’ibitangazamakuru bitandukanye. Iyo bamubazaga ku kijyanye n’imitegurire yo kuri uwo munsi, Melodie yasubizaga ko ibintu agiye gukora bizandikwa mu mateka ya muzika nyarwanda kuko haraza kubonekamo udushya tutigeze tubaho ariko akirinda kugira icyo abivugaho .

    Ntibyatinze kuko muri iri joro niwe muhanzi wabimburiye abandi mu gitaramo.

    Uyu muhanzi uburyo yaserutse byatunguye abantu batagira ingano ndetse kugira ngo bizanibagirane mu mitwe yabo bikazagorana cyane. Ibyo abanyarwanda batari bamumenyereyeho, kuri iyi nshuro yaje noneho ahubwo abibagiza ibyo bamuvugagaho byose bijyanye no kutabasha gutegura urubyiniriro.

    Uyu muhanzi yaje ku rubyiniriro  afite ababyinnyi be ibintu atikozaga, ikindi na none imyambarrire yazanye  bivugwa ko ihenze.Si ibyo gusa kandi Melodie ntabwo yigeze azana ibyo guhagaraga ahantu hamwe nka kumwe yajyaga abikora ahubwo yikozaga hasi akikoza hejuru akazenguruka urubyiniriro, muri rusange ukabona ni ibintu biryoshye cyane. 

    Ibi bintu byose yakoze byatumye ivumbi ritumuka muri BK Arena, abantu barahaguruka barabyina karahava imyenda barikura bajugunya ku ruhande.

    Reba igitaramo cy’amateka  Bruce Melodie yakoreye muri BK Arena

    “>

    Melodie yari yambaye ibihenze gusa

    Melodie yari yazanye n’ababyinnyi

    Melodie kuri iyi nshuro yari afite imyuka iri hejuru gusa

    Kuri iyi nshuro Melodie yatanze ikosora

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/137343/ni-ayahe-mavuta-bruce-melodie-yasize-abanyarwanda-akabanoza-mu-gitaramo-cya-kendrick-lamar-137343.html

  • RIP Uwanzige Annysie! Umupolosikazi wakoreraga mu karere ka Rwamagana yapfuye urupfu rw'amayobera kuko uwo munsi apfa yari yabanje no gukora akazi – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umupolosikazi wakoreraga mu karere ka Rwamagana yapfuye urupfu rw'amayobera kuko uwo munsi apfa yari yabanje no gukora akazi.

    UMUSEKE dukesha iyi nkuru wamenye amakuru ko umupolisikazi witwa Uwanzige Annysie, wakoreraga kuri polisi sitasiyo ya Rwamagana, yapfuye urupfu rutunguranye kandi rw'amayobera.

    Amakuru avuga ko ku wa Gatatu tariki ya 6 Ukuboza 2023, mu masaha ya mu gitondo yagiye mu kazi nkuko bisanzwe noneho aza gusimburwa ataha nta burwayi afite kandi nta nubwo yarasanganwe buzwi.

    Ku mugoroba w'ejo yageze iwe avuga ko yumva arwaye umutwe ,bamujyana kwa muganga, agezeyo bamutera serumu ahita apfa.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Iburasirazuba, SP Hamdun TWIZEYIMANA, yabwiye UMUSEKE ko uwo mupolisikazi yari yakoze uwo munsi koko ataha ari muzima.

    Yagize ati 'Birababaje . Iyo nkuru mbi natwe twayimenye gusa nyine ni urupfu rutunguranye kandi mu bantu bibaho.'

    Ibikekwa n'inshuti za nyakwigendera ni uko yaba yaragiriwe ishyari akaza kurogwa bikaba ari yo ntandaro y'urupfu.

    Gusa umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Iburasirazuba avuga ko' Iyo umuntu apfuye urupfu rutunguranye nk'urwa nyakwigendera, havugwa byinshi bityo n'ibyo kurogwa bitabura ariko ikizwi cyo ni urupfu rutunguranye.'

    Nyakwigendera apfuye yari afite umwana n'umugabo akaba yari afite ipeti rito mu gipolisi.

    Umurambo we ukaba ukiri ku bitaro bya Rwamagana mu gihe ugitegerejwe ko ushyingurwa n'abagize umuryango we.

    PUB: Ushaka serivise zijyanye na Air Condition (A/C) zo mu modoka kugira ngo muri ibi bihe by'ubukonje imodoka yawe ikubere paradizo watugana. Dukorera i Remera ku Gisimenti kandi n'aho waba uri hose muri Kigali turagukorera. Tuvugishe kuri 0736 426 442. Murakaza neza iwabo w'amahumbezi.

    Source : https://yegob.rw/rip-uwanzige-annysie-umupolosikazi-wakoreraga-mu-karere-ka-rwamagana-yapfuye-urupfu-rwamayobera-kuko-uwo-munsi-apfa-yari-yabanje-no-gukora-akazi/

  • Kamonyi: Ntabwo nje kwicara no gushyushya intebe muri Njyanama-Mukakalisa Anatholie #rwanda #RwOT

    Mukakalisa Anatholie niwe mugore watorewe kujya muri Komite Nyobozi y'Inama Njyanama y'Akarere ka Kamonyi ahagarariye 30% biteganywa n'itegeko, aho yasimbuye uwari muri uyu mwanya wasezeye. Yari ahatanye n'abandi 5 nawe wa 6. Nyuma yo kugirirwa icyizere n'inteko itora, yabwiye intyoza.com ko atari ubwa mbere yinjiye muri Njyanama y'aka Karere, ko kandi azanywe no gufatanya n'abo asanze, ataje kwicara ngo aceceke, ahubwo aje gukorana n'Abesamihigo mu kwesa Imihigo.

    Mukakalisa Anatholie watowe ku majwi 60, avuga ku mpamvu yamuteye kumva ashaka kuba mu nama Njyanama, yagize ati' Numvaga mfite ubushake ndetse n'ubushobozi byo kuba nakwinjira mu Nama Njyanama kugira ngo mfatanye n'abandi mu iterambere ry'aka Karere'.

    Abayobozi batandukanye bitabiriye itora, barimo na Komiseri muri Komisiyo y'Igihugu y'Amatora.

    Agira kandi ati' Banyitegeho gukorana umurava, banyitegeho ko inshingano zose z'umujyanama mu nama Njyamana y'Akarere nzazubahiriza. Ntabwo nje kwicara ngo nceceke, si nje gushyushya intebe. Aba besamihigo bangiriye icyizere bakampa amajwi ni uko banyizeye. Ibitekerezo byanjye birahari nta gucece kuko iyo waje mu nama nyine uba waje uhagarariye Abaturage, uba ugomba gutanga umusanzu wawe. Nje gukora ntabwo nje kuba umunebwe, ntabwo nje guceceka, nje Gukora'.

    Uwiringira Marie Josee, Umuyobozi w'Akarere ka Kamonyi wungirije ushinzwe imibereho myiza y'Abaturage wari muri iki gikorwa, yashimiye abitabiriye amatora ndetse n'icyizere bagaragarije uwo batoye nk'imbaraga ije mu zisanzwe.

    Visi Meya Uwiringira Marie Josee.

    Yashimiye abakandida bose baje guhatana bakiyereka uko bashoboye. Yagize ati ' Iki gikorwa cy'amatora kitweretse Abagore bashoboye nubwo bose batabashije kubona umwanya kuko twari dufite umwanya umwe, ariko iyo tujya kugira benshi bariya bagore mwabibonye ko bari bashoboye, kandi n'ubundi turacyabafite Mubesamihigo ba Kamonyi. Turabasaba kuzakomeza gufatanya n'Akarere'.

    Yashimye uwatowe, agira ati' Ndashima cyane Umujyanama mushya tubonye mu Karere ka Kamonyi, Anatoliya tumuhaye ikaze! Kandi turamwishimiye naze dufatanye kuyobora Akarere no gufatanya kugira ngo tukageze ku Iterambere'.

    Uko ari 6 bicaye imbere, nibo bahatanaga.

    Uyu Mujyanama, Mukakalisa Anatholie yatowe ariko ntabwo yahise arahira imirimo yatorewe. Biteganijwe ko umuhango wo kurahira kwe ushobora kuzaba ubwo Njyanama yose izaba yateranye. Abari bagize inteko itora ni; Abagize inama Njyanama z'Imirenge n'abagize Komite Nyobozi y'inama y'Igihugu y'Abagore-CNF ku rwego rw'Akarere.

    Anatholie watowe.
    Bamwe mubitabiriye itora.

    Abiyamamaje n'amajwi ya buri umwe yagize.

    Munyaneza Theogene

    Source : https://www.intyoza.com/2023/12/07/kamonyi-ntabwo-nje-kwicara-no-gushyushya-intebe-muri-njyanama-mukakalisa-anatholie/

  • Shampiyona y’u Rwanda yasinye amasezerano afite agaciro karenga miliyari y’amafaranga y’u Rwanda #rwanda #RwOT

    Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda (Rwanda Premier League) yasinyanye amasezerano n’Ikigo gusakaza amashusho cya StarTimes yo kujya yerekana iyi shampiyona afite agaciro ka miliyari imwe na miliyoni 240 z’amafaranga y’u Rwanda.

    Ni amasezerano yashyizweho umukono kuri uyu wa Kane tariki ya 7 Ukuboza 2023 na perezida w’Inama y’Ubutegetsi ya Shampiyona y’u Rwanda, Mudaheranwa Hadji Yusufu aherekejwe na perezida wa FERWAFA, Munyantwali Alphonse ndetse na CEO wa StarTimes Rwanda, Wang Fan aherekejwe na Munyangeyo Kennedy wa RBA izerekana iyi shampiyona.

    Ni amasezerano azamara imyaka 5 aho afite agaciro ka 1,240,800,000 Frw, iyi shampiyona ikaza inyura kuri Shene ya Magic Sports iri kuri StarTimes.

    Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya Shampiyona y’u Rwanda, Mudaheranwa Hadji Yusufu yavuze ko aya masezerano uretse uburyo bw’amajwi yamaze guhabwa Ikigo cy’igihugu cy’itangazamakuru (RBA).

    Ati “Amasezerano turi dusinye afite ingingo zitandukanye, shampiyona y’u Rwanda izerekanwa na StarTimes iri kumwe na RBA. RBA kandi izavuga umupira mu buryo bwa Live (kogeza kuri radio) ariko n’ikindi gitangazamakuru kizabyifuza kuwutambutsa live kizegera Rwanda Premier League tuvugane.”

    Yakomeje avuga ko aya mafaranga ari mu bice bitatu aho igice cya mbere cy’imyaka 3 kimeze nk’igeragezwa.

    Ati “amafaranga azishyurwa mu bice 3, imyaka 3 ya mbere izaba imeze nk’igeragezwa aho bazajya bishyura miliyoni 220 Frw ku mwaka mu gihe cy’imyaka 3. Umwaka wa kane haziyongeraho 20% (bivuze miliyoni 264 Frw), umwaka wa nyuma ni bazishyura hiyongereyeho 20% y’umwaka 4 (miliyoni 316.8 Frw).”

    Wang Fun CEO wa Star Rwanda yavuze ko bishimiye gukorana na Shampiyona y’u Rwanda berekana umupira.

    Ati “twishimiye gukorana na RPL, turizera ko mu myaka 5 iri mbere tuzabaha ibyiza kandi twizeye ko abafana bazaryoherwa.”

    Bavuze ko kandi nta handi iyi shampiyona izajya inyura uretse kuri StarTimes ndetse ko nabajyaga bayerekana kuri YouTube bitemewe uzabigerageza azahanwa ndetse n’amakipe yayinyuzaga kuri YouTube za yo bitemewe.

    Rwanda Premier League yasinyanye na StarTimes amasezerano y’imyaka 5

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/shampiyona-y-u-rwanda-yasinye-amasezerano-afite-agaciro-karenga-miliyari-y-amafaranga-y-u-rwanda

  • Rayon Sports yasinyishije rutahizamu w'umunya Guinée Conakry, Alsény Camara Agogo wari mu igereragezwa #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Kane tariki ya 7 Ugushyingo 2023 nibwo ikipe ya Rayon Sports yatangaje ko yamaze kugirana amasezerano na rutahizamu Alsény Camara Agogo ukomoka muri Guinée Conakry.

    Rayon Sports izwi nka Gikundiro, yatangaje ko Camara Agogo ari umukinnyi wayo mu gihe kingana n'umwaka w'imikino wa 2023-2024 urangiye.

    Nyuma yo gusinya aya amasezerano kuri Camara, yavuze ko yishimiye kuba asinyiye iyi kipe iri ku mwanya wa Kabiri muri shampiyona y'u Rwanda igeze ku munsi wayo wa 13.

    Yagize ati 'Nishimiye gusinyira Rayon Sports kandi nzanye intego yo guharanira gutwara igikombe cya Shampiyona. Nishimiye kuzakorana n'abakinnyi bafite impano nka ba; Kevin, Luvumbu, Kalisa na bagenzi babo. Dufatanyije tuzagera kuri byinshi.'

    Tariki ya 23 Ugushyingo 2023, nibwo ikipe ya Rayon Sports yakiriye uyu rutahizamu w'umunya-Guinée Conakry Alsény Camara Agogo wari waje mu igeragezwa.

    Gusinya kwa Alsény Camara Agogo bivuze ko uyu mukinnyi yamaze gutsinda igeragezwa yari amazemo hafi ibyumweru bibiri.

    Uyu asinye nyuma yaho kuri uyu wa Gatatu, Rayon Sports yasezereye Rutahizamu w'Umunye-Congo,  Mabiala Kinkela Alpha wari mu igeragezwa.

    The post Rayon Sports yasinyishije rutahizamu w'umunya Guinée Conakry, Alsény Camara Agogo wari mu igereragezwa appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/rayon-sports-yasinyishije-rutahizamu-wumunya-guinee-conakry-alseny-camara-agogo-wari-mu-igereragezwa/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=rayon-sports-yasinyishije-rutahizamu-wumunya-guinee-conakry-alseny-camara-agogo-wari-mu-igereragezwa

  • Aba-Rayon mu mubona gute? Umugande Musa Esenu ushinjwa guhusha ibitego byabazwe mu ikipe ya Rayon Sport yaruciye ararumira ku byo kongera amasezerano – YEGOB #rwanda #RwOT

    Rutahizamu wa Rayon Sports, Umugande Musa Esenu avuga ko abamutuka bitewe n'uburyo ahusha ibitego ntacyo yabavugaho ahubwo bimutera imbaraga zo gukora cyane.

    Musa Esenu uri ku mpera z'amasezerano ye y'imyaka 2 yasinye muri Mutarama 2022, ni umwe mu bakinnyi n'ubwo atsinda utaremeje abakunzi b'iyi kipe.

    Uyu rutahizamu abajijwe icyo avuga ku kuba yirirwa anengwa guhusha amahirwe menshi kandi aba yabazwe, yavuze ko kuvugwa bibaho kandi ko nta rutahizamu udahusha ariko na none bitera imbaraga zo gukora cyane.

    Ati 'kuvugwa bibaho ariko na none biragusunika ugakora cyane, yego nahushije ibitego mu mikino iheruka ariko na none nta rutahizamu utifuza gutsinda, ushobora kureba ku Isi hose abantu barahusha iyo atari umunsi wawe ntabwo utsinda ni yo waba usigaranye n'izamu ryonyine , ariko iyo amahirwe aje kikajyamo ushima Imana.'

    Musa Esenu uzasoza amasezerano muri Mutarama 2024, abajijwe niba azongera amasezerano, yaryumyeho.

    Ati 'muzabimenya, igihe nikigera muzabimenya. Iryo ni ibanga ryanjye ariko igihe nikigera muzabimenya.

    Nubwo atifuza kugira byinshi abivugaho, amakuru avuga ko ubuyobozi bwa Rayon Sports bwamaze gufata umwanzuro wo kumwongerera amasezerano y'amezi 6 azarangirana n'uyu mwaka w'imikino.

    Source : https://yegob.rw/aba-rayon-mu-mubona-gute-umugande-musa-esenu-ushinjwa-guhusha-ibitego-byabazwe-mu-ikipe-ya-rayon-sport-yaruciye-ararumira-ku-byo-kongera-amasezerano/

  • Ikipe ya Apr Fc iri kuganiriza abanyamahanga babiri bari gukora itandukaniro muri shampiyona y’ikiciro cya mbere mu Rwanda – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ikipe y'Ingabo iri mu mpera z'ibiganiro ku bakinnyi babiri bakina mu busatirizi muri shampiyona y'u Rwanda.

    Nyuma yo kugura abanyamahanga batandukanye ariko ntibayihe ibyo yabifuzagamo, ikipe ya APR FC yatangiye gutekereza ku banyamahanga bakina muri shampiyona y'u Rwanda.

    Turakwamamariza kuri macye ashoboka. Uko yaba angana kose.

    Abakinnyi iyi kipe y'Ingabo ikomeje kuganira na bo ndetse ibiganiro bikaba bigeze ku musozo, ni rutahizamu wa Musanze FC, Peter Agblevor na Yawanendji Christian Théodore Malipangou ukina mu busatirizi bwa Gasogi United.

    Amakuru  twamenye, ni uko iyi kipe y'Ingabo yiteguye kubatangaho ibyo ikipe za bo zibifuzamo ndetse abakinnyi bo bakaba barashimye ibyo bemerewe n'iyi kipe.

    Turakwamamariza kuri macye ashoboka. Uko yaba angana kose.

    Umwe mu bari hafi ya Peter ukomoka muri Nigeria, yabwiye UMUSEKE ko umukinnyi yishimiye kwifuzwa na APR FC ndetse ibiganiro hagati y'impande zombi bisa n'ibyarangiye.

    Ati 'Sha Peter Agblevor yashimye ibyo bamuhaye. Hasigaye ko Musanze FC ibishyiraho umukono gusa kuko aracyayifitiye amasezerano.'

    Turakwamamariza kuri macye ashoboka. Uko yaba angana kose.

    Kuri Yawanendji ho, abayobozi b'ikipe y'Ingabo baramushimye ndetse bamaze no kubimubwira, nawe hasigaye ko ubuyobozi bwa Gasogi United bubiha umugisha gusa.

    Mu gihe nta cyaba gihindutse, aba bakinnyi bombi bazatangira gukinira ikipe y'Ingabo mu mikino yo kwishyura y'uyu mwaka w'imikino.

    ADVERTISEMENT: 'Ushaka serivise zijyanye na Air Condition (A/C) zo mu modoka kugira ngo muri ibi bihe by'ubukonje imodoka yawe ikubere paradizo watugana. Dukorera i Remera ku Gisimenti kandi n'aho waba uri hose muri Kigali turagukorera. Tuvugishe kuri 0736 426 442. Murakaza neza iwabo w'amahumbezi. '

    Turakwamamariza kuri macye ashoboka. Uko yaba angana kose.

    Source : https://yegob.rw/ikipe-ya-apr-fc-iri-kuganiriza-abanyamahanga-babiri-bari-gukora-itandukaniro-muri-shampiyona-yikiciro-cya-mbere-mu-rwanda/

  • Nyina amwita Camavinga, Josh w’imyaka 15 ukina muri Canada yahuye na Jimmy Gatete #rwanda #RwOT

    Umunyarwanda ukiri muto w’imyaka 15 ukinira CF Montreal, Josh Duc Nteziryayo yahuye na Jimmy Gatete, ni umwe mu bo ikipe y’igihugu ikwiye guhanga amaso mu minsi iri mbere.

    Uyu mwana w’imyaka 15 akaba akina mu mutima w’ubwugarizi akaba afite metero na 1.83, yahuye n’umunyabigwi wakiniye ikipe y’igihugu Amavubi, Jimmy Gatete aho bahuriye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

    Bahuye ejo hashize ku wa Gatatu tariki ya 6 Ukuboza 2023 mu Mujyi wa Arizona aho ikipe ye ya Montreal U17 yitabiriye amarushanwa arimo kubera muri uyu Mujyi.

    Uyu akaba ari umuhungu wa Iradukunda Liliane utuye muri Canada akaba ari umubyeyi ukunda kugaragaza ko ashyigikiye umuhungu we cyane, inshuro nyinshi ku mbuga nkoranyambaga akunda gusangiza abamukurikira aho we anamwita Camavinga (Umufaransa ukinira Real Madrid muri Espagne).

    Ubu butumwa buragira buti 'ndi umufana w’uyu muhangu w’u Rwanda, njye mwita Camavinga, mfite amatsiko yo kubona ibyo ahazaza haguhishiye Josh.'

    Ni kenshi kandi yagiye agaragaza ko azishimira kubona umuhungu we yambaye umwenda uriho ibendera ry’u Rwanda akinira ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi.

    Uretse ibi kandi Liliane nubwo aba muri Canada akunda kugaragaza ko akunda u Rwanda binyuze cyane cyane mu butumwa anyuza ku mbuga nkoranyambaga ndetse akaba atewe ishema n’aho u Rwanda rugeze rwiyubaka.

    Josh-Doc Nteziryayo ni umukinnyi w’umuhanga

    Yahuye na Jimmy Gatete

    Nyina ni umufana we ukomeye

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/nyina-amwita-camavinga-josh-w-imyaka-15-ukina-muri-canada-yahuye-jimmy-gatete

  • Winston Duke yabuze mu gitaramo cya Kendrick… – #rwanda #RwOT

    Winston wamamaye binyuze muri filime zirangajwe imbere na 'Black Phanther' yari ku rutonde rw'abashyushyarugambaga bagombaga kuyobora iki gitaramo cyaririmbyemo Kendrick Lamar, Bruce Melodie, Zuchu na Ariel Wayz ariko siko byagenze.

    Ibi birori byayobowe n'umunyarwenya akaba n'umunyamakuru Arthur Nkusi, umukinnyi kandi uzwi cyane ku mbuga nkoranyambaga w’Umunya-Kenya, Azziad Nasenya, umunyamakuru Jackie Lumbasi ndetse n'umunyamakuru w'ikigo cy'Igihugu cy'Itangzamakuru, Davy Carmel.

    Mu gihe cy'amasaha arenga atanu iki gitaramo kimaze kiba, ntawigeze aca iryera Winston Duke ndetse ntihatangajwe impamvu atabonetse muri iki gitaramo.

    Mu itangaro rigenewe abanyamakruu ryasohotse mu minsi ishize, Winston usanzwe ari Ambasaderi wa Loni mu by'Ubukerarugendo yari yavuzemo ati 'Ibishoboka ku Rwanda na Afurika yose ntibigira umupaka. 

    Ntewe ishema no kugira uruhare muri iki gikorwa cya mbere cya Move Afrika muri Kigali nziza. Iki ntabwo ari igitaramo gusa, ni intangiriro y'impinduka ku myidagaduro muri Afurika, bikazagira impinduka z'igihe kirekire ku bukungu mu Rwanda ndetse no hirya no hino ku Mugabane.'

    Ni cyo gitaramo cya mbere uyu mugabo yari agiye kuyobora nyuma yo guhabwa ubwenegihugu.

    Winston azwi cyane binyzue muri 'Black Panther', filime y'imirwano igaruka ku mibereho y'igihugu gihimbano cyo muri Afurika cyiswe 'Wakanda'  gikoresha  ikoranabuhanga rihambaye.

    Umwami w'icyo gihugu yaje gupfa maze umwana we witwa T'Challa wabaga mu mahanga, agaruka iwabo aje gusimbura se ku butegetsi.

    Mbere y'uko ajya ku butegetsi ariko igihugu cye cyatewe n'umwanzi wari ugambiriye guteza intambara y'Isi yose ahereye muri icyo gihugu cya Wakanda.

    Byabaye ngombwa ko T'Challa atabara maze yambara umwambaro umuha imbaraga zidasanzwe unamuha isura nk'Igisamagwe cyangwa 'Black Panther'.

    Role ya T'Challa yakinnwaga na Chadwick Boseman witabye Imana nta wundi wigeze uyifata ahubwo mu gice cya kabiri giheruka kujya hanze, umukobwa we witwa Shuri niwe ukina ashaka guhorera se T'Challa witabye Imana mu buzima busanzwe bakabihuza na filime.

    Iki gice cya kabiri cya Black Panther cyayoboye na Ryan Coogler wayoboye n'icya mbere.

    Black Panther ni imwe muri filime zakunzwe cyane, aho bibarwa ko yinjije arenga miliyari y'amadorali.

    Ni yo ya mbere iri mu cyiciro cy'izizwi nka 'superhero films' yegukanye igihembo cya filime ifite amashusho meza mu bihembo muri Oscar. 

    Umunyamakuru Jackie Lumbasi na Davy bafatanyije kuyobora iki gitaramo  


    Nkusi Arthur na Azziad bafatanyije kuyobora iki gitaramo cyaranzwe n’ubwitabire bwo hejuru


    Umuraperi Kendrick Lamar yashimangiye ibigwi yagwijeho mu buzima bwe


    Perezida Kagame yashimye umuryango Global Citizen watangije ibitaramo bya “Move Afrika” mu Rwanda


     Ariel Wayz yifashishije basaza be ku rubyiniro Kivumbi na Bruce The 1st

    Umuhanzikazi Zuchu wo muri Tanzania yataramiye i Kigali, atahana umutima wishimye


    Bruce Melodie yaririmbye yitaye cyane kuri zimwe mu ndirimbo ze zakunzwe mu bihe bitandukanye 

    REBA VIDEO IGARAGAZA UKO KENDRICK LAMAR YITWAYE MURI IKI GITARAMO

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/137332/winston-duke-yabuze-mu-gitaramo-cya-kendrick-lamari-i-kigali-137332.html

  • Muhire Kevin yavuze ko Rayon Sports yungukiye mu guhuzagurika kwa APR FC #rwanda #RwOT

    Umukinnyi wa Rayon Sports, Muhire Kevin avuga ko kuba ubu Rayon Sports yarafashe umwanya wa 2 ndetse irushwa na APR FC ya mbere inota rimwe, babikesha ugutakaza kwa hato na hato kw’amakipe yari abari imbere arimo na APR FC yabarushaga amanota menshi.

    Kugeza ku munsi wa 10, Rayon Sports yarushwaga amanota 7 na Musanze FC yari iyoboye urutonde ndetse ikarushwa 5 na APR FC yari iya kabiri aho yari ifite 21 ndetse benshi bemeza ko kuba APR FC yarashyizemo amanota angana gutya kuri Rayon Sports yari ifite 16 bitazayoroherera kuyakuramo.

    Nyuma y’uko APR FC itsinze umukino 1 muri ine iheruka aho indi yayinganyije (harimo n’ikirarane cya Sunrise), Rayon Sports igatsinda 3 muri 4 ikanganya 1 (harimo ikirarane cya Police FC), yahise iyisatira aho ubu APR FC iyoboye urutonde n’amanota 27, Rayon Sports igakurikira n’amanota 26.

    Muhire Kevin avuga ko gukuramo aya manota bungukiye mu guhuzagurika kw’amakipe abari imbere, bo bashyira hamwe kuko bari bazi icyo bashaka ndetse ubu intego akaba ari igikombe nk’uko yabibwiye ikinyamakuru ISIMBI.

    Ati 'Ni ububwe, guhuza dufite hagati yacu, ikipe iyo ihuza bakorera hamwe ndumva ntacyabananira, twari tubizi ko baturusha amanota menshi mbere, twaragiye turakora twirengagiza abari imbere yacu ku bw’amahirwe bagenda batakaza, mu gutakaza kwabo tubibyaza umusaruro biraduhira ni yo mpamvu gahunda ari igikombe kugeza aka kanya, ni iby’agaciro ku ikipe muri rusange ariko nta kirakowa haracyari byinshi byo gukora turacyasunika.'

    Uwavuga ko urugamba rwa APR FC na Rayon Sports ku gikombe ari bwo rutangiye ntiyaba abeshye, Muhire Kevin agaruka ku mahirwe bafite ku gikombe ugereranyije abakinnyi bafite n’abo APR FC, yavuze ko icy’ingezi ari ukumenya uko ukinisha abakinnyi ufite ibyo rero abatoza ba bo bakaba babizi akaba yizeye kwegukana igikombe.

    Ati 'Amahirwe arahari ku gikombe kuko abakinnyi ufite (squad) si ikibazo ahubwo uburyo uyikinishamo hari igihe uba ufite abakinnyi beza utazi kubakoresha bikakubera impfabusa, ku bwanjye navuga ko dufite abatoza beza bazi gukoresha abakinnyi neza, tubanye neza rero, navuga ko uko dukoreshwa ari byo bituma tubona umusaruro kandi intego ni igikombe nk’uko nabivuze.'

    Kugeza ubu harabura imikino 2 gusa kugira ngo igice kibanza cya shampiyona kirangire aho APR FC ku munsi wa 14 izahura na Gorilla FC ni mu gihe Rayon Sports izakina AS Kigali, APR FC izasoreza kuri Amagaju FC n’aho Rayon Sports isoreze kuri Kiyovu Sports.

    Muhire Kevin yavuze ko intego bafite ari ukwegukana igikombe

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/muhire-kevin-yavuze-ko-rayon-sports-yungukiye-mu-guhuzagurika-kwa-apr-fc