Blog

  • Urutonde rw’abahanzi nyafurika 10 binjije aga… – #rwanda #RwOT

    Ikinyamakuru Forbes Magazine kabuhariwe mu gushyira hanze imitungo y’ibyamamare, cyatangaje ko urebye muri rusange umuziki nyafurika watumbagiye bidasanzwe mu 2023 ndetse bikanahesha bahanzi nyafurika kuwinjirizamo agatubutse.

    Nubwo abahanzi nyafurika bakunzwe mu 2023 ari benshi kandi banakomeje kuwusaruriramo, siko bose basarura angana ahubwo harimo abahanzi barushije abandi kwinjiza amafaranga menshi.

    Hari abahanzi nyafurika 10 binjije agatubutse mu 2023, harimo abakorera umuziki hanze y’umugabane wa Afurika  gusa ariho bavukiye. Uru rutonde kandi ntabwo rwabashije kugaragaraho umuhanzikazi n’umwe bigaragara ko basaza babo bakibakubita inshuro mu kwinjiza amafanga.

    Dore abahanzi nyafurika 10 binjije agatubutse mu 2023:

    1. Youssou N’Dour

    Umuhanzi akaba n’umunyapolitiki,Youssou N’Dour ukomoka muri Senegal, wahoze ari Minisitiri w’Ubukerarugendo muri iki gihigu, niwe uyoboye abahanzi nyafurika binjije agatubutse mu 2023. Ku mutungo wa Miliyoni 147.5 z’Amadolari, ngo uyu mwaka yabashije kubona amafaranga menshi ayavanye mu bikorwa by’ubucuruzi bwa resitoro zigera kuri 4 afite muri Senegal, ibitaramo yakoreye mu bihugu by’i Burayi birimo u Bufaransa, Danmark  n’u Bubiligi.

    2. Akon

    Aliaume Damala Badara Akon Thiam wamamaye nka Akon mu muziki, ni umwe mu bahanzi nyafurika bakomeye ndetse akaba n’umushabitsi. Uyu mugabo utunze Miliyoni 90 z’Amadolari niwe muhanzi nyafurika ukize. Mu 2023 Akon yabashije kwinjiza amafaranga atari make binyuze muri label ye ya ‘Konvict Music Label’ yasinyishijemo abahanzi bashya barimo na nyakwigendera Costa Titch wo muri Afrika y’Epfo.

    3. Don Jazzy

    Don Jazzy, umuhanzi akaba anatunganya umuziki ndetse akaba na nyiri nzu y'umuziki ya Marvin Records irimo abahanzi bari ku ibere ry’umuziki nka Rema hamwe na Ayra Starr. Don Jazzy ku mutungo wa Miliyoni 57 z’Amadolari niwe muhanzi nyafurika wa Gatatu winjije agatubutse mu 2023. Ibi ngo abikesha iyi label ye irimo abahanzi bagezweho hamwe n’urubuga rucuruza ibyo kurya kuri murandasi ruzwiho kugira icyitwa ‘Jazzy Burger’ ikunzwe muri Nigeria.

    4. Black Coffee

    Umuhanzi akaba n’umwanditsi w’indirimbo Nkosinathi Innocent Maphumulo uzwi cyane nka Black Coffee mu muziki, akomoka muri Afurika y’Epfo akaba ari nawe muhanzi wa Kane winjije agatubutse mu 2023. Kuri Miliyoni 46.8 z’umutungo we, Black Coffee mu 2023 yinjije amafaranga menshi binyuze mu bikorwa by’umuziki n’ibyo kwamamaza. Yasinyanye na Axe yamamariza imibavu y’abagabo hamwe na kompanyi ya telefone ya Samsung.

    5. P-Square

    Itsinda ry’abavandimwe b’impanga Peter na Paul Okoye bamamaye nka P-Square mu muziki, bari ku mwanya wa Gatanu  mu bahanzi nyafurika binjije amafaranga menshi mu 2023. Iri tsinda rifite umutungo wa Miliyoni 37.26 z’Amadolari, mu 2023 babashije kwinjiriza mu bitaramo bakoreye i Burayi no mu bindi bihugu byo muri Afurika.Ibi bitaramo babikoze nyuma yo gutangaza ko bongeye kwiyunga bagasubirana nyuma y’imyaka 7 yari ishize badacana uwaka.

    6. Maitre Gims

    Icyamamare mu muziki w’Abafaransa, Gandhi Alimasi Djuna uzwi cyane nka Maitre Gims, ni umuraperi n’umuririmbyi ukomoka muri Congo gusa akaba abarizwa mu Bufaransa. Uyu mugabo wazamukiye mu itsinda rya ‘ Sexion d’Assaut’, afite umutungo wa Miliyoni 30.4 z’Amadolari. Mu 2023 Maitre Gims yabashije gusarura menshi ayakesha label yashinze yitwa MMC (Monstre Marin Corporation), hamwe no kuba umwe mu bagize akanama nkemurampaka k’amarushanwa ya ‘The Voice’ mu Bufaransa.

    7. Davido

    Umuhanzi David Adeleke Adedeji, uzwi cyane nka Davido niwe uri ku mwanya wa 7 mu bahanzi nyafurika binjije agatubutse mu 2023. Uyu mwaka Davido yasohoye album nshya yise ‘Timeless’ iri kumwinjiriza hirya no hino ku mbuga zicuruza umuziki. Uyu muhanzi kandi ngo yishyuwe menshi ngo yamamaze inzoga ya ‘Martell’, ndetse ngo label ye DMW (Davido Music Worldwide) yaramwinjirije hamwe no kuba ari mu bahanzi nyafurika bishyurwa neza kuri Instagram dore ko post  ye imwe yishyurwa $131,000 bikamushyira ku mwanya wa 61 mu byamamare 100 byishyurwa neza kuri uru rubuga.

    8. Wizkid

    Ku mwanya wa Munani turahasanga umuhanzi Adoyeji Bologun uzwi nka Wizkid na Miliyoni 26 z’Amadolari. Mu 2023 Wizkid yinjije amafaranga menshi binyuze mu bikorwa bye by’umuziki cyane cyane ku mafaranga album ze zinjirije ku mbuga zicuruza umuziki. Uyu muhanzi kandi yahawe amafaranga menshi na kompanyi yamamariza zirimo Pepsi, Puma hamwe na MTN Nigeria.

    9. Burna Boy

    Umuhanzi Damini Ogulu wamamaye nka Burna Boy niwe uza ku mwanya wa Cyenda n’umutungo wa Miliyoni 16 z’amadolari. Mu 2023 Burna Boy yasohoyemo album yise ‘I Told Them’ iri kumwinjiriza kongeraho n’ibitaramo yakoze mu Burayi harimo icy’amateka yakoreye mu Bwongereza maze akuzuza sitade ya London 02 Arena. Yabashije kandi kubona amafaranga menshi aturutse mu kwamamaza inzoga ya Hennessy hamwe n’ikinyobwa cya Star Lager.

    10. Fally Ipupa

    Umuhanzi ukomeye wo muri Congo akaba n’umubyinnyi kabuhariwe, Fally Ipupa N’simba, niwe usoza urutonde rw’abahanzi nyafurika binjije agatubutse mu 2023 n’umutungo wa Miliyoni 13.6 z’Amadolari. Mu 2023 Fally Ipupa ngo yagiye yishyurwa n’abahanzi batandukanye bakoranye nawe (Featuring), ibitaramo yakoreye mu bihugu bya Afurika  bivuga ururimi rw’Igifaransa, ndetse anishyurwa neza mu kuba umukemurampaka mu marushanwa ya ‘The Voice Afrique Francophone’.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/137367/urutonde-rwabahanzi-nyafurika-10-binjije-agatubutse-mu-2023-137367.html

  • Muhire Kevin yavuze ku byo gutandukana na Rayon Sports #rwanda #RwOT

    Muhire Kevin avuga ko nibigenda neza muri Mutarama 2024 azajya gukina hanze y’u Rwanda gusa ngo nta byinshi yabivugaho kuko ubu ari umukinnyi wa Rayon Sports.

    Mu Kwakira 2023 ni bwo Muhire Kevin yasinyiye Rayon Sports amasezerano y’igihe gito aho yagombaga kugera muri Mutarama 2024.

    Uyu mukinnyi ukina mu kibuga hagati ariko afasha abasatira izamu yari yasabye Rayon Sports kumufasha kuko hari amakipe ashobora kwerekezamo muri Mutarama 2024, akaba ari mu rwego rwo kugira ngo akomeze azamure urwego rwe.

    Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru ISIMBI, Muhire Kevin yavuze ko amakipe aba ahari ndetse bigenze neza yajya hanze ariko ubu umutima we uri kuri Rayon Sports.

    Ati 'Gahunda ziba zihari ari nyinshi cyane zitandukanye ariko navuga ko aka kanya nshyize umutima kuri Rayon Sports, ibindi nzabivuga nyuma byaje, gusa gahunda ni ukujya hanze nibigenda neza.'

    Mu gihe atajya hanze akaba agomba kuguma muri Rayon Sports. Kuva yayigeramo umutoza yamugiriye icyizere akaba ubu ari umwe mu bakinnyi ngenderwaho mu kibuga hagati.

    Muhire Kevin yatangiriye umupira mu Isonga FC yavuyemo 2015 ajya muri Rayon Sports yakiniye kugeza 2019.

    Muri Mutarama 2019 nibwo yerekeje mu ikipe El Makasa mu Misiri yahise imutiza muri El Dakhlia mu gihe cy’amezi 6 nayo yo muri iki gihugu.

    Muri Mutarama 2020 ikipe ye ya El Makasa yaje kongera kumutiza umwaka muri El Gaish. Muri Werurwe 2021 ubwo yari asoje amasezerano ye yahise yerekeza muri Saham Club yamazemo ukwezi kumwe maze muri Mata 2021 agaruka muri Rayon Sports yakiniye kugeza muri Kanama 2022 ubwo yerekezaga muri Al- Yarmouk yakiniye umwaka umwe.

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/muhire-kevin-yavuze-ku-byo-gutandukana-na-rayon-sports

  • U Rwanda rwasoje ku mwanya wa 4 muri CECAFA U18 (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 18, yasoje ku mwanya wa 4 muri CECAFA U18 imaze iminsi ibera muri Kenya, ni nyuma yo gutsindwa na Tanzania 3-1.

    Nyuma yo gutsindwa Uganda mu mukino wa ½, u Rwanda rwahuye na Tanzania yatsinzwe na Kenya muri ½, bakaba bahataniraga umwanya wa 3.

    Tanzania yabashije kubyaza neza umusaruro babonye mu minota ya mbere aho ku munota wa 19, Zidane Ally Sereri yatsindiye yayitsindiye igitego cya mbere, ku munota wa 26 Saidi Shabani akaba yatsindiye Tanzania igitego cya kabiri.

    Ndayishimiye Didier yaje gutsindira Amavubi igitego ku munota wa 37. Amakipe yombi yagiye kuruhuka ari 2-1.

    Amahirwe y’u Rwanda yaje kuyoyoka ku munota wa 49 ubwo John Misheto yatsindiraga Tanzania igitego cya gatatu. Amavubi yagerageje kugenda yirwanaho ashaka kwishyura ibi bitego ndetse abona amahirwe nk’ishoti rya Sultan Bobo ku munota wa 73 ryafashe umutambiko w’izamu ndetse n’amahirwe akomeye Ndayishimiye Didier yahushije ku munota wa nyuma asigaye arebana n’umunyezamu ariko akawutera hanze. Umukino warangiye ari 3-1. Nyuma y’uyu mukino hagiye gukurikiraho umukino wa nyuma uri buhuze Uganda na Kenya.

    Amavubi ntabwo yahiriwe n’umukino w’umwanya wa 3

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/u-rwanda-rwasoje-ku-mwanya-wa-4-muri-cecafa-u18-amafoto

  • Grand P yahishuye ko agiye gukorana ubukwe n'umukunzi we Eudoxie #rwanda #RwOT

    Grand P ni umugabo mugufi ukundwa cyane n'umukunzi we witwa Eudoxie.Aba bombi bagaragaje ukuri k'urukundo rwabo n'ibyo abantu bibaza ku rukundo rwabo.

     

    Aba bombi bari mu rukundo , ubwo basohokeraga muri Ghana, itangazamakuru rikabegera basobanuye ko bahishuye ko bahuye bwa mbere muri 2019 , ndetse basobanura ko ahazaza habo ari heza.

     

    Eudoxie Yao, umugore munini cyane ukundana na Grand P, umugabo w'amagara mato nk'uko bikunze kuvugwa, yasobanuye ko umukunzi we amufiteho gahunda ndetse ko ngo bitegura ku rushing bagakora ubukwe.

     

    Yao yavuze ko umukunzi we yigeze gushaka kujya amuca inyuma agahita afata umwanzuro wo kumujyana kuri Police akamurega.Grand P abajijwe niba ibyo umukunzi we avuga ari ukuri koko , yagize ati:'Buri wese afite uko bayeho n'uko ayobora urukundo rwe'.

     

    Mu mwaka washize Yao Eudoxie, yafatanyije na Grand P kwizihiza isabukuru nziza y'amavuko ndetse anamwereka ko amwitaho cyane kandi ko amukunda kurenza abandi bose.Ubwo yamwifurizaga isabukuru nziza yagize ati:

     

    'Isabukuru nziza rukundo rwanjye, Grand P.Undi mwaka ni umugisha w'Imana , iyi buji ikumurikire mu buzima bwawe ndetse ikubere ikimenyetso cy'uko Imana iguhora hafi iteka mu buzima bwawe kandi ujye uhora wishimye. Ndakwifuriza ibyiza wowe n'umuryango wawe, mbafite ku mutima.Imana ijye iguha ubuzima bwiza. Ndagukunda'.

     

    The post Grand P yahishuye ko agiye gukorana ubukwe n'umukunzi we Eudoxie appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/grand-p-yahishuye-ko-agiye-gukorana-ubukwe-numukunzi-we-eudoxie/

  • Shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Rwanda (Rwanda Premier League) yamaze kubona umuterankunga ugiye gutuma abakinnyi n’abatoza bamwenyura – YEGOB #rwanda #RwOT

    Shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Rwanda (Rwanda Premier League) yamaze kubona umuterankunga uzajya uhemba abakinnyi n'abatoza bitwaye neza ku kwezi ndetse n'umwaka aho bifite agaciro ka miliyoni 150 z'amafaranga y'u Rwanda.

    Uyu muterankunga akaba ari Sosiyete y'imikino y'amahirwe imenyerewe mu Rwanda ya Gorilla Games.

    Ni amasezerano yashyizweho umukono ejo hashize ku wa Kane tariki ya 7 Ukuboza 2023 na perezida w'akanama k'ubutegetsi ka shampiyona y'u Rwanda, Mudaheranwa Hadji Yusufu n'umuyobozi wa Gorilla Games, Brian Nkuru.

    Source : https://yegob.rw/shampiyona-yicyiciro-cya-mbere-mu-rwanda-rwanda-premier-league-yamaze-kubona-umuterankunga-ugiye-gutuma-abakinnyi-nabatoza-bamwenyura/

  • Ubuyobozi bwa APR FC bwumvise agahinda k’abafana bayo! Chairman wa APR FC yasubije abafana b’iyi kipe mu kubakiza agahinda baherutse kugaragaza ko batishimiye umutoza Thierry Froger – YEGOB #rwanda #RwOT

    Nyuma y'umukino w'Umunsi wa 12 wa Shampiyona, wahuzaga APR FC yanganyije na Gasogi United 0-0, abafana ba APR FC bagaragaje uburakari bukomeye baririmba ko batishimiye Umutoza Thierry Froger.

    Mu kiganiro n'itangazamakuru, Chairman wa APR FC, Lt Col Richard Karasira yabajije ku buryo bakira ako gahinda k'abafana, maze avuga ko abafana baba bakwiye kumenya uko bitwara.

    Yagize ati 'Abafana uba ugomba kubumva kuko baba bashaka gutsinda. Icyo tubasaba ni ukumenya uko bacunga ako gahinda kuko twe twitegura gutsinda rimwe na rimwe ntibiboneke.'

    Yakomeje agira ati 'Icyangombwa ni uko tuyoboye nubwo ikinyuranyo atari kinini ariko turi aba mbere. Rimwe na rimwe amahirwe y'umupira arabura ariko tuba twihariye umukino.'

    Abajijwe uko nk'ubuyobozi bubona umusaruro w'Umutoza Froger, abafana bo batagikozwa, yavuze ko bamwishimiye ndetse azasoza amasezerano ye.

    Ati 'Umutoza turamwishimiye kuko ni uwa mbere muri shampiyona. Mu mezi ane cyangwa atanu amaze ntabwo yaba ahinduye cyangwa ngo amenye byose ku bakinnyi be.'

    Lt Col Richard Karasira yakomeje avuga ko agifite amasezerano kandi azayasoza.

    Ati 'Ntabwo umutoza umumenya mu mezi atatu. Ntituri ikipe ibyuka ikirukana umutoza. Tugomba kumuha umwanya, afite amasezerano y'umwaka kandi azawutoza ushire.'

    Source : https://yegob.rw/ubuyobozi-bwa-apr-fc-bwumvise-agahinda-kabafana-bayo-chairman-wa-apr-fc-yasubije-abafana-biyi-kipe-mu-kubakiza-agahinda-baherutse-kugaragaza-ko-batishimiye-umutoza-thierry-froger/

  • FERWAFA yandikiye amakipe iyasaba gusubiza am… – #rwanda #RwOT

    Ni mu rwandiko ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ryandikiye aya makipe agera kuri 13 tariki 6 Ukuboza uyu mwaka. Aya makipe ni Indahangarwa WFC, Gatsibo Nasho, Sporting Academy, Tigers, Ndabuc, APAER, Fatima, Bridge, Kayonza, As Kabuye, Macuba UR CMHS, na IPM.

    Aya makipe yagombaga guhabwa na FERWAFA amafaranga yo kwitabira imikino y’abakiri bato, angana na Miliyoni 1 na Maganatanu, gusa FERWAFA iza kwibeshya itanga hafi miliyoni eshatu (2,851,683 Frw). 

    Mu rwandiko FERWAFA isaba aya makipe ko agomba gusubiza amafaranga asaguka kuri miliyoni n’igice bari bemerewe, akaba angana na 1,351,683 FRW. FERWAFA ivuga ko ikipe itazasubiza aya mafaranga, izayiyishyura ku mafaranga bahabwa ya shampiyona.

    Shampiyona y’icyiciro cya kabiri mu mpera z’iki cyumweru hazatangira imikino yo kwishyura, aho buri kipe izahabwa miliyoni imwe n’igice. Ibi bivuze ko aya makipe aramutse akaswe, hari ikipe yazakina imikino yo kwishyura ikoresheje ibihumbi bitagera kuri 300 by’Amanyarwanda.

    Bamwe mu bayobozi b’aya makipe basaba ko FERWAFA yareka kubaka ayo mafaranga ahubwo akazakurwaho umwaka utaha kuko hari n’igihe ingengo y’imari yaba yariyongereye. 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/137369/ferwafa-yandikiye-amakipe-iyasaba-gusubiza-amafaranga-yatanze-yibeshye-137369.html

  • Abarenga 1000 bahawe akazi mu gitaramo cya Ke… – #rwanda #RwOT

    Ku wa Gatatu tariki 6 Ukuboza 2023, Kendrick Lamar, umunyamuziki uri ku rutonde rw'abaraperi 50 b'ibihe byose ku Isi, yakoze 'Performance' yo ku rwego rwo hejuru, mu gitaramo cya mbere yari akoreye mu gihugu cya mbere cyo ku Mugabane wa Afurika yari agezemo bwa mbere.

    Uyu mugabo ari kumwe n'umuryango we bahagurutse ku kibuga cy'indege Mpuzamahanga cya Kigali, ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane tariki 7 Ukuboza 2023 yerekeza mu gihugu cya Afurika y'Epfo aho afite igitaramo gikomeye.

    Ni umwe mu baraperi beza Isi ifite muri iki gihe. Igitaramo cye mu Rwanda kitabiriwe n'abarenga ibihumbi icyenda barimo Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame.

    Imibare yerekane ko abarenga ibihumbi umunani ari bo bazaguze amatike mu gitaramo, yaguraga ibihumbi 50 Frw, ibihumbi 20Frw ndetse n'ibihumbi 85 Frw.

    Mu gihe cy'iminota 84' yamaze ku rubyiniro, uyu muraperi yisunze indirimbo ze zirimo nka 'She Needs Me', “Behind betrayal”, “Bitch, Don't Kill My Vibe”, 'Loyalty', ava ku rubyiniro abantu bakinyotewe no gutaramana nawe.

    Imibare yatangajwe n'Urwego rw’Igihugu rushinzwe kureberera no gutegura inama ‘Rwanda Convention Bureau' (RCB), igaragaza ko abantu barenga 1000 bahawe imirimo inyuranye mu gitaramo cya Kendrick Lamar muri BK Arena.

    RBC yavuze ko abanyarwanda 1000 bahawe akazi mu itsinda ryategura imigendekere y’igikorwa kuva gitangiye kugeza ku musozo wacyo.

    Abandi bahawe akazi ni ababyinnyi b'abakobwa n'abasore ndetse n'abahanzi bose hamwe bagera kuri 70 bigaragaje muri iki gitaramo kitabiriwe n'urubyiruko rwinshi.

    Igitaramo cya Kendrick Lamar kandi cyafashije urubyiruko 30 kubona amahugurwa ashamikiye ku mirimo bakorana inyuranye.

    RCB yanavuze ko uburyo urubyiniro rwari rwarimbishijwe n'ahandi hose hari hateguye muri BK Arena byagizwemo uruhare n'abanyabugeni 20 b'abanyarwanda bahawe akazi.

    Hejuru y'ibyo kandi abategura n'abatunganya filime 15 bo mu Rwanda bahawe akazi muri iki gitaramo.

    Kendrick Lamar yahuriye ku rubyiniro n'abahanzi barimo Bruce Melodie, Ariel Wayz ndetse na Zuchu wo muri Tanzania.

    Ariel Wayz yanditse kuri konti ye ya Twitter, agaragaza ko yatewe ishema no kuririmba mbere y'uko Kendrick Lamar agera ku rubyiniro.

    Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye iki gitaramo, Perezida Kagame yavuze ko iki gitaramo cya Kendrick Lamar cyateguwe na Global Citizen ari 'uburyo bwiza bwo gusoza umwaka…na muzika, n'imbaraga, n'icyizere.'

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/137364/abarenga-1000-bahawe-akazi-mu-gitaramo-cya-kendrick-lamar-137364.html

  • Chairman wa APR FC yavuze ku makimbirane ari hagati ya Shiboub, Bindjeme n’umutoza, uko abona umusaruro wa Thierry Froger #rwanda #RwOT

    Chairman wa APR FC, Lt Col Richard Karasira yavuze ko bishimiye umusaruro w’umutoza Thierry Froger kuko ubu bayoboye urutonde rwa shampiyona kandi ikipe ikaba ikina neza.

    Ni nyuma y’uko abenshi mu bakunzi ba APR FC binubira umusaruro w’umutoza aho mu mikino 4 iheruka yatsinzemo umwe anganya imikino 3.

    Chairman wa APR FC, Lt Col Richard Karasira yavuze ko umutoza bafite bamwishimiye cyane ko ikipe iyoboye urutonde kandi ko na none utapfa guhindura umutoza mu gihe gito.

    Ati “Umutoza dufite turamwishimiye, ni uwa mbere muri shampiyona. Mu mezi ane cyangwa atanu amaze hari ikipe murabona iza igakina ikaturusha? Ni uwa mbere arayabonye, afite ubwugarizi bwiza, ubusatirizi ni aba kabiri, na we arabyivugira, nk’abantu mukunda umupira mujye mudufasha, ntabwo umutoza umuhindura mu mezi angahe, n’uwabitekereza yaba atazi ibyo ari byo, ntabwo turi ikipe umuntu abyuka akavuga ngo vaho ugende.'

    Lt Col Richard Karasira yakomeje avuga ko uyu mutoza w’umufaransa agomba gukora agasoza amasezerano ye, ibindi bikazarebwaho nyuma.

    Ati “Tugomba kumuha umwanya we, afite amasezerano ye y’umwaka azawukora kandi uwusoze, umukorera isuzuma na we afite uburenganzira, nk’umufana kuko aba arakaye ashobora kutamwishimira.'

    Ku bimaze iminsi bivugwa ko Froger afitanye ikibazo n’abakinnyi barimo Sharaf Shiboub ndetse na myugariro Salomon Banga Bindjeme akaba ari na yo mpamvu badakina, yavuze ko ibyo nabyo atari byo.

    Ati “Ibyo muvuga by’amakimbirane sinzi aho abantu babivana. APR ifite abanyamahanga umunani hagomba gukina batandatu, ni ibyo, hari babiri bazicara hanze ubikunda utabikunda, kwicara hanze ni ukubera uko witwaye mu myitozo, ni ukubera muri uwo mwanya ikibazo ufite.'

    “Uvuze amakimbirane ubwo ntibaba bakora n’imyitozo kuko umutoza yakwirukana, kuba witoza ntagukinishe ubwo hari haba hari impamvu, ni amahitamo ye, na we uje ushobora gukinisha kanaka ukareka kanaka.'

    Yavuze ko abafana kuba bagaragaza akababaro ka bo yabumva kuko icyo baba bakenye ari intsinzi ariko na none baba bakwiye kumenya uko bakwitwara muri ako gahinda ka bo.

    Chaiman wa APR FC, Lt Col yavuze ko nta kibazo kirimo

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/chairman-wa-apr-fc-yavuze-ku-makimbirane-ari-hagati-ya-shiboub-bindjeme-n-umutoza-uko-abona-umusaruro-wa-thierry-froger

  • Miliyoni 150 Frw ni zo zizajya zigenda ku bihembo by’abakinnyi muri shampiyona y’u Rwanda #rwanda #RwOT

    Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda (Rwanda Premier League) yamaze kubona umuterankunga uzajya uhemba abakinnyi n’abatoza bitwaye neza ku kwezi ndetse n’umwaka aho bifite agaciro ka miliyoni 150 z’amafaranga y’u Rwanda.

    Uyu muterankunga akaba ari Sosiyete y’imikino y’amahirwe imenyerewe mu Rwanda ya Gorilla Games.

    Ni amasezerano yashyizweho umukono ejo hashize ku wa Kane tariki ya 7 Ukuboza 2023 na perezida w’akanama k’ubutegetsi ka shampiyona y’u Rwanda, Mudaheranwa Hadji Yusufu n’umuyobozi wa Gorilla Games, Brian Nkuru.

    Ni amasezerano azamara imyaka 3 ariko ishobora kongerwa mu gihe imikoranire yagenda neza.

    Hazajya hahembwa ibyiciro 4 mu bihembo by’ukwezi; umukinnyi w’ukwezi azajya ahabwa miliyoni 1 y’amafaranga y’u Rwanda, umutoza w’ukwezi ahembwe ibihumbi 300 by’amafaranga y’u Rwanda, umunyezamu wakuyemo umupira ukomeye w’ukwezi “Save of The Month” azajya ahembwa ibihumbi 300 by’amafaranga y’u Rwanda ndetse n’igitego cy’ukwezi kizajya gihembwa ibihumbi 300 Frw.

    Ibihembo by’umwaka biri mu byiciro 9 aho uwatsinze ibitego byinshi “Topscorer” azajya ahembwa miliyoni 3 Frw, umukinnyi w’umwaka (MVP) azahembwa miliyoni 3Frw, umutanze imipira myinshi yavuyemo ibitego azajya ahembwa miliyoni 2 Frw, umunyezamu w’umwaka azajya ahembwa miliyoni 2 Frw.

    Umutoza w’umwaka azajya ahembwa miliyoni 1.5 Frw, umukinnyi mwiza ukiri muto azajya ahembwa miliyoni 1 Frw, igitego cy’umwaka kizajya gihembwa ibihumbi 750 Frw, ikipe y’umwaka (11 kongeraho n’umutoza) bazajya bahembwa miliyoni 3.3 Frw bayagabane ni mu gihe umusifuzi w’umwaka azajya ahembwa miliyoni 1 Frw.

    Uretse aya mafaranga azagenda mu bihembo, umuyobozi wa Board ya Shampiyona y’u Rwanda, yavuze ko iyi sosiyete y’imikino y’amahirwe izajya yishyura miliyoni 50 z’amafaranga y’u Rwanda ku mwaka muri “Rwanda Premier League” adafite aho ahuriye n’ibi bihembo, muri rusane izajya isohora miliyoni 150 ku mwaka.

    Gutora bikaba bizajya bikorerwa ku mbuga nkoranyambaga ndetse n’akanama nkemurampaka kazashyirwaho.

    Gorilla Games ni yo izajya ihemba abitwaye neza muri shampiyona

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/miliyoni-150-frw-ni-zo-zizajya-zigenda-ku-bihembo-by-abakinnyi-muri-shampiyona-y-u-rwanda