Blog

  • Amavubi yatsinzwe na Tanzania ibitego birenga bibiri ataha amara masa – YEGOB #rwanda #RwOT

    Amavubi yatsinzwe na Tanzania ibitego birenga bibiri ataha amara masa.

    Ikipe y'igihugu y'u Rwanda Amavubi y'abana batarengeje imyaka 18 y'amavuko yatsinzwe n'ikipe y'igihugu ya Tanzania ibitego 3-1 mu mukino bahataniragamo umwanya wa gatatu muri CECAFA U18 yaberaga mu gihugu cya Kenya birangira atashye amara masa.

    Amavubi yari yitezweho kuba yakwegukana umwanya wa gatatu mu gihe yari kuba atsinze Tanzania gusa ntabwo byigeze biyahira kuko abasore b'ikipe y'igihugu ya Tanzania baje bariye Karungu bakayigirizaho nkana agatahana umwanya wa kane.

    Source : https://yegob.rw/amavubi-yatsinzwe-na-tanzania-ibitego-birenga-bibiri-ataha-amara-masa/

  • APR FC yanyagiye Gorilla FC ikomeza kuyobora urutonde rwa shampiyona #rwanda #RwOT

    APR FC yakomeje kuyobora urutonde rwa shampiyona ya 2023-24 nyuma yo kunyagira Gorilla FC ibitego 4-1

    APR FC yari yasuye Gorilla FC mu mukino w’umunsi wa 14 wabereye kuri Kigali Pelé Stadium kuri uyu wa Gatanu tariki 8 Ukuboza 2023.

    Ni umukino wagombaga gutangira saa 18h00′ ariko uza gukererwaho iminota 42 kubera ko iki kibuga cyari kirimo kuberamo imikino y’abadepite.

    Uyu mukino APR FC yagiye kuwukina yamaze gutakaza umwanya mbere kuko Police FC nyuma yo gutsinda Etoile del’Est yari yafashe umwanya wa mbere.

    Ku munota wa 6, Omborenga Fitina yazamukanye umupira maze ashota mu izamu ariko umunyezamu arawufata.

    Ku munota wa 9, Omborenga Fitina yongeye guhindura umupira ariko na none umunyezamu awukuramo.

    APR FC wabonaga ishaka igitego hakiri kare, ku munota wa 12, Ishimwe Christian yahinduye umupira mwiza imbere y’izamu ariko Mbaoma umubana muremure.

    APR FC yabonye igitego cya mbere ku munota wa 31, Mugisha Gilbert yahinduye umupira imbere maze Nshimirimana Ismaïl Pitchou ashyiraho umutwe maze umunyezamu agira ngo urajya hanze, uragenda ukubita igiti cy’izamu uboneza mu rushundura.

    Ku munota wa 44, Iradukunda Darcy wa Gorilla FC yabonye amahirwe akomeye ariko ananirwa kurenza umupira umunyezamu Pavelh Ndzila ahita awukuramo. Amakipe yagiye kuruhuka ari 1-0.

    APR FC yatangiye igice cya kabiri n’ubundi ishaka igitego cya kabiri ndetse iza kukibona ku munota wa 58 gitsinzwe na Victor Mbaoma ku mupira yari ahawe na Omborenga Fitina.

    Nyuma yo gukinana neza, Gorilla FC yaje kubona igitego cya mbere ku munota wa 67 cyatsinzwe na Mavugo Cedric ku mupira yari ahawe na Nsengiyumva Mustapha.

    APR FC yahise ikora impinduka, Kwitonda Alain Bacca aha umwanya Nshuti Innocent ni nako ku munota wa 75, Mugisha Gilbert yahaye umwanya Apam Assongue Bemol.

    Victor Mbaoma yaje gutsindira APR FC igitego cya gatatu ku munota wa 77 ku mupira mwiza wari uhinduwe imbere y’izamu na Ruboneka Bosco.

    Ku munota wa 82, Victor Mboama wagize akabazo k’imvune yasimbuwe na Bizimana Yannick.

    Ku munota wa 87, Apam yaje gutsindira APR FC igitego cya 4 ku mupira yari ahawe na Ruboneka Bosco.

    Ku munota wa nyuma, umutoza w’abanyezamu ba Gorilla FC, Ndoli Jean Claude yahawe ikarita itukura, ni nyuma yo kubwira nabi umusifuzi. Umukino warangiye ari 4-1.

    Indi mikino yabaye uyu munsi Police FC yatsinze Etoile del’Est 3-0, Sunrise FC itsinda Amagaju 2-1.

    APR FC yakomeje kuyobora urutonde rwa shampiyona n’amanota 30, Police FC ifite 28, Rayon Sports na Musanze FC zitarakina umunsi wa 14 zifite 26.

    Victor Mbaoma yatsinze ibitego 2 muri uyu mukino

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/apr-fc-yanyagiye-gorilla-fc-ikomeza-kuyobora-urutonde-rwa-shampiyona

  • “Ariko twanamutanga” KNC yagize icyo avuga ku makuru akomeje kuvuga ko rutahizamu wa Gasogi United, Malipangou Theodor yaba agiye kwerekeza muri Nyamukandagira – VIDEWO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu bitangazamakuru bitandukanye hakomeje kumvikana amakuru avuga ko rutahizamu wa Gasogi United, Malipangou Theodor na Peter Agblevor wa Musanze FC baba bagiye kwinjira muri APR FC.

    Ku ruhande rwa Malipangou, Perezida wa Gasogi United, KNC yavuze ko APR FC itarabaganiriza gusa izanye amafaranga yamwegukana nubwo agifite amasezerano.

    Ubwo yari mu kiganiro cy'imikino ku Radio/TV 1, KNC yagize ati 'Malipangou aracyafite amasezerano. Ariko twanamutanga ku bujuje ibisabwa.'

    “Malipangou aracyafite amasezerano. Ariko twanamutanga ku bujuje ibisabwa” Perezida wa Gasogi United @imfurayiwacu pic.twitter.com/8rhJjI8lBR

    — Gasogi United FC (@gasogi_united) December 8, 2023

    Source : https://yegob.rw/ariko-twanamutanga-knc-yagize-icyo-avuga-ku-makuru-akomeje-kuvuga-ko-rutahizamu-wa-gasogi-united-malipangou-theodor-yaba-agiye-kwerekeza-muri-nyamukandagira-videwo/

  • Rayon Sports yakoze imyitozo ya nyuma idafite abakinnyi bayo 3 babanzaga mu kibuga mu gihe yitegura guhangana na AS Kigali – AMAFOTO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Rayon Sports yakoze imyitozo ya nyuma yitegura guhangana na AS Kigali mu mukino w'umunsi wa 14 wa Shampiyona y'u Rwanda kuri Kigali Pele Stadium kuri uyu wa Gatandatu tariki 09 Ukuboza 2023, Saa 19h00.

    Abakinnyi bakoze imyitozo ntabwo barimo;

    Aruna Musa MADJALIWA:

    Akomeje kwivuza imvune y'agatsinsino yagize, byitezwe ko azagaruka mu kibuga mu mikino yo kwishyura ya Shampiyona.

    Prince RUDASINGWA:

    Avuye ku mugabane w'i Burayi mu igeragezwa. Ategereje umwanzuro uzafatwa na Riga Football Club yo muri Latvia yakoze mo igeragezwa. Anafite imvune yo mu kagombambari.

    Isaac MITIMA:

    Afite imvune yo mu ivi. Arimo kwitabwaho n'abaganga.

    Source : https://yegob.rw/rayon-sports-yakoze-imyitozo-ya-nyuma-idafite-abakinnyi-bayo-3-babanzaga-mu-kibuga-mu-gihe-yitegura-guhangana-na-as-kigali-amafoto/

  • Abanya-kenya bakomeje gufuhira u Rwanda kubera Kendrick Lamar #rwanda #RwOT

    Nyuma yo gutaramira mu Rwanda igitaramo kikitabirwa n'ibihumbi by'abantu ndetse kigakundwa cyane, Abanya-kenya bakomeje kwitotombera abategura ibitaramo iwabo.

     

    Ntabwo higeze humvikana amagambo avuga nabi abateguye igitaramo cya 'Move Africa Festival' giherutse kuririmbwamo n'umuhanzi Kendrick Lamar , Zuchu n'abandi.Iki gitaramo cyabaye cyiza haba mu mitegurire ndetse no mu miririmbire y'abahanzi.

     

    Ni igitaramo cyabaye ku wa 06 Ukuboza 2023, cyitabirwa n'abarenga ibihumbi 8 muri Kigali Bk Arena.Mu Banya-Kenya bitabiriye iki gitaramo harimo ; Azziad icyamamare kumbuga Nkorambaga by'umwihariko TikTok [Muri Kenya] na Mohkay.Uyu Mohkan yagize ati:

     

    'Mbega igitaramo cyiza hamwe na Kendrieck Lamar.Inzozi zabaye impano'.Uyu Munya-kenya wari ufashe ibendera ry'Igihugu cyabo yagaragaje ishyari ryiza.

     

     

    Nyuma y'aya magambo, benshi bagaragaje ko bababajwe cyane n'uko u Rwanda rushobora kwakira Lamar n'ibindi byamamare nyamara muri Kenya akaba ari nta kanunu kabyo.

     

    Uwitwa Boniface Mwangi, yavuze ko Kenya yamunzwe na ruswa bityo ko badashobora kwakira igitaramo nk'iki.Yagize ati:'Ntabwo mushobora kwakira igitaramo kinini kuri Uhuru Gardens mu gihe imvura yaguye, uretse kuba mwambwira abantu banyu ngo bambare bifubike [Bambare bote].Bananiwe no gushyira amatara kunkuta'.

    I have seen Kenyans celebrating how well-organized, and safe Kendrick Lamar's concert in Rwanda was. That could be Kenya any day but we are a corrupt nation, almost beyond redemption. The Kenya military spent billions to build Uhuru Gardens, the result was a basic village… pic.twitter.com/dqIqvcU47s

    — The People's Watchman (@bonifacemwangi) December 7, 2023

    The post Abanya-kenya bakomeje gufuhira u Rwanda kubera Kendrick Lamar appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/abanya-kenya-bakomeje-gufuhira-u-rwanda-kubera-kendrick-lamar/

  • Dany Nanone yagereranyije kugaruka mu muziki… – #rwanda #RwOT

    Unyujije amaso kuri konti ye ya Youtube, ubona ko indirimbo ze zimaze amezi icyenda zisohotse zirimo ‘Iminsi Myinshi’, ‘Nasara’, ‘Umuti w’umutima’, ‘My Type’ ndetse na ‘Confirm’ arizo zamufashije’ kongera kwisanga mu kibuga cy’umuziki.

    Uyu muraperi yigeze kutumvikana cyane mu muziki ahanini biturtse ku kuba yarakurikiranaga amasomo ye ku ishuri rya muzika rya Nyundo ndetse no muri Kaminuza. Ibi byatumye adahozaho cyane mu muziki, bimera nk’aho yibagiranye mu muziki.

    Ubwo yagarukaga mu muziki yashyize imbaraga mu gushyira hanze ibihangano byiza, ariko kandi yegera cyane itangazamakuru.

    Kuri uyu wa Kane tariki 7 Ukuboza 2023, uyu muhanzi yagiranye ikiganiro n’itangazamakuru cyagarutse birambuye ku gitaramo cye ‘Iminsi myinshi’ azakorera muri Camp Kigali tariki 15 Ukuboza 2023.

    Mu kiganiro na InyaRwanda, Danny Nanone yavuze ibanga ryatumye abasha kongera kwisanga mu kibuga cy’umuziki rirenze rimwe, ariko kandi yashyize imbaraga n’ubwenge mu kazi akora, kandi aheza inguni atitaye cyane ku byabanje n’ibizakurikiraho.

    Kugaruka mu muziki kwe abigereranya no kwica umubu yifashishije inyundo. ati “Navuga ko ibanga nakoresheje ari uguheza inguni. Nashyizemo imbaraga zanjye zose nshyiramo ubwenge, nsaba n’ubufasha bagenzi banjye. Nkora nyine ibintu byose byagombaga gukorwa, umubu nawicishije inyundo.”

    Dany yavuze ko amasomo y’umuziki yize, yamufashije kwisanga mu kibuga cy’umuziki,’ kandi abona ko hari umusaruro byatanze kuba yarafashe umwanya we akajya kwiga.

    Ni ibintu avuga ko ahuje n’abandi abona ko bakunze ibihangano bye. Ati “Mbere nta n’igitaramo nari narakoze ariko ubu ndi gutegura igitaramo. Bivuze ko hari ikiyongereyeho. Bivuze ko hari byinshi nahavanye, kandi ndi kubyaza umusaruro ufatika.”

    Yavuze ko mu gitaramo cye yiteguye kugaragaza ko yize umuziki. Yasobanuye ko kuba ibihangano bye byarahise byisanga cyane ku isoko ry’umuziki, yashyize’ imbaraga cyane mu mikorere ye, kandi aheza inguni. 

    Ati “Nagerageje ibishoboka, nshyiramo ubwenge, impano n’urukumbuzi abantu bari bamfitiye. Ntavuga ko ubu ngubu ntabwo ndatangira, ni intangiriro iyi.”

    Buri muhanzi yatumiye mu gitaramo cye bafitanye isano mu muziki:

    Dany yavuze ko buri muhanzi yifashishije muri iki gitaramo, yamuhisemo ashingiye ku bushuti bafitanye, ibihangano bakoranye, cyangwa se ubuzima banyuranyemo nk'abanyamuziki.

    Cyane cyane ariko yitsa ku bahanzi Butera Knowless ndetse na Christopher kuko bakoranye indirimbo zahinduye urugendo rwe rw'umuziki.

    P-Fla:

    Dany yavuze ko uyu muraperi avuze ibintu byinshi kuri we, ko ajya yibuka ukuntu yajyaga atanga umwanya buri uko P-Fla yabaga ageze i Nyamirambo aho bakiranaga umukino wa Basketball.

    Avuga ko muri iyi myaka yari muto cyane, ku buryo yagombaga icyubahiro P-Fla ahanini bitewe n’ubuhanga yari afite muri Basketball. Ati “Nta n’ubwo nari nagatangira kuririmba icyo gihe, ubanza nawe ari bwo yari agitangira ahari.”

    Danny yavuze ko icyo gihe ari nabwo P-Fla yari avuye muri Amerika, ariko ko kugeza n’ubu amufata nk’umuraperi w’igitangaza ‘udashobora kwibagirana mu matwi y’abanyarwanda n’iyo yaba adahari’.

    Afrique: Amufata nk’umuhanzi ukiri muto uri kuzamuka muri iki gihe, kandi wigaragaje cyane nyuma y’indirimbo yashyize hanze zirimo ‘Agatunda’.

    Danny avuga ko akunda ibikorwa bya Afrique, byanatumye yiyemeza kumwifashisha muri iki gitaramo, kugirango azagaragaze ibyo ahishiye abanyarwanda.

    Uyu muhanzi ariko anavuga ko gutumira Afrique, yagendeye ku kuba banahuriye muri Label imwe, bose ibafasha mu muziki.

    Chriss Eazy: Danny yavuze ko yatumiye uyu muhanzi, kubera ko muri iki gihe buri wese wategura igitaramo, mu bantu ba hafi yatekereza bo kwifashisha harimo na Chriss Eazy.

    Yavuze ko yamwegereye ‘nk’umwe mu bantu bakunzwe muri iyi minsi’ kugirango azamufashe muri iki gitaramo.

    Drama T: Dany avuga ko yatumiye uyu muhanzi wo mu Burundi, kubera ko asanzwe ari umufana we, ariko kandi azi neza ko hari abanyarwanda benshi bakunda ibikorwa by’uyu musore wamamaye mu ndirimbo zirimo ‘Madamu’. Ati “Abantu benshi cyane bamuhurijeho.”

    Christoper: Dany avuga ko ajya agorwa  cyane no kuvuga kuri Christopher, kuko ari umuhanzi bacanye mu buzima bukomeye kandi na bwiza.

    Yavuze ko bakoranye indirimbo ‘Iri joro’ yahinduye ubuzima ku mpande zombi, irakundwa mu buryo bukomeye. Ati “Yagize byinshi ihindura mu rugendo rwacu rw’umuziki no mu muziki w’u Rwanda muri rusange.” Dany avuga ko nyuma y’iyi ndirimbo, hari byinshi byabaye byiza ku ruhande rwe no ku ruhande rwa Christopher, ari nayo mpamvu avuga ko biteguye kwizihiza ibyo bihe bagiranye. 

    Ati “Christopher ni umuntu uvuze ibintu byinshi ku rugendo rwanjye rw’umuziki. Ni n’inshuti yanjye mu buzima busanzwe.”

    Juno Kizigenza: Dany yavuze ko atarabona Juno aririmba mu gitaramo, ari nayo mpamvu nawe afite amatsiko yo kuzamubona aririmba mu gitaramo cye.

    Ati “Iyo mba atari njye wateguye igitaramo nkumva igitaramo Juno arimo nari kuzajyayo kureba ukuntu aririmba.”

    Danny abifata nk’igiciro kinini, kuba Juno ari mu bazaririmba mu gitaramo cye, ariko kandi bizaryoshywa n’uko azahurira muri iki gitaramo na Ariel wayz.

    Ati “Ni ukuvuga ngo natekereje ibintu bishobora gutuma abantu bishima kandi bakanyurwa mu gitaramo bagataha bishimye.”

    Butera Knowless: Dany Nanone avuga ko Knowless asobanuye ibintu byinshi mu rugendo rwe rw’umuziki, kandi amufata nk’umuhanzikazi Mukuru ‘muri iyi nyanja twakita iy’umuziki’.

    Yavuze ati “Ni umuntu munini, ufite byinshi avuze ku muziki nyarwanda, wakoze ibikorwa by’indashyikirwa.”

    Avuga ko uyu muhanzikazi bafitanye indirimbo zirenze ebyiri, biri mu byatumye amutekerezaho muri iki gitaramo. Ati “Tuzaririmba, tuzishimana n’abantu.”

    Dany anavuga ko Knowless hari byinshi yagiye amufasha agitangira umuziki, bityo ko yagombaga kuba ari ku rutonde rw’abo bazakorana muri iki gitaramo.

    Ariel Wayz: Dany avuga ko uyu mukobwa ari umwe mu bahanzi batanga icyizere mu muziki w’u Rwanda, ku buryo yagombaga kuba ari muri iki gitaramo.

    Yavuze ko uyu mwari amubona ku rwego Mpuzamahanga bitewe n’ubwoko bw’imiziki akora n’umuhate ashyiramo.

    Dany avuga ko asanzwe ari umufana wa Ariel Wayz, kandi ko banafitanye isano mu muziki kuko bigannye ku ishuri rya muzika rya Nyundo.

    Ikirenze, kuri ibyo bakoranye indirimbo ‘Nasara’ yahinduye amateka y’umuziki wa Dany ‘kuva ngarutse mu kibuga cy’umuziki’. Ati “Ntabwo nagombaga kumurenza ingohe.” 

     

    Danny yavuze ko kugaruka kwe mu muziki abigereranya no kwica umubu wifashishije inyundo


    Dany yavuze ko kwiga byamufashije kongera gusubira inyuma atangira neza gukora umuziki


    Dany asobanura ko kumurika Album ye yise 'Iminsi myinshi' bifite igisobanuro kinini cyane 


    Dany avuga ko buri muhanzi yatumiye muri iki gitaramo bafitanye ubushuti bwisumbuyeho

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘CONFIRM’ YA DANY NANONE

    “>


    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/137375/dany-nanone-yagereranyije-kugaruka-mu-muziki-no-kwica-umubu-ukoresheje-inyundo-video-137375.html

  • Basketball: Intoranwa zo mu Burundi zambutse… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatandatu ku isaha ya saa 19:00 PM muri BK Arena, nibwo hateganyijwe umukino karundura, ugomba guhuza Intoranwa z’u Rwanda mu mukino wa Basketball ndetse n’intoranwa z’abarundi.

    Ni umukino wo kwishyura kuko umukino ubanza wari wabereye mu Burundi ku kibuga cya Terrain de Department kiri i Bujumbura. Uyu mukino warangiye hitabajwe iminota y’inyongera, aho u Burundi bwatsinze u Rwanda amanota 76 kuri 73.

    Uyu mukino wateguwe na n’ikigo cya B&B Sports Agency, ugamije guhiganwa ubuhanga hagati y’abakinnyi bakina muri shampiyona y’u Burundi ndetse n’abakinnyi bakina muri shampiyona y’u Rwanda.

    Ahagana ku isaha ya saa 12:50, nibwo itsinda rw’abakinnyi baturutse mu Burundi bakandagiye ku butaka bw’u Rwanda, aho bageze mu gihugu baciye ku mupira w’Akanyaru.

    Abakinnyi b’intoranwa  z’u Burundi, ubwo ubwo ubwo bari batereye amaso mu Rwanda bitegura guteresha bagakomeza urugendo

    Abakinnyi b’intoranwa z’u Burundi bazanje mu Rwanda

    Kazunguzibwa Bwanga Michael
    Irakoze Kavakure Brian Amour
    Sangwe Armel
    Ndikuriyo Bienvenu Richard
    Nijimbere Guibert
    Daniel Kola Mbo
    Kabura Rodrigue
    David Deng Kongor
    Karabona Clement
    Otobo Israel Oyoro
    Ndikumana Landry
    Nsumizi Steve

    Kagabo Aaron umutoza w’intoranwa z’u Burundi, akigera ku mupaka w’Akanyaru, yavuzeko intego ibazanye mu Rwanda ari ugutsinda. Yagize Ati”Nk’uko mubizi umukino ubanza twarawutsinze ndetse n’umukino wo kwishyura twiteguye neza. Abakinnyi bose bameze neza. U Rwanda narwo ruriteguye kandi barashaka gutsinda kandi natwe turashaka gutsinda, ariyo mpamvu uyu mukino uzaba ukomeye.”

    Kagabo umutoza w’intoranwa z’u Burundi avuga ko abakinnyi bose bakoresheje mu mukino ubanza, bahari Kandi bameze neza.

    Uyu mutoza abajijwe ku bijyanye no kuba ikibuga bazakinira u Rwanda rukimenyereye, yavuzeko ntacyo byahindura ku mikinire yabo. Ati” nNta kibazo cy’ikibuga tuzahura nacyo kuko ikibuga cyo muri BK Arena, kimeze nk’ibyo dusanzwe dukiniraho twitabiriye imikino mpuzamahanga.”

    Brian Amour ukinira Intoranwa z’abarundi avuga ko biteguye neza umukino wo kuri uyu wa Gatandatu, ndetse ko amakosa bakoze mu mukino ubanza bayahinduye.

    Yagize Ati” Ni umukino twiteguye neza, ndetse twakoze imyitozo yisumbuye ku ya mbere, ubu turizera ko amakosa twari twakoze mbere yakosowe.”

    Amatike yo kureba uyu mukino, harimo itike y’ibihumbi 5, ibihumbi 10, ibihumbi 20 ndetse n’ibihumbi 50. 

    Mviramwifoto umufana ukomeye cyane waherekeje iyi kipe, avuga ko baje kwegukana igikombe nta kindi

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/137379/basketball-intoranwa-zo-mu-burundi-zambutse-akanyaru-ku-ntego-yo-gutsinda-u-rwanda-amafoto-137379.html

  • Menya n'ibi ! Dore akamaro ko guheke umwana ku mugore #rwanda #RwOT

    Urukundo ndetse no kwita ku mwana bikorwa n'umubyeyi ni kimwe mu bintu bikomeye cyane bituma umubyeyi w'umugore byumwihariko iteka ahora imbere ya byose.

    Hari abagore benshi babyara ariko ntibajye baheka abana babo cyangwa ngo babonse, burya hari ibintu byinshi uba wibuza nk'umubyeyi.

     

    Ni muri ubwo buryo uyu munsi twifuje kubaganiza ku kamaro ko guheka umwana ku mugongo.

    Iyo umubyeyi ahetse umwana we bituma we n'umwana we biyumvanamo, ndetse bakamenyererana hahandi umwana abyiyumvamo ko uwo Ari nyina umubyara umuhetse.

     

    Uko umubyeyi aheka umwana we Niko ikizere umwana amugirira kiyongera bityo bigatuma umwana akura neza ndetse akamenyerena na nyina umubyara cyane.

     

    Ikindi guheke umwana ku mugongo bifasha umubyeyi umuhetse kuba yakora indi mirimo itavunanye cyane kuko amaboko ye aba ameze neza kuburyo Hari icyo yakora.

    Ibyo bikora cyane kuri ba babyeyi n'ubundi babyara abana ariko nubundi bafite imirimo isanzwe birwamo nko guteka, koza amasahani, gutera ipasi, n'ibindi byinshi bitagoranye.

    Inzobere zivuga ko Kandi guheka umwana ku mugongo bifasha umwana na nyina kuruhuka. Ushobora kumva birumvikana ariko ngo iyo umubyeyi ahetse umwana we ku mugongo bituma urukundo umwana afitiye umubyeyi we ndetse n'urukundo umubyeyi afitiye umwana we rutuma bumva bameze neza Aribwo baba nta stress bafite.

     

    Ngira ngo murabizi neza ko hari ubwo umwana aba Ari kurira cyane ariko umubyeyi we yamufata akamuheka umwana agahita aceceka ndetse agahita anasinzira, urwo ni rwa rukundo no kumenyerana bituma umwana ahita aruhuka akigera mu mugongo wa nyina umubyara.

     

    Ni byiza ndetse ni ngombwa ko umubyeyi wese akwiye gufata umwana akawumarana n'umwana we amuhetse kuko ni ingenzi cyane ku mwana ndetse no ku mubyeyi.

    Source: pulselive.co.ke

    The post Menya n'ibi ! Dore akamaro ko guheke umwana ku mugore appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/menya-nibi-dore-akamaro-ko-guheke-umwana-ku-mugore/

  • Kenya: Abana bataburuwe mu butaka aho bari bashyinguwe ari bazima #rwanda #RwOT

    Muri iyi minsi abantu benshi bitegura iminsi mikuru, no mu gihugu cya Kenya Kenya imyiteguro irarimbanije aho bari gushaka ibirugo ndetse n'ibindi byinshi byo gutaka amazu yabo kugira ngo iminsi mikuru ibasange basa neza ndetse bari kuba n'ahantu hasa neza.

    Mu cyaro cyo mu Burengerazuba bw'iki gihugu cya Kenya, abantu baho bo bakoresha igitaka mu gutaka no kugira neza amazu yabo. Icyakora ntibyagenze neza kuko hari ibintu bibi byabaye byatunguye abantu benshi hirya no hino ku mbugankoranyambaga.

    Amakuru ducyesha Radio yitwa Mulembe FM yo mu gihugu cya Kenya ikorera mu Burengerazuba bw'iki gihugu cya Kenya, bavuze ko abana babiri batabawe urupfu aho bari batabwe n'igitaka ubwo bari bari gucukura igitaka cyo gutaka amazu y'iwabo, mu kwitegura neza iminsi mikuru.Mu mashusho akomeje gusakara hirya no hino ku mbugankoranyambaga.

    Abagabo babiri bagaragaye bari gucukura bitonze mu buryo bwo gutabara abo bana, ndetse bavuyemo bakiri bazima aho bahise bahabwa ubutabazi bw'ibanze kugira ngo barusheho gukomeza kumera neza ndetse bahise bajyanwa ku bitaro.

     

    Source: News Hub Creator

    The post Kenya: Abana bataburuwe mu butaka aho bari bashyinguwe ari bazima appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/?p=9588

  • Umuhanzi Chris Brown yahishuye umukino akunda cyane n'umukinyi yihebeye #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Chris Brown umwe mu bakomeye ku Isi yavuze o akunda cyane umukino wa NBA [Lakers], ashimangiza Stephen  Curry nk'umukinnyi akunda ndetse akanaba inshuti ye magara.

     

    Mu kiganiro uyu muhanzi yagiranye na Club Shay Shay, yagaragaje ko akunda cyane umukino wa NBA by'umwihariko umukinnyi Sephen Curry usanzwe awukina.

    Uyu muhanzi yavuze ko byaba byiza yisanze muri uyu mukino ndetse agakinana na Curry.

    Uretse CB, wagaragaje uruhande rwe mu mikino, akagaruka kuri Curry , uyu mukinnyi nawe , yigeze kugaragara mu mashusho ari kubyina yigana Chris Brwon ubwo yari amaze gutsinda inota.

    The post Umuhanzi Chris Brown yahishuye umukino akunda cyane n'umukinyi yihebeye appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/umuhanzi-chris-brown-yahishuye-umukino-akunda-cyane-numukinyi-yihebeye/