Blog

  • Bagiye gutanga Noheli! Meddy na Adrien Misiga… – #rwanda #RwOT

    InyaRwanda ifite amakuru avuga ko iyi ndirimbo mu buryo bw'amajwi (Audio) yamaze gukorwa na Producer Lick Lick, aho bageze mu gikorwa cyo kuyinononsora (Mastering) kugirango izasohoke ifite ireme buri umwe yishimiye.

    Amashusho (Video) y'iyi ndirimbo nayo yamaze gufatwa, ku buryo aba bahanzi bateganya ko iyi ndirimbo izajya hanze mu cyumweru kiri imbere. Ni amashusho bafatiye mu bice bitandukanye byo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

    Meddy amaze igihe atangaje ko yeguriye ubuzima bwe Yesu Kristo nk'Umwami n'umukiza, kandi agaragaza ko yiteguye kugaragaza imirimo y'Imana yifashishije impano ye.

    Iyi ndirimbo yakoranye na Adrien Misigaro uherutse gusohora indirimbo 'Ninjye ubivuze' 'bayifata nko gutanga Noheli ishyitse ku bakirisitu no kubafasha guherekeza neza umwaka wa 2023 biragije Imana'.

    Aba bahanzi bombi bafitanye amateka yihariye:

    Ku wa 6 Mata 2015, bombi bahuje imbaraga bashyira ahagaragara amashusho y'indirimbo bise 'Ntacyo Nzaba'.

    Iri mu ndirimbo zihimbaza Imana zitarava ku rutonde rw'izikunzwe, ahanini biturutse ku magambo agize iyi ndirimbo y'iminota 3 n'amasegonda 49'.

    Ni indirimbo iri kuri shene ya Press On Rwanda ya Producer Lick Lick. Kandi iyi shene ya Youtube igaragaza ko imaze kurebwa n'abantu barenga Miliyoni 6.

    Iyi ndirimbo yakozwe mu buryo bw'amashusho na Lick Lick iherekejwe n'ibitekerezo by'abantu barenga 1000 bavuga ko banyuzwe n'ubutumwa bukubiyemo.

    Ubwo bashyiraga hanze iriya ndirimbo 'Ntacyo Nzaba', Meddy yavuze ko bayikoze mu rwego rwo gufasha Abakristu kwizihiza Umunsi Mukuru wa Pasika.'

    Uyu munyamuziki wamamaye mu ndirimbo zinyuranye zirimo nka 'Slowly', yanavuze ko iyi ndirimbo bayikoze mu rwego rwo gukomeza Abanyarwanda, no kwishimira urugendo rw'iterambere Imana yateresheje Abanyarwanda n'u Rwanda.

    Adrien Misigaro yavuze ko ariwe wagize igitekerezo cyo gukorana indirimbo 'Ntacyo nzaba' hanyuma agisangiza mugenzi we Meddy biyemeza kuyikorana.

    Yavuze ko yakoze iyi ndirimbo mu rwego rwo kugirango ubutumwa asanzwe atanga burenge insengero ahubwo bugera no muri rubanda.

    Ku wa 29 Ugushyingo 2023, The Ben yabwiye itangazamakuru ko icyemezo Meddy yafashe cyo gukora 'Gospel' gikomeye, ariko amuzi nk'umuhanzi ukorera Imana kuva na kera, kurusha mu ndirimbo zisanzwe zizwi nka 'Secullar'.

    Ati “Ni ibintu bishimishije! Icyemezo nka kiriya ni icyemezo gikomeye. Akantu ntemeranya na Meddy ni uko Meddy yahoze ari ‘Gospel’, Meddy yahoze ari umuhanzi wa Gospel na mbere y’uko abivuga ko agiye gukora Gospel.”

    Akomeza ati “Meddy arabizi, namwigiyeho ibintu byinshi by’ubumana ndetse ni wa muntu umpamagara akambwira ati ese wakurikiye iyi video…'

    Ashimangira ko mu myaka yose amaranye na Meddy amuzi nk’umuntu ukunda Imana, kandi mu bihe bitandukanye yamufashije nawe kuyiyegereza.

    Meddy amaze igihe agaragaza ku mbuga nkoranyambaga ze ko yamenye Yesu utanga ubugingo, kandi arangamiye gukorera Ijuru no kwamamaza ingoma y'Imana.

    Mu bihe bitandukanye yifashisha amagambo yo mu Bibiliya ndetse n'aye bwite akagaragaza ko gukorera Imana nta gihombo kirimo. Kandi akabwira buri wese gusenga Imana yaba ari mu bihe byiza cyangwa se mu iby'imiraba.


    Mu cyumweru kiri imbere, Meddy azashyira hanze indirimbo ya kabiri yakoranye na Adrien Misigaro


    Adrien Misigaro na Meddy bafitanye ubushuti bumaze igihe kinini bwagiye bushibukamo ibikorwa bikomeye bahuriyeho


    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'NTACYO NZABA' YA ADRIEN MISIGARO NA MEDDY

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/137424/bagiye-gutanga-noheli-meddy-na-adrien-misigaro-bakoranye-indirimbo-ya-kabiri-137424.html

  • Kigali Boss Babes na Kenny Sol mu bitabiriye… – #rwanda #RwOT

    Ni ibirori byatangiye ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu tariki 9 Ukuboza 2023 birangira mu rukererera rwo kuri iki Cyumweru tariki 10 Ukuboza 2023 mu kabyiniro ka B Lounge gaherereye kuri 40 i Nyamirambo mu Mujyi wa Kigali.

    Byahuriranye no gufungura aka kabyiniro. Nta jambo Bad Rama yavuze muri ibi birori, ndetse abahanzi bari bateganyijwe kuririmba ntibaririmbye, ariko bageze aho ibirori byari byabereye baramutsa abantu, ubundi bafata amafoto n'abantu banyuranye.

    Dj Brianne wari kuri gahunda yavanze umuziki mu gihe cy'isaha irenga. Abahanzi ntibaririmba ahanini bitewe n'uko ibyuma bitanga ubukonje muri Club bitakoraga neza, kuko harimo ubushyuhe bwinshi.

    Bad Rama yagiye anyura mu nshuti ze n'abafana bakaganira mu matsinda, ariko nako basoma ku mutobe. Imibare ya hafi igaragaza ko yakoresheje arenga Miliyoni 1.5 Frw mu kwakira no gusangira n'abo yatumiye, yagiye yereka umuvandimwe we yabonye nyuma y'imyaka 30 yari ishize.

    Ibi birori byitabiriwe n'abagize itsinda rya Kigali Boss Babes, Kenny Sol ukubutse muri Canada, umuhanzi Okkama uherutse gusezera muri Label ya Metro Africa, abanyamakuru Ally Soudy na Mike Karangwa, Muyango Claudine wabaye umukobwa uberwa n'amafoto [Miss Photogenic] muri Miss Rwanda 2019;

    Umuhanzi Mujyanama Claude [TMC] wanyuze mu itsinda rya Dream Boys, Muyoboke Alex wabaye umujyanama w'abahanzi banyuranye mu Rwanda, umuhanzikazi Marina witegura gushyira hanze indirimbo nshya, umuhanzi Yvan Muziki ubarizwa i Burayi, umuhanzikazi Assinah, umuraperi M-Izzle, 'Njuga' wamamaye muri Sinema, umuhanzi Bahati 'Makaca', n'abandi.


    Bad Rama yahishuye ko afite byinshi:

    Bad Rama yavuze ko afite ibintu bitatu yasanze ahuje n’umuvandimwe we. Icya mbere bahuriye ku kuba bombi bakunda abagore. Ati “Ibyiyumviro byacu ku gitsina gore, amahitamo ni amwe, kuko naje gusanga  bamwe muri bo, abo twagiye tumenyana, cyangwa tuziranyi nawe yarabashije kugerageza kuvugana nabo.”

    Yavuze ko yasanze umuvandimwe we akora mu bijyanye n’amahoteli, kandi nawe aka kazi yagakozeho mu myaka yatambutse.

    Avuga ko umuvandimwe we kandi akunda guteka cyane nk’uko nawe abikunda, kandi nawe yakinnye karate aho yageze ku rwego rw’umukandara wa 'Marron'.

    Bad Rama yavuze ko we n’umuvandimwe we bagiye bahurira mu marushanwa anyuranye ya Karate ariko ‘ntabwo twigeze tumenya ko turi abavandimwe’.

    Ati “Twarwaniye muri Kaminuza i Butare. Yari umurwanyi mwiza, nari umurwanyi mwiza ku ruhande rwanjye. Biragoye kubona icyo navuga ku muvandimwe wanjye, nasanze duhuje imico n’ibindi.”

    Bad avuga ko yasanze inshuti ze ari n’inshuti z’umuvandimwe- Ibintu avuga ko bigaragaza ko Imana ihambaye. Akomeza ati “Umwana nabyaye mbere nawe niwe yabyaye, ni umukobwa.”

    Bad Rama avuga ko yanyuze mu buzima bukomeye, kuko hari igihe yagiye ahindura imyaka n’amazina kugirango abashe kubaho.

    Avuga ko akimara guhura n’umuvandimwe we baganiriye bibukiranye neza amatariki ya nyayo. Yavuze ko umuvandimwe we baburanye ubwo yari afite imyaka 3 y’amavuko, kuva ubwo kugeza ubwo bamenyaga ko akiriho mu Ukwakira 2023.

    Bad Rama ari kumwe n'umuvandimwe we bahuye n'imyaka y'imyaka 30 yari ishize

    Bad Rama yavuze ko yaburanye n'umuvandimwe ubwo yari afite imyaka 3 mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi


    Brianne yavanze umuziki mu gihe cy’isaha irenga atanga ibyishimo



    Umunyamakuru Ally Soudy ari kumwe na Muyango Claudine, umunyamakuru wa Isibo Tv muri iki gihe 


    Kenny Sol wabaye ‘Lunette’ ubwo yari asohotse ahabereye ibi birori


    Umuhanzikazi Marina ari kumwe n'umuhanzi Yvan Muziki- Byavuzwe igihe kinini ko bakundana


    Amb.Isimbi Alliance wamenyekanye muri Sinema nka Alliah Cool wo muri Kigali Boss Babes yitabiriye ibirori bya Bad Rama byo kwakira umuvandimwe we  


    Bad Rama aganira n’umuhanzikazi Assinah wamenyekanye mu njyana ya Dancehall






    Kanda hano urebe amafoto yaranze ibirori byo kwakira umuvandimwe wa Bad Rama

    KANDA HANO UREBE IKIGANIRO BAD RAMA AGARUKA KU MUVANDIMWE WE

    “>

    AMAFOTO: Dox Visual-InyaRwanda.com

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/137425/kigali-boss-babes-na-kenny-sol-mu-bitabiriye-igitaramo-bad-rama-yakiriyemo-umuvandimwe-we–137425.html

  • Rayon Sports yakaniye irashaka imbumbe: Abakinnyi b’ikipe ya Rayon Sports bageze i Nyamirambo -AMAFOTO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Rayon Sports yakaniye irashaka imbumbe: Abakinnyi b'ikipe ya Rayon Sports bageze i Nyamirambo.

    Ikipe ya Rayon Sports igiye kwesurana n'ikipe ya AS Kigali mukanya saa moya zuzuye abakinnyi bayo bamaze kugera kuri sitade ya Kigali Pele Stadium aho biteguye gutanga ibyishimo bisendereye ku bakunzi bayo kugira bakomeze kotsa igitutu APR FC iri ku mwanya wa mbere.

    Amafoto:

    Source : https://yegob.rw/rayon-sports-yakaniye-irashaka-imbumbe-abakinnyi-bikipe-ya-rayon-sports-bageze-i-nyamirambo-amafoto/

  • Mu burakari bwinshi, KNC yavuze amagambo aremereye harimo n’ibitutsi nyuma y’uko ikipe ye ya Gasogi United inyabitswe ibitego 4 – YEGOB #rwanda #RwOT

    Perezida wa Gasogi United, KNC nyuma y'uko ikipe ye itsinzwe na Mukuru 4-2, yatangaje amagambo akakaye kubera umujinya bituma anatukana

    Mu kiganiro n'itangazamakuru, KNC yagize ati 'Uyu mukino ntabwo nabona icyo nkuvugaho, kubona Umunyezamu akora ibintu bya Kigoryi? Abantu bazima bafite umukino mu biganza, bagakora impunduka zitari ngombwa? Igihe cyirageze ngo dukore impinduka.'

    Source : https://yegob.rw/mu-burakari-bwinshi-knc-yavuze-amagambo-aremereye-harimo-nibitutsi-nyuma-yuko-ikipe-ye-ya-gasogi-united-inyabitswe-ibitego-4/

  • Yakoze ibintu bya kigoryi – KNC nyuma yo guts… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatandatu tariki 9 Ukuboza, nibwo ikipe ya Gasogi United yakiriye ikipe ya Mukura Victory Sports, mu mukino w’umunsi wa 14 wa shampiyona. Uyu mukino wabereye kuri sitade ya Kigali Pele Stadium, warangiye Mukura Victory Sports itsinze Gasogi United ibitego 4-2.

    Mu kiganiro gito n’itangazamakuru, KNC yafashwe n’ishavu avuga ko umunyezamu we yakoze ibintu bya kigoryi. Yagize at: i”Icya mbere navuga ko uyu mukino ntabwo nabona icyo nawuvugaho. Biragoye kuko n’umuntu warebye uyu mukino yavuga ko ari umukino dutakaje;

    Kubona umunyezamu ukora ibintu bya kigoryi, udashobora gutekereza ibintu nka biriya? Ukabona abantu bakajya gusimbuza umukino bakawurekura ubibona? Njye ntekereza ko igihe kigeze ngo dukore impinduka, kandi ntekereza ko ibi hari umuntu ugomba kubizira.”

    Amakuru ava ku ruhande avuga ko KNC yagiye mu rwambariro akabwira nabi cyane umutoza we Kirasa, ndetse hakaba hari n’abakunzi b’iyi kipe yabwiye ko umutoza agomba kumwirukana.

    Kirasa ashobora kudakomezanya na Gasogi United 

    KNC yatanze Interview nto kuva yashinga ikipe ya Gasogi United, kuko ikiganiro cy’itangazamakuru cyamaze amasezerano 44

    Ntabwo KNC yishimiye uko abakinnyi ba Gasogi United bitwaye 

    Mbirizi Eric ni we watsinze igitego cya mbere cya Gasogi United 

    Mukura Victory Sport yahaye Gasogi United isomo rya ruhago

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/137422/yakoze-ibintu-bya-kigoryi-knc-nyuma-yo-gutsindwa-na-mukura-yitendetse-ku-munyezamu-numutoz-137422.html

  • Ibyaha bya Mama byatumye mfungwa ! Ku myaka 16 yafunzwe acyekwaho kwica papa we umubyara #rwanda #RwOT

    Inkuru y'umukobwa ukiri muto ikomeje kuvugisha benshi hirya no hino ku mbugankoranyambaga kuko ngo ku myaka ye 16 yatawe muri yombi acyekwaho gufatanya na nyina umubyara gukora icyaha cyo kwica se umubyara.

     

    Uyu mukobwa witwa Purity Kathure wo mu gihugu cya Kenya yavuze ko byose bijya gutangira yumvishe nyina umubyara Ari mu kagambane n'abandi bantu atazi ko ari ako kwica papa we umubyara. Icyo gihe yari muto cyane ndetse ntago yabitinzeho cyane.

     

    Yakomeje avuga ko umubano w'ababyeyi be watangiye guhinduka ubwo we yavukaga ndetse ngo nyina umubyara Kenshi yahoraga mu makimbirane na papa we ariko Kenshi nyina umubyara yahoraga hejuru mu bukare kurusha papa we umubyara.

     

    Umunsi papa we apfa we avuga ko yari yagiye gusura umukunzi we ariko aza kwakira telephone y'umuvandimwe we imuhamagara umubwira amahano yabereye mu rugo. Ubwo yageraga mu rugo iwabo yasanze umurambo wa se umubyara wajyanwe ku bitaro ahashyirwa imirambo bita muri moruge.

     

    Ubwo ikiriyo cyo gushyingura se umubyara cyarangiraga, yabonye telephone ya papa we ndetse Aribwo nyina umubyara yamuhatirije kuyikoresha ndetse abashinzwe umutekano bari biriwe bashakisha telephone ya se umubyara bayibuze.

     

    Nyuma yo kumara icyumweru cyose ayikoresha yaje gufatwa ndetse atabwa muri yombi n'abashinzwe umutekano. Yafashe umwanzuro wo guceceka kutagira amakuru atangaza kubyabaye kuko ngo yangaga ko nyina umubyara yafungwa ariko n'ubundi ngo nyina umubyara yaje gupfa nubwo yamurinze kudafungwa.

     

    Uyu mukobwa avuga ko atazi Niba azava muri gereza cyera perezida Uhuru Kenyatta nagira ikigongwe.Kuri ubu amaze imyaka 13 muri gereza ndetse avuga ko yize bihagije, aratakamba asaba ko yagirirwa impuhwe.

    Source: News Hub Creator

    The post Ibyaha bya Mama byatumye mfungwa ! Ku myaka 16 yafunzwe acyekwaho kwica papa we umubyara appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/ibyaha-bya-mama-byatumye-mfungwa-ku-myaka-16-yafunzwe-acyekwaho-kwica-papa-we-umubyara/

  • Abagabo benshi baba bashaka kuryamana nanjye ! Umukinnyi wa Filime muri Nigeria yavuze imbogamizi ahura nazo #rwanda #RwOT

    Doris Akananya mu kiganiro yagiranye n'umunyamakuru aherutse kuvuga ko abagabo benshi bamutereta bamukurikiyeho kuryamana nawe cyangwa bakaza kumutereta bitewe nuko Hari abo ba bettinze ko bamutereta mbese kenshi baba bashaka kuza kumukiniraho.

     

    Umukinnyi wa Filime muri Nigeria Doris Akananya yavuze byinshi ku mbogamizi ahura nazo kubwo kuba yarabuze akaguru icyakora akomoza kubyo kuba yarabuze akaguru bimufasha gukorera amafaranga amufasha mu buzima bwe bwa buri munsi.

    Yakomeje avuga ko kubera ababyeyi be bajenjetse mu buto bwe, byatumye atanga igiciro cyo kubura akaguru. Mbese ababyeyi be bajenjetse mu ku muvuza akiri muto bityo bituma birangira akaguru ke bagaciye.

    Uyu mugore Doris Akananya Kandi yavuze ko kubera yabuze akaguru ke akaba abaho afite akaguru kamwe, byatumye abura amahirwe yo kubona urukundo nyarwo mbese nta muntu nukuvuga umugabo, ujya uza kumutereta agamije urukundo kuko ngo abenshi bamutereta bashaka kuryamana nawe cyangwa ba bettinze n'abagabo bagenzi babo.

     

    Yatanze urugero ko yigeze guteretana n'umusore maze uwo musore akajya amuca inyuma ndetse akabikorera mu maso ye, rero ibyo byose abifata cyangwa abibona nk'imbogamizi ahura nazo kubwo kuba abayeho afite akaguru kamwe gusa.

     

    Icyakora yakomoje kubyo kuba bimuha amafaranga, yavuze ko kubera ko nta maguru yombi afite, abibyaza umusaruro binyuze mu mashusho yifata bityo abazungu bakayagura bigatuma abona amafaranga amufasha mu buzima bwe bwa buri munsi.

    Source: thetalk.ng

    The post Abagabo benshi baba bashaka kuryamana nanjye ! Umukinnyi wa Filime muri Nigeria yavuze imbogamizi ahura nazo appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/abagabo-benshi-baba-bashaka-kuryamana-nanjye-umukinnyi-wa-filime-muri-nigeria-yavuze-imbogamizi-ahura-nazo/

  • MU MAFOTO: Ikizungerezi Yolo The Queen yizihije isabukuru y'amavuko ye ari wenyine #rwanda #RwOT

    Umukobwa w'uburanga budasanzwe Yolo The Queen yagaragaye mu mashusho n'amafoto wenyine yizihiza isabukuru ye y'amavuko.

    Amakuru avuga ko aya mafoto yafashwe tariki 05 Ukuboza 2023, aho uyu mukobwa yari yashyizeho intego ku muntu wifuza kumubona gusa bigaragara ko ashobora kuba yaramubuze na cyane ko mu mafoto yagiye hanze yari wenyine.

    Uyu mukobwa kandi yagaragaye ari kuririmba indirimbo ya Israel Mbonyi wamamaye mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.

    Yolo The Queen yahogoje abarimo ; Harmonize ndetse n'abandi batandukanye bagiye bagaragaza ko bakunda.Abanyamakuru batandukanye bakomeje ku mwandikira bagaragaza ko bifuza gukorana nawe ibiganiro ari nta nuwe wari wamufatisha.

    Yolo yerekanye ko kugeza ubu akiri kibonumwe.

    The post MU MAFOTO: Ikizungerezi Yolo The Queen yizihije isabukuru y'amavuko ye ari wenyine appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/mu-mafoto-ikizungerezi-yolo-the-queen-yizihije-isabukuru-yamavuko-ye-ari-wenyine/

  • Itangazo rishya rya Polisi y’u Rwanda ku banyarwanda bose aho bava bakagera – YEGOB #rwanda #RwOT

    Itangazo rishya rya Polisi y'u Rwanda ku banyarwanda bose aho bava bakagera.

    Polisi y'u Rwanda yamenyesheje abanyarwanda bose biyandikishije mu kuyinjiramo, ko bazakora ibizamini mu minsi ya vuba ndetse na site bazakoreraho ibizami.

     

    Source : https://yegob.rw/itangazo-rishya-rya-polisi-yu-rwanda-ku-banyarwanda-bose-aho-bava-bakagera/

  • Amahindura ya Mukura ntabwo yahiriye Gasogi U… – #rwanda #RwOT

    Wari umukino w’umunsi wa 14 wa shampiyona, aho ikipe ya Mukura yari yasuye Gasogi United. Ni umukino Mukura Victory Sports yagiye kujya mu kibuga iherutse gutsinda Mukura Victory Sports ibitego 4-1.

    Umukino watangiye nyuma y’umukino Kiyovu Sports yatsinzemo Etincelles FC ibitego 2-1. Mukura niyo yatangiye ifungura amazamu ku munota wa 5 gitsinzwe na Zubel Hakizimana. Ku munota wa 26, Gasogi United yaje kubona igitego cyo kwishyura, cyatsinzwe na Mbirizi Eric.

    Igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganya igitego 1-1 amakipe ajya mu karuhuko k’iminota 15.Mu gice cya kabiri, Mukura yakoze impinduka, Elia Katereya yinjira mu kibuga Ndayogenje arasohoka.

    Ku munota wa 70 Elie Katereya yaje gutsinda igitego cya kabiri ku mupira yacunze umunyezamu wa Gasogi United wari wasohotse, amurenza agapira karuhukira mu izamu.

    Ibyishimo bya Mukura ntabwo byatinze, kuko Gasogi United yahise itsinda igitego cyo kwishyura cyatsinzwe na Kabanda Serge.

    Amahirwe y’amanota atatu kuri Mukura Victory Sports yari yatangiye neza, yasaga nk’atangiye gukendera, dore ko yari inamaze iminsi idatsindira i Kigali. 

    Ku munota wa 78 Uwiduhaye Aboubakar yaje gutsindira Mukura igitego cya gatatu agiyemo asimbuye, mu gihe Elie Katereya yaje gutsinda igitego cya 4 ku munota wa 92, mu minota 5 umusifuzi yari yongeyeho.

    Umukino waje kurangira Mukura Victory Sports ifite ibitego 4 kuri 2 bya Gasogi United ndetse KNC amanuka muri sitade afite umujinya mwinshi cyane.

    Mukura iri ku mwanya wa 5 n’amanota 23 mu gihe Gasogi United iri ku mwanya wa 7 n’amanota 18.

    Abakinnyi 11 Gasogi United yabanje mu kibuga  

    Abakinnyi 11 Mukura Victory Sports yabanje mu kibuga 

    Hakizimana Zubel ubwo yajyaga kwishimira igitego cyafunguye umukino 

    Mbirizi Eric wahoze muri Rayon Sports, niwe watsinze igitego cya mbere cya Gasogi United 

    Kubwimana Cedric ukina inyuma iburyo bwa Mukura, niwe ufite ibitego byinshi muri iyi kipe muri uyu mwaka w’imikino (4)

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/137417/amahindura-ya-mukura-ntabwo-yahiriye-gasogi-united-137417.html