Blog

  • Umufana yapfiriye muri sitade ubwo umukino wari urimbanyije ugeze ku munota wa 17 maze umusifuzi ahita afata icyemezo cyo kuwusubika – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umukino wahuzaga Granada na Athletic Club wahagaritswe ugeze ku munota wa 17 nyuma y'uko umufana wa Granada apfiriye muri Stade ya Nuevo Estadio de Los Cármenes.

    Igihe umukino w'aya makipe akina Shampiyona ya Espagne, La Liga, uzasubukurirwaho ntikiramenyekana.

    Abakinnyi b'impande zombi bavuye mu kibuga nyuma yiminota 20 ndetse n'abafana nabo basabye kuva kuri stade, gusa ariko Athletic Club yari yamaze gutsinda igitego 1-0, cyabonetse ku munota wa 6.

    Source : https://yegob.rw/umufana-yapfiriye-muri-sitade-ubwo-umukino-wari-urimbanyije-ugeze-ku-munota-wa-17-maze-umusifuzi-ahita-afata-icyemezo-cyo-kuwusubika/

  • Kamonyi-Girinka Mwarimu: Abarezi ba G.S Rose Mystica bagabiye aba E.P Nyagihamba #rwanda #RwOT

    Mu rwego rwo gushyigikira gahunda ya Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Kagame Paul yo guhindura ubuzima bw'Abanyarwanda bukarushaho kuba bwiza binyuze muri gahunda ya 'Girinka Munyarwanda', ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 10 Ukuboza 2023 Abarezi bo m'Urwunge rw'Amashuri' Rose Mystica' rwo ku Kamonyi bagiye mu Murenge wa Nyarubaka bagabira abo mu ishuri ribanza rya Nyagihamba Inka ihaka, banasezeranywa indi. Ni mu rwego rwo kurushaho gufasha Mwarimu kugira imibereho irushijeho kuba myiza.

    Ni Gahunda ya 'Girinka Mwarimu' yatangijwe na Sendika y'Abarimu bo mu Rwanda-SNER( Syndicat National des Enseignants au Rwanda) muri Kamonyi. Ku ikubitiro, hatanzwe inka 9 zihabwa abarezi ba GS Mugina, Nyuma na bo G.S boroza aba G.S Rose mystica inka 3, none na bo bituye bagenzi babo bo mu ishuri ribanza rya Nyagihamba.

    Uretse kuba aba barezi bagabiye bagenzi babo Inka, byanabaye umwanya mwiza wo Gutsura umubano w'Ibigo byombi, babwirwa kandi ko intego ari uko n'abandi barezi bo mu bindi bigo bazagenda borozwa Inka buhoro buhoro, bakagenda bahindura imibereho yabo, ubuzima bukaba bwiza kurusha.

    Uhagarariye Sendika y'Abarimu-SNER muri Kamonyi, Bwana Munyaneza Emmanuel, mu gusoza ibirori by'uyu munsi byo gutanga iyi Nka, yabwiye aba barezi ba E.P Nyagihamba ko Sendika ahagarariye ibagabiye indi Nka.

    Inka yari ishyikirijwe abarezi n'ubuyobozi bw'ikigo.

    Aganira na intyoza.com, Bwana Munyaneza yavuze ko nubwo Inka ishyikirizwa ikigo ariko Abarimu aribo bayifiteho ijambo, ari nabo bayakira, ko kandi ari bo ifitiye umumaro kuko umusaruro wayo uza mu buzima bwabo bwa buri munsi mu buryo bwose.

    Yagize ati' Inka ntabwo ari iz'ikigo. Ni iz'Abarimu kuko iyo inka ibyaye Ikimasa baracyorora bakakigurisha amafaranga akajya mu Kimina cyabo, hagati yabo. Iyo ibyaye Inyana ubwabo barayitombora, utomboye nomero ya mbere akayitwara undi akazatwara indi. Niba ari Amata bakamye, bagura ubwatsi asagutse bakayagabana binyuze mu kimina cyabo'.

    Umuyobozi wa G.S Rose Mystica n'uwa E.P Nyagihamba.

    Munyaneza Emmanuel, avuga ko uruhare rwa Sendika y'Abarimu ari ukubafasha guhindura ubuzima bakiteza imbere, kubaba hafi mu buryo bwose. Atanga urugero rw'aho ayobora ko bigeze guhabwa Inka na Sendika babona ntaho kuyororera kubera nta butaka buhagije, bavunjamo kubaha ibihumbi Magana atanu y'u Rwanda( 500,000Frws) bayashyira kuri Konti y'ikimina cy'Abarimu, bagura imashini zogosha bibafasha kugira icyo binjiza ubwabo.

    Agira kandi ati' Girinka Mwarimu yahinduye ubuzima bwa Mwarimu mu buryo bugaragara. Uretse n'imirire, hari ibyo Bimina aho usanga bagurizanya hagati yabo. Buriya 'utakuzi ntakubara'. Umwarimu ashobora kuba afite nk'ikibazo cy'amafaranga ibihumbi icumi( 10,000Frws), aho kujya kuyaguza umucuruzi akamwumvira ubusa nta nayamuhe, ubu baragurizanya hagati yabo, umwaka warangira bakagabana….'.

    Munyaneza Emmanuel, avuga ko mu bigo aho izi Nka zimaze kugezwa, ubuzima bw'abarimu bwarushijeho kuba bwiza. Avuga ko nko muri iyi gahunda y'imirire mu kigo( school feeding), abarimu bitangira umusanzu uvuye mu musaruro bakesha Inka bahawe, bakarya ku ishuri, bakanywa amata igihe zikamwa, igurishijwe bakayashora mu mirire cyangwase ibindi babona byabafasha guhindura uhuzima bukaba bwiza kurusha.

    Byari ibirori.

    Abarimu bo muri iki kigo cy'ishuri ribanza rya Nyagihamba ndetse na bagenzi babo ba G.S Rose Mystica, bashimiye Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Kagame Paul we wageneye 'Girinka mwalimu'. Bagira bati 'Azahorane Amata Ku ruhimbi'.

    intyoza

    Source : https://www.intyoza.com/2023/12/10/kamonyi-girinka-mwarimu-abarezi-ba-g-s-rose-mystica-bagabiye-aba-e-p-nyagihamba/

  • Ubwo umukinnyi wa As Kigali yatakambiraga umusifuzi Aline ngo areke ku muha ikarita yacitswe akora ku gice atemerewe gukoraho [IFOTO] – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ubwo umukinnyi wa As Kigali yatakambiraga umusifuzi Aline ngo areke ku muha ikarita yacitswe akora ku gice atemerewe gukoraho [IFOTO]

    Ni mu mukino wahuzaga As Kigali na Rayon Sport ubwo umukinnyi witwa Akayezu yari arimo atakambira umusifuzi wo hagati Aline ngo areke ku muha ikarita y'umuhindo kuko yari afite indi, ibyari gutuma ahabwa iy'umutuku.

    Kuba yamukozeho nta kibazo kibirimo ahubwo byari kuba ikibazo iyo aramuka abikoreye ubushake.

     

     

    Source : https://yegob.rw/ubwo-umukinnyi-wa-as-kigali-yatakambiraga-umusifuzi-aline-ngo-areke-ku-muha-ikarita-yacitswe-akora-ku-gice-atemerewe-gukoraho-ifoto/

  • Yasutse amarira ! Imbere y'umubyeyi we n'abakirisitu The Ben yarize cyane ahishura ko agiye kugera ikirenge mu cya Meddy #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Mugisha Benjamin wamamaye nka The Ben yageze imbere y'imbaga y'abakirisitu asuka amarira avuga ko umunsi umwe Imana izamukoresha kuko ariyo yamushyize mu mwanya arimo.

     

    Uyu muhanzi akoze ibi nyuma yo gutangazako yatangiye amasengesho yo kwiyiriza ubusa asengera ubukwe bwe.

     

    The Ben na Pamella bafite ubukwe tariki 15 na 23 Ukuboza aho hazabanza umuhango wo gusaba no gukwa nyuma kuri 23 hakaba ubukwe nyirizina aho buzabera muri Kigali Convention Center.We na Pamella ntabwo batinze kwerekana ko bakundana ndetse urukundo rwabo bakaruhamisha amagambo meza.

     

    Ubwo yari mu kiganiro kuri Radiyo ya Kiss FM , The Ben, yahishuye ko kurira biri muri kamereye gusa asobanura ko biba byatewe n'amarangamutima ava kumbaga y'abantu baba bari imbere ye. The Ben yavuze ko kubona abantu bakomeye , bafite amazina aremereye bari imbere ye bose bategereje ko abaririmbira ari ibintu bidasanzwe bityo akaba ari ibyo bikunze gutuma afatwa n'ikiga akarira.

     

    Ibi byongeye kumubaho maze araturika ararira ndetse atumira abayoboke n'umuyobozi w'Itorero kuzitabira ubukwe bwe.

     

    Mu magambo ye yagize ati:'Ndashaka gushima Imana. Ngira ikibazo cy'amarangamutima cyane ariko nkunda Imana, kandi nziko umunsi umwe nzayikorera'.Nyuma yo gucishaho akaririmbo ke kagira kati:'Dore ndaje wese, ndaje umbwire icyo ushaka'.

     

    The Ben yagize yarengejeho ati:'Ndashima Imana ,Ngira ikibazo cy'amarangamutima cyane kandi nziko umunsi umwe nzayikorera , nziko Imana yanshyize mu mwanya ndimo kuko hari igihe izankoresha ikintu gikomeye cyane, ndumva nabatumira mu bukwe mfite , sinshaka kuvuga byinshi.Pastor , ntumiye abakirisito bose mu bukwe buzaba tariki 15 na 23 kandi nawe uzaba uhari Imana iguhe umugisha'.

     

    The Ben yatangiranye ibyishimo avuga ko ari umwishywa wa Pasiteri , agaragaza ko anejejwe no guhagarara imbere y'Imana aho yari kumwe n'umubyeyi we ndetse n'umuvandimwe we.

    The post Yasutse amarira ! Imbere y'umubyeyi we n'abakirisitu The Ben yarize cyane ahishura ko agiye kugera ikirenge mu cya Meddy appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/imbere-yumubyeyi-we-nabakirisitu-the-ben-yarize-cyane-ahishura-ko-agiye-kugera-ikirenge-mu-cya-meddy/

  • Meddy na Adrien Misigaro bashobora kuba bakoranye indirimbo ya kabiri #rwanda #RwOT

    Abahanzi b'indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana Ngabo Medard na Adrien Misigaro basohoye ifoto ntihagira byinshi bayivugaho.

     

    Amakuru avuga ko iyi ndirimbo yakozwe na Producer Lick lick.Amashusho y'iyo ndirimbo nayo ngo yamaze gufatwa ku buryo aba bahanzi bateganya ko iyo ndirimbo izasohoka mu cyumweru Kiri imbere.

     

    Ni amashusho bafatiye mu nice bitandukanye byo muri America.Meddy amaze igihe atangaje ko yeguriye ubuzima bwe Yezu Kirisito Kandi agaragaza ko yiteguye kugaragaza imirimo y'Imana yifashishije impano ye.

     

    Iyi ndirimbo yakoranye na Adrien Misigaro bayifata nko gutanga Noheli ishyitse ku bakiristo no kubafasha gusoza umwaka wa 2023 bari mu Mana.

     

    Aba bahanzi bombi bafitanye amateka yihariye, muri 2015 bombi bahuje imbaraga basohora indirimbo bise 'ntacyo nzaba', iyo ndirimbo uhora ku rutonde rw'izikunzwe mu ndirimbo z'Ihimbaza Imana, ikaba imaze kurebwa nabarenga million 6 ku rubuga rwa YouTube.

     

    Adrien Misigaro niwe wagize igitecyerezo cyo gukora iyo ndirimbo maze agisangiza Meddy birangira bakoranye iyo ndirimbo.Ku wa 29 Ugushyingo 2023 nibwo umuhanzi The Ben yabwiye itangazamakuru ko Meddy amuzi n'ubundi nk'umuhanzi ukorera Imana kuva na cyera kurusha mu ndirimbo z'isi zizwi nka secular.

     

    Yashimangiye ko mu myaka yose yabanye na Meddy amuzi nk'umuntu ukunda Imana ndetse ko mu bihe byinshi yagiye amufasha kwiyegereza Imana.

    The post Meddy na Adrien Misigaro bashobora kuba bakoranye indirimbo ya kabiri appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/meddy-na-adrien-misigaro-bashobora-kuba-bakoranye-indirimbo-ya-kabiri/

  • Uko byagenze kugira ngo Nyaxo afungirwe I Burundi #rwanda #RwOT

    Akurikiranweho guhungabanya umutekano w'Umukuru w'Igihugu cy'u Burundi.Ifungwa ry'uyu munya rwenya Kanyabugande Olivier wamamaye nka Nyaxo ryamenyekanya kuwa 6 taliki 9 ukuboza 2023, gusa byamenyekanye amaze icyumweru kirenga.

     

    Amakuru ava ku bantu be ba hafi ndetse bigashimangirwa na Dj Brianne uri mu bakomeye mu myidagaduro nyarwanda bose bahuriza ku kuba Nyaxo afungiwe I Burundi, ndetse akurikiranweho guhungabanya umutekano w'umukuru w'igihugu cy'u Burundi.

    Dj Brianne asobanura ibi yavuze ko bitangira Nyaxo we n'abandi bari bari gufata amashusho ni uko abashinzwe umutekano wa perezida barababwira ngo aho bari gufatira amashusho bagomba kuhava vuba kuko ngo hagiye kunyura umukuri w'igihugu cyu' Burundi.

    Gusa ngo Nyaxo nabo barikumwe ntago bahise babikora ahubwo bakomeje gukora gahunda zabo, bidatinze rero bahise babafata barabafunga babakekeraho ko bashaka guhungabanya umutekano w'umukuru w'igihugu cyu' Burundi nyuma yo kubabwira bakavunira ibiti mu matwi.

     

    Aya ni amakuru y'ibiri kuvugwa hanze gusa nta rwego rubishinzwe rurashimangira aya makuru ari kuvugwa.

    Source: Yegob

    The post Uko byagenze kugira ngo Nyaxo afungirwe I Burundi appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/uko-byagenze-kugira-ngo-nyaxo-afungirwe-i-burundi-2/

  • Umukobwa wo muri Uganda avuga ko yabyaye umwana nta mugabo wamuteye inda, ngo ni igitangaza cyabaye arasama #rwanda #RwOT

    Mu nkuru ikomeje kuvugisha benshi ku mbugankoranyambaga ni inkuru yuyu mukobwa w'imyaka 28 wo mu gihugu cya Uganda wavuze ko yabyaye umwana nta mugabo wamuteye inda mbese ngo yasamye inda bitewe n'igitangaza cyabaye.

     

    Uyu mugore ubusanzwe ngo yitwa Namibiru Suzan, niwe wivugiye ko yabyaye umwana we nta mugabo wamuteye inda kuko ngo ni igitangaza cyabaye maze asama inda akiri isugi birangira yibarutse umwana.

     

    Yavuze ko byose bijya gutangira byatangiye afite imyaka 16, Aribwo yasamye iyo nda, avuga ko yumvise atameze neza afite isereri maze yihutiye kwa muganga, abwirwa ko afite inda ariko we avuga ko akiri isugi ndetse ko nta mugabo baryamanye wenda ngo ariwe umutera iyo nda.

     

    Mu magambo ye yagize ati ' ubwo nari mfite imyaka 16, nisanze ntwite, mama ambajije uwanteye inda mvuga ko ntawe, umwana wanjye ntiyigeze ambaza se umubyara ariko igihe nikigera nza mubwiza ukuri, ko nasamye inda ye nta mugabo turyamanye ngo antere inda.'

     

    Kuri ubu uyu mugore amaze kugira imyaka 28 ndetse yemeze ko nta mugabo bari bahura cyangwa ngo bakundane kuva icyo gitangaza cyamubaho. Mu gace akomokamo afatwa nka Mariya nyina wa Jambo. Ndetse bivugwa ko uyu mugore yajyanwe ku bitaro ubwo yatwitaga agapimwa abaganga bakemeza ko nta mugabo baryamanye ndetse basanga akiri isugi.

     

    Inkuru yuyu mugore ikomeje kuvugisha benshi ku mbugankoranyambaga ndetse bibaza niba Koko bishoboka ko umukobwa ashobora gutwita nta mugabo baryamanye ?

     

    Source: News Hub Creator

    The post Umukobwa wo muri Uganda avuga ko yabyaye umwana nta mugabo wamuteye inda, ngo ni igitangaza cyabaye arasama appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/umukobwa-wo-muri-uganda-avuga-ko-yabyaye-umwana-nta-mugabo-wamuteye-inda-ngo-ni-igitangaza-cyabaye-arasama/

  • Grand P wibitseho umugore w'amabuno manini yavuze umubare w'abagore yifuza gushaka #rwanda #RwOT

    Umuhanzi, akaba umukinnyi wa filime ndetse akaba umunya politiki Grand P yatangaje ibintu bikomeje kuvugisha benshi ku mbugankoranyambaga aho uyu mugabo yavuze ko afite gahunda yo gushaka abagore benshi, aho yivugiye ko muri gahunda afite agomba gushaka abagore 4.

     

    Uyu mugabo usanzwe afite ingano itangaje yavuze ko ibyo byo gushaka abagore benshi ari ibintu akura kuri papa we umubyara kuko ngo na se yari afite abagore 4 kandi ari umu Islam.

    Mu biganiro uyu mugabo yagiye agirana n'itangazamakuru yagiye yumvikana avuga ko urukundo akundana n'umukobwa bakundana, nawe umaze kwamamara kubera ingano y'ikibuno afite, uyu mugabo yavuze ko urukundo bakundana ari urukundo nyarwo.

     

    Mu magambo ya Grand P yagize ati' ndashaka gushaka abagore bane, ni Papa wanjye wabimbwiye.' Icyakora uyu mukobwa usanzwe uri mu rukundo na Grand P witwa Eudoxie Yao we yavuze ko umukunzi we Grand P nashaka abagore benshi bazahita batandukana.

     

    Yagize ati' urukundo rwanjye na Grand P ni urwanyarwo, agira Umutima mwiza ndetse twanyuranye muri byinshi. Kandi ni umugabo nigiraho ibintu byinshi.'Uyu mugabo Grand P yasabye uyu mukobwa ko babana nk'umugore n'umugabo mu mwaka ushize mu kwezi kwa kamena, ndetse uyu muhanzi Grand P yasabye uyu mukobwa ko yamubera umugore imbere y'abantu kuko yabikoreye kuri Television Bose babireba.

     

    Ndetse uyu mugabo yasabye imbabazi umukobwa ko atazongera kumuca inyuma ukundi ko agiye kumubera umunyakuri.

     

    Muri uyu mwaka mu kwezi kwa mata, uyu mugabo yongeye kwatsa imbugankoranyamaga aho yerekanaga umukunzi we mushya witwa Yubai Zhanga ukomoka muri Asia nyuma Yuko atandukanye n'uwahoze ari umukunzi we, ndetse uyu mugabo yemeje ko bari mu rukundo.

     

    Ubusanzwe uyu mugabo ni umukire kuko atunze ubutunzi bufite agaciro cyangwa Net worth ingana na $10 Million.

    Source: nairobigossip.co.ke

    The post Grand P wibitseho umugore w'amabuno manini yavuze umubare w'abagore yifuza gushaka appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/grand-p-wibitseho-umugore-wamabuno-manini-yavuze-umubare-wabagore-yifuza-gushaka/

  • Mu byo bapfa harimo umugore! Imvo nimvano y… – #rwanda #RwOT

    Mu Isi y'imyidagaduro hakunze kurangwa amakimbirane no gushyamirana mu bahanzi bizwi cyane nka 'Beef' mu ndimi z'amahanga. Ibi ariko bihindura isura iyo bigeze ku baraperi dore ko aribo bakunze gushyamirana birangwa no gutukana, kunengana yewe no kwifurizanya urupfu byose babinyujije mu ndirimbo bakora, mu biganiro baha itangazamakuru ndetse no ku mbuga nkoranyambaga.

    Ku bakurikirana imyidagaduro y'imahanga cyane cyane iy muri Amerika dore ko ariho haba ishyushye cyane, bazi 'Beef' imaze igihe iri hagati y'abaraperi babiri bakomeye aribo Curtis Jackson uzwi nka 50 Cent hamwe na Sean Combs wamamaye na P. Diddy cyangwa Diddy.

    Ese urwango ruri hagati ya 50 Cent na Diddy rwaturutse he?

    50 Cent amaze igihe kinini adacana uwaka na Diddy

    Ushobora kwibaza uti ese ko 50 Cent na Diddy bose ari abaraperi bakomeye, bamaze igihe mu muziki ndetse banahiriwe nawo ukabakiza baba bapfa iki?

    Aba bombi bafite ibintu birenga 5 bituma badacana uwaka ndetse bakaba bamaze imyaka 24 bibasirana. Beef yabo iri mu zimaze igihe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku buryo usanga benshi banabasa kwiyunga kuko barambiwe kubona buri gihe batongana.

    Kimwe n'abandi bahanzi, 50 Cent na Diddy batangiye bapfa ko umwe abwira undi ko amurenzeho mu muziki, undi asuzugura mugenzi we ko ntabuhanga afite mu kurapa, gusa ibi byaje gufata indi ntera kuva mu 1999 kugeza ubu aho 50 Cent ari gusabira Diddy ko yafungwa burundu bitewe n'ibyaha akomeje gushinjwa.

    Amateka y'urwango ruri hagati ya 50 Cent na Diddy

    Mu 1999 niho 50 Cent na Diddy batangiye kutumvikana

    Urwango rwaba baraperi b'ibyamamare rwatangiye kera mu mwaka wa 1999. Iki gihe Diddy uzwi ku mazina menshi arimo nka Puffy Daddy, P. Diddy, Brother Love n'andi menshi, yari mu baraperi bakomeye ndetse anafite inzu ifasha abahanzi ya 'Bad Boys Records' yabarizwagamo ibikomerezwa nka nyakwigendera Christopher Wallace wamamaye cyane muri Rap ku izina rya 'The Notorious B.I.G' cyangwa se Biggie Smalls.

    Muri iki gihe ariko 50 Cent we yarakisunganya agitangira umuziki hamwe n'itsinda rye rya 'G-Unit' yabanagamo n'abaraperi bakomeye barimo The Game hamwe na Tony Yayo n'abandi. Mu gushaka kuzamuka no kumenyekana 50 Cent yitabaje Diddy amusaba ko yamusinyisha muri label ya Bad Boys Records nyamara Diddy ntiyabimwemerera amubwira ko we n'itsinda rye atabasinyisha kuko ntabuhanga yababonanye kandi we afasha abahanzi b'abahanga banabasha kumwinjiriza amafaranga.

    Iki gihe Diddy atera utwatsi 50 Cent akanga kumusinyisha muri label ye byaramubabaje cyane. Ni nabwo batangiye gushwana banabishyira ku mugaragaro. Ntibyatinze 50 Cent yahise akora indrimbo yitwa 'How To Rob' bisobanuye 'Uko Biba' yibasiramo bikomeye Diddy ndetse anigambamo ko amafaranga aratisha azayamwiba cyangwa akamuteza ibirara bakuranye mu gace ka Queens i New York bikaba aribyo bimwiba ayo mafaranga atuma yumva arenze abandi baraperi.

    Mu 2000 50 Cent yahuye n'ibyago byo kuraswa n'abagizi ba nabi aho bamurashe amasasu 9 nyamara ntapfe. Yamaze igihe kinini mu bitaro arembye ndetse n'ijwi rye ryari ryarangiritse dore ko byamusabye amezi 8 y'abaganga bamufasha kongera kurigarura kugirango yongere abashe kurapa. Muri iki gihe ubuzima bwa 50 Cent bwari hagati y'urupfu  n'umupfu, abahanzi benshi bamwifurizaga gukira ari nako banamusura mu gihe abandi bakoze indirimbo zimutera akanyabugabo mu gihe yari akiri mu bitaro.

    Ibi ariko siko Diddy we yabibonaga dore ko mu gihe abahanzi bandi babaye hafi ya 50 Cent, we yahisemo kumwishima hejuru ndetse avugira kuri televiziyo mpuzamahanga ya 'BET' ko atumva uburyo 50 Cent akiri muzima.

    Diddy yakinnye ku mu byimba 50 Cent ubwo yaraswaga amasasu 9 ntapfe

    Ubwo umunyamakuru yamubazaga icyo atekereza ku buzima bwa 50 Cent, yasubije ati: 'Ntabwo numva uburyo 50 Cent akiri muzima. Yakabaye yarapfuye, ese mwari mwabona umuntu uraswa amasasu 9 akarokoka? Kereka niba yaratubeshye baramurashe nk'isasu rimwe gusa amasasu 9 yagakwiye kuba yarapfuye''.

    Ibi ntibyakiriwe neza na benshi byumwihariko 50 Cent dore ko ubwo yaramaze kugira asubiye mu muziki yavuze ko adashidikanya ko Diddy yaba ariwe wihishe inyuma y'abagizi banabi bamurashe bitewe n’ibyo yamutangajeho ubwo yari akiri mu bitaro.

    Urwango rw’aba bombi rwarakomeje rushora imizi aho umwe yibasiraga undi ubutitsa cyane cyane 50 Cent wakunze kugaragaza ko Diddy ari umuraperi w'umuswa ndetse ko ari n'umwambuzi bitewe n'uko abahanzi benshi babaga muri label ye bayivuyemo bamushinja kubambura amafaranga.

    Nkw’ihutishije, mu mwaka wa 2011 50 Cent yasubije amaso inyuma avuga ko nubwo kera yababajwe n'uko Diddy atamusinyishije muri label ye, ko ubu abyishimira kuko yamaze kubona ko n'ubundi ntacyo yari kumumarira kitari ukumuriraho amafaranga no kumudindiza. 

    Ku ruhande rwa Diddy ntiyakunze kwibasira cyane 50 Cent gusa ntibyamuzaga ko hari igihe yanyuzagamo akamwibasira ku mugaragaro. Mu 2018 ubwo filime y'uruhererekane yitwa 'Power' ikinamo 50 Cent wanayishoragamo amafaranga, yaciye ibintu kugeza n'ubu iri mu zirebwa cyane kuri Netflix. Ibi ariko ntibyashimishije Diddy wamugaye avuga ko iyi filime isebya abirabura ko ibagaragaza mu isura mbi yo gucuruza ibiyobyabwenge ndetse agaya 50 Cent ko yagakwiye gushora amafaranga muri filime zigisha sosiyete ibyiza aho kwigisha ibijyanye n'ibiyobyabwenge.

    Mu kumusubiza 50 Cent yavuze ko ari ishyari amufitiye rituma asebya ibikorwa bye ndetse akaba abiterwa nuko abona yarateye imbere ntaruhare yabigizemo mu gihe yari yaramwiyambaje kera akamutera umugongo.

    Mu byo bapfa harimo n'umugore!

    Mu rwango bari basanzwe bafitanye haniyongereyem gupfa umugore witwa Daphne Joy

    Ubusanzwe bavuga ko ifaranga n'abagore aribyo biteranya abagabo! Ibi rero nibyo byabaye kuri 50 Cent wari usanzwe atumvikana na Diddy noneho hanajyamo ikibazo cyo gupfa umugore biba ibindi bindi.

    Kuva mu 2012 50 Cent yari mu rukundo n'umunyamideli witwa Daphne Joy ndetse baje no kubyarana umwana w'umuhungu witwa Sire Jackson. Mu 2019 50 Cent yemeje ko yatandukanye na Daphne Joy nyuma y'ibyavugwaga mu binyamakuru birimo na TMZ ko aba bombi batandukanye bapfa Diddy.

    50 Cent arikumwe na Daphne Joy n’umuhungu wabo Sire Jackson

    Iki gihe 50 Cent yakoze 'Live' kuri Instagram asobanura icyo yapfuye na Daphne Joy bari bamaranye imyaka 7 banafitanye umwana. Bitunguranye 50 Cent yavuze ko Daphne Joy yamuciye inyuma akaryamana na Diddy kandi ko yagiye abona ubutumwa bwinshi yandikarana n'uyu muraperi badacana uwaka.

    Diddy yabaye intandaro yo gutandukana kwa Daphne na 50 Cent bari bamaranye imyaka 7

    Benshi mu bakoresha imbuga nkoranyambaga batangiye kwibasira Diddy bamugaya ko yaryamanye n'umugore w'umugabo wundi byongeye akaba umugore wa 50 Cent basanzwe ari abanzi. Mu kwisobanura Diddy yatangaje ko ibyo yakoze atari ubugambanyi cyangwa kwihenura kuri 50 Cent ahubwo ko ari mu rukundo na Daphne Joy.

    50 Cent ntiyashimishijwe no kubona uwari umugore we akundana na Diddy

    Amafoto ya Diddy na Daphne Joy bari mu biruhuko yatangiye guca ibintu hirya no hino ari nako 50 Cent akomeza gutuka Diddy ndetse yanamubajije kuri Instagram agira ati: 'Ese niba unyanga koko nk'uko ubivuga kuki wantereteye umugore? Wowe ukunda ukanifuza ibyo mfite kugeza no kuri mama w'umuhungu wanjye''.

    Daphne Joy nawe yakunze kwerekana amafoto ye na Diddy barya ubuzima

    Nk'uko uyu mubano wa Diddy na Daphne Joy watangiye uvumwa na benshi batari bawushyigikiye, ntabwo warabye dore ko bamaranye umwaka umwe gusa maze bagatandukana Diddy agahita atangira gukundana n'umuraperi Yung Miami wo mu itsinda rya 'City Girls'.

    Ubwo aya makuru yamenyekanaga ko Diddy yatandukanye na Daphne, 50 Cent yayasamiye hejuru maze agaragaza ko Diddy atari agamije urukundo kuri Daphne. Yanditse kuri Twitter ye agira ati: 'Nk'uko nabivuze ntabwo Diddy yaterese Daphne kubera urukundo ahubwo yashakaga kundakaza gusa''.

    50 Cent yagiye ashinja Diddy ibyaha birimo kwicisha Tupac Shakur, kwica umugore we Kim Porter hamwe no gufata ku ngufu

    50 Cent yakunze gushinja Diddy ko yicishije Tupac Shakur

    Kuva mu 1996 Diddy yakunzwe gushyirwa mu majwi ko yaba yaragize uruhare mu rupfu rw'umuraperi w'icyamamare Tupac Shakur ufatwa nk'umwami w'ijyana ya Rap/Hip Hop. Hari filime na documentaire zagiye zikorwa zerekana uruhare rwa Diddy mu rupfu rw'abaraperi barimo Tupac hamwe na Notorious B.I.G wari n'inshuti ye magara.

    Mu mezi abiri ashize nibwo Diddy yongeye kugarukwaho cyane atungwa agatoki mu kugira uruhare mu rupfu rwa Tupac, ibi byongeye gusakuza bitewe n'uko Keefe D ukurikiranyweho kwica Tupac, yavugiye mu rukiko ko Diddy ariwe wishyuye itsinda ry'ibirara yari ayoboye ryitwa 'Compton Crips' ngo bahitane ubuzima bwa Tupac.

    50 Cent yahise atangaza ko aya makuru atari mashya ko asanzwe azwi ko Diddy ariwe wicishije Tupac, yakomeje avuga ko yakabaye yarahaye amafaranga menshi Keefe D kugirango ntazamuvemo aho kumara amafaranga menshi ayajyana mu bagore.

    50 Cent avuga ko Diddy agomba kuryozwa urupfu rwa Tupac

    Ntibyagarukiye aho kuko 50 Cent yakomeje avuga ko Diddy aticishije Tupac gusa ahubwo ko yicishije n'umukinnyi wa filime Kim Porter wahoze ari umugore babyaranye abana batatu. 50 Cent yakomeje agira ati: 'Kuki mwirengagiza ko mu 2021 ubwo Kim Porter yapfaga, yapfuye habura ibyumweru 3 gusa ngo asohore igitabo kivuga ku ihohoterwa Diddy yamukoreye ubwo babanaga? Ko mwirengagiza ko yapfiriye mu nzu yari maze iminsi mike yimukiyemo yahoze ari iya Diddy?''

    Ibi 50 Cent yavuze byenda gusa nk’ibyo umuryango wa Kim Porter wareze Diddy mu 2021 aho wamushinjije ko yicishije Kim Porter ngo atazatanga ubuhamya bwamufungisha. Ibi kandi byagiye binasakuza mu binyamakuru bitandukanye gusa ntacyo Diddy yigeze abivugaho kimwe n'uko  aruca akarumira iyo abajijwe ku ruhare rwe mu rupfu rwa Tupac Shakur.

    Mu minsi ishije kandi umuhanzikazi Cassie wanahoze ari umukunzi wa Diddy yamujyanye mu nkiko amushija kumukubita, kumufata ku ngufu no kumunywesha ibiyobyabwenge ku ngufu. Mu masaha ari munsi ya 24 Cassie atanze iki kirego Diddy yahise amwishyura miliyoni 30 z'Amadolari maze ikirego aragihagarika.

    Ibi byavugishije benshi batunguwe no kubona Diddy yishuya aka kayabo ku munsi umwe gusa. Ibi kandi byongeye kuvugisha 50 Cent wagize ati: 'Turabizi Diddy yahohoteye abakobwa benshi tutabara kandi bose yagiye abishyura ngo batamufungisha. Mwabonye uburyo yahise acecekesha ikirego cya Cassie mu masaha macye kubera amafaranga''.

    50 Cent kandi yakomeje avuga ko Diddy atajya aryozwa ibyaha akora kubera imbaraga afite akesha amafaranga bitewe n'uko akenshi yishyura bikaburizwamo. Byanatumye 50 Cent asaba ko uyu muraperi yafungwa burundu kuko ngo amaze igihe akora ibyaha ntabiryozwe.

    Yanatangaje kandi ko ageze kure umushinga wo gukora 'Documentaire' yerekana ibyaha Diddy yakoze ntabihanirwe kubera ifaranga atunze. Kugeza ubu urebye ibyo 50 Cent amaze iminsi atangaza yaba mu itangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga usanga byose bifite aho bihuriye na Diddy bamaze igihe kirenga imyaka 24 badacana uwaka.

    Urwango rwa 50 Cent na Diddy rumaze imyaka 24

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/137427/mu-byo-bapfa-harimo-umugore-imvo-nimvano-yurwango-ruri-hagati-ya-50-cent-na-diddy-asabira–137427.html

  • Abarundi basebeye i Kigali bataha baririmba urwo babonye: Abakinnyi beza muri shampiyona y’i Burundi batsinzwe 72 n’abakinnyi beza bo muri shampiyona y’u Rwanda  – YEGOB #rwanda #RwOT

    Abarundi basebeye i Kigali bataha baririmba urwo babonye: Abakinnyi beza muri shampiyona y'i Burundi batsinzwe 72 n'abakinnyi beza bo muri shampiyona y'u Rwanda.

    Mu ijoro rya cyeye nibwo abakinnyi beza bo muri shampiyona y'igihugu cy'u Burundi mu mukino wa Basketball baraye basebejwe n'abakinnyi beza bo muri shampiyona y'u Rwanda muri BK Arena aho batsinzwe amanota 72-43 mu mukino benshi bacyekaga ko Abarundi baratanga akazi ariko bikarangira batengushye abakunzi babo bari biteze intsinzi.

    Source : https://yegob.rw/abarundi-basebeye-i-kigali-bataha-baririmba-urwo-babonye-abakinnyi-beza-muri-shampiyona-yi-burundi-batsinzwe-72-nabakinnyi-beza-bo-muri-shampiyona-yu-rwanda/