Blog

  • Umukobwa yavuze uburyo yaje kuvumbura ko inshuti ye babanaga mu cyumba yaryamanaga na se umubyara #rwanda #RwOT

    Inkuru ikomeje kuvugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga ni inkuru y'uyu mukobwa wavuze ko yaje kuvumbura ko inshuti ye babanaga mu cyumba kimwe yaje gusanga yararyamanaga na se umubyara atabizi.

    Nkuko uyu mukobwa we abivuga, iyo nshuti ye babanaga mu cyumba kimwe yakundaga guteretana n'abagabo bakuze [ sugar daddy ] mu rurimi rw'Amahanga ndetse we ngo ni ibintu yabonaga ko ari bibi nubwo inshuti ye itabyumvaga kimwe nawe.

     

    Yavuze ko kandi yakundaga kugira inama inshuti ye, aribwo yavuze ko umunsi umwe yicaje iyo nshuti ye ayigira inama yo kureka guteretana n'abagabo bakuze ariko ngo ibiganiro ntibyagenze neza kuko inshuti ye yahise irakara ndetse imusiga aho wenyine.

     

    Umunsi ukurikira ntago we n'inshuti ye bongeye kuganira kuri ibyo bintu gusa nibwo yaje kuvumbura ko inshuti ye babanaga mu cyumba cye yaryamanaga na se umubyara.

    Mu magambo ye yagize ati' narimbizi ko inshuti yanjye ikundana n'abagabo bakuze, umunsi wa nyuma twabiganiyeho wabaye ikibazo ndetse mpitamo guhagarika kutongera kubimuganizaho.

     

    Gusa ikintu ntari niteze kumenya nuko yaryamanaga na papa wanjye umbyara.'Abantu benshi bakomeje kwibaza impamvu ariko ngo burya inshuti nayo ishobora gukutenguha mu buryo nawe utari witeze.

     

    Source: Ghpage.com

    The post Umukobwa yavuze uburyo yaje kuvumbura ko inshuti ye babanaga mu cyumba yaryamanaga na se umubyara appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/umukobwa-yavuze-uburyo-yaje-kuvumbura-ko-inshuti-ye-babanaga-mu-cyumba-yaryamanaga-na-se-umubyara/

  • Rayon Sports yatsinzwe na AS Kigali y’abakinnyi 10 (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Rayon Sports yananiwe kwisubiza umwanya wa 2 nyuma yo gutsindwa 2-1 na AS Kigali yasoje ari abakinnyi 10 mu mukino w’umunsi wa 14 wa shampiyona.

    AS Kigali yari yakiriye uyu mukino, nyuma y’ibibazo by’amikoro bimaze iminsi biyivugwamo ndetse iri no mu murongo utukura, yakinaga ari ugupfa no gukira.

    Abasore b’umutoza Shabani, batangiye bashaka igitego ndetse Erisa Ssekisambu ku munota wa 18 afungura amazamu aza no gushyiramo ikindi ku munota wa 24.

    Rayon Sports yamomeje gusatira ishaka kwishyura maze Muhire Kevin ayitsindira igitego cya mbere ku munota wa 1 w’inyongera w’igice cya mbere. Amakipe yombi yagiye kuruhuka ari 2-1.

    Mu gice cya kabiri AS Kigali yaje guhabwa ikarita itukura yahawe Akayezu Jean Bosco, ni nyuma y’uko yakoreye ikosa Arsene maze umusifuzi yamusifura akadunda umupira hasi, uyu musore wari ufite ikarita y’umuhondo yahawe indi ya kabiri biba umutuku ahita asohoka. Rayon Sports yananiwe kubyaza umusaruro aya mahirwe umukino urangira ari 2-1.

    Indi mikino y’umunsi wa 14 yabaye uyu munsi, Kiyovu Sports yatsinze Etincelles 2-1, Musanze FC inyagira Marines FC 4-0, Mukura VS itsinda Gasogi United 4-2 ni mu gihe Muhazi United yatsinze Bugesera FC 1-0.

    Imikino yari yabaye ejo, APR FC yatsinze Gorilla FC 2-1, Sunrise FC itsinda Amagaju 2-1 n’aho Police FC itsinda Etoile del’Est 3-0.

    Nyuma y’umunsi wa 14, APR FC irayoboye n’amanota 30, Musanze FC 29, Police FC 28, Rayon Sports 26 ni mu gihe Etoile del’Est ya nyuma ifite amanota 10, Bugesera FC iyibanziriza ikagira 12.

    Rayon Sports yagowe n’umukino w’uyu munsi

    Luvumbu yagerageje biranga

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/rayon-sports-yatsinzwe-na-as-kigali-y-abakinnyi-10-amafoto

  • Kapiteni w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi yabazwe – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umukinnyi w'umunyarwanda wabaye kapiteni w'ikipe y'igihugu Amavubi, Haruna Niyonzima ari mu buribwe bukomeye cyane.

    Uyu mukinnyi nyuma y'uko atangaje ko afite uburwayi bumukomereye bwo mu nda  kuri uyu munsi nibwo yabazwe ku mara yo Munda.

    Source : https://yegob.rw/kapiteni-wikipe-yigihugu-yu-rwanda-amavubi-yabazwe/

  • Hagiye gushya! Dore abakinnyi 11 umutoza wa Rayon Sports ahisemo kubanza mu kibuga yesurana na AS Kigali  – YEGOB #rwanda #RwOT

    Hagiye gushya! Dore abakinnyi 11 umutoza wa Rayon Sports ahisemo kubanza mu kibuga yesurana na AS Kigali.

    Ikipe ya Rayon Sports imaze gutangaza urutonde rw'abakinnyi 11 bagiye kubanza mu kibuga mu mukino bagiye gucakiranamo na AS Kigali kuri Kigali Pele Stadium mukanya saa moya zuzuye.

    Abakinnyi 11 ba Rayon Sports bagiye kubanza mu kibuga:

    Source : https://yegob.rw/hagiye-gushya-dore-abakinnyi-11-umutoza-wa-rayon-sports-ahisemo-kubanza-mu-kibuga-yesurana-na-as-kigali/

  • Ibi byo turabyita iki? Ikipe ya Manchester United imbere y’abakunzi bayo igaragujwe agati n’ikipe ya Bournemouth  – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ibi byo turabyita iki? Ikipe ya Manchester United imbere y'abakunzi bayo igaragujwe agati n'ikipe ya Bournemouth.

    Ikipe ya Manchester United yo mu gihugu cy'u Bwongereza ikomeje kuba iciro ry'imigani i Burayi dore ko mukanya yongeye gusebera imbere y'abakunzi bayo mu mukino wa shampiyona wayihuzaga n'ikipe ya Bournemouth aho itsinzwe ibitego 3-0 bitumye abakunzi bayo barara batishimye.

    Abakinnyi batsindiye ikipe ya Bournemouth ni Solanke ku munota wa 5, Billing ku munota wa 68 na Senesi ku munota wa 73 w'umukino.

    Source : https://yegob.rw/ibi-byo-turabyita-iki-ikipe-ya-manchester-united-imbere-yabakunzi-bayo-igaragujwe-agati-nikipe-ya-bournemouth/

  • Nyuma yimyaka ine, Nel Ngabo na Kizigenza ba… – #rwanda #RwOT

    Ni ubwa mbere aba bahanzi bombi bakoranye indirimbo nyuma y'imyaka ine ishize bombi bari mu rugendo rw'umuziki, rwubakiye ku mpano biyumvisemo bakiri bato.

    'Kawooma' ni ijambo ryo mu rurimi rw'ikigande, risobanura uburyohe. Muri iyi ndirimbo, aba bahanzi bombi baririmba ku musore uba unogewe mu rukundo, yitsa ku kuvuga ko umukunzi we aryoshye cyane.

    Nel Ngabo yabwiye InyaRwanda ko iyi ndirimbo yitsa ku rukundo ari imwe mu zizasohoka itari mu zigize Album ye ya gatatu aherutse gushyira hanze.

    Ati 'Ni indirimbo itari kuri Album ntekereza ko izajya hanze mu minsi iri imbere. Kuko ibijyanye no kuyitunganya byamaze kurangira kugeza ubu.'

    Uyu muhanzi avuga ko iyi ndirimbo yakozwe kubera ubushuti asanzwe afitanye na Juno Kizigenza. Ati 'Juno Kizigenza ni inshuti yanjye mu buzima busanzwe rero twarabipanze kugeza ubwo iyi ndirimbo ikozwe.'

    Nel Ngabo avuga ko iyi ndirimbo yakozwe mu buryo bw'amajwi na Ishimwe Karake Clement n'aho amashusho yafashwe na Meddy Saleh.

    Ni ubwa mbere aba bahanzi bombi bakoranye indirimbo, bigaragaza umusaruro wo kunga ubumwe nk'abahanzi Nyarwanda.

    Nel Ngabo agejeje Album eshatu n'aho Juno Kizigenza afite Album imwe:

    Mu mezi atanu ashize nibwo Nel Ngabo yashyize ahagaragara album ye yise ‘Life Love&Light’ iriho indirimbo 13 zirimo izo yakoranye n’abarimo umuraperi P Fla ndetse na Sintex.

    Muri rusange, indirimbo yakubiyeho ziganjeho cyane izigaruka ku rukundo, ubuzima busanzwe no guhimbaza Imana. Aherutse kubwira InyaRwanda ko yahisemo kuyita iri zina 'Life Love&Light' kuberuka ko hariho indirimbo zitsa cyane ku buzima, urukundo n'Imana.

    Ati 'Ni album yanjye ya gatatu, impamvu y'iri zina ni uko hakubiyemo ibigize album harimo n'indirimbo zivuga kuri buri gice cy'ubuzima; urukundo, ubuzima busanzwe ndetse n'Imana.'

    Iyi album iriho indirimbo nka ‘Reka nguteteshe’, ‘Arampagije’, ‘Woman’, ‘Babasore’ yakoranye na P Fla, ‘Ukiri uwanjye’, ‘Blessed’ yakoranye na Sintex, ‘My Heart’, ‘Ive’ yakoranye na Ruti Joel, ‘Reka hashye’, ‘Wine&Chill’, ‘Sina’, ‘Finall’ ndetse na ‘Narahindutse.

    Mu mezi atanu ashize Juno Kizigenza nawe yashyize ahagaragara album ye ya mbere yise 'Yaraje' iriho indirimbo 17 yakoranyeho n'abahanzi banyuranye.

    Ni album yihariye mu rugendo rwe rw'umuziki, kuko yayikoranye n'abahanzi bakuru mu muziki barimo Butera Knowless, King James, Bull Dogg, Riderman, Bruce Melodie, Kenny Sol ndetse na Ally Soudy.

    Yakozweho na ba Producer barimo MadeBeats usigaye abarizwa mu Bwongereza, Santana wo muri Hi5, Price Kiizi wo muri Country Records, Kozze, Bob Pro, Kina Beats, Nase Beat n'abandi banyuranye bagiye bahuza imbaraga mu gutuma igira icyanga.

    Ubwo yashyiraga hanze iyi album, Juno Kizigenza yagize ati 'Imfura yanjye mu mizingo yageze hanze ahantu hose bumvira imiziki. Reka mfate umwanya wo gushyimira buri wese wagize uruhare kuri iyi album, abahanzi bagenzi banjye, aba Producer n'abandi.'


    Nel Ngabo yakoranye 'bwa mbere' indirimbo na Juno Kizigenza


    Amashusho y'indirimbo 'Kawooma' ya Nel Ngabo na Juno yakorewe mu gihugu cya Tanzania


    Nel Ngabo amaze imyaka ine mu muziki, ni mu gihe Juno amaze imyaka itatu mu muziki

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'KAWOOMA' YANEL NGABO NA JUNO KIZIGENZA

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/137411/nyuma-yimyaka-ine-nel-ngabo-na-kizigenza-bakoreye-indirimbo-muri-tanzania-video-137411.html

  • Abagera ku 121 bahawe impamyabushobozi na Nzi… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatanu tariki 8 Ukuboza 2023,nibwo abanyeshuri 121 bahawe impamyabushobozi na Nziza Training Academy mu birori byabereye muri M Hotel yo mu  mujyi wa Kigali. 

    Ubusanzwe Nziza Training Academy ni ikigo gitanga amahugurwa ahanitse yibanda cyane ku ikoreshwa ry'ikoranabuhanga mu guhindura uburyo bw'imyubakire no kongera ubumenyi mu mwuga.

    Aba basoje amasomo bahuguwe mu gukora imbata z'inzu (Architecture Design), gusesengura inyubako ndende n'imitingito (structural and earthquakes engineering), gusuzuma ubukomere no gukora inyigo z'ibiraro (Bridge design and analysis), gukora ibaruramari ry'imishinga y'ubwubatsi (Quantity surveying) no kuyobora imishinga migari y'ubwubatsi (construction project management).

    Umuyobozi Mukuru wa Nziza Training Academy, Nzirorera Alexandre, yavuze ko bareba cyane ku cyuho kiri ku isoko ry'umurimo bagategura amahugurwa agamije kukiziba ku bari muri uwo mwuga.

    Yavuze ko kuba abahabwa amahugurwa yo mu mwuga ari abarangije kwiga icyiciro cya Kaminuza cyangwa abari mu kazi bidasobanuye ko za Kaminuza zidatanga ubumenyi bukwiye.

    Nzirorera Alexendre yatangarije InyaRwanda ko ubumenyi bwahawe aba banyeshuri bahawe impamyabushobozi bwitezweho guhindura amaporoje y’ibikorwaremezo uburyo akorwamo haba mu bijyanye n’inyigo  n’ubwubatsi. Yakomeje avuga ko ubuhanga batanga bugamije gukosora amakosa anyuranye akorwa n’abakora akazi kubera tekinoroji nke.

    Yagize ati: ”Iyo twigisha, twigisha tekinoroji yoroshya imikorere y’akazi guhera m nyigo kugeza mu kubakwa kuburyo abaturage babona kandi bakanakoresha ibikorwa remezo byiza”.

    Iradukunda Olivier wigaga ibijyanye n’amashanyarazi, akaba anahagarariye aba banyeshuri 121 basoje aya masomo bahabwaga na Nziza Training Academy, yatangaje icyo bayungukiyemo ndetse nicyo bazakoresha ubumenyi bahawe. Yagize ati: ”Muri iki gihe uruganda rw’ubwubatsi ruri gutera imbere, ibyo twungutse ni Tekinoloji  zikoreshwa mu bwubatsi kugirango habashe kuvugururwa no kwihutisha imikorere y’ubwubatsi”.

    Akomeza avuga ko ubumenyi bahawe buzabafasha ku isoko ry’umurimo yaba mu Rwanda no hanze yaho. Yahamije ko ubuhanga bigishijwe bazabukoresha mu kugendana n’iterambere rigezweho mu bwubatsi.

    Iyi ibaye inshuro ya kane (4) Nziza Training Academy ihaye impamyabushobozi abanyeshuri yahuguye mu mashami atandukanye. Uyu mwaka abo yazihaye bagera ku 121, mu gihe mu mwaka ushize wa 2022 yazihaye abagera ku 117.

    Iradukunda Olivier uri mubahawe impamyabushobozi yashimiye Nziza Training Academy ku bumenyi yabahaye

    Nzirorera Alexendre, umuyobozi wa Nziza Training Academy yahamije ko ubumenyi bahaye aba banyeshuri bwitezweho guhindura byinshi ku isoko ry’umurimo cyane cyane mu bikorwa remezo

    Byari ibyishimo ku bahawe impamyabushobozi na Nziza Training Academy

    Abagere ku 121 bahawe impamyabushobozi na Nziza Training Academy, bibutswa ko ari inshingano zabo gukoresha ubumenyi bahawe biteza imbere hamwe n’igihugu

    Ni ku nshuro ya Kane Nziza Training Academy itanze impamyabushobozi

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/137398/abagera-ku-121-bahawe-impamyabushobozi-na-nziza-training-academy-amafoto-137398.html

  • Bahuriye ku ntebe y’ishuri! Karigombe na Majo… – #rwanda #RwOT

    Iyi ndirimbo yasohotse mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki 8 Ukuboza 2023, Karigombe yari amaze igihe ayiteguza abakunzi be b'umuziki muri rusange.

    Yiyongereye mu ndirimbo yakoranye na bagenzi be bahuriye ku ntebe y'ishuri ubwo bigaga amasomo y'umuziki ku ishuri rya muzika ribarizwa muri Muhanga.

    Karigombe akiva ku ntebe y'ishuri yakomeje umuziki nk'umuhanzi wigenga, ni mu gihe The Major yatangiye umuziki ari mu itsinda rya Symphony, ndetse anatangira urugendo rwo gutegura no gutunganya indirimbo 'Production'.

    Iyi ndirimbo 'Anick' yasohotse niwe wayikoze mu buryo bw'amajwi, ndetse afatanya na Karigombe mu kuyandika kugeza mu ikorwa ry'amashusho.

    Mu kiganiro na InyaRwanda, Karigombe yavuze ko yakoranye iyi ndirimbo na Major kubera ko ari umunyamuziki mwiza, haba mu kuririmba no mu gucuranga.

    Akomeza ati 'Ni mwe mubo twiganye ku Nyundo bafite impano idasanzwe ibikorwa bye ndabikunda muri rusange.'

    Karigombe yavuze ko ubushuti bwe na The Major bwagutse cyane mu 2015. Akomeza ati 'Ubushuti bwanjye nawe bwaturutse ku Ishuri kwishuri ry’umuziki ku Nyundo 2015 ubwo yaje ahansanga mpamaze umwaka umwe gusa, akancurangira nkarapa ni byinshi cyane, ikindi azi kuganira.'

    Muri rusange, uyu muraperi avuga ko iyi ndirimbo igenewe cyane abantu bakunda gusohoka mu tubyiniro n'ahandi hanyuranye, ariko kandi avuga ko buri wese ayisangamo. 

    The Major wo muri Symphony Band yakoranye indirimbo na Karigombe yitsa cyane ku banyabirori


    Karigombe yavuze ko yakoranye indirimbo na Major kubera ko ari inshuti ye kuva mu 2015 


    Karigombe avuga ko yatangiye urugendo rwo gushyira hanze indirimbo nyuma yo kumurika Album


    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'ANICKY' YA KARIGOMBE NA MAJOR

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/137404/bahuriye-ku-ntebe-yishuri-karigombe-na-major-wo-muri-symphony-bahuje-imbaraga-mu-ndirimbo-137404.html

  • Hateguwe ibirori byo kumurika imideli byahujw… – #rwanda #RwOT

    Byateguwe na Rifi Entertainment isanzwe ifasha abanyamideli batandukanye bari mu gice cyayo cya RiFi FashionAgency, ikanagira n'ikindi gice cyibarizwamo ababyinyi cyitwa RiFi Dance hakanabamo n'ikindi gice cyitwa RiFi Protocol & Services.

    Aha hose hagiye habarizwamo urubyiruko rutandukanye rufite impano zitandukanye mu rwego rwo kuziteza imbere n'ibindi bikorwa bijyanye n'imyidagaduro muri rusange.

    Umuyobozi Mukuru wa Rifi Entertainment, Ri Kon Yocan yabwiye InyaRwanda ko batekereje gutegura ibi birori byahujwe n'igitaramo mu rwego rwo kugaragaza ibikorwa by'abahangamideli banyuranye no gufasha abantu kwidagadura.

    Yagize ati 'Hari uburyo abamurika imideli baba bameze ku rubyiniro, ntabwo inaha biratera imbere. Abamurika imideli bakaza ku rubyiniro bagaragiwe n'ababyinnyi. Ibi bisanzwe bizwi muri Amerika no mu Bufaransa, no mu Bwongereza ikindi bituma abantu batabihirwa, niyo mpamvu tugiye kuzana umwihariko wacu nka RiFi.

    Ibi birori by'imideli kandi bizagaragaramo abanyarwenya bagezweho muri iki gihe barimo Admin Seka na Mitsi bazwi cyane muri iki gihe binyuze mu bitaramo bya 'Gen-Z Comedy'. Hanatumiwe kandi ababyinnyi bakomeye barimo nka Jojo Breezy na Divine Uwa.

    Ri Kon Yocan yanavuze ko batumiye umwe mu bahanzi bakomeye mu Rwanda, ariko bazamutangaza mu gihe kiri imbere bateguza abantu kuzitabira ibi birori.

    Ati 'Twifuje kuba tubigize ibanga. Kuko ni umuhanzi Mukuru kandi turifuza kuzabitangaza mu gihe kiri imbere.'

    Ibi birori by'imideli byitezweho kugaragaza impano zihebuje zibarizwa muri RiFi Entertainment mu byiciro byayo byose bigiye bitandukanye nk'abanyamideli ndetse n'ababyinnyi.

    Ibi birori biteganyijwe ko bizabera muri Onomo Hotel ku wa 30 Ukuboza 2023. Kwinjira ni ukwishyura 5,000 Frw, 10,000 Frw mu gihe ameza y'abantu batandatu yashyizwe ku 100,000 Frw. 


    Ibi birori by’imideli bizaba ku wa 30 Ukuboza 2023 muri Onomo Hotel 

    Umuyobozi Mukuru wa Rifi Entertainment, Ri Kon Yocan yavuze ko ibi birori by'imideli bigiye kuba ku nshuro ya mbere babyitezeho kugaragaza impano z'abanyamideli

     

    Abanyamideli babarizwa muri  RIF Agency bagiye bifashishwa mu bikorwa bitandukanye by'imideli







    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/137400/hateguwe-ibirori-byo-kumurika-imideli-byahujwe-nigitaramo-cyabahanzi-137400.html

  • Hazaca uwambaye! Aba Producer 4 bageze mu cyi… – #rwanda #RwOT

    Kuva mu mpera z'Ugushyingo 2023, ni bwo yatangije iri rushanwa mu ruhererekane rw'ibizwi nka 'Challenges', aho aba Producer basubiramo imwe mu ndirimbo yanditse afatanyije n'abafana.

    Ni irushanwa bigaragaza ko rizahembwa 188,907.90 Frw. Rihatanyemo aba Producer barimo Julesce, Nexus Producer, Map Pro Beatz ndetse na Producer Riqson.

    Abafana basabwa gutora uwo bashyigikiye, kandi ukamugaragaza ku mbuga nkoranyambaga.

    Humble Jizzo yabwiye InyaRwanda ko yatangije iki gikorwa agamije kwereka abafana inzira binyuramo kugirango umuhanzi abashe kugera ku ndirimbo ashyira hanze.

    Yavuze ko ashaka kugaragaza muri rusange inzira binyuramo kugirango umuhazi akore ibikorwa bimenyekane ku rwego Mpuzamahanga.

    Ati “Hari ababa batabyumva, bumva ko ari ibintu byikora, ariko akenshi bigira uburyo biza, bigira uko wabitekereje, ukabikura mu buryo wiyumva noneho ukabitondeka mu magambo yumvikana noneho ayo magambo, akavamo ururirimbo, akavamo amagambo afatika, ukayashyira mu bicurangisho bya muzika, bikabyara indirimbo abantu yumva.”

    Humble Jizzo avuga ko yubakiye ku bumenyi afite mu muziki biri mu byatumye yiyemeza gutangiza iki gikorwa. Kandi agaragaza ko mu buzima bwa buri munsi, buri wese akwiye gukurikira amahirwe ‘kuko ntabwo amahirwe akwizanira’.

    Yavuze ko atangiza iki gikorwa muri rusange yashakaga kwereka aba Producer ko hari impano mu muziki zo gushyigikirwa.

    Humble avuga ko iki gikorwa cye kigamije gusubiza aba Producer bumva ko bakoze ibikorwa byiza ariko bagifite ikibazo cyo kumenyekanisha ibikorwa bakora, no kumva y’uko bizamugora gukorera indirimbo abahanzi bakomeye mu Rwanda n'ahandi.

    Uyu munyamuziki avuga ko azajya yumva ibihangano by’abahanzi, rimwe na rimwe abisakaze ku mbuga nkoranyambaga mu rwego rwo kugaragariza amahanga ko hari impano zo gushyigikirwa.

    Ati “Wishakira ibisubizo kure y’aho uri. Ibisubizo y’ibyo ukora biri hafi yawe. Witegereza ko amahirwe akwizanira, reba ibiri aho ng’aho bibe ari byo ukurikira.”

    Ku wa 25 Ugushyingo 2023, Humble Jizzo yasohoye amashusho amugaragaza aririmba indirimbo ari kumwe na Producer, bakaganira ku magambo yayo mbere y'uko batangira kuyicuranga mu bicurangisho bifashishije piano ndetse na gitari.

    Uyu muhanzi avuga ko muri iri rushanwa yatangije agamije gusangiza ubumenyi abakizamuka mu muziki, yaba abahanzi ndetse na ba Producer.

    Aba Producer bose bahatanye muri iri rushanwa, yagiye abaha umwanya wo gucuranga iyi ndirimbo ye, hanyuma bagera mu cyiciro cya nyuma cy'aho abafana ari bo bahitamo umwe ugomba kwegukana igikombe.

    Humble Jizzo anavuga ko agiye gufungura urubuga rwa Youtube, aho ibikorwa by'abahatanye bizajya binyuzwa kugeza ku muhanzi cyangwa Producer watsinze.

    Humble Jizzo yatangiye ibikorwa bigamije kugaragaza impano z aba Producer bakizamuka


    Humble yavuze ko ibi bikorwa yatangije bigamije kwereka abafana uburyo indirimbo itekerezwa kugeza ivuye muri studio igashyirwa hanze


    Humble avuga ko ashaka gusangiza abandi ubumenyi afite mu muziki


    Producer Jules wo muri World Star Studio ari mu bahatanye muri iri rushanwa

     

    Map Pro Beatz yageze mu cyiciro cya nyuma aho ahataniye kwegukana igihemb

     

    Producer Riqson yacuranze indirimbo Humble Jizzo yanditse afatanyije n'abafana


    Nexus Producer yagaragaje ko afite inyota yo kwegukana iri rushanwa

    KANDA HANO UREBE INTANGIRIRO Y’IRI RUSHANWA RYA HUMBLE JIZZO

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/137399/hazaca-uwambaye-aba-producer-4-bageze-mu-cyiciro-cya-nyuma-cyirushanwa-rya-humble-jizzo-137399.html