Blog

  • Zimbabwe yegukanye irushanwa rya JA Africa C… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatanu tariki 08 Ukuboza 2023, wari umunsi udasanzwe ku rubyiruko rumaze iminsi itatu mu Rwanda, rwaturutse mu bihugu 10 byo muri Afurika rwitabiriye amarushanwa y'ingirakamaro ku mibereho yabo y'ejo hazaza ndetse n'ah'umugabane muri rusange.

    Uyu munsi wari utegerejwe cyane, kuko ni nawo watanzweho ibihembo binyuranye ku bagaragaje imishinga myiza mu nzego zitandukanye. Ibihembo nyamukuru byari bitatu, ariko hari n'ibindi byagiye bitangwa n'abaterankunga biyemeje kugira uruhare mu ishyirwa mu bikorwa ry'aya marushanwa ndetse n'izindi gahunda za JA Africa muri rusange.

    Nyuma y'uko abanyeshuri bitabiriye aya marushanwa bahagarariye igihugu cya Zimbabwe bagejeje umushinga wabo ku bagize akanama nkemurampaka ubundi bakawushima, nibo babashije kwegukana igihembo nyamukuru.

    Igihembo bahawe kigizwe n'igikombe, impamyabumenyi, amafaranga ahwanye n'igihumbi cy'idorari ndetse no kuzaserukira umugabane wa Afurika mu marushanwa nk'aya yo ku rwego rw'isi.

    Mu bindi bihembo aba banyeshuri begukanye, harimo icya 'FedEx Global Possibilities Award,' cyaherekejwe na Tablet kuri buri munyeshuri hamwe n'igihembo cya 'Best Application of Project Management Award' bahawe n'umuterankunda, PMIEF. 

    Itsinda ryari rihagarariye Zimbabwe ni ryo ryegukanye umwanya wa mbere

    Abegukanye umwanya wa kabiri mu marushanwa ya 'JA Africa COY 2023,' ni itsinda ryaje rihagarariye Ghana rikaba ryahembwe igikombe, impamyabumenyi igaragaza ko bitabiriye aya marushanwa ndetse n'amadorali 800. 

    Itsinda ryaturutse muri Afurika y'Epfo niryo ryegukanye umwanya wa gatatu, maze rihembwa igikombe, impamyabumenyi hamwe n'amadorali 500.

    Dore ibihugu byabashije kwegukana ibihembo:

    1. Zimbabwe — Company of the Year Award: 1st Place, FedEx Global Possibilities Award, Best Application of Project Management Award

    2. Ghana — Company of the Year: 2nd Place, Citi Foundation Client Focus Award

    3. South Africa — Company of the Year Award: 3rd Place

    4. Rwanda: J&J (Jonson&Jonson) Innovation Award

    5. Nigeria — Delta Air Lines Socia Impact Award, Public Choice Award

    6. Mauritius — Nascon Allied Industries Award for Entrepreneurial Excellence

    7. Eswatini — MTN Future Tech Award, Rising Leader Award

    Amatsinda yose yabashije kwegukana ibihembo yagiye yerekana ibyishimo bikomeye mu buryo bwayo, aho bamwe babyinaga ntibasoze, abandi bagapfukama bagaha Imana icyubahiro.

    Ku rundi ruhande kandi, ababarizwa mu matsinda nka Uganda, Cote d'Ivoire na Zambia atabashije gutahana intsinzi bagize umwanya uhagije wo guhumurizwa, guhabwa ubuhamya bubasubizamo imbaraga ndetse no kwigishwa ko nyuma y'amarushanwa hari ubundi buzima, badakwiye gucika intege ahubwo bagomba gukora cyane kugira ngo ubutaha bazashobore gutsinda.

    Mu bayobozi bitabiriye uyu muhango, harimo umuyobozi mukuru wa JA Worldwide, Asheesh Advani; umuyobozi mukuru wa JA Africa, Simi Nwogugu; umuyobozi wa JA Rwanda ndetse na Ishango Consulting Ltd, Emery Rubagenga;

    Uwaje ahagarariye Minisitiri w'Uburezi, Nsengiyaremye Christophe; uwaje ahagarariye Minisitiri w'Urubyiruko, Rwagitare Jean Bosco; umuyobozi wa RGB, Dr Usta Kayitesi; umuyobozi wa MTN Rwanda, Mapula Bodibe; n'abandi

    Nyuma y'uyu muhango waranzwe n'ibyishimo biri hejuru ku bari bitabiriye, abanyeshuri begukanye intsinzi babwiye itangazamakuru ko imitima yabo inezerewe, kandi ko bagiye kubyaza inyungu amafaranga bahawe ndetse bakanashishikariza urungano rwabo gukura amaboko mu mifuka bagakora kandi bagahanga udushya aho bishoboka hose.

    Aya matsinda yose ayobowe na Zimbabwe, yahamije ko ibanga ryabafashije kugera ku ntsinzi ari ugukora cyane kandi bagakorera hamwe nk'itsinda.

    Umuyobozi wa Junior Achievement ku rwego rw'isi, yatangaje ko ari iby'agaciro kuri bo gukora amarushanwa nk'aya, kuko bitegura ibitekerezo by'abakiri bato hakiri kare bagakurana umwuka w'ishoramari ndetse bakavamo abayobozi beza.

    Uyu muyobozi yasabye urubyiruko rwo muri Afurika gushikama rukabyaza umusaruro amahirwe ari ku mugabane wabo kuko ari ntagereranywa, aho gushamadukira kujya gushaka imirimo hanze yawo.

    Umuyobozi wa JA Africa, Simi Nwogugu wari ufite ibyishimo bidasanzwe yatangaje ko yishimiye ko Afurika yashoboye gutera intambwe ikaba iri guhangana no ku rwego rw'isi.

    Yashimiye abari bagize akanama nkemurampaka ku kazi gakomeye bakoze, ndetse n'abagize uruhare mu ishyirwa mu bikorwa ry'aya marushanwa.

    Ashingiye ku mibare ivuga ko mu 2050, 40% by'urubyiruko ruzaba rutuye isi bazaba ari abanyafurika, Simi yasobanuye ko nka JA Africa bashora byinshi mu kubaka imitekerereze y'abakiri bato kuko ari bo bayobozi b'ejo hazaza.

    Ati: 'Tugomba kubategura bagatangira kwibona nk'abayobozi bakuru bo ku rwego mpuzamahanga kuva ku myaka 14, 15, 16, kugeza kuri 17, ku buryo nibagira imyaka 25, 26 bagashyirwa mu myanya y'ubuyobozi batazisuzugura kuko bazaba bamaze imyaka irenga 10 babikora.'

    Igihugu cya Zimbabwe gitsinze aya marushanwa ku nshuro ya kabiri, kizaserukira Afurika ku rwego rw'isi. Igihembo nyamukuru mu marushanwa ya 'COY' ahuza abatsinze ku migabane itandukanye, ni amadolari 15,000 ahabwa abahize abandi mu kugaragaza umushinga ufatika.

    Amarushanwa ya 'JA Africa COY,' amaze iminsi itatu abera mu Rwanda, umwaka utaha wa 2024, azabera mu Birwa bya Mauritius.

    Itsinda ryari rihagarariye Ghana ryegukanye umwanya wa kabiri muri JA Africa COY

    Abitabiriye irushanwa rya JA Africa COY rimaze iminsi itatu ribera mu Rwanda banyuzwe n’imigendekere myiza yaryo

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/137393/zimbabwe-yegukanye-irushanwa-rya-ja-africa-coy-ku-nshuro-ya-kabiri-amafoto-137393.html

  • Thierry Froger yavuze kuri Shiboub na Bindjeme ashinjwa kwima umwanya #rwanda #RwOT

    Umutoza wa APR FC, Thierry Froger avuga ko atitaye ku bakinnyi abafana baririmba ko badahabwa umwanya wo gukina, ngo shampiyona ni ndende buri se azahabwa umwanya wo gukina.

    Bitewe n’umusaruro wari umaze iminsi ugaragara mu ikipe ya APR FC, abafana b’iyi kipe bagiye bagaragaza kutishimira umusaruro w’umutoza Thierry Froger bamuririmba ko nta mutoza bafite.

    Ibi bikiyongeraho kuririmba umunya-Sudani, Sharaf Eldin Shiboub n’Umunya-Cameroun Salomon Banga Bindjeme bibaza impamvu badakina.

    Abajijwe igihe azahera umwanya aba bakinnyi baririmbwa n’abafana yavuze ko atitaye ku bo abafana baririmba kuko we icyo areba ari ibibera mu kibuga.

    Ati “Njyewe ntabwo numva ngo ni nde abafana baririmbye. Njyewe ikinshishikaje ni ibibera mu kibuga, abari muri stade bafite uburenganzira bwo gukora ibyo bashaka.”

    Yavuze ko abakinnyi bose bagomba guhatanira umwanya umeze neza akaba ari we ukina kandi shampiyona ni ndende buri wese azahabwa umwanya cyane ko n’ikipe yatangiye ku munsi wa mbere atari yo yakinnye ku munsi wa 3.

    Shiboub abafana ntibumva ukuntu adakina

    Bindjeme abafana bifuza kumubona ari mu kibuga

    Thierry Froger avuga ko buri umwe azahabwa umwanya wo gukina

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/thierry-froger-yavuze-kuri-shiboub-na-bindjeme-ashinjwa-kwima-umwanya

  • Impanuka ikomeye ihitanye umunyecongo wari ari kuva i wabo agana mu Rwanda naho abandi bakomereka biteye ubwoba – YEGOB #rwanda #RwOT

    Impanuka ikomeye ihitanye umunyecongo wari ari kuva i wabo agana mu Rwanda naho abandi bakomereka biteye ubwoba (Video)

    Iyi mpanuka yabereye mu karere ka Gakenke aho imodoka nini yo mu bwoko bwa Actros yagonganye nindi modoka ntoya hafi n'umupaka wa RDC N'urwanda

    Iyi mpanuka yaguye mo umunyecongo umwe ndetse abandi bakomeretse bikabije aho bahise bajyanwa kwa mu ganga igitaranganya.

    Turi gukusanya amakuru arambuye kuri iyi mpanuka andi makuru turayabamenyesha uko turi buyamenye

    Source : https://yegob.rw/impanuka-ikomeye-ihitanye-umunyecongo-wari-ari-kuva-i-wabo-agana-mu-rwanda-naho-abandi-bakomereka-biteye-ubwoba/

  • Arsenal: Mikel Arteta yatanze ubutumwa ku bas… – #rwanda #RwOT

    Mu kiganiro n’itangazamakuru cyo kuri uyu wa Gatanu, nibwo Mikel Arteta yatangaje ko bitakunda ko yahisha amarangamutima ye, kabone n’ubwo abihanirwa.

    Mikel Arteta ntabwo aza gutoza umukino wa Arsenal na Aston Villa uba kuri uyu wa Gatandatu, kubera ko yabonye ikarita y’umuhondo ku mukino wa Luton Toun, yahise yuzuza amakarita atatu atamwemerera gutoza undi mukino.

    Ibi Mikel Arteta yabivuze anagaragaza ko atishimye ubwo yahanwaga n’umusifuzi Samuel Barotti wamuhaye ikarita y’umuhondo ubwo yari ari kwishyimira igitego cya Declan Rice.

    Mu magambo yari avanze n’agahinda Mikel Arteta yagize ati “Ntabwo nzi uburyo ushobora guhagarika amarangamutima.

    Iyo utsinze igitego, ntabwo uba ugifite uburyo bwo kwifata no kumenya aho wahagarara. Ni icyemezo cyatumye ntaza gutoza umukino wa Aston Villa, gusa ni amategeko aba agomba gusubirwamo cyangwa akigwaho.”

    Intsinzi ya Arsenal y’ibitego bine kuri bitatu bya Luton Toun, yatumye The Gunners iguma kuyobora urutonde rwa shampiyona y’u Bwongereza “English Premier League.”

    Arteta yavuze ko bitamukundira kutagaragaza amarangamutima ye ku mukino, yongeye agira ati “Njye nkunda kuba hamwe n’abakinnyi banjye kubera ko twamaze kuba umwe. Iyo Ikipe ibonye igitego, biragoye ko hari uwo wabwira ngo areke kwishimira ibyo bihe byiza.

    Ndabizi neza ko haba hari imipaka umutoza aba adakwiriye kurenga, kandi iba igomba gukurikizwa. Gusa iyo mbonye amahirwe yo kubona icyo nshaka, mba ngomba gusimbuka.

    Si ubwa mbere Mikel Arteta yikomye imisifurire yo mu Bwongereza ko itamubanira. Ubwo yatsindwaga na Newcastle United igitego kimwe ku busa, nabwo yikomye VAR ko yatanze igitego kandi Newcastle yarakinnye umupira warenze umurongo.

    Ikarita y’umuhondo Mikel Arteta, yatumye yuzuza amakarita atatu atamwemerera gutoza umukino wa Aston Villa

    Mikel Arteta yavuze ko bitamukundira kutagaragaza amarangamutima ye mu mukino

    Kimwe mu byatumye Arteta ahabwa ikarita ni uko yishimiye igitego, akarenga umurongo w’abatoza 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/137390/arsenal-mikel-arteta-yatanze-ubutumwa-ku-basifuzi-abakurira-inzira-ku-murima-137390.html

  • Top 5 yindirimbo nyarwanda nshya zagufasha k… – #rwanda #RwOT

    Mu gihe habura iminsi ibarirwa ku ntoki ngo umwaka wa 2023 urangire, buri wese ari kurwana no kugera ku ntego yiyemeje kugeraho, akorana umwete kugira ngo 2024 izatangirane n'ingamba nshya.

    Ni muri urwo rwego n'abahanzi bo mu Rwanda baba abaririmba indirimbo zisanzwe ndetse n'abaruhura imitima ya benshi binyuze mu ndirimbo zihimbaza Imana bakomeje gushyira hanze indirimbo zengetse bijyanye n'ibyo bisezeranije muri uyu mwaka.

    Mu ndirimbo zasohotse mu minsi itageze ku icumi, InyaRwanda yaguhitiyemo indirimbo 5 z'intoranwa zagufasha kuruhuka neza uryoherwa na 'weekend' yawe ari nako ukomeza kwitegura iminsi mikuru isoza umwaka wa 2023.

    1.     Kawooma — Nel Ngabo na Juno Kizigenza

    “>

    2.     Pami — Mistaek

    “>

    3.     Ikamba — Mozzy Yemba Boy

    “>

    4.     Uri Imana — Kitoko

    “>

    5.     Ntawundi — Liza Mugisha

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/137395/top-5-yindirimbo-nyarwanda-nshya-zagufasha-kuryoherwa-na-weekend-video-137395.html

  • MTN yahembye abanyeshuri bahize abandi mu gut… – #rwanda #RwOT

    Kuwa Gatanu tariki ya 8 Ukuboza 2023 ku cyicaro gikuru cya MTN Rwanda giherereye i Nyarutarama, hatanzwe ibihembo ku bana b'abanyeshuri biga mu mashuri yisumbuye mu bigo bya TVT School, bamuritse imishinga yahize indi kuba myiza no gutanga isura ku musaruro witezwe n’Igihugu.

    Iki gikorwa cyahuje abayobozi bakora mu Kigo cy'Itumanaho cya MTN, abanyeshuri bahembwe n'ababyeyi babo, umwe mu bayobozi ba TVET Rwanda, ndetse n'abandi.


    Igihembo cy'umwanya wa mbere cyahawe itsinda ry'abana bane  ryakoze umushinga wo kuhira imyaka binyuze mu ikoranabuhanga. Aba bana bahawe miliyoni 5 Frw zo gutera inkunga umushinga wabo no kuwuzamura. Aba bana biga mu Kigo cy'Amashuri yisumbuye cya Apeki Tumba TSS, bagarutse ku mbamutima zabo nyuma yo guhabwa inkunga.


    Shema ukuriye iri tsinda yavuze ko umushinga wabo bawise Irrigation Agriculture Plantation System. Uyu mushinga uzafasha abanyarwanda kuhira imyaka bya kijyambere, aho bakoze urubuga (Website) ruzafasha umuntu kuhira atabanje kugera mu murima, amazi ahagije yamara kugera mu myaka iyo sisiteme ikikupa.

    Iyi gahunda izorohera buri wese kuko abafite ama terefoni ahenze (Smartphone) n'izindi nto zidakoresha murandasi, bazabasha gukoresha iyo sisiteme byoroshye.

    Ndizeye Patrick wiga mu Kigo cya Apeki, wahembwe ku mwanya wa kabiri yahawe miliyoni 3 Frw. Yasobanuye umushinga we ugaruka ku buvuzi, uzafasha abaturage kwivuriza mu rugo bitabasabye gukora urugendo.


    Ndizeye Patrick yahawe miliyoni 3 Frw zizafasha umushinga we w’ubuvuzi

    Uyu munyeshuri yavuze ko umushinga we uzafasha abaturage kuvugana na muganga bakoresheje telefoni cyangwa mudasobwa, nyuma bakohererezwa urupapuro rubabwira indwara barwaye n'imiti bakeneye, bakajya kuyigura muri ‘Pharmacy’ badakoze urugendo basanga muganga.

    Yavuze ko hari uburyo (Application) bazanyuraho bwishyurwa bazakoresha, baganira na muganga.


    Abayobozi mu Bigo bitandukanye birimo MTN byafashe ifoto y’urwibutso nyuma y’igikorwa gihambaye cyabaye

    Iraguha Anualite wiga mu ishuri rya ESTG (Ecole Secondaire Technique de Gisenyi) niwe wabaye uwa 3 ndetse akarusho yari umukobwa. Yavuze ku mushinga we yateguye w'ubuhinzi. 

    Uyu mushinga uzorohereza abahinzi, kuko baziyandikisha bakoresheje telefoni bagatanga imyirondoro irimo indangamuntu na nomero ya terefoni igendanwa, bakoroherezwa kubona imbuto, ifumbire n'ibindi.



    Uyu mwana w’umukobwa yahawe miliyoni 2 Frw hashyigikirwa umushinga we w’ubuhinzi

    Nyuma yo guhabwa igihembo yagize ati 'Nahisemo umushinga w'ubuhinzi kuko nabonaga ariho harimo ikibazo gikomeye cyane, kuko abahinzi benshi ntabwo bazi ukuntu bahinga mu buryo bukwiye.”

    'Iki gihembo kiranshimishije bigiye kumfasha kuzamura umushinga wanjye kandi mbonye ko igitekerezo cyanjye ari ingirakamaro ku gihugu'.

    Mu kiganiro na InyaRwanda, Umukunzi Paul Umuyobozi mukuru wa Rwanda TVET Board, yashimiye aba bana bagaragaje ubushake bwabo mu gukora imishinga, bakaba babonye inkunga ifasha ibitekerezo byabo.


    Umuyobozi wa TVET Rwanda Board yishimiye inkunga yatanzwe na MTN. Ati 'Icyo twize ni uko amashuri ya Tekinike n'Ubumenyingiro arimo udushya twinshi cyane dutandukanye. 

    Ndahamagarira urubyiruko rwacu gukomeza guhanga udushya kugira ngo dukomeze gukemura ibibazo bibangamiye iterambere ry'Igihugu cyacu, kandi ndashimira aba bana batsinze'.

    Alain Numa, umwe mu bayobozi ba MTN Rwanda bitabiriye igikorwa cyo guhemba abanyeshuri bafite imishinga yahize iyindi, yavuze ko MTN ifite ibikorwa byinshi bifasha urubyiruko, abagore n'abandi, kandi ko bizakomeza kwiyongera bazamura imibereho y'abaturage.

    Yavuze ko bafite ikitwa MTN CSI yibanda ku bikorwa byo gufasha birimo iby'ubuvuzi, uburezi, gushyigikira imishinga na gahunda ya Leta.


    Alain Numa yavuze ko MTN ifite ibikorwa byinshi bizagirira abaturage akamaro

    Mu mwaka wa 2022, MTN Rwanda yatangije gahunda yiswe 'School Digitalization' mu burezi, aho muri buri Karere hashyizweho icyumba mpahabwenge (Computer Lab), mu rwego rwo gufasha abana kwiga neza, ndetse bamaze gutanga mudasobwa zirenze 300 mu mashuri agera kuri 20. 

    Nyuma yo gutanga mudasobwa bagiye kureba icyo zamariye abana bazihawe, hashyirwaho ipiganwa, aba bana batatu baratsinda kubera imishinga yabo ishimishije.

    Yavuze ko bitarangiriye aha, ahubwo ko biteguye no kuzahuza aba bana n'abafatanyabikorwa babo bakomeye, mu rwego rwo gukomeza kubafasha kunguka byinshi ku mishinga yabo.

    Ati 'Iyi mishinga yabo ni myiza cyane kuko ejo n'ejo bundi MTN izaba ikiraro kibahuza n'abandi bafatanyabikorwa, kugira ngo ikomeze kubateza imbere ubwabo n'imiryango yabo'.


    Kayitare David  ushinzwe ibikorwa by’ubuterankunga muri MTN Rwanda niwe wayoboye iki gikorwa

    KANDA HANO UREBE AMAFOTO YAFASHWE HATANGWA IBIHEMBO BY’ABANYESHURI BAMURITSE IMISHINGA

    AMAFOTO: NGABO SERGE

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/137386/mtn-yahembye-abanyeshuri-bahize-abandi-mu-gutegura-imishinga-ifitiye-igihugu-akamaro-amafo-137386.html

  • U Rwanda ruzakira inama y'inteko rusange ya 2024 y'impuzamashirahamwe y'umukino w'amamodoka ku Isi(FIA) #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa gatanu, tariki ya 8 Ukuboza 2023 nibwo impuzamashyirahamwe y'umukino wo gusiganwa ku Mamadoka ku Isi (FIA) yemejeko inama y'intekorusange yayo y'umwaka utaha wa 2024 izabera mu mujyi wa Kigali.

    Iki cyemezo cyemerejwe mu nama rusange ngarukamwaka ya 2023 y'iyi mpuzamashyirahamwe yabereye i Baku, muri Azerbaijan.

    Nk'uko byatangajwe, bitegangiywe ko mu mwaka wa 2024 FIA izagira inama y'intekorusange ebyiri, imwe izaba tariki ya 14 Kamena 2024 ikazabera mu mujyi wa Samarkand wo muri Uzbekistan.

    Iyakabiri niyo izabera mu Rwanda tariki ya 13 Ukuboza 2024 ikazabera mu mujyi wa Kigali, iyi nama y'inteko rusange ikazanatangirwamo ibihembo by'abakonnyi bazaba baritwaye neza mu mwaka wa 2024.

    Si ubwambere ibikorwa bya FIA bibereye mu Rwanda kuko Muri 2018, kuko muri Kigali Convention Centre na Radisson Blue Hotel habereye kongere y'umuryango w'ibihugu bya Afurika bikina umukino wo gusiganwa ku mamodoka uzwi nka Confederation of Africa Countries Motorsport (C.A.C.M.S.).

    Kongere yamaze iminsi itatu yahuje abahagarariye ibihugu 18, barimo uwahoze ari Perezida wa FIA, Jean Todt n'abandi bayobozi bakuru.

    Ubwo Jean Todt yazaga mu  Rwanda mu nama ihuza abayobozi b'uyu mukino ku rwego rwa Afurika, yanatangije ku mugaragaro bwa mbere umukino w'utumodoka duto 'karting'.

    Impuzamashyirahamwe y'umukino wo gusiganwa ku mamodoka ku isi ufite amanyamuryango 243 baturuka mu bihugu 127.

    FIA iyoborwa na Mohammed Ben Sulayem, yatangiye inshingano zo kuyobora tariki ya 17 Ukuboza 2021 asimbuye Jean Todt wari umaze imyaka 12 kuko yatangiye kuyobora tariki ya 23 Ukuboza 2009.

    The post U Rwanda ruzakira inama y'inteko rusange ya 2024 y'impuzamashirahamwe y'umukino w'amamodoka ku Isi(FIA) appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/u-rwanda-ruzakira-inama-yinteko-rusange-ya-2024-yimpuzamashirahamwe-yumukino-wamamodoka-ku-isifia/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=u-rwanda-ruzakira-inama-yinteko-rusange-ya-2024-yimpuzamashirahamwe-yumukino-wamamodoka-ku-isifia

  • “Ibi nibyo twagakwiye gukorera migati FC”! Abafana ba APR FC bahinduye intekerezo bakibona ibyo umutoza wabo akoze ubu bari kumusingiza -AMAFOTO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa 8 Ukuboza shampiyona y'icyiciro cya mbere hano mu Rwanda uzwi nka 'Rwanda National League' yari yakomeje ku munsi wa 14.

    Mu mukino wari utegerejwe na benshi wari umukino ikipe ya APR FC yari yakiriye ikipe ya Gorilla Fc.

    Ikipe ya APR FC itarimeranye neza n'abafana bayo baje kwiyunga nyuma yo gutsinda ibitego bine kuri kimwe cya Gorilla Fc.

    Source : https://yegob.rw/ibi-nibyo-twagakwiye-gukorera-migati-fc-abafana-ba-apr-fc-bahinduye-intekerezo-bakibona-ibyo-umutoza-wabo-akoze-ubu-bari-kumusingiza-amafoto/

  • Haruna Niyonzima nyuma y’uburwayi yari amaranye iminsi yabazwe (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Kapiteni w’ikipe y’igihugu Amavubi, Haruna Niyonzima ukinira Al Ta’awon muri Libya yamaze kubagwa ku mara nyuma y’igihe aribwa mu nda.

    Yabazwe ku wa Kane w’iki cyumweru tariki ya 7 Ukuboza 2023 muri Libya aho akina, bikaba byaragenze neza ubu ameze neza.

    Uyu mukinnyi akaba yabwiye ikinyamakuru ISIMBI ko yari amaze iminsi yumva aribwa mu nda ahitamo kujya kwa muganga.

    Nyuma y’isuzumwa ryakozwe, basanze afite ikibazo ku mara biba ngombwa ko abagwa ubu akaba ameze neza nyuma yo kwitabwaho n’abaganga b’inzobere.

    Haruna akaba ashimira ikipe ye yamubaye hafi, itsinda ry’abaganga bamwitayeho, akaba yizeye gukira vuba akagaruka mu kazi nk’ibisanzwe.

    Haruna Niyonzima yatangiye gukinira iyi kipe muri Mutarama 2023 ubwo yari avuye muri AS Kigali, ni ikipe yagiriyemo ibihe byiza cyane ko kuva yayigeramo ari umukinnyi ntasimburwa ku mwanya we.

    Al Ta’awon SC ni ikipe yashinzwe mu 1960. Ikinira kuri Stade ya Benina Martyrs [yahinduriwe izina iba Hugo Chávez Football Stadium kuva mu 2011] yakira abantu 10.550 mu Burasirazuba bw’Umujyi wa Benghazi.

    Abazwe mu gihe ikipe ye imaze gukina imikino 3 muri shampiyona izindi zimaze gukina 4 aho bafitanye umukino na Al Hilal ejo ku Cyumweru. Ubu iri ku mwanya wa 5 n’amanota 5, Al Ahli Benghazi ya mbere ifite 10.

    Yabazwe kandi ubu ameze neza

    Haruna Niyonzima nyuma yo kubagwa

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/haruna-niyonzima-nyuma-y-uburwayi-yari-amaranye-iminsi-yabazwe-amafoto

  • Umutoza wa APR FC yavuze ku bafana babuze ku kibuga mu mukino banyagiyemo Gorilla FC #rwanda #RwOT

    Umutoza wa APR FC, Thierry Froger avuga ko ubundi azi ko umufana aba agomba kuba hafi ikipe ye no mu bihe bikomeye ariko akaba yizeye ko uko bazagenda batsinda bazagaruka.

    Abafana ba APR FC bamaze igihe bagaragaza kutishimira umusaruro w’umutoza Thierry Froger n’abasore be aho mu mikino 4 iheruka yatsinzemo 1 akanganya 3.

    Umukino baherukaga kunganya na Gasogi United 0-0, bagaragaje uburakari bukomeye cyane aho baririmbye ko nta mutoza bafite ndetse bagaragaza kuba batishimiye ko hari abakinnyi badakinishwa.

    Uku kurakara kwa bo kwagaragajwe no kuba ejo hashize tariki ya 8 Ukuboza bataritabiriye umukino w’umunsi wa 14 wa shampiyona batsinzemo Gorilla FC 4-1.

    Umutoza Thierry Froger abajiwe niba gutsinda 4 abafana bataje ari ubutumwa bwiza kuri bo, yavuze ko ari abakinnyi babikoze ariko na none azi ko umufana nyawe ashyigikira ikipe ye mu bihe bikomeye.

    Ati “Sinjye wohereje ubutumwa ku bafana, ni abakinnyi, mu by’ukuri, njye ntekereza ko umufana bisobanuye ko ashyigikira ikipe no mu bihe bikomeye, ndabyumva uburyo abafana bibakomereye kubyumva ariko nk’uyu mugoroba uko imikino izagenda iza abakinnyi bazitanga ariko ibyo simbitindaho … Hari abakinnyi batanga byinshi, bagomba kwifasha na bo ubwa bo.”

    Thierry Froger yavuze ko kandi nibakomeza gutsinda yizeye neza ko abafana bazagaruka ku kibuga.

    Kugeza ubu APR FC ni iya mbere ku rutonde rwa shampiyona n’amanota 30, Police FC ya kabiri iyikurikiye ifite 28.

    APR FC yatsinze Gorilla muri Stade harimo abafana mbarwa

    Thierry Froger abona uko bazakomeza gutsinda abafana bazagaruka ku kibuga

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/umutoza-wa-apr-fc-yavuze-ku-bafana-babuze-ku-kibuga-mu-mukino-banyagiyemo-gorilla-fc