Blog

  • Yatunguranye ! Koffi Olomide yambaye inkweto z'abagore mu gitaramo #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Koffi Olomide wamamaye mu njyana ya Rhumba, yatunguranye yambara inkweto z'abagore [High Heels], ubwo yari mu gitaramo  yakoreye muri Kenya.

     

    Muri iki gitaramo Koffi Olomide yari yambaye , ikoti ry'umweru, inkweto z'umweru z'abagore ndetse n'isapo w'umweru iriho ibendera ry'Igihugu cye cya Congo,Grand Mopao, yaririmbye kugeza ubwo yavuye kurubyiniro bose bifuza ko yazagaruka.

    Iki gitaramo cyabereye ahitwa ASK Dome , muri Kenya mu Mujyi wa Nairobi , kiba kuri uyu wa Gatandatu tariki 09 Ukuboza 2023.Ubwo yari ageze ku rubyiniro abakunzi be bafatanyije nawe , bararirimbana karahava bamwerekako indiririmbo ze bazizi.

    Uyu muhanzi waririmbaga anabyina, yazanye umugore we kurubyiniro , baririmbana indirimbo ngo bafatanyije kwandika.Nyuma yo kuririmba , Koffi Olomide, yanditse kumbuga Nkoranyambaga ze ati:'Mwakoze Kenya'.

     

    The post Yatunguranye ! Koffi Olomide yambaye inkweto z'abagore mu gitaramo appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/yatunguranye-koffi-olomide-yambaye-inkweto-zabagore-mu-gitaramo/

  • Dore ibyiza n'ibibi byo gutera akabariro mu gihe umugore ari mu mihango #rwanda #RwOT

    Kubera uburyo ibi bikunze kuganirwaho cyane ariko hakabura umwanzuro, niyo mpamvu uyu munsi twiyemeje kongera kubigarukaho dutanga inama kumpande zombi , kubyiza ndetse n'ibibi byabyo.

     

    Ikinyamakuru Healthline, cyaranditse ati:'Mu gihe bitakubangamira cyangwa ngo bikubuze amahoro,nta mpamvu yo kubyirinda'.Umugore ajya mu mihango mu gihe runaka, ariko gukora imibonano mpuzabitsina mu gihe cy'imihango hari ubwo bigira ibyiza.

     

    IBYIZA BYO GUTERA AKABARIRO MU GIHE CY'IMIHANGO

    Iyo uri gutera akabariro kandi uri mu mihango , icyo gihe hakorwa imisemburo yitwa Endorphins ituma habaho ibyishimo kuri wowe.Kujya mu gikorwa cyo guhuza ibitsina, bituma usa n'uwiyibagiwe kuburyo nabyo bifasha mukudahugira kumihango yawe cyane.

     

    1.Bituma imihango yawe iba mito cyane.

    Iyo ukunda gutera akabariro uri mu mihango , igihe wamaragamo kiragabanyuka cyane.

    2.Byongera ubushake bwo gutera akabariro.

    Ubushake bwo kwifuza akabariro burahinduka iyo uri mu gihe cy'imihango.Bivugwa ko mbere yo kujya mu mihango ho ibyumweru 2, aribwo umugore yumva afite ubushake bwinshi bwo gutera akabariro n'uwo bashakanye.

     

    3.Bigabanya uburibwe bw'umutwe.

    Ubushakashatsi bwakozwe muri 2017 bwagaragaje ko abagore bahora baribwa n'umutwe  mu gihe cy'imihango.Ubu bushakashatsi bwagaragaje ko aba bagore barware umutwe ,iyo bakoze imibonano mpuzabitsina ngo ibabera umuti.

     

    IBIBI BYO GUTERA AKABARIRO URI MU MIHANGO.

    1.Iyo ukora imibonano mpuzabitsina uri mu mihango , amaraso akuzuraho cyangwa akajya k'uwo mwashakanye ukabona ko ari bibi  cyane n'aho muryamye by'umwihariko mu gihe ukunda kuva amaraso menshi.

     

    Uretse kwangiza umugabo wawe n'ibyo muryamyeho, ibi kandi bituma wumva wiyanze , bikagutera umujagararo mu mutwe wawe,ukanga imibonano urunuka.

     

    2.Kwanduza uwo mwashakanye 'Infection'.

    Mu gihe uri gukora imibonano mpuzabitsina n'uwo mwashakanye uri mu mihango, biroroshye ko ushobora guhita umwanduza indwara zitandukanye zirimo na 'Infections', wamwanduza Hepatits.Iyi virus iba mu maraso kandi ishobora kwandura cyane mu gihe cy'imibonano mpuzabitsina uri mu mihango.

     

    Abantu bagirwa inama yo gukoresha agakingirizo kuko bigabanya amahirwe yo kwandura iyi ndwara.

     

    Ntabwo ari byiza ko ukora imibonano mpuzabitsina wambaye agakoresho kazwi nka 'Tampson'.

     

    ESE USHOBORA GUTWITA ?

    Ntabwo ushaka gutwita , kandi nibyo koko amahirwe yo gutwita nimake mu gihe cy'imihango ariko birashoboka.Ibi kandi bishobora kuba mbere y'ibyumweru 2 kugira ngo ujye mu mihango.

     

    Niba udatinda mu mihango , amahirwe yawe yo gusama ari hejuru cyane kandi wibukeko , intanga zishobora kukubamo iminsi 7.

     

    ESE NI BYIZA GUKORESHA AGAKINGIRIZO ?

    Yego, wibukeko uretse kumwanduza indwara twavuze haraguru, ushobora no kumuha virus zinyuranye cyangwa nawe akaziguha.Gufasha umugabo wawe kwambara agakingirizo bibarinda ibibazo byinshi.

    The post Dore ibyiza n'ibibi byo gutera akabariro mu gihe umugore ari mu mihango appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/dore-ibyiza-nibibi-byo-gutera-akabariro-mu-gihe-umugore-ari-mu-mihango/

  • Nigeria : Drone ya Gisirikare yayobye irasa Abasiramu 85 babitiranyije n'amabandi #rwanda #RwOT

    Muri Nigeria, indege itagira umu-pilote [Drone], yayobye irasaba abaturage 85 bo mu Idini ya Islam bari bateraniye hamwe bari kwizihiza umunsi mukuru wera wa Maulud.Aba barashwe na Drone ya Gisirikare bahise bapfa bose.

     

    Ubuyobozi bwa Gisirikare bwemeje aya makuru , buvuga ko ibyabaye byagizwemo uruhare n'abari bari gukoresha iyo Drone,baje gutekereza ko abo bateraniye aho bari amabandi.

     

    Kimwe n'ahandi ku Isi, hari ubwo abagize Idini ya Islam bahurira hamwe bagamije kwizihiza ikintu runaka, bishimye mu mahoro kandi bo babifata nk'umuco wabo.

    Perezida wa Nigeria, Bola Tinubu, yategetse ko hakorwa iperereza ryimbitse by'umwihariko kubashinzwe gukoresha Drone mu gisirikare cyabo.Iyi Drone yatwaye ubuzima bw'abagera kuri 85 bari mu byishimo muri Nigeria.

     

    Igisirikare cyemeza ko ibyabaye ari amakosa ndetse ko bafashe itsinda ry'abarimo gusenga nk'amabandi y'ibyihebe bagahitamo kubagabaho Drone.Ibi byashyize mu kaga ingabo za Nigeria kuko zatangiye kwangana n'abanyagihugu.

     

    Imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu, nayo yasabye ko habaho kwirengera amakosa yabayeho ndetse hagashyirwaho ingamba zibikumira mu gihe kiri imbere.

    The post Nigeria : Drone ya Gisirikare yayobye irasa Abasiramu 85 babitiranyije n'amabandi appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/nigeria-drone-ya-gisirikare-yayobye-irasa-abasiramu-85-babitiranyije-namabandi/

  • Hakim Sahabo yakinnye iminota yose: Ikipe ya Standard de Liège ikinamo umunya-Rwanda Hakim Sahabo yanyagiwe nkidahari iburi n’agatego kamwe ko kwikura mu isoni – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Standard de Liège ikinamo umunya-Rwanda Hakim Sahabo yanyagiwe nkidahari iburi n'agatego kamwe ko kwikura mu isoni.

    Ku wa Gatandatu Hakim Sahabo yakinnye iminota yose muri Standard de Liège y'abato asanzwe akinira ubwo bagatsindwa na Dender 4-0.

    Nyuma y'umunsi wa 15, ikipe ya Standard de Liègeiri ku mwanya wa 12 n'amanota 15 ku rutonde ruyobowe na Zulte Waregem.

    Source : https://yegob.rw/hakim-sahabo-yakinnye-iminota-yose-ikipe-ya-standard-de-liege-ikinamo-umunya-rwanda-hakim-sahabo-yanyagiwe-nkidahari-iburi-nagatego-kamwe-ko-kwikura-mu-isoni/

  • Nyuma yo kubagwa inshuro 5 mu mezi 2 gusa, umubyeyi w’umukinnyi w’ikipe ya APR FC yitabye Imana – YEGOB #rwanda #RwOT

    Nyuma yo kubagwa inshuro 5 mu mezi 2 gusa, umubyeyi w'umukinnyi w'ikipe ya APR FC yitabye Imana.

    Umukinnyi wo mu kibuga hagati mu ikipe ya APR FC, Taddeo Lungwa ari mu gahinda kenshi ko kubura se umubyara.

    Turakwamamariza kuri macye ashoboka. Uko yaba angana kose.

    Se umubyara yitabye Imana azize uburwayi yari amaranye igihe.

    Mu butumwa buteye agahinda uyu mukinnyi yashyize ku rukuta rwe rwa Twitter, yatangaje ko se yitabye Imana nyuma yo kubagwa inshuro 5 mu mezi 2 gusa.

    Turakwamamariza kuri macye ashoboka. Uko yaba angana kose.

    Source : https://yegob.rw/nyuma-yo-kubagwa-inshuro-5-mu-mez-2-gusa-umubyeyi-wumukinnyi-wikipe-ya-apr-fc-yitabye-imana/

  • Uko Abakinnyi b’Abanyarwanda bakina hanze bit… – #rwanda #RwOT

    Duhereye muri Kenya, ku wa Gatandatu ikipe ya Gormahia FC ntabwo ibintu byagenze neza cyane kubera ko yanganyije na Nzoia Sugar ibitego 2-2.

    Abakinnyi 2 b’Abanyarwanda bakina muri iyi kipe, Sibomana Patrick yabanje mu kibuga naho Emery Bayisenge ntiyakina. Kuri ubu Gormahia FC iyoboye urutonde rwa shampiyona ikazagaruka mu kibuga ku wa Gatandatu ikina na Talanta.

    Ku wa Gatanu muri Morocco, ikipe ya AS Far Rabat yatsindaga Maghreb de Fès ibitego 3-1, Imanishimwe Emmanuel Manguende ukina muri iyi kipe yabanje mu kibuga ndetse arangiza iminota 90 y’umukino.Muri shampiyona iyi kipe niyo iyoboye urutonde n’amanota 23.

    Mu gihugu cya Ukraine,ku wa Gatandatu ikipe ya Kryvbas Kryvyi Rih ikinamo Bizimana Djihad yanganyaga na Zorya Luhansk ibitego 2-2. Uyu Kapiteni w’Amavubi yabanje mu kibuga ndetse arangiza n’umukino. 

    Nyuma y’uko inganyije Kryvbas Kryvyi Rih yagumye ku mwanya wa mbere n’amanota 34 ikazasubira mu kibuga mu kwezi kwa 2 mu mwaka utaha bitewe nuko igice cya mbere cya shampiyona bakirangije.

    Ku wa Gatandatu kandi ikipe ya SL 16 Football Campus ikinamo Hakim Sahabo yatsindwaga na FC Dender ibitego 4-0,nubwo batahiriwe n’umukino gusa uyu mukinnyi w’Amavubi yabanje mu kibuga hagati ndetse arangiza n’umukino.

    SL16 Football Campus iri kumwanya wa 16 ku rutonde rwa shampiyona ikaba izongera gukina ku wa Gatandatu ikina na Deinze.

    Kuri Ntwari Fiacre ukina muri Afurika y’Epfo, ikipe ye ya TS Galaxy ku wa Gatandatu yatsindwaga na Orlando Pirates igitego 1-0 gusa ntabwo yigeze akina mu izamu hari harimo undi munyezamu.

    Mu mikino itegerejwe vuba ,kuri uyu wa Mbere,  ikipe ya Singida Fountains Gate ikinamo rutahizamu w’Umunyarwanda, Kagere Meddie iribukine na Kinondoni MC muri shampiyona naho ku munsi w’ejo ku wa Kabiri Al Ahly Tripoli ya Manzi Thierry izakine na Al Madina. 

    Imanishimwe Emmanuel (wa 3 ku murongo w’inyuma uhereye iburyo) yari mu bakinnyi babanje mu kibuga ikipe ye ya AS FAR Rabat itsinda ibitego 3-1

    Bizimana Djihad ku mupira 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/137452/uko-abakinnyi-babanyarwanda-bakina-hanze-bitwaye-mu-cyumweru-gishize-137452.html

  • Igicuku kiniha, Bruce Melodie yasubiye muri A… – #rwanda #RwOT

    Bruce yahagurutse ku kibuga cy'indege Mpuzamahanga cya Kigali mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru tariki 10 Ukuboza 2022 ahagana saa saba z'ijoro rishyira kuri uyu wa Mbere tariki 11 Ukuboza 2023.

    Yaherekejwe n'abarimo umurinzi we Jean Luc, umuvandimwe wa Coach Gael, Kenny n'abandi babarizwa mu inzu ifasha abahanzi ya 1: 55 Am.

    Ni ku nshuro ya kabiri, Bruce yagiye muri Amerika, ndetse yahise agaragaza urutonde rw'imijyi itandukanye yo muri  iki  gihugu agombaga gukoreramo ibitaramo no gukomeza kwegera itangazamakuru muri Amerika.

    Ibitaramo bya Bruce Melodie bizatangirira muri Leta ya New York mu bizwi nka 'Good Day', nyuma azagirana ibiganiro n'itangazamakuru, akomereze mu Mujyi wa Miami ku wa 12 Ukuboza 2023 aho azitabira ibitaramo 'Jingle Ball' azahuriramo na Shaggy ndetse n'ibyitwa 'A Serieus Hits 1 Session'.

    Label ye ya 1:55 Am ivuga ko ibi bitaramo muri Amerika bigamije gufasha Bruce Melodie kwiyegereza abafana be muri Amerika no gukomeza kugeza ku rwego mpuzamahanga ibihangano bye byubakiye ku mudiho wa R&B, AfroPop na Afrobeat.

    Agiye muri Amerika nyuma yo kuririmba mu bitaramo bya 'Move Afrika: Rwanda' yahuriyemo n'umuraperi ukomeye ku Isi, Kendrick Lamar.

    Ku wa 22 Ugushyingo 2023, ni bwo uyu muhanzi wakuriye i Kanombe yanditse amateka avuguruye mu muziki we, aririmbira 'bwa mbere' muri Amerika.

    Ni nyuma y'uko afashijwe na Shaggy kuririmba mu bitaramo ngaruka mwaka 'iHeart Radio Jangle Ball' bifasha Abanyamerika n'abandi gusoza neza umwaka.

    Yatangaje ko tariki 30 Ukuboza 2023 azakorera igitaramo cye bwite muri Leta ya Maine mu Mujyi wa Portland.

    Ni igitaramo azakora nyuma yo gutumirwa na kompanyi ya Innox Entertainment LLC isanzwe ifasha abahanzi Nyarwanda gukorera ibitaramo muri kiriya gihugu.

    Ku rubuga rwo gucururizaho amatike rwa Eventbrite.com, bagaragaza ko amatike yo kwinjira muri iki gitaramo ari hagati y'amadorali 60 n'amadorali 100.

    Amatike y'amadorali azarangira gucuruzwa tariki 29 Ukuboza 2023. Ariko ku rubuga bagaragaza ko muri rusange wishyura amadorali 65.87 [Ni ukuvuga 82,059.59 Frw].

    Amatike ya VIP y'amadorali 100 azarangira gucuruzwa tariki 30 Ukuboza 2023, ariko ku rubuga bagaragaza ko ari ukwishyura amadorali 108.55 [Ni ukuvuga 135,229.53 Frw].

    Hari n'amatike y'amadorali 70 wongeyeho 6.54 bikaba amadorali 76.54 [Ni ukuvuga 842,820.68 Frw] ariko yo azatangira gucuruzwa tariki 30 Ukuboza 2023.

    Afite ishimwe ku mutima:

    Mu butumwa bwo kuri Instagram, Bruce Melodie aherutse ko yakuriye i Kanombe nk’abandi bana, ariko ko atigeze atekereza ko azagera ku ntera y’urugendo rw’ubuzima agezeho muri iki gihe.

    Yavuze ko nk’abandi bose biyumvamo impano, yagiye agerageza amahirwe anyuranye kugira ngo abashe kwinjira, kandi igihe cyarageze inzozi ziba impamo.

    Avuga ko nyuma y’ibihe byiza n’imiraba, imirimo yakoze yatangiye kubyara inyungu. Yabwiye abahanzi bakiri bato batangiye urugendo nk’urwo yanyuzemo kudacika intege, no gukurikira inzozi zabo, kandi bakanoza neza ibyo bashaka guha abantu.

    Mu butumwa bwe yashimye Perezida Kagame ku bw’intambwe amaze guteresha u Rwanda, avuga ko nk’umunyarwanda biteye ishema kubona aho ugeze hose ukavuga ko uri umunyarwanda wakwiranywa ubwuzu kandi ukishimirwa.

    Kandi avuga ko buri wese wumvise u Rwanda agaragaza inyota yo gushaka kumenya byinshi ku Rwanda.

    Uyu munyamuziki yashimye cyane abafana be, itangazamakuru, abagira uruhare mu kumenyekanisha ibihangano n’abandi bose batumye aba uwo ariwe muri iki gihe. Yanashimye kandi Shaggy wamuciriye inzira. Ati “Nzahora mbashimira.”


     

    Bruce Melodie yamaze kwerekeza muri Amerika mu bitaramo azahuriramo na Shaggy


    Ubwo Bruce Melodie yari ku kibuga cy'indege Mpuzamahanga cya Kigali, ari kumwe n'umurinzi we

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/137453/igicuku-kiniha-bruce-melodie-yasubiye-muri-amerika-mu-bitaramo-na-shaggy-amafoto-137453.html

  • Uko Abanyarwanda bakina hanze bitwaye mu mpera z’icyumweru, amakipe ya bo menshi yabuze amanota 3 #rwanda #RwOT

    Impera z’icyumweru muri rusange ntabwo zagenze neza ku makipe menshi y’abakinnyi b’anyarwanda bakina hanze, gusa hari n’ayitwaye neza.

    Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe uko abakinnyi b’abanyarwanda bitwaye mu mpera z’icyumweru gishize.

    Meddie Kagere – Singida Fountain Gate

    Rutahizamu w’umunyarwanda, Meddie Kagere na Singida Fountain Gate muri Tanzania uyu baraba bari mu kibuga bakina na KMC mu mukino w’umunsi wa 13. Iyi kipe ubu ni iya kane n’amanota 19 na KMC iyi kurikiye, ni ku rutonde ruyobowe na Yanga n’amanota 24.

    Manishimwe Djabel – USM Khenchela

    Impera z’icyumweru zagenze neza ku ikipe ya Mansishimwe Djabel mu cyiciro cya mbere muri Algeria aho ku wa Gatanu w’icyumweru gishize, USM Khenchela yatsinze 2-0 El Bayadh. Djabel yabanje ku ntebe y’abasimbura. Nyuma y’umunsi wa 9 iyi kipe ni iya 8 n’amanota 13 ku rutonde ruyobowe na MC Alger n’amanota 24.

    Sibomana Patrick Papy & Emery Bayisenge – Gor Mahia

    Mu mukino wa shampiyona w’umunsi wa 14 muri shampiyona y’icyiciro cya mbere muri Kenya ikipe ya Gor Mahia ikinamo abanyarwanda Sibomana Patrick Papy na Emery Bayisenge, ku wa Gatandatu yanganyije na Nzoia United 2-2. Gor Mahia iracyari iya mbere n’amanota 28.

    Ntwari Fiacre – TS Galaxy

    Ntwari Fiacre yari ku ntebe y’abasimbura ku wa Gatandatu tariki ya 9 Ukuboza 2023 mu mukino w’umunsi wa 13 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere muri Afurika y’Epfo ubwo ikipe ye ya TS Galaxy yatsindwaga na Orlando Pirates 1-0. TS Galaxy ni iya 13 n’amanota 15 ku rutonde ruyobowe na Mamelodi Sundowns n’amanota 30.

    Hakim Sahabo – Standard Liege

    Uyu mukinnyi nyuma y’uko ku wa Gatandatu akinnye iminota yose muri Standard de Liège y’abato asanzwe akinira ubwo bagatsindwa na Dender 4-0 ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize. Nyuma y’umunsi wa 15 iri ku mwanya wa 12 n’amanota 15 ku rutonde ruyobowe na Zulte Waregem

    Maxime Wenssens – Royale Union Saint-Gilloise

    Ntabwo umunyezamu w’umunyarwanda, Maxime Wenssens yari muri 18 baraye bifashishijwe n’ikipe ya Union Saint-Gilloise mu mukino w’icyiciro cya mbere mu Bubiligi iyi kipe yatsinzemo Charleroi 3-1. Iyi kipe iyoboye urutonde n’amanota 41 nyuma y’umunsi wa 17.

    Bizimana Djihad – FC Kryvbas Kryvyi Rih

    Bizimana Djihad ukinira FC Kryvbas Kryvyi Rih mu cyiciro cya mbere muri Ukraine, yari mu kibuga ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize akina iminota 90 mu mukino ikipe ye yanganyijemo na Zorya Luhansk 2-2.

    Rubanguka Steve – Al Njoom

    Ntabwo Rubanguka Steve na Al Njoom mu cyiciro cya gatatu muri Saudi Arabia byagenze neza kuko batsinzwe 2-0 na Al Washm ku wa Gatanu w’icyumweru gishize. Iyi kipe iri ku mwanya wa 12 n’amanota 14.

    Kwizera Olivier – Al Kawkab

    Umunyezamu Kwizera Olivier ukinira Al Kawkab mu cyiciro cya gatatu muri Saudi Arabia, ku wa Gatanu w’icyumweru gishize yari mu kibuga banganya 1-1 na Najran. Bari ku mwanya wa 10 n’amanota 17 ku rutonde ruyobowe na Al-Suqoor FC ifite 33.

    Emeran Noam – Groningen FC

    Ntabwo Emeran Noam yagaragaye mu bakinnyi bakoreshejwe na Groningen itsinda 2-0 Telstar mu mukino w’umunsi wa 18 wa shampiyona y’icyiciro cya kabiri mu Buholandi. Iyi kipe iri ku mwanya wa 8 n’amanota 28 ku rutonde ruyobowe na Willem II na 39.

    Haruna Niyonzima – Al Ta’awon

    Ntabwo Haruna Niyonzima yari mu mukino mu mukino ikipe ye Al Ta’awon muri Libya yaraye inganyijemo ha Al Nasr 0-0 kubera ko uyu mukinnyi ku wa Kane w’icyumweru gishize yabazwe uburwayi bwo yari afite. Ubu bari ku mwanya wa 5 n’amanota 6 ku rutonde ruyobowe na Al Nasr n’amanota 11.

    Nubwo ikipe ya Djihad Bizimana yanganyije ariko baracyayoboye urutonde rwa shampiyona

    Kwizera Olivier yari yabanje mu kibuga

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/uko-abanyarwanda-bakina-hanze-bitwaye-mu-mpera-z-icyumweru-amakipe-ya-bo-menshi-yabuze-amanota-3

  • Uko akaboko Shiboub yimye umutoza wungirije ushinjwa kwirata no kwiyemera kabaye intandaro yo kubura umwanya muri APR FC #rwanda #RwOT

    Ishyamba si ryeru muri APR FC hagati y’abakinnyi bamwe ndetse n’umutoza wungirije wa APR FC, Karim Khouda bitewe n’ibibazo bimwe na bimwe bitari ngombwa agirana na bo.

    Mu minsi ishize ni bwo twabagejejeho inkuru y’uko uyu mutoza ari we waba utuma umutoza mukuru afata ibyemezo bidakwiye, ahanini bikekwa ko yaba agira ngo yirukanwe abe yasigarana ikipe kuko atari ubwa mbere byaba bibaye kuko hari aho yagiye abikora.

    Nko muri 2015 yari umutoza wungirije muri JS Saoura yo muri Algeria, umutoza mukuru yaje kwirukanwa aba ari we usigarana ikipe nkuru, ibi bigasa n’ibyari byabaye muri 2014 ubwo na bwo yari umutoza wungirije muri JSM Béjaïa na yo muri Algeria yaje gusigarana ikipe igihe gito, kimwe n’uko muri 2019 ubwo yari umutoza wungirije muri CS Constantine yaje kuyisigarana ayitoza 2019-20.

    Zitukwamo nkuru! Umusaruro wose w’ikipe uba ugomba kubazwa umutoza mukuru, iyo ikipe itsindwa ni we biba bigomba kubazwa.

    Ni yo mpamvu iyo ikipe itsinzwe abafana bamuririmba bavuga ko nta mutoza ikipe ifite, gusa amakuru ISIMBI yamenye ni uko Thierry Froger, Umufaransa utoza APR FC yizera cyane umwugiriza bakomoka mu gihugu kimwe.

    Amakuru avuga ko Thierry Froger nta kibazo na kimwe afitanye afitanye n’umuntu uwo ari we wese muri APR FC, gusa uwo umutoza wungirije yanze, na we ubwo aba yamwanze.

    Mu busanzwe umutoza Thierry Froger ngo ni umutoza wumvikana ariko byagera ku mutoza wungirije bikaba ikibazo.

    Amakuru avuga ko kuba myugariro ukomoka muri Cameroun, Salomon Banga Bindjeme adakina ari ukubera umutoza wungirije utamwiyumvamo, Thierry Froger kumukinisha bikaba byamushwanisha n’umwungiriza we akamurekera ku ntebe y’abasimbura.

    Inshuro nyinshi aba ashaka icyatuma ashwana n’uyu mukinnyi ariko we akamubera umunyamwuga, abakurikirana imikino ya APR FC, barabibona akenshi iyo igice cya kabiri gitangiye ahita amutwara kwishyushya kandi abizi neza ko atari bumukinishe.

    Nubwo umutoza Thierry Froger avuga ko kudakina k’umunya-Sudani, Sharaf Eldin Shiboub ari amahitamo ye nk’umutoza ndetse n’umubare w’abanyamahanga, si byo ahubwo ni Khouda Karim bagiranye ikibazo.

    Tariki ya 25 Ugushyingo 2023 ubwo APR FC yanganyaga na AS Kigali 1-1 mu mukino w’umunsi wa 11, Shiboub watanze umupira wavuyemo igitego cya APR FC yaje gusimburwa na Nshuti Innocent mu gice cya kabiri.

    Uyu mukinnyi yasohotse mu kibuga ntiyasuhuza abatoza n’abakinnyi bari ku ntebe y’abasimbura akomeza kwicara, ibi byabaje cyane umutoza Khouda Karim ukuntu Shiboub yamunyuzeho ntamusuhuze, byabaye ikibazo gikomeye ku buryo byanatumye imikino 3 yakurikiyeho atagaragara muri 18.

    Amakuru aturuka muri APR FC hari abadatinya kwerura ko kunganya na Gasogi United na Kiyovu byatewe no kubura Shiboub.

    Uretse ibi kandi, ni uko abakinnyi batishimiye imvugo zikomeye zirimo n’ibitutsi Khouda Karim abakoreshaho, aho ababwira nabi.

    Amakuru ikinyamakuru ISIMBI gifite ni uko yitwara nk’umutoza mukuru kuko Thierry Froger nta bubasha afite bwo kumuvuguruza, abakinnyi babanza mu kibuga ni igitekerezo cye, abasimbura n’igihe bagiramo ni we ubigena.

    Kugeza ubu APR FC iyoboye urutonde rwa shampiyona ya 2023-24 n’amanota 30, Musanze FC ifite 29, Police FC 28 n’aho Rayon Sports ikagira 26.

    Khouda Karim (ubanza ibumoso) bivugwa ko ari we uvangira umutoza mukuru, Thierry Froger (iburyo)

    Shiboub ni umwe mu bakinnyi batumvikana n’umutoza wungirije

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/uko-akaboko-shiboub-yimye-umutoza-wungirije-ushinjwa-kwirata-no-kwiyemera-kabaye-intandaro-yo-kubura-umwanya-muri-apr-fc

  • Indirimbo y'umunsi utariwumva ahandi ! Ntahemuka y'umuramyi Nana Olivier – VIDEO #rwanda #RwOT

    Nk'uko twabibamenyereje indirimbo y'umunsi , ni indirimbo y'umuhanzi Nana Olivier , umuhanzi uririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.

     

    Ubusanzwe Nana Olivier ni umuhanzi usoje amashuri yisumbuye vuba, ni umusore wihebeye gukorera Imana binyuze mu ndirimbo akora umunsi ku munsi.

     

    Mu minsi mike itambutse yashyize hanze amashusho y'indirimbo yise 'Ntahekuka' indirimbo twifuje ko wirirwa wumva uyu munsi wose, ukayigira isengesho.

     

    Muri iyi ndirimbo Nana agaragaza ko Imana itajya ihemuka, haba mu byago cyangwa mu bundi buzima umuntu yaba arimo.

     

    The post Indirimbo y'umunsi utariwumva ahandi ! Ntahemuka y'umuramyi Nana Olivier — VIDEO appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/indirimbo-yumunsi-utariwumva-ahandi-ntahemuka-yumuramyi-nana-olivier-video/