Blog

  • The Ben na Pamella bahanzwe amaso! Ubukwe buh… – #rwanda #RwOT

    Niba ukurikiranira hafi biragoye kuba kuva muri 2019 ubwo hatangiraga kunugwanugwa inkuru z'urukundo rwa The Ben na Pamella kugeza uyu munsi, waba utarumva ko ubukwe bwabo buri mu mpera z'umwaka wa 2023, kuko ibyo kuba bakundana byo abanyarwanda bose bamaze kubimenya yewe na benshi mu bakurikiranira hafi imyidaduro y'Akarere.

    Dore ko aba bombi bakomeje kugenda bagaragara bari kumwe mu bihugu bitandukanye birimo Uganda, Tanzania, u Burundi n'ibindi binyuranye, sibwo bukwe bwa mbere bw'ibyamamare nyarwanda bubaye ariko buri mu bwitezwe na benshi muri iki gihe.

    Ahanini bishingiye ku mazina aremeye abagiye kurushinga bafite kimwe no ku bintu by'udushya byatangiye ku buranga mu bihe by'imyiteguro birimo kuba baramaze gufungura urubuga uwifuza kabatwerera cyangwa kugura itike yo kuzabwitabira yakwifashisaha ruzwi nka thebenandpamella.com bakaba kandi bazakomeza ku rwifashisha banyuzaho amakuru anyuranye y'ubuzima bwabo yaba muri ibi bihe na nyuma yabyo.

    Uzumva hari abakora ikigereranyo ko binyuze mu ntwererano, The Ben na Pamella bashobora kuzabona abarirwa muri za  Miliyari.

    Hamwe n'iyi nkuru igezweho twifuje kugira ngo tubagezeho ubundi ubukwe bwigeze kubaho mu mateka y'Isi bwatwaye akayabo, burimo ubwatwaye Miliyari zisaga 110Frw.

    (10) Ubukwe bwa Elizabeth Taylor na Larry Fortensky

    Aba bombi bakaba barasezeranye mu mwaka wa 1991, ubukwe bwabo butwara arenga Miliyari 4Frw, bwitabiriwe n'abatumirwa 160, bubera mu gace ka Michael Jackson's Neverland muri Santa Yney Valley ho muri California.

    Ni ubukwe bwitabiwe n'ibyamamare bitandukanye byo muri Hollywood, amafaranga menshi akaba yaragiye mu gushaka abashinzwe umutekano ngo ubukwe bwaba bombi bubashe kurangira mu mahoro, aho abarenga 100 bahawe akazi barimo n'uwahoze ari umusirikare w'igihugu cya Israel.

    Umugore muri ubu bukwe yaserukanye ikanzu ya Miliyoni zisaga 250Frw, baje gutandukana nyuma y'imyaka 5 babanye gusa bakomeza kuba inshuti magara kugera muri 2011 ubwo Taylor yitabaga Imana.

    (09) Ubukwe bwa Liza Minnelli na David Gest

    Bwatwaye arenga Miliyari 4.2Frw, bwabaye mu mwaka wa 2002, bubera muri New York, bwitabiriwe n'abantu 600. Mu busanzwe Liza akaba ari umuririmbyi wigwijeho ibigwi mu gihe David yari umwe mu bashakira amasoko abahanzi bagezweho byari ibicika.

    Ubukwe bwatashywe n'ibyamamare bitandukanye ndetse Michael Jackson ari mu basore bari bagaragiye umugeni. Ibyishimo byabo gusa ntiibyatinze kuko baje gutandukana ndetse nabi bidatinze.

    (08) Ubukwe bwa Chelsea Clinton na Marc Mezvinsky

    Arenga Miliyari 5Frw niyo yagiye ku bukwe bwaba bombi,  bwabaye muri Nyakanga 2010 bwitabirwa n'abarenga 500, bubera muri New York.

    Ubu bukwe bw'umukobwa w'uwahoze ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Bill Clinton na Senateri Hillary Clinton buri mu bwavugishije benshi ku Isi kugeza n'ubu.

    Muri ubu bukwe umugeni yambaye ikanzu ebyiri, iyari ihenze ikaba yaratwaye asaga Miliyoni 200Frw mu gihe andi mafaranga yagiye mu bindi bintu bitandukanye birimo indabo za Miliyoni 500Frw, kurimbisha icyanya cyabereyemo ibi birori Miliyoni 600Frw, kimwe na Miliyoni 200Frw zishyuwe mu birebana n'umutekano.

    (07) Ubukwe bwa Wayne Rooney na Coleen McLoughlin

    Bwatwaye asaga Miliyari 8Frw,bwabaye mu mwaka wa 2008 bubera mu gace ka Cervara hafi ya Genoa ho mu  Butaliyani, bwitabiriwe n'abashyitsi b'imena 64 bo mu  Bwongereza.

    Amafaranga menshi yakoreshejwe muri ubukwe [Miliyari 4.2Frw], bakaba barayishyuwe n'ibinyamakuru byifuzaga amafoto yihariye y'ubu bukwe yo gukoresha mu nkuru zabo.

    (06) Ubukwe bwa Lolita Osmanova na Gaspard Avdolyan

    Ntibuzibagirana kubera amateka yaburanze n’akayabo kabugiyeho gahora kagaruka umunsi ku wundi. Bwabereye muri Los Angeles,mu mwaka wa 2017, bwatwaye arenga Miliyari 10Frw.

    Bwari ubukwe budasanzwe bw'umukobwa w'umunyemari kabuhariwe mu gihugu cy'u Burusiya, abahanzi baburirimbyemo ni  Jason Derula na Lady Gaga,byemezwa ko bishyuwe asaga Miliyari 2Frw.

    (05) Ubukwe bwa Michael Jordan na Yvette Prieto

    Bwabaye muri Mata 2013, butwara Miliyari zisaga 10Frw, bwitabiriye n'abantu 300 bubera muri Florida.

    Ubukwe bwabo bwasusurukijwe n'ibyamamare mu muziki nka Usher, K'John na Robin Thicke.

    (04) Ubukwe bwa Angelababy na Huang Xiaoming

    Bwabaye mu mwaka wa 2015,butwara asaga  Miliyari 31Frw, bwitabiwe n'abantu b’ibikomerezwa bagera ku bihumbi 2, bubera mu mujyi rurangiranwa mu Bushinwa wa Shangai.

    Bimwe mu bintu bitazibagirana muri ubu bukwe, ni umutsima muremure bari bakoresheje [Gato] kimwe n'imyambaro ya Dior bari bambaye.

    (03) Ubukwe bwa Prince William na Kate Middleton

    Buri mu bwatwaye akayabo ka Miliyari 34Frw ,hari mu mwaka wa 2011 imbere y'abantu 1900 bari bateraniye mu ngoro ya Westmister Abbey.

    Aba bombi bikaba byitezwe ko ntakabuza igihe kizagera bakaba aribo bafata intebe y'u Bwami bw'u Bwongereza nk'Umwami n'Umwamikazi.

    Umutekano ukaba uri mu byatwaye amafaranga menshi hamwe n’ikanzu yari yambawe na Kate Middleton y’asaga Miliyari 434Frw.

    (02) Ubukwe bwa Vanisha Mittal na Amit Bhatia

    Bwabaye mu mwaka wa 2004, bwitabirwa n'abantu 1000,bukaba bwaratwaye asaga Miliyari 66Frw.

    Mu gace Veau le Vicomte umuherwe uri mu ba mbere batunze agatubutse mu Isi, Lakshmi Mittal,yatunguje umukobwa we Vanisha Mittal ubukwe bw’akataraboneka.

    Umuhanzikazi Kylie Minoguwe ari mu baririmbiye abageni, yishyuwe Miliyoni zirenga gato 330Frw.

    Ntibyatinze ariko kuko baje gutandukana mu mwaka wa 2013.

    (01) Ubukwe bwa King Charles na Princess Diana

    Imyaka  42 irirenze  habaye  ubukwe budasanzwe mu Bwami bw'u Bwongereza.Bwabaye mu  1981 ubwo Umwami w'u Bwongereza uriho ubu yasezeranaga na nyakwigendera Princess Diana.

    Aba bombi bakaba aribo babyaranye Prince Harry na Prince William amazina aremeye Isi ya none.

    Ubu bukwe bwabereye muri Katederali ya St Paul, bukaba bwaritabiwe n'abanyacyubahiro bagera ku 3500.

    Bwatwaye akayabo k'asaga  Miliyari 110Frw,nubwo hari kera ariko binyuze kuri televiziyo zitandukanye ku Isi bwakurikiwe na Miliyoni 750.

    Miliyoni 150Frw nizo zatanzwe mu kurimbisha ahabereye ibi birori byakoreshejwemo gato zinyuranye zigera kuri 27. 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/137464/the-ben-na-pamella-bahazwe-amaso-ubukwe-buhenze-mu-mateka-yisi-harimo-ubwatwaye-asaga-mili-137464.html

  • Bruce Melodie yerekeje muri Amerika #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Nyarwanda, Bruce Melodie yasubiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho afite igitaramo gisoza umwaka wa 2023 azahuriramo n’Abanyarwanda.

    Bruce Melodie yaherukaga muri USA ubwo yataramiraga mu gitmaramo yahuriyemo na Shaggy tariki ya 28 Ugushyingo 2023.

    Yahise agaruka mu Rwanda aho yagombaga kuririmba mu gitaramo cya ‘Move Afrika’ muri Kigali Arena cyabaye ku wa 6 Ukuboza 2023 yahuriyemo na Kendrick Lamar.

    Ejo hashize ku Cyumweru tariki ya 10 Ukuboza 2023 yafashe rutemikirere asubira muri Amerika aho n’ubundi azahurira na Shaggy ku rubyiniro tariki ya 16 Ukuboza 2023.

    Nyuma y’iki gitaramo biteganyijwe ko tariki ya 30 Ukuboza 2023, Bruce Melodie azataramira mu Mujyi wa Portland ku wa 30 Ukuboza 2023 mu gitaramo cyo gusoza umwaka.

    Bruce Melodie yasubiye muri Amerika

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/bruce-melodie-yerekeje-muri-amerika

  • Koffi Olomide yashimiye umugabo wamukuye mu mazi abira #rwanda #RwOT

    Koffi Olomide wagombaga gutabwa muri yombi akabuzwa kuririmba mu gitaramo yari afite muri Kenya kubera amadeni yari abereyemo abashinzwe kwamamaza ibitaramo [ Jules Nsana Production ], yatabawe n'uwitwa Wajackoya wahagaritse Police yari ije gufata uyu muhanzi.

     

    Umugabo uzwi nka Proffessor Wajackoya, niwe wakuye mu mazi abira  Koffi Olomide wari ugiye gufungwa akabuzwa kuririmba mu gitaramo cyebereye mu Mujyi wa Nairobi.

    Koffi Olomide yari yashyiriweho impapuro zo kumufata bakamuta muri yombi  na Jules Nsana Production, kubera ibyo yakoze muri 2016 ubwo yashinjwaga gukubita umubyinnyi we ari kukibiga cy'Indege akagenda atishyuye cyangwa ngo aririmbe nk'uko yari yishyuwe.

     

    Jules, bavuga ko yananiwe kwishyura amafaranga y'ibyo yari yariye, aho yari yaraye, ndetse n'ibindi bitandukanye dore ko yasabwaga Miliyoni 7.Amakuru , avuga ko Police yagiye kucyumba aho Koffi Olomide yararaga mbere y'umunsi umwe ngo igitaramo kibe, bakahahurira na Proffessor Wajackoya akamufasha.

     

    Muri iki gitaramo Koffi Olomide yari yambaye , ikoti ry'umweru, inkweto z'umweru z'abagore ndetse n'isapo w'umweru iriho ibendera ry'Igihugu cye cya Congo,Grand Mopao, yaririmbye kugeza ubwo yavuye kurubyiniro bose bifuza ko yazagaruka.

    Iki gitaramo cyabereye ahitwa ASK Dome , muri Kenya mu Mujyi wa Nairobi , kiba kuri uyu wa Gatandatu tariki 09 Ukuboza 2023.Ubwo yari ageze ku rubyiniro abakunzi be bafatanyije nawe , bararirimbana karahava bamwerekako indiririmbo ze bazizi.

     

    Uyu muhanzi waririmbaga anabyina, yazanye umugore we kurubyiniro , baririmbana indirimbo ngo bafatanyije kwandika.Nyuma yo kuririmba , Koffi Olomide, yanditse kumbuga Nkoranyambaga ze ati:'Mwakoze Kenya'.

     

    The post Koffi Olomide yashimiye umugabo wamukuye mu mazi abira appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/koffi-olomide-yashimiye-umugabo-wamukuye-mu-mazi-abira/

  • Hagamijwe kuburizamo amatora muri Kivu y'Amajyepfo, ububiko bw'ibikoresho by'amatora mu mujyi wa Bukavu byahawe inkongi! #rwanda #RwOT

    Amakuru ava i Bukavu, umujyi mukuru w'Intara ya Kivu y'Amajyemo, aravuga ko kuri iki cyumweru ububiko bwa Komisiyo y'Amatora bwatwitswe, bugakongoka uko bwakabaye.

    Ayo makuru aravuga ko muri iyo nzu hahiriyemo ibikoresho byose byagombaga kwifashishwa mu matora rusange, arimo n'ay'umukuru w'igihugu ateganyijwe mu minsi 9 gusa iri imbere.

    Mu byakongotse harabarurwamo imashini za mudasobwa 1700, lisite z'abemerewe gutora, impapuro ziriho amafoto n'amazina y'abakandida n'ibindi.

    Icyaba cyateye iyi nkongi y'umuriro ntikirasobanuka, icyakora abakandida bahanganye na Félix Tshisekedi barashinja ubutegetsi kuba inyuma y'ubu bigizi bwa nabi, ngo bugamije kuburizamo amatora muri iriya ntara ya Kivu y'Amajyepfo, binavugwa ko Tshisekedi atahafite abanywanyi benshi.

    Hari n'abemeza ariko ko ibyabaye ari nk'ukinamico, kuko hakekwa ko n'ibyo bikoresho bivugwa ko byahiye ahubwo nta n'ibyigeze bihazanwa, hakaba rero ngo hatwitswe iyarara ry'ibyashaje, byakoreshejwe mu matora yandi yatambutse.

    Mu gihe rero Kivu y'Amajyepfo yakwamburwa uburenganzira bwo gutora, yaba yiyongerwye kuri teritwari za Rutshuru na Masisi zo muri Kivu y'Amajyaruguru, dore ko byamaze kwemezwa ko zo zitazatora ngo kubera ikibazo cy'intambara, nk'uko byanashimangiwe na Perezida Tshisekedi ubwe.

    Umutwe wa M23 wigaruriye twinshi mu duce tugize izo Teritwari, usaba ko habaho ibiganiro na Leta, intambara igahagarara, bityo abaturage bose bakabasha kwihitiramo abayobozi. Ibi Leta ya Kongo ntibikozwa.

    Hagati aho igihugu cya Angola cyatangaje ko kitazabasha kubahiriza icyifuzo cya Leta ya Kongo, yari yasabye Angola kuyitiza indege zakoreshwa mu gukwirakwiza mu duce tunturanye ibikoresho by'amatora, dore ko ahenshi ibyo bikoresho bitarahagera.

    Abakurikiranira hafi ibyo muri Kongo barasanga Leta yari izi neza ko izo ndege za Angola zitazaboneka, ahubwo ikaba yarishakiraga urundi rwitwazo rwo gusobanura impamvu amatora adashoboka mu duce twinshi, cyane cyane ahiganje abayoboke b'umukandida Moïse Katumbi, uhangayikishije cyane Félix Tshisekedi.

    Mu gihe cyo kwiyamamaza hari uduce Tshisekedi yavugirijwemo induru, bamwita umujura n'umubeshyi, byongera kumwereka ko gutuka uRwanda na Perezida Kagame birahagije mu kwigarurira imitima y'Abakongomani, ko ahubwo agomba gushaka ubundi buriganya bwo kuburizamo amatora, yaramuka anabaye hagategurwa amayeri yo kwiba amajwi.

    Impungenge rero zikomeje kuba nyinshi ko aya matora ya Kongo ashobora gukurura imidugararo ndetse izamena amaraso menshi, yiyongera ku ntambara n'amacakuviri bisanzwe byarayogoje iki gihugu. Ni amatora ashobora kongera ibinyoro mu bibembe.

    The post Hagamijwe kuburizamo amatora muri Kivu y'Amajyepfo, ububiko bw'ibikoresho by'amatora mu mujyi wa Bukavu byahawe inkongi! appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/hagamujwe-kuburizamo-amatora-muri-kivu-yamajyepfo-ububiko-bwibikoresho-byamatora-mu-mujyi-wa-bukavu-byahawe-inkongi/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=hagamujwe-kuburizamo-amatora-muri-kivu-yamajyepfo-ububiko-bwibikoresho-byamatora-mu-mujyi-wa-bukavu-byahawe-inkongi

  • Ku rutonde rwa Shampiyona, rurageretse hagati ya Rayon Sports WFC na AS Kigali WFC – YEGOB #rwanda #RwOT

    Shampiyona y'Icyiciro cya mbere mu mupira w'amaguru mu bagore, igeze aharyoshye, aho igeze ku munsi wa 10 gusa Rayon Sports WFC na AS Kigali WFC zamaze gusiga izindi.

    Rayon Sports WFC na AS Kigali WFC zombi zinganya amanota 28 ku rutonde rwa Shampiyona, aho izikurikiye zizirusha amanota 9.

    Source : https://yegob.rw/ku-rutonde-rwa-shampiyona-rurageretse-hagati-ya-rayon-sports-wfc-na-as-kigali-wfc/

  • Mu ibaruwa yandikishije intoki, uwari umunyamabanga mukuru mu ikipe yo mu Rwanda yeguye kumirimo ye – YEGOB #rwanda #RwOT

    Uwari umunyamabanga mukuru mu ikipe yo mu Rwanda yeguye kumirimo ye.

    Turakwamamariza kuri macye ashoboka. Uko yaba angana kose.

    Mu ibaruwa yandikishije intoki, Elia Byukusenge yasezeye ku mwanya w'Umunyamabanga Mukuru w'ikipe ya Etoile de l'Est.

    Source : https://yegob.rw/mu-ibaruwa-yandikishije-intoki-uwari-umunyamabanga-mukuru-mu-ikipe-yo-mu-rwanda-yeguye-kumirimo-ye/

  • Rubavu: Urubyiruko rwibukijwe ko kurwanya SID… – #rwanda #RwOT

    Ni igikorwa cyatangiye ku isaha ya Saa kumi n’ebyeri za mu gitondo kibanzirizwa na siporo rusange, abaturage bigenjemo urubyiruko bibutswa ko kurwanya agakoko gatera SIDA bitari byarangira bashishikarizwa kujya bakoresha agakingirizo.

    Hahawe icyubahiro ubuzima bw’abazize SIDA hanafashwa abarwayi bayo kumva ko badakwiriye kwiheba, bahabwa ubutumwa bubasaba gukomeza kwirinda no gukangurira abandi bantu kutagwa mu moshya y’ababashuka ngo baryamane badakoresheje agakingirizo.

    Nk’uko raporo ibigaragaza, buri mwaka handura abantu barenga Miliyoni 1.3, hagapfa abarenga 630,000 bishwe nayo gusa iyi mibare ikaba izamuka cyane mu bihugu bikiri mu inzira y’iterambere.

    Mu ijambo rye, umuyobozi w’Akarere ka Rubavu umaze iminsi 4 ku buyobozi, Mukindwa Prosper, yatangarije urubyiruko ko ari bo bafite ejo hazaza mu biganza byabo, abibutsa ko baramutse batitaye ku buzima bwabo ngo birinde SIDA, mu gihe kizaza u Rwanda rwazayoborwa n’Abanyamahanga.

    Yagize ati: “Rubyiruko mbashimiye umwanya mwafashe muza tukifatanya muri Siporo ariko nanone mukumva ubutumwa ku cyorezo cya SIDA. Mutirinze ntabwo twazabona abayobozi b’ejo hazaza kuko twazayoborwa n’Abanyamahanga”.

    Umuyobozi wa AHF Rwanda, Dr Rangira Lambert, yavuze ko ubukangurambaga bwakozwe bwari bugendanye n’umunsi mpuzamagahanga wo kurwanya SIDA , akaba ariyo mpamvu bashatse ko n’Abanya-Rubavu nka kamwe mu turere 11 bakorana bamenya ko kwirinda SIDA bitarangiye.

    Ati: “Uyu munsi twari kumwe n’abarenga igihumbi rero ni umubare mwiza kandi biratwereka ko ubutumwa bwatangiwe hano buragera ku barenga igihumbi kuko ni urubyiruko n’ibindi byiciro ndetse n’abayobozi bari hano bazadufasha gutanga ubutumwa. Twabibutsaga ko SIDA ntaho yagiye”.

    Bamwe mu rubyiruko baganiriye na InyaRwanda.com, bemeje ko inama bahawe bagiye kuzifashisha bubaka ejo habo hazaza, bagaragaza ko kwibutswa kwirinda ari umugisha bagiriwe.

    Uyu muhango wabanjirijwe na Siporo rusange yahuje urubyiruko rw’abanyeshuri, abari baje mu myitozo ikorerwa ku nkengero z’Ikiyaga cya Kivu, Abayabozi b’Akarere ka Rubavu n’izindi nzego zitandukanye.

    Urubyiruko rwitabiriye siporo ku bwinshi


    Mbere yo guhabwa ikiganiro ku bwandu bwa Virus itera SIDA, urubyiruko rurenga 1,000 babanje gukora siporo ngororamubiri


    Hapimwe urubyiruko rwifuzaga kumenya uko ruhagaze ku bijyanye n’ubwandu bwa SIDA



    Ubuyobozi bwashishikarije urubyiruko kwirinda SIDA kuko aribo mbaraga z’igihugu none ndetse n’ejo hazaza

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/137454/rubavu-urubyiruko-rwibukijwe-ko-kurwanya-sida-bitari-byarangira-amafoto-137454.html

  • Abahanzi Nyafurika 10 barebwe n’abantu benshi… – #rwanda #RwOT

    Mu gihe habura iminsi 21 gusa ngo umwaka wa 2023 ushyirweho akadomo, imbuga nyinshi zicuruza umuziki zikomeje kugenda zigaragaza uko uyu mwaka wagenze mu bahanzi bahiriwe nawo. Kuri ubu YouTube yamaze kwerekana abahanzi nyafurika barebwe cyane bayobowe na Burna Boy.

    Ni urutonde rwiganjemo abahanzi bo mu gihugu cya Nigeria bafite amazina akomeye, mu gihe igihugu nka Tanzania gihagarariwe na Diamond Platnumz, Congo ihagarariwe na Fally Ipupa naho ibindi bihugu byo mu karere birimo n’u Rwanda byabuze umuhanzi n’umwe ubihagararira kuri uru rutonde.

    Dore abahanzi nyafurika 10 barebwe n’abantu benshi kuri YouTube mu 2023:

    1. Burna Boy

    Umuhanzi Damini Ogulu wamamaye nka Burna Boy ukomoka muri Nigeria, niwe wafashe intebe y’Ubwami bwa YouTube mu 2023 nyuma yo kurebwa n’abantu Miliyari 2.52. Uyu muhanzi wahiriwe n’uyu mwaka yanawusohoreyemo album yise ‘I Told Them’ iriho indirimbo nka ‘City Boys’ ikomeje guca ibintu hirya no hino.

    2. Diamond Platnumz

    Naseeb Abdul Juma Issack umuhanzi ukomoka muri Tanzania, wamamaye nka Diamond Platnumz mu muziki, niwe waje ku mwanya wa Kabiri  n’abantu Miliyari 2.37 ndetse akaba ariwe muhanzi rukumbi wo muri Tanzania waje kuru uru rutonde.

    3. Wizkid 

    Wizkid utarahiriwe n’umwaka wa 2023 nyuma yo kuwupfushirizamo umubyeyi we, ndetse ntanasohore ibihangano bishya, ntibyamubujije kuza ku mwanya wa Gatatu mu bahanzi nyafurika barebwe cyane kuri YoutTube muri uyu mwaka. Abantu Miliyari 1.83 nibo barebye ndetse banumva indirimbo za Wizkid kuri Youtube.

    4. Fally Ipupa

    Icyamamare mu muziki Fally Ipupa akaba n’umubyinnyi kabuhariwe, ukomoka muri Repubulika Iharanida Demokarasi ya  Congo, yaje ku mwanya wa Kane n’abantu Miliyari 1.61 barebye ibihangano bye kuri YouTube mu 2023. Ni nawe muhanzi rukumbi wo muri iki gihugu waje kuri uru rutonde.

    5. Davido

    Umuhanzi w’icyamamare David Adedeji Adeleke uzwi nka Davido mu muziki, wagarutse bushya muri uyu mwaka nyuma yo gusohora album nshya yise ‘Timeless’, yaje ku mwanya wa Gatanu n’abantu Miliyari 1.50 barebye ibihangano bye kuri YouTube mu 2023.

    6. Rema

    Divine Ikubor umuhanzi akaba n’umwanditsi w’indirimbo ukiri muto, ku myaka 23 amaze kumenyekana ku rwego mpuzamahanga bitewe n’ibihangano bye birimo indirimbo yise ‘Calm Down’ yaciye ibintu ku mbuga zicuruza umuziki. Muri uyu mwaka Rema yarebwe n’abantu Miliyari 1.41 kuri YouTube.

    7. CKay

    Umuhanzi Chukwuma Ekweani uzwi cyane nka CKay mu muziki, akomoka muri Nigeria akaba yaramamaye cyane mu ndirimbo nka ‘Love Nwantiti’, niwe waje ku mwanya wa Karindwi mu bahanzi nyafurika 10 barebwe cyane kuri YouTube. Mu 2023 CKay yarebwe n’abantu Miliyari 1.30.

    8.Flavour

    Chinedu Okoli umuhanzi wamamaye nka Flavour mu muziki ukomoka muri Nigeria, umaze imyaka irenga 15 akora umuziki, wakunzwe mu ndirimbo nka ‘Nwa Baby’, ‘Ashawo’, ‘Chini Baby’ n’izindi, niwe uri ku mwanya wa Munani n’abantu Miliyari 1.19 barebye ibihangano bye kuri YouTube mu 2023.

    9. P-Square

    Itsinda rya P-Square rigizwe n’abavandimwe b’impanga Paul Okoye uzwi nka Rudeboy hamwe na Peter Okoye uzwi nka Mr.P. Aba bombi bagize uruhare mukuzamura umuziki wo muri Nigeria kuva mu 2005, nibo bari ku mwanya wa cyenda n’abantu Miliyari 1.14 barebye ibihangano byabo kuri YouTube muri uyu mwaka.

    10. Tekno

    Augustine Miles Kelechi umuhanzi wamamaye ku izina rya Tekno,akaba ari n’umu-Producer, wakoze indirimbo zakunzwe zirimo nka ‘Pana’, ‘Diana’, ‘Rara’ n’izindi nyinshi, niwe waje ku mwanya wa Cumi mu bahanzi nyafurika barebwe cyane kuri YouTube. Muri uyu mwaka Tekno yarebwe n’abantu Miliyari 1.1

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/137455/abahanzi-nyafurika-10-barebwe-nabantu-benshi-kuri-youtube-mu-2023-137455.html

  • Bateguriwe ifoto aho kuba igitaramo! Abaraper… – #rwanda #RwOT

    Benshi bagerageje kuzamura ijwi baravuga ndetse bakora ibishoboka byose kugira ngo bataramire muri BK Arena  ariko biba iby’ubusa.

    Iyi nkuru yanjye ngiye kuyishingira kuri bumwe mu butumwa bw'umuraperi watumiwe guhura na Kendrick Lamar n’uko yahisanze.

    Atebya yabwiye InyaRwanda ko yivuze atazongera gutumirwa agira Ati'' Musaza ibyamazina byihorere na hariya natumiwe kwiganirira ntazongera kuhahomba.'

    Uyu muraperi yavuze ko ngo yumvise bamwe bavuga ngo bahawe Email yo kuza kubonana n'icyamamare ariko ngo abandi bo bahamagawe nabo babishinze muri bagenzi babo.

    Yakomeje avuga ko mu kuhagera nta kidasanzwe yabonye kuko yumvaga ari ukubabwira Umuraperi uzataramana na Kendrick.

    Ngo ahubwo bahageze barabakiriye baraganira buri umwe akamubaza iterambere rya Hip Hop aho ayibona, icyo yakora n'ibindi.

    Kuri we ngo abona ntacyo ibyo biganiro byari bimaze ndetse yigaya kuba yaragiyeyo akavuga ko bidakwiye gukinisha umuraperi.

    Bivugwa ko ibi biganiro byateguwe nyuma y'uko rubuze gica hagati y'abaraperi n'abateguye igitaramo bagahitamo kubahuza ngo bacogore.

    Iyi niyo foto yateje impagarara 

    Kendrick yakoze igitaramo cy'amateka

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/137458/bateguriwe-ifoto-aho-kuba-igitaramo-abaraperi-bashukishijwe-guhura-na-kendrick-lamar-bigay-137458.html

  • Yabazwe inshuro 5 mu mezi 2 – Agahinda gakomeye ka Taddeo Lwanga wa APR FC wapfushije se #rwanda #RwOT

    Umukinnyi w’Umugande ukinira APR FC, Taddeo Lwanga ari mu gainda gakomeye nyuma yo gupfusha se umubyara.

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 11 Ukuboza 2023 ni bwo uyu mukinnyi ukina mu kibuga hagati yatangaje iby’uruofu rwa se.

    Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Lwanga yavuze ko se yari amaze igihe arwaye aho yabazwe inshuro 5.

    Ati “mu by’ukuri warwanye neza. Nyuma yo kubagwa inshuro 5 mu mezi 2, wakomeje kugaragaza ko ukomeye. Ubugingo bwa we buruhukire mu mahoro Papa.”

    Ni nkuru y’incamugongo ikaba yasanze Lwanga i Huye aho APR FC iri bukine na Amagaju FC uyu munsi tariki 11 Ukuboza 2023 mu mukino w’umunsi wa 15 ari na wo usoza igice kibanza cya shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w’imikino 2023-24.

    Taddeo Lwanga wakiniye amakipe atandukanye, akaba ari mu mwaka we wa mbere muri iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu mu myaka 2 yayisinyiye.

    Se Taddeo Lwanga yitabye Imana

    Lwanga ari mu gahinda gakomeye

    Source : http://isimbi.rw/siporo/Yabazwe-inshuro-5-mu-mezi-2-Agahinda-gakomeye-ka-Taddeo-Lwanga-wa-APR-FC-wapfushije-se