Blog

  • MTN yahaye abakiriya bayo iminsi mikuru ibege… – #rwanda #RwOT

    Mu gihe bizihiza isabukuru y'imyaka 25 bamaze baha abaturarwanda serivisi zinoze z'itumanaho, MTN Rwanda yongeye guhamya ko yitaye ku bayigana nk'uko yabyiyemeje ku munsi wa mbere igera mu Rwanda mu 1998.

    Ni urugendo bavuga ko rutabuzemo imbogamizi, ariko na none bakishimira ko babashije gushikama bagaha serivisi nziza abaturarwanda byumwihariko abakiriya ba MTN.

    Uyu munsi, MTN Rwanda yishimiye kongera kwibutsa abanyarwanda ko nyuma y'imyaka 25 yose ikibitayeho, kandi ko ikomeje gahunda yo kurushaho kubegereza serivisi zayo aho batuye bakazibona byoroshye bidasabye ko bakora urugendo rurerure nk'uko byahoze.

    Umukozi ushinzwe amashami mato n'amanini muri MTN Rwanda, Innocent Abaho asobanura ibijyanye n'iri shami rishya yagize ati: 'Tubitayeho turushaho kubegereza serivisi zoze za MTN. Kera umuntu yakoraga urugendo rurerure kugira ngo abone serivisi zacu, uyu munsi izo express shop nta kindi cyazizanye, ni ukugira ngo zorohereze umuturarwanda aho ari hose kuba yagera kuri serivisi za MTN uko azishaka n'uko azifuza.'

    Innocent yasobanuriye InyaRwanda ko 'Epress Shop' ari ishami rito rya MTN riri munsi y'andi asanzwe arimo 'Service Center' na 'Connect Shop.' Yongeyeho ko ari ahantu abakiriya babo bashobora gusanga serivisi zose za MTN bakenera umunsi ku wundi.

    MTN Rwanda ifite intego yo kugeza iri shami rito mu gihugu cyose, aho yifuza ko muri Kamena umwaka utaha 'Express shop' zaba zamaze kugera mu Mirenge yose y'u Rwanda, aho buri wese ashobora kubona serivisi akeneye atagiye kure y'aho atuye.

    Muri gahunda ya MTN Rwanda  ifatanije n'abandi bafatanyabikorwa batandukanye ya 'Macye Macye,' igamije kwegereza abaturarwanda telefone, harishimirwa ko abakiriya bayakiriye neza ndetse bakomeje kuyitabira ku bwinshi.

    MTN kandi yamaze impungege abakiriya  bayo ku kibazo kijyanye n’amarezo (Network), aho umuyobozi ushinzwe amashami yayo yagize ati: 'Mu by'ukuri rezo ya MTN iri ahantu hose nk'uko tuvuga ngo 'Everywhere you go.' Aho itaboneka hashobora kuba ari hake,nabwo iyo hamenyekanye, mu gihe gikwiye turahakosora, ariko rwose rezo yacu ku kigero cya 99% ushobora kuyisanga aho ariho hose mu Rwanda.

    Gusa birashoboka ko hari nk'ako gato ka 0.1% k'aho tudashobora kuba twabona uyu mwanya, ariko nk'uko itumanaho riteye tugenda buri munsi twongeramo ibyatuma noneho biba 100% kuko nicyo cyifuzo cyacu.'

    MTN Rwanda ifite abakiriya barenga miliyoni 7, kuri ubu irishimira ko imaze kwagurira henshi ibikorwa byayo mu gihugu, aho uyu munsi ifite ahatangirwa Serivisi (Service Center) zigera kuri 24 mu ntara zose z'igihugu, ikaba ifite amashami mato ya 'Connect Shops' abarirwa muri 72 mu gihugu hose, ndetse n'aya mashami mato cyane ya 'Express Shop' yafunguwe muri uyu mwaka asaga 351.

    Kuri aya mashami ari mu gihugu hose, niho ushobora gukura serivisi zose waba wifuza za MTN zirimo guswapisha, kubaruza  sim card, kubitsa no kubikuza, guhinduza umubare w'ibanga, gusobanuza ibijyanye na 'Macye Macye,' n'ibindi.

    Si amashami gusa, kuko MTN ifite n'abandi bakozi baboneka ahantu hose bazwi nk'aba 'agents,' babarura za Sim Card bagakora n'ibindi. Kugeza uyu munsi bamwe muri bo bakorera muri Kiosk bararenga 1000, mu gihe abandi bafite amazu bakoreramo bashobora gutanga serivisi zitandukanye za MTN barenga 5000, bisobanura ko izi serivisi zishobora kuboneka mu ntambwe nke zishoboka ahantu hose waba uri mu gihugu cy'u Rwanda.

    Abaho Innocent, umuyobozi ushinzwe amashami ya MTN mu gihugu hose

    Connect Shop, niryo shami rito ryari risanzwe ribonekaho serivisi za MTN

    Umwaka utaha nta muturarwanda uzongera kurenga umurenge atuyemo ajya gushaka serivisi za MTN

    Express Shop zaje ari igisubizo cya byose

    MTN ikomeje kwita ku bakikiya bayo nyuma y’imyaka 25 igeze mu Rwanda 

    “>Kanda hano urebe ikiganiro kirambuye InyaRwanda yagiranye na MTN ku bijyanye na ‘Express Shop’

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/137504/mtn-yahaye-abakiriya-bayo-iminsi-mikuru-ibegereza-serivisi-binyuze-muri-express-shop-video-137504.html

  • Ni ikizungerezi ! Uburanga bwa Hamissa Mobeto wabyaranye na Diamond Platnumz bukomeje guhindukiza abagabo #rwanda #RwOT

    Hamissa Mobeto ni umugore wamamaye mu myidagaduro, muri Cinema no mu ndirimbo z'ahanzi batandukanye by'umwihariko yakunzwe cyane akimara gukundana na Simba.

    Uyu mugore wabyaranye na Diamond Platnumz umwana umwe w'umuhungu , yujuje imyaka 29 y'amavuko maze afata amafoto akomeje kuvugisha abatagira ingano bavuga ko Diamond Platnumz ashobora kuba yaribeshye atandukana n'uyu mugore udasiba kugaragaza uburanga bwe kumbuga nkoranyambaga ze.

     

    Mu mafoto uyu mugore yashyize hanze yagaragaje ubwiza bw'umukobwa wo muri Afurika cyangwa uburanga bw'umugore w'umwami dore ko imyambaro yakoresheje ariyo yagaragaje ko ari umwamikazi.

    Hamissa Mobeto w'abana babiri ubwo yashyiraga hanze aya mafoto yagize ati:' Bagerageje kunshyingura ariko ntabwo bari baziko ndi urubuto , rukura kandi rugakomera'.

     

    Kuri iyi sabukuru ye y'amavuko, umukunzi we Kevin Sowax , yamwifurije guhirwa mu buzima.

    The post Ni ikizungerezi ! Uburanga bwa Hamissa Mobeto wabyaranye na Diamond Platnumz bukomeje guhindukiza abagabo appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/ni-ikizungerezi-uburanga-bwa-hamissa-mobeto-wabyaranye-na-diamond-platnumz-bukomeje-guhindukiza-abagabo/

  • Umuhanzi Harmonize yakoze mu ijisho Diamond Platnumz #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Harmonize wahoze muri WCB Wasafi ya Diamond Platinumz yatangaje amagambo benshi bafashe nko kwishongora kuri mugenzi we Diamond Platinumz wahoze ari boss we mu myaka yashize no kumukora mu ijisho.

     

    Uyu muhanzi yavuze ko abafana bagukunda batakwiva ingofero. Ayo magambo yayavuze nyuma y'uko umuhanzi Diamond Platinumz yibwe ingofero ye ubwo yari gutambuka mu bafana, ariko nyuma akaza kuyigaruza.

     

    Ibyo uyu muhanzi Harmonize we abibona nko kuba abafana batishimira uyu muhanzi Diamond Platinumz.Mu magambo ye uyu muhanzi Harmonize yagiye ku rukuta rwe rwa Instagram maze yandika amagambo agira ati':Nta muntu wakwiba ingofero agukunda nyabyo', ibyo benshi bakomeje kwibaza icyateye uyu muhanzi kubivuga.

     

    Abakurikiranira hafi umuziki wa Tanzania, bavuga ko bishoboka ko uyu muhanzi Harmonize ari kwishongora kuri mugenzi we Diamond Platinumz agaragaza ko amurusha igikundiro.

    Abantu benshi bakomeje kwibaza Niba Ari ihangana cyangwa urwango rukiri hagati yaba bahanzi bombi bakavuga ko gukora mu jisho Diamond bishobora kuzana intambara hagati yabo n'ubwo ngo SIMBA atajya akunda kuvuga amagambo menshi kumbuga nkoranyambaga.

    The post Umuhanzi Harmonize yakoze mu ijisho Diamond Platnumz appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/umuhanzi-harmonize-yakoze-mu-ijisho-diamond-platnumz/

  • Bruce Melodie na Bazongere Rosine bashenguwe n'urupfu rwa Zahara ! Byinshi wamumenyaho #rwanda #RwOT

    Abatuye Isi bakomeje gushengurwa n'umuhanzikazi wamamaye muri muzika ya Afurika y'Epfo wavuye mu mubiri mu ijoro ryo ku wa Mbere tariki 11 Ukuboza , 2023.Banyuze kumbuga nkoranyambaga zabo , Bruce Melodie na Bazongere Rosine bashenguwe n'urupfu rwe.

     

    Ubuzima ni buto kuri buri wese kuko buri muntu uri mu bazima azagira igihe cye cyo gutabaruka.Ibi nibyo byabaye kuri Zahara wamaze gushyirwa mubapfuye kuko urubuga rwa Wikipedia kuri Page ye bamaze kwandikaho ko yapfuye tariki 11 Ukuboza 2023.

    Banyuze kumbuga nkoranyambaga zabo, Bruce Melodie yagize ati:' Uruhukire mu mahiro Queen Zahara'. Uyu muhanzi yaherekesheje ubu butumwa n'indirimbo ye na Bazongere Rosine abigenza atyo.

     

    Amazina ye asanzwe ni Bulelwa Mkutukana wakoreshaga izina Zahara muri muzika.Yari umwanditsi w'indirimbo akaba n'umuririmbyi wazo.

    Zahara yavutse tariki 09 Ugushyingo 1987 avukira muri Afurika y'Epfo mu Burasirazuba bwa London.

    Yatangiye umuziki mu mwaka wa 2011, aribwo muri uwo mwaka yashyiraga hanze umuzingo we wa Mbere 'Loliwe', yitiriye indirimbo ye yakuzwe cyane ikagera no mu Rwanda aho yatamiye bitari rimwe.

    Zahara waririmbaga mu njyana ya Afro Soul , yacishagamo akaririmba mu rurimi rw'Icyongereza akibanda ku rurimi rw'iwabo Xhosa.

    Umuzingo we wa Mbere yose 'Loliwe' , yakuyemo kopi nyinshi , mu masaha 7 gusa zose zari zishize. Mu mateka ye bivugwa ko yagurishije 100,000 by'uyu muzingo we wa Mbere.

    Zahara yahawe ibihembo 8 birimo , Best Female Awards, na Album of the year yatwaye muri 2012.

    Muri 2013, Zahara yashyize hanze umuzingo wa 2 yise Phendula , Album yamuhesheje ibihembo bigera kuri 3 muri South African Music Awards nka Album yagurishijwe cyane, Best R&B , Soul and Reggea Album na Female Artist Of The Year.

    Nyuma y'aho uyu muhanzi yaje gutumirwa na Nelson Mandela ngo amucurangire iwe murugo gusa Zahara aza kubikuramo umuzingo w'indirimbo.

    Nyuma yo kwicwa k'umuvandimwe we warashwe muri 2014, Zahara yatangaje ko yarwaye ihungabana ryaje gushira muri 2015 akora umuzingo yise 'Country girl'.Iyi Album yatumye ajya muri Eastern Cape Music Awards yegukana ibihembo bibiri ; Best Female na Best Artist.

    Muri 2017 yashyize hanze Album ye ya 4 yitwa Mgodi mu masaha 6 gusa yaragurishijwe ihita irangira.Muri 2021, yatangaje ko agiye gushyira hanze Album ya 5, ndetse asohora indirimbo imwe yitwa Nqaba Yam, yari kuri iyo Album.

    Byari biteganyijwe ko Album ye izasohoka tariki 09 Nyakanga 2021 ariko icyorezo cya Covid -19 gituma itinda isohoka tariki 13 Kanama 2021.

    Zahara yaherukaga mu Rwanda muri 2019 ku isabukuru y'imyaka 4 ya Kigali Jazz Junction aho yanaririmbye.Uyu muhanzi kandi yatamiye mu Rwanda muri 2018.

     

    The post Bruce Melodie na Bazongere Rosine bashenguwe n'urupfu rwa Zahara ! Byinshi wamumenyaho appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/bruce-melodie-na-bazongere-rosine-bashenguwe-nurupfu-rwa-zahara-byinshi-wamumenyaho/

  • Kamonyi: Abakozi bane b'ibitaro bya Remera-Rukoma na Mutwarasibo bari mu maboko ya RIB #rwanda #RwOT

    Ahagana ku gicamunsi cyo kuri uyu wa mbere tariki 11 Ukuboza 2023 nibwo abakozi bakora mu bitaro bya Remera Rukoma bahamagajwe n'urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha-RIB Sitasiyo ya Musambira. Uko bitabye nta n'umwe watashye. Gusa RIB yatangaje ko kuri uyu wa 12 Ukuboza 2023 yabafunze. Bakurikiranyweho ibyaha byo 'Kunyereza' umutungo n’'Ubuhemu'. Aba bakozi, hiyongeraho Mutwarasibo bivugwa ko ariwe wajyaga kugurisha imari y'ibikapu.

    Amakuru y'ifatwa rya bamwe muri aba bakozi yageze ku intyoza.com nyuma gato yuko bahamagajwe, bageze kuri Sitasiyo ya RIB i Musambira. Ababanje kuhagera nk'uko isoko y'amakuru dufite abivuga ni; Umukozi Ushinzwe Amasoko( Procurement Officer) mu bitaro bya Remera-Rukoma hamwe n'umukozi ushinzwe Ububiko mu bitaro( Logistic).

    Umuyobozi w'Ibitaro bya Remera-Rukoma, Dr Jaribu Theogene yabwiye umunyamakuru wa intyoza.com ko ifatwa ry'aba bakozi ari impamo ariko ko we nta byinshi afite byo kugira icyo avuga kuko biri mu maboko y'urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha-RIB.

    Dr Murangira B.Thierry, umuvugizi w'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha-RIB yabwiye intyoza.com ko kuri uyu wa 12 Ugushyingo 2023 aribwo yataye muri yombi abakozi bane bakora mu bitaro bya Remera Rukoma aribo;

    1.MUVUNYI OLIVIER (33yrs), ashinzwe amasoko mu bitaro bya Rukoma (Procurement officer).

    2.HABIMANA JEAN DE LA CROIX (34yrs), ashinzwe ububiko mu bitaro bya Rukoma (Logistic)

    3.TUYISHIMIRE XAVIER (24yrs), ashinzwe inyubako y'ububiko ku bitaro bya Rukoma (Manager).

    4.NTEZIMANA JOSEPH (48yrs), umuzamu ushinzwe kurinda ububiko ku bitaro bya Rukoma.

    Aba bakozi bane, bose ni ab'ibitaro bya Remera Rukoma ariko mu bafunzwe hiyongeraho uwa Gatanu ariwe Mutwarasibo witwa Nyabyenda Viateur bivugwa ko abaturage ariwe babonaga atwaye ibikapu ajya kubigurisha.

    Dr Murangira B Thierry, avuga ko aba bose RIB ibakurikiranyeho ibyaha bibiri (2) aribyo; Kunyereza umutungo w'ibitaro bya Rukoma n'icyaha cy'Ubuhemu, aho mu bihe bitandukanye guhera mu kwezi kwa 3(Werurwe) 2022 banyereje ibikapu 394 by'Ikigo k'Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) byari bibitse mu bubiko bw'ibitaro bya Rukoma bifite agaciro karenga Miliyoni eshanu(5,000,000Frws).

    Ibikorwa bigize ibyaha aba bakurikiranyweho bakoze, byabereye ahari ububiko bw'ibi bitaro buherereye mu Karere ka Kamonyi, Umurenge wa Musambira, Akagari ka Kivumu mu Mudugudu wa Nyagisozi. Ibitaro ubwabyo biherereye mu Murenge wa Rukoma.

    Abafashwe, bafungiye kuri RIB STATION YA MUSAMBIRA mu gihe Dosiye yabo iri gutunganwa ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

    Ibyaha bakurikiranyweho; KUNYEREZA UMUTUNGO. Icyaha giteganywa N'INGINGO YA 10 y'itegeko N°54/2018 ryo kuwa 13/08/2018 ryerekeye kurwanya ruswa.

    Igihano kuri iki cyaha ni; Igifungo kiva ku myaka 7 kugeza ku myaka 10, hakiyongeraho n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri 3 kugeza kuri 5 z'agaciro k'umutungo uhamijwe icyaha yanyereje.

    ICYAHA CY'UBUHEMU. Icyaha giteganwa N'INGINGO Y'I 176 y'Itegeko No 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange.

    Igihano: Igifungo kuva ku myaka 3 ariko kitarenze 5 n'amafaranga y'u Rwanda kuva ku 500,000 FRW ariko atarenze 1,000,000FRW.

    Dr Murangira B Thierry, avuga ko RIB isaba abantu bose kwirinda ibikorwa byo kunyereza umutungo wa Leta cyangwa ikindi kigo kuko bigira ingaruka kw'iterambere, ko kandi uzabifatirwamo wese azahanwa nk'uko amategeko abiteganya.

    RIB, iributsa kandi abantu bose ko itazihanganira uwo ariwe wese ukora icyaha nk'iki cy'Ubuhemu. Isaba abantu gukomeza kwirinda gukora iki cyaha kuko ari icyaha nacyo gihanwa n'amategeko.

    Munyaneza Theogene

    Source : https://www.intyoza.com/2023/12/12/kamonyi-abakozi-bane-bibitaro-bya-remera-rukoma-na-mutwarasibo-bari-mu-maboko-ya-rib/

  • ITANGAZO RYA CYAMUNARA Y’UMUTUNGO UTIMUKANWA – #rwanda #RwOT

    UWASHINZWE KUGURISHA INGWATE Me UWIMBABAZI Léa ARAMENYESHA ABANTU BOSE KO AZAGURISHA MURI CYAMUNARA KU NCURO YA MBERE BINYUZE MU BURYO BWIKORANABUHANGA UMUTUNGO UTIMUKANWA UGIZWE N’IKIBANZA GIFITE UPI: 2/08/10/02/6849 GIHEREREYE MU MUDUGUDU WA KIREGA, MU KAGARI KA KIGESE, UMURENGE WA RUGARIKA, AKARERE KA KAMONYI, INTARA Y’AMAJYEPFO.  

    UWO MUTUNGO UTIMUKANWA NI UBUTAKA BUFITE UBUSO BUNGANA NA 647 SQM UFITE AGACIRO FATIZO KANGANA NA 7.117.000 FRW BITYO INGWATE Y’IPIGANWA YA 5% INGANA NA 355.850 FRW YISHYURWA KURI MINIJUST AUCTION FUNDS MURI BANKI YA KIGALI (B.K).  

    USHAKA GUPIGANWA ATANGA IBICIRO BINYUZE MUBURYO BWIKORANABUHANGA KURI www.cyamunara.gov.rw ARI NAHO MUSANGA IFOTO Y’UMUTUNGO.  UZATSINDIRA UMUTUNGO AZISHYURA KURI KONTI YA UWIMBABAZI Léa no 01720870028 IRI MURI BANK OF AFRICA RWANDA PLC. 

    GUSURA UWO MUTUNGO BIKORWA IMINSI YOSE. ABIFUZA IBINDI BISOBANURO BABARIZA KURI NOMERO ZA TELEFONE IGENDANWA ZIKURIKIRA: 0788606663. BIKOREWE I KIGALI KUWA: 17/11/2023  

    UWASHINZWE KUGURISHA INGWATE Me UWIMBABAZI Léa 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/136607/nba-miami-heat-yakosoye-brooklyn-nets-naho-golden-state-warriors-ita-ibaba-136607.html

  • Itariki yamatora ya Perezida nayAbadepite… – #rwanda #RwOT

    Ku wa  Mbere tariki 11 Ukuboza 2023, nibwo aya matariki yasohotse mu Iteka rya Perezida ryerekeye amatora ya Perezida wa Repubulika n'ay'Abadepite .

    Mu bakandida bamaze kwemeza ko baziyamamariza kuyobora u Rwanda , harimo Perezida Paul Kagame ndetse n'Umuyobozi w'Ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije (Green Party),Dr.Frank Habineza.

    Amatora y'umukuru w'igihugu  n'ayabadepite nibwo bwa mbere yahuzwa mu Rwanda , byose bikaba byarakozwe  mu rwego rwo kugabanya Ingengo y'Imali nk'uko byatangajwe na Komisiyo y'Igihugu y'Amatora.

    Amatora y'Umukuru w'Igihugu mu Rwanda yaherukaga kuba mu 2017,  icyo gihe Komisiyo y'Amatora yemeje ko  Perezida Kagame yatowe n'Abanyarwanda 6,675472 bangana na 98,8%.

    Icyo gihe Mpayimana Philippe yatowe n'abantu 49,031 bangana na 0.73%, naho Dr.Habineza Frank  ushaka kongera kwiyamamaza atorwa n'abantu 32,701 bangana na 0.48%.

    Mpayimana Philippe  yatowe n’abantu 49,031 bangana na 0,73%

    Dr.Frank Habineza  yatowe n’abantu 32,701, bangana na 0,48%

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/137519/itariki-yamatora-ya-perezida-nayabadepite-yamenyekanye-137519.html

  • 'Nje ntorotse umugabo wanjye w'umuzungu w'umuherwe mu Bufaransa wampaye byose ariko akantamba kwa Satani' ! Umuhoza Sandra yavuze uko yarongowe na Satani y'umugabo #rwanda #RwOT

    Uyu mukobwa  witwa Umuhoza Sandra Kelly yagiranye ikiganiro na Gerard Mbabazi [Inkuru yanjye] kuri Youtube , agaruka k'ubuzima bushaririye yanyuzemo ubwo yari umukeneye gusa akaza kubona umugabo w'umuzungu.Yavuze ko n'ubwo ubuzima bwe bwahindutse ngo uwo mugabo we w'umuzungu yamutabye kwa Satani.

     

     

    Mu magambo ye yagize ati'Nabonye mbaye umukire mbona ibintu byose birakunze.Yarambonye rwose,umugabo mwiza w'umukire , w'amaso y'ubururu aba arambwiye ati ndagukunda.Nararaga muri Hotel ihenze ya Miliyoni hafi 3.5 kandi byose biturutse kwa Satani'.Uyu mukobwa yavuze ko yatangiye kwigunga kandi yari afite ibintu byose.

     

     

    Yagaragaje ko bahura bwa mbere , uwo muzungu yamubwiye ko aba wenyine, barakundana , amujyana hanze baratemberana ndetse anamuzana no mu Rwanda abantu bose baramukunda nyamara we abona atari kurwego rwo hejuru.

     

    Abajijwe uko yamenye ko yatanzweho igitambo, yagize ati:'Naje kubimenya nyuma kuko byahengaga ari ni ijoro nkasanga yanshyize ikiganza ku mutwe, kumbe yabaga ari kuvugana n'abandi bantu benewabo hirya iyo'.Yavuze ko yariye Isi kugeza ubwo ahuye n'abakinnyi b'ibyamamare barimo Neymar , Mbappe n'abandi, akabasuhuza ari kumwe n'umwana we.

     

    Yavuze ko atigeze abyarana n'uwo mugabo kuko ngo yari kubyara akandi kadayimoni gato [Yabivuze asa n'uri gusetsa], agira ati:'Imana yarakoze kuko nabonanye na Shitani imbona nkubone kuburyo niyo mbyutse mu gitondo ngira ubwoba.Kugira ngo ntoroke mve aho hantu  byarangoye kuko narabanje ndakubitwa cyane'.

    REBA HANO IKIGANIRO YAGIRANYE NA GERARD MBABAZI

    The post 'Nje ntorotse umugabo wanjye w'umuzungu w'umuherwe mu Bufaransa wampaye byose ariko akantamba kwa Satani' ! Umuhoza Sandra yavuze uko yarongowe na Satani y'umugabo appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/nje-ntorotse-umugabo-wanjye-wumuzungu-wumuherwe-mu-bufaransa-wampaye-byose-ariko-akantamba-kwa-satani-umuhoza-sandra-yavuze-uko-yarongowe-na-satani-yumug/

  • Itariki y'itora rya perezida wa repubulika n'ay'abadepite mu Rwanda yamenyekanye #rwanda #RwOT

    Amatora ya Perezida wa Repubulika n'ay'Abadepite 53 batorerwa kuri lisiti y'amazina ndakuka y'abakandida batangwa n'imitwe ya Politiki cyangwa biyamamaza ku giti cyabo byemejwe ko azaba ku wa Mbere tariki 15 Nyakanga 2024.

    Ku Banyarwanda batorera hanze y'u Rwanda, umunsi w'itora rya Perezida wa Repubulika n'itora ry'Abadepite 53 batorerwa kuri lisiti y'amazina ndakuka y'abakandida batangwa n'imitwe ya Politiki cyangwa biyamamaza ku giti cyabo azaba ku wa Cyumweru, tariki ya 14 Nyakanga 2024, y'aho batorera.

    Ayo makuru yasohoytse mu Iteka rya Perezida n° 077/01 ryo ku wa 11/12/2023 ryerekeye amatora ya Perezida wa Repubulika n'ay'Abadepite.

    Ku wa Kabiri, tariki ya 16 Nyakanga 2024 uzaba ari umunsi w'itora ry'Abadepite mu nzego zihariye., zirimo Abadepite 24 b'abagore batorwa n'inzego zihariye, hakurikijwe inzego z'imitegekere y'Igihugu, Abadepite babiri batorwa n'Inama y'Igihugu y'Urubyiruko n'iry'Umudepite umwe utorwa n'Inama y'Igihugu y'Abantu bafite Ubumuga.

    Ingingo ya 4 y'iri Teka rya Perezida ivuga ko igikorwa cyo kwiyamamaza kw'abakandida mu itora rya Perezida wa Repubulika no mu itora ry'Abadepite kizatangira ku wa Gatandatu tariki ya 22 Kamena 2024, y'aho kwiyamamaza bibera.

    Ku bakandida batorwamo Perezida wa Repubulika n'abatorwamo Abadepite 53 batorerwa kuri lisiti y'amazina ndakuka y'abakandida batangwa n'imitwe ya politiki no ku bakandida biyamamaza ku giti cyabo, igikorwa cyo kwiyamamaza gisozwa ku buryo bukurikira:

    Ku wa Gatanu tariki ya 12 Nyakanga 2024, y'aho kwiyamamaza bibera hanze y'u Rwanda; ku wa Gatandatu, tariki ya 13 Nyakanga 2024, imbere mu Gihugu; mugihe ku bakandida batorwamo Abadepite n'inzego zihariye, igikorwa cyo kwiyamamaza kizasozwa ku wa Gatandatu, tariki ya 13 Nyakanga 2024.

    Abashinzwe gushyira mu bikorwa iri Teka ni Minisitiri w'Intebe, Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane, Minisitiri w'Uburinganire n'Iterambere ry'Umuryango, Minisitiri w'Urubyiruko na Minisitiri w'Imari n'Igenamigambi.

    The post Itariki y'itora rya perezida wa repubulika n'ay'abadepite mu Rwanda yamenyekanye appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/12/12/itariki-yitora-rya-perezida-wa-repubulika-nayabadepite-mu-rwanda-yamenyekanye/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=itariki-yitora-rya-perezida-wa-repubulika-nayabadepite-mu-rwanda-yamenyekanye

  • Kamonyi: Abakozi bane b'ibitaro bya Remera-Rukoma bari mu maboko ya RIB #rwanda #RwOT

    Ahagana ku gicamunsi cyo kuri uyu wa mbere tariki 11 Ukuboza 2023 nibwo abakozi bakora mu bitaro bya Remera Rukoma bahamagajwe n'urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha-RIB Sitasiyo ya Musambira. Uko bitabye nta n'umwe watashye. Gusa RIB yatangaje ko kuri uyu wa 12 Ukuboza 2023 yabafunze. Bakurikiranyweho ibyaha byo 'Kunyereza' umutungo n’'Ubuhemu'.

    Amakuru y'ifatwa rya bamwe muri aba bakozi yageze ku intyoza.com nyuma gato yuko bahamagajwe, bageze kuri Sitasiyo ya RIB i Musambira. Ababanje kuhagera nk'uko isoko y'amakuru dufite abivuga ni; Umukozi Ushinzwe Amasoko( Procurement Officer) mu bitaro bya Remera-Rukoma hamwe n'umukozi ushinzwe Ububiko mu bitaro( Logistic).

    Umuyobozi w'Ibitaro bya Remera-Rukoma, Dr Jaribu Theogene yabwiye umunyamakuru wa intyoza.com ko ifatwa ry'aba bakozi ari impamo ariko ko we nta byinshi afite byo kugira icyo avuga kuko biri mu maboko y'urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha-RIB.

    Dr Murangira B.Thierry, umuvugizi w'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha-RIB yabwiye intyoza.com ko kuri uyu wa 12 Ugushyingo 2023 aribwo yataye muri yombi abakozi bane bakora mu bitaro bya Remera Rukoma aribo;

    1.MUVUNYI OLIVIER (33yrs), ashinzwe amasoko mu bitaro bya Rukoma (Procurement officer).

    2.HABIMANA JEAN DE LA CROIX (34yrs), ashinzwe ububiko mu bitaro bya Rukoma (Logistic)

    3.TUYISHIMIRE XAVIER (24yrs), ashinzwe inyubako y'ububiko ku bitaro bya Rukoma (Manager).

    4.NTEZIMANA JOSEPH (48yrs), umuzamu ushinzwe kurinda ububiko ku bitaro bya Rukoma.

    Dr Murangira B Thierry, avuga ko aba bose RIB ibakurikiranyeho ibyaha bibiri (2) aribyo; Kunyereza umutungo w'ibitaro bya Rukoma n'icyaha cy'Ubuhemu, aho mu bihe bitandukanye guhera mu kwezi kwa 3(Werurwe) 2022 banyereje ibikapu 394 by'Ikigo k'Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) byari bibitse mu bubiko bw'ibitaro bya Rukoma bifite agaciro karenga Miliyoni eshanu(5,000,000Frws).

    Ibikorwa bigize ibyaha aba bakurikiranyweho bakoze, byabereye aho ibi bitaro biherereye mu Karere ka Kamonyi, Umurenge wa Musambira, Akagari ka Kivumu mu Mudugudu wa Nyagisozi.

    Abafashwe, bafungiye kuri RIB STATION YA MUSAMBIRA mu gihe Dosiye yabo iri gutunganwa ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

    Ibyaha bakurikiranyweho; KUNYEREZA UMUTUNGO. Icyaha giteganywa N'INGINGO YA 10 y'itegeko N°54/2018 ryo kuwa 13/08/2018 ryerekeye kurwanya ruswa.

    Igihano kuri iki cyaha ni; Igifungo kiva ku myaka 7 kugeza ku myaka 10, hakiyongeraho n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri 3 kugeza kuri 5 z'agaciro k'umutungo uhamijwe icyaha yanyereje.

    ICYAHA CY'UBUHEMU. Icyaha giteganwa N'INGINGO Y'I 176 y'Itegeko No 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange.

    Igihano: Igifungo kuva ku myaka 3 ariko kitarenze 5 n'amafaranga y'u Rwanda kuva ku 500,000 FRW ariko atarenze 1,000,000FRW.

    Dr Murangira B Thierry, avuga ko RIB isaba abantu bose kwirinda ibikorwa byo kunyereza umutungo wa Leta cyangwa ikindi kigo kuko bigira ingaruka kw'iterambere, ko kandi uzabifatirwamo wese azahanwa nk'uko amategeko abiteganya.

    RIB, iributsa kandi abantu bose ko itazihanganira uwo ariwe wese ukora icyaha nk'iki cy'Ubuhemu. Isaba abantu gukomeza kwirinda gukora iki cyaha kuko ari icyaha nacyo gihanwa n'amategeko.

    Munyaneza Theogene

    Source : https://www.intyoza.com/2023/12/12/kamonyi-abakozi-bane-bibitaro-bya-remera-rukoma-bari-mu-maboko-ya-rib/