Blog

  • Champions League: Manchester United yabuze by… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Kabiri nibwo imikino ya Champions League yakomeje hakinwa umunsi wa nyuma w’amatsinda ari na ko amakipe azakina 1/8 amenyekana. 

    Umukino wari utegerejwe na benshi ni uwo mu itsinda A ikipe ya Manchester United yari yakiriyemo FC Bayern Munich saa yine z’ijoro kuri Old Trafford.

    Uko wagenze muri make 

    Umukino watangiye wihuta ku mpande zombi kuko mu minota 3 gusa buri kipe yari yamaze kugera imbere y’izamu ry’indi. 

    Ku munota wa 9 Harry Kane yagerageje ishoti rya mbere ku mupira yari ahawe na King Sley Coman ariko Andre Onana arifata nta mususu.

    Manchester United ku munota wa 25 nayo yabonye uburyo ku ishoti Luke Shaw yarekuye ariko Manuel Neuer arishyira muri koroneri.

    Umukino wakomeje gukinwa amakipe yombi agerageza gushaka uko yafungura amazamu ariko FC Bayern Munich akaba ariyo igera imbere y’izamu rya Manchester United inshuro nyinshi cyane cyane binyuze ku ruhande rw’ibumoso rwa Alphonso Davies.

    Bagiye kuruhuka bikiri 0-0, Manchester United yaje mu gice cya kabiri ikora impinduka mu kibuga Luke Shaw avamo hajyamo Wan Bissak.

    FC Bayern Munich yaje kubona igitego cya 1 ku munota wa 70 gitsinzwe na King Sley Coman ahawe umupira na Harry Kane nyuma y’amakosa ya ba myugariro. Ikipe ya Manchester United kwishushya byanze birangira ikubitiwe imbere y’abafana bayo igitego 1-0.

    Nyuma yo gutsindwa iyi kipe y’amashitani atukura yahise isezerwa mu mikino ya UEFA Champions League ndetse yewe ibura itike ya Europa League bitewe nuko ariyo ya nyuma n’amanota 4 mu itsinda yari iherereyemo. 

    Undi mukino wabaye nawo wo muri iri tsinda FC Copenhagen yatsinze Galatasaray 1-0.  Ubwo bivuze ko ikipe ya FC Bayern Munich yahise izamukana na Copenhagen muri iri tsinda A.

    Mu mikino yo mu yandi matsinda nayo yakinwaga, mu itsinda B, Lens yatsinze Sevilla 2-1 naho Arsenal inganya na PSV Eindhoven 1-1. Aha hazamutse Arsenal iyoboye na PSV Eindhoven ya 2.

    Mu itsinda C, Napoli yatsinze SC Braga ibitego 2-0 naho Union Berlin itsindwa na Real Madrid ibitego 3-2. Hano Real Madrid niyo yakatishije itike ya 1/8 iyoboye itsinda na Napoli ya 2.

    Mu itsinda D, Benfica yatsinze FC Salzburg ibitego 3-1 naho Inter inganya na Real Sociedad 0-0. Muri iri tsinda amakipe yakatishije itike ya 1/8 ni Real Sociedad iyoboye na Inter Milan ya kabiri.

    Ikipe ya Manchester United yasezerewe mu mikino ya UEFA Champions League

    Harry Kane na King Sley Coman bishimira igitego batsinze 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/137533/champions-league-manchester-united-yabuze-byose-137533.html

  • Sedy Djano uzaha abakunzi be inkoko ku bunani… – #rwanda #RwOT

    Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, umuhanzi Sedy Djano yatangaje ko inganzo yo gukora indirimbo This is for you, yavuye mu kubona umuntu ashobora gutanga impano ariko hakabura akaririmbo karyoheye amatwi ko guherekeza iyo mpano. 

    Sedy Djano yagize ati ' ‘This Is For You’ ni inganzo yavuye mu kubona abantu bahana impano ariko bakabura akaririmbo kayiherecyeza gakubiyemo amagambo meza bifuza kuvuga avuye ku ndiba y'umutima kandi afite igisobanuro  gikomeye. 

    Yatangaje ko ari indirimbo igenewe buri wese nta muntu yibanzeho kandi yizeye ko izakundwa na benshi cyane kuko hari hasanzwe icyuho mu muziki ku bantu batanga impano bakabura indirimbo yo guherekeza impano yabo.

    Yagize ati “Ni indirimbo y’ingeri zose by’umwihariko mu gihe cyo gutanga impano kuko guha umuntu impano ukayimuha yonyine itari kumwe n’indirimbo 'This Is For You' ni nko kurya ubugari bwaraye bukonje nta gasupu ndetse ntacyo kunywa ufite.

    Sedy Djano yavuze ko mu rwego rwo gushimira Yannick Pro wamukoreye iyi ndirimbo ifite intego yo guherekeza impano, yamuhaye impano y’inkoko yakuye mu gihugu cya kure bikabanza kumugora kuyigeza muri Amerika harimo ibyo iyo nkoko igomba kuba yujuje ndetse n’itike.

    Uyu muhanzi utuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yagize ati “Namugeneye impano mu rwego rwo kumushimira no kumwereka agaciro mpa ibyo akora, no kumutera imbaraga mu kazi ke kuko abahanzi hafi ya bose batuye USA niwe ubakorera indirimbo.”

    Ati”Iriya mpano y'inkoko namuhaye nayikuye mu gihugu cya kure cyane, kuko byanabanje kungora mu rwego rwo kuyishakira ibyangombwa byo kuyuriza indege. Muri ibyo byangombwa, icyari gitangaje ni ukuba yarafashe inkingo, ndetse banasaba ko igomba kwambara agakabutura mu rwego rwo kwirinda ko yakoresha umusarani muruhame.”

    Sedy Djano yashyiriye hanze icyarimwe indirimbo ebyiri: This is for you na Why

    Sedy Djano yatangaje kandi ko ku bunani ari mu myiteguro yo kuzaha abakunzi be ubunani bw’inkoko ariko na none asaba ko bajya bareba ibihangano bye mu ndirimbo ebyiri yasohoye hanyuma izakundwa cyane akaba ariyo azagumisha kuri YouTube itazakundwa akazayisiba.

    Yagize ati “Nashyize hanze indirimbo ebyiri (2) mu rwego rwo kureba iyo abantu bazakunda cyane akaba ariyo tuzagumisha kuri Youtube indi tukayisiba. Mbese ubwo ni ihangana hagati y’izo ndirimbo. Imwe ni 'This Is For You' indi ni 'Why'. 

    Yakomeje ati “Abakunzi bange mubambwirire ko iyi ndirimbo nyibatuye nk’impano isoza umwaka kandi ko ndimo gutegura igikorwa cyo kubaha Inkoko ku bunani. Buri mukunzi wange ushaka kurya Inkoko ku bunani yakwiyandikisha tukazayimugezaho akabasha kurangiza umwaka neza awusangira n’umuryango we hamwe n’inshuti.” 

    Sedy Djano azwi mu muziki no mu bikorwa by’urukundo akorera abantu bakeneye ubufasha. Ni kenshi afasha abatishoboye mu Rwanda ndetse mu myaka ine ishize yanafashije abarenga 50 baba ku mihanda yo muri Amerika. Mu muziki, azwi mu ndirimbo zitandukanye zirimo “Be Kind” yakoranye na Riderman na Social Mula.

    Sedy Djano yakoze agashya aha impano y’inkoko Producer wamukoreye indirimbo 

    REBA INDIRIMBO NSHYA “THIS IS FOR YOU” YA SEDY DJANO

    REBA INDIRIMBO NSHYA “WHY” YA SEDY DJANO 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/137530/sedy-djano-uzaha-abakunzi-be-inkoko-ku-bunani-yashyize-hanze-indirimbo-ebyiri-zizahatana-v-137530.html

  • Bakoresha Miliyoni 60 Frw bitegura! Chorale d… – #rwanda #RwOT

    Iki gitaramo cyamaze kuba umuco, kuko buri mwaka bagikora mu rwego rwo gufasha Abakristu kwizihiza Umunsi wa Mukuru wa Noheli no gusoza neza umwaka uba urangiye no kuzatangira umushya mu mahoro no mu munezero.

    Buri mwaka Chorale de Kigali ishaka umwihariko igenera abakunzi bayo, ugereranyije n'imyaka yabanje. Bigakorwa mu rwego rwo gukomeza gushimisha abakunzi bayo.

    Umwihariko ugaragara muri 'Christmas Carols Concert' ya 2023 ni uburyo imyiteguro yatangiye kare ku buryo mu rwego rw'imiririmbire ndetse no mu rwego rw'imirimo y'indi isanzwe ireba igitaramo byose bizaba biri mu buryo ku gihe.

    Kuva mu 2013, Chorale de Kigali ikora igitaramo nk'iki. Imibare igaragaza abantu barenga ibihumbi 20 bitabira iki gitaramo. Kandi gitegurwa mu rwego rwo gukundisha Abanyarwanda umuziki uhimbanywe kandi ukaririmbanwa ubuhanga.

    Mu bihe bitandukanye igitaramo nk'iki cyabereye ahantu hatandukanye harimo na Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali, kandi ibihumbi by'abantu byagiye byitabira, bagataha banyuzwe n'ubuhanga bw'abaririmbyi bagize iyi korali.

    Nko mu 2019, iki gitaramo cyabereye muri Camp Kigali, biba ngombwa ko hari abantu basubirayo kubera ko imyanya yari yateguwe yari yuzuye.

    Imyiteguro y'iki gitaramo irahambaye, bisaba n'amasengesho

    Perezida wa Chorale de Kigali, Bwana Hodari Jean Claude, yavuze ko batangiye amasengesho y'iminsi icyenda 'Noveni' mu rwego rwo gusaba Imana ngo izabafashe mu migendekere myiza y'iki gitaramo cyamaze kuba ubukombe, bitewe n'uburyo abantu bakishimira.

    Yavuze ko batitegura gusa mu miririmbire, ahubwo buri gihe bafata n'igihe cyo gusenga, ari nayo mpamvu muri iki gihe kuva ku itariki ya 8 Ukuboza 2023 batangiye amasengesho y'iminsi icyenda.

    Ati 'Ntabwo twitegura ngo dukaze amajwi gusa n'amasengesho turayakora […] Iyo ushaka gukora ikintu rwose gifite imigisha cyasengewe burya hari isengesho ryitwa 'Noveni' hari iminsi icyenda abantu bafata bagasengera igikorwa barimo.'

    'Twaragitangiye. Twabaze iminsi icyenda uhereye ku itariki ya 8 Ukuboza, twatangiye amasengesho, turi mu masengesho ya buri munsi yitwa Noveni yo gusabira igitaramo, ngo kizagende neza, muzishime natwe twishime…'

    Bwana Hodari avuga ko iki gitaramo cyamaze kugera ku rwego rwiza, kuko buri mwaka bakira ubusabe bw'abantu babaza igihe kizabera, ibi bikabaha umukoro wo kudasiba buri mwaka.

    Ati 'Igitaramo cyabaye mpuzamahanga, cyabaye icy'u Rwanda rwose, ntikikiri mu bubasha bwa Chorale de Kigali yonyine, ari nayo mpamvu tujya dusaba abantu ngo badutere inkunga kitazasiba, kandi koko ntikizasiba.'

    Ni igitaramo kirangwa cyane n'umuziki wa Classic wubakiye ku ndirimbo z'abahanga bakomeye ku Isi, indirimbo zitsa ku guhimbaza Imana, indirimbo zamamaye mu ndimi zinyuranye, indirimbo z'urukundo n'ibindi.

    Bwana Hodari avuga ko mu gihe habura iminsi itanu kugirango bakore iki gitaramo tariki 17 Ukuboza 2023, barangije imyiteguro yacyo, kuko yaba indirimbo bazaririmba, abaririmbyi bazakorana n'abo n'ibindi byose byamaze kujya ku murongo.

    Iki gitaramo kizaririmbamo abana bato b'iyi korali, kandi itsinda ry'abacuranzi ba korali ryaragutse nk'uko Hodari akomeza abivuga.


    Imyiteguro y'iki gitaramo isaba nibura Miliyoni 60 Frw

    Asubiza ikibazo cy'umunyamakuru wa InyaRwanda, Perezida wa Chorale de Kigali, Bwana Hodari Jean Claude yavuze ko amafaranga bakoresha mu gutegura iki gitaramo ahindagurika ahanini bitewe n'aho igitaramo cyabereye, ibyuma bakoresheje, imitako n'ibindi.

    Ariko kandia avuga ko imibare ya hafi, igaragaza ko nibura mu gutegura bakoresha Miliyoni 60 Frw. Ati 'Biragoye kuvuga ngo ni angahe, ariko ni amafaranga atari munsi ya Miliyoni nka 60 Frw iyo ubaze neza. Twakifuza byinshi birenga ibyo, kuko hari ibyo tugenda tureka kugirango bitaba menshi, ariko gutegura igitaramo byonyine bidutwara amafaranga arenze ayo ngayo…'

    Abaterankunga bagendanye n'iyi korali n'abashya bavuga ibanga babonamo

    Umuyobozi ushinzwe iyamamazabikorwa n’Itumanaho muri Sanlam, Patrick Muneza yavuze ko imyaka 10 bashize batera inkunga Chorale de Kigali, kubera umwihariko bafite mu miririmbire no gukundwa n'Abakristu, kandi bagafasha abantu kwibuka kuzigamira amagara y'abo.

    Patrick Muneza yavuze ko iki gitaramo ari igitekerezo cyiza gifitiye akamaro umubare munini ndetse n'Igihugu muri rusange, kandi gitanga ibyishimo kuri benshi.

    Anavuga ko biyemeje gushyigikira Chorale de Kigali mu rwego rwo 'guha imbaraga igikorwa nk'iki kiba cyateguwe kugirango kizashimishe abanyarwanda'.

    Muneza yavuze ko bagiranye ubufatanye na Chorale de Kigali, aho muri iki gihe buri wese afite ubushobozi bwo kugura ubwishingizi muri Sanlam, kandi akagira n'uburyo bwo kuba yatera inkunga Chorale de Kigali. 

    Ati 'Ayo mafaranga azajya ahita ajya kuri konti yafunguwe ya Chorale de Kigali mu rwego rwo gukomeza gushyigikira Chorale de Kigali mu bikorwa byayo bya buri munsi.”

    Umuyobozi Ushinzwe Iyamamazabikorwa n'igurisha mu kigo Rwanda National Investment Trust, Ruziga Emmanuel Mansatura, we avuga ko ibiganiro bagiranye na Chorale de Kigali ari ibituma batanga ubutumwa bwo gushishikariza Abanyarwanda umuco wo kwizigamira.

    Yavuze ko buri wese ugura itike yo kwinjira muri iki gitaramo ahabwa n'ubutumwa bwo kumushimira, ariko kandi akibutswa kwizigamira. 

    Ati 'Kuko turimo turasoza umwaka, harimo ibikorwa byinshi byo gutwara amafaranga kurusha kwibuka ko tuzatangira undi mwaka hari ibindi dukeneye, tugomba kuba twizigamiye.'

    Ruziga yavuze ko basinye amasezerano na Chorale de Kigali y'igihe kirenze umwaka umwe, kandi muri icyo gihe cyose bazakorana ibikorwa bigamije gushishikariza Abanyarwanda kwizigamira mu kigega RNIT iterambere Fund.

    Amatora yakorewe ku rubuga rwa Internet, abakunzi b'iyi korali bahisemo indirimbo eshatu bashaka ko bazumva muri iki gitaramo, zongerwa ku rutonde.

    Bahisemo indirimbo Chiquitita, indirimbo ya UEFA ndetse na Bound for the Promised Land.

    Imyaka 57 irashize Chorale de Kigali ishikamye

    U Rwanda rwagize amatsinda akomeye mu muziki yatanze ibyishimo mu bihe bitandukanye aho yiyambajwe, ariko ntiyateye kabiri yaratandukanye.

    Si amatsinda y'umuziki aririmba indirimbo zisanzwe gusa zizwi nka 'Secullar', kuko n'abaririmba indirimbo zihimbaza Imana bagiye batandukana.

    Bose bahuriza ku kuvuga ko hari ibyo uruhande rumwe rutumvise kimwe n'urundi. Hari n'amatsinda azwi yatandukanye, kubera ko umwe muri bo yumvise cyangwa se yabwiwe n'abandi ko ari we nkingi ya mwamba ku buryo atarimo batatera kabiri.

    Yarabikoze koko ava mu itsinda, none iryo tsinda ryavuye mu muziki burundu. Ni ibintu byagize ingaruka kuri bagenzi be n'abandi, uruganda rw'umuziki rurahomba!

    Imyaka 57 irashize Chorale de Kigali iri mu muziki. Hari abatangiranye n'ayo bakiyirimo n'abandi bayivuyemo kubera impamvu z'ubuzima.


    Ibyo wamenya kuri Chorale de Kigali iri gutegura igitaramo 'Christmas Carols Concert' ya 2023:

    Chorale de Kigali ni umuryango utari uwa Leta, watangiye mu 1966, ubona ubuzima gatozi mu 1987 bwavuguruwe mu 2011.

    Ni umuryango watangijwe n'abahanga muri muzika bari barabyize mu mashuri ya Seminari n'ahandi.

    Ab'ikubitiro ni Leon Mbarushimana, Claver Karangwa, Callixte Kalisa, Professeur Paulin Muswahili, Saulve Iyamuremye n'abandi.

    Chorale de Kigali, ni imwe muri korali zizwi mu zabayeho mu Rwanda. Yakoze amateka muri muzika ihimbanywe ikanaririmbanwa ubuhanga.

    Mu ntangiriro Chorale de Kigali yari igizwe n'abagabo gusa, kugeza mu 1978, ari bwo abari n'abategarugori ba mbere binjiragamo.

    Chorale de Kigali ya None:

    Imyaka 57 irashize ibayeho. Ubu igizwe n'abanyamuryango bagera ku 150, bari mu kigero cy'imyaka iri hagati ya 18-70. Hari 60% ni urubyiruko.

    Muri bo abagera kuri 55% ni abagore. Ubu ibarizwa kuri Katederali Saint Michel ikaba ikorera muri Centre Saint Paul.

    Ibihangano byabyo byinshi ubisanga kuri shene ya Youtube yayo, aho imaze kugira abayikurikira (Subscribers) barenga ibihumbi 130.

    Ifite kandi views (abamaze kureba ibihangano) bagera ku bihumbi 180. Uretse Youtube kandi, Chorale de Kigali ifite imbuga nkoranyambaga nka Instagram, Twitter na Facebook.

    Chorale de Kigali ubu ifite gahunda igenderaho y'imyaka itanu, ari yo iherwaho hakorwa gahunda y'ibikorwa byari buri mwaka. 

    Perezida wa Chorale de Kigali, Bwana Hodari yatangaje ko imibare bafite igaragaza ko bakoresha Miliyoni 60 Frw mu gutegura iki gitaramo 'Christmas Live Concert' 

    Umuyobozi Ushinzwe Iyamamazabikorwa n'igurisha mu kigo RNIT, Ruziga yavuze ko bashyizeho uburyo abanyarwanda bazigamira Chorale de Kigali 

    Visi-Perezida wa Chorale de Kigali, Valentin Bigango yavuze ko kuri iyi nshuro batanze amahirwe abakunzi b'iyi korali bahitamo indirimbo eshatu bashaka kuzumva mu gitaramo


    Umuyobozi ushinzwe iyamamazabikorwa n’Itumanaho muri Sanlam, Patrick Muneza yavuze ko hari abakristu ba Chorale de Kigali bafata ubwishingizi muri Sanlam binyuze mu kuba baritabiriye iki gitaramo cya 'Christmas Carols Live Concert'


    Umunyamakuru William Jules washinze Umuyoboro wa Youtube Chitta Magic, niwe wayoboye ikiganiro n'itangazamakuru cyabereye muri BK Arena kuri uyu wa Kabiri tariki 12 Ukuboza 2023


    Abanyamakuru bakorera ibitangazamakuru bitandukanye bitabiriye ikiganiro na Chorale de Kigali


    Kanda hano urebe amafoto yaranze ikiganiro cyahuje ubuyobozi bwa Chorale de Kigali n'itangazamakuru

    AMAFOTO: Freddy Rwigema-InyaRwanda.com

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/137531/bakoresha-miliyoni-60-frw-bitegura-chorale-de-kigali-yatangiye-gusengera-igitaramo-cyayo-a-137531.html

  • Musanze yatangiye shampiyona isaza imigeri ubu yagizwe insina ngufi – YEGOB #rwanda #RwOT

    Shampiyona y'icyiciro cya mbere hano mu Rwanda uzwi kw'izina rya (Rwanda Primer League) yari yakomeje ku munsi wa 15.

    Ku munsi wa 15 wa shampiyona y'u Rwanda, RWANDA primer league Police FC itsinze Musanze FC ibitego 3-0 umukino wabereye Kuri Kigali Pele stadium.

    Source : https://yegob.rw/musanze-yatangiye-shampiyona-isaza-imigeri-ubu-yagizwe-insina-ngufi/

  • Rayon Sports yatangije intambara hagati yayo na Kiyovu Sports nyuma yo gutangaza ikintu gikomeye gikora mu bwonko iyi kipe iyoborwa na General – YEGOB #rwanda #RwOT

    Rayon Sports yatangije intambara hagati yayo na Kiyovu Sports nyuma yo gutangaza ikintu gikomeye gikora mu bwonko iyi kipe iyoborwa na General

    Kuri uyu wa kabiri haraba umukino urahuza ikipe ya Rayon Sports na Kiyovu Sports usoza imikino ibanza ya Shampiyona Phase Aller.

    Uyu mukino urimo kuvugisha abantu cyane uteganyijwe kuba Saa kumi n'ebyiri z'umugoroba z'uyu munsi gusa ikipe ya Rayon Sports yatangije kubabaza abayovu mu buryo bukomeye.

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri nibwo Rayon Sports yashyize hanze amashusho ya Serumogo Ally avuga ko gutsinda Kiyovu Sports ni kimwe mu biraza kumushimisha cyane, dore ko umwaka ushize uyu myugariro yakinaga muri iyi kipe ayivamo atishimye gusa bisa nko kubabaza abayovu.

    Ikipe ya Rayon Sports ikomeje kugenda ibabaza abafana ba Kiyovu Sports ari nako igenda ishyira hanze utuntu two gukurura abafana ngo baze kureba uyu mukino.

    Source : https://yegob.rw/rayon-sports-yatangije-intambara-hagati-yayo-na-kiyovu-sports-nyuma-yo-gutangaza-ikintu-gikomeye-gikora-mu-bwonko-iyi-kipe-iyoborwa-na-general/

  • 75″ Kufura ya Rayon Sports itewe na Bugingo Hackim, ariko umupira uramurura 

    umukino biracyari igitego 1-0 bwa Rayon Sports.

    71″Alfred Leku avuye mukibuga hinjira Iracyadukunda Eric

    68″ Kiyovu Sports ikoze impinduka Hakizimana avuye mu kibuga hinjira Twahirwa Olivier

    Serumogo Ali ahanganye na Kiyovu Sports yakozemo 

    Bipfubusa utoza Kiyovu Sports ni umwe mu batoza bazi gusoma umukino bari muri iyi shampiyona 

    Wade utoza Rayon Sports ari gutera imibare bikanga 

    Mugiraneza wambaye igitambaro cya Kiyovu Sports mu kibuga hagati yahagenzuye neza cyane, ndetse akaba yagoye Luvumbu

    Saif ku ntebe y’abasimbura yari yakaniye cyane ndetse aha amabwiriza abakinnyi bari mu kibuga 

    58″ Bbaale ahushije igitego ku mupira atereye hanze y’urubuga rw’umunyezamu ariko umupira unyura ku ruhande gacye

    Aya makipe ari gukina umukino wa 7 wa shampiyona, Rayon Sports idatsinda Kiyovu Sports

    55″ Rayon Sports ihushije uburyo bw’igitego ku mupira utewe na na Luvumbu ari mu rubugarwamahina, ariko Nzeyurwanda umupira awukuramo

    52″ Muhire Kevin abonye ikarita y’umuhondo ku ikosa akoreye Kirongozi

    Abakinnyi barimo Niyonzima Olivier Saif barimo kwishyushya, isaha n’isaha yajya mu kibuga

    47″ Masengwo arekuye ishoti rikomeye cyane umupira Tamale akozaho intoki umupira ujya muri koroneri. Nibwo buryo bwa mbere bwiza bubonetse muri iki gice cya mbere.

    45″ Igice cya kabiri kiratangiye

    45+3″ igice cya mbere kirarangiye amakipe akaba agiye kuruhuka nyuma yo kwerekana umukino mwiza

    45″ Umusifuzi yongeyeho iminota 3

    Olivier Saif yabanje ku ntebe y’abasimbura, bisa naho ari amahitamo y’umutoza

    39″ Rayon Sports ibonye koroneri itewe neza na Muhire Kevin, umupira ubura umuntu ukoraho urarenga.

    30″ Rayon Sports bikomeje kwanga, na Kufura Luvumbu yari abonye arayamuruye, ayohereza ku Ryanyuma

    Abakinnyi ba Kiyovu Sports babanje mu kibuga

    Nzeyurwanda Djihad

    Mugiraneza Frodouard

    Ndizeye Eric

    Hakizimana Felicien

    Tuyisenge Hakim

    Shariff Bayo

    Tansele

    Nizigiyimana Karim

    Alfred Leku

    Kilongozi Richard

    Muhozi Fred

    Abasimbura: Patrick, Iracyadukunda, Djuma, Ramdhan, Seif, Twahirwa na Mukunzi.

    26″ Rayon Sports ihushije igitego ku mupira uzamukanwe na Bugingo Hackim, ahereza Ojera wari mu rubuga rw’amahina, umupira awuteye adafunze uca kuruhunde

    Abakinnyi ba Rayon Sports babanje mu kibuga

    Simon Tamale

    Serumogo Ali

    Bugingo Hakim

    Ngendahimana Eric

    Rwatubyaye Abdul (c)

    Kanamugire Roger

    Luvumbu Nzinga Heritier

    Muhire Kevin

    Musa Esenu

    Charles Bbaale

    Joackiam Ojera

    Abasimbura: Adolphe, Rachid, Aimable, Hadji, Manu, Ganijuru, Mucyo, Arsene na Ndekwe.

    Umutoza wa Kiyovu Sports Mipfubusa, yahisemo gukoresha Mugiranaza Frodouard nka kapiteni kuri uyu mukino Niyonzima Olivier abanza ku ntebe y’abasimbura.

    15″ Kiyovu Sports iri gukina umupira w’imbaraga ndetse yanze kuva imbere y’izamu rya Rayon Sports

    11″ Igitego cya Kiyovu Sports. Kiyovu Sports ibonye igitego gitsinzwe Sharif Bayo arekuye ishoti rikomeye cyane mu mupira uturutse mu izamu rya Rayon Sports usanga Bayo ahagaze neza aturiramo umupira uruhukira mu izamu

    02″ Kiyovu Sports ihushije igitego. Masengwo ateye ishoti rikomeye cyane Rwatubyaye akozaho akaguru umupira ujya muri koroneri ariko ntiyagira icyo itanga.

    01″ Kufura ya Rayon Sports. Umukino ugitangira Rayon Sports ibonye kufura itewe na Luvumbu ariko umupira Nzeyurwanda awukuramo neza.

    18:02″ Umukino uratangiye. Reka tubahe ikaze bwa kenshi hano kuri sitade ya Pele, ahatangiye umukino uhuza ikipe ya Rayon Sports na Kiyovu Sports. Rayon Sports yambaye imyenda y’umweru de irimo utubara tw’ubururu. mu gihe Kiyovu yambaye icyatsi kibisi kirimo umweru muke.

    17:55″ Amakipe avuye mu rwambariro umukino mukanya gato uraba utangiye

    17:52″ Aabakinnyi basimbura basohotse mu rwambariro bakaba bagiye ku ntebe y’abasimbura.

    17:45″ Amakipe yombi asubiye mu rwambariro akaba agiye kwitegura akagaruka umukino utangira.

    Rayon Sports iramutse itsinze Kiyovu Sports, yahita ica kuri Musanze FC n’ubwo banganya amanota.

    17:20″ Amakipe yombi yageze mu kibuga, abakinnyi bakaba batangiye kwishyushya.

    Ni umukino uri kubera kuri sitade ya Kigali Pele Stadium, kuva saa 18:00 PM. Aya makipe yombi akunze guhangana ndetse no kwivuga imyato, bigamije guhigana ubutwari.

    Imibare avuga iki kuri aya makipe?

    Mu mikino 27 iheruka guhuza aya makipe, Rayon Sports yatsinzemo imikino 11 inganya 7, itsindwa 9. Kiyovu Sports yatsinze imikino 9 itsindwa 11. Kiyovu Sports imaze imikino 6 idatsindwa na Rayon Sports muri shampiyona, kuko iheruka kuyitsinda tariki 1 Ukuboza 2019.

    Mu mikino 6 Rayon Sports imaze kwakira muri uyu mwaka muri shampiyona, ntabwo iratsindwa umukino n’umwe yatsinze 5 inganya. Kiyovu Sports irakina uyu mukino, iri ku mwanya wa 15 ku rutonde rw’amanota yo hanze, aho mu mikino 6 imaze gukinira hanze nta n’umwe yatsinze ahubwo yanganyije 2.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/137527/live-rayon-sports-yakiriye-kiyovu-sports-mu-mukino-wo-kwisubiza-ikuzo-amafoto-137527.html

  • Rayon Sports yananiwe gufata umwanya wa 3 nyuma yo guhagamwa na Kiyovu Sports #rwanda #RwOT

    Rayon Sports yananiwe gufata umwanya wa Gatatu ku rutonde rwa shampiyona nyuma yo kunganya na Kiyovu Sports 1-1.

    Wari umukino ubanziriza usoza imikino ibanza ya shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w’imikino 2023-24 aho Rayon Sports yari yakiriye Kiyovu Sports, ni mu gihe umunsi wa 15 uzasozwa ejo Etincelles FC yakiriye Gasogi United.

    Rayon Sports yari ibizi ko gutsinda uyu mukino byari gutuma ihita ifata umwanya wa kabiri iwambuye Musanze FC yari yatsinzwe na Police FC 3-0.

    Ku munota wa 4, Mugiraneza Frodauard wari kapiteni wa Kiyovu Sports kuri uyu mukino kuko Seif yari yabanje ku ntebe y’abasimbura, yagerageje ishoti ariko Tamale arawufata.

    Rayon Sports wabonaga irushwa mu minota ya mbere, yaje gutsindwa igitego cya mbere ku munota wa 13 ku mupira Bugingo Hakim yatakaje maze Sharif Bayo atera adahagaritse uyoboka mu rushundura.

    Ku munota wa 23, Luvumbu yahaye umupira mwiza Charles Baale ashyizeho umutwe, umunyezamu Nzeyurwanda Jimmy Djihad awukuramo.

    Rayon Sports yari yagarutse mu mukino, ku munota wa 27 Bugingo Hakim yahinduye umupira mwiza ariko Ojera Joackiam ateye mu izamu unyura hanze gato.

    Rayon Sports yakomeje gusatira cyane ishaka kwishyura irema amahirwe atandukanye ariko biranga, bagiye kuruhuka ari 1-0.

    Rayon Sports yagarutse mu gice cya kabiri ishaka igitego, ku munota wa 54, Luvumbu yagerageje ishoti ariko umunyezamu Nzeyurwanda arawufata.

    Charles Baale yongeye kugerageza amahirwe ku munota wa 58 ariko unyura hanze gato y’izamu. Ku munota wa 62 yahise asimburwa na Tuyisenge Arsene.

    Rayon Sports yakomeje gushyira igitutu kuri Kiyovu Sports maze ku munota wa 88, Ngendahimana Eric arayishyurira n’umutwe ku mupira wari uvuye kuri Luvumbu. Umukino warangiye ari 1-1.

    Indi mikino y’umunsi wa 15 yabaye, Police FC yatsinze Musanze 3-0, Marines FC yanganyije na Sunrise FC 1-1, Muhazi United yanganyije na AS Kigali 0-0, Bugesera FC itsinda Etoile del’Est 2-0, Mukura VS yatsindiwe mu rugo na Gorilla FC 1-0 ni mu gihe ejo hashize APR FC yari yatsinze Amagaju FC 3-1.

    APR FC ni yo isoje urutonde rwa shampiyona iyoboye n’amanota 33, Police FC 31, Musanze 29, Rayon Sports 27. Etoile del’Est ni iya nyuma n’amanota 10.

    Rayon Sports yaguye miswi na Kiyovu Sports

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/rayon-sports-yananiwe-gufata-umwanya-wa-3-nyuma-yo-guhagamwa-na-kiyovu-sports

  • Rubavu: Urubyiruko rwahawe ubutumwa bukomeye kuri SIDA #rwanda #RwOT

    Rubavu: Urubyiruko rwahawe ubutumwa bukomeye kuri SIDA

    Kuri iki Cyumweru tariki 10 Ukuboza 2023, mu Karere ka Rubavu habereye igikorwa cyo kwifatanya n'abafite ubwandu bwa SIDA hatangirwa ubutumwa hapimwa kubushaka ababyifuza.

    Ni igikorwa cyatangiye ku isaha ya Saa kumi n'ebyeri za mu gitondo kibanzirizwa na siporo rusange , abaturage bigenjemo urubyiruko bibutswa ko kurwanya agakoko gatera SIDA bitari byarangira bashishikarizwa kujya bakoresha agakingirizo.

    Hahawe icyubahiro ubuzima bw'abazize SIDA hanafashwa abarwayi bayo kumva ko badakwiriye kwiheba , bahabwa ubutumwa bubasaba gukomeza kwirinda no gukangurira abandi bantu kutagwa mu moshya y'ababashuka ngo baryamane badakoresheje agakingirizo.

    Nk'uko raporo ibigaragaza , buri mwaka handura abantu barenga Miliyoni 1.3, hagapfa abarenga 630,000 bishwe nayo gusa iyi mibare ikaba izamuka cyane mu bihugu bikiri mu inzira y'iterambere.

    Mu ijambo rye , umuyobozi w'Akarere ka Rubavu umaze iminsi 4 ku buyobozi Mukindwa Prosper , yatangarije urubyiruko ko aribo bafite ejo hazaza mu biganza byabo, abibutsa ko baramutse batitaye ku buzima bwabo ngo birinde SIDA , mu gihe kizaza u Rwanda rwazayoborwa n'Abanyamahanga.

    Yagize ati:' Rubyiruko mbashimiye umwanya mwafashe muza tukifatanya muri Siporo ariko nanone mukumva ubutumwa ku cyorezo cya SIDA.Mutirinze ntabwo twazabona abayobozi b'ejo hazaza kuko twazayoborwa n'Abanyamahanga'.

     

    Umuyobozi wa AHF Rwanda Dr Rangira Lambert yavuze ko ubukangurambaga bwakozwe bwari bugendanye n'umunsi mpuzamagahanga wo kurwanya SIDA , akaba ariyo mpamvu bashatse ko n'Abanya-Rubavu nka kamwe mu turere 11 bakorana bamenya ko kwirinda SIDA bitarangiye.

    Yagize ati:' Uyu munsi twari kumwe n'abarenga igihumbi rero ni umubare mwiza kandi biratwerekako ubutumwa bwatangiwe hano buragera ku barenga igihumbi kuko ni urubyiruko n'ibindi byiciro ndetse n'abayobozi bari hano bazadufasha gutanga ubutumwa.Twabibutsaga ko SIDA ntaho yagiye'.

    Bamwe mu rubyiruko twaganiriye, bemeje ko inama bahawe bagiye kuzifashisha bubaka ejo habo hazaza , bagaragaza ko kwibutswa kwirinda ari umugisha bagiriwe.

    Uyu muhango wabanjirijwe na Siporo rusange yahuje urubyiruko rw'abanyeshuri , abari baje mu myitozo ikorerwa ku nkengero z'Ikiyaga cya Kivu , Abayabozi b'Akarere ka Rubavu n'izindi nzego zitandukanye.

    The post Rubavu: Urubyiruko rwahawe ubutumwa bukomeye kuri SIDA appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/rubavu-urubyiruko-rwahawe-ubutumwa-bukomeye-kuri-sida/

  • Ababyeyi ba Censori Bianca batewe agahinda n'umukwe wabo wiyambika ubusa #rwanda #RwOT

    Umubyeyi wa Censori Bianca yagaragaje ko atishimiye urushako rw'umukobwa we na Kanye west [ Kanye ].Uyu mugore yavuze ko no gushakana kwabo kwabaye mu ibanga ntibyabashimisha.

    Nyina wa Bianca ngo yagize ubwoba kuko umukwe we yakoze ubukwe mu ibanga n'umukobwa we nyamara yari amaze igihe gito atandukanye n'uwahoze ari umugore byemewe n'amategeko banabyaranye.

     

    Kanye West na Censori Bianca bakoze ubukwe mu ibanga mu kwezi kwa Ukuboza , 2022 nyuma y'ukwezi kumwe gusa Kim Kardashian atandukanye na Kanye west.

    Se na Nyina ba Censori bemeza ko batifuzaga ko umukobwa wabo , ashakana na Kanye west bavuga ko byabateye kujagarara cyane muri bo.

    Batangaje ko kandi batishimiye uburyo uyu mugabo yitwaye kumbuga nkoranyambaga ndetse n'uburyo yitwaraga ubwo yajyaga kubasura muri Australia mbere yo kubana n'umukobwa wabo.

    Amakuru avuga ko uru rwango ababyeyi ba Censori bafitiye umukwe wabo, rwashibukiye ku makuru n'imyitwarire ya Kanye West [ Ye ], n'urwango Isi imwanga.

    Bianca ngo yiyumva nkuri wenyine mu rugo rwabo nyamara bagiye kumarana umwaka bari kumwe ngo na cyane ko Kanye west yashyiriyeho amatege ko akakaye ,umugore kuburyo atakora ibyo ashaka.

     

    The post Ababyeyi ba Censori Bianca batewe agahinda n'umukwe wabo wiyambika ubusa appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/ababyeyi-ba-censori-bianca-batewe-agahinda-numukwe-wabo-wiyambika-ubusa/

  • Omah Lay yahishuye ikintu yicuza mu buzima – #rwanda #RwOT

    Mu rugendo rwe rw'imyaka 26 y'amavuko, umuhanzi w'icyamamare ukomoka mu gihugu cya Nigeria, Stanley Omah Didia wamenye nka Omah Lay, yatangaje ko yishimira imyanzuro yose yafashe mu bwana bwe kuko ariyo yamugize umugabo ariwe uyu munsi.

    Ibi, yabitangarije mu kiganiro aherutse kugirana na BBC Radio Capital Xtra i Londres mu Bwami bw'Abongereza (United Kingdom).

    Omah Lay yasobanuye ko uwo ariwe uyu munsi aramutse ahuye n'uwo yari ariwe mu myaka icumi ishize yamubwira ko atewe ishema nawe, kandi ko yishimiye imyanzuro ari gufata muri ako kanya.

    Yagize ati: 'Byatangiye mu gihe kinini gishize. Ubu mfite imyaka 26, ariko natangiye gushakisha ubuzima ndi hafi kuzuza imya 13 y'amavuko gusa. Cyane rwose, nakwibwira ko ntewe ishema nanjye kandi nishimiye imyanzuro yose nafashe.'

    Akivuga ko aramutse ahawe amahirwe yo gusubira ahe hahise ntacyo yahindura, yahise yisubiraho yibuka ko hari umukobwa bakundanye witwa Bright yicura kuba yaragiye mu rukundo nawe, ariko ntiyasobanura impamvu mu byamubayeho byo kuva yabaho ari icyo kintu cyonyine yicuza.

    Umukobwa uheruka kuvugwa mu rukundo n'uyu muhanzi, ni umunyamiderikazi w'umunya-Nigeria witwa Gloria Eberechi batandukanye muri Nzeri 2021.

    Omah Lay wabonye izuba ku itariki 19 Gicurasi 1997, ni umuhanzi w'umunya-Nigeria akaba n'umwanditsi w'indirimbo. Yamamaye cyane mu mwaka wa 2020, nyuma y'uko ashyize ahagaragara indirimbo yabiciye ku mbuga nkoranyambaga yise 'Bad Influence.'

    Uyu muhanzi umaze kuba icyamamare mu njyana ya Afrobeats ndetse na R&B, yakunzwe cyane mu ndirimbo nka 'Godly,' 'Lo Lo,' 'Understand,' 'Soso,' 'Reason' iri ku ibere, n'izindi. 


    Omah Lay yicuza kuba yaragiye mu rukundo n’uwahoze ari umukunzi we, Bright

    Reba hano indirimbo ya Omah Lay yise “Reason”

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/137524/omah-lay-yahishuye-ikintu-yicuza-mu-buzima-137524.html