Blog

  • Umulisa Charlotte yavuze impamvu yikuye muri… – #rwanda #RwOT

    Uyu mukobwa yatangaje ibi, ubwo yari ageze ku kibuga cy'indege Mpuzamahanga cya Kigali, kuri uyu wa Kabiri tariki 12 Ukuboza 2023.

    Yari amaze imyaka ibiri abarizwa mu gihugu cya Poland aho abana na Mukuru we, Miss Uwase Tina.  Yaje mu Rwanda muri gahunda zirimo gusura umuryango we, kubonana n'inshuti no kurangiza umwaka wa 2023 ari kumwe n'umuryango we.

    Muri Gicurasi 2022, nibwo uyu mukobwa yahawe inshigano zo guserukira u Rwanda muri Miss Supranational International n'ikigo Supra Family gisanzwe gitegura aya marushanwa mu Rwanda.

    Hashize ukwezi kumwe, yatangaje ko atagihagarariye u Rwanda muri Miss Supranational yasojwe tariki 15 Nyakanga 2023.

    Mu kiganiro na InyaRwanda, Umulisa yavuze ko byari iby'agaciro gakomeye kuri we guhabwa inshingano zo guserukira u Rwanda, kandi ni inshingano yahawe ari muri Poland.

    Uyu mukobwa yavuze ati 'Byambereye ibintu by'agaciro! Byambereye inshingano nini cyane, numvaga ari ibintu bikomeye, ariko ubu bimeze neza. Turimo tuzaramura ibendera neza cyane.'

    Umulisa Charlotte yavuze ko yahawe inshingano mu gihe amarushanwa y'ubwiza mu Rwanda atari yemewe kuba, ndetse nta n'umukobwa wemerewe guserukira Igihugu.

    Ni umwanzuro wafashwe nyuma y'ibyaha Ishimwe Dieudonne [Prince Kid] wahoze ategura aya marushanwa yakurikiranyweho bijyanye n'ihohotera rishingiye ku gitsina- Urukiko ruherutse kumutakatira gufungwa imyaka itanu.

    Umulisa yavuze ko ubwe ariwe wafashe icyemezo cyo kwikura mu irushanwa, kuko ntiyari guhagararira u Rwanda mu gihe amarushanwa y'ubwiza atemewe.

    Yavuze atari kubona abantu bamushyigikira. Ati 'Nta mukobwa n'umwe wari wemerewe kujya mu marushanwa y'ubwiza, ndetse no guhagararira Igihugu muri rusange. Iyo yabaye impamvu nyamukuru yo gukura kandidatire yanjye mu irushanwa.'

    Akomeza ati 'Kuko ntabwo nari kujya guhagararira u Rwanda nta mfite umuntu n'umwe unshyigikiye. Nta mfite idarapo ry'igihugu ni uko ng'uko byagenze.'

    Umulisa yavuze ko guhagarika amarushanwa y'ubwiza byamugizeho ingaruka zikomeye, kuko yari amaze igihe kinini yitegura guhatana muri Miss Supranational International.

    Kuri we, avuga ko guhagarika ibikorwa bya Miss Rwanda ari igikombo gikomeye ku bakobwa, ariko kandi afite icyizere cy'uko iri rushanwa rizongera kubaho.

    Umulisa yari mu bakobwa 200 babashije kuvamo 18 bageze mu cyiciro cya nyuma cya Miss Supranational International 2022, ariko yikuyemo ku munota wa nyuma.

    Uyu mukobwa asanzwe ari umunyeshuri muri Kaminuza ya WSG mu ishami ry'Ubukerarugendo Mpuzamahanga n'amahoteli [International Tourism and Hospitality Management]. Ndetse asanzwe ari umunyamakuru kuri TV Bet. 


    Ku kibuga cy’indege, Umulisa yakiriwe n’abo mu muryango barimo Mukuru, Miss Tina 


    Umulisa yavuze ko yikuye muri Miss Supranational kubera ko yabonaga atazabona ibyibanze bizamufasha guserukira Igihugu





    Umulisa yari amaze imyaka ibiri abarizwa muri Poland 



    Umulisa ari mu bakobwa 10 bavuyemo uwambitswe ikamba rya Miss Warszaway





    TWAGANIRIYE NA UMULISA CHARLOTTE NYUMA Y’UKO ATABASHIJE KWITABIRA MISS SUPRANATIONAL

    “>

    Kanda hano urebe amafoto menshi ubwo Umulisa Charlotte yageraga ku kibuga cy’indege

    AMAFOTO: Dox Visual-InyaRwanda.com

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/137532/umulisa-charlotte-yavuze-impamvu-yikuye-muri-miss-supranational-amafotovideo-137532.html

  • Umutoza wa Kiyovu Sports ararangisha rutahizamu we Mugunga Yves #rwanda #RwOT

    Umutoza wa Kiyovu Sports, Joslin Sharif Bipfubusa, avuga ko amaze igihe atazi aho rutahizamu Mugunga Yves w’iyi kipe ari kuko amaze igihe atanakora imyitozo.

    Mugunga Yves winjiye muri Kiyovu Sports muri uyu mwaka w’imikino avuye muri APR FC, aheruka gukinira Kiyovu Sports tariki ya 6 Ukuboza 2023 mu mukino iyi kipe yatsinzwemo na Mukura VS 4-1.

    Nyuma y’uyu mukino ntabwo uwa Etincelles ndetse n’uwa Rayon Sports baraye banganyijemo 1-1 yawugaragayemo ndetse n’imyitozo akaba atayikora.

    Umutoza Bipfubusa Joslin ubwo yari abajijwe ku kibazo cy’uyu mukinnyi, yavuze ko atakwinjira mu buzima bwite bw’umukinnyi ariko na none amaze igihe yaramubuze.

    Ati “Njyewe ubuzima bwite bw’abakinnyi ntabwo ninjiramo cyane, sinzi impamvu ataza, ibyo ntabyo najya kumubaza. Oya nta myitozo akora.”

    Amakuru avuga ko uyu rutahizamu yahawe na Kiyovu Sports sheki itazigamiye na we biramubabaza cyane.

    Uyu mukinnyi yari yanze gukina umukino wa APR FC wabaye tariki ya 2 Ukuboza 2023 kubera ideni bamufitiye ririmo umushahara ndetse na miliyoni y’amafaranga y’u Rwanda yari yasigaye ku yo yaguzwe.

    Yababwiye ko byibuze nabona miliyoni y’amafaranga y’u Rwanda yemera akajya mu kibuga ibindi bikazaza nyuma, bamubwiye ko yaza agakina ubundi akayahabwa nyuma y’umukino cyane ko yari yizeye kubona amafaranga kuko ari yo yari yishyuje.

    Bemeye kumusinyira Sheki ya miliyoni ajya mu kibuga ayifite, nyuma y’umukino agiye kubikuza asanga ntizigamiye. Yarihanganye iminsi 3 ari nabwo yajyaga gukina umukino wa Mukura VS i Huye, nyuma yo gusanga nta mpinduka yahisemo guhita ahagarika ibikorwa byose by’ikipe birimo no gukora imyitozo.

    Umutoza Bipfubusa avuga ko atazi aho Mugunga Yves ari

    Mugunga Yves amaze igihe yarahagaritse imyitozo

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/umutoza-wa-kiyovu-sports-ararangisha-rutahizamu-we-mugunga-yves

  • Igitsina gore ! Dore ibiribwa ukwiye kurya mu gihe uri mu mihango #rwanda #RwOT

    Kujya mu mihango ni kimwe mu bintu biba ku mukobwa wese ndetse bikaba ari ikimenyetso kikwereka ko uwo mukobwa afite ubuzima bwiza.

     

    Umukobwa aramutse atagiye mu mihango icyo gihe yihutira kwa muganga akareba ikibazo afite.

    Umukobwa uri mu mihango Kandi ahura na bimwe mu bintu bimubangamira harimo kuribwa mu nda, kuribwa umutwe, kugura isereri, kugira iseseme rimwe narimwe, ndetse no kurwara mu nda bya hato nahato.

     

    Ese umukobwa uri mu mihango akwiye kwitwara ate!? Muri iyi nyandiko twifashishije inyandiko zitandukanye mukubategurira amakuru yizewe.

     

    Dore ibiribwa umukobwa uri mu mihango akwiye kurya;

    1.Amazi

    Icyambere ni amazi, amazi ni ingenzi mu mubiri w'umuntu cyane mu mubiri w'umukobwa uri mu mihango. kuko ayo mazi ashobora gituma uwo mukobwa ataribwa umutwe cyane.

     

    2.Imbuto

    Umukobwa uri mu mihango Kandi akwiye kurya imbuto cyane ukarya cocombure, na watermelon. Nabyo bishobora kugufasha wowe uri mu mihango.

     

    3.Imbogarwatsi

    Ni ngombwa ko Kandi umukobwa uri mu mihango yihata imboga rwatsi kuko ngo mu gihe imihango iza imurya bishobora kugabanya ubwo buribwe ahura nabwo iyo imihango iri kuza.

    4.Tangawizi

    Umukobwa uri mu mihango Kandi akwiye kurya tangawizi nyinshi kuko imufashs kutaribwa cyane umutwe ndetse ikamurinda isereri n'iseseme.

    5.Inkoko

    Kurya inkoko nabyo ni byiza ku buzima bwawe ndetse cyane ku mukobwa wese uri mu mihango kuko inkoko yifitemo Vitamin zifasha umubiri we gukomeza kumera neza.

    6.IfI

    Kurya ifi Kandi ku mukobwa uri mu mihango nabyo ni ingenzi ku buzima bwe.

    7.Chocolate

    Kurya chocolate ariko chocolate y'umukara ku mukobwa uri mu mihango nabyo ni byiza kuko ngo izo chocolate zikungahaye kuri Iron ndetse na magnesium, bikaba ari ingenzi ku buzima bw'umukobwa uri mu mihango.

    8.Ubunyobwa

    Ikindi umukobwa uri mu mihango ni ngombwa ko arya ubunyobwa bwinshi kuko nabwo bugira vitamin nyinshi zimufasha.

    9.Yogurt

    Kunywa yogurt nabyo Kandi ni ingenzi ku buzima bw'umukobwa uri mu mihango kuko ituma umukobwa atarwara ama infection mu myanya y'ibanga ye.

    Ibiribwa umukobwa uri mu mihango akwiye kurwanya ni ibihe; Umunyu mwinshi, Isukari nyinshi, Ikawa, Inzoga, Itabi,..

    Source: Healthline

    The post Igitsina gore ! Dore ibiribwa ukwiye kurya mu gihe uri mu mihango appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/igitsina-gore-dore-ibiribwa-ukwiye-kurya-mu-gihe-uri-mu-mihango/

  • Bruce Melodie yavuze impamvu yashatse umugore mbere y'Igihe #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Bruce Melodie ni umwe mu bahanzi bakomeye u Rwanda rufite.Uyu muhanzi yatangaje ko yakunze umuziki kuva kera akaza no kuba umwe mu bakora indirimbo 'Producer', ari naho yavuze ko yakuye izina Melodie.

     

    Melodie yagiranye ikiganiro na BBC IShami ryayo ry'Igiswahili, aba ariho atangariza impamvu yatumye ashaka umugore akiri muto ndetse n'inkomoko y'izina rye.Bruce Melodie  yahishuye ko yahisemo gushaka umugore umwe kubera ko atari bubashe kwihanganira abakobwa ahura nabo.

     

    Muri iki kiganiro Bruce Melodie yagize ati:'Amazina yanjye ni Bruce Melodie, Bruce ni iryanjye ariko naje guhindura nshyiraho Melodie, kubera ko ubwo nari 'Producer' nakundaga gukorana n'amakorali akaba arinjye utanga 'Ijwi'[Melodie].Ubwo ninjiraga mu buhanzi rero nibwo nahisemo kongeraho izina Melodie'.

     

    Yahishuye ko yatangiye umuziki afite imyaka 19 y'amavuko, agaragaza ko amaze muri muzika imyaka irenga 14.

    Agaruka k'umugore we yagize ati:'Nashakanye n'umugore wanjye mfite imyaka 21 y'amavuko , kubera ko nabonaga ntashobora kwiyemeza guhangana n'abakobwa beza bari hanze aha.Rero nahisemo kuba umugabo w'umugore umwe.Nkunda kumarana igihe n'abana banjye kuko ndabakunda kandi urabona ko nishyizeho Tattoo yabo'.

     

    Bruce Melodie , yahishuye ko ajya gukorana indirimbo na Shaggy yari azi neza ko azakorana ibiganiro bikomeye na Radio Mpuzamahanga ndetse na Televiziyo by'umwihariko igihe yajyaga hanze , gusa agira ubwo bw'Icyongereza cye yabonaga kiri hasi cyane.

     

    Urugendo rwa Bruce Melodie rwatumye yamamara , ruba isomo rikomeye kubandi bahanzi Nyarwanda.Kuri ubu uyu muhanzi ari muri Amerika aho yagiye gukomeza ibitaramo bya iHeartMedia.

    The post Bruce Melodie yavuze impamvu yashatse umugore mbere y'Igihe appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/bruce-melodie-yavuze-impamvu-yashatse-umugore-mbere-yigihe/

  • Nizigiyimana Karim Mackenzie yavuze ikipe aha amahirwe ku gikombe hagati ya Rayon Sports na APR FC #rwanda #RwOT

    Myugariro wa Kiyovu Sports wakiniye Rayon Sports, Nizigiyimana Karim Mackenzie abona kuzakura APR FC ku mwanya wa mbere bizasaba imbaraga nyinshi amakipe ayiri inyuma.

    Uyu munsi ni bwo umurishyo usoza igice kibanza “Phase aller” cya shampiyona ya 2023-24 uri bukubitwe Etincelles FC yakira Gasogi United.

    Gusa nta mpinduka zishobora kuba mu makipe 4 ya mbere ni nyuma y’imikino yabaye ku wa Mbere no ku wa Kabiri.

    Nizigiyimana Karim Mackenzie ukinira Kiyovu Sports ishobora gusoza ku mwanya wa 5, yabwiye ikinyamakuru ISIMBI ko Rayon Sports yakiniye ari ikipe nziza ndetse ko azi ko izongeramo amaraso mashya ku buryo igifite amahirwe ku gikombe.

    Ati “Rayon Sports ni ikipe nziza ariko navuga ko hari ikintu kimwe mwirengagiza, mwibuke ko twakinnye imikino 4 mu minsi 12, ni imikino myinshi kandi yari yegeranye kongeraho umunaniro w’abakinnyi, Rayon Sports ni ikipe nziza kandi ndabizi izongeramo amaraso mashya mu mikino yo kwishyura, ni ikipe nziza ndabizi biracyashoboka.”

    Agaruka ku ikipe aha amahirwe yo kwegukana iki gikombe, yavuze ko hakiri kare ariko na none kuzakura APR FC ku mwanya wa mbere bizagorana.

    Ati “Haracyari kare ariko sinatinya kuvuga ko APR FC iri mu myanya myiza ni iya mbere, ifite n’amanota menshi irusha amakipe ayikurikiye kandi ni ikipe imenyereye gutwara ibikombe, urumva gutakaza ya manota biradusaba abantu tuyiri inyuma imbaraga nyinshi z’umurengera.”

    APR FC ni yo isoje igice kibanza cya shampiyona iyoboye urutonde n’amanota 33, Police FC ifite 31, Musanze FC 29, Rayon Sports 27 ni mu gihe Etoile del’Est ari iya nyuma n’amanota 10.

    Karim Mackenzie abona APR FC ari yo ishobora kwegukana igikombe

    Source : http://isimbi.rw/siporo/Nizigiyimana-Karim-Mackenzie-yavuze-ikipe-aha-amahirwe-ku-gikombe-hagati-ya-Rayon-Sports-na-APR-FC

  • Pasiteri yahaye impano ikomeye umugore we wamukunze akennye #rwanda #RwOT

    Umukozi w'Imana Prophet IPM wamamaye muri Tanzania yahaye umugore we impano y'imodoka nshya ubwo bizihizaga isabukuru y'imyaka 9 bamaze babana nk'umugore n'umugabo amushimira ko yamubaye hafi akamukunda ntacyo afite.

     

    IPM wabaye mu buzima bwa gikene kuva akiri muto , yatangaje ko umugore we yamukunze muri ubwo buzima akennye cyane, akamuha urukundo, akamurwanirira kugeza anamwemereye kumubera umugore atitaye kubibazo banyuranyemo.

     

    IPM yagize ati:'Uri mwiza cyane, wakabaye warafashe umwanzuro wo kunyanga  muri iyi myaka 9 yose ishize kuko sinabashaga no gukorera amafaranga 300 Ksh.Ntabwo wigeze unjya kure, wahisemo kugumana nanjye utitaye kubuzima bw'ubukene nanyuragamo'.

     

    'Nk'umugabo wawe rero , nguhaye iyi mpano nko kugushimira, kandi ndagusezeranya ko nzakomeza kukuba hafi nkagufata neza'.

     

    Uyu mugabo IPM yasabye abagore kujya biyemeza kugumana n'abagabo babo mu gihe bakennye kuko ngo byanga bikunze mu gihe kiri imbere ibintu biba bizagenda neza.

     

    'Inama naha abagabo, ni uko bajya bagumana n'abagore babo mu bukene ndetse bakubaha umugore wababaye hafi muri ibyo bihe bari abakene.Ntibazemere ko undi mugore arya imbuto z'ibyahinzwe n'uwo wagukunze'.

     

    Uyu mugore akibona imodoka, yayisimbukiyemo arangije ararira cyane, abari bahari baramushimira bavuga ko yabaye intwari.

     

    The post Pasiteri yahaye impano ikomeye umugore we wamukunze akennye appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/pasiteri-yahaye-impano-ikomeye-umugore-we-wamukunze-akennye/

  • Indirimbo y'umunsi ! Tuzogumana ya El Pro iragufasha kumenya niba ukunda umukunzi wawe by'ukuri – VIDEO #rwanda #RwOT

    Nk'ibisanzwe , uyu munsi twaguteguriye indirimbo y'umunsi dushakako wumva maze ugatangira kwibaza niba koko ufite urukundo ruhagije k'uwo  wasezeranyije umutima wawe.

     

    Hari ubwo abakundana babwirana ko bakundana nyamara rimwe na rimwe bakarambirana kubera amakosa cyangwa ibibazo umwe muri bo yanyuzemo.Mbere yo kubana no gukundana , bombi babanza guhana amasezerano adashira , bakabwira ko batazatandukana ariko se kuki batandukana.

     

    Muri iyi ndirimbo y'umunsi , umuhanzi wo mu gihugu cy'u Burundi atangira abaza umukunzi we ati:' Ese Tuzogumana ? '. Muri iki kibazo hakubiyemo ibyo twifuza ko nawe ubaza umukunzi wawe mbere y'uko mufata uwanzuro wo gukundana cyangwa kubana.

     

    Niba uri umuhanzi cyangwa ukaba ufite indi mpano wifuza ko tumenyekanisha, twandikire kuri watsapp yacu cyangwa kuri Email yacu [email protected]  tuganire tugufashe.

    The post Indirimbo y'umunsi ! Tuzogumana ya El Pro iragufasha kumenya niba ukunda umukunzi wawe by'ukuri — VIDEO appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/indirimbo-yumunsi-tuzogumana-ya-el-pro-iragufasha-kumenya-niba-ukunda-umukunzi-wawe-byukuri-video/

  • 'Nabonaga ntazashobora kureba abakobwa beza bari hanze aha' ! Bruce Melodie yavuze impamvu yashatse umugore mbere y'Igihe #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Bruce Melodie ni umwe mu bahanzi bakomeye u Rwanda rufite.Uyu muhanzi yatangaje ko yakunze umuziki kuva kera akaza no kuba umwe mu bakora indirimbo 'Producer', ari naho yavuze ko yakuye izina Melodie.

     

    Melodie yagiranye ikiganiro na BBC IShami ryayo ry'Igiswahili, aba ariho atangariza impamvu yatumye ashaka umugore akiri muto ndetse n'inkomoko y'izina rye.Bruce Melodie  yahishuye ko yahisemo gushaka umugore umwe kubera ko atari bubashe kwihanganira abakobwa ahura nabo.

     

    Muri iki kiganiro Bruce Melodie yagize ati:'Amazina yanjye ni Bruce Melodie, Bruce ni iryanjye ariko naje guhindura nshyiraho Melodie, kubera ko ubwo nari 'Producer' nakundaga gukorana n'amakorali akaba arinjye utanga 'Ijwi'[Melodie].Ubwo ninjiraga mu buhanzi rero nibwo nahisemo kongeraho izina Melodie'.

     

    Yahishuye ko yatangiye umuziki afite imyaka 19 y'amavuko, agaragaza ko amaze muri muzika imyaka irenga 14.

    Agaruka k'umugore we yagize ati:'Nashakanye n'umugore wanjye mfite imyaka 21 y'amavuko , kubera ko nabonaga ntashobora kwiyemeza guhangana n'abakobwa beza bari hanze aha.Rero nahisemo kuba umugabo w'umugore umwe.Nkunda kumarana igihe n'abana banjye kuko ndabakunda kandi urabona ko nishyizeho Tattoo yabo'.

     

    Bruce Melodie , yahishuye ko ajya gukorana indirimbo na Shaggy yari azi neza ko azakorana ibiganiro bikomeye na Radio Mpuzamahanga ndetse na Televiziyo by'umwihariko igihe yajyaga hanze , gusa agira ubwo bw'Icyongereza cye yabonaga kiri hasi cyane.

     

    Urugendo rwa Bruce Melodie rwatumye yamamara , ruba isomo rikomeye kubandi bahanzi Nyarwanda.Kuri ubu uyu muhanzi ari muri Amerika aho yagiye gukomeza ibitaramo bya iHeartMedia.

    The post 'Nabonaga ntazashobora kureba abakobwa beza bari hanze aha' ! Bruce Melodie yavuze impamvu yashatse umugore mbere y'Igihe appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/nabonaga-ntazashobora-kureba-abakobwa-beza-bari-hanze-aha-bruce-melodie-yavuze-impamvu-yashatse-umugore-mbere-yigihe/

  • Kigali: Umugore witwa Mutoni yikinze ku ruhande akora imvange y’amazirantoki n’inkari arangije abyuhagira imuntu i bisigaye abikoresha ibyatunguye bamwe mu bari aho  – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kigali: Umugore witwa Mutoni yikinze ku ruhande akora imvange y'amazirantoki n'inkari arangije abyuhagira imuntu i bisigaye abikoresha ibyatunguye bamwe mu bari aho

    Ibi byabereye mu karere ka Gasabo mu Murenge wa Kinyinya aho umugore witwa mutoni yaje kwinjira muri Boutique akaka Energy iyi isanzwe yo kunywa ni uko maze agenda atayishyuye ariko avuga ko nagaruka ari buyishyure bidatinze.

    Gusa mu kanya gato uwo mugore witwa mutoni yagarutse muri iyo boutique yasizoye ngo bamwibye ibihumbi 40k.

    Nibwo yatangiye kwisaza amenagura ibintu n'ibirahuri by'inzugi zuwo mucuruzi , gusa nkaho bidahagije uwo mugore yikinze ku ruhande azana inkari zivanze n'amabyi ubundi abisiga ku nzugi zuwo mucuruzi yari yituniyeho ibisigaye abimena ku baturage bari bari aho nkuko BTN TV dukesha iyi nkuru yakomeje ibitangaza.

    Uyu mugore bivugwa ko gushaka kwambura abantu amafaranga muri ubu buryo asanzwe abakora dore ko no mutundi duce yanagamo yabikoze , uyu mugore yahise atabwa muri yombi ku mugoroba wo ku wa mbere 11 ukubuza 2023 .

    Source : https://yegob.rw/kigali-umugore-witwa-mutoni-yikinze-ku-ruhande-akora-imvange-yamazirantoki-ninkari-arangije-abyuhagira-imuntu-i-bisigaye-abikoresha-ibyatunguye-bamwe-mu-bari-aho/

  • Umuhanzi Nisher ukomoka muri Tanzania yitabye… – #rwanda #RwOT

    Amakuru ahari avuga ko uyu musore wari ufite impano idasanzwe yitabye Imana  kuri uyu wa Kabiri tariki ya 12 Ukuboza 2023. Ni amakuru yatangajwe n’umuryango we, aho bagaragazaga ko batewe intimba n’agahinda ku bwo kubura umwana wabo  bakundaga.

    Bagira bati:” Umuryango wa  Dr. GeorDavie ubabajwe no kubamenyesha urupfu rw’umwana wabo wabo, Nic Davie, uzwi nka Nisher, witabye Imana mu gicuku Saa 4:00 am kuri uyu wa 12 Ukuboza 2023. Imihango yo gushyingura izabera Kisogo, Arusha ho muri Tanzania”.

    Umwe mu nshuti za Nisher yavuze ko uyu musore azashyingurwa kuri iki cyumweru.

    Uyu musore urupfu rwe rwahungabanyije imyidagaduro yo muri Tanzania kuko yari amaze kugira uruhare rukomeye mu guteza imbere injyana ya Bongo Flava, binyuze mu ndirimbo yashyiraga hanze ndetse n’izo yakoreraga abandi bahanzi mu  buryo bw’amashusho.

    Ibyamamare bitandukanye byo muri Tanzania bikomeje kugaragaza agahinda bitewe n’urupfu rw’uyu musore, ari nako bafata mu mugongo umuryango we.

    Nisher yari imfura y’umuvugabutumwa uzwi cyane muri  Arusha  uzwi ku izina rya Dr. GeorDavie.

    Nisher yari afatiye runini imyidagaduro ya Tanzania

    Reba indirimbo ‘Sita Ogopa’ ya Nisher na Monica

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/137528/umuhanzi-nisher-ukomoka-muri-tanzania-yitabye-imana-137528.html