Blog

  • Rose Muhando ashobora gufungwa azira amadeni #rwanda #RwOT

    Umuhanzi wo muri Tanzania wamamaye mu ndirimbo zihimbaza Imana, akomeje kumvikana mu madeni y'amafaranga yahawe n'abategura ibitaramo ariko ntiyitabire.

     

    Mu nkuru yacu iheruka Rose Muhando yumvikanye avuga ko ari muri Nairobi ko uziko bafitanye ikibazo yajya kuri Police akamurega bagakizwa n'amategeko.Nyuma y'aya magambo nta nkuru n'imwe ya Rose Muhando yo ku burana yigeze ijya hanze gusa kuri ubu uwitwa Mukhwana ari kumushinja asaga Miliyoni 1.5 yahombeye mu gitaramo uyu muhanzi atitabiriye.

     

    Umuhanzi w'indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana wo muri Kenya Mukhwana avuga ko yahaye amafaranga Rose Muhando ngo azitabire igitaramo bakumvikana ko agomba kwitabira.Nyuma y'aya masezerano ngo Rose Muhando yagarutse kubwira uyu muhanzi ko yaba amuhaye amafaranga make arayamuha.

     

    Ni igitaramo cyagombaga kubera ahitwa Bungoma.Umunsi w'igitaramo ugeze, Rose Muhando ngo ntabwo yigeze akandagira ahagombaga kubera igitaramo , atanga impamvu agaragaza ko byatewe n'impamvu ze bwite.

     

    Uyu muhanzi yavuze ko bahaye Rose Muhando ibihumbi 200 by'ama Ksh, bamubwira ko andi bazayamuha amaze kuririmba, gusa ngo baje kumenya ko yagiye mu kindi gitaramo ahitwa Soi ku munsi umwe w'uwo yagombaga kuririmbiraho muri Bungoma.

     

    Abajijwe impamvu yagiye kuririmbira ahandi, Rose Muhando yasobanuye ko badakwiriye kumurenga , avuga ko ahubwo hakwiriye kurenganywa abari bamushyize kurupapuro rw'ubutumire atabizi.

     

    Rose Muhando arashinjwa ko amafaranga yahawe nayo ngo yayahakanye ubwo yari muri Nairobi, aganira n'abandi bakuru b'amatorero akababwira nta mafaranga yigeze yakira.Abarega Muhando , bavuga ko bahombye arenga Miliyoni 1.5 kubera ko uyu muhanzi atigeze ahagera.

    The post Rose Muhando ashobora gufungwa azira amadeni appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/rose-muhando-ashobora-gufungwa-azira-amadeni/

  • Waruzi ko gutera akabariro n'umugore wawe mu gitondo ari ingenzi ! Dore icyo inzobere zibivugaho #rwanda #RwOT

    Waruzi ko gutera akabariro n'umugore wawe mu gitondo ari ingenzi ! Dore icyo inzobere zibivugaho

    Kimwe nk'ibindi bintu byose wakora mu masaha ya mu gitondo, burya ngo no gutera akabariro mu gitondo ni ingenzi hagati yanyu mwe mwashakanye.

     

    Icyakora inzobere zivuga ko kuri abo bose bashakanye bakwiye kumenya neza ndetse bagakora ikitwa akabariro mu masaha ya mu gitondo kuko ngo bigira ingaruka nziza ku buzima bwabo.

     

    Bivugwa ko iyo umugore n'umugabo batera neza akabariro mu masaha ya mu gitondo, bituma urugo rwabo ruhoramo umunezero ndetse bigatuma umubano wabo ukomera.Muri iyi nyandiko twagarutse ku byiza byo gutera akabariro mu masaha ya mu gitondo hagati yabashakanye.

     

    Dore ibyiza byo gutera akabariro mu masaha ya mu gitondo;

     

    1.Byongera ubudahangarwa mu mubiri

    Inzobere zivuga ko umugabo n'umugore batera akabariro mu masaha ya mu gitondo bituma ubudahangarwa mu mubiri wawe bukomera ndetse bukiyongera.Akaba ariyo mpamvu abashakanye bagirwa inama yo gutera akabariro mu masaha ya mu gitondo.

    2.Birinda ingaruka zo kwandura infection

    Inzobere zivuga ko gutereta akabariro mu masaha ya mu gitondo bituma kwandura infection bigabanuka kuko ngo mu masaha yo mu gitondo umubiri ukora ikitwa anti-anflimmatory izwiho gufasha umuntu kutandura infection mu buryo bwihuse.

    3.Bikomeza ubwonko

    Kubere gutera akabariro mu masaha ya mu gitondo bituma umugabo n'umugore babana bakomera mu gutecyereza ndetse no mu bwonko kuko ngo iyo abashakanye bateye akabariro mu masaha ya mu gitondo bituma birwa batecyereza neza bityo bigakomeza ubwonko.

    4.Bituma umera neza

    Gutera akabariro mu masaha ya mu bituma umugore ndetse n'umugabo we birwa bameze neza ndetse nta stress cyane ko baba batangiye umunsi wabo bameze neza.

    5.Bigabanya Umuvuduko w'amaraso

    Kimwe nkibindi byose no gutera akabariro mu masaha ya mu gitondo bifasha abashakanye kwirinda kurwara Umuvuduko w'amaraso, ndetse ngo gutera akabariro mu masaha ya mu bituma Umuvuduko w'amaraso ugabanuka kuri uwo uwurwaye.

    6.Bikomeza urugo rwanyu

    Hagati yabashakanye iyo bateye akabariro mu masaha ya mu gitondo, bituma urugo rwanyu rukomera cyane ko mwishimye ndetse mukora uko mushoboye mukiyitaho ndetse mugatangira umunsi neza bityo bituma urugo rwanyu rukomera.

    7.Bituma usinzira neza

    Inzobere zivuga ko Kandi umugore n'umugabo bateye akabariro mu masaha ya mu gitondo bituma basinzira neza mu masaha ya nijoro kuko ngo baba biriwe bameze neza cyane ko baba batangiye umunsi wabo neza.

    Source: www.rachealtolani.com

    The post Waruzi ko gutera akabariro n'umugore wawe mu gitondo ari ingenzi ! Dore icyo inzobere zibivugaho appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/waruzi-ko-gutera-akabariro-numugore-wawe-mu-gitondo-ari-ingenzi-dore-icyo-inzobere-zibivugaho/

  • Niwe mukinnyi mwiza kurusha abandi muri Afurika: Dore umukinnyi wararaye wegukanye igihembo cy’umukinnyi wahize abandi muri Afurika Mohamed Salah, Hakim na Sadio Mané bagasigara basiganuza -AMAFOTO  – YEGOB #rwanda #RwOT

    Niwe mukinnyi mwiza kurusha abandi muri Afurika: Dore umukinnyi wararaye wegukanye igihembo cy'umukinnyi wahize abandi muri Afurika Mohamed Salah, Hakim na Sadio Mané bagasigara basiganuza.

    Mu ijoro rya cyeye nibwo ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru muri Afurika CAF ryaraye ritanze igihembo cy'umukinnyi mwiza wahize abandi bose  muri Afurika mu mwaka wa 2023 cyegukanywe na rutahizamu karundura Victor James Osimhen ukinira ikipe ya Napoli yo mu Butaliyani n'igihugu cya Nigeria.

    Amafoto y'umunyaNigeria Victor Osimhen wegukanye igihembo cy'umukinnyi mwiza w'umugabo wahize abandi muri Afurika ahigitse Achraf Hakim hamwe na rutahizamu Mohamed Salah bari bagihataniye:

    Source : https://yegob.rw/niwe-mukinnyi-mwiza-kurusha-abandi-muri-afurika-dore-umukinnyi-wararaye-wegukanye-igihembo-cyumukinnyi-wahize-abandi-muri-afurika-mohamed-salah-hakimi-na-sadio-mane-bagasigara-basiganuza/

  • Umudepite w’umunya-Rwandakazi, Hon Germaine Mukabalisa yegukanye umudali wa Zahabu mu gusiganwa n’amaguru – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umudepite w'umunya-Rwandakazi, Hon Germaine Mukabalisa yegukanye umudali wa Zahabu mu gusiganwa n'amaguru.

    Mu isiganwa rya metero 400 ku maguru ry'Abadepite b'abagore bari mu Rwanda mu mikino y'Umuryango w'Afurika y'Uburasirazuba, Umunyarwandakazi Hon Germaine Mukabalisa yabaye uwa mbere.

    Hon Germaine Mukabalisa yahise yegukana umudali wa Zahabu.

    Source : https://yegob.rw/umudepite-wumunya-rwandakazi-hon-germaine-mukabalisa-yegukanye-umudali-wa-zahabu-mu-gusiganwa-namaguru/

  • Munyakazi Sadate abaye uwa mbere utanze amafaranga ateye ubwoba araza gutanga mu gihe ikipe ya Rayon Sports iraza kunyagira Kiyovu Sports – YEGOB #rwanda #RwOT

    Munyakazi Sadate abaye uwa mbere utanze amafaranga ateye ubwoba araza gutanga mu gihe ikipe ya Rayon Sports iraza kunyagira Kiyovu Sports

    Mu butumwa uyu mugabo wabaye umuyobozi wa Rayon Sports yashyize ahagaragara ku rubuga rwa X, yavuze ko Rayon Sports nitsinda Kiyovu Sports aratanga ibihumbi 25 kuri buri mukinnyi.

    Ibi yabitangaje mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri avuga ko uyu mukino ari uwa mateka ndetse ko ibigwi bigiye kwiyongera ku bindi.

    Source : https://yegob.rw/munyakazi-sadate-abaye-uwa-mbere-utanze-amafaranga-ateye-ubwoba-araza-gutanga-mu-gihe-ikipe-ya-rayon-sports-iraza-kunyagira-kiyovu-sports/

  • Uko ababyeyi 2 bacuze umugambi wo kuroga umwana w'imyaka 6 bamurogeye muri supadipe kugira ngo bihimure ku babyeyi be – YEGOB #rwanda #RwOT

    Uko ababyeyi 2 bacuze umugambi wo kuroga umwana w'imyaka 6 bamurogeye muri supadipe kugira ngo bihimure ku babyeyi be

    Abagore babiri bo mu Murenge wa Kamubuga mu Karere ka Gakenke, biyemereye ko baba ari bo babaye intandaro y'urupfu rw'umwana w'umukobwa, nyuma yo kumuha ibihumanya(uburozi) babishyize mu byo yarimo anywa.

    Uwo mwana w'umukobwa w'imyaka 6 wo mu Mudugudu wa Nyarungu Akagari ka Kamubuga, ari naho abo bagore bombi batuye, ngo ubwo yari atashye mu ma saa kumi n'imwe z'umugoroba avuye ku ishuri Tariki 6 Ugushyingo 2023, yarimo anywa supadipe ahura na n'umwe muri abo bagore ngo amushyiriramo ibihumanya.

    Ubwo uyu mwana yamaraga kunywa ibi yaratashye nyuma yamasaha make yahise agwa hasi arapfa , gusa amayobera yurupfu rwe yakomeje kuba menshi.

    Ni uko maze nyuma yurupfu rwe haje kumvikana umwe muri ba bagore yigamba ko ariwe wamwishe, ibyo bigeze ku muryango w'umwana wananiwe kwihangana ugeza ikirego ku buyobozi , ubuyobozi nabwo butumiza inama yimidugugudu abo baturage batuye mo ni uko maze babasaba gusobanura icyabateye kuroga uwo mwana.

    Abo bombi bajya gucura umugambi wo guhitana ubuzima bw'uwo mwana, byaturutse ku kuba umwe muri bo yari yatumiwe n'iwabo w'umwana kujya kwifatanya na bo mu birori bari bagize muri iyo minsi, ubwo yageragayo asanga inzoga zashize ataha byamubabaje kuko ntacyo yari yanyweye. Mu kubitekerereza mugenzi we ni ho bigiriye inama y'uburyo bazihimura ku babyeyi b'uwo mwana dore ko bose banasanzwe baturanye, nuko amuha ibihumanya ngo azabigaburire umwana.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Amajyaruguru SP Jean Bosco Mwiseneza yemeje ko koko abo bagore bombi Polisi yabafashe ikabashyikiriza RIB Station ya Gakenke.

    Source : https://yegob.rw/uko-ababyeyi-2-bacuze-umugambi-wo-kuroga-umwana-wimyaka-6-bamurogeye-muri-supadipe-kugira-ngo-bihimure-ku-babyeyi-be/

  • Bifite aho bihuriye n’amateka: Impamvu kwituk… – #rwanda #RwOT

    Abenshi mu bagarukwaho cyane n'iki cyorezo ni abagore, bishora muri byo bakeka ko bibaha ubwiza cyangwa abantu bakabashuka ko bibahindura beza.

     Nk’uko byatangajwe n'umuhanga mu buranga bw'abirabura mu gitabo yise Le livre de la Beauté Noire”,ed Paris : J.C. Lattès, 2000. (222p.) ndetse twifashishije urubuga rwa afrika-wali-skyblog.com 

    Uretse kuba kwitukuza byarabaye ingeso mu bantu basanzwe, iyo bigeze mu byamamare ho biba ibindi bindi. Yaba inaha mu Rwanda hari abasitari bagiye batungwa agatoki bavugwaho kwitukuza nubwo benshi muri bo babyamaganiye kure.

    I Mahanga naho ni uko usanga hari abitukuje ndetse bamwe muri bo bagafata ingamba zikarishye zo kwihinduza uruhu rw’irabura rugasa nk’urwabazungu neza. Icyamamare Michael Jackson niwe ukunze kugarukwaho cyane wabonye ibyo kwitukuza bimutwara igihe kinini ahitamo kunyura mu cyuma kimuhindura umuzungu burundu.

    Michael Jackson ni umwe mu byamamare byitukuje ku kigero cyo hejuru ku buryo yahise asa nk’abazungu 

    Mu minsi ishije umuhanzikazi Beyonce nawe yagarutsweho cyane nyuma yo kugaragara uruhu rwe rwahindutse nk’urwabazungu ,maze avugwaho kuba yaba yaritukuje. Si aba gusa kuko hari ibyamamare byinshi byagiye birangwa n’uyu muco yaba imahanga no muri Afurika muri rusange.

    Beyonce nawe aherutse kuvugwaho kwitukuza

    Umukinnyi wa filime Wema Sepetu wo muri Tanzania nawe avugwaho kuba yaritukuje

    Ese ubundi kwitukuza ni iki?

    Ni igikorwa cyo gukesha uruhu (Skin Whitening) hifashishije ibikoresho by'uburyo butandukanye byo kwikiza ukwirabura bushwanyaguza utunyangingo twa melanine.

    Ese mu by’ukuri ni iki gitera abantu kwitukuza?

    Abahanga bagaragaraza impamvu nyinshi zitera abantu kwitukuza zishingiye ku mateka, imico n'imitekerereze. Ubukoloni n'ubucakara ni impamvu ikomeye yo kwitukuza. Abanyafurika bahorana ipfunwe imbere y'Abanyaburayi, kuko Abanyaburayi bigaragaza ko ari ibyitegererezo kuri bo  ndetse ni nako byabaye muri Amerika mu gihe cy'ubucakara n'irondaruhu aho abirabura batotezwaga ndetse bagateshwa agaciro nko mu birango byo kwamamaza (bagaragaza ko ari abantu b'umukara bafite amazuru abwataraye, iminwa minini ndetse ko baberewe n'imurimo yo mu rugo no mu gikoni).

    Ibi ni nabyo   hamwe  n'ubu bigikomeje mu itangazamakuru aho umukobwa w'inzobe cyangwa wa metises ashyirwa kuri paje ibanza mu binyamakuru, ku byapa byamamaza ndetse no muri za filime.

    Ariko kandi mu bice bimwe na bimwe abagabo ni bo batera iryo pfunwe aho bahora bagaragaza ko umugore w'inzobe ari we mwiza kurusha  uwirabura kuko bafata kuba inzobe nk'ikimenyetso cy'ubusirimu n'ubwiza bityo abandi nabo bakijandika muri byo ngo babe beza bakirengagiza ingaruka n'ibyago bibikurikira kuko ingaruka nyinshi zidakira.

    Ingaruka zikomeye ku bitukuza:

    Ibiheri : Biterwa n'ikoreshwa rya corticoids ikinyabutabure gitera kandi cyongera ububi by'uduheri two kuruhu.

    Amabara k'uruhu:Uruhu rugira amabara menshi aho usanga hamwe ari inzobe, umukara, ikigina.

    Kubyimbagana: Umuntu agenda abyimba umubiri wose.

    Gusatagurika: Kimwe mu byago bikomeye ku bantu bitukuje ni igihe hagize ikintu kimukomeretsa cyangwa se akabagwa, ndetse kuri benshi bibaviramo urupfu kuko uruhu rwatakaje ubushobozi bwo kwisana.

      Amaribori: Kubera ko uruhu rurushaho gukanyarara

    Diyabete: Bitera cyangwa bikongera ubukana bwa Diyabete n'umuvuduko ukabije w'amaraso

    Indwara z'umutima: Byongera ibyago byo gufatwa n'indwara z'umutima n'imitsi

    Iyo wamaze kwitukuza igice kinini cy'uruhu ugashaka kubireka none uba umukara kuruta uko wahoze ndetse ni kimwe mu ngaruka zikomeye umuntu ahura nazo iyo ahagaritse kwitukuza kuko bisa naho umubiri ugiye gutangira kwisubiranya bityo ukwiye kubyakira no kwihanganira uko abantu bazakubona.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/137507/bifite-aho-bihuriye-namateka-impamvu-kwitukuza-byabaye-ingeso-mu-birabura-137507.html

  • Country na 1:55AM benshi nizo bazi! Inzu zitu… – #rwanda #RwOT

    Kuri ubu uvuze  inzu zitunganya umuziki neza buri umwe usanga ahita akubwira 'Country Records' cyangwa akakubwira 1:55AM. Ibi bikaba biterwa ahanini n'ibikorwa n'amateka izi nzu zifitanye.

    Iyi nzu ya 'Country Records' iri gukoramo umucuzi w'umuziki wabyize wanabigize umwuga ,Prince Kiiiz,iri mu zikomeje kuyobora bitewe n'igikundiro indirimbo akomeje gutunganya n’izindi zagiye ziva muri iyi nzu iherereye i Nyamirambo.

    Abazi Country Records bakaba bazi ko ariyo yaremye Element kuri ubu werekeje muri 1:55AM inzu ya rwiyemezamirimo n'umushabitsi mu muziki Coach Gael.

    Kuva uyu musore yayigeramo yakomeje kugenda atunganya ibihangano binyuranye ariko byumwihariko muri ibi bihe indirimbo 'Fou De Toi' akaba ariyo ikomeje kuza imbere.

    Nyuma yo kubona ko muri iki gihe abantu benshi bazi ko inzu zitunganya umuziki ari izi gusa , InyaRwanda.com twabegeranyirije  n’izindi zigera ku 10 zikomeza kugenda zitanga umusaruro bishingira ku bihangano bizivamo.

    Uko zikurikiranye ku mwanya muri iyi nkuru ntaho bihuriye n'amanota mu mikorere hatagira ubyitiranya kuko buri imwe ifite umwihariko bishingiye ku bikoresho biyirimo n'umuhanga mu gutunganya umuziki [Music Producer] uyiyoboye.

    10) Inzu itunganya umuziki yitwa 'Downtown' ikoramo umuhanga mu gutunganya umuziki Fanta akanaba umuhanzi. Iyi ikaba iri mu zikomeje kwigaragaza mu ruhando rw'umuziki.

    Zimwe mu ndirimbo zakorewe muri iyi nzu zirimo Kugipfunsi ya Uncle Austin na Rukotana hakaza kandi Day by Day ya Safi Madiba na True Love ya Yago Pon Dat.

    Fanta Pro ukorera muri Dowtown watunganije nyinshi mu ndirimbo zakunzwe akaba ari n’umuhanzi

    09) The Missed Call ikoreramo Tell Dhem nayo iri mu zihagazeho muri iki gihe kandi zimaze gukorerwamo indirimbo nyinshi nziza nka Inanasi ya Mico The Best.

    Kimwe na Tape&Go ya Khalifan na Afrique hakaza Mutima ya Bwiza, Imashini ya Mico The Best n’iza bandi bahanzi bamaze kubaka izina hamwe n’abakiryubaka   nka Diez Dolla.

    Nyinshi mu ndirimbo wumva bavugamo Tell Dhem uyu ni we baba bavuga 

    08) Trapish Rec ya Ish Kevin nayo iri mu zihagaze ikoreramo Juni Quickly,umusore ukiri muto ariko ufite ubuhanga bukomeye mu bihangano imaze gushyira hanze harimo Album ya Ish Kevina.

    Hakaza kandi EP yitwa 2k3 ya Holix uri mu bari kwigaragaza cyane muri Hip Hop kimwe na Mugo ya Zeo Trap.

    Ni we utunganya nyinshi mu ndirimbo zikorerwa muri Trappish Rec yitwa Juni Quickly

    07) Story Kast ikoreramo Li John, umuhanzi n'umuhanga mu gutunganya umuziki, iri mu zimaze gushinga imizi, indirimbo zimaze gutunganyirizwamo zirimo Ok na Ndagutinya.

    Li John umuhanzi ubifatanya no gutunganya umuziki

    06) Hi5 Records Entertainment nayo iri mu zimaze kuba ubukombe, iyi nzu ikaba imaze gukorerwamo ibihangano bitabarika kandi byiganjemo ibyagize igikundiro cyo hejuru nka Jaja ya Juno Kizigenza na Kivumbi 1ST hakaza kandi Cyane na Musomandera za Ruti.

    Iri muzihagazeho Hi5 kandi zimaze gutunganyirizwamo imiziki myinshi

    05) Coffee Sound nayo ni indi nzu itunganya umuziki, iri mu z'imbere kuri ubu ikoreramo Kina Beat,abakora injyana ya Hip Hop bakaba aribo ahanini bayiyobotse cyane.

    Indirimbo imaze gushyira ku isoko harimo Kumihanda ya Bruce The First na Juno Kizigenza, Hafi ya Bull Dogg, Uno ya Ariel Wayz, Bull Dogg na Bruce The First.Kina Beat uri mu bakomeje guca ibintu mu gutunganya umuziki

    04) Black Sta nayo ikomeje kwigaragaza mu ruhando rw'umuziki ikoreramo umwe mu bahanga mu gutunganya umuziki, Rg Logic yatunganyirijwemo indirimbo nyinshi.

    Muri izo harimo Ndikwikora ya B Threy na Mistaek, Killem ya Ish Kevin na Singah, Self-Made ya Bruce The First, Ni Wane ya Yago Pon Dat na Inyogo ye kimwe na Ep ya Racine yise AD.

    Logic ni umwe mu bafite umwihariko mu buryo batunganyamo umuziki wabo

    03) Bg Record ikoreramo Yewe Eh,imaze gutunganyirizwamo indirimbo zirimo Yego ya Alto, Mu Bigori ya Papa Cyangwe, Tamo ya Kaayi na Cyane ya Fifi Raya.

    YeweeH uri mu bakomeje kwiyerekana cyane mu muziki 

    02) Loud Sound Music ikoreramo abahanga mu gutunganya umuziki barimo 2 Rome kimwe na Zed w'Inyamirambo ari na we nyirayo,imaze gukora myinshi mu miziki kandi ikunzwe.

    Mu ndirimbo kandi zakunzwe cyane zakorewe muri iyi nzu harimo Chap Chap ya Kenny K Shot, Peace Of Mind ya Shemi, benshi mu bahanzi bakomeye muri iki gihe bayinyuzemo barimo Ish Kevin, Kenny K Shot na Logan Joe.

    Pro Zed wazamuye abahanzi batari bake kandi afite umwihariko mu gutunganya umuziki

    01)Jivah Record ikoreramo Muriro, iri mu zikomeza kuza imbere.

     Yakorewemo indirimbo nka Shayo ya Ariel Wayz, Up Up ya Bruce The First, Captain ya Kivumbi na A Pass wo muri Uganda.

    Romeo Kartel ari mu bamaze gutunganya imiziki myinshi itandukanye

    Muri iyi nkuru tukaba twibanze ku nzu zitunganya umuziki zikomeje kugaragaza ubudasa mu gutunganya umuziki mwiza kandi ugira igikundiro cyo hejuru bitavuze ko hatari n’izindi nyinshi ziri gukora nazo cyane gusa izi akaba arizo twabahitiyemo none.

    Twarebye kandi ahanini mu zitunganya umuziki wa benshi mu bahanzi bagezweho mu ndirimbo zisanzwe bamwe bita iz'Isi.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/137500/country-na-155am-benshi-nizo-bazi-inzu-zitunganya-umuziki-10-naba-producers-bagezweho-mu-r-137500.html

  • Dj Bissosso yahuje abahanzi 14 mu bitaramo by… – #rwanda #RwOT

    Ibi bitaramo bibiri byiswe 'Xmass and Happy New Year Party Edition 2' bizabera mu Mujyi wa Musanze ku wa 25 Ukuboza 2023 no ku wa 31 Ukuboza 2023 ndetse na tariki 1 Mutarama 2024 mu Mujyi wa Rubavu.

    Byateguwe inkunga n'abarimo uruganda rwa Bralirwa binyuze mu kinyobwa cya Miitzig. Ni ku nshuro ya kabiri, Dj Bissosso ateguye ibi bitaramo, kuko umwaka ushize nabwo byabereye mu Majyaruguru no mu Burengerazuba.

    Yabwiye InyaRwanda ko ibitaramo nk'ibi bigamije kwereka Abanyarwanda ko abahanzi b'abo bashoboye no kubafasha kwizihiza Iminsi Mikuru neza.

    Ariko kandi anavuga ko biri mu murongo wo kwereka ibigo by'ubucuruzi ko igihe kigeze kugira ngo bagere mu bice bitandukanye by'u Rwanda bafashe Abanyarwanda kwishima.

    Yavuze ati 'Muri rusange igitaramo nk'iki kigamije kwereka Abanyarwanda ko ibigo by'ubucuruzi nk'ibi byaduteye inkunga bikwiye kugera mu bice bitandukanye by'u Rwanda kugirango abahatuye n'abo babashe kubona abahanzi, kandi bishime.  Biri mu rwego kandi rwo gufasha no kubifuriza iminsi Mikuru myiza isoza umwaka.'

    Muri rusange, avuga ko ari ibitaramo bigamije gufasha Abanyarwanda kwizihiza Umunsi Mukuru wa Noheli no kurangiza neza umwaka wa 2023.

    Kuri iyi nshuro azakorana n'abahanzi 14 barangajwe imbere na Davis D, Chriss Eazy, Bushali, Bull Dogg, Igisupusupu, Senderi, Kivumbi King, Diva, Okkama, Papa Cyangwe, Sagameri, Bluster, Agnes ndetse n'itsinda ry'Abarashi.

    Azakorana kandi n'aba Dj bagezweho muri iki gihe barimo Mushiki we, Dj Ira, Dj Sonia, Dj Drizzy, Dj Khizz Beats, Selecta Danny na Dj Omer.

    Muri ibi bitaramo kandi azifashisha abashyushyarugamba babiri, 'Fatakumavuta' ndetse na Gitego w'ikigo cy'Igihugu cy'Itangazamakuru (RBA).

    Agaragaza ko kwinjira ari ibihumbi biri (2000Frw) mu myanya isanzwe ugahabwa n'icyo kinywa, 5,000 Frw mu myanya ya VIP ugahabwa n'icyo kunywa. 

    Abahanzi 14 bategerejwe mu Karere ka Musanze na Rubavu mu bitaramo byo kwizihiza Noheli no gusoza umwaka wa 2023 

    Umuraperi Bushali wamamaye mu ndirimbo zirimo 'Ku Gasima', 'Niyibizi' n'izindi ategerejwe i Rubavu 

    Davis D uzwi mu ndirimbo zirimo nka 'Truth or Dare', 'Bad Boy' agiye gutaramira abanya-Musanze


    Chriss Eazy ugezweho muri iki gihe binyuze mu ndirimbo zirimo 'Bana' yakoranye na Shaffy


    Dj Bissosso yatangaje ko ibi bitaramo bigamije gufasha Abanya-Musanze na Rubavu kwizihiza Umunsi wa Noheli no gusoza umwaka wa 2023


    Umuraperi Kivumbi King uherutse guhura na Kendrick Lamar ategerejwe i Musanze na Rubavu

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/137503/dj-bissosso-yahuje-abahanzi-14-mu-bitaramo-byo-gusoza-umwaka-i-musanze-na-rubavu-137503.html

  • Titi Brown umaze Ukwezi agizwe umwere ashobo… – #rwanda #RwOT

    Titi Brown yafashwe ku wa 10 Ugushyingo 2021, afatirwa i Gikondo n’Urwego rw’Ubugenzacyaha mu Rwanda RIB. Icyo gihe, akaba yarafashwe arimo gutegura igitaramo cya Omah Lay.

    Ku wa 10 Ugushyingo 2023 nibwo Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwemeje ko ikirego cy'ubushinjacyaha nta shingiro gifite icyo gihe urukiko rutegeka ko Titi Brown ahita afungurwa. 

    Titi Brown yafunguwe ku munsi umwe n’uwo yafungiweho mu mwaka wa 2021 ashinjwa ibyaha birimo gusambanya umwana utari yuzuza imyaka y’ubukure asabirwa gufungwa imyaka 25 ariko urukiko ruza kwanzura ko ari umwere.

    Nyuma yo gufungurwa, Titi Brown yeretswe urukundo n’abantu benshi bamufashije mu buryo bw’ubushobozi ndetse n’abandi bamuhaye ubufasha bukomeye bwo kumuhumuriza dore ko ubwo yasohokaga yatangaje ko afite ihungabana.

    None ku wa 12 Ukuboza 2023, hamenyekenye ko ubushinjacyaha bwamaze gutanga ubujurire ko butemerenywa n’imikirize y’urubanza basaba ko bahabwa ubutabera buboneye.

    Ubusanzwe,Ikirego cy'ubujurire gitangwa mu rukiko rwisumbuye ku rwaburanishije urubanza, bigakorwa mu gihe kitarenze iminsi 30 icyemezo cy'urukiko gitangajwe. 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/137512/titi-brown-umaze-ukwezi-agizwe-umwere-ashobora-gusubira-mu-rukiko-137512.html