Blog

  • Perezida w’ikipe yanobye umusifuzi (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Perezida wa MKE Ankaragucu, Faruk Koca yakubise umusifuzi Halil Umut Meler wasifuye umukino ikipe ye yanganyijemo na Caykur Rizespor.

    Hari mu mukino wa shampiyona y’icyiciro cya mbere muri Turikiya waraye ubaye maze amakipe yombi akanganya igitego kimwe kuri kimwe.

    MKE Ankaragucu yari yatsinze igitego maze iza kucyishyurwa ku munota wa 97. Umukino warangiye ari 1-1.

    Ubwo umukino wari urangiye, perezida wa MKE Ankaragucu, Faruk Koca yirukankiye mu kibuga maze akubita igipfunsi umusifuzi wasifuye uyu mukino, Hilal Umut Meler.

    Uyu musifuzi yahise anikubita hasi maze n’abakinnyi baboneraho bamukandagirira hasi bamukubita imigeri, uyu musifuzi w’imyaka 37 yahise yihutanwa kwa muganga aho yari yakomeretse iruhande rw’ijisho.

    Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Turikiya (TFF), Mehmet Buyukeksi yahise abwira itangazamakuru ko amarushanwa yose ahagaritswe kugeza igihe kitazwi.

    Ati “amarushanwa yose ahagaritswe mu gihe kitazwi.' Yunzemo ati “Ibyabaye ni ijoro ry’igisebo ku mupira w’amaguru muri Turikiya.'

    Perezida wa Turikiya, Recep Tayyip Erdoğan, na we akaba yanenze uyu muyobozi wakubise umusifuzi.

    Ati 'Siporo isobanuye amahoro n’ubuvandimwe. Siporo ihabanye n’ubugizi bwa nabi. Ntituzemera ko ihohoterwa rigira umwanya muri siporo ya Turikiya.'

    Minisitiri w’Umutekano muri Turikiya, Ali Yerlikaya yavuze ko hari abatawe muri yombi kubera uruhare bagize muri iki gikorwa cy’urugomo.

    Umusifuzi yakubiswe na perezida w’ikipe

    Byateje akavuyo gakomeye

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/perezida-w-ikipe-yanobye-umusifuzi-amafoto

  • Ntibazibagirana! Urutonde rwibyamamare muri… – #rwanda #RwOT

    Aba bakinnyi ba filime bitabye Imana nyuma yo kwamamara no kugaragaza ubuhanga mu mwuga wo gukina filime zitandukanye, bavugwaho ibigwi byabo,inzibutso basize n'ibindi byinshi.

    Dore urutonde rwa bamwe mu bakinnyi ba filime b’igitsina gabo bapfuye mu mwaka wa 2023 nk’uko bitangazwa na Entertainment Weekly

    1. Mathew perry


    Ku ya 28 Ukwakira, 2023, Matthew Perry umukinnyi wa filime w’umunyamerika yapfiriye iwe  Los Angeles ku imyaka 54, apfa arohamye mu mazi. Uyu mukinnyi wa filime yakinnye n'ibyamamare nka  Jennifer Aniston, Courteney Cox, Lisa Kudrow, Matt LeBlanc, David Schwimmer n’abandi.

    Uyu mugabo wapfuye kubera impanuka y'amazi, yamamaye muri filime y'uruhererekane ya 'Friends' asigira benshi agahinda ku bwo gupfa bitunguranye.

    2. Keith jeffson


    Keith Jefferson, umukinnyi wa filime wakinnye muri filime zakunzwe cyane zirimo Django Unchained, The Burial, Quentin Tarantino  n'izindi, yitabye Imana ku myaka 53 ntihatangazwa icyamuhitanye, gusa byavuzwe ko ashobora kuba yarishwe na Kanseri itaravuzweho.

    Uyu mugabo wari inshuti magara Jamie Foxx, yashizemo umwuka kuya 5 Ukwakira 2023.

    3. Michael Gambon


    Umukinnyi wa filime wakunzwe cyane  Michael Gambon, yapfuye ku ya 28 Nzeri 2023 azize indwara y’umusonga, apfa  ku imyaka 82. Uyu mukinnyi wa filime wakomokaga mu Bwongereza, yamenyekanye muri filime y'uruhererekane yiswe 'Harry Potter' ndetse n'izindi.

    4. Tyler Christopher


    Tyler Christopher, wamamaye muri filime 'General Hospital' yapfuye azize indwara y'umutima  i San Diego,yitaba Imana ku  imyaka 50, Tariki ya 31 Ukwakira 2023. Uruhare rwe rwa mbere rwagaragaje mu 1996 ubwo yakinaga yitwa  Nikolas Cassadine muri iyi filime.

    5. Billy miller


    Billy Miller umukinnyi wa filime w'umunyamerika yamenyekanye muri filime zirimo  General Hospital, American Snaper, The Restless Breed n'izindi. Uyu mukinnyi wa filime wapfuye ku myaka 43, yitabye Imana nyuma yo kuvuga ko abangamiwe n'indwara y'agahinda gakabije.

    6. Jamie Christopher


    Jamie Christopher, umwe mu bayobozi bayoboye filime ya  'Harry Potter'na Marvel Series, yapfuye ku ya 29 Kanama 2023 afite imyaka 52,azize indwara y'umutima. Christopher yagize uruhare rukomeye mu kuzitunganya. Uyu mugabo yari afite umwihariko mu kwandika filime ndetse akanaziyobora.

    7. Paul Reubens


    Paul Reubens, umukinnyi  wa filime wari umunyarwenya, yapfuye ku ya 30 Nyakanga 2023 afite imyaka 70. Reubens yatangiye umwuga we mu myaka ya za 70 nk'umunyamuryango w'itsinda risetsa rya Los Angeles ryitwa 'Groundlings'. Yamenyekanye muri filime zirimo Pee-wee's Big Adventure, Tom and Jerry Giant Adventure n'izindi.

    8. Evan Ellingson


    Uyu mukinnyi wa filime wapfuye akiri muto, Evan Ellingson yakinnye muri filime zirimo Fear na General Hospital. Yitabye Imana tariki 5 Ugushyingo 2023  muri Carifonia  ko muri Leta Zunze Ubumwe bwa Amerika  ku myaka 35.

    9. Richard Roundtree


    Richard Roundtree, umukinnyi wamamaye muri filime, yapfuye azize kanseri ,ku ya 24 Ukwakira 2023 , afite imyaka 81. Roundtree yagize uruhare runini muri filime zirimo 'Shaft'. Hollywood Reporter yatangaje ko uyu mugabo yishwe n’indwara yamufashe mu myanya y'ubuhumekero.

     10. Darren Kent


    Darren Kent, umukinnyi wa filime yamamaye muri filime zakunzwe nka 'Game of Thrones'.  yapfuye afite imyaka 36 azize indwara z’uruhu n’amagufa.Yakinnye no  mu zindi filime  zirimo Mirrors, The funeral Heart n'izindi.  Yapfuye tariki ya 11 Kanama 2023 azize indwara yo kumungwa kw’amagufa  ' Oestoporosis'.

     

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/137480/ntibazibagirana-urutonde-rwibyamamare-muri-sinema-byitabye-imana-mu-2023-137480.html

  • Bayobowe na Miss Jolly! Ba Nyampinga 5 bagaru… – #rwanda #RwOT

    Nubwo irushanwa rya Miss Rwanda ryahagaze bitewe n'ibibazo byajemo, hari bamwe mu bakorwa baryitabiriye ndetse n'abagiye begukanamo amakamba bagarutsweho cyane muri uyu mwaka wa 2023.

    Bamwe muri abo bakobwa bavuzwe mu buryo bwiza ndetse bashimirwa n'ibyo bakora, abandi bakoresha ibirori biravugwa cyane mu itangazamakuru ndetse no ku mbuga nkoranyambaga, abandi bagira ibyago.

    Nubwo bimeze bityo ariko, umunyarwanda yaciye umugani ngo nta byera ngo de! Hari abashimiwe ibyiza, ariko hari n'abagiye banengwa bitewe n'ibikorwa bidahwitse byabaranze muri uyu mwaka, rimwe na rimwe ugasanga biritirirwa irushanwa rya Miss Rwanda.

    1.     Miss Mutesi Jolly


    Uyu mwaka wabaye umwaka udasanzwe kuri Nyampinga w'u Rwanda wa 2016, Miss Mutesi Jolly. Mu byagiye bigarura izina rye mu itangazamakuru ndetse no ku mbuga nkoranyambaga, harimo ibyamuvuzweho ko yaba atwite bitewe n'amafoto yagiye ashyira hanze nubwo nyuma yaje kubinyomoza, ibijyanye n'urubanza rwa Ishimwe Dieudonnée wamamaye nka Prince Kid ndetse no kujyana mu nkiko umunyakuru Jean Paul Nkundineza, n'ibindi byinshi.

    Usibye izo nkuru zose zitumvikanye neza mu matwi y'abazumvise, Mutesi Jolly yagiye ashimirwa kenshi kubera intangarugero abakiri bato, bitewe n'ubutumwa akunze gutanga abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze n'ahandi.

    No mu minsi ishize, Miss Rwanda 2016, Mutesi Jolly yegukanye igihembo muri Zikomo Africa Awards, mu cyiciro cya 'Best Zikomo Motivation Speaker' nk'umwe mu bavuga rikumvikana muri Afurika.

    2.     Miss Uwicyeza Pamella


    Miss Uwicyeza Pamella,yaravuzwe cyane ndetse aracyanavugwa cyane kugeza uyu mwaka urangiye ndetse na nyuma yaho. Uyu mukobwa wakunze kugarukwaho cyane mu bitangazamakuru, ni umugore w'umuhanzi Mugisha Benjamin [The Ben] mu buryo bwemewe n'amategeko.

    Ubwiza bwe n'ikimero birangaza benshi, urukundo rwe na The Ben; haba mu mafoto, ibikorwa ndetse n'amagambo, umwihariko w'ubukwe bwabo, biri mu byatumye Miss Pamella avugwa cyane muri uyu mwaka.

    Iminsi irabarirwa ku ntoki ngo Thye asabe ndetse anakwe umugore we, Uwicyeza Pamella mu bukwe buzaba tariki 15 Ukuboza 2023.

    Nyuma yaho, aba bombi bazasezerana imbere y'Imana tariki 23 Ukuboza 2023 muri Kigali Convention Center. Kimwe mu byatumye ubu bukwe bugarukwaho cyane, harimo urubuga rwashyiriweho abazaba bishyuye kugira ngo babashe gukurikirana ubukwe bwa The Ben na Pamella imbona nkubone.

    The Ben uherutse guha umukunzi we imodoka nshya ya Ranger Rover, basezeranye kubana nk'umugabo n'umugore byemewe n'amategeko ku wa 31 Kanama 2022.

    Aba bombi basezeranye nyuma y'uko mu Ukwakira 2021, The Ben yambitse impeta Pamella amusaba niba yakwemera kuzamubera umugore maze undi nawe akabyemera atazuyaje. Ni mu gihe inkuru z'urukundo rw'ibi byamamare zatangiye kuvugwa muri 2019.

    Uwicyeza Pamella, ni umwe mu bakobwa bari bahatane muri Miss Rwanda mu 2019 akaza kuza mu bakobwa 20 bashakishwagamo Nyampinga w'u Rwanda, ariko ntabashe kwegukana ikamba.

    3.     Miss Muheto Divine


    Nyampinga w'u Rwanda wa 2022, ucyambaye ikamba kugeza n'uyu munsi, Miss Nshuti Muheto Divine, nawe ari muri ba nyampinga bagarutsweho cyane muri uyu mwaka.

    Gusinda mu bukwe, ni imwe mu nkuru yavuzwe kuri Muheto bigatinda. Ubu bukwe bwavugishije benshi ku mbuga nkoranyambaga bitewe n'amasura y'ababwitabiriye, biganjemo abakobwa banyuze muri Miss Rwanda 2022, bwari ubwa Sebihogo Kazeneza Merci wasabwe akanakobwa na Rukundo Nkota Elysée.

    Nyuma y'amashusho yasakaye ku mbuga nkoranyambaga agaragaramo Miss Muheto yishimiye ibi birori, batangiye kwitiranya ibyishimo n'ubusinzi, ariko nyirubwite ndetse na bagenzi be bari kumwe muri ubu bukwe bakaza kubinyomoza.

    Indi nkuru ibabaje yamuvuzweho, ni iy'impanuka aherutse gukora ikamusigira inkovu si ibyo gusa kandi yanavuzwe cyane mu rubanza rwa Prince Kid.

    4.     Miss Iradukunda Elsa


    Icyavuzwe umwaka ushize kuri Nyampinga w'u Rwanda wa 2017, Iradukunda Elsa, nicyo n'ubundi cyakomeje kuvugwa no muri uyu mwaka kijyanye n'ubwitange budasanzwe yagaragaje mu rukundo rwe na Ishimwe Dieudonnée [Prince Kid].

    Ibirori by'ubukwe bw'aba bombi byari bitegerezanyijwe amatsiko n'abakurikiraniye hafi inkuru y'urukundo rwabo, byatangijwe n'umuhango wo gusezerana kubana akaramata byemewe n'amategeko ku wa 2 Werurwe 2023 mu Murenge wa Rusororo mu karere ka Gasabo.

    Byakomereje mu busitani bwa Jalia Hall & Garden i Kabuga ku wa Kane, tariki ya 31 Kanama 2023, ahabereye umuhango wo gusaba no gukwa, naho gusezerana imbere y'Imana bibera mu Intare Conference Arena ku wa 1 Nzeri 2023.

    5.     Miss Muyango


    Miss muyango Claudine witabiriye irushanwa rya Nyampinga wa 2019, akanegukana ikamba rya Nyampinga uberwa n'amafoto, yinjiye mu itangazamakuru mu ntangiriro z'uyu mwaka, aho yasimbuye uwahoze ari umunyamakuru wa ISIBO TV mu kiganiro cyitwa 'Take Over.'

    Muyango kandi yagarutsweho cyane muri uyu mwaka, bitewe n'urukundo rwe n'umukinnyi w'umupira w'amaguru, Kimenyi Yves kuri ubu banafitanye umwana w'umuhungu.

    Inkuru yabo, yagarutsweho cyane nyuma y'uko bashyize ahagaragara integuza y'ubukwe bwabo buzaba mu ntangiro z'umwaka utaha wa 2024.

    Aba bombi bagiye gukora ubukwe nyuma y'imyaka 5 mu buryohe bw'urukundo, kuko mu Ukuboza 2019 Kimenyi Yves yemeje ko bari bamaze iminsi bakundana.

    Tariki ya 28 Gashyantare 2021 nibwo Kimenyi Yves yafashe icyemezo yambika impeta y'urukundo, Uwase Muyango amusaba kuzamubera umugore, maze undi nawe abyemera atazuyaje.

    Integuza Miss Muyango na Kimenyi Yves bashyize hanze igaragaza ko ubukwe bwabo buzaba tariki ya 6 Mutarama 2024.

     

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/137478/bayobowe-na-miss-jolly-ba-nyampinga-5-bagarutsweho-cyane-mu-2023-137478.html

  • Abadepite b’u Rwanda banyagiwe n’aba Uganda… – #rwanda #RwOT

    Uyu umukino wabaye ku mugoroba wo ku wa Mbere, tariki ya 11 Ukuboza 2023, kuri Kigali Pelé Stadium I Nyamirambo.

    Muri uyu mukino,abafana ba Uganda babanje kuganza abanyarwanda na mbere y’uyu mukino.

    Mu minota ya mbere y’uyu mukino, Asuman Basalwa yahise azamuka asigarana n'izamu wenyine atera ishoti ariko Depite Karemera Emmanuel wari mu izamu ry'u Rwanda akuramo umupira. Abanyarwanda bikoza mu bicu.

    Ku munota wa munani, Martin Muzale yaherejwe umupira na Asumani wari uri gukina neza,  nuko bafasha Uganda gutsinda igitego cya mbere.

    Nyuma y'umunota umwe gusa Denis Obua yazamukanye umupira asiga Depite Harerimana Mussa Fazil ashyiramo igitego cya Kabiri cya Uganda.

    Umutoza w'u Rwanda, Ibyimana Chrispin, yahise akora impinduka hakiri kare, ashyiramo Depite Eugene Barikana asimbura Depite Leonard Ndagijimana kugira ngo ajye gushaka ibitego.

    Ibi ntibyabujije Uganda kongera gutsinda igitego cya Gatatu cyashyizwemo na Charles Matovu wavanye umupira hagati mu kibuga kugera ku izamu ry'u Rwanda.

    U Rwanda rwageze imbere y'izamu inshuro imwe gusa mu gice cya mbere, ubwo Depite Nizeyimana Pio yateraga ishoti rinini ari inyuma y'urubuga rw'amahina ariko umupira uyoboka hanze y’izamu.

    Uganda yabonye igitego cya kane na Msereko Muhamad kuri penaliti yakozwe na Depite Nyabyenda Damien wakoze umupira n'intoki mu rubuga rw'amahina. Icya gatanu cyo cyatsinzwe na Mugema Peter Panadol.

    Igice cya mbere cyarangiye Abadepite b'u Rwanda batsinzwe n'aba Uganda ibitego 6-0, bajya kuruhuka.

    Igice cya kabiri kigitangira, Karim Masaba yashyizemo icya karindwi ku makosa yo guhagarara nabi kuri ba myugariro bo mu Rwanda . Uyu mukinnyi kandi ni we watsinze igitego cya munani n'icya cyenda muri uyu mukino.

    Alan Ssebanyana yatsinze igitego cya 10 ku ishoti riremereye yatereye inyuma y'urubuga rw'amahina.

    Peter yatsinze icya 11 na 12, nuko umukino urangira ari ibitego 12 bya Uganda ku busa bw’ u Rwanda.

    Ubwo Abadepite bo mu Rwanda banyagiwe n’aba Uganda, i Bugesera aho Umunya-Kenya, Kanini Kega, yahize abandi mu gusiganwa ku maguru mu Bagabo. Ku rundi ruhande, Depite Mukabalisa Germaine yegukanye umudali wa zahabu mu gusiganwa metero 400.

    Abagize Inteko Ishinga Amategeko babanjemo ku ruhande rw’u Rwanda

    Abadepite ba Uganda batsinze abo mu Rwanda ibitego 12 ku busa

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/137496/abadepite-bu-rwanda-banyagiwe-naba-uganda-ibitego-12-0-137496.html

  • RIP: Abahanzi 10 b’ibyamamare bitabye Imana m… – #rwanda #RwOT

    Muri iyi nkuru tugiye kubagezaho ibyamamare icumi (10) byitabye Imana muri uyu mwaka wa 2023. Turibanda ku byamamare mu muziki w’imahanga no ku mugabane wa Africa byitabye Imana bigashengura imitima ya benshi:

    1. Tina Turner

    Umuhanzikazi akaba n’umwanditsi w’indirimbo yafatanyaga no gukina filime, Tina Turner, benshi bitaga umwamikazi w’injyana ya ‘Rock ‘n’ Roll’, wanabaye umwiraburakazi wa mbere ku isi wakoze iyi njyana. 

    Uyu muhanzikazi waruzwiho kugira ijwi ryiza riranguruye yitabye Imana ku itariki 24 Mata uyu mwaka. Yapfiriye mu rugo rwe muri Switzerland azize indwara ya kanseri y’amara. Yitabye Imana afite imyaka 83 y’amavuko.

    2. Tony Bennet

    Icyamamare mu njyana ya ‘Jazz’, Anthony Dominick Benedetto wamamaye nka Tony Bennet mu muziki, unazwiho kuba yarazamuye abahanzi bakomeye barimo na Lady Gaga. Mu myaka irenga 30 yamaze mu muziki Tony Bennet yegukanyemo ibihembo 20 bya Grammy Awards ndetse ni nawe muhanzi ukora injyana ya Jazz wibitseho ibihembo byinshi ku Isi. Yitabye Imana ku itariki 21 Kamena uyu mwaka, apfira mu rugo rwe i Manhattan mu mujyi wa New York. Yapfuye afite imyaka 97 y’amavuko.

    3. Lisa Marie Presley

    Umuhanzikazi akaba n’umwanditsi w’indirimbo Lisa Marie Presley wamamaye mu njyana ya Rock, ndetse akaba umwana umwe rukumbi w’icyamamare Elvis Presley wafatwaga nk’umwami w’ijyana ya Rock. 

    Lisa Marie kandi yari umugore w’ikirangirire Michael Jackson barushinze mu 1994 bahana gatanya mu 1996. Lisa Marie Presley yitabye Imana ku itariki 12 Mutarama 2023 azize ingaruka zo kubagwa yigabanyisha ibiro. Yari afite imyaka 55 y’amavuko.

    4. AKA

    Umuraperi akaba n’utunganya umuziki, Kiernan Jarryd Forbes wamamaye cyane nka AKA mu muziki. Yari umwe mu baraperi bakunzwe ku rwego mpuzamahanga akaba yarakomokaga mu gihugu cya Afrika y’Epfo. Yitabye Imana ku itariki 10 Mutarama 2023 azize kuraswa. 

    Uyu muraperi yarasiwe mu gace ka Durban ubwo yasohokaga mu kabyiniro yararimo ataha nibwo yahise araswa agahita yitaba Imana ako kanya. Yapfuye afite imyaka 28 y’amavuko asize umwana umwe w’umukobwa.

    5. Sinead O’Connor

    Sinéad Marie Bernadette O’Connor yari umuhanzikazi ukomeye ukomoka mu gihugu cya Ireland watangiye kwamamara mu 1987 ubwo yasohoraga album ye ya mbere yise ‘The Lion and The Cobra’. 

    Azwiho kuba yarakoresheje ibihangano bye yamagana ihohoterwa ryakorerwaga abagore mu gihugu cye ndetse yanabiherewe umudali w’ishimwe. Sinead O’Connor yitabye Imana ku itariki 26 Kanama 2023 apfiriye mu mujyi wa London azize urupfu rusanzwe ku myaka 57 y’amavuko.

    6. Costa Titch

    Umuraperi akaba n’umubyinnyi Costantinos Tsobanoglou wamamaye nka Costa Titch mu muziki, yari umwe mu bahanzi bamaze kwamamara hirya no hino bitewe n’ibihangano bye byinshi bikoze mu njyana ya ‘Amapiano’. 

    Costa Titch ukomoka mu gihugu cya Africa y’Epfo wamamaye cyane mu ndirimbo ‘Big Flexa’, yitabye Imana ku itariki 11 Werurwe 2023. Yapfiriye ku rubyiniro yituye hasi inshuro ebyiri mu gitaramo cya Johannesburg’s Ultra Music Festival. Yarafite imyaka 28 y’amavuko.

    7. Jeff Beck

    Umuhanzi akaba n’umucuranzi wa gitari w’umuhanga Geoffrey Arnold Beck wamamaye nka Jeff Beck mu muziki, yazamukiye mu itsinda rya Yardbirds ryaciye ibintu mu Bwongereza mu myaka ya kera. 

    Jeff Beck yitabye Imana ku itariki 10 Mutarama 2023, yapfiriye mu bitaro yari amaze iminsi arwariyemo mu mujyi wa London, by’umwihariko yapfuye arwajijwe n’icyamamare muri sinema Johnny Deep. Jeff Beck yapfuye afite imyaka 78 azize indwara ya ‘Bacterial Meningitis’ yibasira amara.

    8. Robbie Robertson

    Jaime Royal “Robbie” Robertson yari umuhanzi n’umwanditsi w’indirimbo akaba n’umucuranzi wa gitari w’icyamamare ukomoka muri Canada. Kuva mu 1978 Robbie yacurangiraga gitari umuhanzi Bob Dylan ari nabwo yatangiye kumenyakana. Ku itariki 9 Kanama 2023 nibwo Robbie Robertson yitabye Imana afite imyaka 80 y’amavuko azize urupfu rusanzwe.

    9. Mohbad

    Umuraperi akaba n’umuririmbyi Ilerioluwa Oladimeji Aloba wamamaye ku izina rya Mohbad mu muziki, yari umwe mu bahanzi bahagaze neza muri Nigeria ndetse urupfu rwe rwababaje abatari bacye. 

    Mohbad yitabye Imana ku itariki 12 Ukwakira 2023 azize uburwayi butatangajwe, gusa hari amakuru avugako yaba yararozwe mu gihe andi avuga ko yaba yarazize gufata ibiyobyabwenge byinshi. Mohbad wamamaye mu ndirimbo nka ‘Feel Good’, ‘Peace’, n’zindi, yapfuye afite imyaka 29 y’amavuko.

    10. David Crosby

    Icyamamare mu njyana ya Rock, David Van Cortlandt Crosby, yari umwe mubahanzi bakuze kandi bamaze igihe mu muziki wo muri Amerika. David Crosby wamamariye mu itsinda rya ‘The Byrds’, yitabye Imana ku itariki 18 Mutarama uyu mwaka azize indwara ya ‘Hepatitis C’, yari afite imyaka 82 y’amavuko akaba yarasize umugore n’abana batandatu (6).

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/137494/rip-abahanzi-10-bibyamamare-bitabye-imana-mu-2023-137494.html

  • Chairman wa APR FC yavuze k’umutoza wungirije bivugwa ko atumvikana n’abakinnyi bakuru #rwanda #RwOT

    Chairman wa APR FC, Lt Col Richard Karasira avuga ko ibibazo bivugwa ko umutoza wungirije w’iyi kipe afitanye n’abakinnyi ntabyo ariko binahari byakemukira mu ikipe.

    Khouda Karim umutoza wungirije wa APR FC, avugwaho gushwana n’abakinnyi cyane cyane abakuru mu ikipe.

    Uyu mugabo ngo ni we wihishe inyuma yo kudakina kwa Sharaf Eldin Shiboub, Salomon Banga Bindjeme ba Apam Assongue Bemol.

    Chairman wa APR FC, Lt Col Richard Karasira agaruka kuri iki kibazo yavuze ko atamenya aho abanyamakuru bakura amakuru ariko na none iyi kipe ifite abanyamahanga benshi batakinira rimwe.

    Ati “Abanyamakuru ntabwo wamenya aho bavana ibintu, nta kundi bagomba kwandika bacuruze nta kundi byamera ariko Shiboub mwamubonye ku rutonde, ubushize nababwiye ko ari amahitamo y’umutoza n’umubare w’abanyamahanga, baragenda bahinduranya bose.”

    Yakomeje avuga ko abantu bagira za kamere zitandukanye, biramutse bibaye binahari byakemukira mu ikipe.

    Ati “Uko babivuze numvaga ari ibibazo bikomeye cyane, ubwumvikane buke burimo k’umutoza wungirije, numva twese tugira za kamere zitandukanye, niba hari ibyo bamuvugaho ni ibintu bishobora gukemukira mu ikipe, nta kibazo gihari, mwanabibonye bari aha nta kibazo APR FC dufite, kandi n’icyo twagira nk’abantu twagikemura.”

    APR FC ikaba imaze gukina imikino 15 ya shampiyona, ni yo iyoboye urutonde n’amanota 33 aho yatsinze imikino 9 akanganya imikino 6.

    Uyu mutoza Khouda Karim ndetse n’umutoza mutoza mukuru, Thierry Froger nyuma yo gusoza igice kibanza cya shampiyona, uyu munsi barafata indege berekeze mu Bufaransa mu kiruhuko cy’iminsi 5.

    Khouda Karim avugwaho kugirana ikibazo n’abakinnyi bakuru muri APR FC

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/chairman-wa-apr-fc-yavuze-k-umutoza-wungirije-bivugwa-ko-atumvikana-n-abakinnyi-bakuru

  • Umuhanzikazi w'icyamamare muri Afurika yapfuye aguye mu Bitaro #rwanda #RwOT

    Zahara umuhanzikazi wamamaye muri Afurika agatwara ibihembo byinshi bitandukanye yapfuye.

     

    Uyu muhanzikazi yapfiriye mu Mujyi wa Jahanneburg mu ijoro ryo ku munsi wo ku wa Mbere tariki 11 Ukuboza 2023, aho yari arwariye mu Bitaro byigenga ari kwitabwaho n'abaganga.Uyu muhanzi wamamaye mu ndirimbo Loliwe yatumye muri furika y'Epfo haba ikiriyo , imyidagaduro ihomba umuntu ukomeye.

     

    Mu itangazo ryashyizwe hanze na Minisitiri w'umuco  n'Ubuhanzi muri iki gihugu witwa Zizi Kodwa yavuze ko uyu muhanzi yapfuye ubwo yarimo kwitabwaho n'abanganga mu ijoro ryo ku wa Mbere tariki 11 Ukuboza 2023 ahagana saa Tatu zuzuye.

     

    Uyu muyobozi yaragaragaje agahinda gakomeye kubera urupfu rw'uyu muhanzi wari ufitiye runini imyidagaduro yo muri Afurika y'Epfo no ku Isi muri rusange.Yagize ati:

     

    'Mbabajwe cyane n'urupfu rwa Zahara.Nihanganishije umuryango we n'abakunzi b'umuziki wa Afurika y'Epfo muri rusange.Leta yari kumwe n'umuryango we kugeza nanubu.Zahara na gitari ye bakoze ibidasanzwe muri muzika y'igihugu cyacu'.

     

    Uyu muhanzi w'imyaka 33 yaherukaga gutangaza ko arwaye kandi ko abaganga bari ku witaho uko bashoboye.Muri 2021, nibwo yashyize hanze umuzingo we witwa 'Loliwe'.

     

    Umuzingo we wa Kabiri witwa ; Phendula, wariho indirimbo ; Phendula , Impilo, na Stay indirimbo zakunzwe cyane.

     

    The post Umuhanzikazi w'icyamamare muri Afurika yapfuye aguye mu Bitaro appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/umuhanzikazi-wicyamamare-muri-afurika-yapfuye-aguye-mu-bitaro/

  • Perezida yamanutse mu kibuga akubita ibipfunsi umusifuzi wihaye ibyo kwiba ikipe ye yari yaje gufana – AMAFOTO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Perezida yamanutse mu kibuga akubita ibipfunsi umusifuzi wihaye ibyo kwiba ikipe ye yari yaje gufana.

    Ibi byabereye muri shampiyona y'icyiciro cya mbere muri Turkiya.

    Ubwo ikipe ya Rize Sport yishyurwaga igitego ku munota wa 97′, Perezida wa Ankaragücü Furious Faruk Koca yinjiye mu kibuga akubita igipfunsi umusifuzi.

    Turakwamamariza kuri macye ashoboka. Uko yaba angana kose.

    Umusifuzi Halil Umut Meler wari uyoboye uwo mukino yakubiswe na Perezida bituma n'abakinnyi be nabo baramufasha bahondagura uyu musifuzi.

    Amakipe yombi yanganyije igitego kimwe ku kindi.

    Source : https://yegob.rw/perezida-yamanutse-mu-kibuga-akubita-ibipfunsi-umusifuzi-wihaye-ibyo-kwiba-ikipe-ye-yari-yaje-gufana-amafoto/

  • Abakunda iyi shampiyona mube mukuyeyo amaso: Perezida w’ikipe ikomeye ku Isi yakoreye ibyamfurambi umusifuzi none hafashwe umwanzuro y’uko nta mikino y’umupira w’amaguru izongera kuba muri icyo gihugu -AMAFOTO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Abakunda iyi shampiyona mube mukuyeyo amaso: Perezida w'ikipe ikomeye ku Isi yakoreye ibyamfurambi umusifuzi none hafashwe umwanzuro y'uko nta mikino y'umupira w'amaguru izongera kuba muri icyo gihugu.

    Perezida Faruk Koca w'ikipe ya MKE Ankaragucu yo mu gihugu cya Turikiya yakoze amahano yo gukubita umusifuzi witwa Halil Umut Meler igipfutsi cyo mu majigo ubwo ikipe ye yari imaze kunganya 1-1 n'ikipe ya Rizespor byahise bituma muri iki gihugu hafatwa umwanzuro ukakaye wo guhagarika imikino y'umupira w'amaguru.

    Amafoto:

    Source : https://yegob.rw/abakunda-iyi-shampiyona-mukureyo-amaso-perezida-wikipe-ikomeye-cyane-ku-isi-yakoreye-ibyamfurambi-umusifuzi-none-hafashwe-umwanzuro-ko-nta-mikino-yumupira-wamaguru-izongera-kuba-muri-iki-gihugu/

  • Abanyeshuri bo muri Gs Kabusunzu amarwe ni yose nyuma yo kumenya ko Rayon Sports iri bubazanire ya migati yayo ku buntu – YEGOB #rwanda #RwOT

    Abanyeshuri bo muri Gs Kabusunzu amarwe ni yose nyuma yo kumenya ko Rayon Sports iri bubazanire ya migati yayo ku buntu.

    Itangazo rya Rayon Sports rigira riti: 'Mu rwego rwo gusangira Umugati wa #GIKUNDIROBread n'iminsi mikuru n'abanyarwanda , Ubuyobozi bwa za fan clubs zigize umuryango wa Rayon Sports burashimira abanyamuryango bawo. Fan-clubs zaguze imigati 800.

    Kuri uyu wa Kabiri tariki 12 Ukuboza 2023 guhera 12h00, iyi migati irashyikirizwa abana biga mu kigo cy'amashuri cya Group Scolaire Kabusunzu mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali.'

    Source : https://yegob.rw/abanyeshuri-bo-muri-gs-kabusunzu-amarwe-ni-yose-nyuma-yo-kumenya-ko-rayon-sports-iri-bubazanire-ya-migati-yayo-ku-buntu/