Blog

  • Shampiyona ya Volleyball izatangirana impinduka, hakiriwe amakipe mashya #rwanda #RwOT

    Shampiyona y’umwaka wa 2024 ya Volleyball izatangira muri Mutarama umwaka utaha, izatangirana impinduka aho umubare w’abanyamahanga uziyongera.

    Ni umwanzuro wavuye mu Nama y’Inteko Rusange Idasanzwe y’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Volleyball (FRVB) yabaye mu mpera z’icyumweru gishize.

    Ingingo yagombaga kwigwaho ni imwe rukumbi, itangira rya shampiyona y’icyiciro cya mbere mu bagabo n’abagabo.

    Iyo Nteko Rusange yaje kwemeza ko Shampiyona igomba gutangira tariki ya 20 Mutarama 2023.

    Undi mwanzuro wafashwe ni uko umubare w’abanyamahanga muri shampiyona ugomba kongerwa ukava kuri babiri ukagera kuri batatu.

    FRVB kandi yaboneyeho kwemeza cyangwa kwakira abanyamuryango bashya bafite amakipe y’abagabo bazahita banatangirira mu cyiciro cya mbere ari bo Kaminuza ya Kepler ndetse na East African University. Ubu Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu bagabo izitabirwa n’amakipe 10.

    Hakiriwe kandi abanyamuryango bashya bazahera mu cyiciro cya kabiri ndetse no muri shampiyona y’abato, harimo ishuri GS KABARE na APE RUGUNGA, aya makipe yombi akazaba afite amakipe y’abahungu naho mu cyiciro cy’abagore hakaba harakiriwe amakipe ya Institut St Famille Shangi, Ecole Ste Bernadette Save ndetse na Wisdom School yo mu Karere ka Musanze.

    Shampiyona umubare w’abanyamahanga uziyongera

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/shampiyona-ya-volleyball-izatangirana-impinduka-hakiriwe-amakipe-mashya

  • Titi Brown yaciye bugufi asaba Imana ubufasha #rwanda #RwOT

    Nyuma y’uko Ubushinjacyaha bujuririye icyemezo cy’urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwaciwe tariki 10 Ugushyingo 2023, rwagize umwere Ishimwe Thierry [Titi Brown], rugasaba uko uyu mubyinnyi asubizwa imbere y’Urukiko, yasabye Imana kumuha umutima ukomeye.

    Tariki ya 06 Ukuboza 2023 ni bwo Ubushinjacyaha bwatanze ubujurire ku cyaha Titi Brown yagizweho umwere cyo gusambanya umwana utarageza imyaka y’ubukure akamutera inda.

    Ubushinjacyaha bwajuririye iki cyemezo kuko buvuga ko Umucamanza wo mu rukiko rwisumbuye hari ibimenyetso byatanzwe.

    Bimwe mu byo Ubushinjacya bwagendeyeho bujurira ni uko Urukiko rwatesheje agaciro imvugo z’urega (nyina w’umwana wahohotewe) ngo kuko yavuze ibyo yabwiwe n’umwana aho busanga Urukiko rutaragaragaje inenge iri mu mvugo y’urega kuko bisanzwe ko urega aba ahagarariye umwana kandi atari we wahohotewe.

    Hari kandi kuba Urukiko rwisumbuye rwarirengagije ikimenyetso cy’amashusho yatanzwe agaragaza umwana wahohotewe ari kumwe n’uregwa iwe mu rugo kandi yarahakanye ko atigeze yinjira mu nzu iwe.

    Nyuma yo kongera kuregwa, Titi Brown yagaragaje ko ari mu bihe bikomeye, asaba Imana kumuba hafi.

    Ati “Mana yo mu Ijuru ndagusabye ukomeze kumpa kugira umutima ukomeye muri bino bihe bikomeye ndimo gucamo.”

    Ntabwo haratangazwa igihe uru rubanza ruzaburanishwa mu Rukiko Rukuru.

    Titi Brown yasabye Imana kumuha umutima ukomeye

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/titi-brown-yaciye-bugufi-asaba-imana-ubufasha

  • Water partially restored in Kagarama Muyange #RwOT #Rwanda

    Kagarama Muyange is a region in Rwanda that has recently experienced a partial restoration of water supply by WASAC (Water and Sanitation Corporation). WASAC is a government-owned utility responsible for providing water and sanitation services in Rwanda.

    When water supply is partially restored, it means that there has been progress in resolving the issues that led to the interruption of water supply in the area. However, it’s important to note that the extent of this restoration and the specific details may not be provided.

  • Uefa Champions League: Abanzi ba Manchester United baraye babonye ubwambure bwayo – YEGOB #rwanda #RwOT

    Uefa Champions League: Abanzi ba Manchester United baraye babonye ubwambure bwayo.

    Ikipe ya Manchester United itari mu bihe byayo byiza mu ijoro rya cyeye yaraye itsinzwe n'ikipe ya FC Bayern Munich igitego kimwe ku busa cyatsinzwe na Coman ku munota wa 71 w'umukino byatumye Man U isoza ari iya nyuma mu itsinda n'amanota ane ikaba itazigera yitabira n'imikono ya Europe League.

    Dore uko amakipe akurikirana mu itsinda Manchester United yari iherereyemo:

    1. FC Bayern Munich n'amanota 16

    2. Copenhagen n'amanota 8

    3. Galatasaray n'amanota 5

    4. Manchester United n'amanota 4.

    Source : https://yegob.rw/uefa-champions-league-abanzi-ba-manchester-united-baraye-babonye-ubwambure-bwayo/

  • Byakomeye! Abakunzi ba Rayon Sports barashinja Perezida wabo hamwe n’umutoza kugira uruhare rukomeye mugutakaza amanota kw’iyi kipe -AMASHUSHO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Byakomeye! Abakunzi ba Rayon Sports barashinja Perezida wabo hamwe n'umutoza kugira uruhare rukomeye mugutakaza amanota kw'iyi kipe.

    Mu ijoro rya cyeye ubwo ikipe ya Rayon Sports ikunzwe cyane hano mu Rwanda yanganyaga n'ikipe ya Kiyovu Sports igitego kimwe kuri kimwe abakunzi ba Murera bagaragaje imba mutima zabo bavuga kubijyanye no kuba Perezida w'iyi areberera umutoza Wade aba Rayon batari kwemera muri iyi minsi.

    Amashusho:

    Source : https://yegob.rw/byakomeye-abakunzi-ba-rayon-sports-barashinja-perezida-wabo-hamwe-numutoza-kugira-uruhare-rukomeye-mugutakaza-amanota-kwiyi-kipe-amashusho/

  • Yolo The Queen yahishuye ikintu gikomeye abantu bamwibazaho #rwanda #RwOT

    Umukobwa w'uburanga utangaza benshi bitewe n'uko batamuzi imbona nkubone, yahaye umwanya abakunzi be bamukurikira kuri Instagtam [Story] ngo bamubaze ibyo bashaka maze bimara ipfa.

     

    Ubwo uyu mwari yamaraga kwifuriza isabukuru nziza y'amavuko Aline Gahongayire, yakurikijeho ubutumwa bugira buti:'Mbaza ikibazo ushaka'.Ntakuzuyaza abamukurikira bamubajije ibibazo byinshi byose agerageza kubisubiza.

     

    Ikibazo cya Mbere yabajijwe cyagiraga kiti :'Ese urubatse'.Mukugisubiza Yolo The Queen yagize ati:'Oya'.Uwakurikiyeho yamubajije niba ari uwanyawe ikibazo gikunda kwibazwa n'abantu benshi , arangije yirengagiza kumusubiza , ashyiraho aka 'Emoji' ubundi arikomereza.

     

    Undi yagize ati:'Ndagukunda cyane bs, waretse bs nkazakubonaho Please vuba aha?'.Uyu mukobwa yagize ati:'Yego ! Vuba aha '.

     

    Undi yagize ati:'Ni abagabo bangahe bakoze kumabuno yawe?'. Mu gusubiza iki kibazo, ahari uyu yatekerezaga ko igisubizo amuha kiratuma amenya niba ari uwanyawe koko cyangwa niba atabaho nk'uko bivugwa n'abantu bakurikiranira hafi imyidagaduro.

     

    Yolo The Queen mu kumusubiza yagize ati:'Umwe' [One]. Muri ibi bisa n'ibiganiro Yolo The Queen yanahishuye ko ashobora kuba afite umwana w'umuhungu ubwo yabazwaga niba akunda gusabana n'abantu batandukanye, bisobanuye ko uwamukoze kumabuno n'ubundi ari umwe akaba ashobora kuba ari umugabo we cyangwa uwo bakundanye gusa nanone mu bisubizo by'imbere yakomeje gutanga, bimwe byagaragazaga ko nta mugabo afite.

     

    Yolo The Queen yagaragaje ko nta gitaramo na kimwe cyo mu Rwanda yigeze yitabira.Uretse aba bamubajije ibibazo nyinshi.Nawe uri gusoma iyi nkuru ushobora kuba ufite ikibazo wibaza kuri Yolo The Queen kuko kuva watangira kumwumva ushobora kuba utaramubona imbona nkubone.

    Niba wifuza ko twazamukubariza ikibazo.Cyandike unyuze ahatangirwa ibitekerezo kuri Facebook Page yacu.

    The post Yolo The Queen yahishuye ikintu gikomeye abantu bamwibazaho appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/yolo-the-queen-yahishuye-ikintu-gikomeye-abantu-bamwibazaho/

  • Ba rusaruriramunduru barira ku bimukira bari mu Bwongereza, amaherezo barasubiza amerwe mu isaho! #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa kabiri, tariki 12 Ukuboza 2023, Abadepite mu Nteko Ishinga Amategeko y'Ubwongereza batoye itegeko ryemeza amasezerano mashya hagati ya Guverinoma y'icyo gihugu n'uRwanda, arebana no kohereza mu Rwanda abimukira bari mu Bwongereza mu buryo butemewe n'amategeko.

    Ni amasezerano impande zombi zashyizeho umukono mu cyumweru gishize, akaba afite ingingo zavuguruwe nyuma y'aho inkiko zifatiye icyemezo cyo kwanga ko amasezerano yari asanzwe ashyirwa mu bikorwa.

     

    Amasezerano yaraye anemejwe n'Abadepite b'Ubwongereza, avuga ko

    mu gihe abimukira bazaba bari mu Rwanda, dosiye zabo zisaba ubuhungiro mu Bwongereza zizakomeza gusuzumwa. Umwimukira uzangirwa kujya gutura mu Bwongereza, akazaba ashobora kujuririra urukiko ruyobowe n'abaperezida 2, Umunyarwanda n'Umwongereza, kandi urubanza rukaburanishwa n'abacamanza b'Abanyarwanda cyangwa abanyamahanga, ariko bakomoka mu bihugu bigize Umuryango wa Commonwealth.

    Harimo kandi ingingo ibuza uRwanda kohereza abo bimukira mu kindi gihugu kitari Ubwongereza.

    Kuba aba Badepite batoye itegeko ryemeza amasezerano mashya arebana n'abimukira, ni intsinzi ikomeye kuri Guverinoma iyobowe na Minisitiri w'Intebe w'Ubwongereza, Rishi Sunak, warahiriye gukemura ikibazo cy'abantu babarirwa mu bihumbi buri mwaka, binjira rwihishwa mu Bwongereza, abandi amagana bagapfa bataranagerayo, kubera ingorane zishyira ubuzima bwabo mu kaga bahurira na zo mu nzira. Twibutsa ko Inteko Ishinga Amategeko ari rwo rwego rwa politiki rusumbya izindi ijambo mu Bwongereza.

    Gukumira abimukira bajya mu Bwongereza binyuranye n'amategeko byarwanyijwe n'amatsinda y'abumva bizabakura amata mu kanwa, barimo abo babanyuza mu nzira z'inzitane ngo babajyanye' ku butaka butagatifu', amashyirahamwe abashakira amacumbi, ibiribwa, imiti, imyambaro, n'utundi nkenerwa ngo basunike iminsi, abanyamategeko bababuranira ngo bahabwe ubuhungiro, n'abandi biyota 'impirimbanyi z'uburenganzira bwa muntu', kandi ari abanyamitwe barira kuri abo ba nyakugorwa.

    Hari kandi na ba' ndayumujinya' bahagurukiye kwangiza isura y'uRwanda, bemeza ko nta mutekano rufite, ndetse ngo rukaba rutubahiriza uburenganzira bw'impunzi. Ni kwa kubura icyo utuka inka, uti dore icyo gicebe cyayo!

    Abo bacuruzaba ibinyoma ku Rwanda, barimo n'Ishami rya Loni rishinzwe Impunzi, HCR, birengagiza ubuhamya bw'abimukira ibihumbi bamaze igihe mu Rwanda, ubwabo bakaba bivugira ko uRwanda rwabakiranye ubumuntu batigeze babona ahandi.

    Muri abo badasiba kuza mu Rwanda, twavuga abakomoka mu bihugu binyuranye bavanywe mu bucakara muri Libiya, aho bageze bagerageza kujya mu bihugu by'Uburayi, ndetse n'abana b'abakobwa bakomoka muri Afghanistan bahunze itotezwa iwabo, bakaza gukomereza ubuzima n'amashuri mu Rwanda. Abo bose bishimiye ubuzima barimo mu Rwanda, nk'uko n'ibitangazamakuru mpuzamahanga, nka BBC y'Abongereza, bidasiba kubitangaza.

    Igitangaje ariko, ni uko nk'iyo HCR yanagize uruhare mu kuzana abo bantu mu Rwanda, ndetse ikanasohora ibyegeranyo bishima uburyo bitaweho mu Rwanda, iyo bigeze ku bimukira bazava mu Bwongereza ihindura imvugo. Izi ndimi nyinshi ku kibazo kimwe, ni ubunyamwuga buke, n'ubunyangamugayo hafi ya ntabwo.

    The post Ba rusaruriramunduru barira ku bimukira bari mu Bwongereza, amaherezo barasubiza amerwe mu isaho! appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/ba-rusaruriramunduru-barira-ku-bimukira-bari-mu-bwongereza-amaherezo-barasubiza-amerwe-mu-isaho/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=ba-rusaruriramunduru-barira-ku-bimukira-bari-mu-bwongereza-amaherezo-barasubiza-amerwe-mu-isaho

  • Umuhanzi ukomeye muri Afurika yavumye umuziki #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Fireboy wo muri Nigeria wamamaye mu ndirimbo zitandukanye, yavuze ko umuziki awukora ariko ko adakunda uburyo watumye bamumenya.FireBoy yemeza ko guhora hanze bya hato na hato aganira n'abantu nabyo atajya abikunda.

     

    Fireboy w'imyaka 27 y'amavuko, inyenyeri ye yamuritse cyane mu myaka ibiri ishize.Ubusanzwe yitwa Adedamola Oyinlola Adefolan gusa izina  akoresha muri muzika mu njyana ya AfroBeat ni FireBoy DML.Uyu musore yavuze ikintu atajya akundira umuziki no kwamamara.

     

    Ubwo yaganiraga na Radio yitwa Cool FM mu kiganiro cy'umunyamakuru Do2Tun,  yatoboye avuga uruhande rubi rw'umuziki atajya yishimira iyo bigeze muri muzika.Yatangiye avuga ko akunda akazi ke gusa yitsa kubyo awangira birimo gukora cyane, gusohoka bya hato na hato no guhura n'abantu benshi.

     

    Yagize ati:'Nkunda ibyo nkora gusa ntabwo nkunda uburyo bikorwamo.Nkunda ko akazi kanjye kanjyana ahantu hatandukanye, ariko ibintu byo gutembera ? Oya rwose,ubusanzwe si nkunda no gutembera ngo mpure n'abantu benshi bene aka kageni'.

     

    Yagaragaje ko yahiriwe n'urugendo rw'ibitaramo amazemo iminsi muri Australia aho yakoze ibitaramo bitatu.Muri ibi bitaramo  , niho yavuze ko byamugoye kubera ubutembere bwarimo n'abandi bantu benshi atari azi dore ko ngo ubwo yari ageze mu gihugu cye, byamusabye kwicara hamwe agatuza akaruhuka kubera umunaniro n'imvune.

     

    Ati:'Rwari urugendo rw'ubusazi, rurerure kandi runini.Ubwo nagarukaga, naribwiye nti, uzi nikindi , nkwiriye kwicara nkafata akaruhuko ko kujya mungendo.Namaze iminsi 2 ntavugana n'abantu , mpitamo kubihagarika'.

    The post Umuhanzi ukomeye muri Afurika yavumye umuziki appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/umuhanzi-ukomeye-muri-afurika-yavumye-umuziki/

  • Kiyovu sport ikomeje kugira Rayon Sport umugore wayo muri shampiyona – YEGOB #rwanda #RwOT

    Rayon Sports yakiriye Kiyovu Sports mu mukino w'umunsi wa 15 wa shampiyona, usoza imikino ibanza.

    Ku munota wa 17 w'igice cya mbere ikipe ya Kiyovu sport nibwo yabonye igitego bajya kuruhuka Ari kimwe kubusa.

    Mu gice cya kabu ku munota wa 88″ Igitego cya Rayon Sports gitsinzwe na Ngendahimana Eric ku mupira uturutse muri koroneri azamuka n'umutwe asumba abandi aterekaho umutwe, umupira uruhukira mu izamu.

    Umukino urangiye Ari igitego kimwe kuri kimwe hagati ya Kiyovu sport na Rayon Sport kuri Kigali Pele Stadium.

    Source : https://yegob.rw/kiyovu-sport-ikomeje-kugira-rayon-sport-umugore-wayo-muri-shampiyona/

  • Uburiri bwari bwatose! Umukobwa w’imyaka 28 yaryamanye n’umusore w’imyaka 30 bakoranaga, arangije ajya kubwira RIB ko yafashwe kungufu – YEGOB #rwanda #RwOT

    Uburiri bwari bwatose! Umukobwa w'imyaka 28 yaryamanye n'umusore w'imyaka 30 bakoranaga, arangije ajya kubwira RIB ko yafashwe kungufu

    Umusore wakoraga muri hoteli imwe yo mu karere ka Nyanza yatawe muri yombi na RIB ashinjwa gufata kungufu umukobwa bakoranaga.

    Amakuru avuga ko uyu musore uri mu kigero k'imyaka 30 hamwe n'uyu mukobwa uri mu kigero k'imyaka 28, banyweye inzoga nyinshi bagasinda, bakageza saa cyenda z'ijoro bakiri kunywa.

    Ubwo aba bombi bari basinze, umukobwa yagiye mu cyumba araramo, n'umusore aramukurikira, nibwo ibyo byabaye.

    Mu gitondo umusore yabyutse ataha mu mu nzu yararagamo iri hanze ya hoteli. Ubwo ni nabwo umukozi ukora amasuku yageraga ku cyumba kiraramo wa mukobwa.

    Uyu mukozi yasabye uwo mukobwa gufungura ngo akore amasuku ariko umukobwa arabyanga, nibwo yahise yifungurira ageze mo imbere asanga umukobwa yasinze, uburiri butose, ndetse umukobwa afite amaraso ku mubiri we.

    Ababyeyi b'uyu mukobwa ubwo bamenyaga uko byagenze baje kumuhata ibibazo bamubaza uko byagenze, kuko yabuze uko abibasobanurira, ababwira ko yafashwe kungufu n'uwo musore.

    Uyu mukobwa yanabwiye RIB ko yafashwe kungufu, ubu umusore yatawe muri yombi, ndetse n'umukobwa yasezerewe ku kazi nkuko byatangajwe n'umukoresha wabo.

    Source : https://yegob.rw/uburiri-bwari-bwatose-umukobwa-wimyaka-28-yaryamanye-numusore-wimyaka-30-bakoranaga-arangije-ajya-kubwira-rib-ko-yafashwe-kungufu/