Ni ubwa mbere iri rushanwa riri kubera mu Rwanda mu rwego rwo gufasha abahanzi mu muziki wa Karaoke gutera imbere.
Imibare yafashwe ku rubuga rwa Noneho Events igaragaza ko Ireme ufite Nimero 6 ariwe uri ku mwanya wa mbere n’amajwi 1,339 ni mu gihe Delicious [Nimero 23] ari ku mwanya wa Kabiri n’amajwi 1,007.
Christella [Nimero 15] ari ku mwanya wa Gatatu n’amajwi 489, ni mu gihe Hyguette [Nimero 13] wari umaze iminsi ahagaze neza mu majwi ari ku mwanya wa Kane n’amajwi 428. Akurikiwe na Melodie Jazz [Nimero 26] uri ku mwanya wa Gatanu n’amajwi 312.
Tricks niwe uri ku mwanya wa Gatandatu n’amajwi 311, Alain Manzi ari ku mwanya wa Karindwi n’amajwi 309, Gaju [Nimero 19] ku mwanya wa Munani n’amajwi 300, Iris ufite Nimero 28 ari ku mwanya wa Cyenda n’amajwi 28 ni mu gihe Tessy [Nimero 2] ari ku mwanya wa cumi n’amajwi 268.
Muri rusange iri rushanwa rihatanyemo abaririmbyi 25 ba Karaoke. Umuyobozi wa Alaphat Entertainment Ltd, Nkuramuruge Alaphat, iri gutegura iri rushanwa, yabwiye InyaRwanda, ko bamaze kurangiza icyiciro cya mbere cy'iri rushanwa, ko bagiye gutangira icyiciro cya kabiri guhera kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Ukuboza 2023 kuri Craft Art i Remera, no ku wa Gatandatu tariki 16 Ukuboza 2023.
Yavuze ko mu gihe cya mbere 'hagaragara impano zidasanzwe harimo nk'uwitwa Muriro washyuhije abantu ku rwego rwo hejuru'.
Igice cya mbere cy'iri rushanwa, cyaranzwe n'amatsinda atanu ya mbere yaragaje ubuhanga bwayo mu kuririmba indirimbo zinyuranye.
Nkuramuruge Alaphat avuga ko muri aba bose, abakobwa barimo nka Christella, Bijou na Gaju bagaragaje 'kwishimirwa ku rubyiniro muri iri rushanwa'.
Yanavuze ko mu bandi bamaze kwigaragaza cyane muri iri rushanwa harimo Fiston Rich watunguye abantu 'agaragaza ubuhanga bwinshi'.
Muri uru rugendo rwo gushakisha abahanga muri Karaoke, bifashishije Akanama Nkemurampaka kagizwe n'abarimo umuraperi Young Grace, umukinnyi wa filime Shaffy n'abandi bahurije hamwe intego yo kugaragaza umuririmbyi mwiza wa Karaoke.
Iki gikorwa kibera mu tubari tunyuranye, cyitabirwa cyane n'abantu bazwi mu ruganda rw'imyidagaduro nka Dr Nsabi, Nyambo, Clapton Kibonke, 'Digidigi' n'abandi.
Nkuramuruge Alaphat aherutse kubwira InyaRwanda ko bateguye iri rushanwa bagamije guhesha agaciro abakora umwuga wo kuririmba bubakiye kuri Karaoke.
Ati 'Twateguye irushanwa tugamije guha agaciro abakora umurimo wo kuririmba Karaoke no kurushaho kuyikundisha Abanyarwanda ndetse hanavumburwa izindi mpano nshya.'
Umusore/Umugabo uzegukana irushanwa azambikwa ikamba ryanditseho Karaoke King 2023 n'amazina ye anahembwe Miliyoni 2 Frw.Kimwe n'umukobwa uzahiga abandi azahembwa Miliyoni 2 Frw, anambikwe ikamba.
Hazatangwa kandi ibihembo ku musore cyangwa se umukobwa uzakundwa mu irushanwa (People's Choice) uzahembwa Miliyoni 1 Frw. Amatora ari kubera ku rubuga rwa Noneho.com.Â
Kanda hano ubashe gutora uwo ushyigikiye muri iri rushanwa

Abakinnyi ba filime Dr Nsabi, Aisha Inkindi na Miss Nyambo bitabiriye ibikorwa byo guhitamo umuririmbyi mwiza wa Karaoke 

Ibikorwa bya Karaoke King and Queen bibera mu tubari dutandukanye mu Mujyi wa Kigali
 
Umuyobozi wa Alpha Entertainments, Alaphat yavuze ko ibikorwa by’iri rushanwa bimaze kugaragaza impano nyinshi
 
Ireme ufite Nimero 6 niwe uri ku mwanya wa mbere mu majwi yo mu irushanwa Karaoke King and Queen















Ni imikino irangiye isize ikipe y'ingabo y'igihugu ya APR FC ihagaze ku mwanya wa mbere ikaba iyoboye izindi kipe, ni ikipe isoze iki gice kibanza ifite amanota 33 mu mikino 15 yakinnye, iyi kipe ikaba yaratsinze imikino icyenda inganya imikino itandatu.
Kuri uyu wa Kabiri, ikipe ya Police FC yaraye itsinze Musanze FC ibitego 3-0 byatsinzwe na Hakizimana Muhadjiri watsinze ibitego 2 naho ikindi gitsindwa na Bigirimana Abedi, ibi byashimangiye ko ikipe ya Police FC isoje igice kibanza cy'iyi mikino iri ku mwanya wa kabiri ikaba ikurikiwe na Musanze FC.
Uyu mukino wabereye kuri Kigali Pele Stadium wakurikiwe n'uwahuje ikipe ya Rayon Sports yari yasuye ikipe ya Kiyovu SC, ni umukino warangiye amakipe yombi anganyije igitego kimwe kuri kimwe.
Ku ruhande rwa Kiyovu Sports, ni igitego cyatsinzwe na Cherif Bayo ku munota wa 12 w'umukino cyishyurwa na Ngendahimana Eric ku munota wa 88 w'umukino, bityo urangira amakipe yombi anganyije kimwe kuri kimwe.
Kunganya kw'aya makipe byatumye ikipe ya Rayon Sports isoje imikino ibanza iri kumwanya wa Kane n'amanota 27, naho ikipe ya Kiyovu SC iri ku mwanya wa gatandatu n'amanota 21.
Ikipe ya Marines FC yaraye iganyije na Sunrise FC igitego kimwe kuri kimwe naho Muhazi United inganya na AS Kigali ubusa ku busa.
Nyuma yaho imikino imwe irangiye y'igice kibanza, ishyirahamwe ry'umupira w'Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ryatangaje ko imikino yo kwishyura mu mwaka w'imikino wa 2023-2024 izakinwa guhera ku itariki ya 12 Mutarama 2024.