Blog

  • Bavumye iritararenga! Icyihishe inyuma y’imvu… – #rwanda #RwOT

    Urwego  rw'Igihugu rushinzwe  kureberera  no gutegura  inama 'Rwanda Convention Bureau'(RCB), rwatangaje ko abantu barenga 1000 babonye akazi muri iki gitaramo  barimo abategura   n'abatunganya Filime  mu Rwanda.

    Ni igitaramo cya Move Afrca , cyateguwe na Global Citizen isanzwe ikora ubukangurambaga ku bibazo byugarije abatuye Isi, ku bufatanye n'ikigo cya PGLang cyashinzwe na Kendrick Lamar, afatanyije na Dave Free.

    Ku bufatanye n'Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere RDB ibi bitaramo bya 'Move Afrika: Rwanda' bizajya bibera i Kigali buri mwaka mu gihe cy'imyaka itanu iri imbere, ni ukuvuga kugeza mu 2028.

    Itariki ya 06 Ukuboza 2023 iri mu zitazibagirana kubera igitaramo cya Move Africa cyatumiwemo Kendrick Lamar bitunguranye ariko byanashimishije benshi kikitabirwa na Perezida Kagame n’umufasha we.

    Mbere gato y’iki gitaramo uyu muraperi w’Umunyamerika umaze imyaka 20 yahuriyemo n’abahanzi barimo Zuchu, Bruce Melodie na Ariel Wayz havuzwe byinshi.

    Muri ibyo harimo nk’abibazaga impamvu izina rya Zuchu ryabajwe imbere y’irya Bruce Melodie ku mafoto yamamaza igitaramo, byanatumye iki kibazo kibazwa uyu muhanzi nyarwanda ukomeje gukora iyo bwabaga mu muziki.

    Ubwo yabazwaga kuri iyi ngingo yasubije avuga ko ababitekereza gutyo bakwiye kuva muri ayo abaza ati”Ese iyo aba Rema.” Aha uyu muhanzi yashakaga kuvuga ko kugwiza ibigwi bidasaba imyaka ahubwo ari ibikorwa ni mu gihe Zuchu amaze kugera kure muri Afurika.

    Bidatinze haje ikibazo cyo kwibaza ngo ese kuki nta muraperi wahawe ikiraka mu gitaramo cya Move Africa ngo abashe kugira amahirwe yo kwimurika imbere y’Isi muri rusange yari yerekeje amaso i Kigali, agaragaza ko nabo bazi kurapa.

    Icyo gihe, bamwe mu baraperi ba hano mu Rwanda babwiye InyaRwanda ko ibyakoze babifata nk’agasuzuguro.

    Perezida Kagame yatangaje ko ari uburyo bwiza bwo gusoza umwaka ubwo yitabiraga igitaramo cya Move Africa

    Bamwe banengaga abateguye iki gikorwa byumwihariko abanyarwanda bari muri iri tsinda ryateguye iki gitaramo kuba batarabishyizemo imbaraga ngo byibuze umuraperi nyarwanda abashe kwiyerekana anakore ku ifaranga rya Global Citizen yagiteguye.

    Cyane ko Kendrick Lamar asanzwe ari umuraperi utisukirwa dore ko kugeza ubu kubasha kumutumira bisaba amafaranga atari hasi cyane nta nabe hejuru cyane ya Miliyari 2Frw.

    Nubwo aya ntawakemeza ko ariyo yahawe kuko yari mu baterankunga anahanyura agenda yerekeza muri Afurika y’Epfo aho yagombaga kuririmba mu iserukiramuco ryari rihateganijwe muri iki gihugu yaherukagamo mu wa 2014 zose zikaba ari ingingo zishobora kugabanya amafaranga yahawe.

    Gusa uko biri kose amafaranga yo kuri buri muhanzi, umubyinnyi n’undi wese wagize uruhare mu migendekere myiza y’iki gitaramo ntiyari make , dore ko hari nk’umwe mu babyinnyi yabashije kuduha amakuru ko yahawe agera kuri Miliyoni 1Frw.

    Ibi byabaye ikibazo cy’urusobe ariko bamwe mu baraperi bakuru bagaragaza ko icy’ingenzi ari uko igitaramo cyabashije kuba kikagenda neza icyo gihagije kandi ari intambwe ikomeye ku muziki nyarwanda no ku idarapo ry’abaraperi.Kendrick Lamara yakoze iyo bwabaga atanga umukoro ku bahanzi nyarwanda kubirebana no gutegura uko ibihe bigenda bisimbura mu gitaramo ngo abafana batarambirwa

    Bamwe mu baraperi babigarutseho muri ubu buryo barimo nka Pacson wumvikanye agira ati”Njyewe natangiye kubaza ikibazo cyo kuba nta muraperi wo mu Rwanda bashyize mu bataramyi,babwira ko intego yabo atari Hip Hop ahubwo bifuza kumenyekanisha ibikorwa byabo.”

    P Fla utarabashije ku kigeramo ariko wagaragaje ibyishimo bikomeye akanashima uwabashije gutuma kiba wese, avuga ko ari itangiriro ry’ibyiza biri imbere afite icyizere ko mu minsi itari iya kure hari cyizere ko nubwo bitakunze ko umuraperi abasha kugera kwa Kendrick Lamar ariko hari igihe bishobora kuzakunda 50 Cent cyangwa Jay Z akaza gutaramira i Kigali.

    Ni ukuri kutari kure ya gahunda y’igihe kirekire u Rwanda rufitanye n’abategura Move Africa mu gihe cy’imyaka itanu ibitaramo bizajya buri mwaka bibera mu Rwanda.

    Wakibaza inyungu ari izihe kuba harafashwe Bruce Melodie na Ariel Wayz?Ariel Wayz ni umwe mu bahanzi bahagarariye abanyarwanda ku rubyiniro rwa Move Africa

    Igisubizo ntikiri kure cyane y’ibyatangajwe na bamwe mu bakunzi b’umuziki nyarwanda na bamwe mu bahanzi bagaragaza ko kwiga ari uguhozaho n’abahanzi nyarwanda batoranijwe bahagaze neza.

    Intambwe bateye ikwiye gutera ishema buri umwe wese ukunda imyidagaduro unakunda umuziki kubona u Rwanda rwakira Kendrick Lamar ushyirwa mu baraperi b’ibihe byose na bimwe mu bitangazamakuru na kompanyi zikomeye ku Isi mu buhanzi.

    Icyari kigamijwe ubundi cyari iki kuki hagomba kuboneka undi muhanzi w’umunyamahangaZuchu ari mu bataramiye abanyarwanda n’abanyamahanga bari bateraniye muri BK Arena bitabiye Move Africa

    Ibi byo ntabwo byajya kure y’intego rusange ya Global Citizen kuko ari ukurandura ubukene binyuze mu bantu bizerera mu Isi ihuje intego,ibi bikaba babigeraho binyuze mu bukangurambaga cyane mu bitaramo bikomeye.

    Kuzana Zuchu bikaba byari ngombwa kuko ari uburyo bwo kwiyegereza n’ibihugu bitari bike bivuga igiswahili.

    Birumvikana rero ko atari uburyo bwo gusubiza inyuma umuraperi ahubwo harimo ni impamvu zitandukanye zirenze kuba Move Africa ari igitaramo. Ndetse n’amahirwe yatanzwe ku baraperi nyarwanda yo guhura nawe akaba akwiye kwishimirwa.

    Gusa nyuma  y’ibi  umwe mu baraperi yabwiye InyaRwanda ko aho  gutegurirwa  igitaramo ahubwo bahawe ifoto , akemeza  koyigaya kuba yaritabiriye ubutumire bwo guhura na Kandrick Lamar.

    Gusa na none ntawavuga ko uwatekereje ko umuraperi yari akwiye guhabwa umwanya yibeshye  gusa  nawe nta makuru  ahagije  yari afite  kuri iki gitaramo n’abagiteguye, bityo  birashoboka ko   ubutaha  bamwe muri bo bashobora kwisanga mu bazatarama  muri ibi bitaramo cyane ko  gahunda yabyo ari imyaka itanu bivuze inshuro Eshanu.

    Kivumbi na Bruce bari mu baraperi nyarwanda bahagaze neza bagize amahirwe binyuze kuri Ariel Wayz gutaramira muri Move AfricaBruce Melodie yari yabukereye kandi ahereza abitabiye Move Africa ibyo yarafite byoseIbitaramo bya Move Africa bizajye mu mwaka wa 2028 bibera mu Rwanda nkuko byatangajwe mu masezerano u Rwanda rufitanye na Global Citizen

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/137563/bavumye-iritararenga-icyihishe-inyuma-yimvugo-zabaraperi-bi-kigali-ku-gitaramo-cya-kendric-137563.html

  • Itel yashyize ku isoko telephone ya A70 ifite… – #rwanda #RwOT


    Iyi Itel A70 ifite ububiko bwa GB 128 ishobora kubika amafoto arenga 40,000 kandi ifite na RAM ushobora kongera ikagera kuri GB 8 naho Itel A70 ifite ububiko bwa GB 256 ishobora kubika amafoto arenga 80,000 kandi ifite na RAM yongerwa ikagera kuri GB 12 bivuze ko ushobora gufungura application 16 zose icyarimwe kandi igakomeza gukora neza kuko ifite na processor ya octa-core ituma telephone ikora yihuta.


    Iyi Itel A70 fite umwihariko wo kubika umuriro, wayikoresha iminsi 2 yose utarayisubiza ku muriro, urugero nk'igihe uri guhamagara ushobora kuyivugiraho iminsi 2 n'amasaha 12 akurikirana umuriro utarashiramo, naho igihe uyireberaho film iba ishobora kumarana umuriro amasaha 24 yose utarashiramo.

    Iyi telephone ya itel A70 ifite camera ebyiri z'inyuma zifite megapixel 13 zikorana bigatuma ubasha gufata amafoto anogeye ijisho, ifite kandi n'ikirahure kinini cya 6.6' hamwe na dynamic bar ituma ubona amamenyesha (notification) mu buryo bworoshye.


    Abifuza kugura itel A70 mu byiciro nabo bashyizwe igorora kuko nk'umuntu ufite 12,700 Frw  yonyine abasha kuyitunga maze amafaranga asigaye ukagenda ayishyura macye macye.

     

    Ku bindi bisobanuro ushobora gusura imbugankoranyambaga za itel ni @itelRwanda cyangwa ukabahamagara kuri 0790005507.


    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/137586/itel-yashyize-ku-isoko-telephone-ya-a70-ifite-ububiko-bwa-gb-128-igura-95000-frw-nifite-gb-137586.html

  • Diamond Platinumz na Zari Hassan bajyanye abana guhuha iby'iminsi mikuru #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Diamond Platinumz wiyita Simba yongeye kwiyegereza abana be n'uwahoze ari umugore we Zari bajyana mu ihahiro ryo kuri Afurika y'Epfo.

    Diamond Platnumz yagiye muri Afurika y'Epfo guhura n'abana be na Zari Hassan bababyaranye, bajyana guhaha iby'iminsi mikuru.Kugeza ubu Zari Hassan na Diamond Platnumz bagaragara nk'abamaze kwiyakira.

    Umubano wabo w'ahahise ntabwo ntabwo uruma bombi batitana amagambo y'abakundana nyamara Zari Hassan yaramaze gushaka undi mugabo.

    Mbere yo kwizihiza iminsi mikuru rero, Simba n'uwahoze ari umugore we batwaye abana mu ihahiro ryo muri Afurika y'Epfo bahaha ibyo bifuza.

    Nillah na Princess Tiffah nabo bakomeje kwigwizaho abafana kumbuga nkoranyambaga kubera amashusho banyuzaho bari kumwe n'ababyeyi babo.

    Zari Hassan agaragara nk'udatewe ikibazo n'urukundo rwe rushya aho akunze kugaragara cyane ari kumwe na Diamond Platnumz by'umwihariko mu kuganira Young Famous African Reality Show.

    The post Diamond Platinumz na Zari Hassan bajyanye abana guhuha iby'iminsi mikuru appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/diamond-platinumz-na-zari-hassan-bajyanye-abana-guhuha-ibyiminsi-mikuru/

  • Bianca Censori umugore wa Kanye West yongeye kwambara ubusa mu bantu #rwanda #RwOT

    Nyuma yo guhabwa urwamenyo mu Butaliyani, umugore wa Kanye West Censori Bianca  yongeye kwa mbara imyambaro iri muyo akoresha mu mideri igaraza ko ashobora kuba ntacyo yambaye.

     

    Aba bombi basohokanye mu kabyiniro, umugore asohoka yambaye imyambaro isa n'ubusa neza.Bianca Censori w'imyaka 28 , yagarutse ku myambaro yambaraga mu Butaliyani , ayijyana mu kabyiniro kitwa LIV gaherereye muri Miami.

     

    Aka kabyiniro bari basohokeyemo, kari munzu ya Kanye West wagiye yambaye inkweto zakorewe mu ruganda rwe rw'inkweto , ikote ry'umukara n'agatambara mu mutwe.Uyu mugore yari yambaye imyenda y'umweru n'agatambaro k'umweru mu mutwe gafite ishusho y'ipusi.

     

    The post Bianca Censori umugore wa Kanye West yongeye kwambara ubusa mu bantu appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/bianca-censori-umugore-wa-kanye-west-yongeye-kwambara-ubusa-mu-bantu/

  • Umuhanzi Drake wavuzwe mu rukundo na Rihanna yasubiye mu rukundo #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Drake wakanyujijeho na Rihanna amwambuye Chris Brown yongeye kuvugwa mu rukundo rwe na Camila Cabello.

     

    Ibi byavuzwe nyuma yo kugaragara cyane inshuro nyinshi bari kumwe basohokanye.Nyuma y'inshuro nyinshi bari kumwe bareba akana ko mujisho, abanyamakuru bahise bafata ikaramu barabyandika kabone n'ubwo ntawe muri bo wari wabyemeza cyangwa ngo abikane.

     

    Si iby'ubu na cyane ko mu mezi 8 ashize Drake yagiye akora ibikorwa bigaragaza ko akunda Camila Cabello cyane.Nk'uko bitangazwa n'ibitangazamakuru bikomeye muri Amerika , kugaragara hamwe kwabom kwerekana urukundo.

     

    Hari amafoto yerekana Drake yasohokanye uyu muhanzi , yicaye k'umucanga , yambaye agashati kabonerana bigaragara ko bari basohokanye babiteguye na cyane ko Camila yafotowe asa n'urimo gusobanura ibintu byinshi Drake atumva neza.

     

    Nyuma y'aho mafoto, Camila yashyize ifoto kuri Konti ye ya Instagram yandikaho ngo 'Search & Rescue'.Aba bombi ni ibyamamare kuburyo ubabonye wese yifuza guhita abafotora ndetse akaba yanibaza impamvu bari guhorana.

    The post Umuhanzi Drake wavuzwe mu rukundo na Rihanna yasubiye mu rukundo appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/umuhanzi-drake-wavuzwe-mu-rukundo-na-rihanna-yasubiye-mu-rukundo/

  • Yarabyirengagije! Wa musifuzi umukinnyi wa As Kigali yakoze ku ibere yanze ko bamuhana aramuvugira muri Ferwafa – YEGOB #rwanda #RwOT

    Wa musifuzi umukinnyi wa As Kigali yakoze ku ibere yanze ko bamuhana aramuvugira muri Ferwafa.

    Ku mbuga nkoranyambaga muri iyi minsi hakomeje kuzenguruka ifoto igaragaza umukinnyi wa As Kigali, Akayezu Jean Bosco yakoze mu gituza cy'umusifuzi Umutoni Aline.

    Gusa umuvugizi wungirije wa Ferwafa, Karangwa Jules yavuze ko barebye muri Raporo cy'umusifuzi bagasanga ntayo yavuze ko umukinnyi yamusagariye, yagize ati 'Twabajije umusifuzi atubwira ko umukinnyi atigize amukoraho.'

    Source : https://yegob.rw/nawe-yarabishakaga-wa-musifuzi-umukinnyi-wa-as-kigali-yakoze-ku-ibere-yanze-ko-bamuhana-aramuvugira-muri-ferwafa/

  • Ojera na Muhadjir batawe mu bigori! Hatowe abakinnyi 11 beza kurusha abandi muri shampiyona y’u Rwanda n’umutoza wahize abandi – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ojera na Muhadjir batawe mu bigori! Hatowe abakinnyi 11 beza kurusha abandi muri shampiyona y'u Rwanda n'umutoza wahize abandi.

    Mu gihe shampiyona ya Rwanda Premier League yasojwe ikipe ya APR FC ariyo iziyoboye abanyamakuru ba RBA bakora ikiganiro urubuga rw'imikino batoye abakinnyi 11 bitwaye neza mu gice cya mbere cya shampiyona y'u Rwanda aho hatagaragayemo umugande Joackiam Ojera ndetse na Hakizimana Muhadjir.

    Dore abakinnyi 11 beza batowe n'abanyamakuru b'urubuga rw'imikino:

    1. Pavelh Ndzila

    2. Fitina Ombolenga

    3. Bugingo Hakim

    4. Rwatubyaye Abdul

    5. Bakaki Shafiki

    6. Mugiraneza Froduard

    7. Mugisha Gilbert

    8. Bigirimana Abedi

    9. Victor Mbaoma

    10. Héritier Luvumbu

    11. Richard Kirongozi.

    Umutoza w'iyi kipe yagizwe Umufaransa Thierry Froger utoza ikipe ya APR FC yasoje shampiyona idatsinzwe.

     

     

     

    Source : https://yegob.rw/ojera-na-muhadjir-batawe-mu-bigori-hatowe-abakinnyi-11-beza-kurusha-abandi-muri-shampiyona-yu-rwanda-numutoza-wahize-abandi/

  • Agezweho: Umukobwa wa Pasiteri Ezra Mpyisi atangaje ukuri ku nkuru yasakaye y’urupfu rwa Papa we – YEGOB #rwanda #RwOT

    Agezweho: Umukobwa wa Pasiteri Ezra Mpyisi atangaje ukuri ku nkuru yasakaye y'urupfu rwa Papa we.

    Mu masaha ya mu gitondo uyu munsi ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye nibwo hasakaye inkuru mbi ivuga ko Pasiteri Ezra Mpyisi yitabye Imana ibintu byari byashenguye imitima ya benshi gusa Diana umukobwa wa Pasiteri Ezra Mpyisi amaze kunyomoza aya makuru.

    Diana Mpyisi umukobwa wa Pasiteri Ezra Mpyisi yifashishije urubuga nkoranyambaga rwe rwa X yanyomoje inkura y'igihuha yari yasakaye ivuga ko Papa we yitabye Imana.

    Diana yatangaje ko abantu bakoresha urubuga rwa YouTube bakwiriye gukorwa n'ikimwaro kubera amakuru atariyo bari gutangaza aboneraho no gushimangira ko Papa we ari muzima kandi ameze neza nta kibazo nta kimwe afite.

    Source : https://yegob.rw/agezweho-umukobwa-wa-pasiteri-ezra-mpyisi-atangaje-ukuri-ku-nkuru-yasakaye-yurupfu-rwa-papa/

  • Umunyarwenya Trevor Noah yahawe kuyobora ibir… – #rwanda #RwOT

    Nyuma y'imyaka itatu yikurikiranije ayobora ibi birori by'imbonekarimwe mu ruganda rwa muzika mpuzamahanga, Trevor Noah yongeye kugirirwa icyizere cyo kuyobora ibirori byo gutanga ibihembo bya Grammy ku nshuro ya kane.

    Ibi birori biteganijwe kuzaba umwaka utaha ku Cyumweru, tariki 04 Gashyantare mu 2024, aho bizabera i Los Angeles kuri Crypto.com Arena.

    Mu myaka yashize, Noah yashimiwe ubushobozi bwe bwo guhuza urwenya n'umuziki, ndetse n'uburyo yafashaga abantu bose kwishimira ibirori, haba ababyitabiriye n'ababaga babikurikiraniye mu ngo.

    Kugaruka kwe muri 2024 GRAMMYs ni gihamya ko ashoboye kandi agira uruhare rugaragarira buri wese mu migendekere myiza y'ibi birori.

    Abinyujije kuri Podcast ye yitwa 'What Now' uyu munyarwenya n'akanyamuneza kenshi yavuze ko yishimiye ko agiye kongera kuyobora ibi birori, nyuma yo kubiyobora neza mu 2021, 2022 ndetse no mu 2023.

    Yagize ati: 'Ngiye kuyobora Grammy. Ndabyishimiye cyane. Biba bishimishije bibereye ijisho. Nishimira Grammy kuko mba nkurikiranye igitaramo imbonankubone kandi nkabasha no gutanga ibitekerezo mu gihe byose biri kuba.'

    Noah kandi, ntazaba ayoboye ibirori gusa kuko afite n'igihembo ahataniye mu bihembo bya Grammy mu cyiciro cya 'Best Comedy Album category,'abifashijwemo na album ye yise 'I Wish You Would (2022).'

    Abaye uwa gatanu ugiye kuyobora ibi birori mu gihe anahataniyemo igihembo. Yakiriye igihembo cye cya mbere cya Grammy mu myaka ine ishize, aho album ye yise 'Son of Patricia' yahigitse izindi mu cyiciro cya album nziza ya Comedy.

    Uyu munyarwenya w'imyaka 39 y'amavuko, yamamaye ku rwego mpuzamahanga nk'uwayoboraga ikiganiro The Daily Show, cyabashije kwegukana igihembo cya Emmy kuri Comedy Central channel.

    Yatsindiye kandi Primetime Emmy mu 2017 abikesha iki kiganiro cya The Daily Show cyagaragayemo Desi Lydic, Dulcé Sloan, Ronny Chieng, na Michael Kosta, ndetse n’abaterankunga Jordan Klepper na Lewis Black.

    Ibi birori bigiye kuba ku nshuro ya 66, bizatambutswa imbona nkubone kuri televiziyo ku muyoboro wo muri Amerika wa CBC, ndetse binyuzwe no kuri Paramount+.

    Abazahatanira ibihembo bya Grammy bizaba mu mwaka utaha, bagabanije mu byiciro birenga 90 birimo icya Record of the Year, Album of the Year, Song of the Year, Best New Artist, Producer of the Year n'ibindi byinshi.

    Travor Noah agiye kuyobora ibirori bya Grammy ku nshuro ya kane

    Agiye kubiyobora mu gihe na album ye ihataniye kimwe muri ibi bihembo

    Yashimiwe ubuhanga bwe  


    Ibihembo bya Grammy bigiye gutangwa ku nshuro ya 66

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/137582/umunyarwenya-trevor-noah-yahawe-kuyobora-ibirori-bya-grammy-awards-2024-137582.html