Blog

  • Ubuyobozi bwa Rayon sports bwasetse cyane nyuma yo kubona abashaka gusebya umugati bafana nk’uwa mbere hano mu Rwanda ahubwo bwemeza ikintu gikomeye cyatangijwe kugirango umugati ubure isoko – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ubuyobozi bwa Rayon sports bwasetse cyane nyuma yo kubona abashaka gusebya umugati bafana nk'uwa mbere hano mu Rwanda ahubwo bwemeza ikintu gikomeye cyatangijwe kugirango umugati ubure isoko

    Ku munsi wejo hashize nibwo ikipe ya Rayon Sports yashyize hanze amafoto yagiye gutanga imigati mu kigo cy'amashuri hano muri Kigali cyitwa GS Kabusunzu, ariko bikomeje kugarukwaho cyane nyuma yaho yatanze imigati yarangije mpanda.

    Uyu mugati urimo kugarukwaho cyane nyuma yaho umwe mu babyeyi bafite umwana wariye kuri uyu mugati ukamugiraho ingaruka zikomeye ndetse akanarwara bikomeye.

    Uyu mubyeyi abinyujije kuri Twitter yatangaje ko uyu mugati warangije mpanda ari nayo mpamvu yatumye uyu mwana we agira ikibazo cyo kurwara indwara yo kwiruka nubwo bitakomeje cyane ahubwo umwana yongeye kumera neza.

    Ikipe ya Rayon Sports nyuma yo kubona ibi, yahise ivuga impamvu ndetse bemeza ko uyu mubyeyi ibyo yavuze atari byo ahubwo ari ikintu cyatangiye cyo gusebya umugati kuko ngo ubwo batangiraga gushyira ahagaragara uyu mugati hari abantu bakoresha imbuga nkoranyambaga bashatse ko bakorana mu kwamamaza ariko ikipe kubera igihe cyo gukora a nabo kitari cyageze nibyakunda.

    None batangiye gusebya umugati kubera ko batabahaye amafaranga kugirango bakorane bawamamaze ndetse ko ngo Rayon Sports igiye gukomeza guhangana nabyo kugeza abanyarwanda babonye ukuri kwabyo ndetse umugati bawubone mu isura nziza.

    Source : https://yegob.rw/ubuyobozi-bwa-rayon-sports-bwasetse-cyane-nyuma-yo-kubona-abashaka-gusebya-umugati-bafana-nkuwa-mbere-hano-mu-rwanda-ahubwo-bwemeza-ikintu-gikomeye-cyatangijwe-kugirango-umugati-ubure-isoko/

  • Muri iyi minsi mikuru bamwe mu bantu binubiraga gutahishwa igitaraganya ngo amasaha yakuze uboshye ibibondo ubu nibo bari kumwenyura nyuma yo kumva ko amasaha yongerewe mu rwego rwo kwishimira iminsi mikuru(soma inkuru yose) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Muri iyi minsi mikuru bamwe mu bantu binubiraga gutahishwa igitaraganya ngo amasaha yakuze uboshye ibibondo ubu nibo bari kumwenyura nyuma yo kumva ko amasaha yongerewe mu rwego rwo kwishimira iminsi mikuru.

    Guhera kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Ukuboza 2023, ahabera imyidagaduro ni ukuvuga mu tubari, utubyiniro na za resitora, hongerewe amasaha yo gukora nijoro, muri iki gihe u Rwanda rwinjiye mu minsi mikuru.

    Iyo gahunda yo gukuraho ibyo gufunga ibikorwa by'imyidagaduro mu masaha y'ijoro, iratangira ku itariki 15 Ukuboza 2023, ikazarangira ku itariki 7 Mutarama 2024, nyuma y'iyo tariki, amasaha yo gufunga akazasubira uko yari asanzwe, nk'uko itangazo ry'Urwego rw'Igihugu rushinzwe Iterambere (RDB) ribivuga.

    Itangazo rya RDB.

    Source : https://yegob.rw/muri-iyi-minsi-mikuru-bamwe-mu-bantu-binubiraga-gutahishwa-igitaraganya-ngo-amasaha-yakuze-uboshye-ibibondo-ubu-nibo-bari-kumwenyura-nyuma-yo-kumva-ko-amasaha-yongerewe-mu-rwego-rwo-kwishimira-iminsi/

  • Muhire Kevin yasezeranye n’umukunzi we bamaranye imyaka irenga 7 bakundana #rwanda #RwOT

    Muhire Kevin yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we, Cyuzuzo Delphine bamaze imyaka irenga 7 bakundana.

    Ni umuhango wabaye uyu munsi ubera mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali mu Murenge wa Kimisagara.

    Nyuma yo gusezerana imbere y’amategeko, amakuru avuga ko n’indi mihango y’ubukwe ari vuba, ni mu gihe bari bamaze igihe babana.

    Muhire Kevin usanzwe ukinira Rayon Sports akaba we n’umukunzi we bamaze igihe bagaragarizanya urukundo cyane cyane amagambo babwirana ku mbuga nkoranyambaga.

    Kevin na Cyuzuzo bamaze imyaka irenga 7 bakundana, gusa urukundo rwa bo bakunze kugenda barugira ibanga rikomeye, mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2020 ni bwo ibya bo batangiye kugenda babishyira ahabona.

    Kevin na Cyuzuzo basezeranye imbere y’amategeko

    Muhire Kevin na Cyuzuzo bamaze igihe bakundana

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/muhire-kevin-yasezeranye-n-umukunzi-we-bamaranye-imyaka-irenga-7-bakundana

  • Minisitiri w'uburezi yahuye n'umwarimu wamwigishije mu mashuri abanza #rwanda #RwOT

    Twagirayezu Gaspard  Minisitiri w'Uburezi  mu Rwanda yifatanyije n'abarimu bose ku munsi wabo by'umwihariko umwarimukazi wamwigishije mu mashuri abanza mu mwaka wa Gatandatu.

     

    Uyu munsi ku wa Kane tairki 14 Ukuboza 2023, u Rwanda rwizihije Umunsi Mpuzamahanga wa mwarimu ku nsanganyamatsiko igira iti:'Abarimu Dukeneye mu Burezi Twifuza'.Kuri uyu munsi buri muntu wese aba yifuriza uwamureze umunsi mwiza ababishoboye bakabaha impano.

     

    Ni muri ubwo buryo bwo gushimisha abarezi no kubashimira , Minisitiri w'uburezi yashimiye uwamureze mu mashuri abanza abinyujije ku ifoto bifotoranyije bombi.

    Uyu mwarimu wagaragaye mu ifoto, yigishije Twagirayezu Gaspard mu mwaka wa Gatandatu w'Amashuri abanza.Mu butumwa yatambukije kuri X yagize ati:'Uyu munsi turizihiza umunsi Mpuzamahanga w'abarimu ! Turashimira cyane abarimu mwese,  [….],Uyu munsi ndibuka Mwarimu Epiphanie wanyigishije mu wa Gatandatu w'amashuri abanza kuri Ecole Primaire de Kabuye'.

    The post Minisitiri w'uburezi yahuye n'umwarimu wamwigishije mu mashuri abanza appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/minisitiri-wuburezi-yahuye-numwarimu-wamwigishije-mu-mashuri-abanza/

  • Abakundana : Menya ibintu ukwiriye kwirinda mu gihe watandukanye n'umukunzi wawe ukaba ufite undi ushakako mu kundana #rwanda #RwOT

    Niba waravuye mu rukundo , ukajya kure yarwo ni byiza kuko wabonye ubuhungiro ahari.

    Muri ubwo buhungiro ushobora kubonayo undi muntu ukwifuza, akaba ashaka ko mukomeza gukundana akakwibagiza amarira warize , banza  utekereze kabiri utazakora amakosa nk'ayambere kuko birashokako ari wowe wabaye nyirabayazana.

     

    Ese ni iki wabonye gituma urukundo rw'abantu rukomera ? Ese utekereza ko ari ukuganira ? Kwizerana se ? amafaranga se ? Muri iyi nkuru urakurano igisubizo, kuko inkuru zacu ziba zicukumbuye.Iyo ugize ikibazo unyura kuri Email yacu [email protected],  tukabasha kugufasha.

     

    ESE NI AYEHA MAKOSA UKWIRIYE KWIRINDA ?

    1.Kumwikubira.

    Ikosa rya mbere ikwiriye kwirinda ni ukumva ko uramwikubira wenyine.Nituvuga gutya , ntutekereze ko hari uwo mushobora kumusangira. Oyaaa ! Ni uwawe ntawe mukwiriye kumusangira numwe rwose, ariko niwifuza kumugira uwawe ukarenza uregero, bizatuma mutangira intambara nk'uko bishobora kuba byaragenze ku wa mbere.

     

    Urugero:Paul yakundanye na Ange, bamaranye amezi abiri, Paul yatangiye kumva ko ntahantu na hamwe Ange yemerewe kujya cyangwa ngo agire uwo avugisha.Ange byaramugoye, haciyemo iminsi nawe ashaka uburenganzira bwe undi atamuhaga, batangira gutongana bivamo imirwano.Ese urumva atarashaka kumugira uwe akarenza ? Wowe rero uzabyirinde.

     

    Reka umukunzi wawe ajye iyo ashaka , ndetse akore n'ibyo ashaka kuko arabizi ko ari uwawe kandi ntuterwe ubwoba nuko yaguca inyuma kuko ntiyabikora niba koko agukunda by'ukuri.Ubwo nabikora bizaba bihagije ngo umunsi wabimenye uhamye ko ntamukunzi wagiraga.

     

    2.Guhora umukeka.

    Irindi  kosa ukwiriye kuzirinda cyane , ni ikosa ryo ku mukekeranya mu gihe hari kintu wabonye kidasanzwe.

     

    Urugero: Umubonye kuri Telefone ari guseka uhise utekereza ko hari abandi bari kuvugana cyangwa ugahita wihutira kumubaza niba atarimo kuguca inyuma cyangwa niba hari uwo baryamyanye.Ibi ntabwo ari byo.Aya makosa uyirinde.

     

    3.Gufuha cyane.

    Ibi tuvuze haraguru bijyana no kuba ufuha cyane ugatangira gukeka uwo mukundana.Niba ubonye undi ugiye kuguha urukundo , irinde amakosa yo gufuha bya hato na hato.

     

    4.Kuva cyane ukumva gake.

    Iri ni ikosa rikomeye ukwiriye kubanza gukosora.

    Nugira ikibazo kuri iyi nkuru twandikire kuri Email yacu  [email protected],

    The post Abakundana : Menya ibintu ukwiriye kwirinda mu gihe watandukanye n'umukunzi wawe ukaba ufite undi ushakako mu kundana appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/abakundana-menya-ibintu-ukwiriye-kwirinda-mu-gihe-watandukanye-numukunzi-wawe-ukaba-ufite-undi-ushakako-mu-kundana/

  • Ibitego 262, Imituku 11: Imibare yaranze imik… – #rwanda #RwOT

    Tugiye kureba hamwe imibare y’ibanze yaranze Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru mu Rwanda umwaka w’imikino 2023-24, ikaba shampiyona yaranze n’ihangana ku ikipe ya Musanze FC ndetse na APR FC itaratsindwa umukino n’umwe.

    Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w’imikino 2023-24, yatangiye tariki 18 Kanama 2023, ikaba yaratangiye n’amakipe 16 nk’ibisanzwe.

    Imikino 120 niyo yakinwe muri aka gace ka mbere, aho buri kipe yakinnye imikino 15. Muri iyi mikino yose, habonetsemo ibitego 262, bivuzeko ari ibitego 2.1 kuri buri mikino.

    Umukino wa mbere wahuje Rayon Sports yatsinze Gasogi United ibitego 2-1. Igitego gifungura Shampiyona cyatsinzwe n’Umugande Charles Bbaale.

    Muri iyi mikino 120, habonetsemo amakarita atukura 11, aho ikarita ya mbere y’umutuku yahawe Umuzamu wa Bugesera FC Patient ku mukino w’umunsi wa mbere ubwo bahuraga na AS Kigali kuri Kigali Pele.

    Rukundo Abdulrahaman niwe watsinze igitego cyihuse muri Shampiyona kuko yagitsinze ku isegonda rya 20 mu mukino Amagaju FC yanganyijemo na Mukura ibitego 1-1.

    Victor Mbaoma ayoboye abafite ibitego byinshi, 12 Ani Elijah abafite ibitego 9, Peter Agblevor afite ibitego 8, Abdul Rukundo na Abedi Bigirimana bafite ibitego 7.

    Mu minsi 15 y’imikino, umunsi wa 13 n’umunsi wa 14 niyo yabonetseho ibitego byinshi 28, mu gihe umunsi wa 2 ariwo wabonetseho ibitego bike 10.

    Ibitego 120 nibyo byabonetse mu gice cya mbere, bivuze ko amakipe akunze gutsinda mu gice cya kabiri. Umunsi w’umukino wabonetseho ibitego byinshi mu gice cya mbere ni umunsi wa 11 ufite ibitego 2, mu gihe umunsi wa 13 na 14 yabonetseho ibitego 14.

    Ikipe ya Musanze FC na APR FC nizo zayoboye urutonde rwa shampiyona gusa, aho Musanze FC yayoboye iminsi iminsi 11 yashakaga, APR FC iyobora iminsi 4.

    Amakipe yose y’i Burasirazuba yabayeho aya nyuma, aho ikipe ya Etoile de L’Est yabaye iya nyuma inshuro 7 Sunrise FC inshuro 5, Muhazi United inshuro 2 na Bugesera FC inshuro 1.

    APR FC ntabwo iratsindwa umukino n’umwe kuva shampiyona yatangira

    Umukino wabonetsemo ibitego byinshi ni umukino Kiyovu Sports yatsinzemo Etoile De l’Est ibitego 6-1. Heritier Nzinga Luvumbu niwe mukinnyi rukumbi watsinze ibitego 3 (Hat trick) mu mukino umwe, yabikoze ubwo Rayon Sports yatsindaga Sunrise FC ibitego 3-0.

    Shampiyona yatangiye ifite abatoza bakuru 16 ariko ababashije gusoza imikino ibanza ni 10, Bivuze ko batandatu bamaze gutandukana n’amakipe yabo barimo: Yamen Zelfani watozaga Rayon Sports, Petros Koukouras (Kiyovu Sports), Nshimiyimana Maurice (Etoile De l’Est) Muhire Hassan (Sunrise FC) Eric Nshimiyimana (Bugesera FC), Cassa Mbungo Andre (AS Kigali).

    Amakipe yatsinze umukino yabonye ikarita y’umutuku

    Amakipe 6 niyo yabonye itsinzi yahawe umutuku

    Mukura VS  1-0 Marine FC

    Sunrise FC  1-0 Bugesera FC

    Rayon Sports 2-1 Etoile De l’Est

    Musanze FC  1-0 AS Kigali

    Gorilla FC  1-0 Etoile De l’Est

    AS Kigali 2-1 Rayon Sports

    Etoile niyo kipe imaze kuba iya nyuma inshuro nyinshi kuko mu nshuro 15 yabaye iya nyuma inshuro 7, ndetse binateye impungenge 

    Nta kipe n’imwe yatsinzwe igice cya mbere cy’umukino ngo yive inyuma itsinze umukino wose ndetse nta Kipe n’imwe yatsinze igice cya mbere cy’umukino ngo itsinndwe umukino wose. Police FC niyo kipe yatsinze imikino myinshi mu gihe igice cya mbere cy’umukino cyarangiye inganya, yatsinze imikino 7, aho ikurikirwa na Mukura n’imikino 6.

    Rayon Sports na Musanze FC nizo kipe zatsinze imikino myinshi mu gihe igice cya mbere cy’umukino cyarangiye zatsinze, zimaze kubikora imikino 6 yose. Sunrise FC, Bugesera na Etincelles FC nizo kipe zatakaje imikino myinshi mu gihe igice cya mbere cy’umukino cyarangiye zinganya umukino gusa mu gice  cya kabiri bikarangira zitsinzwe umukino.

    Luvumbu ni we mukinnyi rukumbi watsinze ibitego 3 kuzamura, mu mukino umwe

    Ikipe ya Police FC niyo yatsinze ibitego byinshi 24, As Kigali na Etoile de L’Est bakaba aribo batsinze ibitsinze bike, 10. Ikipe ya Etoile de L’Est kandi, niyo yatsinzwe ibitego byinshi 25, bivuze ko mu bitego 262, ifite uruhare rwa 9.54%,  mu gihe APR FC ariyo yatsinzwe ibitego bike 9.

    Mu mikino amakipe yakiniye mu rugo

    Mu mikino amakipe yakiriye murugo, Police FC na Musanze FC zasaruyemo amanota 19, Kiyovu Sports amanota 18, ariko izi zose zikaba zarakinnye imikino 8, mu gihe Rayon Sports iza ku mwanya wa 4 n’amanota 17, ikaba yarakinnye imikino 7.

    Rayon Sports, Kiyovu Sports na APR FC, nizo kipe rukumbi zitigeze zitsindwa umukino wo mu rugo. Gorilla FC niyo kipe yatsinze imikino mike mu rugo, aho yatsinze umukino umwe gusa, ikaba mu mikino 7 yakiniye mu rugo ifitemo amanota 6 gusa.

    Mu mikino amakipe yakinnye yasuye

    APR FC niyo iyoboye urutonde rwa shampiyona mu manota yo hanze, aho mu mikino 8 yakinnyi ifitemo amanota 20, igakurikirwa na Police FC ifite amanota 12 inganya na Gorilla FC, naho Gasogi United ikagira 11. Ikipe ya APR FC niyo yonyine itaratsinzwe umukino n’umwe yasuye, mu gihe Bugesera FC na Kiyovu Sports nta mukino n’umwe zatsinze zasuye. 

    Hakizimana Muhadjiri ashoje imikino ibanza ari ishanyarazi 

    As Kigali niyo ishoje imikino ibanza ya shampiyona iri mu bwatsi itamenyereye 

    Usibye APR FC na Police FC, Gorilla FC niyo kipe iteye ubwoba mu mikino yakiniye hanze y’ikibuga cyayo (yasohotse) 

    Manishimwe Djabel niwe mukinnyi mu mikino ibanza wavuye mu ikipe aguzwe, akaba yarakiniye Mukura imikino itarenze 4 

    Yamen Zelfani mureba yicaye yitonze, niwe wabimburiye abatoza bose gutandukana n’amakipe

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/137585/ibitego-262-imituku-11-imibare-yaranze-imikino-ibanza-ya-shampiyona-2023-24-137585.html

  • Tembera Ubusitani bugiye kuberamo ubukwe bwa… – #rwanda #RwOT

    Umuntu avuze ko urugendo rw'ubuzima bwa The Ben na Pamella bwatangiye kuwa 09 Mutarama 1987, ubwo uyu muhanzi w'ikimenyabose yabonaga izuba rukaza rugakomeza ku wa 31 Mutarama 2000, ubwo Pamella yavukaga ntiyaba agiye kure cyane.

    Nubwo muri iyo myaka aba bombi batari baziranye gusa mu igeno ry'Imana yari ibizi ko mu mwaka wa 2019 bazahura buri umwe agashima undi nyuma y'imyaka igera kuri ine bakereka inshuti n'abavandimwe kimwe n'abakunzi babo ibirori byakataraboneka.

    Ibyo bikaba byaranatangiye kwizerwa na benshi ubwo The Ben yateraga ivi kuwa 17 Ukwakira 2021 muri Maldives asaba Uwicyeza ko bazabana undi na we atazuyaje,akabimwerera akemera no kwambara impeta y'integuza bikaza no kurushaho gufata intera ku wa 31 Kanama 2022 basezerana imbere y'amategeko.Ibirori byaba bombi byashyushye amatsiko abantu bayafite ari benshi

    Kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Ukuboza 2023 kuri Mlimani Jali, ubusitani bumaze kubaka izina mu kwakirira ubukwe ari nabwo twifuje kubereka mu buryo bw’amafoto, The Ben azasaba anakwe Uwicyeza Pamella.

    Mu gihe ku wa 23 Ukuboza 2023 aribwo aba bombi bazasezerana imbere y'Imana n'abantu bakanakora ibirori byitezwe na benshi byo kwakira abakunzi babo bizabera muri Kigali Convention Center.Ubusitani buzaberamo umuhango wo gusaba no gukwa kwa The Ben na Pamella buragutse Mlimani Jalia yitabwaho uko bikwiye kose maze byahura n’abahanga mu kurimbisha ahabera ubukwe hakarushaho gusa nezaBuri umwe ahategura uko abyifuza bikarushaho guha igisobanuro ibirori bye

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/137587/tembera-ubusitani-bugiye-kuberamo-ubukwe-bwa-the-ben-na-pamella-amafoto-137587.html

  • Umuhanzi Harmonize yateguye icyumba agiye kwakiriramo umwana we #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Harmonize wamamaye muri Tanzania , ari myiteguro yo kurera umwana wenyine.Ibi yabigaragaje nyuma yo gushyira hanze amashusho y'icyumba ari gutegurira umukobwa we ushobora ku mugeraho vuba.

     

    Yitwa Konde Gang cyangwa Harmonize yamamaye mu ndirimbo nyinshi muri Tanzania. Uyu mugabo kuri ubu yatangiye imyiteguro yo kwakira umukobwa we witwa Zulekha Rajab kugira babane burundu.Ni amakuru yatangiye kuvugwa ubwo byamenyekanaga ko umugore bamubyaranye atwitiye undi mugabo bashobora kuba banabana.

     

    Abakurikiranira hafi iby'umuziki wa Tanzania, bemeza ko amashusho Harmonize yashyize kuri konti ye ya Instagram [Story] agaragaza icyumba cy'umwana kirimo ibikinisho n'intebe z'abato afite aho ahuriye no kuba uyu mwana we aramugeraho vuba kubera ubuzima nyina arimo bwo gushaka undi mugabo.

     

    Harmonize yanditse kuri aya mashusho ko arimo gutegura icyumba cy'umukobwa we, agaragaza ko vuba uwo mwana aramusanga iwe murugo.Yagize ati:'Ndimo kumukorera icyumba,reka turebe uko kimeze.

     

    Nubwo Harmonize atigeze abyivugira ubwe, amakuru avuga Shanteel, umugore wabyaranye na Harmonize Zulekha Rajab atwitiye undi mugabo.Kuri ubu Harmonize yishimiye umwana we nyuma y'aho yigeze kumvikana avuga ko umukobwa we akiri umwana wo kubana nawe.

     

    Kimwe n'abahandi bose, Harmonize ashobora kwitwa se w'umwana babana munzu imwe bombi nyina ntawuhari.Amakuru avuga ko Harmonize ashobora guhita ashaka undi mugore kugira yite kuri uyu mwana abashe no gukurira mu muryango.

    The post Umuhanzi Harmonize yateguye icyumba agiye kwakiriramo umwana we appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/umuhanzi-harmonize-yateguye-icyumba-agiye-kwakiriramo-umwana-we/

  • Zuchu akomeje kugaragaza ko akunda Diamond cyane #rwanda #RwOT

    Zuchu yagize icyo avuga ku bantu bavuze ko Diamond Platnumz yambara imikufi ya Pirate.

     

    Hashize amezi menshi Otile Brown avuze ko Diamond Platnumz na Mbosso baba muri WCB , Wasafi  ngo bambara imikufi ya Pirate babeshya ko ihenze cyane.Nyuma y'aya magambo yatangajwe n'uyu muhanzi wo muri Kenya, Zuchu yagaragaje ko yibeshye.

     

    Anyuze kumbuga Nkoranyambaga ze Zuchu, yafashe amashusho ya Diamond yambaye imikufi myiza ku maboko mu ijosi no mu menyo ,  ayashyira kuri Story ye ya Instagram ahamiriza abavuga ko ari pirate ataribyo.Uyu mukobwa yatangaje ko ngo nubwo yaba itari iyanyayo , ntawe ukwiriye kujya kuteraho ibiganiro mpaka.

     

    Muri aya mashusho Diamond yari atwikirije igituza cye shene za zahabu na Diyama, Zuchu avuga ko umukunzi we atajya yambara imikufi ya Fake.Zuchu yagize ati:'Mu gihe atari iyanyayo  ntabwo yayemera'.

     

    Aya magambo ashimangira urukundo Zuchu akunda Diamond , aje nyuma y'amezi Otile Brown, avuze ko Mbosso na Diamond bagiye kugura imikufi ya Fake hanze kugira ngo bazayikoreshe mu bitaramo bya Wasafi Festival bagamije kubeshya abantu.

     

    Icyo gihe Otile Brown yasabye Diamond Platnumz kubwiza akunzi be ukuri kuko ngo iyo mikufi itarimo 'Germs' za nyazo.

     

    Diamond utajya akunda gusubizanya kumbuga nkoranyambaga, yavugiwe n'umukunzi we ukomeje kugaragaza ko yamwihebeye, niba atari amanyanga yo gushaka kwamamara.

    The post Zuchu akomeje kugaragaza ko akunda Diamond cyane appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/zuchu-akomeje-kugaragaza-ko-akunda-diamond-cyane/

  • Menya icyo biba bisobanuye iyo wumvise izina ryawe barihamagaye munzozi #rwanda #RwOT

    Byinshi wamenya kundwara Hypnagogia ituma urota amajwi ari kuguhamagara cyangwa ukumva abakuvugira iruhande

     

    Kurota biba ku bantu no ku nyamaswa ariko bikaba nta ruhare na ruto babigizemo.Hari ubwo umuntu aryama ariko akabyuka ntanakimwe yibuka mu byo yarose  ibi byose biba byatewe n'imiterere y'umubiri we.

     

    Abahanga batandukanye bagerageje kwiga ku nzozi ngo barebe niba bamenya inkomoko yazo ariko ibyavuyemo ni ukwitiranya gusa.Iyo urose umuntu hari ubwo ibyo warose bisohora nk'uko wabibonye aho niho bigera bikaburirwa igisubizo ku mwana w'umuntu.Ese biba bisobanuye iki iyo wumvise umuntu ari guhamagara izina ryawe munzozi.

     

    Umugabo w'umuhanga wandika kubijyanye n'inzozi witwa Anthony Roebuck, mu nkuru yahaye umutwe ugira uti:'Ese kuki abantu barota babahamagara?', yasobanuye ko bishobora guterwa n'ubwoba cyangwa ibihe bibi urimo , imyanzuro ihindura ubuzima bwawe urimo gufata muri iyo minsi cyangwa hakaba hari ikintu uri guhorana mu ntekerezo zawe.

     

    Uyu mugabo yavuze ko ushobora kumva izina ryawe rihamagarwa mu gihe wiyeguriye umuntu runaka , ukajya ushiguka wumvise aguhamagaye nyamara ntawuhari.Yagize ati:'Ushobora kumva izina ryawe rihamagarwa munzozi kubera ko hari ibintu runaka , urimo kwiteramo imbaraga ngo ubikore wibwira ko ubishoboye.Muri uko kwihamagara ukaba urimo kwiyibutsa wowe wanyawe , uniyibutsa kuguma kugasongero kawe'.

     

     

    Nubwo bimeze bityo, bamwe bizera ko Imana iba ihamagara abantu munzozi, ngo ari nayo mpamvu bumva ayo majwi abahamagara gusa nk'uko twabigarutseho , nta gihamya n'imwe ibashyigikira.Abizera Imana babihuza n'uko bishobora kuba umwuka wera uguhamagarira kugira ibyo witaho warimo wirengagiza.

     

    Bishobora kuba ari indwara ya Hypnagogia.

    Umuntu urwaye Hypnagogia, akunze kugira ibibazo byo kumva amajwi adahari by'umwihariko akaba aguhamagara mu izina.Iyo bibaye amajwi hari ubwo uba wumva icyo asobanuye cyangwa ntumenye ibyo avuga.

     

    Ikinyamakuru Healthline, dukesha iyi nkuru, kivuga ko ushobora kumva aya majwi aguhamagara umwanya muto ugahita uryama ugasinzira.

    The post Menya icyo biba bisobanuye iyo wumvise izina ryawe barihamagaye munzozi appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/menya-icyo-biba-bisobanuye-iyo-wumvise-izina-ryawe-barihamagaye-munzozi/