Blog

  • Bagezweho! Urutonde rwabakinnyi ba filime n… – #rwanda #RwOT

    Dore bamwe mu bakinnyi ba filime nyarwanda  begukanye ibihembo muri 2023

      1. Aliah cool


    Isimbi Alliance uzwi cyane mu myidagaduro nka Aliah Cool, yegukanye igihembo cya Great Achiever Awards nk'uwagize uruhare mu iterambere ry'imyidagaduro gitangirwa muri Nigeria.

    Mu butumwa yanditse abinyujije ku rukuta rwa Instagram ye yagize ati ' Ni iby'agaciro  gakomeye cyane kuri njye , kwegukana igihembo nk'iki cy'umwihariko kandi kidasanzwe kubera ko ari igihembo gitangirwa muri Nigeria,igihugu gifite abanyempano benshi mu bijyanye n'imyidagaduro, gukina filime ndetse kandi akaba aricyo muri Afurika cyanditse izina ku Isi'.

         2. Bahavu Jeannette 


    Umwe mu bagore bahagaze neza mu mwuga wo gukina filime muri Sinema nyarwanda,Usanase Bahavu Jeannette, yegukanye igihembo cya Rwanda International Movie Awards,  cyagenewe umukinnyi wa filime ukunzwe kurusha abandi.

    Ku mugoroba wa tariki 1 Mata 2023, Bahavu  yegukanye ibihembo bitatu birimo Best Actress, Best Series Film cyahawe filime ategura yise 'Impanga Series' ndetse n'igihembo cy'umukinnyi wa filime ukunzwe kurusha abandi cyiswe People's Choice Awards cyamuhesheje imodoka ya T5 Dynamic Sedan yakozwe mu 2017.

    Ubwo yakiraga iki gihembo yagize Ati “Ndashima Imana cyane ku bw'iki gihembo,ni gake ukora cyane hakagira ababibona bakabiha agaciro, Ndashima umugabo wanjye uyobora iyi filime, iyo utabaho ntabwo ibi nari kubishobora, iki gihembo ni icyawe ndagushimira cyane watumye impano yanjye igera ku rundi rwego.”

    “Iri ni itangiriro rinsaba gukora cyane cyane, nizera ko ari Imana yampaye igitekerezo kugira ngo nandike Impanga Series numva ari igitekerezo cyaturutse mu ijuru.”

       3.  Miss Nyambo


    Umukinnyi wa filime, Nyambo Jesca ukunzwe muri filime zirimo filime ye yitwa ' The Message' ni umwe mu batsindiye ibihembo muri uyu mwaka.

    Mu ijoro ryo kuwa 30 Mata 2023, muri Hotel ya Park Inn iherereye mu Kiyovu, Nyambo Jesca uzwi nka Miss Nyambo muri filime nyarwanda, yegukanye igihembo cy'umukinnyi wa filime w'umwaka witwaye neza ' Best Actress of the Year', abikesheje ibikorwa yaramaze kugeraho.

    Icyo gihe yagize  ati ' Abantu banjye rero, abakunzi banjye ngiye gukora cyane kandi ndabizeza ibikorwa byinshi byiza bazagenda bakunda'.

     4. Shingiro Bora


    Umunyarwanda Shingiro Bora yegukanye yegukanye igihembo gikuru mu byatanzwe hasozwa Ikinamico Mashariki African Film Festival ' MAAFF' ryabaye ku nshuro ya cyenda.

    Ku wa Gatanu tariki ya 1 Ukuboza 2023,mu muhango wabereye muri Kigali Conference and Exhibition ahazwi nka Camp Kigali,Shingiro Bora yahawe $ 1000.

    Filime ye ' Igihuku' ishingiye ku nkuru y'umwana w'umukobwa n'umuryango we bahungiye muri Kiliziya Gaturika muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yatumye atsindira igihembo  cya  $1000 ni ukuvuga asaga Miliyoni 1Frw.

    Mu kiganiro na InyaRwanda  Bora yagize ati ' Ntabwo navuga ukuntu ndi kwiyumva, kuko biri hejuru cyane, ndishimye'.

       5. Papa Sava


    Niyitegeka Gratien wamenyekanye nka Papa Sava, Seburikoko n'ayamdi mazina muri filime nyarwanda, yegukanye igihembo  cy'umukinnyi wa filime w'umugabo  witwaye neza muri 2023 ' Best Male Actor of the Year'. Iki gihembo yacyakiriye ku ya 30 Mata 2023.

       6. Phionah Igihozo


    Phionah Igihozo ukina muri filime 'Indoto Series' yegukanye igihembo cy'umukinnyi mwiza w'umukobwa wafashishe bagenzi be. Uyu mukobwa yegukanye iki gihembo cyatanzwe mu mwaka wa 2023.

       7. Karinda Isaie


    Karinda Isai,umukinnyi wa filime umwanditsi, akaba n'umuyobozi wazo, yatsindiye igihembo cya filime nziza y'umwaka ' The Best Feature film of the Year' cy'umwaka wa 2023.

    Filime yashyize  hanze  yiswe ' Above the Brave'  igaruka ku mateka yaranze u Rwanda, yatumye yegukanye iki gihembo kubera ubuhanga bwagaragaye muri filime ye.


    Ati ” Ni ibyishimo gusa, iki kihembo kinteye izindi mbaraga”

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/137554/bagezweho-urutonde-rwabakinnyi-ba-filime-nyarwanda-begukanye-ibihembo-mu-2023-137554.html

  • CANAL+ yadabagije abakunzi ba CAN ibashyiri… – #rwanda #RwOT

    Mu rwego rwo kurushaho kwegera abakunzi ba ruhago, gusobanura neza no kwibutsa amateka y'Igikombe cya Afurika, iyi sosiyete yashyizeho shene yihariye yise CANAL+ CAN izajya igaruka ku makuru y'iyi mikino, yibanda ku gikombe cya Afurika  ndetse n’ibihe by’ingenzi byakiranze.

    Shene ya Cyenda mu zigaragara kuri CANAL+ yashyiriweho Igikombe cya Afurika, umwihariko wayo ni ibiganiro bigaruka ku rugendo rw'amakipe yagiye yegukana ibikombe bya Afurika , mu myaka yabanje no gusesengura amakipe azitabira irya 2024.

    Ibi biganiro biratangira none ku wa 14 Ukuboza 2023 kugeza ku wa 11 Gashyantare 2024. Bizaba biyobowe n'abanyamakuru b'abahanga ku Isi, barimo Lilian Gatounes, Guy Demel, Cedrick Kante, Fousseni Diawara, Nabil Djellit, Diomansy Kamara, Philippe Doucet, Claude Le Roy, Charles Mbuya, Salim Baungally na Vincent Radureau.

    Uretse kugaruka ku makipe azitabira iri rushanwa, CANAL+ CAN,izaba iriho n'ibiganiro bizibanda mu kureba aho imyiteguro igeze muri Côte d'Ivoire izakira iyi mikino.

    Kuri uyu wa Kane CANAL+ iratangira ibiganiro bigaruka ku mateka y’igikombe cya Africa

    Igikombe cya Africa CAN, kirabura igihe gito ngo gitangire 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/137573/canal-yadabagije-abakunzi-ba-can-ibashyiriraho-shene-yihariye-137573.html

  • Akoresha izina rye afasha abakene! Eric Omond… – #rwanda #RwOT

    Ubusanzwe, abatazi Umunyarwenya Eric Omondi bajya bumva benshi bavuga ko ari umuntu utavuga rumwe na Leta ya kenya kubera ko buri gihe aba aharanira uuzima bwiza bw’abatuye muri Kenya byumwihariko urubyiruko. Kubwo guharanira uuzima bwiza bw’abatuye muri Kenya ntabwo akunze kuripfana.

    Eric Omondi ajya akora ibitaramo akicara ku muhanda agatera abantu impuhwe akababwira uburyo hari ubukene hanyuma abantu hirya no hino bakamufasha. Ayo mafaranga ndetse n’andi bakusanya binyuze ku mbuga nkoranyambaga ze, niyo akoresha mu bikorwa byo gufasha abababaye cyane cyane mu gihugu cya Kenya.

    Si ubwa mbere ndetse si ubwa kabiri Eric Omondi yiha intego yo gufasha umuntu ufite ubushobozi bucye mu kubona ivyo akeneye byumwihariko ku bantu bakeneye serivise z’ubuvuzi kandi zihenze.

    Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, Eric Omondi yatangaje ko atewe ishema n’uko umwana w’umuobwa witwa Shirley arimo akira nyuma yo kubagwa agahindurirwa impyiko kuko izo yari afite zari zirwaye.

    N’ubwo atatangaje amafaranga yamugiyeho, Eric Omondi yatangaje ko bagerageje gushaka amafaranga yo kwishyura kwa muganga kugira ngo Shirley abagwe naho nyina aba ariwe wemera guranga impyiko ye.

    Eric Omondi yatangaje ko byabaye umugisha kuko abaganga nabo batunguwe n’uburyo uyu mwana yashyizwemo impyiko nshya hanyuma zigahita zitangira gukora ako kanya kandi ubusanzwe babanza gutegereza igihe zikamenyera.

    Eric Omondi yagize ati “Ku wa gatatu ushize, Shirley yarabazwe bigenda neza ndetse abaganga bavuze ko ari ubwa mbere bashyize impyiko mu muntu zigahita zitangira gukora ako kanya”.

    Eric Omondi aheruka gutaramira muri Seka Live yabaye ku wa 27 Kanama 2023 icyo gihe yari akubutse mu bitaramo byo gusabiriza yakoreye muri Tanzania bikamara iminsi itatu.

     

    Eric Omondi yishimiye ko umwana yafashije arimo yoroherwa.


    Eric Omondi aheruka mu Rwanda ubwo yari yaje muri Seka Live.


    Eric Omondi asanzwe akora ibitaramo agasabiriza hanyuma abantu bakamuha amafaranga afashisha abababaye.

     

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/137581/akoresha-izina-rye-afasha-abakene-eric-omondi-yafashije-undi-mwana-wari-urwaye-impyiko-137581.html

  • Ni iki kihishe inyuma y’ibivugwa ko Rayon Sports yagabuye ‘Gikundiro Bread’ yapfuye hakaba hari abarwaye? #rwanda #RwOT

    Rayon Sports ivuga ko ibivugwa ko hari abariye umugati wa ‘Gikundiro Bread’ warengeje igihe atari byo ahubwo ari abashaka kuwusebya kuko banze gukorana na bo.

    Ku wa Kabiri tariki 12 Ukuboza 2023 ni bwo Rayon Sports yatanze imigati 800 ya ‘Gikundiro Bread’ abanyeshuri biga muri Groupe Scolaire Kabusunzu.

    Ku munsi w’ejo hashize ni bwo uwitwa Egide Tuyishime avuga ko arerera muri iki kigo, abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter yavuze ko iyi migati yatanzwe yari yarapfuye.

    Mu mafoto yaherekeje ubu butumwa bwe, agaragaza iyi migati yaratoye uruhumbu.

    Ati “Mutabare Gikundiro Bread yatanze imigati ipfuye yashaje nk’uko mubibona bayitanze yararangiye 03.12 bayiha abanyeshuri ku kigo cya GS Kabusunzu imigati yaraboze abana batangiye kugira ikibazo.”

    Gusa n’ubwo avuga ibi ariko ntabwo ku ishashi bigaragara neza ko yarangiye tariki ya 3 cyangwa niba 13 na 23, gusa tariki 3 Ukuboza byo biragoranye kuko yatangiye gucuruza iyi migati tariki 5 Ukuboza 2023.

    Uyu mugabo yahise yibasirwa na bantu benshi bavuga ko arimo gusebya uyu mugati, gusa yahise ashyiraho ubundi butumwa avuga ko nta kintu na kimwe apfa na Rayon Sports ahubwo ari impungenge nk’umubyeyi.

    Ati “Nk’uko mwabonye nabyanditse ntabwo ari ugusebya ikipe ya Rayon ahubwo nk’umubyeyi ni impungenge twagize, ikindi sinjyewe njyenyine rwose niba uzi umubyeyi ufite umwana Kabusunzu umubaze cyangwa ubaze umwana uhiga,
    gusa reka twizere ko bitazongera cyangwa n’undi wese atakora iryo kosa.”

    “Gusa nabonye hari abanyibasiye bantuka nahamagawe n’abantu benshi ariko reka nongere mvuge ngo uwambaza ibimenyetso ndabifite bitandukanye, abatangabuhamya
    sindi umufana ngo ndasebya ikipe, sinkora imigati ngo ndasebya Gikundiro Bread ahubwo ubuzima tububungabunge.”

    Yakomeje avuga ko abavuga ngo bamufunge nta kibazo kuko na we afite ibimenyetso bihagije kandi hari n’amategeko yizeye ko atarengana.

    Umuvugizi wa Rayon Sports, Ngabo Roben yavuze ko uwo muntu atarerera ku kigo cya Kabusunzu nk’uko abivuga kuko ubuyobozi bw’iki kigo bwavuze ko butamuzi.

    Ati “Uwo muntu ntabwo arerera mu kigo cya Kabusunzu arabeshya, twavuganye n’ubuyobozi batubwiye ko batamuzi. “

    Yakomeje avuga ko ababyihishe inyuma ari abantu basabye gukorana na Rayon Sports bamamaza uyu mugati ariko ntibikunde.

    Ati “Hari abantu biyita abavuga rikijyana kuri Twitter (influencer) bagiye batubwira ngo muduhe amafaranga tubafashe kwamamaza umugati wanyu, bigendanye n’uburyo twahisemo gukoresha wasanga gukorana na bo byari bitaragera, badushyizeho igitutu batubwira ko nitutabikora bazawusebya, rero ni byo byatangiye.”

    Mu rwego rwo gukomeza gushakira ikipe amikoro, Rayon Sports yatangiye gukora imigati yise ‘Gikundiro Bread’ iri mu moko 7.

    Ubutumwa bw’uyu mutoza

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ni-iki-kihishe-inyuma-y-ibivugwa-ko-rayon-sports-yagabuye-gikundiro-bread-yapfuye-hakaba-hari-abarwaye

  • Uwari umwana utoragura umupira, yatsindiye igitego Manchester city ayihesha amanota 3 muri Uefa Champions League – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu myaka 7 ishize, Micah Hamilton yari umwana utoragura umupira (Ball boy) wa Manchester City.

    Uyu munsi, yakinnye umukino wa mbere muri Manchester City y'abakuru anatsinda igitego cya mbere mu mukino wa UEFA Champions bakinnye na Crvena Zvezda.

    Uyu mukino warangiye Manchester City itsindiye Crvena Zvezda yari iwayo ibitego 3-2.

    Manchester City na RB Leipzig nizo zageze muri ⅛, Young Boys ijya muri Europa League naho Zvezda irasezererwa.

    From ballboy to #UCL goalscorer! 🩵

    Then… pic.twitter.com/8pKjwbEzZY

    — Manchester City (@ManCity) December 13, 2023

    Source : https://yegob.rw/uwari-umwana-utoragura-umupira-yatsindiye-igitego-manchester-city-ayihesha-amanota-3-muri-uefa-champions-league/

  • Agezweho: Umukinnyi ukomeye mu ikipe ya Arsenal FC ari kubarizwa i Kigali mu Rwanda -AMAFOTO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Agezweho: Umukinnyi ukomeye mu ikipe ya Arsenal FC ari kubarizwa i Kigali mu Rwanda.

    Myugariro Jurriën David Norman Timber w'ikipe ya Arsenal FC yo mu gihugu cy'u Bwongereza akaba n'umukinnyi ukomeye cyane w'ikipe y'igihugu ya Netherlands ari mu Rwanda aho yaje mu ruzinduko ruzageza ku cyumweru.

    Jurriën David Timber yageze mu Rwanda aho uyu mukinnyi yazanye n'umukunzi we akaba yaje gusura u Rwanda muri gahunda ya Visit Rwanda.

    Amafoto ya Timber wageze mu Rwanda aho yanahuye n'umunyamakuru Jean Luc:

    Source : https://yegob.rw/agezweho-umukinnyi-ukomeye-mu-ikipe-ya-arsenal-fc-ari-kubarizwa-i-kigali-mu-rwanda-amafoto/

  • Rutahizamu ukomeye cyane byavugwaga ko aje gukinira ikipe ya APR FC yabihakanye yivuye inyuma ahubwo yemeza ko agiye kurega abanyamakuru bo mu Rwanda bafite ibihuha byinshi – YEGOB #rwanda #RwOT

    Rutahizamu ukomeye cyane byavugwaga ko aje gukinira ikipe ya APR FC yabihakanye yivuye inyuma ahubwo yemeza ko agiye kurega abanyamakuru bo mu Rwanda bafite ibihuha byinshi

    Ku munsi w'ejo hashize nibwo hasohotse amakuru avuga ko ikipe ya APR FC yamaze kumvikana na rutahizamu ukomeye cyane ukomoka mu gihugu cya Uganda Militoni Kalisa ariko ibi kugeza ubu ntabwo ari byo.

    Mu kiganiro uyu rutahizamu w'umugande yagiranye na Flash FM yatangaje ko ibivugwa ko agiye kuza gukina mu Rwanda ari ibihuha ndetse ko ngo abanyamakuru bo mu Rwanda abarambiwe bitewe n'ibyo bakomeza kugenda bamuvugaho kandi atari byo. Uyu mukinnyi yanatangaje ko ashobora kurega aba banyamakuru barimo gukwirakwiza ibi bihuha.

    Ntabwo ari ubwa mbere bivuzwe ko Militoni Kalisa agiye kuza mu Rwanda dore ko mbere yuko Shampiyona itangira uyu mukinnyi yavuzwe muri Kiyovu Sports ndetse no muri APR FC ariko birangira bitabaye.

    Source : https://yegob.rw/rutahizamu-ukomeye-cyane-byavugwaga-ko-aje-gukinira-ikipe-ya-apr-fc-yabihakanye-yivuye-inyuma-ahubwo-yemeza-ko-agiye-kurega-abanyamakuru-bo-mu-rwanda-bafite-ibihuha-byinshi/

  • Imodoka yari itwaye inkwi izijyana mu kigo cya GS Agataramo muri Gatsata yageze ahazamuka inanirwa guterera ihita isubira inyuma ikora impanuka iteye ubwoba – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu ijoro rishyira mu gitondo cyo kuri uyu wa kane tariki ya 14 Ukuboza 2023, Mu murenge wa Gatsata ku muhanda uzamuka Uganda ku mudugudu wa Agataramo, imodoka yari ijyanye inkwi kuri GS Agataramo yakoze impanuka igwa hagati mu muhanda.

    Amakuru avuga ko iyi modoka yari yikoreye inkwi nyinshi ku buryo yageze ahazamuka ikananirwa kuzamuka, igasubira inyuma.

    Iyi modoka ubwo yasubiraga inyuma yagonze urugo rw'umuturage ndetse igonga n'izindi nzu zari ku muhanda z'ubucuruzi, nayo ihita igwa ibanje urubavu.

    Gusa amakuru meza avuga ko muri iyi mpanuka nta muntu wahasize ubuzima cyangwa ngo akomereke bikomeye, kuko na shoferi yavuyemo ameze neza.

     

    Source : https://yegob.rw/imodoka-yari-itwaye-inkwi-izijyana-mu-kigo-cya-gs-agataramo-muri-gatsata-yageze-ahazamuka-inanirwa-guterera-ihita-isubira-inyuma-ikora-impanuka-iteye-ubwoba/

  • RIP Muntu w’Imana! Byukusenge Emmanuel wari Umuyobozi w’Umurenge yitabye Imana mu Bitaro bya Kaminuza bya Kigali, CHUK – YEGOB #rwanda #RwOT

    Inkuru y'urupfu rwa Byukusenge Emmanuel yasakaye ku mugoroba wo ku wa 12 Ukuboza 2023, yari arwariye mu Bitaro bya Kaminuza bya Kigali, CHUK.

    Uyu mugabo usize umugore n'abana batanu, kuva mu 2021 yahawe inshingano zo kuyobora Umurenge wa Rugera n'ubundi yarabanje kuyobora Umurenge wa Rurembo wo muri Nyabihu.

    Bamwe mu baturage bo mu Murenge yayoboraga n'uwo yahozemo bavuga ko yari umuyobozi mwiza kandi wita ku nshingano yahawe.

    Uyu yagize ati ' Kubona ibyo tuvuga kuri Nyakwigendera ntibyoroshye kuko dusigaranye icyate kitoroshye. Uburyo yakoraga, urugero yatangaga, impanuro n'ibindi ntarondoye. Abeza ntibarama, agiye tumukunze tuzahora tumuzirikana.'

    Umwe mu bakoranye na Byukusenge wari uzwi ku izina rya Muntu w'Imana yavuze ko bashenguwe n'urupfu rwe gusa bakaba baramwigiyeho byinshi byabafashije kwesa imihigo.

    Yagize ati 'Kwicisha bugufi, kujya inama, gukunda umurimo tuzahora tubimwibukiraho.'

    Abazi nyakwigendera bavuga ko aho yagiye akorera hose, yarangwaga no gukorera hamwe na bagenzi be ndetse n'abaturage ku buryo n'ibipimo mu mihigo byabaga biri mu myanya y'imbere.

    Source : https://yegob.rw/rip-muntu-wimana-byukusenge-emmanuel-wari-umuyobozi-wumurenge-yitabye-imana-mu-bitaro-bya-kaminuza-bya-kigali-chuk/

  • Kamonyi-Rugalika: Inyubako z'Igihango cy'Urungano n'ibizahakorerwa byasuwe na MINUBUMWE #rwanda #RwOT

    Ni inyubako y'Igihango cy'Urungano yasuwe kuri uyu wa 12 Ukuboza 2023 na MINUBUMWE hagamijwe kureba no gusuzuma( Evaluation) ibyakozwe n'urubyiruko ruri ku rugerero, aho bigomba guhatana n'ibindi byakozwe n'urubyiruko mu turere twose tw'Igihugu, hakaboneka 'INDASHYIKIRWA'. Imiterere y'ibi bikorwa(inyubako) byasuwe ndetse na Serivise zizahatangirwa byazamuye amarangamutima ya bamwe, hashimwa ibyakozwe.

    Izi nyubako ziherereye mu Kagari ka Kigeze, zigizwe n'inzu nini irimo icyumba(Salle) gishobora kwakira abantu 800. Hari ikibuga kirimo imikino ikomatanije y'amaboko. Hari kandi inyubako zifite ibyumba bizajya bikorerwamo Serivise zitandukanye zirimo; Ahagororerwa abana bafite ubumuga, Ahazajya hakinirwa imikino Gakondo, Ahazajya hatangirwa ubujyanama ku buzima bw'imyororokere, ahari icyumba cy'Urubohero, Icyumba cy'Isomero n'ibindi.

    John Ruhinda/MINUBUMWE.

    Ruhinda John, Umukozi wa MINUBUMWE ushinzwe gukurikirana ibikorwa by'itorero no kubitegura, yaje kureba uko Intore zarushanijwe( Evaluation) mu bikorwa by'Urugerero. Yashimiye Ubuyobozi bw'Akarere ka Kamonyi, Umurenge wa Rugalika n'Intore z'Urubyiruko k'uruhare rukomeye mu bikorwa byo kubaka izi nyubako zizatangirwamo serivise zitandukanye.

    Yabwiye uru rubyiruko ati' Ndabashimiye kuri ibi bikorwa mwakoze mukabigira ibyanyu, mukaba muzi no kubisobanura. Ubumwe mwagaragaje hano mugashyira hamwe, mukomeze ubu bufatanye. Ibi byose mukemura uyu munsi, mukomeze ubwo bumwe, na nyuma y'urugerero muzakemura ibindi bibazo bizabafasha gukomeza guteza imbere Igihugu cyacu. Ntabwo nagenze Igihugu cyose ariko mu ma Raporo na bonye n'aho ubwanjye nigereye nta hantu nigeze mbona ibikorwa nk'ibi'.

    Umugiraneza Evanice/Intara y'Amajyepfo, yatahanye ubutumwa bwo kunyurwa n'ibyo yasanze.

    Umugwaneza Evanice, Umukozi w'Intara y'Amajyepfo unafite mu nshingano guhuza ibikorwa by'Itorero akaba yaje ahagarariye Guverineri, yagize ati' Nyakubahwa Guverineri yantumye ati' uze undebere hamwe twatangirije igikorwa, ese byarakomeje cyangwa byarahagaze? Ese ba bahungu n'Abakobwa banjye baracyafite umurava, baracyafite urukundo rw'Umurimo?, Baracyafite Umuco'?. Nagira ngo mbabwire ko icyo ngiye kujyana ni 'YEGO'. Ibyo byose murabifite, mwarengejeho n'ibindi'.

    Dr Nahayo Sylvere/Meya Kamonyi. Iminsi yasibye kugera aha hantu wayibarira ku ntoki.

    Dr Nahayo Sylvere, Umuyobozi w'Akarere ka Kamonyi wagiye ugaragara kenshi ahakorerwa ibi bikorwa kuva bitangiye, yashimiye Urubyiruko ruri ku rugerero ibikorwa rwakoze, abibutsa ko ari ishema kuri rwo ndetse n'Igihugu. Yashimiye kandi buri wese wagize uruhare mu byakozwe, asaba uru rubyiruko gukomera ku muco w'Ubutore, gushyira hamwe imbaraga mu kubaka Igihugu baharanira gusigasira ibyagezweho.

    Uru rubyiruko, mu butumwa rwatanze rwashimiye Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Kagame Paul we Mutoza w'Ikirenga akaba ariwe wagaruye Itorero. Ruvuga ko ibi bikorwa bakoze biri mu ntego yo guhamya umuco w'ubutore ku rugerero. Bizeza ko amaboko n'ubwenge bwabo bazakomeza kubikoresha nk'Imbaraga zubaka Igihugu kandi zisigasira ibyagezwe.

    Gitifu Nkurunziza Jean de Dieu wa Rugalika, yasobanuriraga abashyitsi byinshi ku byakozwe nk'uwahahoraga.
    Batangiye gutambagira basura ibikorwa.
    Icyumba(Salle) kizajya cyakira abantu bagera kuri 800
    Abashaka ibya Muzika bashyizwe igorora.
    Icyumba kihariye ku bujyanama bw'ubuzima bw'imyororokere n'ibindi…
    Muganga yasobanuraga ibizajya bikorerwa muri iki cyumba.
    Icyumba kihariye ku mikino Gakondo.
    Mu rubohero. Icyumba kihariye ku bijyanye n'umuco Gakondo, ibyakoreshwaga mu buryo butandukanye mu rugo( Abagore n'Abakobwa). Si ah'abagabo.

     

    Hanze, amatsiko yari menshi.
    Icyumba kihariye ku gufasha abana bafite ibibazo bitandukanye by'ubumuga, aho bakorera imyitozo nkangurabwenge n'ibindi. Aha abahinjiye basohotse imitima yakozweho n'ubuhamya bw'ibikorerwa abana.

    Icyumba kihariye cy'Isomero.

    Bamwe mu baturage ba hafi ntabwo batanzwe kuza kwihera ijisho ibyamurikirwaga MINUBUMWE.
    Umwe mu rubyiruko asobanura ku bikorwa bakoze n'umumaro wabyo ku rubyiruko n'abaturage muri rusange.
    Dr Nahayo Sylvere/Meya Kamonyi yasabye urubyiruko gukomeza intambwe idasubira inyuma.
    Hanze nta rungu, na nyuma basoje bakomeje kwiyereka abashyitsi bashima ibyakozwe.

    Abayobozi basoje igikorwa cyo gusura, baje kuganira n'urubyiruko na bamwe mu baturage bari bahari.
    Basoje gahunda.
    Aha bari bacyubaka. Aho hashashe amabuye ni muri cya kibuga cy'imikino ikomatanije y'amaboko.
    Aha ni mu ruhande rw'ahari bya byumba byihariye kuri serivise zitandukanye. Twahasuye hacyubakwa.
    Uruhande rumwe rw'inyuma.

    Abasuye Igihango cy'Urungano bari basoje, batashye.

    intyoza

    Source : https://www.intyoza.com/2023/12/14/kamonyi-rugalika-inyubako-zigihango-cyurungano-nibizahakorerwa-byasuwe-na-minubumwe/