Blog

  • Amarangamutima ya Wade wa Rayon Sports nyuma yo kumva ko hashakwa undi mutoza #rwanda #RwOT

    Umutoza wa Rayon Sports by’agateganyo, Mohamed Wade avuga ko we afite amasezerano ibyo kuba iyi kipe ishaka undi mutoza bitamureba.

    Muri Kanama 2023 ni bwo Rayon Sports yemeje Umunya-Maurtania, Mohamed Wade nk’umutoza wungirije Yamen Zelfani wari umutoza mukuru.

    Mu Kwakira 2023, Rayon Sports yatandukanye na Yamen Zelfani maze Wade asigarana ikipe by’agateganyo, atoza imikino ibanza ya shampiyona ya 2023-24 yari isigaye.

    Rayon Sports ikaba irimo ishaka umutoza mushya mukuru ugomba gutangirana n’imikino yo kwishyura.

    Wade abajijwe niba yiteguye kongera kuba umutoza wungirije, yavuze ko ibyo bitamureba, we areba ibibera mu kibuga n’amasezerano afite.

    Ati “Ibyo mwabibaza ubuyobozi. Njyewe ndeba ibibera mu kibuga, reka mbisubiremo njye mfite amasezerano, uzaza, uwo bashaka njye ntabwo bindeba, njye mfite amasezerano yanjye kandi ndayubaha.”

    Yatoje Rayon Sports imikino 11 ya shampiyona, atsindamo 6 anganya 3 atsindwa 2. Rayon Sports ubu iri ku mwanya wa 4 n’amanota 27 mu gihe APR FC ya mbere ifite 33.

    Wade ngo we icyo areba nj amasezerano ye

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/amarangamutima-ya-wade-wa-rayon-sports-nyuma-yo-kumva-ko-hashakwa-undi-mutoza

  • Myugariro wa Arsenal arabarizwa i Kigali #rwanda #RwOT

    Umuholandi, Jurriën David Norman Timber ukinira Arsenal mu Bwongereza, yageze mu Rwanda n’umugore we mu ruzinduko rw’iminsi 3.

    Ni muri gahunda y’ubufatanye u Rwanda rufitanye na Arsenal yo kwamamaza ubukerarugendo bw’u Rwanda binyuze muri ‘Visit Rwanda’.

    Uyu myugariro w’imyaka 22, akaba yageze mu Rwanda mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 14 Ukuboza 2023.

    Timber utaragize intangiriro nziza muri Arsenal cyane ko yayigezemo muri Nyakanga 2023 avuye muri Ajax, uyu munsi arahura n’abana bakina umupira w’amaguru, abafana ndetse n’abanyamakuru kuri Kigali Pelé Stadium.

    Jurriën David Norman Timbe akaba atarimo gukina kubera imvune yagize muri Kanama 2023 aho n’umutoza we Mikel Arteta yavuze ko azamara igihe kinini hanze y’ikibuga.

    Timber ari i Kigali

    Ntabwo yagize intangiriro nziza muri Arsenal

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/myugariro-wa-arsenal-arabarizwa-i-kigali

  • Champions League: Paris Saint-Germain yakatis… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatatu nibwo hakinwe imikino ya nyuma y’amatsinda ya UEFA Champions League, umukino wari uhanzwe amaso na benshi ni uwo mu itsinda F Borussia Dortmund yari yakiriyemo Paris Saint-Germain kuri Signal Iduna Park saa yine z’ijoro.

    Ikipe ya Borussia Dortmund niyo yatangiye umukino iri hejuru cyane ubona isatira ndetse ku munota wa 4 yabonye kufura nziza ariko itewe na Brandt ntihagira ikivamo.

    Borussia Dortmund niyo yakomeje kwiharira umupira ari ko n’abakinnyi bayo nka Wolf na Reus babona uburyo imbere y’izamu ariko gutereka mu nshundura bikomeza kugorana.

    Ku munota wa 17 Paris Saint-Germain nayo yabonye uburyo bwa mbere buremereye aho Kylian Mbappé yabonye umupira acenga n’umunyezamu ashyira umupira mu izamu ariko myugariro wa Borussia Dortmund witwa Niklas Sule aratabara awukuriraho ku murongo.

    Amakipe yombi yakomeje gukina buri imwe ibona uburyo imbere y’izamu ariko kububyaza umusaruro bikaba ikibazo bituma bajya ku ruhuka bikiri 0-0.

    Mu gice cya kabiri n’ubundi Paris Saint-Germain yaje ishaka igitego ari ko inagera imbere y’izamu ariko Borussia Dortmund ku munota wa 50 iza kubona igitego gitsinzwe na Karimu Adeyemi ahawe umupira na Niclas Fullkrug.

    Nyuma y’iminota 6 itsinzwe igitego, iyi kipe yo mu Bufaransa yahise yishyura ibifashijwemo na Warren Zaire-Emery ku mupira yahawe na Bradley Barcola.

    Abatoza bo ku mpande zombi bakoze impinduka mu kibuga kugira ngo bashake intsinzi ariko kubona igitego ntibikunde.

    Umukino warangiye Borussia Dortmund inganyije na Paris Saint-Germain igitego 1-1. 

    Undi mukino nawo wo muri iri tsinda wari uri kuba, AC Milan yatsinze Newcastle United 2-1 bihita bituma Borussia Dortmund iyobora itsinda n’amanota 11 ikomezanya Paris Saint-Germain ya 2 n’amanota 8.

    Na AC Milan nayo yari ifite amanota 8 ariko icyo yarushijwe ni ibitego izigamye aho irimo umwenda w’ibitego 3 mu gihe Paris Saint-Germain yo izigamye 1.

    Indi mikino yabaye mu itsinda E, Atletico Madrid yatsinze Lazio ibitego 2-0 naho Celtic itsinda Feyenoord ibitego 2-1. Aha Atletico Madrid na Feyenoord nizo zakomeje muri 1/8.

    Mu itsinda G, Manchester City yatsinze FK Crvena Zvezda ibitego 3-2 naho RB Leipzig itsinda Young Boys ibitego 2-1. Muri iri tsinda Manchester City yakomezanyije na RB Leipzig muri 1/8.

    Mu itsinda H, FC Porto yatsinze Shakhtar Donetsk ibitego 5-3 naho FC Barcelona itsindwa na Royal Antwerp ibitego 3-2. Aha FC Barcelona yakomezanyije na FC Porto.

    Kylian Mbappé yagerageje uburyo bwinshi muri uyu mukino ariko gutsinda igitego ntibyakunda 

    Warren Zaire-Emery yishimira igitego 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/137571/champions-league-paris-saint-germain-yakatishije-naho-fc-barcelona-isoza-ikubitwa-137571.html

  • Nyuma y’amezi ane nta gihangano gishya Melody… – #rwanda #RwOT

    Nyuma y’amezi ane nta gihangano aha abafana be yewe n’igiherukaho kikaba kiri mu buryo bw’amajwi gusa, Jay Melody yahisemo gusezera mu muziki abitangariza buri wese mu butumwa yanyujije kuri Instagram ye.

    Muri ubwo butumwa butari burebure, Jay Melody yagize ati “Mpagaritse gukora umuziki”.

    Jay Melody watunguye benshi avuga ko ahagaritse gukora umuziki mu butumwa nabwo bugufi cyane, ntabwo yatangaje ikintu gitumye ahagarika gukora umuziki kandi yari umwe mu bakunzwe cyane.

    Jay Melody w’imyaka 26 wasezeye mu muziki igitaraganya, yakunzwe mu ndirimbo nyinshi harimo Puuh, Sawa, I need you, Nitasema ndetse n’izindi nyinshi zitandukanye.

    Jay Melody yatangaje ko ahagaritse gukora umuziki


    Jay Melody ntabwo yari amaze igihe kirekire cyane mu muziki wa Tanzania.

    Reba indirimbo Puuh Jay Melody yakoranye na Billnass igakundwa cyane

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/137568/nyuma-yamezi-ane-nta-gihangano-gishya-melody-yasezeye-umuziki-137568.html

  • FERWAFA yabyinjiyemo! Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ‘FERWAFA’ ryatangaje ibyavuye mu iperereza ryakoze ku byiswe ihohoterwa rishingiye ku gitsina myugariro wa AS Kigali yakoreye umusifuzikazi Akayezu Umutoni Aline – AMAFOTO  – YEGOB #rwanda

    Ku wa Gatandatu tariki ya 9 Ukuboza 2023, ubwo AS Kigali yatsindaga Rayon Sports ibitego 2-1 mu mukino w'umunsi wa 14 wa Shampiyona wabereye kuri Kigali Pelé Stadium, nibwo myugariro wa AS Kigali, Akayezu Jean Bosco yataye umuserebeko Tuyisenge Arsène hafi y'urubuga rw'amahina, maze umusifuzi Umutoni Aline asifura iri kosa benshi bari muri stade bahise basabira Akayezu ikarita itukura dore ko uretse kuba yari asanzwe afite indi y'umuhondo, yabanje kudunda umupira hasi agaragaza ko atishimiye icyemezo gifashwe.

    Akayezu yibutse ko ibyo akoze bishobora kumuhesha ikarita y'umutuku yihutira kwegera umusifuzi amutakambira ngo atamuha umuhondo wa kabiri, ari nako akora ku mufuka w'umupira ngo adakuramo ikarita, ariko ntibyagira icyo bitanga kuko byarangiye asohowe mu kibuga.

    Nyuma y'umukino, ababonye amafoto ya Akayezu asa n'ufashe mu gituza (ahagana ku mabere ari naho Umutoni Aline yari yabitse ikarita), agerageza kumubuza gukuramo ikarita yari kuba iya kabiri y'umuhondo, batangiye kuvuga ko yamuhohoteye ndetse bigarukwaho cyane ku mbuga nkoranyambaga.

    Icyakora, Akayezu yanze yivuye inyuma ibirego bimuvugwaho. Aganira na The New Times dukesha iyi nkuru, yagize ati: 'Sinigeze nshaka gusuzugura cyangwa gutuka umusifuzi muri kigiya gihe. Icyo nashakaga gusa ni ugusaba imbabazi no kwirinda ikarita itukura. '

    Akomeza agira ati: 'Ndicuza cyane ibyabaye, ariko ntabwo nigeze ngambirira (ihohoterwa rishingiye ku gitsina). Nubaha umukino n'umusifuzi'.

    Mu gihe ifoto yazengurukaga kandi ikabyutsa ibitekerezo bitandukanye, FERWAFA yakoze iperereza kuri iki kibazo ishingiye kuri raporo y'umusifuzi nyuma yumukino mbere yo kumuvugisha kugira ngo irusheho kugenzurwa.

    Jules Karangwa yagize ati: 'Twarebye muri raporo y'umusifuzi kandi ntabwo yigeze avuga ko yagiriwe nabi. Naganiriye kandi na we kugira ngo arusheho gusobanurwa ambwira ko umukinnyi atigeze amukoraho.'

    Karangwa yavuze ko FERWAFA itazongera kugira icyo ikora kuri Akayezu usibye gukomeza guhagarikwa umukino umwe kuko yahawe amakarita 2 y'umuhondo yabonye muri uyu mukino AS Kigali yatsinzemo Rayon Sports ibitego 2-1.

    Source : https://yegob.rw/ferwafa-yabyinjiyemo-ishyirahamwe-ryumupira-wamaguru-mu-rwanda-ferwafa-ryatangaje-ibyavuye-mu-iperereza-ryakoze-ku-byiswe-ihohoterwa-rishingiye-ku-gitsina-myugariro-wa-as-kigali-yakoreye-umus/

  • Ubuyobozi bwa Rayon Sports nabwo bwamaze kurambirwa umusaruro w’umutoza wayo Wade none bwamaze gufata umwanzuro – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Rayon Sports iri mu nzira zo gutangaza umutoza mukuru uzasimbura Umunya-Mauritania, Mohamed Wade uyitoza by'agateganyo kuva mu mezi asaga abiri ashize.

    Umwe mu bayobozi ba Rayon Sports waganiriye na IGIHE dukesha iyi nkuru ko mu gihe kitarambiranye Murera igomba gutangaza umutoza mukuru mu barenga 30 basabye gutoza iyi Kipe ifite ibikombe bya Shampiyona icyenda, iby'Amahoro 10 n'ibya Super Cup bibiri.

    Yakomeje avuga ko hari imwe mu mikino Ubuyobozi wa Rayon Sports butishimiye uko amanota atatu yabuze byatumye butakariza icyizere Umutoza Wade.

    Source : https://yegob.rw/ubuyobozi-bwa-rayon-sports-nabwo-bwamaze-kurambirwa-umusaruro-wumutoza-wayo-wade-none-bwamaze-gufata-umwanzuro/

  • Imodoka y’ikamyo yagonganye nindi zose zaganaga mu cyerekezo cyimwe zerekeza i Rwamagana – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 13 Ukuboza 2023, mu karere ka Rwamagana mu murenge wa Muhazi ahitwa i Nyarusange habereye impanuka y'imodoka zajyaga mu cyerekezo kimwe zigana mu Mujyi wa Rwamagana.

    Iyi mpanuka yabaye ahagana saa moya z'umugoroba, imodoka zose zirimo guturuka mu Karere ka Kayonza zinjira mu Mujyi wa Rwamagana.

    Izo modoka zagonganye harimo iya Land Cruiser ifite Purake ya RAB463N yari irimo abantu babiri yagoganye n'ikamyo ifite Purake ya RAG834D yari ivuye muri Tanzania na yo irimo abantu babiri, kubw'amahirwe abari batwaye imodoka barokoka ntawukomeretse.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Iburasirazuba SP Hamsun Twizeyimana yavuze ko ntawitabye Imana uretse umushoferi wari utwaye imodoka ya Land Cruiser wajyanywe mu Bitaro bya Rwamagana, akaba yakomereketse mu buryo bworoheje ku kaboko.

    Source : https://yegob.rw/imodoka-yikamyo-yagonganye-nindi-zose-zaganaga-mu-cyerekezo-cyimwe-zerekeza-i-rwamagana/

  • Gasogi United ya KNC bayibagiye ibisiga ku munsi usoza icyiciro cya mbere cya shampiyona y’u Rwanda – YEGOB #rwanda #RwOT

    Shampiyona y'icyiciro cya mbere hano mu Rwanda izwi nka (Rwanda National League) yari yakomeje ku munsi wayo wa 15 ari nawo usoza icyiciro cya mbere cya shampiyona.

    Mu mukino wari wahuje ikipe ya Etincelles FC itsinze ikipe ya Gasogi United ibitego 2-1.

    Etincelles FC ivuye mu makipe amanuka kuri ubu iri ku mwanya wa 13 n'amanota 17.

    Source : https://yegob.rw/gasogi-united-ya-knc-bayibagiye-ibisiga-ku-munsi-usoza-icyiciro-cya-mbere-cya-shampiyona-yu-rwanda/

  • Taylor Swift yashimagije Beyonce bamaze imins… – #rwanda #RwOT

    Ntabwo bisanzwe kubona abahanzi babiri bakomeye bakunze kugereranywa cyangwa basa nk’abahanganye ko umwe muri bo yakwerura ngo ashimagize undi, ahubwo akenshi usanga bahugira mu kwerekana ko buri umwe arenze mugenzi we mu buryo butandukanye.

    Mu nkuru uyu mwaka zakunze guca ibintu mu myidagaduro yo muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika, no ku mbuga nkoranyambaga wasangaga inyinshi ari izigereranya Beyonce na Taylor Swift. Zimwe zerekana ko Taylor arenze kuri Beyonce mu gihe izindi zavugaga ko Beyonce arenze kuri Taylor ndetse ko badakwiye kujya mu cyiciro kimwe.

    Beyonce na Taylor Swift bakunze kugereranywa cyane muri uyu mwaka

    Kuri ubu Taylor Swift ku giti cye yagize icyo avuga kuri mugenzi we Beyonce bafatanije kwiharira umwaka wa 2023. Mu gice cya kabiri cy'ikiganiro Taylor Swift yagiranye n'ikinyamakuru Time Magazine giherutse kumugira umuntu w'umwaka 'Person Of The Year', yagarutse kandi no kumubano we na Beyonce ufatwa nk'umwamikazi w'umuziki wo muri Amerika.

    Taylor Swift yagize ati: 'Sinjya mbimenyera kubona abantu bangereranya na Beyonce buri gihe iyo mbibonye birantungura. Beyonce ni umuhanzikazi mwiza mfatiraho urugero, murabizi niwe umaze imyaka ibiri ariwe muhanzi w'umugore wa mbere w'ikinyacumi. Mu maso yanjye mbona ntamuhanzikazi ukoracyane nkawe kandi sinjye njyenyine ubibona cyangwa wifuza kugora ibyo akora''.

    Taylor Swift yavuze ko Beyonce ari umuhanzikazi mwiza afatiraho urugero

    Agaruka ku mubano bafitanye wihariye dore ko baherutse gutungurana ubwo Beyonce yashyigikiraga Taylor mu imurika rya filime y'ibitaramo bye yise 'Taylor Swift:The Eras Tour', ndetse na Taylor agaherekeza Beyonce mu Bwongereza kumurika filime y'ibitaramo bye yise 'Renaissance: A Film By Beyonce'. Ibi byatunguye benshi kubona aba bahanzikazi basa nk'abahanganye bashyigikirana kuri uru rwego.

    Taylor Swift yavuze ko abifata nk’icyubahiro iyo abonye bamugereranya na Beyonce

    Mu magambo ye Taylor Swift yagize ati: 'Ntabwo abantu bari baziko njye na Beyonce turi inshuti. Yego ntituri za nshuti zihorana cyangwa zihamagarana buri munsi ariko dufitanye ubushuti bumaze igihe. 

    Beyonce ni umuntu tuvugana akangira inama, iyo mfite nk'ibitaramo bikomeye akenshi nkunda kumubaza uburyo bwihariye nakwitwara imbere y'abafana kuko niwe mbona uzi kwitwara neza kurubyiniro aho yaba ari hose. Rero njyewe simbifata nabi iyo mbonye batugereranya ahubwo mbifata nk'icyubahiro kuko Beyonce ni umuhanzikazi buri wese yifuza kugereranywa nawe kuko bigaragaza ko nawe uba wakoze cyane''.

    Beyonce na Taylor Swift baherutse gutungurana bagirana ibihe byiza mu gihe byavugwaga ko bahanganye

    Ibi Taylor Swift abitangaje mu gihe umwaka wa 2023 uri kugana ku musozo waranze n'inkuru zibagereranya nyishi dore ko bose basohoreye albums mu gihe kimwe ndetse bakanatangira ibitaramo bizenguruka Isi mu kwezi kumwe, byumwihariko ibi bitaramo byabo ni nabyo byinjije agatubutse muri uyu mwaka.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/137561/taylor-swift-yashimagije-beyonce-bamaze-iminsi-babagereranya-137561.html

  • MTN yazaniye abarimo abafite ubumuga bwo kutu… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatatu tariki 13 Ukuboza 2023, ikigo cy'itumanaho cya MTN Rwanda cyamuritse ku mugaragaro Pack nshya za SMS (ubutumwa bugufi) zari zitegerejwe n'abantu benshi biganjemo abafite ubumuga bwo kutabona.

    Iki gikorwa, cyabereye Kabeza mu Mujyi wa Kigali, ku cyicaro cy'Umuryango Nyarwanda w'Abafite Ubumuga bwo Kutumva no Kutavuga (RNUD), ahari hateraniye bamwe mu bayobozi b'uru rugaga ndetse n'abakozi ba MTN.

    Umwe mu bakozi ba MTN Rwanda, Umulinga Darlia yavuze ko nka MTN bishimiye kumurikira abakiliya babo Pack nshya za SMS, asobanura ko bagize iki gitekerezo nyuma yo gutekereza ku ngeri zose z'abakiliya bafite babona bakwiye kubashakira igisubizo kirambye.

    Umulinga yagize ati: 'Mu bakiliya dufite, harimo abakunda gusabana n'inshuti n'imiryango yabo bakoresheje SMS, hanyuma tukagira n'iyindi ngeri y'abantu bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga. Ibyo rero nibyo byaduteye kuba twabagezaho serivisi yabafasha ariyo ya SMS Pack.'

    Yakomeje asobanura ko iyo uguze iyi pack iguha SMS gusa nta bindi by'ibindi by'iminota yo guhamagara cyangwa interineti. Avuga ko bizeye ko iyi pack igiye kubera benshi igisubizo mu bijyanye n'itumanaho.

    Iyi pack kandi ijyanye n'imwe muri gahunda nyamukuru za MTN bise 'Twese Initiative,' igamije kutagira uwo basiga inyuma.

    Umuyobozi ushimwe imikoranire n'izindi nzego muri MTN Rwanda, Mukundwa Christina yashimangiye ko kutagira usigazwa inyuma arimwe mu ndangagaciro za MTN. 

    Yasobanuye ko nyuma yo gusuzumana ubushishozi ubusabe bwa bamwe mu bafatabuguzi babo, batekereje ku guhanga agashya ko kuzana pack za SMS mu rwego rwo kubereka ko nabo bitaweho kimwe n'abandi.

    Christina yasobanuye ko bizeye ko iki ari igisubizo kirambye bageneye abafite ubumuga bwo kutabona, aho noneho bagiye kujya babona uko basabana n'abandi, bakagaragaza ibyifuzo n'ibyiyumviro byabo.

    Umujyanama muri Komite Nyobozi ya RNUD waje anahagarariye umuyobozi mukuru w'uyu muryango, Bizimana Jean Damascene yashimiye byimazeyo MTN Rwanda idahwema kubagaragariza ubufatanye bwiza mu kuborohereza uburyo bw'itumanaho.

    Yifashishije ururimi rw'amarenga yagize ati: 'Dusanzwe turi abakiliya ba MTN ariko twari dufite imbogamizi y'uburyo tubona abandi bantu bahamagara, bafite ama pack atandukanye ku mafaranga macye bakabaha iminota myinshi, twe tukibaza kubera iki twebwe tuzigura tugahabwa message nkeya?

    Buri munsi twabyibazaga ariko ubu ngubu tubonye igisubizo, Imana inyuze muri MTN turasubijwe. Turashimira n'umuyobozi mukuru wa RNUD, Samuel Munana ko yashoboye gukorana na MTN, akabasha kubifatanya n'izindi nshingano zikomeye aba afite kandi akadusangiza amakuru yose abonye.'

    Uyu muyobozi yijeje gukomeza kubaka ubufatanye bwiza busanzwe hagati yabo na MTN, abashimira ko bazirikanye ko abaturarwanda bose badafite ubushobozi buhagije maze bagashyiraho pack zihera ku giceri cya 50.

    Kugura iyi interineti, ni ugufata telefoni yawe ugakanda *140*6#, ugakurikiza amabwiriza. Aha, niho usanga pack za SMS gusa zirimo iz'umunsi, iz'icyumweru ndetse n'iz'ukwezi.

    Kimwe mu byishimiwe cyane, ni uko uba ufite amafaranga 50Frw gusa, ugahabwa SMS 30 zose zimara amasaha 24.

    MTN Rwanda, yakanguriye abantu gutangira kugura izi pack bakazikoresha ari benshi, iboneraho no gusezeranya abafatabuguzi bayo gukomeza kubazanira udushya twinshi no kubagenera serivisi zitandukanye mu rwego rwo kubaka ikoranabuhanga buri munyarwanda wese yisangamo.


    MTN yamuritse ku mugaragaro Pack za SMS zizafasha cyane cyane abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga

    MTN itewe ishema no gukora igikorwa nk’iki

    Byari ibyishimo ubwo umuyobozi muri MTN yerekaga umuyobozi muri RNUD uburyo bwo kugura Pack za SMS 

    Mukundwa Christina, umuyobozi ushimwe imikoranire n’izindi nzego muri MTN Rwanda

    Umuryango Nyarwanda w’Abafite Ubumuga bwo Kutumva no Kutavuga washimiye byimazeyo MTN Rwanda yabatekerejeho

    Umukozi wa MTN, Umulinga Darlia, asobanura ibijyanye na Pack nshya ya SMS gusa

    Akanyamuneza kari kose kuri Bizimana waje ahagarariye ubuyobozi bwa RNUD 

    Yatangaje ko ibi bari babitegereje igihe kinini

    Pack nshya za SMS gusa zahageze

    MTN ikomeje gahunda yo gutanga serivisi zinoze ntawe isize inyuma

    Kanda hano urebe andi mafoto yaranze iki gikorwa 

    AMAFOTO: Ngabo Serge -InyaRwanda

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/137556/mtn-yazaniye-abarimo-abafite-ubumuga-bwo-kutumva-no-kutavuga-pack-za-sms-amafoto-137556.html