Blog

  • Inkuru nziza, Leta yumvise ubusabe bw’Abanyarwanda yongera amasaha utubari n’ibindi bikorwa bizajya bifungirwaho bivuye ku gufunga Saa saba – YEGOB #rwanda #RwOT

    Inkuru nziza, Leta yumvise ubusabe bw'Abanyarwanda yongera amasaha utubari n'ibindi bikorwa bizajya bifungirwaho bivuye ku gufunga Saa saba

    Mu minsi yashize Leta yashyizeho itegeko ko ibikorwa byose by'imyidagaduro, utubari, amahoteli n'ibindi bigomba kujya bifungwa bitarenze Saa saba z'ijoro.

    Gusa kuri ubu Leta yatangaje ko mu gihe cy'iminsi mikuru yo mu mpera z'uyu mwaka wa 2023, abakora ubucuruzi bw'utubari, amahoteli, utubyiniro ndetse na Resitora bongerewe amasaha yo gutanga serivisi.

    Nkuko byatangajwe na RDB, ibi bikorwa bizajya bikora amasaha 24 kuri 24 muri iki gihe cy'iminsi mikuru.

    Source : https://yegob.rw/inkuru-nziza-leta-yumvise-ubusabe-bwabanyarwanda-yongera-amasaha-utubari-nibindi-bikorwa-bizajya-bifungirwaho-bivuye-ku-gufunga-saa-saba/

  • Abajura bafatanywe ibitoki basabwa kubihekenya ari bibisi #rwanda #RwOT

    Mu Murenge wa Rubengera ,mu Karere ka Karongi hari abasore babiri bafatanywe ibitoki bibye bategekwa kubihekenya ari bibisi.

     

    Amakuru y'aba basore aravugwa mu Mudugudu wa Cyimana Akagari ka Kibilizi , Umurenge wa Rubengera ku wa 13 Ukuboza 2023 ubwo umwe mu baturage baturiye aka Kagari yageraga mu murima we agasanga abajura bamutemeye ibitoki by'inyamunyo byari bitarakomera bakabitwara.

     

    Ubwo abaturage bashakaga ngo bamenye aho ibitoki byarengeye , nibwo bahuraga n'abanyerondo babiri bahanye imbibi ,bashoreye abasore babiri bikoreye ibitoki bibye babajyanye kuri polisi.Aba baturage bahise bafatwa n'uburakari bwinshi uwo mwanya bambura ibyo bisambo abanyerondo babategeka guhekenya ibyo bitoki ari bibisi.

     

    Umwe mu baturage bari aho ibi byabereye babwiye Igihe dukesha iyi nkuru ko bari bamaze iminsi bazengerejwe n'ibisambo by'abasore bataye amashuri biba ibitoki bakajya kubigurisha.Yagize ati:'Umuntu aba afite igitoki mu murima arindiye ko kizakomera ngo agiteme yahagera agasanga bacyibye.Abaturage babonye abo basore bagira umujinya barabibahekenyesha'.

     

    Undi muturage yavuze ko bahisemo kujya bihanira abajura kuko iyo babajyanye kuri polisi bahita barekurwa batamazemo kabiri.Ati:'Bariya basore ndabazi ni ibisambo, si ubwambere bibye ni ibirara bisanzwe bizwiho iyo ngeso.Biba mu isoko rya Kibilizi basazweho kwiba ibitoki bakabigurisha'.

     

    Amakuru avuga ko atari ubwambere abaturage bo muri aka gace bafashe uwo bakekaho ubujura bagahitamo kumwihanira kuko baherutse gufata umusore wibye ihene bakamuha igihano cyo kuyiheka ku mugongo.

    The post Abajura bafatanywe ibitoki basabwa kubihekenya ari bibisi appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/abajura-bafatanywe-ibitoki-basabwa-kubihekenya-ari-bibisi/

  • Kigali Family Night yatangijwe na Hubert Su… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Kane tariki 14 Ukuboza 2023, hatangijwe gahunda y'umugoroba w'umuryango yiswe 'Kigali Family Night,' aho imiryango myinshi haba imito ndetse n'irambye mu rushako yahuriye kuri ParkInn Hotel ikaganira n' nzobere mu mibanire y'abashakanye n'abantu muri rusange, Hubert Sugira Hategekimana wanagize iki giterkerezo, Pastor Hortense Mazimpaka uyobora itorero rya Believers Worship Center akaba n'umushoramari, Dr Muyombo Thomas, ndetse n'umuryango wa Ngarambe.

    Uyu mugoroba watangijwe n'umuramyi Yvan Ngenzi, ataramira abari aho mu ndirimbo nyinshi ziramya Imana zirimo 'Ni iki cyatuma ntagushimira,' 'Yesu ari mu mutima,' n'izindi nyinshi kuko yahawe umwanya uhagije.

    Abari bateganijwe bahawe umwanya baganiriza iyi miryango ku biranga umuryango mwiza, ndetse bagerageza kubumvisha ko nta kintu na kimwe gikwiye gusenya urugo. Bose mu nararibonye zabo, basangije abari aho ubuhamya bwabo muri macye, bamwe mu bagize imiryango yari yitabiriye babaza ibibazo bibafashna kumenya uko bakwiye kwitwara mu ngo zabo.

    Ibi biganiro byashimangiye ko mu gihe ahandi hose byanze, nta handi wabonera amahoro n'ibyishimo hatari mu muryango.

    Umushyitsi mukuru muri uyu mugoroba ngarukakwezi watangizwaga ku nshuro ya mbere, Minisitiri w'Uburinganire n'Iterambere ry'Umuryango, Umutoni Aline, yashimiye Hubert wagize iki gitekerezo cy'ingirakamaro ku muryango Nyarwanda.

    Minisitiri yagize ati: 'Kuba umuryango usigaye uri kuri gahunda y'ibiganiro inzego zitandukanye ziganiraho, ni uko umuryango ari uw'agaciro cyane.'

    Yashimangiye kandi ibyo Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y'u Rwanda Paul Kagame yagiye avuga ku muryango, avuga ko ari ibyo kwishimira kuba Imana yarahaye abanyarwanda umuyobozi mwiza uha agaciro umuryango, ndetse ko bikwiye gutera imbaraga imiryango nyarwanda.

    Minisitiri yashimiye imiryango yitabiriye iyi gahunda kubwo kwigomwa kwabo bakagaragaza ko bafite umuryango ku mutima kandi ko biteguye kugira ibyo bahindura kugira ngo imiryango igize umuryango mugari w'u Rwanda irusheho kuba myiza.

    Mu izina rya Minisiteri, Aline Umutoni yatangaje ko bishimiye kwakira Hubert nk'umufatanyabikorwa mushya bungutse uje kubakorera mu ngata binyuze muri iyi gahunda yatangije, yongeraho ko no mu yandi mezi ari imbere bazakomeza kwitabira 'Kigali Family Night.'

    Yagize ati: 'Ku bitabiriye, batekereza ko ibibi biri mu muryango aribyo byinshi, mu by'ukuri ndibaza ko turi busubireyo tubona ko n'imiryango myiza ishoboka, icyizere kirahari kandi n'imiryango y'ejo hazaza yubakitse nayo irashoboka. Ariko bizadusaba ko twese tubishyiramo imbaraga n'ubushake.

    Nimureke rero twese dukomeze dushyire hamwe twubake umuryango nyarwanda ariko duhereye kuri wa wundi wacu, kugira ngo imiryango myiza igaragaza ubudasa bw'igihugu cyacu, ariko mbere na mbere ya miryango myiza tuzubaka izabe ishema rya buri wese uri hano.'

    Ku nshuro ya mbere y'iyi gahunda, amatike yashize rugikubita ariko abantu kuko bari banyotewe no kuza kumva izi nyigisho bakomeza kwishyura kugeza ubwo bamwe bahageze bakabura imyanya bicaramo.

    Ku nshuro ya kabiri, 'Kigali Family Night' izaba umwaka utaha muri Werurwe 2024, bazaba baganira ku ruhare rw’umugore mu kubaka umuryango mwiza, kubera ko bizaba ari mu kwezi ku mugore, n’aho muri Mata 2024 bazaganira ku ngaruka za Jenoside ku muryango, kubera bizaba ari mu gihe cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Ni mu gihe mbere yaho, bazaba bahereye ku ruhare rw'umugabo nk'umutwe w'urugo mu kubaka umuryango mwiza, ariko buri kwezi bazajya baba bafite insanganyamatsiko bagomba kugarukaho.

    Mu mafoto, reba umunsi wa mbere wa ‘Kigali Family Night’


    Reba hano andi mafoto menshi yaranze umugoroba wa ‘Kigali Family Night’  

    AMAFOTO: Ngabo Serge – InyaRwanda

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/137604/kigali-family-night-yatangijwe-na-hubert-sugira-yakiranwe-yombi-nabubatse-amafoto-137604.html

  • Mashami Vincent yagaragaje ikintu kimwe cyamufasha kwegukana shampiyona muri Police FC #rwanda #RwOT

    Umutoza wa Police FC, Mashami Vincent yavuze ko gutwara shampiyona bishiboka ariko na none bisaba ko abo bahanganye bigenda nabi.

    Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda mu mupira w’amaguru umwaka w’imikino wa 2023-24, ubu amakipe ari mu karuhuko nyuma yo gusoza imikino ibanza.

    Ni amakipe yagiye mu karuhuko ubona yegeranye cyane yaba ari mu myanya ya mbere ndetse n’arwana no kutamanuka.

    APR FC ni yo yasoje imbere aho irushwa amanota 2 gusa na Police FC iyikurikiye. Mashami Vincent avuga ko kwegukana igikombe agitwaye APR FC bisaba ko bakora ibya bo neza ariko bagasenga Imana abandi bikagenda nabi.

    Ati “Igikombe twese turacyifuza ntabwo nakubwira ngo tuzagitwara, biva mu musaruro ubona, bisaba uko mwitwara umukino ku wundi, ngira ngo dukomeje uko dusoje hari icyizere ko bishoboka, ariko birumvikana ko kugira ngo tugitware birasaba ko tugomba gukora ibyacu neza wenda tugategereza ko ahandi byagenda nabi.”

    “Amakipe yose abe Rayon Sports, abe APR FC intego ni igikombe igisigaye ni uko buri wese ku ruhande rwe agomba gushaka ibirungo mu by’ukuri bizatuma agera kuri icyo gikombe. “

    Police FC ni ikipe yagaragaje guhatana cyane muri uyu mwaka w’imikino binyuze mu bakinnyi yaguze cyane cyane abanyamahanga nk’umunyezamu Rukundo Onesime, Bigirimana Abedi n’abandi biyongera ku banyarwanda n’intoranywa ifite bakora itandukaniro.

    Kugeza ubu hasigaye imikino 15 kugira ngo shampiyona isozwe, Police FC iri ku mwanya wa 2 n’amanota 31 aho irushwa na APR FC ya mbere amanota 2, na yo ikarusha Musanze FC iyikurikiye amanota 2.

    Mashami Vincent yavuze ko igikombe cya shampiyona yifuza kugitwara

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/mashami-vincent-yagaragaje-ikintu-kimwe-cyamufasha-kwegukana-shampiyona-muri-police-fc

  • Muri Uefa Europe League: Liverpool yatsizwe n’ikipe ikinamo umunyezamu w’ikipe y’igihugu Amavubi – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Liverpool yo mu Bwongereza yatsinzwe na Union St.Gilloise ikinamo umukinnyi w'ikipe y'igihugu Amavubi, Maxime Wenssens mu mikino ya Europa League.

    Mu mukino usoza amatsinda ya Uefa Europe League, kuri uyu wa Kane tariki 14 Ukuboza 2023, mu itsinda E ikipe ya Liverpool yari yagiye gukina n'ikipe ya Union St.Gilloise yo mu Bubiligi.

    Uyu mukino warangiye Union St.Gilloise itsinze Liverpool ibitego 2-1. Union St.Gilloise isanzwe ikinamo Umunyezamu w'Umunyarwanda, Maxime Wenssens wari ari ku ntebe y'abasimbura.

    Yahamagawe bwa mbere mu Amavubi mu mikino iheruka Amavubi yakinnyemo na Zimbabwe ndetse na Afurika y'Epfo mu gushaka itike y'igikombe cy'Isi cya 2026, gusa ntabwo yigeze akinishwa.

    Source : https://yegob.rw/muri-uefa-europe-league-liverpool-yatsizwe-nikipe-ikinamo-umunyezamu-wikipe-yigihugu-amavubi/

  • Bikora bake! Nsanzimfura Keddy wari warabenzwe n’amakipe y’i Nyarugenge yerakanye ko atagiye gutembera mu Misiri -IFOTO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Bikora bake! Nsanzimfura Keddy wari warabenzwe n'amakipe y'i Nyarugenge yerakanye ko atagiye gutembera mu Misiri.

    Umusore ukuri muto Nsanzimfura Keddy wakiniye amakipe akomeye cyane hano mu Rwanda arimo Kiyovu Sports na APR FC ndetse n'ikipe y'igihugu Amavubi yifashishije imbuga nkoranyambaga ze yasangije abakunzi be ifoto igaragagaza ko atagiye gutembera mu Misiri aho asigaye akina.

    Nsanzimfura Keddy yifashishije imbuga nkoranyambaga ze yasangije abakunzi be ifoto igaragagaza abakinnyi 11 babanza mu kibuga mu ikipe ye ya Al Qanah FC ikina mu cyiciro cya kabiri muri shampiyona y'igihugu cya Misiri.

    Iyi foto yagaragayemo uyu musore uri mu bakinnyi beza cyane u Rwanda rufite mu myaka iri mbere dore ko azwiho kugira impano idasanzwe.

    Ifoto:

    Source : https://yegob.rw/bikora-bake-nsanzimfura-keddy-wari-warabezwe-namakipe-yi-nyarugenge-yerakanye-ko-atagiye-gutembera-mu-misiri-ifoto/

  • Umukinnyi wa Arsenal uri mu Rwanda yasuye Urw… – #rwanda #RwOT

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane nibwo uyu mukinnyi ukomoka mu Buhorandi yageze ku kibuga cy’indege i Kanombe aho yaje gusura u Rwanda binyuze mu bufatanye bwa Visit Rwanda n'i kipe ya Arsenal ikina shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Bwongereza.

    Nyuma yuko ageze mu Rwanda Jurrien Timber yagiye gusura Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 rwa Kigali ruherereye ku Gisozi, asobanurirwa byimbitse amateka igihugu cyanyuzemo n’uko cyiyubatse, anunamira inzirakarengane ziharuhukiye.

    Uyu mukinnyi w’imyaka 22 yageze muri Arsenal mu mpeshyi y’uyu mwaka avuye mu ikipe ya Ajax y’iwabo mu Buhorandi aguzwe agera kuri miliyoni 38.5 z’amayero, gusa yahise agirira ikibazo cy’imvune mu mukino wa mbere wa shampiyona none ntabwo arasubira mu kibuga.

    U Rwanda rwatangiye gukorana na Arsenal muri 2018 binyuze muri gahunda yo kwamamaza Visit Rwanda aho abakinnyi b’iyi kipe bayambara ku kuboko kw’imyenda.

    Jurrien Timber yasuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 rwa Kigali yunamira inzirakarengane ziharuhukiye 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/137589/umukinnyi-wa-arsenal-uri-mu-rwanda-yasuye-urwibutso-rwa-jenoside-rwa-kigali-137589.html

  • Rubingisa yagizwe Guverineri, Barore ahabwa i… – #rwanda #RwOT

    Pudence Rubingisa wari umuyobozi w’umujyi wa Kigali, yagizwe Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba ndetse umunyamakuru Barore Cleophas agirwa umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’itangazamakuru (RBA) nkuko bigaragara mu Itangazo ryashyizweho umukono na Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente.

    Itangazo ryashyizweho ahagaragara n’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane Tariki ya 14 Ukuboza 2023 rigaragaza abayobozi bahawe inshingano na Perezida wa Repubulika Paul Kagame.

    Mu bayobozi bahawe inshingano harimo uwari umuyobozi w’umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa, wagizwe Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba.

    Umuyobozi w’Urwego rw’Abanyamakuru bigenzura (RMC), Barore Cleophas, yagizwe Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’itangazamakuru (RBA). 

    Mubgihe Ayanone Solange nawe umaze imyaka myinshi mu Itangazamakuru wanayoboye Radiyo izuba yagizwe Umujyanama mu nama Njyanama y’umujyi wa Kigali.

    Intara y’Iburasirazuba yari imaze hafi amezi abiri nta muyobozi ifite nyuma y’uko Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame yakuye mu Nshingano uwari Guverineri, CG Rtd Gasana Emmanuel, tariki ya 25 Ukwakira 2023 wahise anatabwa muri yombi akekwaho ibyaha bibiri.

    Uwari Mayor w’umujyi wa Kigali Pudence Rubingisa yagizwe Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Ayanone Solange agirwa Umujyanama mu nama Njyanama y’umujyi wa Kigali

    Cleophas Barore yagizwe umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’itangazamakuru, RBA

    Itangazo ryashyizweho umukono na Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente mu izina rya Perezida wa Repubulika Paul Kagame

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/137592/rubingisa-yagizwe-guverineri-barore-ahabwa-inshingano-zo-kuyobora-rba-137592.html

  • Abarimu 1058 bahawe telefone za ‘Smartphones’… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Kane tariki ya Kuri uyu wa Kane tariki ya 14 Ukuboza 2023, u Rwanda rwizihije Umunsi Mpuzamahanga w'Umwarimu, aho ku rwego rw’igihugu ibi birori byizihirijwe mu Intare Conference Arena, naho mu gihugu hose, ibirori byizihirijwe ku rwego rw'umurenge.

    Insanganyamatsiko y’uyu munsi iragira iti:  'Abarimu dukeneye mu burezi twifuza'. Aho yibukije abarimu bose ibyo bakeneweho mu kugera ku burezi bufite ireme buzafasha kugera ku Rwanda rwifuzwa.

    Ibi birori byabaye ku nshuro ya 24 mu Rwanda byitabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo Minisitiri w’Uburezi Gaspard Twagirayezu,Minisitiri w’Ikoranabuhanga no Guhanga Ibishya, Ingabire Paula, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Uburezi Irere Claudette hamwe n’abandi barimo n’abaterankunga.

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Uburezi Irere Claudette yashimiye abarezi ubwitange bagaragaza mu kazi kabo ka buri munsi, anavuga ko hakenewe impinduka mu burezi bigizwemo uruhare na  mwarimu kandi ko umusaruro wabo ugaragarira mu mitsindire y'abanyeshuri.

    Mu gihe Minisitiri w’Ikoranabuhanga no Guhanga Ibishya, Ingabire Paula, yagarutse ku kamaro k’ikoranabuhanga mu guteza imbere uburezi ndetse anashima ishoramari ryakozwe kugirango ikoranabuhanga rigere mu mashuri hirya no hino mu gihugu.

    Yagize ati: ”Ikoranabuhanga rifite akamaro gakomeye mu burezi, niyo mpamvu twashyizemo imbaraga kugirango rigere ku barimi n’abanyeshuri. Ubu ibikorwa remezo by’ikoranabuhanga bigeze kuri 59% mu mashuri yose’. 

    Yagarutse ku kuba ubumenyi mu ikoranabuhanga buhabwa abarimu cyane kuko bari ku isonga mukubwigisha abanyeshuri. Yaboneyeho kuvuga ko kuba ikoranabuhanga ari ingenzi mu burezi ariyo mpamvu abarimu 1058 bitabiriye ibi birori bahabwa telefoni za ‘Smartphones’ zizabafasha mu kazi kabo kaburi munsi.

    Minisitiri Ingabire Paula kandi yatangaje ko izi telefoni zahawe abarimu 1058 zabonetse kubufatanye na Airtel hamwe na Wilmot Reed Hastings Jr umuyobozi wa Netflix ari nawe wayishinze mu myaka 25 ishize. Yaboneyeho kandi kubashimira kubufatanye bwabo no guteza imbere uburezi binyuze mu kubegereza ikoranabuhanga.

    Izi telefone bahawe k’ubuntu, bazihawe zirimo amafaranga yo guhamagara umwaka wose ndetse na interineti y’umwaka. Buri mwarimu wese waruri mu Intare Conference Arena yatahanye iyi telefone ndetse n’abandi barimu batabashije kuhagera basezerwanijwe ko bazazigezwaho.

    Umuherwe akaba n’umushoramari Wilmot Reed Hastings Jr washinze Netflix wahaye u Rwanda impano ya miliyoni 50 z’Amadolari yafashije mu kugura izi telefoni zahawe abarimu, yatangaje ko ari icyubahiro gutera inkunga u Rwanda byumwihariko abarimu kuko nawe yabaye umwarimu mu gihe cy’imyaka 3.

    Emmanuel Hamez ukomoka mu Bufaransa akaba ari nawe muyobozi mukuru wa Airtel Rwanda, yatangaje ko iyi kompanyi y’itumanaho yafashije aba barimu kubona izi telefoni ndetse ko yanashyizeho poromosiyo ya telefoni za Smartphones zigura ibihumbi 20 gusa kugirango zigere no kubarimu bavugaga ko badafite ubushobozi bwo kugura izihenze.

    Nambajimana Jean Pierre wigisha mu ishuri rya FAWE Girls School Gisozi, ariwe waruhagarariye abandi barimu, yagaragaje ko bishimiye ibyo Leta yabagejejeho harimo nko kongererwa umushahara ku kigero cya 88% ndetse anashimira ko Leta ikomeza gutekereza ku mibereho myiza y’abarimu byumwihariko ashimira ikigega bashyiriweho cy’Umwalimu SACCO.

    Minisitiri w’Uburezi Gaspard Twagirayezu wari umushyitsi mukuru muri ibi birori, mu ijambo yagejeje ku barimu yabashimiye agira ati: ‘Ndabashimira uruhare n’ubwitange bukomeye mukoresha mukurerera u Rwanda. Muri abantu b’ingenzi mu iterambere ry’igihugu rishingiye ku bumenyi n’indangagaciro mwigisha abanyeshuri”.

    Yakomeje agira ati: ”Leta y’u Rwanda ikomeje gukora ibishoboka mu guteza imbere imibereho myiza y’abarimu no kuzamura ireme ry’uburezi no kuzamura ibikorwa by’ikoranabuhanga bizaganisha ku Rwanda twifuza”.

    Minisitiri Gaspard Twagirayezu yasoje yibutsa abarimu ko bakwiye kwishimira ibyo bamaze kugeraho ariko kandi bakanazirikana ko hakiri byinshi bagomba kugeraho. Yababwiye ko izi telefone bahawe ari impano izabafasha mu ikoranabuhanga kandi ko hakiri byinshi Leta ibahishiye. Yasoje agira ati: ”Ibi mubonye ni bike biracyaza, ntacyo twabima tugifite. Mugire umunsi mwiza wahariwe Abarimu”.

    Minisitiri w’Ikoranabuhanga no Guhanga Ibishya, Nirere Claudette yashimiye abarimu ku bwitange bakorana umurimo wabo

    Minisitiri w’Uburezi Gaspard Twagirayezu yibukije abarimu ko aribo shingiro ry’iterambere ry’igihugu ndetse anabashimira kuba barerera u Rwanda

    Hahembwe abayobozi b’amashuri yabaye indashyikirwa mu mitsindishirize

    Umuherwe akaba n’umuyobozi wa Netflix uri mubayishinze, Wilmot Reed Hastings Jr. yahaye u Rwanda impano ya miliyoni 50 z’amadolari mu guteza imbere ikoranabuhanga mu burezi

    Abarimu 1058 bitabiriye umunsi mpuzamahanga wabo mu Intare Conference Arena batahanye impano za ‘Smartphones’

    Bacinye akadiho bizihiza umunsi wabo

    Minisitiri Ingabire Paula na Wilmot Reed Hastings Jr. bafatanije n’abarimu kwishimira umunsi mukuru wabo

    Ndagijimana Jean Pierre waruhagarariye abandi barimu yashimiye Leta ikomeje kwita ku mibereho myiza y’abarimu

    Umuyobozi wa Airtel Rwanda, Emmanuel Hamez yifatanije n’abarezi ku munsi wabo

    Abanyeshuri bo mu ishuri ry’umuziki ku Nyundo basusurukije abarimu

    Hafashwe ifoto y’urwibutso ku bayobozi n’abarezi bitabiriye uyu munsi

    Ni ku nshuro ya 24 mu Rwanda hijihijwe umunsi mpuzamahanga w’Abarimu

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/137588/abarimu-1058-bahawe-telefone-za-smartphones-ku-munsi-mukuru-wabo-amafoto-137588.html

  • Yagiye yanyereje n’agasatsi! Umunyamujyi Muhire Kevin yasezeranye mu mategeko n’umukunzi we [Amafoto ] – YEGOB #rwanda #RwOT

    Yagiye yanyereje n'agasatsi! Umunyamujyi Muhire Kevin yasezeranye mu mategeko n'umukunzi we.

    Umukinnyi wa Rayon Sports, Muhire Kevin yasezeranye imbere y'amategeko.

    Turakwamamariza kuri macye ashoboka. Uko yaba angana kose.

    Kevin yasezeranye na Cyuzuzo Delphine mu muhango wabereye mu Murenge wa Kimisagara kuri uyu wa Kane.

    [Amafoto ]

    Turakwamamariza kuri macye ashoboka. Uko yaba angana kose.

    Source : https://yegob.rw/yagiye-yanyereje-nagasatsi-umunyamujyi-muhire-kevin-yasezeranye-mu-mategeko-numukunzi-we-amafoto/