Blog

  • Azicyo ashaka! Nsanzimfura Keddy akomeje kwerekana ko impano ye idasanzwe -AMAFOTO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Azicyo ashaka! Nsanzimfura Keddy akomeje kwerekana ko impano ye idasanzwe.

    Umukinnyi Nsanzimfura Keddy wabiciye bigacika muri Kiyovu Sports na APR FC no mu ikipe y'igihugu Amavubi gusa nyuma bikarangira nabi asubiye inyuma yifashishije imbuga nkoranyambaga ze yasangije abakunzi be amafoto ye ari gukina mu ikipe ye nshya ya Al Qanah FC yo mu cyiciro cya kabiri mu Misiri.

    Keddy n'umwe mu bakinnyi beza ikipe ya Al Qanah FC isigaye igenderaho dore ko uyu musore asigaye abanza mu kibuga kandi agatanga umusaruro.

    Amafoto:

    Source : https://yegob.rw/azicyo-ashaka-nsanzimfura-keddy-akomeje-kwerekana-ko-impano-ye-idasanzwe-amafoto/

  • Umuhanzi Diamond Platnumz ari mu biganiro byinjiza Aslay muri WCB #rwanda #RwOT

    Diamond Platnumz ari mu biganiro byanyuma n'umuhanzi Aslay kugira ngo amusinyishe muri WCB Wasafi asangemo ; Zuchu , Mbosso na D Voice ukiri ku ibere.

     

    Umuyobozi mukuru wa Wasafi Mkubwa Fella wahoze afashe Aslya mu bya muzika nk'umujyanama we  ubwo yari muri Yamoto Band yahishuye ko WCB ifite gahunda yo gusinyisha uyu muhanzi wamamaye mu ndirimbo zitandukanye zirimo 'Naenda kusema' imaze imyaka 9.

     

    Fella yafashije Aslay nabagenzi bari bahuriye mu itsinda Yamoto Band, mu kiganiro yagiriye kuri Wasafi FM, uyu mugabo yasobanuye ko hari gahunda yo gufasha Aslay agasinya muri Lebal ikomeye muri Afurika y'Iburasirazuba.

     

    Uyu mugabo yagize ati:'Ubwo Mbosso yagendaga akava muri Yamoto Bandi akajya muri WCB Wasafi narinsa n'ubonye umugisha wanjye wose, na cyane ko Diamond yabaye icyamamare mbere akaba arinawe umwakira.

     

    Ubu rero ndimo kuvugana na Naseeb [Diamond Platnum], Imana n'ibyemera nawe azajyayo kuko , ASlay ni umwana ufite impano ikomeye'.

     

    Aya magambo y'uwareze akanakuza Aslay muri Yamoto Band akaza kuyivamo, aje nyuma y'aho uyu muhanzi anyomoreje amagambo yavugaga ko yinjiye muri WCB.

     

    Ubwo yagaraniraga na Clouds FM, mu kiganiro kiyoborwa na Millard Ayo, Aslay yavuze ko atigeze ajya muri WCB ya Diamond Platnumz ahubwo yemeza ko azajya muri Rockstar yo muri Afurika y'Epfo.Yagize ati:

     

    'Diamond Platnumz ni umuhanzi mukuru , afite byose igihe abishakiye ariko kunsunikira muri Wasafi byo oya.Ubu mfite gahunda y'ibintu byanjye nshaka gukora kandi namaze kubitegura'.

     

    https://i.ytimg.com/vi/8GMNULZsVhU/hq720.jpg?sqp=-oaymwEcCNAFEJQDSFXyq4qpAw4IARUAAIhCGAFwAcABBg==&rs=AOn4CLDn9mDSUfjEdN38Sp8blz1VmMXEIQ

    The post Umuhanzi Diamond Platnumz ari mu biganiro byinjiza Aslay muri WCB appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/umuhanzi-diamond-platnumz-ari-mu-biganiro-byinjiza-aslay-muri-wcb/

  • Harimbishijwe ! The Ben agiye gusaba anakwe #rwanda #RwOT

    Urukundo rwa Pamella na The Ben rumaze kuba kimomo  ndetse bamwe bafashe isomo kuri aba bombi.Kuri uyu wa Gatanu tariki tariki 15 Ukuboza 2023, Pamella agiye gusabwa anakwe n'umukunzi we Mugisha Benjamin.

    Ni ibirori bigiye kubera kuri Mlimani Jali , ubusitani bumaze kubaka izina mu kwakira izina bw'ibyamamare n'abandi bantu batandukanye.

    Nyuma y'uyu muhango wo gusaba no gukwa Uwicyeza Pamella, biteganyijwe ko tariki 23 Ukuboza muri Convention Center ariho hazabera ubukwe nyirizina bagasezerana imbere y'Imana.

    The post Harimbishijwe ! The Ben agiye gusaba anakwe appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/harimbishijwe-the-ben-agiye-gusaba-anakwe/

  • Umuhanzi Platini P yanze kuvuga kubyo gutandukana n'umugore we #rwanda #RwOT

    Nemeye Platini wahoze muri Dream Boyz , yanze kugira icyo atangaza nyuma yo kubazwa ku itandukana rye na Ingabire Olivia basezeranye nk'umugabo n'umugore nyuma hakaza kumvikana inkuru zitandukanye zirimo n'uko batandukanye.

     

    Mu gitaramo cya Gen — Z Comedy mu gace ka 'Meet Me To night' , niho Platini P wari umutumirwa w'umunsi yabajirijwe iki kibazo gusa aryumaho ntiyagira icyo agitangazaho.Uyu muhanzi yasanganijwe iki kibazo cy'urugo rwe , abazwa niba yaratandukanye n'umugore we nk'uko amakuru yatangiye gukwirakwira muri Gicurasi abivuga ngo nyuma yo gusanga umwana babyaranye atari uwe.

     

    Mu gusubiza iki kibazo , Platini P yagize ati:'Uyu mwaka ntabwo wanyorohereye kubera byinshi byavuzwe mu itangazamakuru byerekeye urugo rwanjye ariko nta gisubizo gitangaje mfite kuri ibyo bintu, kuko nkunda urugo rwanjye, umwana n'umugore gusa navuga ko nanyuze mu bihe bitanyoroheye na n'uyu munsi ndi gushaka gusobanukirwa neza.Rero numva ari icyo navuga'.

     

     

    Ibya Platini n'umugore we byagiye hanze muri Gashyantare uyu mwaka kuko hari amakuru yavugaga ko batari bakibana mu nzu imwe nk'umugore n'umugabo nk'uko basezeranye.

     

    Platini kandi yagaragaje ko umuziki watumye arara amajoro atekereza ubwo yari akiri kumwe na mugenzi we , itsinda Dream Boz rigihari gusa ngo ubu ibyiza byamujeho.

     

    The post Umuhanzi Platini P yanze kuvuga kubyo gutandukana n'umugore we appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/umuhanzi-platini-p-yanze-kuvuga-kubyo-gutandukana-numugore-we/

  • Platini P yarumye ahuha abajijwe ku mugore we – #rwanda #RwOT

    Nemeye Platini wamamaye nka Platini P mu itsinda rya Dream Boys wari umutumirwa mu gitaramo cy’abanyarwenya mu gace kazwi nka “Meet Me Tonight” yatanze inama ku bitabiriye biganjemo urubyiruko, agaruka no ku bihuha byavuzwe ku rugo rwe bikamubabariza umutima.

    Umwe mu bahanzi nyarwanda bakunzwe muri iyi minsi Platini P yabajijwe niba akibana n’umugore we araruca ararumira.

    Ubwo yasubizaga yagize ati “Uyu [mwaka] ntabwo wanyoroheye cyane kubera ibyavuzwe mu bitangazamakuru bigaruka ku rugo rwanjye, ntabeshye nta gisubizo mfite kuri icyo kibazo, kuko nkunda urugo rwanjye, umwana wanjye ndetse n’umugore, gusa nanyuze muri byinshi bitanyoroheye”.

    Uyu mugabo wabajijwe umuhanzi yaba afana hagati ya The Ben na Bruce Melody, yavuze ko bose ari abahanzi bakomeye kandi ko mu Rwanda hari n’abandi bahanzi benshi b’abahanga.

    Yavuze ko l bose ari abahanzi beza kandi b’abahanga mu ruhando rw’umuziki.

    Platini P yavuze ko mu rugendo rw’umuziki yahuye n’imbogamizi nyinshi zirimo kumva acitse intege no kumva yahagarika impano ye y’ubuhanzi nyuma yo gutandukana na Dreams Boys.

    Yagarutse ku byamukomeje agahinduka uwo ariwe ubu ati ” Kurangwa n’ikinyabupfura no kwihangana byanyubakiye icyizere mbasha gutinyuka ndenga imbogamizi nabonaga imbere yanjye”.

    Uyu muhanzi yataramiye abakunzi be akoresheje zimwe mu ndirimbo bakunda zirimo Velonika na Icupa.

    Yasabye abakunzi be gukomeza kumushyigikira, nkuko bamwe bamukomeje agiye guhagarika umuziki, bikarangira ageze ku nzozi zo gukora umuziki mwiza yifuzaga.

    AMAFOTO YARANZE IGITARAMO

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/137599/platini-yarumye-ahuhaho-abajijwe-ku-mugore-we-137599.html

  • Cédric Amissi mu muryango winjira muri Rayon Sports #rwanda #RwOT

    Umukinnyi w’Umurundi, Cédric Amissi yaciye amarenga ko ari mu muryango ugaruka muri Rayon Sports yagiriyemo ibihe byiza.

    Ni mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram ahajya ubutumwa bumara amasaha amasaha 24 aho yari asubije umukinnyi Mvuyekure Emmanuel na we ukinira Rayon Sports.

    Mvuyekure yashyizeho ifoto ya Cédric Amissi akiri muri Rayon Sports maze ashyiraho ubutumwa bugira buti “sinjye uzarota nkubonye nshuti.”

    Cédric Amissi na we yahise amusubiza yifashishije udutima tw’ubururu n’umweru maze ashyiraho n’amagambo agira ati “vuba cyane ndagaruka mu ikipe yanjye ya nyayo.”

    Uyu mukinnyi umaze amezu 6 nta kipe afite nyuma yo gutandukana na Al-Qadsiah FC yo muri Saudi Arabia ari mu biganiro bya nyuma na Rayon Sports ngo abe yayigarukamo.

    Amakuru avuga ko agiye kuza gukinira iyi kipe mu mikino yo kwishyura mu gihe umwaka utaha w’imikino yasubira gukina hanze y’u Rwanda.

    Cédric Amissi yakiniye Rayon Sports kuva 2011 kugeza 2014 ubwo yatandukana na yo, akaba yaratwaranye na yo shampiyona ya 2012-13.

    Amissi yageze mu Rwanda nyuma yo gukina imyaka 2 muri Prince Louis y’iwabo mu Burundi, nyuma yo kuva muri Rayon Sports yahise ajya muri Chibuto FC yo muri Mozambique yakiniye kugeza 2017 ubwo yajyaga muri Clube de Futebol União muri Portugal atatinze ahita ajya muri Al Taawoun FC yo muri Saudi Arabia yakiniye kugeza 2022 ubwo yajyaga muri Al-Qadsiah FC aherukamo.

    Ubutumwa bwa Amissi Cedric

    Amissi Cedric ari mu muryango ugaruka muri Rayon Sports

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/cedric-amissi-mu-muryango-winjira-muri-rayon-sports

  • Umuhanzi ukomeye muri Jamaica Konshens yageze muri Uganda #rwanda #RwOT

    Umuhanzi wo muri Jamaica wamamaye mu ndirimbo zitandukanye yageze mu gihugu cya Uganda aho agiye kwitabira ibitaramo bya 'Blankets and Wine' bizaba tariki 17 Ukuboza 2023 ahitwa Lugogo Cricket.

     

    Umuhanzi Garfield Delano Spence  wavutse mu 1985  akavukira muri Jamaica yageze muri Uganda aho ategerejwe n'abafana be mu gitaramo gikomeye.Konshens ni umuhanzi , akaba umu Dj n'umucuruzi mu gihugu cye gusa afite abafana benshi bakunze ibihangano bye kuva mu myaka yatambutse.

     

    Konshens ni umwe mu bahanzi baririmbira mu gitaramo Bankets and Wine giteganyijwe ku munsi wo ku cyumweru tariki 17 Ukuboza 2023  kuri Lugogo Cricket.

     

    Umuhanzi Konshens yageze ku kibuga cy'Indege cya Entebbe International Airport ku wa Kane tariki 14 Ukuboza 2023 ari kumwe n'abamufasha muri muzika , yakira n'itsinda ry'abanyamakuru n'abateguye iki gitaramo azaririmbamo.

     

    Aganira n'itangazamakuru yatangaje ko azatanga ibyishimo kubaturage bo muri Uganda bakunda umuziki we, dore ko ari ku nshuro ya 4 uyu muhanzi azaba ataramiye muri Uganda.

     

    Konshens yaherukaga muri Uganda muri  2012, 2013 na 2015 aho n'ubundi yataramiye aha hazabera iki gitaramo.

    Touch down EBB🇺🇬🇺🇬
    Sunday's turn up is officially in full swing because @konshens is here🔥🔥

    Still no ticket?
    Tickets are on sale for 150k via FlexiPay or simply dial *291#.#BlanketsAndWineKla pic.twitter.com/dIu8A7um9o

    — Blankets And Wine Kla (@BlanketsNWineUG) December 14, 2023

    The post Umuhanzi ukomeye muri Jamaica Konshens yageze muri Uganda appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/umuhanzi-ukomeye-muri-jamaica-konshens-yageze-muri-uganda/

  • Judy yahaye inama abakobwa bafite amataye abatera ipfunwe #rwanda #RwOT

    Umukobwa ufite amataye adasanzwe witwa  Judy yatangaje ko kuva kera yajyaga aterwa ikibazo n'uburyo angana ahishura ko n'umubyeyi we yajyaga akunda kubimubaza ho cyane yajya no kumubita akaba ariho akubika.

     

    Judy wahawe akazina na Judy Nurse, usanzwe akora akazi ko kuvura muri Amerika akaba ari umunya-kenya aho banamuhimbye irindi zina rya Mama  Teyian yatangaje ko abangamirwa cyane n'amabuno ye n'uburyo agenda yiyongera umunsi ku munsi.Mama Teyian yasabye abagabo kumwitaho ariko bakagabanya kumuca inyuma.

     

    Uyu mukobwa anyuze kumbuga nkoranyambaga ze yashyize hanze amashusho y'umukobwa wo muri Amerika wamamaye kumbuga Nkoranyambaga ari kunyina azunguza ikibuno bizwi nka 'Twerk'.Uyu mubyinnyi yavuze ko ubwo yari akiri muto yari afite amataye mato umukunzi we akabimuhora.

     

    Uyu mubyinnyi wa Twerk wari mu mashusho Judy yashyize hanze , yagize ati:'Ariko muzi ikintu gitangaje kuri njye , ni uko ubwo narimuto nanutse , nubundi narimfite ikibuno gito cyane [Small Nyash]. Ndabyibuka abantu bakundaga kunsereza.Aya mabuno manini agirwa n'abantu baturuka ku mazi'.

     

    Uyu mukobwa Judy we yavuze ko uburyo yari ateye afite amabuno manini ahandi hananutse ariko ngo ntihagire abamwegera.Yagaragaje ko ubwo mama we ngo yamubazaga impamvu afite inyuma hanini , nawe yamubwiye ati:'Ni wowe wambyaye ahubwo nsobanurira uko byagenze'.

     

    Judy yavuze ko uko yakuraga abagabo bajyaga bamubwira ko ari mwiza ndetse ko akwiriye kwishimira uko ateye.

     

    Yagize ati:'Natangiye kwiyakira ubwo abagabo n'abandi bakoresha imbuga nkoranyambaga batangiraga kubwira ko amabuno yanjye ari meza'.

     

    Uyu mukobwa yasabye abandi bakobwa kutajya bigaya cyangwa ngo bibaze impamvu bameze uko bameze.

    The post Judy yahaye inama abakobwa bafite amataye abatera ipfunwe appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/judy-yahaye-inama-abakobwa-bafite-amataye-abatera-ipfunwe/

  • Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidèle yagabiye Muhire Kevin na Cyuzuzo Delphine basezeranye kubana nk'umugabo n'umugore – YEGOB #rwanda #RwOT

    Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidèle, yagabiye inka Muhire Kevin na Cyuzuzo Delphine bateye intambwe yo kubana nk'umugabo n'umugore mu buryo bwemewe n'amategeko.

    Kuri uyu Kane tariki 14 Ukuboza 2023, nibwo Muhire Kevin yasezeranye mu mategeko na Cyuzuzo Delphine mu muhango wabereye mu Murenge wa Kimisagara kuri uyu wa Kane.

    Source : https://yegob.rw/perezida-wa-rayon-sports-uwayezu-jean-fidele-yagabiye-muhire-kevin-na-cyuzuzo-delphine-basezeranye-kubana-nkumugabo-numugore/

  • Umugabo witwa Nizeyimana Mustafa yagiye kwiyahura kubera ko umugore we amuca inyuma agira Imana ntiyapfa none umugore yahise amwirukana mu nzu  – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umugabo witwa Nizeyimana Mustafa yagiye kwiyahura kubera ko umugore we amuca inyuma agira Imana ntiyapfa none umugore yahise amwirukana mu nzu.

    Umugabo utuye mu karere ka Kicukiro witwa Nizeyimana Mustafa aratabaza nyuma yuko umugore we basezeranye imbere y'amategeko, Mukanyandwi Alice yamwirukanye mu nzu.

    Uyu mugabo utuye mu kagari ka Bwabutenge mu Murenge wa Gahanga, Akarere ka Kicukiro, bwambere yagerageje kwiyahura muri Nyabarongo ariko ntiyapfa.

    Ubusanzwe ngo uyu mugore bashakanye ataziko afite undi mwana, nyuma aza kumuzana, gusa ngo ibyo ntiyabitinzeho cyane ahubw nyuma umugore yajyaga amwaka amafaranga yo kujya gusura uyu mwana aho yigaga i Nyanza, aho kujyayo ahubwo akigira gusura Papa w'uwo mwana, ibyo akaba ari nabyo byamuteye kwiyahura.

    Kuri ubu uyu mugabo arasaba ubutabera ngo kuko nyuma yo kwiyahura akagira Imana akarohorwa, kuva ubwo umugore yatangiye kujya amutoteteza kugeza naho amwirukanye mu nzu, none ubu ngo n'amafaranga yo gukodesha yaramushiranye.

     

    Source : https://yegob.rw/umugabo-witwa-nzeyimana-mustafa-yagiye-kwiyahura-kubera-ko-umugore-we-amuca-inyuma-agira-imana-ntiyapfa-none-umugore-yahise-amwirukana-mu-nzu/