Blog

  • Aba mbere bageze mu ihema rigiye kuberamo igi… – #rwanda #RwOT

    Muri Camp Kigali [KCEV], Dany Nanone agiye kumurika Album ye yise ‘Iminsi Myinshi’ kikaba ari nacyo gitaramo cya mbere kuva muri 2009 uyu muraperi wabigize umwuga ateguye.

    Ni igitaramo kitezweho gutanga ibyishimo bisendereye aho abantu batangiye kwinjira kuva mu saa kumi n’ebyiri z’uyu wa Gatandatu tariki 15 Ukuboza, bakiranwa urugwiro maze bakerekana tike zabo, ubundi bakerecyeza mu byicaro bateguriwe.

    Abakobwa bo muri Kigali Protocal ni bo bakira abakunzi b’umuziki nyarwanda bitabiriye igitaramo nk’uko bakomeje kugaragara bashyigikira uyu muhanzi yaba mu bihe by’ikiganiro n’itangazamakuru.

    Banabigaragaje ku kibuga cy’indege ubwo bajyaga kwakira umuhanzi Drama T umunyamahanga rukumbi watumiwe muri iki gitaramo.

    Mu bandi bahanzi bategerezanijwe amatsiko harimo Butera Knowless na P Fla, aba bakaba batanakunze kugaragara mu bitaramo, bituma inyota y’ababa bifuza kubabona ihora ari nyinshi kimwe n’ubuhanga bwabo mu muziki.

    Hari kandi n’abahanzi barimo Christopher Muneza, Juno Kizigenza, Chris Eazy, Ariel Wayz, Afrique hanitezwe ko hashobora kuza gutungurana n’abandi benshi.

    Dany Nanone yize muri Kaminuza y’u Rwanda aza gusubika ageze mu mwaka wa Kabiri, imbaraga nyinshi azishyira mu muziki, yumvise atanyuzwe yiyemeza kujya kwiga umuziki yakurikiranye mu ishuri  ry’umuziki n’ubugeni ry’u Rwanda aho yasoreje aya masomo kandi yayafatanyaga naya Kaminuza yigaga muri ICK mu ishami ry’Itangazamakuru.

    Yakoranye n’abahanzi banyuranye barimo n’abaza kumushyigikira zimwe mu ndirimbo z’uyu muhanzi zitezweho kuza gutigisa Camp Kigali kakahava zirimo Forever, Confirm, My Types, Nasara, Amanyarwanda ni izndi nyinshi.

    Iki kikaba ari kimwe mu bitaramo byari bitegerezanijwe amatsiko menshi mu bisoza umwaka wa 2023 kandi byitezweho gusiga isomo mu gutegura ibitaramo by’umwihariko n’uko umuhanzi akwiye kwitwara ku rubyiniro.Abantu bakomeje kwinjira muri Camp Kigali ahagiye kubera igitaramo cya Dany NanoneIgitaramo cya Dany Nanone gifite igisobanura gikomeye ku muziki nyarwanda by’umwihariko injyana Hip HopImyaka ibaye 15 Dany Nanone akora umuziki uyu munsi usa nk’ubunani kubamukunze kuva icyo gihe cyoseIhema ryarimbishirijwe kwakira igitaramo cya Dany NanoneDany None agiye kumurika Album yise ‘Iminsi Myinshi’

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/137628/abambere-bageze-mu-ihema-rigiye-kuberamo-igitaramo-cya-dany-nanone-amafoto-137628.html

  • Jurrien Timber ukinira Arsenal yasuye Stade Amahoro, Urwibutso rwa Jenocide rwa Kigali n'abakinnyi b'umupira w'Amaguru #rwanda #RwOT

    Guhera kuri uyu wa kane tariki ya 14 Ukuboza 2023, myugariro w'ikipe ya Arsenal yo mu Bwongereza n'ikipe y'igihugu y'u Buholandi, Jurrien Timber yatangiye uruzinduko mu Rwanda.

    Uyu myugariro yageze mu Rwanda mu gitondo wo kuri uyu wa kane, nk'uko byari biteganyijwe ko Tomber agomba kumara iminsi itatu mu Rwanda, yahereye mu gusura ibikorwaremezo.

    Muri ibyo bikorwaremezo yasuye yahereye kuri Sitade Amahoro irimo kuvugururwa ikava ku kwakira abantu bangana n'ibihumbi 25 igahabwa ubushpobozi bwo kwakira ibihumbi 45.

    Nyuma yaho kandi uyu myugariro yasuye ikipe y'abakinnyi bato batarengeje imyaka 20, aba basanzwe bakinira ikipe ya AS Kigali.

    Ni abakinnyi yasuye ubwo bari mu myitozo basanzwe bakorera kuri bibuga byo kuri Sitade ya Kigali Pele , ni ikibuga kiri ahahoze hazwi nka Tapis Rouge i Nyamirambo.

    Jurrien Timber w'imyaka 21,  yanasuye kandi Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruherereye ku Gisozi.

    Timber yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, asobanurirwa amateka igihugu cyanyuzemo n'uko cyiyubatse, anunamira inzirakarengane ziruruhukiyemo.

    Timber yatambagijwe ibice bigize Urwibutso rwa Kigali, anamusobanurira amateka y'uburyo umugambi wa Jenoside wacuzwe, ukanashyirwa mu bikorwa. Yaneretswe uko u Rwanda rwongeye kubaka ubumwe bw'abarutuye nyuma y'amateka rwanyuzemo.

    Uyu myugariro kandi yanaboneyeho umwanya wo guhura n'abafana b'ikipe ya Arsenal bo mu Rwanda bibumbiye mu itsinda ryiswe Arsenal Rwana Arsenal Fans Community.

    The post Jurrien Timber ukinira Arsenal yasuye Stade Amahoro, Urwibutso rwa Jenocide rwa Kigali n'abakinnyi b'umupira w'Amaguru appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/jurrien-timber-ukinira-arsenal-yasuye-stade-amahoro-urwibutso-rwa-jenocide-rwa-kigali-nabakinnyi-bumupira-wamaguru/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=jurrien-timber-ukinira-arsenal-yasuye-stade-amahoro-urwibutso-rwa-jenocide-rwa-kigali-nabakinnyi-bumupira-wamaguru

  • The Ben yasabye anakwa Pamella mu muhango witabiriwe n’ibyamamare (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Nyarwanda Mugisha Benjamin [The Ben] yasabye anakwa umugore we Uwicyeza Pamella bari bamaze igihe barasezeranye imbere y’amategeko.

    Ni umuhango wabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 15 Ukuboza 2023 ubera mu Busitani wa Jalia Hall i Rusoro.

    Uyu muhango ukaba witabiriwe n’ibyamamare bitandukanye birimo na murumuna wa The Ben, Green P wari umaze iminsi uba Dubai aho yagiye gushakishiriza ubuzima.

    The Ben akaba yari agaragiwe n’ibyamamare birimo umuhanzi akaba n’umunyamakuru Andy Bumuntu, abahanzi Muneza Christopher, Igor Mabano ndetse n’umuraperi K8 Kavuyo.

    Ni umuhango kandi witabiriwe na Munyakazi Sadate wahoze ayobora Rayon Sports, hari kandi umuhanzi n’umunyamakuru Uncle Austin, Muyoboke Alex, Israel Mbonyi, David Bayingana, Sherrie Silver na Mwiseneza Josiane.

    Abitabiriye uyu muhango kandi bakaba basusurukijwe n’itorero Ibihame by’Imane.

    Nyuma y’umuhango wo gusaba no gukwa biteganyijwe tariki ya 23 Ukuboza 2023 ari bwo bazasezerana imbere y’Imana ndetse habe n’umuhango wo gushyingirwa aho bizabera muri Kigali Convention Centre.

    Mbere y’uko ubu bukwe buba, The Ben na Pamela abadafite ubutumire bari bashyiriweho uburyo bwo kuzakurikirana ubu bukwe mu buryo bwa ‘Live’ binyuze kuri Website ya www.thebenandpamela.com, aho wasabwaga kwishyura ibihumbi 10.

    The Ben na Uwicyeza Pamela witabiriye Miss Rwanda 2019, bakoze ubukwe nyuma y’uko tariki ya 31 Kanama 2023 basezeranye imbere y’Amategeko mu muhango wabereye mu Murenge wa Kimihurura mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali.

    Ni nyuma y’uko Mu Kwakira 2021, bari mu Kirwa cya Maldives giherereye mu Nyanja y’Abahinde mu gice cyo mu Magepfo ya Asia aho bari bagiye kuruhuka, The Ben yafashe umwanzuro asaba umukunzi we Uwicyeza Pamela ko yazamubera umugore maze igihe basigeje ku Isi cyose bakakimara bari kumwe, undi atazuyaje yaremeye maze The Ben amwambika impeta ya fiançailles.

    Kuva muri 2020 ni bwo binyuze ku mbuga nkoranyambaga za bo The Ben na Pamela bagiye baca amarenga y’uko bakundana, ni nyuma y’uko byari byatangiye guhwihwiswa muri 2019 ariko bakirinda kuba bagira icyo babitangazaho.

    Munyakazi Sadate na we yari yabutashye

    Sherrie Silver na we yari ahari

    Ni uku The Ben yaje

    The Ben ku munsi we

    K8 yari mu bambariye The Ben

    Igor Mabano na we yari yamwambariye

    Uncle Austin (ubanza iburyo) na Israel Mbonyi (iburyo) na bo bari bitabiriye ubu bujura

    Pamella basaza be bamusohora

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/the-ben-yasabye-anakwa-pamella-mu-muhango-witabiriwe-n-ibyamamare-amafoto

  • Amakipe 12 y’ibigugu arimo na APR FC agiye guhatanira muri Zanzibar #rwanda #RwOT

    Ikipe y’Ingabo y’Igihugu cy’u Rwanda, APR FC itegerejwe mu gihugu cya Zanzibar aho izahatana n’andi 11 muri Mapinduzi Cup.

    Iri rushwanwa ngaruka mwaka ribera muri Zanzibar, uyu mwaka rizatangira tariki ya 28 Ukuboza 2023 risozwe ku wa 13 Mutarama 2023.

    Rizitabirwa n’amakipe 12 yose aturutse mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba, Tanzania na Zanzibar akaba ari byo bihugu bifitemo amakipe menshi.

    Zanzibar izakira iri rushanwa ikaba ifitemo amakipe 4 ari yo; Mlandege, KVZ, Jamhuri na Chipukizi.

    Tanzania na yo ikaba ifitemo amakipe 4; Azam FC, Singida Fountain Gate, Young Africans ndetse na Simba SC.

    Andi makipe akaba ari APR FC yo mu Rwanda, Vital’o y’i Burundi, Bandari FC yo muri Kenya ndetse na URA FC yo muri Uganda.

    Ntabwo Tombala y’uko amakipe azaba ameze mu matsinda irajya hanze, ariko na byo byitezwe ko mu minsi ya vuba bizaba byamenyekanye.

    Nta gihindutse ikipe ya APR FC ikaba izagera Zanzibar tariki ya 27 Ukuboza 2023 cyane ko yamenyeshejwe ko umukino wa mbere izawukina tariki ya 28 Ukuboza 2023.

    APR FC izitabira Mapinduzi Cup

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/amakipe-12-y-ibigugu-arimo-na-apr-fc-agiye-guhatanira-muri-zanzibar

  • Bwana Sam Dusengiyumva Niwe Uramutswa Umujyi wa Kigali nyuma yo gusimbura Bwana Rubingisa #rwanda #RwOT

    Bwana Samuel Dusengiyumva yagizwe Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali, yasimbuye Bwana Pudence Rubingisa wahawe kuyobora Intara y'Uburasirazuba.

    Samuel Dusengiyumva wari Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu yari ahataniye uyu mwanya na Ms Rose Baguma usanzwe ari Umuyobozi Mukuru ushinzwe Politiki y'Uburezi n'Isesengura muri Minisiteri y'Uburezi.

    Amatora yo gushaka ukwiriye gukorera mu ngata Rubingisa yabaye kuri uyu wa Gatanu, tariki 15 Ukuboza mu 2023.

    Uyu mugabo yatowe ku majwi 532 mu gihe Rose Baguma yagize amajwi 99. Ay'imfabusa yabaye 7. Asimbuye Pudence Rubingisa wabaye Meya w'Umujyi wa Kigali muri Kanama 2019. Yatowe ari Meya wa cumi uyoboye umujyi wa Kigali nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Dusengiyumva yarahiriye kuba umwe mu Bajyanama 11 b'Umujyi wa Kigali kuri uyu wa 15 Ukuboza 2023, nyuma y'uko bitangajwe mu myanzuro y'Ibiro bya Minisitiri w'Intebe tariki 14 Ukuboza 2023.

    Kuva mu Ugushyingo 2019 kugeza ubu, Dusengiyumva Samuel yari Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu, Minaloc.

    Ni urugero rwiza rw'Umwana wo mu cyaro cya kure wakabya inzozi zo kuba mu mujyi noneho ukarenga ukanawuyobora uvuye kuba Umunyamabanga uhoraho muri Ministeri y'Ubutegetsi bw'igihugu, Dore ko mu buhamya bwe bwo kwiyubaka nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi yavuze ko akomoka kuri Pasteri Ruhamya na Muganga Nyirabanyiginya bombi bazize Jenoside yakorewe abatutsi aho bakomoka ku Rutabo na Kinazi ya Ruhango

    Akarenga ayo mateka akiyubaka mu bigwi bikurikira;

    Uyu mugabo wize amategeko mu yahoze ari Kaminuza Nkuru y'u Rwanda kuva mu 2001 kugeza 2005, yabaye umujyanama mu by'amategeko muri Gahunda y'Inkiko Gacaca kuva mu 2006 kugeza mu 2008, aho yajyaga inama kandi agatanga amahugurwa ku nyangamugayo za Gacaca zafashije mu guca imanza mu Turere twa Bugesera, Rwamagana na Huye.

    Muri iyi gahunda kandi yafashaga mu bukangurambaga kugira ngo abaturage bitabire imirimo y'Inkiko Gacaca,

    akanasesengura kandi agafasha mu gukemura ibibazo by'amategeko byashoboraga kuvuka muri izi manza.

    Mu 2009 kugeza mu 2011 yari umuyobozi wa Gahunda ya One Laptop Per Child ku rwego rw'igihugu. Iyi gahunda yari igamije kugeza mudasobwa kuri buri mwana.

    Ni mu gihe kuva mu 2010 kugeza 2013 yari n'Umuyobozi Mukuru wa Sosiyete ya MMD Law Firm, yunganira abantu mu by'amategeko. Kuva mu 2013 kugeza 2015 yari Umuyobozi ushinzwe guteza imbere ubumenyi mu Rugaga rw'Abavoka mu Rwanda.

    Dusengiyumva Samuel yanabaye umujyanama mu by'amategeko mu Kigo cyo mu Karere gishinzwe kugenzura Intwaro nto [Regional Center on Small Arms] hagati ya 2015 na 2016, na ho kuva mu 2017 kugeza mu 2019 yari Umuhuzabikorwa w'Ishami rishinzwe ishyirwa mu bikorwa ry'imishinga muri Minisiteri y'Abakozi ba Leta.

    Kugeza ubu umujyi wa Kigali ufite abajyanama 11 aribo Dr. Kayihura Muganga Didas , Nishimwe Marie Grace, Baguma Rose, Bizimana Hamiss, Kajeneri Mugenzi Christian, Muhutu Gilbert, Urujeni Martine, Rutera Rose na Umutesi Geraldine, Samuel Dusengiyumva na Madamu Solange Ayanone.

    The post Bwana Sam Dusengiyumva Niwe Uramutswa Umujyi wa Kigali nyuma yo gusimbura Bwana Rubingisa appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/bwana-sam-dusengiyumva-niwe-uramutswa-umujyi-wa-kigali-nyuma-yo-gusimbura-bwana-rubingisa/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=bwana-sam-dusengiyumva-niwe-uramutswa-umujyi-wa-kigali-nyuma-yo-gusimbura-bwana-rubingisa

  • Ibyihariye kuri Minisitiri Dr Utumatwishima… – #rwanda #RwOT

    Hagamijwe gushaka ikiri cyiza iteka hakorwa amavugurura kandi binajyanirana naho Isi igeze n’igishobora kuba cyazanira iterambere igihugu kuri ubu ikintu kiri kugarukwaho cyane ni amavugurura yakozwe muri Guverinoma.

    Muri izo mpinduka zakozwe harimo kuba Minisiteri y’Urubyiruko yongerewe inshingano inahabwa izina rishya aho yagizwe Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi.

    Ikintu gisobanuye byinshi kandi ubona ko kirimo kureba kure unavuze ko ari umushinga umaze igihe utegurwa ntabwo waba wibeshye wumvise ijambo neza ukanasesengura ijambo rya Perezida Kagame ryo kuwa 30 Werurwe 2023 ubwo yakiraga indahiro ya Minisitiri Dr Utumatwishima Abdallah.

    Muri iryo jambo haraho Perezida Kagame yumvikanye abwira Minisitiri mushya ko hakenewe impinduka zishingiye kuho Osi igeze ati”Ndizera ko muzakora mushingiye ku bishya bigezweho ariko mutibagiwe ibyo uburere butwigisha ndetse nta muntu ubu utarahanyuze abahanyuze rero mbere bafite byinshi byo kwigirwaho.”

    Nyuma kandi muri iyi Minisiteri hongewemo imbaraga za  Sandrine Umutoni wagizwe Umunyamabanga  wa  Leta muri iyi Minisiteri,  ibintu Perezida Kagame yagaragaje ko bigamije kugira ngo yaba abari n’abategarugori bisange mu bikorwa bitandukanye byayo.

    Perezida Kagame yasabye ko hatekerezwa ku rubyiruko kuko arirwo ejo hazaza h’u Rwanda ariko hatirengagije ubuzima bwarwo bwa none

    Gushyira imbaraga muri iyi Minisiteri bikaba bisobanuye byinshi kuko kugeza ubu u Rwanda rugizwe na 65.3%  by’urubyiruko nk’uko bigaragazwa n’imibare ishingiye kwibarura riherutse  gukorwa.

    Kuba yahuzwa n’ubuhanzi bikaba ari  amavugurura agaragaza kureba kure cyane ko burya bishingira ku nkuru zo kubarwa kandi u Rwanda rufite nyinshi kandi zihariye,bikanajyana naho isi igeze kuri ubu ibintu byerekana ko igihe cyari kigeze ngo bugire aho bubarizwa cyane mu buryo bwihariye kandi busobanutse.

    InyaRwanda tukaba twifuje kugaruka mu buryo bw’incamake ku buzima bwa Dr Utumatwishima Jean Nepo Abdallah na Sandrine Umutoni ba Minisitiri muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi.

    Kugira ngo wumve ko uwavuga ko Leta ari umubyeyi ataba abeshye kubera igeregeza kurebera abo iyoboye ushingiye ku bushobozi aba bombi bafite bitanga icyizere ko mu gihe kitari icya kure hazagara impinduka ntakabuza mu mibereho y’urubyiruko rutari ruke byumwihariko rutuzwe n’ubuhanzi.

    Ubwo turavuga gucyemuka kwibibazo bya hato na hato bigaragara mu marushanwa anyuranye urugero nk’ay’ubwiza, ibibazo by’abanyamideli yaba abayihanga n’abayimurika, abanyamuziki, abahanga mu guhanga imivugo, abanditsi n’abandi banyuranye.

    Minisitiri Dr Utumatwishima Jean Nepo Abdallah Ubwo Dr Utumatwishima yarahiraga inshingano zo kuyobora Minisiteri y’Urubyiruko yamaze guhindurirwa izina ikanongerwa inshingano

    Utumatwishima Minisitiri muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi mbere y’uko ahamagarirwa izi nshingano muri Werurwe 2023, yari asanzwe akora muri serivisi z’ubuvuzi nk’umwe mu bahanga mu birebana no kubaga abarwayi yanabaye kandi Umuyobozi Mukuru w’ibitaro bitandukanye birimo Kinihira, Ruhengeri na Rwamagana.

    Mu birebana n’amashuri yasoreje icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza muri Kaminuza y’u Rwanda, icyiciro cya gatatu agisoreza muya Manchester yo mu gihugu cy’u Bwongereza, ubu ari gukorera impamyabumenyi y’ikirenga muri Kaminuza ya Gothenburg yo muri Suede.

    Yagiye akora amahugururwa n’ubushakashatsi mu buvuzi harimo n’ayo yakoreye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.Uyu mugabo w’abana 3 barimo abakobwa babiri n’umuhungu umwe azwiho kugira indangagaciro yo gukunda igihugu bikiyongeraho no kugikundisha abandi.

    Yakoranye n’urubyiruko mu bihe bitandukanye yanabaye umwe muri ba Komiseri b’Umuryango wa RPF Inkotanyi muri 2013 ,mu bihe bitandukanye yumvikanye ashishikariza urubyiruko kwiteza imbere bakorera mu mujyo uzira amacakubiri kandi banarwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.

    Dr.Utumatwishima azwiho gukurikiranira hafi ibikorwa bitandukanye by’ubuhanzi binajyanirana n’amakuru y’imyidagaduro bishimangirwa n’inyunganizi agenda atanga ku biba bigezweho mu gihugu nk’aho yumvikanye akangurira abanyamuziki gukorera hamwe.

    Aho yasabye abafana kudahanganisha abahanzi urugero nka The Ben na Bruce Melodie ahubwo bakwiye gushyigikirwa bose kimwe bagakomeza kuzamura idarapo ry’igihugu imahanga, avuga ko hakwiye kuzategurwa igitaramo kibahuza kuko byatanga ibyishimo byimbitse bikanakomeza umujyo igihugu kihaye wo gusenyera umugozi umwe. 

    Mu kiganiro kandi aheruka kugirana na Kiss FM imwe muri radiyo zihagaze neza mu Rwanda ,yatunguranye yumvikanisha ko akurikirana ibiganiro binyura kuri You Tube ,ibintu byatunguye abanyamakuru barimo Sandrine Isheje bari bamwakiye muri Breka Fast Withe The Stars,bibaza uko abihuza n’akazi gakomeya aba afite.

    Ageze kugusaba urubyiruko gukura amaboko mu mufuka ati”Umugani wa Kasuku ni ugushaka akarimo k’amaboko” kumva ko akurikira Kasuku umwe mu bantu bashyushya imyidagaduro ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye mu buryo bwihariye nabyo bishimangira ko agerageza igishoboka cyose ashaka amakuru yihariye yamufasha gukomeza kuyobora urubyiruko rw’u Rwanda mu nzira nzima.

    Yifashishije imvugo y’akarimo k’amaboko avuga ko ari ngombwa kugira inzozi ngari n’imishinga yagutse ariko mu gihe bitaragerwaho ntacyakabujije urubyiruko gukomeza gukora ibishoboka ngo rubashe kuramuka.

    Minisitiri Sandrine UmutoniSandrine Umutoni inzobere mu bubanyi n’amahanga, akaba n’inararibonye mu buhanzi ubwo yarahiriraga inshingano zo kuba Umunyamabanga wa Leta muri  Minisitiri w’Urubyiruko

    Sandrine Umutoni  yahawe izi nshingano ku wa 22 Kanama 2023 ni nyuma y’imyaka 7 yari amaze ari Umuyobozi Mukuru wa Imbuto Foundation,umuryango watangijwe na Madamu Jeannette Kagame mu wa 2001, ugamije gutanga umusanzu mu iterambere ry’ubuzima, uburezi no kubaka muri rusange umuryango mugari w’abanyarwanda 

    Igihe yamaze akora mu Imbuto Foundation yakoze inshingano ze neza byanamwaguriye amarembo mu buryo bwo kwiyungura ubumenyi no kumenyana n’abandi bantu.

    Ni umubyeyi ukunda igihugu aho mu byo akora byose aharanira iterambere ry’umuryango mugari w’abanyarwanda, uburezi, guteza imbere uruganda rw’ubuhanzi.

    Mu birebana n’amashuri,yasoreje icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu ishami ry’Ububanyi n’Amahanga muri Kaminuza ya Agnes Scott iherereye muri Leta ya Georgia ho muri Leta  Zunze Ubumwe za Amerika.

    Afite impamyabumenyi y’icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza mu rurimi rw’Igifaransa n’icyemezo cy’ubuhanga mu gusemura byose yakuye muri Kaminuza ya Georgia State.

    Avuga neza indimi zirimo Igifaransa, Icyongereza n’Ikinyarwanda n’ubumenyi butari bubi mu rurimi rw’Icyesipanyolo. Mu bindi bikorwa Sandrine Umutoni yagiye akora harimo ibigamije iterambere ry’ubuhanzi mu bihugu birimo Leta z’Ubumwe za Amerika  n’u Rwanda. 

    Mu myaka kandi yamaze akora mu Imbuto Foundation, umwe mu mishinga ikomeye kandi yamamaye cyane irimo uw’Ubuhanzi Arts watangijwe mu mwaka wa 2018,hagamijwe guteza impano z’urubyiruko nyarwanda imbere mu muziki, imideli, ururimi, kubyina, kwandika, gukina filimi n’ikinamico n’ibindi. 

    Ubushobozi bwa Minsitiri Dr Utumatwishima na Umutoni bukaba bwerekana ko ntakabuza inshingano bahamagariwe gukora bamaze iminsi bakora neza ziyongereyeho izo guteza imbere ubuhanzi babisanisha n’aho isi igeze nk’uko Perezida Kagame yabibasabye bazabasha kubigeraho.

    Kandi umuhanzi akarushaho kugira umurongo n’uburenganzira bumurengera ku bihangano  bye no mu  mikorere ye bukiyongera kimwe no kurushaho kubumenyekanisha mu ruhando mpuzamahanga.Ifoto y’urwibutso ya Perezida Kagame na Minisitiri Dr Utumatwishima ari kumwe n’umuryango we

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/137609/ibyihariye-kuri-minisitiri-dr-utumatwishima-na-umutoni-bongewe-inshingano-yo-guteza-imbere-137609.html

  • Umukwe muri Brabus ya Miliyoni 700Frw: Ibiror… – #rwanda #RwOT

    Itariki yari itegerejwe na benshi ya 15 Ukuboza 2023, umunsi The Ben asaba akanakwaho Pamella bamaze imyaka 4 bakundana wageze.

    The Ben yageze mu busitani bwateguriwe kuberamo ibi birori mu modoka y’umuturika yo mu bwoko bwa Brabus yasohotse muri 2021 ikaba ihagaze ibihumbi 550 by’amadorali bivuze agera muri Miliyoni 700Frw.

    Umushoferi wari utwaye uyu muhanzi yabwiye InyaRwanda ko uwifuza gukoresha iyi modoka mu birori bye cyangwa se kuyikodesha mu masaha 12 yishyura igihumbi cy’amadorali bivuze mu manyarwanda Miliyoni 1.2Frw.

    Muri ubu bukwe, The Ben yagaragiwe n’abahanzi bagenzi be barimo K8 Kavuyo, Andy Bumuntu, Christopher, Ally Soudy na Igor Mabano.

    Yashyigikiwe kandi n’abandi bazwi mu myidagaduro nyarwanda barimo Alex Muyoboke, Israel Mbonyi aza kuburirimbamo, Uncle Austin, David Bayingana na Mwiseneza Josiane. 

    The Ben na Pamella bamenyanye mu 2019, urukundo rwabo ruza gukomera kugera ubwo bemeranije kubana mu 2021 basezerana imbere y’amategeko mu 2022.

    Kuwa 23 Ukuboza 2023 ni bwo aba bombi bazasezerana imbere y’Imana banakirire abashyitsi babo muri Kigali Convention Center mu muhango witezweho kuzitabirwa n’ibyamamare bitandukanye birimo n’abahanzi bakomeye mu Karere.

    The Ben yagiye gusaba ari mu modoka yo mu bwoko bwa Brabus ihagaze Miliyoni 700FrwAhantu harimbishirijwe n’imiryango wa Pamella kwakiriramo umukwe, umuryango n’inshuti

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/137622/umukwe-muri-brabus-ya-miliyoni-700frw-ibirori-bya-the-ben-na-pamella-birarimbanije-137622.html

  • VAR Gakondo, mpaga, kwirukanwa… Ibyaranze igice kibanza cya shampiyona (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Igice kibanza cya shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w’imikino wa 2023-24 cyararangiye, cyasize hari bimwe mu bintu byasigaye mu mitwe y’abakunzi b’umupira w’amaguru aho abatoza benshi birukanywe, gukoresha ikoranavuhanga rya VAR ariko Gakondo.

    Muri rusange igice kibanza cya shampiyona 'Phase Aller’ cyarangiye tariki ya 13 Ukuboza 2023 aho umukino usoza iki gice wahuje Etincelles FC yaje no gutsinda Gasogi United 2-1.

    APR FC ni yo iyoboye urutonde rwa shampiyona n’amanota 33, Police FC 31, Musanze FC 29, Rayon Sports 27 ni mu gihe Etoile del’Est ya nyuma ifite amanota 10.

    Muri iyi nkuru tugiye kugaruka kuri bimwe mu bintu byaranze igice kibanza cya shampiyona ya 2023-24 yatangiye tariki ya 18 Kanama 2023 kugeza tariki ya 13 Ukuboza 2023.

    Rutahizamu wa APR FC ni we uyoboye abamaze gutsinda ibitego byinshi

    Umunya-Nigeria ukinira APR FC, Victor Mbaoma ni we uyuboye abamaze gutsinda ibitego byinshi muri shampiyona ya 2023-24 aho ubu amaze gutsinda ibitego 12.

    Uyu mukinnyi utaragize intangiriro nziza, yaje kubyinjiramo neza maze agace kabanza agasoza ayoboye n’ibitego byinshi 12 akurikiwe na Ani Elijiah wa Bugesera FC ufite 9, Peter Agblevor wa Musanze FC afite ibitego 8, Abdul Rukundo ukinira Amagaju FC ndetse na Abedi Bigirimana wa Police FC buri umwe afite ibitego 7.

    Abatoza 6 muri 16 batangiye shampiyona barirukanywe

    Buri kipe yagiye gutangira shampiyona ifite umutoza umukuru. Iyi Shampiyona yatangiye tariki ya 18 Kanama, uko iminsi yashiraga ni nako ibimenyetso byagendaga bigaragara ko hari abatoza batazasoza igice kibanza cya shampiyona aho 6 beretswe umuryango maze 10 baba ari bo basoza.

    Amezi 2 yonyine yari ahagije kugira ngo umutoza wa mbere abe asezerewe. Uwabimburiye abandi akaba ari umunya-Tunisia watozaga Rayon Sports, Yamen Zelfani watandukanye n’iyi kipe tariki ya 8 Ukwakira 2023.

    Uwakurikiyeho akaba ari umunyarwanda watozaga Sunrise FC, Muhire Hassan wirukanywe tariki ya 23 Ukwakira 2023. Nyuma ni bwo n’abandi nka Nshimiyimana Maurice Maso watozaga Etoile del’Est, Eric Nshimiyimana wa Bugesera FC, Casa Mbungo Andre wa AS Kigali ndetse na Petros Koukoulas wa Kiyovu Sports na bo batandukanye n’amakipe batozaga.

    N’abakinnyi ntibarewe izuba…

    Ntibyari bimenyerewe muri shampiyona y’u Rwanda ko umukinnyi ashobora kwirukanwa hagati muri shampiyona n’igice cya mbere cya shampiyona kitararangira, gusa muri uyu mwaka byarabaye.

    Gasogi United ni yo kipe yirukanye abakinyi mu buryo bweruye aho ibinyujije ku rukuta rwa yo rwa twitter yatangaje ko yamaze gusezerera rutahizamu w’umunya-Cameroun, Maxwell Lavel Djumekou na myugariro Ngondo Stephield Guenole. Birukanywe tariki ya 11 Ukuboza 2023 mbere y’uko tariki ya 13 Ukuboza bakina na Etincelles umukino w’umunsi wa 15.

    Uretse iyi kipe kandi na Rayon Sports igice kibanza cya shampiyona cyagiye kurangira yaramaze kumenyesha umunya-Sudani, Eid Abakar Mugadam Mugadam ko batazakomezanya mu mikino yo kwishyura.

    Etincellles FC yanditse amateka yo kuba ari yo kipe yatewe mpaga

    Muri iyi mikino yose, Etincelles FC yakirira imikino ya yo kuri Stade Umuganda i Rubavu, yanditse amateka yo kuba ari yo kipe yatewe mpaga, ibintu bitari bimenyerewe muri shampiyona y’u Rwanda.

    Byabaye ku wa kabiri tariki ya 10 Ukwakira 2023, Etincelles FC yagombaga kwakira Musanze FC mu mukino w’umunsi wa 5 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w’imikino 2023-24.

    Uyu mukino byaje kurangira utabaye kuko Etincelles yari yakiriye uyu mukino yaje kubura imbangukiragutabara 'Ambulance’ ku kibuga maze ihita iterwa mpaga.

    Ibintu nk’ibi byaherukaga kuba muri Shampiyona y’Icyiciro cya mbere mu Rwanda muri 2018 ubwo Kirehe FC yayiteraga Kiyovu Sports na yo kubera kubura Ambulance ku kibuga.

    VAR Gakondo yongeye kwigaragaza.

    Muri rusange imisifurire ntabwo yagenze neza 100%, kuko imikino myinshi yarangiraga benshi bagenda bifatiye abasifuzi ku gahanga bavuga ko bibwe, abangiwe ibitego, penaliti zitanzwe kandi zari zo n’ibindi, gusa ibyo ni ibisanzwe ko abantu badahuriza ku misifurire bitewe n’amarangamutima ya bo aho abayobora.

    Gusa muri iki gice cy’imisifurire kimwe mu bintu byabaye bitazibagirana uyu mwaka w’imikino ni uko abasifuzi bagaragaye bakoresha uburyo bw’imisifurire bw’ikoranabuhanga rizwi nka 'VAR’ ariko ryo rikaba ryari Gakondo.

    Hari mu mukino w’umunsi wa 11 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w’imikino 2023-24 wahuje APR FC na AS Kigali bakanganya 1-1, wabaye ku wa 25 Ugushyingo 2023.

    Ku munota wa 83, APR FC yatsinze igitego cya kabiri cyatsinzwe na Nshuti Innocent umusifuzi wo hagati Celestin na Nonati wo ku ruhande baracyemeza ndetse abakinnyi bajya kucyishimira.

    Ubwo ikipe AS Kigali yari itwaye umupira mu kibuga hagati igiye gutangiza, aba basifuzi bombi baravuganye maze igitego bahita bacyanga bavuga ko Mbaoma yakoreye ikosa umunyezamu wa AS Kigali. Umukino warangiye ari 1-1.

    Ibi byaherukaga kuba mu mwaka w’imikino wa 2022-23 wo APR FC yatsinzwemo na Police FC, Police FC muri uyu mukino Police FC yatsinze igitego baracyanga mu buryo nk’ubu.

    Ibindi wamenya….

    Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda ikinwa n’amakipe 16 buri kipe yahuye n’indi bivuze ko hakinwe imikino 120, muri iyi mikino yose hakaba haratsinzwemo ibitego 262. Police FC ni yo ubusatirizi bwa yo bwatsinze ibitego byinshi aho bwatsinze 24, Etoile del’Est ni yo yinjijwe byinshi 25, APR FC ni yo yinjijwe ibitego bike 9.

    Umukinnyi watsinze igitego gifungura shampiyona ni umugande ukinira Rayon Sports, Charles Baale mu mukino wa mbere wa Shampiyona wabaye tariki ya 18 Kanama 2023 aho Rayon Sports yatsinze 2-1, Baale ni we watsinze icya mbere.

    Iki gice gisize hamaze gutangwa amakarita 11 y’imituku aho umukinnyi wabonye iya mbere ari umunyezamu wa Bugesera FC, Niyongira Patience wayihawe ku munota wa 74 ku mukino w’umunsi wa mbere wa shampiyona batsinzwemo na AS Kigali 1-0 tariki ya 21 Ukuboza 2023.

    Umunya-DR Congo ukinira Rayon Sports, Heritier Nzinga Luvumbu ni we mukinnyi rukumbi wabashije gutsinda ibitego 3 mu mukino umwe bizwi nka 'Hat-trick’, hari mu mukino w’umunsi wa 7 wa shampiyona wabaye tariki ya 21 Ukwakira 2023 ubera kuri Kigali Pele Stadium, Rayon Sports yatsinze Sunrise FC 3-0 byose bya Luvumbu.

    Victor Mbaoma Chukwuemeka ni we uyoboye abamaze gutsinda ibitego byinshi

    YamenZelfani watozaga Rayon Sports ni we wabimburiye abandi kwirukanwa

    Petros Koukoulas watozaga Kiyovu Sports na we baratandukanye

    VAR Gakondo yakoze akazi…

    Etincelles FC ni yo kipe yatewe mpaga

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/var-gakondo-mpaga-kwirukanwa-ibyaranze-igice-kibanza-cya-shampiyona-amafoto

  • Pamella agiye kugaragara bwa mbere mu ndirimb… – #rwanda #RwOT

    Iminsi ibaye myinshi abakunzi b’umuziki nyarwanda bategereje ko The Ben yabaha ibyishimo yifashishije impano ye mu muziki, uyu mugabo ibintu yakomeje kugenda asobanura avuga ko hari ubwo atwarwa n’ubuzima busanzwe, bwiganjemo ibikorwa  by’ubucuruzi akibagirwa abakunzi b’umuziki we amaze imyaka igera kuri 16 akora by’umwuga.

    Mu minsi mike ishize ariko yatangaje ko kuwa 16 Ukuboza 2023 azashyira hanze indirimbo atatangaje izina ryayo, avuga ko izaba ari inziza bikomeye birumvikana kuko ari indirimbo ishingiye ku nkuru n’ibyiyumviro by’umutima we biva indani muri we, kubwa Pamella bari mu bihe by’ibirori by’ubukwe bwabo.

    Amakuru yizewe InyaRwanda ifite akaba ari uko iy’indirimbo yamaze gutunganywa mu buryo bw’amashusho arimo Uwicyeza Pamella, aho hari naho aba bombi bagaragara imvura ibanyagira barebana akana ko mu jisho.

    Bimwe mu bice by’amashusho yayo kandi bikaba byarafatiwe mu Karere ka Rusizi nk’uko abantu ba hafi b’uyu muhanzi bamaze kuyiganura babyemeza banavuga ko ifite uburyohe ntagereranwa.

    Mu masaha macye ashize The Ben akaba yanashyize hanze ifoto ku mbuga nkoranyambaga ze yemeza ko azishyura umuntu wa mbere uhishura izina ryayo amadorali 500 asaga gato ibihumbi 600Frw ugendeye ku biciro bya none by’isoko ryivunjisha.

    Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 15 Ukuboza 2023 hakaba haba umuhango wo gusaba no gukwa wa The Ben na Pamella ubera  mu busitani bwa Mlimani Jalia buherereye i Rusororo hafi y’Intare mu gihe bazasezerana imbere y’Imana kuwa 23 Ukuboza 2023.The Ben na Pamella bagiye gusoza 2023 ari umugabo n’umugore nyuma y’imyaka igera 4 bakundanana byeruyePamella ni we munyamideli mukuru mu mashusho y’indirimbo ya The Ben

    KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO I CAN’T LIE THE BEN YAHURIYEMO NA OTILE BROWN IRI MUZO AHERUKA

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/137614/pamella-agiye-kugaragara-bwa-mbere-mu-ndirimbo-yumugabo-we-the-ben-137614.html

  • Azicyo ashaka! Nsanzimfura Keddy akomeje kwerekana ko impano ye idasanzwe -AMAFOTO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Azicyo ashaka! Nsanzimfura Keddy akomeje kwerekana ko impano ye idasanzwe.

    Umukinnyi Nsanzimfura Keddy wabiciye bigacika muri Kiyovu Sports na APR FC no mu ikipe y'igihugu Amavubi gusa nyuma bikarangira nabi asubiye inyuma yifashishije imbuga nkoranyambaga ze yasangije abakunzi be amafoto ye ari gukina mu ikipe ye nshya ya Al Qanah FC yo mu cyiciro cya kabiri mu Misiri.

    Keddy n'umwe mu bakinnyi beza ikipe ya Al Qanah FC isigaye igenderaho dore ko uyu musore asigaye abanza mu kibuga kandi agatanga umusaruro.

    Amafoto:

    Source : https://yegob.rw/azicyo-ashaka-nsanzimfura-keddy-akomeje-kwerekana-ko-impano-ye-idasanzwe-amafoto/