Blog

  • Ngarambe Franois n’umugore we bahanuye imiry… – #rwanda #RwOT

    Muri uru Rwanda, byagorana kubona umuntu utazi umuryango uzi igisobanuro cy'urukundo nyakuri wa Ngarambe Francois Xavier n'umugore we, Ngarambe Yvonne Solange.

    Aba, hamwe n'itsinda rigizwe na Dr. Muyombo Thoma, Pastor. Hortense Mazimpaka ndetse na Hategekimana Sugira wanazanye igitekerezo, ni bo baganirije imiryango yitabiriye umugoroba udasanzwe wiswe 'Kigali Family Night' ku ngingo y'umuryango, hareberwa hamwe ibyakubaka umuryango bikawurinda gusenyuka.

    Umuryango wa Ngarambe wabajijwe igisobanuro cy'umuryango maze mu gusubiza, hatangira umugore aragira ati: 'Umuryango ni isaro rikomeye Imana yahaye muntu, ni igicumbi cy'urukundo, ni ishuri ry'ubuzima, ni ishusho y'Imana.'

    Uyu mubyeyi w'intangarugero kuri benshi yasobanuye ko umuryango wabayeho nyuma y'uko Imana iremye umugabo n'umugore ikabaha inshingano yo gukundana no kororoka.

    Ngarambe François yaje yunga mu ry'umufasha we, maze aragira ati: 'Umuryango ni ikirango cy'urukundo, ni ikirango cy'ubumwe, rikaba n'ishuri ryabyo. Igihe rero ibyo bintu bibuze birakomeretsa cyane.'

    Mu gihe bitegura kuzuza imyaka 30 bashyingiwe, umugore wa Ngarambe yahamije ko muri iyo myaka yose atabara inshuro bashwanye kuko nta zibana zidakomanya amahembe.

    Ariko yongeraho ko atanabara inshuro basabanye imbabazi maze urukundo rwabo rukarushaho gukura, ku buryo ngo hari aho bigeze kugera bakavuga ngo 'ntako bisa gushwana.'

    Ati: 'Umuryango mwiza urashoboka, ariko umuryango nta makemwa ntushoboka ntibazababeshye. Ntabwo dushobora kuba intungane, Imana yonyine niyo itunganye. Kubera ko turi abantu duhora ducumura.'

    Yvonne Ngarambe yavuze ko yasanze umugabo we ari undi muntu ndetse nawe bahura ari undi, ari nayo mpamvu aharanira kwiga kumumenya umunsi ku wundi ariko akaba atarashobora kumumenya wese.

    Yavuze ko umuntu ari iyobera kuko na Bibiliya igaragaza ko nta waremwe undi ahari, habanje kuremwa Adamu nyuma Imana irema Eva yamaze gusinziriza Adamu. 

    Yongeyeho ko iyo umuryango usobanukiwe icyo kintu, wagakwiye kutamenyerana cyangwa ngo habeho kurambirwa ahubwo bagakwiye gushyira umwete mu kurushaho kumenyana.

    Ngarambe we yavuze ko bahora biyibutsa isezerano bagiranye kuko basezeranye nta gahato, bahita baririmba indirimbo yabo ivuga ngo 'Nta gahato, nagukunze nta gahato, nta gahato, nagusanze nta gahato, nta gahato, twabanye nta gahato, ni ku bwanjye nanjye ni ku bwanjye kandi nzabikomeraho kugeza gupfa.'

    Uwabajije niba ntacyo bateganiriza abakiri bato mu rwego rwo kubategura kuzaba abagabo n'abagore beza, uyu muryango wamusubije ko ufite ishuri ryitwa 'Ecole de Fiancées' ryigisha abitegura kubana. 

    Abakundana biga muri iryo shuri, bamara amezi atandatu bahabwa ubumenyi buzabafasha kubaka imiryango ihamye, nubwo hari abavumbura ko bataremaniwe bakabihagarika kare.

    Imfura y'aba babyeyi, Rwego Ngarambe n'umukunzi we Josine, bari mu basoje muri iri shuri ry'abitegura kurushinga kuko se yahishuye ko bashobora kuzarushinga mu mpeshyi y'umwaka utaha.

    Uyu musore yahamije ko iryo shuri ryababereye ingirakamaro cyane kuko iyo batarijyamo bari kuzabana batazi ibibategereje mu rugo ndetse n'inshingano zabo, atangaza ko biteguye kujya kubakira ku Mana.

    Yagize ati: 'Iyo tutanyuramo ntabwo twari kumenya ibanga ry'urugo n'ibanga noneho ry'urugo rushingiye ku Mana. Ngira ngo ntabwo twakwiha amanota tutaragerayo, tuzabanza tugereyo muzanaturebera mutubwire.'

    Hubert Sugira watangije iyi gahunda ya 'Kigali Family Night,' yatangaje ko 75% by'abasenya ingo bavuga ko bazize kuba batariteguye mbere. 

    Avuga ko nubwo hari amashuri yigisha abitegura kurushinga bidahagije, ahubwo hagakwiye no kubaho amashuri ategura abantu bataragira amahitamo bityo bikabafasha guhitamo neza kuko byagorana kugera kure kandi amahitamo yarapfuye kare.


    Umuryango wa Ngarambe wasangije ubuhamya bwabo imiryango itandukanye

    Mu ntangiriro z’umwaka utaha bazaba bizihiza isabukuru y’imyaka 30 barushinze

    Baririmbye karahava

    Ni umwe mu miryango imaranye igihe kandi ibanye neza mu rukundo

    Imfura ya Ngarambe iri kwitegura kurushinga mu mpeshyi y’umwaka utaha

    Reba hano ikiganiro cyose cy’umuryango wa Ngarambe muri ‘Kigali Family Night Edition 1’

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/137644/ngarambe-francois-numugore-we-bahanuye-imiryango-banakomoza-ku-ishuri-bise-ecole-de-fiance-137644.html

  • Zari yiyemeje kwirukana abahungu be #rwanda #RwOT

    Umugandekazi uba muri Afurika y’Epfo, Zari Hassan yavuze ko abahungu be batatu bakuze bihagije bityo bakwiye kujya kwibana cyane ko basigaye bashwana na we ku bintu bitari ngombwa.

    Uyu mubyeyi w’abana batanu abona igihe kigeze ngo aba bahungu bimuke kuko bafite amazu n’amamodoka se, Ivan Ssemwanga yabasigiye ubwo yitabaga Imana muri 2017.

    Ni nyuma y’iminsi ku mbuga nkoranyambaga hagaragaye amashusho bashwanira aho guparika imodoka iwe mu rugo, abasaba gukuraho izabo agashyiramo iye.

    Ati “turacyashwanira aho guparika imodoka iwanjye, abahungu banjye bazimuka umwaka utaha. Bafite inzu n’imodoka, bakeneye kugenda, bakeneye kugenda, ndakeka umwaka utaha byose bizakemuka. “

    Pinto, Raphael na Quincy ni bo bahungu batatu yabyaranye na Ivan Ssemwanga bakoze ubukwe muri 2001 ariko bakaza gutandukana muri 2013 maze muri 2017 akitaba Imana.

    Zari avuga ko abahungu be bagomba kwimuka

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/zari-yiyemeje-kwirukana-abahungu-be

  • Ngo 'kirya abandi, bajya kukirya kikishaririza #rwanda #RwOT

    Nyuma y'uko i Nairobi havukiye ihuriro rya politiki 'Alliance Fleuve Kongo', Leta ya Kongo yikomye bikomeye igihugu cya Kenya ngo kuko cyatumye uwo muhango uhabera.

    Kongo se niyo koko ikwiye kwinubira abacumbikira abarwanya ubutegetsi bwayo, mu gihe isi yose izi neza ko icyo gihugu ari indiri y'abajenosideri ba FDLR?

    Uretse ko iyo FDLR inagizwe n'abahekuye u Rwanda, imaze imyaka hafi 30 mu migambi yo guhungabanya umutekano w'uRwanda, ibifashijwemo n'ubutegetsi bwa Kinshasa uko bwagiye busimburana ku ngoma.

    Perezida Tshisekedi ntasiba kuvugira ku mugaragaro ko azafasha abashaka guhirika ubuyobozi bwatowe n'Abanyarwannda, bivuze kubafasha kugarura imidugararo mu Rwanda.
    Nyuma yo kwikoma u Rwanda arugerekaho ibibazo bye bwite, ataretse Uganda nayo ashinja gufasha M23, Tshisekedi akurikijeho Kenya ngo yahaye icumbi abashaka impinduka nziza mu gihugu cyabo.

    Ese mu by'ukuri abategetsi ba Kongo bazi neza umwanzi wabo.

    Watsinda intambara ute witiranya abo murwana?

    The post Ngo 'kirya abandi, bajya kukirya kikishaririza appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/ngo-kirya-abandi-bajya-kukirya-kikishaririza/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=ngo-kirya-abandi-bajya-kukirya-kikishaririza

  • The Ben ma Pamella basutse amarira – Mu mashusho ihere ijisho udushya twaranze ubukwe bwa bo (VIDEO) #rwanda #RwOT

    Ejo hashize, umuhanzi Nyarwanda, Mugisha Benjamin [The Ben] yasabye anakwa umugore we Uwicyeza Pamella mu birori bibereye ijisho.

    Ni umuhango wabereye kuri Jalia Hall & Garden i Rusororo aho aba bageni bombi bafashwe n’amarangamutima bakarira.

    The Ben yaririmbiye umugore we maze Masamba Intore aratungurana araza aramufasha ni mu gihe n’umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Israel Mbonyi yatunguranye akaririmbira abageni.

    Benshi mu babutashye batunguwe no kutabona umuhanzi Meddy uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ariko amakuru avuga ko azaba ahari mu birori byo gushyingirwa bizaba tariki ya 23 Ukuboza 2023.

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/the-ben-ma-pamella-basutse-amarira-mu-mashusho-ihere-ijisho-udushya-twaranze-ubukwe-bwa-bo-video

  • Nadia wari ukunzwe muri filime ‘City Maid’ yayisezeyemo kubera ubwumvikane buke #rwanda #RwOT

    Umukinnyikazi wa filime Nyarwanda, Ishimwe Sandra wamenyekanye nka Nadia muri filime y’uruhererekane ya ‘City Maid’, yamaze kuyisezeramo kubera kutumvikana n’abayitegura.

    Mu itangazo yashyize hanze, Nadia yavuze ko guhera muri season ya 29 atazongera kuyigaragaramo kubera ko hari ibyo atumvikanye na Zacu Entertainment itegura iyi filime.

    Ati “Mbandikiye mbasangiza inkuru y’isozwa ry’urugendo rwanjye muri filime y’uruhererekane izwi nka City Maid aho mwamenye nka Nadia. Guhera muri season ya 29, Nadia mwakunze muri benshi ntazongera kuyigaragaramo ku bw’impamvu tutumvikanyeho n’ubuyobozi bwa Zacu Entertainment.”

    Nadia akaba yakinaga ari umwana wa Mama Nick, yatangiye ari umukobwa uba hanze y’u Rwanda akaba umuvandimwe wa Diane na Nick wakundaga n’umukozi wo mu rugo Nikuze (bose ntibakigaragara muri iyi filime).

    Yaje kugaruka mu Rwanda ubuzima buramuhindukana ananirwa gusubirayo, asigara ahora yisanga mu bibazo.

    Nadia akaba yavuze ko hari byinshi ahishiye abakunzi be bityo abasaba gukomeza kumushyigikira mu rugendo rushya agiye gutangira.

    Nadia yasezeye muri City Maid

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/nadia-wari-ukunzwe-muri-filime-city-maid-yayisezeyemo-kubera-ubwumvikane-buke

  • DJ Brianne yatunguranye acuranga indirimbo ya… – #rwanda #RwOT

    Igitaramo cyo kumurika Album ya Dany Nanone cyabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Ukuboza 2023 muri Camp Kigali. Ni ho Dj Brianne yakoreye aka gashya.

    Cyatangiye bitinze, bikaba bishoboka ko byatewe n’uko cyahuriranye n’ibindi birori byari bihanzwe amaso na benshi nk’ubukwe bwa The Ben na Pamella cyangwa ari uko hongerewe amasaha mu rwego rwo kwizihiza iminsi mikuru.

    Ni igitaramo cyatangiye mu masaha yo hejuiru ya saa yine z’ijoro. Ababashije kugera ahaberaga iki gitaramo baryohewe n’umuziki wavangwaga n’aba DJ batandukanye gusa bigeze kuri DJ Brianne umaze kubaka izina biba ibindi.

    Indirimbo za The Ben iyo zashyirwagamo mu gihe habaga havangwa umuziki, abantu basimbukiraga mu kirere, kimwe n’indirimbo ya Shaffy na Chris Eazy yiswe Bana nayo yishimiwe cyane.

    Umuziki wakomeje kuvangwa unyuranyuranamo n’uwo mu Rwanda n’uwo mu mahanga. Icyatunguye abantu mu ihema rya Camp Kigali ni ukumva DJ Brianne acuranga indirimbo ya Yago yise ‘Suwejo’.

    Impamvu nta yindi ni uko aba bombi bamaze iminsi badacana uwaka ku mbuga nkoranyambaga aho Yago yumvikanye ashinja DJ Brianne igisa nk’ubutekamutwe ngo yitwaza ko afasha abana bo ku muhanda agahabwa amafaranga aho kuyaha abana akigira kwinywera inzoga.

    Ibi bintu byababaje uyu muvanzikazi w’umuziki umaze kubaka izina nk’uko yagiye yumvikana mu mvugo zikakaye abivugaho. Kumva ashyizemo indirimbo ya Yago, byatunguye benshi, bamwe bavuga ko aba bombi bashobora kuba bari gutwika.DJ Brianne ari mu bamaze gushinga imizi yaba mu gihugu no mu Karere k’IbiyagabigariUbuhanga bwe yongeye kubushimangira mu gitaramo cya Dany Nanone

    Kumvikana acuranga indirimbo ya Yago yise ‘Suwejo’ byatunguye benshi kubera ibibazo biri hagati yabo

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/137641/dj-brianne-yatunguranye-acuranga-indirimbo-ya-yago-bakomeje-gutana-mu-mitwe-137641.html

  • Meddy ntiyabonetse! Udushya 10 twaranze ubukw… – #rwanda #RwOT

    Akora ibishoboka byose kugira ngo amenye niba abagize umuryango we bafite amagara mazima, bishimye kandi ko bakomeje kuba inshuti z'Imana (1Timoteyo 5:8).

    Bibiliya ivuga ko 'umugore agomba kubaha cyane umugabo we' (Abefeso 5:33). Imana ishimishwa no kubona umugore yubaha umugabo we nk'uko abisabwa.

    Iyo usomye mu Intangiriro 2:24 ho hagira hati 'Ni cyo gituma umugabo azasiga se na nyina akabana n’umugore we akaramata, bakaba umuntu umwe.'

    Aya magambo nyifashishije mu gutangira inkuru yanjye arumvwa cyane na Mugisha Benjamin [The Ben] na Uwicyeza Pamella, kuko urukundo rwabo rwamaze guhabwa imigisha n'imiryango yombi, biyemeza kubana nk'umugabo n'umugore.

    Munyakazi Sadate wabaye Perezida wa Rayon Sports, yabwiye InyaRwanda ko The Ben mu rugo rwe agomba kuzashyira imbere koroherana no kumvikana n'umukunzi we.

    Yagize ati 'Mu rugo rushya, ni ukoroherana, ni ukubana, ni ukubaka urukundo neza, bakubaka ibyiza byose bishoboka kugira ngo urugo rwabo ruzagende neza.'

    Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Ukuboza 2023, The Ben yatanze inkwano mu muryango wa Pamella, mu muhango unogeye ijisho wabereye mu busitani bwa Jalia muri Kabuga mu Mujyi wa Kigali.

    Ni ubusitani bwitaruye, bufite imbuga ngari, ku buryo bukodeshwa hafi Miliyoni 5 Frw ku munsi kugira ngo uhakorere ibirori. Hamaze kubera ibirori by'abakomeye!

    The Ben yafashe igihe cyo kwitegura ubu bukwe, ku buryo yahisemo kubuherekeresha indirimbo ye nshya y'urukundo isohoka kuri uyu wa Gatandatu tariki 16 Ukuboza 2023.

    Ni cyo gihangano gishya agiye gushyira hanze nyuma y'imyaka ine yari ishize, abakunzi be bibaza irengero ry'inganzo ye.

    Ni umwe mu banyamuziki babifatanya n'ubushabitsi bwo ku ruhande, biri mu mpamvu zagiye zituma adashyira hanze ibihangano.

    Tariki ya 15 Ukuboza 2023, yabaye idasanzwe mu buzima bwe, kuko yemeranyije kubana n'inshuti ye y'igihe kirekire, yakunze kuva akiri muri Miss Rwanda-Ndavuga Uwicyeza Pamella!

    The Ben avuga ko ku wa 24 Ugushyingo 2019 ari bwo bwa mbere yahuye na Pamella bahuriye mu Mujyi wa Nairobi muri Kenya.

    Avuga ko icyo gihe byabaye amagambo y'urukundo yari yuzuye mu mutima we atabasha gusobanura, kandi ko umwanya bamaranye wabaye intangiriro y'urugo bagiye gushinga.

    Uyu muhanzi wamamaye mu ndirimbo zirimo 'Habibi', avuga ko kuri uriya munsi, inseko n'uburyo Pamella yamuganirizaga byasize ibyishimo by'urwibutso muri we adashobora kwibagirwa. Ati 'Kuva kuri uriya munsi, umutima ntiwari ukiri uwanjye, ahubwo wahise uba uwe.'

    Mu magambo ya The Ben uherutse kuririmba muri Trace Awards, ati '2019 Uko twahuye! Tariki 24 Ugushyingo 2019, mu mutima w'Umujyi wa Nairobi, Kenya niho ururimi rw'urukundo rwabumbukiye. Ubwiza bwe bumurikiwe n'ibijojoba by'imvura bwanyibye roho. Inseko ye n'imyitwarire itangaje byasize ishusho y'umunezero muri njye, ntari kubasha kwirengagiza.'

    'Uko twahuzaga amaso, nahise mbona ahazaza ndi kumwe nawe, kuva uwo munsi umutima ntabwo wari ukiri uwanjye ahubwo wabaye uwe.'

    Pamella asobanura ko bwa mbere ahura na The Ben ari umunsi adashobora kuzibagirwa. Uyu mukobwa wamamaye mu marushanwa ya Miss Rwanda, yavuze ko yahuye na The Ben ari ku munsi wa Gatatu w'icyumweru, kandi ko icyo gihe imvura yaraguye.

    Akavuga ko ari ibihe byaranzwe no kurebana akana ko mu ijisho. Ati 'Ijwi rye, ubumuntu muri we, ukuntu yanganirizaga mu bitwenge, n'ukuntu yahumagara… (byubatse urukundo rwabo).'

    Pamella anavuga ko hari igihe The Ben yamusohokanye bajya kureba filime, ibintu avuga ko 'byatumye mukunda kurushaho'.

    Uyu mukobwa yumvikanisha ko ahura na The Ben yari ahatanye mu marushanwa y'ubwiza ya Miss Africa, ariko ko atigeze amuburira umwanya. Ati 'Buri gihe atuma mpora nseka, ku buryo kwihishira byangora. Ibindi bisigaye ni amateka.'

    Pamella yavuze ko mu 2022 ubwo The Ben yamwambikaga impeta ari ibihe 'ntashobora kwibagirwa'. Yavuze ko icyo gihe bahuriye muri Maldives ubwo bari mu biruhuko.

    Akomeza ati 'Kugeza ubu sindibagirwa bya bihe! Twagiye mu birwa bya Maldives kuko twese dukunda gutembera cyane, ubwo umukunzi wanjye yansabaga ko twabana afite impeta nziza hagati mu Nyanja y'Abahinde, navuze 'Yego' n'ibyishimo byinshi ari nako mwongorera mu matwi nti 'Mbega igihe cyiza cyo kubaho'

    The Ben na Pamella bavuga ko ari ibyishimo by'ubuziraherezo kuba bagiye gutera intambwe yo kubana nk'umugabo n'umugore. Kandi Imana izabaherekeza mu birori by'abo by'agatangaza bari gutegura, byabanjirijwe n'urugendo rudasanzwe rw'urukundo rw'abo.

    Bavuga ko bashima Imana 'anbantu babashyigikira bari mu bice bitandukanye byo ku Isi, kandi bazishimira kubana na buri umwe ku munsi udasanzwe mu buzima bwabo.

    InyaRwanda igiye kugaruka ku bintu 10 byaranze ubukwe bw'aba bombi, nyuma y'igihe kinini bwari bumaze butegerejwe na benshi:


    1.Meddy ntiyabonetse mu bukwe

    Umunyamuziki Ngabo Medard Jorbet [Meddy] ni umwe mu bantu bari bitezwe mu bukwe bwa The Ben na Pamella, ariko byageze mu mitona ya nyuma atabashije kuhagera.

    Uyu muhanzi wamamaye mu ndirimbo zirimo 'Slowly' yari aherutse kubwira Radio/Tv10 ko amaze iminsi mu biganiro na The Ben biganisha ku kuba yaza mu Rwanda akabasha gutaha ubukwe bwe, ariko siko byagenze.

    Ntarirarenga! Kuko mugenzi we bakuranye mu buzima bugoye, ku wa 23 Ukuboza 2023 aribwo azakora ubukwe, ahamye isezerano rye imbere y'Imana mu birori bizabera muri Kigali Convention Center- aha niho yitezwe.

    2.Nta mukobwa watwaye ikamba rya Miss Rwanda witabiriye ubukwe

    Uwicyeza Pamella ni umwe mu bakobwa bamenyekanye cyane muri Miss Rwanda, ahanini biturutse ku miterere ye, amaso ye n'ibindi bishitura benshi.

    Uyu mugore mu irushanwa rya Miss Rwanda 2019, yabashije kuboneka mu bakobwa 20 bavuyemo umukobwa wambitswe ikamba.

    Bwari ubwa mbere agerageje amahirwe. Muri Nzeri 2019, yabashije guserukira u Rwanda binyuze mu irushanwa rya Zuri African Queen yitwara neza.

    Kuva icyo gihe ntiyongeye kugaragara mu marushanwa y'ubwiza, ahubwo yayobotse ibucuruzi bw'imyambaro binyuze mu iduka yise 'Fly Mama'.

    Mu bukwe bwe yaherekejwe n'abarimo Jordan Mushambokazi witabiriye Miss Rwanda 2019 na Ricca Kabahenda wabaye Nyampinga w'Umuco [Miss Heritage].

    Ni mu gihe mu bakobwa bakiraga abantu (Protocol), harimo Mwiseneza Josiane ufite ikamba rya Miss Popularity muri Miss Rwanda 2019.

    Aba bombi basanzwe ari inshuti magara. Mu kiganiro yahaye InyaRwanda, Josiane yavuze ko yishimiye intambwe mugenzi we yateye.

    3.The Ben yagaragiwe n'abazwi kuri murandasi

    The Ben yari yateguye imodoka ye yihariye ari kumwe na Parrain we Jimmy basanzwe babana muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Bombi bari mu modoka yo mu bwoko bwa 'Barbus' isanzwe igura Miliyoni 700 Frw, igakodeshwa Miliyoni 1 Frw ku munsi.

    Umushoferi wamutwaye yabwiye InyaRwanda, ko asanzwe ari umukunzi w'ibihangano bya The Ben, bityo ko byabaye amavuta yabaye amata kuri we!

    The Ben kandi yari yateguye imodoka yarimo abasore b'ibyamamare n'abandi barimo nka Igor Mabano, K8 Kavuyo, Christopher, Andy Bumuntu n'abandi.

    Bamuherekeje kugeza ubwo yatangaga inkwano mu muryango wa Uwicyeza Pamella, ari nako bagenda bamufasha gutaramana n'abakunzi be.

    4.Basusurukijwe inshuro ebyiri n'Itorero Ibihame by'Imana

    Itorero Ibihamye by'Imana rigizwe n'abahungu gusa b'Intore batanze ibyishimo bisendereye nyuma yo kwigaragaza mu byiciro bibiri.

    Babanje kwigaragaza mbere y'uko Uwicyeza Pamella agera mu byicaro yari yateguriwe, bongera kubyina ubwo Pamella yamaraga gusangira The Ben.

    Iri torero rizwi cyane muri iki gihe, ryifashishije indirimbo n'imbyino bya Kinyarwanda byakoze benshi ku mutima bishimira uko babasurukije. Ibihame by'Imana bari kwitegura gukora igitaramo cy'abo muri Mutarama.

    Iri torero ryatangiye mu 2013. Rigamije kwigisha umuco nyarwanda kuko abaritangije ni abantu bakuriye muri uwo muco, bakoze amateka menshi cyane cyane mu kubyina ikinyarwanda.

    Ibihame by'Imana bamaze kubyina mu bitaramo bitandukanye nko muri Hobe Rwanda, igitaramo 'Inganzo yaratabaye' cya Jules sentore n'ibindi bitaramo bitandukanye.

    5.Umwana yambuwe 'Microphone'

    Umukobwa w'imyaka 17 y'amavuko wagerageza kuguyaguya Uwicyeza Pamella yifashije ibihozo yambuwe indangururamajwi n'umusangiza w'amagambo.

    Uyu mwana yari amaze umwanya munini aririmba zimwe mu ndirimbo zamamaye mu Kinyarwanda, ubundi akanyuzamo agakoresha amagambo yo gutaka Pamella.

    Amagambo yakoreshaga n'ijwi rye, byatumaga amarangamutima ya The Ben na Pamella azamuka, ariko ijambo rye ryarangiye nyuma y'uko 'MC' amwatse indangururamajwi yakoreshaga.

    InyaRwanda yamenye ko uyu mwana ari uwo mu muryango wa Pamella, ndetse amaze igihe agaragaza impano y'ubusizi.



    6.Nta cyamamare mpuzamahanga kitabiriye ubukwe

    Mbere na nyuma y'uko The Ben asohoye integuza y'ubukwe bwe, byaravuzwe cyane ku mbuga nkoranyambaga, ahanini bitewe n'uburyo ari umuhanzi Mukuru uhora ahazwe ijisho na benshi.

    Ibi byakurikiwe no kuvuga ko kureba ubukwe bwe bizasaba kwishyura ibihumbi 50 Frw kuri website ye na Pamella, nyuma igiciro cyaje gukabanuka.

    Amafoto ye bwite, amafoto ari kumwe na Pamella yaciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga buri wese atanga ibitekerezo uko abitekereza.

    The Ben ariko ntiyasibye kuvuga ko ubukwe bwe buzitabirwa n'ibyamamare, ariko siko byagenze mu muhango wo gusaba no gukwa, kuko nta n'umwe wahagaragaye.

    Birashoboka ko bazitabira ubukwe bwe tariki 23 Ukuboza 2023. Nta 'Live' y'ubukwe bwe yigeze ibaho, birashoboka hazarekanwe ubwo azakora kuri uriya munsi.


    7.Umutekano wari wakajijwe mu buryo bwose

    Mbere y'uko umunsi wo gusaba no gukwa ugera, abatumiwe bagiye bakira ubutumwa bugira buti '….. (amazina y'uwatumiwe), umuryango wa Pamella na The Ben banejejwe no kubibutsa umunsi w'ubukwe bw'abana babo tariki 15 Ukuboza 2023 saa munani zuzuye, Jalia Garden Rusororo.'

    Munsi y'ubu butumwa hariho Code werekanaga, ubundi ugahabwa uburenganzira bwo kwinjira.

    Buri wese winjiye mu bukwe yari yashyizwe kuri Liste, ndetse babanzaga kureba niba koko waranditswe, basanga utariho ugasaburiyo cyangwa se ugashaka ukundi winjira.

    Hari Polisi ishinzwe umutekano mu nkengero z'ahabereye ubukwe, imbere hari abasore b'ibigango basanzwe bifashishwa mu kurinda umutekano mu bitaramo binyuranye.

    8.Israel Mbonyi yaririmbiye abageni

    Israel Mbonyi yubatse umubano ukomeye ku bahanzi baririmba indirimbo z'Isi; yari inshuti y'akadasohoka ya Nyakwigendera Yvan Buravan.

    Uyu muhanzi witegura gukora igitaramo cye tariki 25 Ukuboza 2023, yari mu batashye ubukwe bwa The Ben ndetse yari yicaye mu ntebe z'inyuma ye.

    Ubukwe bugana ku musozo, yasohotse hanze ajya gushaka abacuranzi ba gitari, ubundi ababwira indirimbo ashaka kuririmbira The Ben.

    Uyu muramyi yaririmbye indirimbo ye yise 'Hari Impamvu', ndetse na 'Karame'. Ageze ku ndirimbo 'Nina Siri', The Ben yamufashije kuyiririmba, abantu barizihirwa.

    Israel Mbonyi kandi yasabye The Ben kumusanga mu ngamba, ubundi baririmbana indirimbo yamamaye mu buryo bukomeye 'Ndaje'.

    9.The Ben na Pamella bagiye ku ruhimbi

    The Ben na Pamella bari bateguye amafunguro yihariye kuri buri wese, byaterwaga n'icyo washakaga kurya no kunywa.

    Kandi byari byashyizwe ku meza anyuranye ku buryo byoroheraga buri wese bitewe n'uruhare yabaga anyuzemo.

    Ariko kandi imbere y'aho hari ahantu hateretse ibisabo birimo amata- The Ben na Pamella bahageze, maze Pamella acunda amata ahereza The Ben arasoma ashira inyota.

    Yavuze ko ari ikimenyetso kigaragaza ko urugo rw'abo ruzaba urugendwa, kandi bazatanga batunganirwe.


    10.Massamba yinjiye Pamella asanganira na The Ben

    Umuhanzi wagwije ibigwi mu muziki w'u Rwanda, Massamba Intore niwe waririmbye ubwo Uwicyeza Pamella yasanganiraga umukunzi we The Ben mu birori bikomeye byabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Ukuboza 2023.

    Massamba yaririmbye zimwe mu ndirimbo ze z'ibihozo aririmba Pamella asanganira umukunzi we The Ben.

    Mu bukwe hagati, Massamba yasabye The Ben kwegera imbere bafatanya kubyina, ubundi anasaba Uwicyeza kumusanga mu ngamba bafatanya kubyina.

    Uyu munyamuziki wamamaye mu ndirimbo zirimo 'Kanjongera' yahise afata indege yerekeza hanze y'u Rwanda, kuko hari ubundi bukwe yagombaga kuririmbamo. 


     






    Umuhanzikazi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Gabby Kamanzi 



    Umubyinnyi Mpuzamahanga, Sherrie Silver yari muri iki gitaramo


    Umunyamuziki Christopher aganira na mugenzi we mbere y’amasaha macye ngo The Ben atange inkwano


    Umuraperi K8 Kavuyo ari mu bambariye The Ben, aha bari bakiri mu modoka


    The Ben yageze ahabereye ubukwe ari mu modoka yo mu bwoko bwa ‘Barbus’






    The Ben avuga ko umunsi ahura na Pamella wabaye udasanzwe mu buzima bwe


    Umuraperi K8 Kavuyo wamenyekanye mu ndirimbo zirimo ‘Acapella’


    Aimable Twahirwa wo muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Ubuhanzi, Israel Mbonyi na Uncle Austin


    Umuhanzi Igor Mabano [Uri iburyo] ari mu baherekeje The Ben gusaba no gukwa





    Imodoka Uwicyeza Pamella yahawe nk’impano yari iparitse ahabereye ubukwe 












    The Ben na Pamella ku munsi udasanzwe mu buzima bw’abo





    Israel Mbonyi yaririmbye mu bukwe bwa The Ben, amushimira intambwe yateye mu buzima bwe 




    The Ben ahoberana n’umubyeyi we






    Umunyamakuru uzwi nka ‘Bianca’ ari mu bitabiriye ubu bukwe







     

    Dj Marnaud yasusukije abitabiriye ubu bukwe








    THE BEN YARIRIMBIYE UMUGORE WE AMWIFURIZA IKAZE MU MURYANGO

    “>

    ISRAEL MBONYI YATUNGUYE THE BEN MU BUKWE BARARIRIMBANA

    “>

    Kanda hano urebe amafoto yaranze ubukwe bwa Pamella na The Ben

    AMAFOTO: Serge Ngabo-InyaRwanda.com

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/137637/meddy-ntiyabonetse-udushya-10-twaranze-ubukwe-bwa-the-ben-na-pamella-amafoto-video-137637.html

  • Kuki ari gukorana cyane n’Abadogiteri? Nice N… – #rwanda #RwOT

    Kuwa 29/09/2023 ni bwo Nice Ndatabaye aheruka gutaramira mu Rwanda mu gitaramo cy’uburyohe yafatiyemo amashusho y’indirimbo ze zirimo zitandukanye, ndetse magingo aya yatangiye kuzishyira hanze. Ni igitaramo cyaririmbyemo Nice Ndatabaye, Dr Ipyana, Bosco Nshuti, Ben na Chance na Savant Ngira.

    Nyuma y’ibyumweru bitatu Nice Ndatabaye ashyize hanze indirimbo “Umeamua Kunipenda” yaririmbanye na Dr Ipyana ufatwa nka nimero ya mbere muri Tanzania mu muziki wa Gospel, kuri ubu yashyize hanze indirimbo y’amashusho yitwa “Mukiza Wanjye” yakoranye na Dr Savant Ngira wo mu Rwanda.

    Nice Ndatabaye utuye muri Canada n’umuryango we, yabwiye inyaRwanda ko iyi ndirimbo “Mukiza Wanjye” irimo ubutumwa buvuga ko “Yesu yadutuye imitwaro (ibyaha) yaduhetamishaga, aduha amahoro, aratwemera”. Ati “[Yesu] Yarampamagaye nanjye nsiga byose ndamukurikira, gukurikira Yesu hari ibyo dusabwa gusiga”.

    Icyita rusange kuri izi ndirimbo ze nshya, ni uko yaziririmbanye n’abaramyi basanzwe ari Abadogiteri mu mwuga w’ubuvuzi. Twagize amatsiko y’impamvu yamusunikiye gukorana nabo ndetse n’icyo bisobanuye kuri we, adutangariza ko byari mu rwego rwo kwerekana ko “abakozi b’Imana ntabwo ari abantu badafite ibindi bakora mu buzima”.

    Ndatabaye yagize ati “Buriya iyo turebye no mu Byanditswe Byera (aravuga muri Bibiliya), Intumwa za Yesu ntabwo bari abantu b’imburamukoro. Bari abantu bize, b’abahanga, bafite ubumenyi. Bishatse kuvuga ngo no muri iki gihe cyacu, abakozi b’Imana ntabwo ari abantu badafite ibindi bakora mu buzima”.

    Arakomeza ati “Ahuhwo ni abantu Imana yagiye ihamagara rimwe na rimwe ibavanye mu mirimo yabo isanzwe, bakaza kuyikorera. Icyo nshatse kuvuga, aba bakozi b’Imana twaririmbaye ni Abadogiteri bavura abantu, bamwe baracyabikora nk’umwuga ariko bagakorera n’Imana, abandi barabiretse”.

    Yavuze ko Dr Ipyana yahagaritse kuvura abantu ajya gukorera Imana. Ati “Rero ni ukuvuga ngo abantu babyumve kandi babisobanukirwe, gukorera Imana si ukubura ikindi dukora, ahubwo gukorera Imana ni umurimo ubwawo, kandi rimwe na rimwe bigusaba kureka ibyawe bindi kugira ngo ukorere Kristo umwumvire, ukore ubushake bwe”.

    Nice Ndatabaye uri gukorana imbaraga nyinshi mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, akunzwe cyane mu ndirimbo nka “Umbereye Maso” imaze kurebwa na Miliyoni 6, “Imigambi yawe”, “Ayi Mana y’Ukuri”, “Iby’Imana ikora”, “Uri hejuru” n’izindi.

    Dr Ipyana wo muri Tanzania uherutse gukorana indirimbo na Nice Ndatabaye yamamaye muri “Niseme Nini” imaze kurebwa na Miliyoni 14. Ni umuganga mu buzima busanzwe (Medical Doctor) kuva muri 2012, akaba yaratangiye kuririmba mu 2015. Akunzwe mu ndirimbo “Kama Si Mkono”, “Milele na Milele” na “Moyo wangu”.

    Dr Savant Ngira nawe wakoranye indirimbo na Nice Ndatabaye, ni umuramyi w’umuhanga u Rwanda rufite, akaba afatanya uyu murimo w’Imana n’umwuga wo kuvura abantu dore ko ari Dogiteri. Asanzwe ari umuririmbyi ukomeye muri True Promises Ministry. Mu muziki we bwite, amaze gukora indirimbo 7, iyakunzwe cyane akaba ari “Hozana”.

    Nice Ndatabaye yamamaye cyane mu ndirimbo “Umbereye Maso” yakoranye na Gentil Misigaro

    Nice Ndatabaye na Dr Ipyana baherutse guhurira mu gitaramo bakanakorana indirimbo 

    Savant Ngira ufatanya umuziki n’umwuga w’ubuganga yahuje imbaraga na Ndatabaye

    Nice Ndatabaye yibukije ko gukorera Imana bitavuze ko wabuze ikindi ukora

    REBA INDIRIMBO “MUKIZA WANJYE” YA NICE NDATABAYE FT DR SAVANT NGIRA

    REBA INDIRIMBO “UMEAMUA KUNIPENDA” YA NICE NDATABAYE FT DR IPYANA

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/137629/kuki-ari-gukorana-cyane-nabadogiteri-nice-ndatabaye-yahuje-imbaraga-na-dr-savant-nyuma-ya–137629.html

  • Paris:'Kuburanisha Dr. Munyemana ni uguhesha  agaciro Ubufaransa'-Umushinjacyaha #rwanda #RwOT

    Mu rukiko rwa Rubanda i Paris mu gihugu cy'u Bufaransa( Cour d'Assises de Paris), Umushinjacyaha yabwiye inteko iburanisha ko gucira urubanza Dr. Munyemana Sosthène ukurikiranyweho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda bizahesha agaciro Igihugu cy'u Bufaransa.

    Ari imbere y'inteko iburanisha uru rubanza, umushinjacyaha yibukije abagize inteko ko batoranijwe, ko barahiriye kuzatanga Ubutabera. Yabibukije kandi ko biboneye ubwabo abatangabuhamya babanyuze imbere ndetse bakumva ibyo bavuze.

    Yibukije inteko iburanisha ko gutanga ubutabera bizanahesha agaciro u Bufaransa. Ati' Kuki tugiye gucira urubanza umuntu wo mu Rwanda?, wakoreye ibyaha mu Rwanda?. Kumucira imanza(urubanza) bizahesha n'agaciro igihugu cy'u Bufaransa'.

    Yakomeje agira ati' Justice( Ubutabera) itangwa hose no ku baturage b'Abafaransa, nawe nk'umuntu uba mu Bufaransa, umaze imyaka 30 kuri ubu butaka bugomba gutangwa. Muri ibi byumweru tumaze hano, ntekereza ko nta kintu kinini cyadutunguye kucyumva, abantu banyuze hano babakeneyeho ubutabera. Mwatowe namwe ngo mutange ubutabera ntaho mubogamiye'.

    Dr. Munyemana Sosthène w'imyaka 68 y'amavuko, ashinjwa kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994. Mu byaha akurikiranyweho byavugiwe imbere y'inteko iburanisha, harimo; Gutegura no gushyira mu bikorwa Jenoside mu Mujyi wa Butare cyane cyane mu bitaro bya Kaminuza aho ashinjwa kwica abana n'abagore. Hari gufungira Abatutsi mu cyumba cy'ibiro bya Segiteri Tumba no gutoranyamo abajyanwaga kwicwa.

    Mu bindi byavuzwe ndetse bikagarukwaho n'abatangabuhamya banyuze imbere y'inteko iburanisha baba abari bahari( physically) cyangwa se bari ahandi bakoresha uburyo bw'ikoranabuhanga, bamushinja gukwirakwiza imbunda yahawe n'uwari Minisitiri w'Intebe wa guverinoma yiyise iy'abatabazi, Kambanda Jean.

    Dr. Munyemana Sosthène ushinjwa kugira uruhare muri jenoside yakorerwe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, mu gihe cya Jenoside yari umuganga w'abagore mu Bitaro bya kaminuza i Butare.

    Uru ni urubanza rwa Gatandatu(6) ku Banyarwanda bakurikiranyweho ibyaha bya Jenoside  ruri kuburanishwa n'Urukiko rwa Rubanda ruherereye i Paris mu Bufaransa. Abatangabuhamya banyuze imbede y'ibteko iburanisha bagiye bayogaragariza ko bakeneye guhabwa Ubutabera bwuzuye kandi mu gihe gikwiye.

    Dr. Munyemana Sosthène, mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi yari afite imyaka 39 y'amavuko. Mu batangabuhamya banyuze imbere y'inteko iburanisha, barimo abahanga, barimo abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi n'abahohotewe. Biteganyijwe ko taliki 19 Ukuboza 2023 aribwo urukiko rwa rubanda rwa Paris ruzafata icyemezo kuri uri rubanza, byaba  kumukatira cyangwa se kumugira umwere.

    Munyaneza Theogene

    Source : https://www.intyoza.com/2023/12/15/pariskuburanisha-dr-munyemana-ni-uguhesha-agaciro-ubufaransa-umushinjacyaha/

  • The Ben yasabye anakwa Uwicyeza Pamella-AMAFO… – #rwanda #RwOT

    The Ben wari wambaye umwitero mwiza afite inkoni mu ntoki isa n’ingofero yari yambaye, yari yacyereye gusaba no gukwa umugeni we Uwicyeza Pamella basezeranye mu mategeko muri Kanama 2022.

    Uyu muhanzi wari uherekejwe n’abarimo abafite izina rizwi mu ruhando rw’imyidagaduro rwagati, mu birori kwihangana byamunaniye ataka ubwiza Uwicyeza wamutwaye umutima yifashishije indirimbo ye yashyize hanze kuwa 07 Kamena 2023 yise ‘Naremeye’.

    Yanagize kandi umwanya wo guhimbaza Imana yemeza ko atigeze akunda Yesu Kristo wamucunguye nk’uko biri uyu munsi, maze amarangamutima aramurenga arapfukama, Uwicyeza Pamella na we atazuyaje ashyira amavi hasi, bigaragaza ko yiyemeje kumukurikira muri byose.

    Masamba Intore ni we wasohoye umugeni mu gihe itorero Ibihame by’Imana bari mu basusurukiye abitabiye uyu muhango. Mu bagaragiye Uwicyeza Pamella harimo abakobwa bamamaye mu marushanwa y’ubwiza nka Jordan Mushambokazi.Uwicyeza Pamella ubwo yageraga mu ihema ryabereyemo uyu muhango wo gusaba no gukwaThe Ben yaririmbiye Uwicyeza Pamella yifashishije amagambo y’imitoma ari mu ndirimbo yeThe Ben ari kumwe na Uwicyeza Pamella Masamba Intore ni we wasohoye umugeni mu ijwi ryiza rye rikundwa na benshiJimmy, inshuti y’igihe kirekire ya The Ben ni we wari uyoboye abamugaragiye

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/137626/the-ben-yasabye-anakwa-uwicyeza-pamella-amafoto-137626.html