Blog

  • Noneho Murera izabamara! Amissi Cédric yaciye amarenga yo kugaruka muri Rayon Sports – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umurundi Amiss Cédric yaciye amarenga yo gusubira muri Rayon Sports ndetse ahabwa ikaze na mwenewabo, Mvuyekure Emmanuel 'Manu' uyikinamo.

    Cedric Amiss wabiciye bigacika mu myaka 10 ishize muri Rayon Sports yaciye amarenga ko ashaka kugaruka muri Murera, nyuma y'ikiganiro yagiranye Manu amubwira ko akumbuwe muri Rayon Sports maze nawe avuga ko arazamo vuba.

    Uyu musore amaze umwaka akina mu ikipe ya Al Qadsiah FC yo muri shampiyona ya Saudi Arabia

    Amakuru atugeraho avuga ko, Cédric Amissi yamaze kumvikana na Rayon Sports ku kigero cya 99% ubu ni umukinnyi wa Rayon Sports yaherukagamo 2014.

    Source : https://yegob.rw/noneho-murera-izabamara-amissi-cedric-yaciye-amarenga-yo-kugaruka-muri-rayon-sports/

  • The Ben yifashishije Pamella mu ndirimbo nshy… – #rwanda #RwOT

    Nyuma y’imyaka itari micye nta ndirimbo The Ben asangiza abamukurikira ku mbuga ze zicururizwaho umuziki zirimo na YouTube, ndetse agatangaza ko byabanje kumugora kwibuka ‘Password’ yayo, yashyize yongera gushyiraho indirimbo.

    Ni indirimbo yitwa ‘Ni Forever’ ishingiye ku nkuru y’urukundo rwe na Uwicyeza Pamella bamaze kuba umwe mu mategeko banitegura guhamya isezerano ryabo imbere y’Imana kuwa 23 Ukuboza 2023.

    Iyi ndirimbo yatunganijwe mu buryo bw’amajwi na Kozze umwe mu bahanga babarizwa muri Country Records naho amashusho yayo anagaragaramo Pamella atunganywa na John Elarts.

    Wumvise neza amagambo uko yanditse n’ibiyikubiyemo wumva ko ari ukuri ku mutima n’amarangamutima The Ben yasutse. Iyi ndirimbo igiye hanze nyuma y’amasaha macye The Ben asabye akanakwa Pamella mu muhango wabaye kuwa 15 Ukuboza 2023.

    KANDA HANO WUMVE UNAREBE ‘NI FOREVER’ YA THE BEN

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/137656/the-ben-yifashishije-pamella-mu-ndirimbo-ni-forever-yashyize-hanze-video-137656.html

  • The Ben yashyize hanze indirimbo yahimbiye umugore we (VIDEO) #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Mugisha Benjamin wamamaye nka The Ben yashyize hanze indirimbo nshya yise ‘Ni Forever’ yahimbiye umugore we yari utegerejwe na benshi nyuma y’igihe ayiteguza.

    Ni indirimbo yumvikanamo amagambo meza yitsa ku rukundo yahimbiye umufasha we Uwicyeza Pamella, akaba ari na we ugararagara mu mashusho ya yo. Yatunganyijwe mu buryo bw’amajwi na Kozze ukorera muri Country Records mu gihe amashusho ya yo yayobowe akanatunganywa na John Elarts wo mu Burundi.

    The Ben yashyize hanze iyi ndirimbo nyuma y’imyaka igera kuri ibiri adasohora indirimbo, ikaba yari itegerejwe na benshi, baherukaga kumwumva mu ndirimbo ‘Why’ yakoranye na Diamond Platnumz.

    Mbere y’uko Tiger B ashyira hanze iyi ndirimbo yabanje kunyuza amaso muri comment zirenga ibihumbi bitatu, ziri ku ifoto aherutse gusangiza abamukurikira akababwira ko uzabasha gutahura izina ry’indirimbo ye nshya azahabwa igihembo cy’amadorari 500, ngo amenye uwatsinze amushyikiriza igihembo cye.

    Icyo gihe, The Ben yagize ati “Indirimbo nziza iraje…….. Mu minsi ibiri gusa (ku wa Gatandatu), umuntu wa mbere uri butahure izina rya yo aratsindira $500.”

    Nyuma yo gucisha amaso mu burumwa burenga ibihimbi bitatu, The Ben yatangaje ko uwatsindiye aya madarari 500 angana n’ibihumbi 620Frw, ari uwitwa Monique Karemera wavuze ko iyi ndirimbo yitwa ‘Ni Forever’ yemeza ko agiye gushyikirizwa impano yatsindiye.

    Icyo gihe uyu muhanzi yari yatangaje ko iyi ndirimbo izasohoka ku wa 16 Ukuboza 2023, nyuma y’umunsi umwe akoze ubukwe. Dore ko ejo hashize ku wa 15 Ukuboza 2023 ari bwo yasabye akanakwa umukunzi we Uwicyeza Pamella, mu muhango wabereye kuri Jalia Hall & Garden witabiriwe n’ibyamamare bitandukanye.

    The Ben yahimbiye umugore we indirimbo

    RUKUNDO Sulaiman / ISIMBI.RW

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/the-ben-yashyize-hanze-indirimbo-yahimbiye-umugore-we-video

  • Miss Mutesi Jolly yikomye ikinyamakuru cyashyize hanze ifoto y'uwasazwe n'ibyishimo akambara ubusa hamwe #rwanda #RwOT

    Nyampinga w'u Rwanda 2016 Miss Mutesi Jolly yatewe agahinda n'ikinyamakuru cyashyize hanze ifoto y'uwasazwe n'ibyishimo kimwe mu bice bye by'umubiri bikajya hanze.

    Mu masaha y'igicamunsi nibwo hakwirakwiye ifoto y'umukobwa wasazwe n'ibyishimo akabyina kugeza ubwo umwambaro we uzamutse abafotora bagafotora.

    Ni ifoto yafatiwe muri Camp Kigali ahabereye igitaramo cya Danny Nanone warimo kumurika Album ye nyuma yo kugarukana imbaraga muri muzika.

    Muri uku kwizihirwa kubera umuziki n'urukundo yari afitiye umuhanzi wari ku rubyiniro, yazamuye amaboko cyane , ishati irazamuka kimwe mu bice bye by'umubiri bijya hanze ahita afotorwa.

    Anyuze kuri X , Miss Mutesi Jolly yibajije niba ibinyamakuru bimwe na bimwe bitagira ubuyobozi kuburyo bikora ibisa n'amabara.

    Miss Mutesi Jolly yagize ati:' Human decency of some our media houses is out of the window. Ese nta editorial line bagira ?'.

    Benshi mu basubije Miss Rwanda 2016 harimo Lionel Ndizeye wagize ati:' Agatwiko hejuru ya byose'.Jolly ahita amusubiza ati:'Birababaje'.

    Benshi bakomeje kugaragaza ibitekerezo byabo.

     

    Human decency of some our media houses is out of the window. Ese nta editorial line bagira ?

    — Jolly Mutesi. #TeamPK (@JollyMutesi) December 16, 2023

    The post Miss Mutesi Jolly yikomye ikinyamakuru cyashyize hanze ifoto y'uwasazwe n'ibyishimo akambara ubusa hamwe appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/miss-mutesi-jolly-yikomye-ikinyamakuru-cyashyize-hanze-ifoto-yuwasazwe-nibyishimo-akambara-ubusa-hamwe/

  • Umuhanzi The Ben yashyize hanze amashusho y'indirimbo Ni Forever yatuye Pamela – VIDEO #rwanda #RwOT

    Umuhanzi The Ben nyuma yo kwegukana Uwicyeza Pamela yamukoreye indirimbo.

    Ni indirimbo yasohotse nyuma y'ubukwe bwabo kuri uyu wa Gatandatu nk'uko yari yabisezeranyije abakunzi be.

    The Ben anyuze kumbuga nkoranyambaga ze yari yasabye ko uwafora izina ryayo azamuha $500 ndetse uwatsinze yabonetse atangajwe na The Ben.

    Uyu watsinze yasezeranyijwe na The Ben ko azayashyikirizwa mu mashusho yafashe ari kumwe na Junior Giti.

    Tariki 15 Ukuboza 2023, nibwo The Ben yakoze ubukwe bwo gusaba no gukwa hamwe na Uwicyeza Pamela. Kuri ubu ubukwe nyirizina buteganyijwe tariki 23 Ukuboza muri Convention Center.

    The post Umuhanzi The Ben yashyize hanze amashusho y'indirimbo Ni Forever yatuye Pamela — VIDEO appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/umuhanzi-the-ben-yashyize-hanze-amashusho-yindirimbo-ni-forever-yatuye-pamela-video/

  • Umugore wakaswe ingobe n'umugabo afite agahinda gakomeye #rwanda #RwOT

    Inkuru yuyu mukobwa wo mu gihugu cya Kenya wakaswe ingohe n'umugabo we ikomeje kuvugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga Kandi benshi bakomeje kwibaza icyateye uyu mugabo gukora igikorwa nkicyo kibi.

    Uyu mukobwa yitwa Maureen akaba yaravutse ari imfura mu muryango w'iwabo, ndatse avuga ko ubucyene bwatumye atiga ngo arangize amashuri ye.

    Ibyo byatumye yihutira gushaka umugabo akiri muto cyane kuko yashatswe afite imyaka 15 y'amavuko gusa.

    Yavuze ko ajya guhitamo umugabo bazabana, yahisemo umwe mu nshuti ze ndetse baza kugira umugisha babyarana abana bane, ndetse ibyo byaje gutuma uyu mukobwa ngo yimukira mu mujyi kujya gushaka ubuzima ndetse nicyatunga umuryango.

    Icyakora ngo kubera umugabo we amugiriraga ikizere bitewe nuko umugabo we nawe ubwe nta kizere yigiriraga, byatumye atangira kwanga umugore we ajya gushaka amafaranga mu mujyi I Nairobi, ariko nyuma Yuko umugore we agiye umugabo mu byumweru bibiri gusa yari yamaze gushaka undi mugore.

     

    Ibyo byatumye uyu mugore Maureen agaruka kureba Niba Koko umugabo we yarashatse undi mugore, gusa ngo umugabi we ndetse n'umugore mushya bari bafite gahunda yo gukuraho umugore w'ambere ariwe Maureen kuko umugabo n'ubundi yabaga aziko umugore we azatwarwa n'abandi bagabo muri Nairobi aho umugore yari yagiye gushakira ubuzima.

    Ubwo uyu mugore yagarukaga rero yakiwe n'umugabo we ashaka kumutema afite umuhoro Aribwo yatangiye kumukata mu isura ndetse ashaka no gukata intoki hafi kwicwa, icyakora kubera ubuvuzi ubuzima bwuyu mugore Maureen bwaje gutabarwa gusa yiyemeza kurere abana bane wenyine.

     

    Kuri ubu uyu mugore avuga ko abana nikimenyetso cyangwa ubusembwa yasizwe n'umugabo we wamutemye mu maso. Gusa ubu uyu mugore ngo akora muri hotel aho akoropamo kugira ngo arere abana be.

    Source: muranganewspaper.co.ke

    The post Umugore wakaswe ingobe n'umugabo afite agahinda gakomeye appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/umugore-wakaswe-ingobe-numugabo-afite-agahinda-gakomeye/

  • Kubera iki Zari ashaka ko abahungu be bamuvira mu nzu mu mwaka wa 2024 ? #rwanda #RwOT

    Zari yatangiye kugirana ibibazo n'umuhungu we yabyaranye na nyakwigendera Don Ssemwanga aherutse kwifuriza isabukuru nziza y'amavuko.

    Umunyamideli akanaba umucuruzi wabigize umwuga Zari wabyaranye na rurangirwa muri muzika ya Tanzania Diamond Platinumz aherutse gupfa n'umuhungu we aho guparika imodoka kubera ko parikingi yari yuzuye.

    Zari yasabaga umuhungu we Pinto kwegezayo imodoka ye ngo aparike iyo. Ibyo byasize abafana bose bumiwe bibaza kumubano bafitanye.

    Ubwo uyu mugore yaganiriga n'itangazamakuru ubwo yari ageze ku kibuga cy'indege cya Jomo Kenyatta International airport muri kenya, Zari yavuze ko abahungu be ashaka ko bamuvira mu nzu ye muri uyu mwaka wa 2024 tugiye kwinjiramo.

     

    Mu magambo ye yagize ati:'Ndacyeka abahungu banjye bacyeneye kujya kwibana mu mwaka utaha, bakaba mu nzu zabo, bafite imodoka zabo, bacyeneye kugenda.Mu mwaka ugiye kuza niko bikwiye kugenda.'

    Zari yabyaranye abana 3 b'abahungu n'umugabo w'umunya-Uganda wari umucuruzi ukomeye cyane witwa Ivan Semwanga, umukuru muri bo afite imyaka 19 abandi bo baracyari bato munsi y'iyo myaka umukuru muri bo afite.

    Icyakora si abo bana gusa uyu mugore afite kuko yabyaranye abandi naba na Diamond Platinumz.

    Source: muranganewspaper.co.ke

    The post Kubera iki Zari ashaka ko abahungu be bamuvira mu nzu mu mwaka wa 2024 ? appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/kubera-iki-zari-ashaka-ko-abahungu-be-bamuvira-mu-nzu-mu-mwaka-wa-2024/

  • Emir wa Kuwait yitabye Imana – #rwanda #RwOT

    Ibi babitangaje kuri uyu wa 16 Ukuboza 2023 binyuze mu itangazo ryasomewe kuri Televiziyo y’igihugu rigasomwa na Mohammed Abdullah Al Sabah, Minisitiri w’Urukiko rw’Umwami.

    Muri iri tangazo bavuga ko mu kababaro n’agahinda kenshi igihugu cya Kuwait kibabajwe no kumenyesha abaturage ba Kuwait, Abarabu, ibihugu bya Kisilamu, inshuti n’Isi muri rusange, itanga rya Sheikh Nawaf al-Ahmad al-Jaber al-Sabah wari umuyobozi w’Ikirenga.

    Icyamwishe ntabwo bigeze bagitangaza, gusa mu kwezi gushize ni bwo yari yajyanwe mu bitaro bitewe nuko uzima bwe bwari butameze neza.

    Emir wa Kuwait, Sheikh Nawaf yari yarageze ku buyobozi muri 2020 asimbuye mukuru we Sheikh Sabah al-Ahmad al-Jaber al-Sabah wari witabye Imana ku myaka 91 aguye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

    Ibinyamakuru bitandukanye birandika ko ubuyobozi bwa Kuwait bushobora guhita bufatwa na Sheikh Meshal Al Ahmad Al Jaber wari umuyobozi wungirije.

    Emir wa Kuwait witabye Imana 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/137649/emir-wa-kuwait-yitabye-imana-137649.html

  • Danny Nanone yakoze igitaramo cy’amateka asin… – #rwanda #RwOT

    Uwavuga ko ari amateka Dany Nanone yanditse mu muziki nyarwanda by’umwihariko ikaba n’intambwe ishimangira urugendo rw’imyaka 16 amaze atangiye umuziki by’umwuga, ntabwo yaba abeshye.

    Yatanze ibyo yari afite byose mu bushobozi bwe kandi n’abahanzi baje kumushyigikira bamwunganiye mu kurushaho gutuma ibintu bigenda neza. Ni ibintu byashimishije abitabiriye.

    Dany Nanone wari utegerezanijwe amatsiko menshi yageze ku rubyiniro saa sita zuzuye abanzirizwa n’ababyinnyi bari bambaye imyamabro iri mu mabara y’umweru n’umutuku barimo Titi Brown na Babyart.Titi Brown yari mu babyinnyi bakoranye na Dany Nanone wavuze ko ari umuvandimwe we kuva atangiye kugera asoje

    “Iminsi Myinshi” niyo yari intero ubwo Dany yazamukaga ku rubyiniro havanzemo amagambo y’Ijanisha indirimbo iri mu zimaze igihe yakoranye na King James kandi yakuzwe cyane l. Yakomerejwe ku ndirimbo igaruka ku butwari bw’ingabo inakomoza ku buzima bwa buri munsi umuntu anyuramo.

    ‘Mbikubwire’ yahuriyemo na Jackson Kalimba iri mu zanditse neza zikagira amagambo azamura amarangamutima yaba mu buryo bw’abakundana no mu buryo rusange. Iyi yayifatanije na buri umwe wari mu ihema rya Camp Kigali kuyiririmba ijambo ku rindi nubwo imaze imyaka itari micye igiye hanze

    Mu magambo ye uyu muhanzi yagize ati”Uyu mugoroba ni uw’amateka kuri njye namwe narategereje iyi myaka yose kugira ngo mbibabwire muri ab”agaciro cyane”

    “Imbere n’inyuma” niyo yakomerejeho ikaba yaragiye hanze kuwa 14 Gashyantare 2016. Yayikoranye na Bruce Melodie kuri ubu uri kubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika aho yagiye mu bitaramo bya Jingle Ball bya iHeart aho azahurira ku rubyiniro na Shaggy ku nshuro ya Kabiri muri Miami.

    Danlny Nanone mu kiganiro aheruka kugirana n’itangazamakuru yatangaje ko mu kuri nubwo bitari gukunda ko atumira abahanzi bose bakoranye mu gitaramo ariko ubu aribl bwo atangiye urugendo rw’ibitaramo azakomeza kugenda akorana n’abandi bivuze ko na Bruce Melodie umunsi umwe bashobora kuzahurira mu gitaramo.

    Dany Nanone yakomereje ku ndirimbo yahuriyemo n’itsinda rya Urban Boyz riri mu yanditse amateka ikaba yaragiye hanze kuwa 14 Kamena 2014 ariko abantu bayishimiye cyane nubwo imaze iyo myaka yose.

    “Forever” indirimbo yagiye hanze kuwa 02 Kanama 2014 nayo yayiririmbye. Igice cya mbere cya Danny Nanone yagisoreje ku ndirimbo yise ‘My Type’ yashyize hanze  kuwa 02 Kamena 2023.

    Mu gice cya Kabiri Danny Nanone yaririmbye indirimbo zari zitegerejwe na benshi nubwo bwari bumaze gucya byari bigeze saa munani na makumyabiri z’ijoro Danny Nanone yaririmye indirimbo yitiriye Album ye ‘Iminsi Myinshi’.

    Muri iki gice kandi uyu muhanzi yafashe umwanya ashima abarimo abaterankunga, inzego z’umutekano anaboneraho. Yashimiye se wamubyaye wakomeje kumushyigikira mu bihe byose by’umuziki wari no mu bitabiye iki gitaramo.

    Yakiriye Ariel Wayz bafatanya kuririmba ‘Nasara’ indirimbo bakoranye iri muzihariye umwaka wa 2023 ikaba yaragiye hanze kuwa 12 Werurwe 2023 imaze kurebwa inshuro zirenga Miliyoni 3.3 kuri You Tube.

    Dany Nanone ni umwe mu bahanzi babahanga unakora umuziki yize imyandikire ye igakundwa na benshi kuva yatangira amaze gukorana n’abahanzi hafi ya bose bakomeye mu Rwanda.Dany Nanone yashimiye abikuye ku mutima se umubyara wari mu bitabiye igitaramo cyeDanony Nanone na Ariel Wayz bafatanije kuririmba mu buryo bwiza indirimbo bakoranyeUbuhanga bwumvikana mu bihangano by’uyu muraperi yongeye kubugaragariza imbere y’abafana ibihumbi bari baje kumushyigikiraImyaka 16 amaze mu muziki yerekanye ko atari ubusa mu kumurika Album ye

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/137643/danny-nanone-yakoze-igitaramo-cyamateka-asingiza-se-waje-kumushyigikira-amafoto-137643.html

  • Indashyikirwa mu guteza imbere umuco wo gusom… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Ukuboza 2023, i Kigali kuri Hilltop Hotel, Urugaga rw'Abanditsi bo mu Rwanda (Rwanda Writers Federation) rwashyikirije ibikombe, imidari ndetse n'ibindi bihembo by'ishimwe abantu ndetse n'ibigo byagize uruhare rugaragara mu guteza imbere umuco wo kwandika no gusoma ibitabo byanditse mu Kinyarwanda.

    Aha, hari hateraniye intiti, abanditsi b'ibitabo ndetse n'abayobozi baturutse mu nzego zitandukanye baje gushyigikira iki gikorwa ngarukamwaka cyo guhemba indashyikirwa zahize izindi.

    Mbere yo gushyikiriza ibihembo ababikwiye, hakozwe umuhango wo kumurika igitabo cyitwa 'Ishyari ni Ishyano,' cyanditswe n'Umuyobozi w'Urugaga rw'Abanditsi mu Rwanda, Bwana Richard Hategekimana.

    Muri iki gitabo cyuje ubuhanga, hakubiyemo ubutumwa bushishikariza abanyarwanda ndetse n'ikiremwamuntu muri rusange kwamaganira kure ishyari kuko rigira ingaruka mbi kuri nyiraryo ndetse no kuri sosiyete muri rusange.

    Uyu muyobozi w'urugaga mbere yo gutanga ibihembo yavuze ko abo bashimira kuri iyi nshuro ari abakoze ibikorwa by'ubudasa, abonera no kunenga abihunza umuco n'ururimi rwabo bagashaka kwisanisha n'iby'ahandi bitwaje ko ariho bateye imbere.

    Ku bijyanye n'ikibazo cya kaminuza nyinshi zo mu Rwanda zidashishikajwe no gushyira ibitabo by'Ikinyarwanda mu masomero yazo, hatunzwe agatoki Kaminuza y'u Rwanda usanga ishyira imbaraga mu kugurira abanyeshuri bayo ibitabo byanditswe mu zindi ndimi ariko mu by'ukuri ugasanga iby'Ikinyarwanda ntibabikozwa.

    Ni muri urwo rwego abahembwe bari mu byiciro 10, bakaba barahize abandi mu mwaka wa 2023 mu bijyanye no gushishikariza benshi gukunda gusoma no kwandika ibitabo biri mu rurimi rw'Ikinyarwanda, ururimi gakondo.

    1.     The Best University of The Year: Kaminuza ya ULK ifite ibitabo by'Ikinyarwanda bisaga 2,604 mu isomero, niyo yahawe igikombe, umudari ndetse n'ibindi bihembo by'ishimwe.

    2. The Best Organization of The Year: Hahembwe umuryango uteri uwa Leta wagize uruhare mu guteza imbere umuco wo kwandika no gusoma ibitabo, wa PAM Rwanda.

    3. The Best TV of The Year: Hahembwe Televiziyo ya Isango Star yahize izindi mu kugira ibiganiro byiza bitera imbaraga abanditsi b'ibitabo

    4. The Best Author of The Year: Dr Ignace Niyigaba wanditse igitabo cy'ubuhanga mu ndimi eshatu niwe wabaye umwanditsi w'umwaka wa 2023.

    5. The Best Online Media of The Year: Hahembwe InyaRwanda.com yanditse inkuru mu Kinyawanda kandi zishishikariza abanyarwanda gukunda ururimi rwabo basoma ndetse bandika ibitabo.

    6. The Best Online Media of The Year: Hahemmbwe Igihe.com

    7.   The Best Printing House of The Year: Hahembwe Imprimerie Stylex Ltd

    8.   The Best Bookshop of The Year: Hahembwe Librarie Ikirezi yagurishije ibitabo byinshi by'abanditsi nyarwanda.

    9. The Best Library of The Year: Hahembwe Kaminuza ya ULK yaje ku isonga mu gukundisha abanyeshuri bayo umuco wo kwandika no gusoma ibitabo byanditswe mu Kinyarwanda

    10. The Best Printing House of The Year: Hahembwe Africa Oasis Publishing House yacapye ibitabo byinshi by'abanditsi b'abanyarwanda kandi hatajemo amananiza.

    Nyakubahwa Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza ya ULK, Hon. Rwigamba Balinda yahawe umwanya avuga ko yatunguwe no gushyikirizwa ibikombe kuko ibyo yakoze ari byo byari bimurimo kandi zari inshingano ze, ashimira urugaga rw'Abanditsi rwabatekerejeho ndetse ashimangira ko kuba ahembwe bimwongereye izindi mbaraga mu kurushaho guteza imbere uyu muco mu Kaminuza ayoboye.

    Hon. Musoni Protais nawe uri mu bashyikirijwe igikombe akaba n'umuvugizi wa PAM Rwanda, nawe yavuze ko yatunguwe no guhabwa igihembo ndetse agitura umuryango wose muri rusange. 

    Yasobanuye ko impamvu bahisemo gufatanya n'Urugaga rw'Abanditsi mu Rwanda aruko bifuza gushishikariza abana b'u Rwanda gusoma no kwandika ibitabo ariko kandi bakandika ibitabo bifite icyo bimarira abo bandikira.

    Nawe yakomoje ku kibazo gihangayikishije sosiyete nyarwanda cy'abanyeshuri bagera muri Kaminuza batazi kwandika no gusoma mu rurimi rwabo kavukire.

    Yashimiye RWF ikomeje guha agaciro no gushyigikira abanditsi nyarwanda umunsi ku munsi, kuko bituma na sosiyete imwubahira kuba afite icyo amariye umuryango w'abanyarwanda.

    Hon. Amb. Muligande Charles wari umushyitsi mukuru muri iki gikorwa, yashimiye abitabiriye uyu muhango wo gutanga ibihembo ku bagize uruhare mu guteza imbere ibitabo byanditse mu rurimi rw'Ikinyarwanda, aboneraho no gushimira Urugaga rw'Abanditsi bo mu Rwanda rwamugiriye icyizere rukamugira umushyitsi mukuru.

    Yagize ati: 'Impamvu abantu bajya basuzugura Afurika bakibwira ko nta bwenge tugira, ni uko tutandika. Niba utandika, abantu se bazabwirwa n'iki ko hari icyo uzi cyangwa hari icyo utekereza?

    Kwandika, bigira akamaro ariko cyane cyane gusoma. Ubu mwanditse ibitabo ntibabisome ntacyo byaba bimaze. Ariko nta kintu buriya cy'ingirakamaro nko gusoma kuko ubwenge bwose buhishe mu bitabo. 

    Iyo udasoma, nta kuntu ubwenge bwawe bwakwiyongera. Iyo usoma, uratekereza kuko ikintu usomye ugitekerezaho byanze bikunze, kandi uko usoma usesengura ni ko wiyungura ubwenge.'

    Hon. Muligande yashimiye ababaye indashyikirwa ku bw'uruhare rwabo runini bagize, ashimira Pan-African Movement (PAM Rwanda) ndetse n'Urugaga  rw'Abanditsi rukomeje guteza imbere umuco nyarwanda binyuze mu bitabo.

    Reba amwe mu mafoto yaranze uyu muhango:


    Itsinda ry’abaririmbyi gakondo ryitwa Urukatsa nibo basusurukije abitabiriye

    Hahembwe abantu 10 bagize uruhare mu guteza imbere umuco wo kwandika no gusoma ibitabo byo mu rurimi rw’Ikinyarwanda

    Umwanditsi mwiza w’umwaka wa 2023

    Umushyitsi mukuru, Hon Amb. Muligande Charles ndetse n’abandi bayobozi bahawe impano y’igitabo ‘Ishyari ni Ishyano’ cyamuritswe kuri uyu munsi

     


    Biragije Imana mu isengesho ryayobowe n’umuyobozi wa ULK

    Mu gusoza, abitabiriye bose basangiriye hamwe

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/137642/indashyikirwa-mu-guteza-imbere-umuco-wo-gusoma-no-kwandika-ibitabo-zashyikirijwe-ibikombe–137642.html