Abagabo bangana na 30% barangiza vuba ibyo bita 'Kubipa' mu gihe cyo gutera akabariro.
Ingingo yo kugera ku byishimo bya nyuma ni imwe mu zikunze kurikoroza mu biganiro bya bamwe, byagera ku b'igitsina gabo bikaba agatereranzamba kuko hari n'abo usanga bafata umugabo nk'umunyantege nke mu gihe yaba arangiza vuba mu gihe cy'imibonano mpuzabitsina.
Ikigo cy'Abanyamerika cyita ku buzima, National Institute for Health, muri Kamena 2023 cyatangaje ko ab'igitsina gabo bagera kuri 30% mu batuye Isi barangiza vuba iyo bari muri icyo gikorwa, ndetse kikavuga ko ubushakashatsi butandukanye bugaragaza ko uwo mubare ushobora kuba unarenga.
Iki kibazo kandi kigaragazwa nk'indwara ihangayikishije mu b'igitsina gabo, kuko nk'abo muri Amerika bari hagati ya 30-70% bo munsi y'imyaka 40 bibasiwe na cyo.
National Institute for Health ivuga ko ubundi kurangiza vuba k'uw'igitsina gabo bivugwa mu gihe yamara nibura umunota umwe cyangwa munsi yawo akora imibonano mpuzabitsina agahita agera ku byishimo bye bya nyuma, cyongeraho ko ariko hari n'aho ubigeraho munsi y'iminota itatu abo mu buvuzi bamushyira muri icyo cyiciro.
Impamvu zishobora gutuma uw'igitsina gabo arangiza vuba harimo kuba asanganwe ibibazo bishingiye ku mitekerereze nk'umuhangayiko n'agahinda gakabije.
Hari kandi no kutaringanira kw'imisemburo mu mubiri, kuba ufite indwara zifata udusabo tw'intanga ngabo, kwangirika kw'imyakura y'umubiri, ingeso yo kwikinisha no kuba udafite ubumenyi mu gukora imibonano mpuzabitsina.
National Institute for Health itangaza kandi ko umubyibuho ukabije ndetse n'izindi ndwara zirimo diabetes bishobora kugira uruhare mu kuba uw'igitsina gabo yarangiza vuba mu gihe ari gukora imibonano mpuzabitsina.
Icyo kibazo kandi ushobora gutandukana na cyo ugannye inzego z'ubuzima ukaba wavurwa hagendewe ku cyakiguteye, ukaba wanahabwa ubujyanama mu mitekerereze byaba na ngombwa ugahabwa imiti.



Meddy yibukije The Ben na Pamella ko urukundo rwabo ari urw’iteka bakwiye kuzahora babizirikana
The Ben na Meddy babaye nk’abavandimwe kubera ubuzima banyuranye yaba mu Rwanda no muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika
Komiseri w’umukino Nizeyimana yasubitse umukino aritahira, ageze i Muhanga mu mujyi, FERWAFA imusaba ko yasubira ku kibuga agasubukura umukinoÂ
Umukino waje wutangira ariko utangira utinzeÂ
Ikipe ya Vision FC yavugaga ko itari bujye mu rwambariro kuko icyeka ko harimo amarozi 
Urwambariro Vision FC yavugaga ko harimo amaroziÂ
Abafana bari babukereye baje kwihera ijisho umukino, ariko ntabwo bawushojeÂ
FERWAFA yamenyesheje amakipe ko umukino uzakomeza kuri iki cyumweru, ubundi bagakina imikino 23 yari isigaye


