Blog

  • Itsinda rya The Same yegukanye igihembo cy'umwaka #rwanda #RwOT

    Itsinda The Same ryegukanye igihembo cy'umuhanzi w'umugabo witwaye neza mu mwaka wa 2023 mu bihembo bya 'Bugoyi Side TV 2023'.

     

    Mu ijoro ryakeye tariki 16 Ukuboza 2023, kuri El Classico Beach iherereye mu Karere ka Rubavu , mu Murenge wa Nyamyumba hafi y'uruganda rwa Bralirwa rwenga inzoga n'ibinyobwa bidasembuye, niho habereye umuhango wo gutanga ibihembo bya Bugoyi Side TV byatanzwe ku nshuro ya 2.

     

    Ubwo The Same bari bamaze kwakira igihembo cy'umuhanzi  witwaye neza mu mwaka wa 2023, bagaragaje amarangamutima yabo , bashimira cyane El Classico Beach [Chez West], bashimira Umuryango mugari wa Gisenyi Hits babarizwamo ,Abiru nk'abafana babo n'abandi bose bagize uruhare mu itegurwa rya Bugoyi Side TV Awards.

     

    Jay Farry umwe muri Babiri bagize iri tsinda [ Jay Farry na Jay Luv ], yagize ati:'Turacyashimira rero, kuko turashimira cyane abantu bose bagize uruhare muri ibi bikorwa , tugashimira El Classico Beach, tugashimira Gisenyi Hits nk'itsinda ridufasha rikatuba hafi, Tugashimira Abiru muri rusange, Abiru ni umuryango wa The Same.Abantu bose bashyigikiye iterambere rya The Same, aho muri mwese turabashimiye'.

     

    Nyuma yo kwegukana iki gihembo iri tsinda rya taramiye abana baryo mu ndirimbo zakunzwe bakoze.The Same yaherukaga indirimbo 'Warayobye' yasohotse muri uyu mwaka.

    The post Itsinda rya The Same yegukanye igihembo cy'umwaka appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/itsinda-rya-the-same-yegukanye-igihembo-cyumwaka/

  • Umuhanzi wo muri Jamaica Konshens yahaye icyubahiro Mowzey Radio #rwanda #RwOT

    Mowzey Radio wari mu itsinda rya Goodlife yapfuye tariki ya 1 Gashyantare 2018 aguye i Kampala muri Uganda.

     

    Konshens umuhanzi ukomeye muri Jamaica by'umwihariko munjyana ya Dancehall , yifatanyije n'abaturage bo muri Uganda by'umwihariko abakunzi b'umuziki waho kubw'igihombo bagize cyo kubura Mowzey Radio wari umaze guteza imbere umuziki w'iki gihugu.

     

    Konshens uri muri Uganda kubera igitaramo cya Blankets and Wine azitabira yahaye icyubahiro nyakwigendera Mowzey Radio wapfuye.Konshens yasuye aho Mowzey ashyinguye muri Kagga — Nakawuka mu Karere ka Wakiso amuha icyubahiro.

     

    N'ubwo yasuye igituro cya Mowzey , benshi bamunenze ko atazanye amafaranga yo gufashisha umubyeyi wa nyakwigendera, banamurega kudatmira Weasel waririmbanaga na Mowzey mu itsinda rimwe.

     

    Ubwo yaganiraga n'itangazamakuru , Konshens yavuze ko atari aziko akwiriye gutwara amafaranga yo gufasha umubyeyi  avuga ko atariwe yateguye icyo gikorwa.Yagize ati:'Sinjye wateguye icyo gikorwa cyo kumusura.Gusa numviye kuri Radio ko ntatanze amafaranga ku muryango nta nubwo nziko wenda ari ibintu bisanzwe bikorwa muri Uganda.

     

    Cyangwa ngo abe ari umuco wa hano muri Uganda ariko ntabwo ariko iwacu bikorwa si umuco wacu.Ibyanjye kwari ukujya gutanga icyubahiro kuri Nyakwigendera.Niba atari kuriya nari bubikore.Mumbabarire'.

     

    Mowzeye yapfuye tariki 1 Gashyantare 2018 aguye mu Bitaro mu Mujyi wa Kampala , muri Uganda.

    The post Umuhanzi wo muri Jamaica Konshens yahaye icyubahiro Mowzey Radio appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/umuhanzi-wo-muri-jamaica-konshens-yahaye-icyubahiro-mowzey-radio/

  • Zari watandukanye na Diamond Platnumz yasibye amafoto yose y'ubukwe yakoranye n'umugabo we mushya #rwanda #RwOT

    Zari Hassan yasibye amafoto y'ubukwe yakoranye na Shakib Lutaaya avuga ko atifuza kuvanga iby'urugo rwe n'akazi ke gasanzwe [Brand].Uyu mugore yagaragaje ko kuba yayasibye bidasobanuye ko urugo rwe ruri mukaga.

     

    Nk'uko bitangazwa n'ibitangazamakuru byo muri Kenya, uramutse usuye imbuga nkoranyambaga za Zari Hassan ntabwo usangaho ifoto n'imwe igaragaza ubukwe bwabo we na Shakib Lutaaya icyakora usangaho amafoto asanzwe yashyizeho arimo ayo kwifuriza isabukuru umugabo we n'andi adafite icyo avuze ku rushako rwabo.

     

    Mu magambo ye zari wakoze igitaramo yise ' All White Party' yagize ati:'Ndimo gutunganya imbuga nkoranyambaga zanjye kugira ngo nkomeze mbe, 'Zari The Brand'. Ntabwo nifuza ko ubuzima bwanjye busanzwe bukomeza kwivanga n'akazi kanjye [Brand yanjye].Njye ndi ibintu byinshi; Ndi umugore , Ndi umubyeyi , ndi umucuruzi ndi n'icyamamare kumbuga nkoranyambaga'.

     

     

    Zari yakomeje avuga ko we n'umugabo we bameranye neza, ntakibazo bafitanye.Ati:'Ndi kumwe nawe, gusa ndimo kureba uko nakwita kumbuga nkoranyambaga zanjye n'izina ryanjye ntarivanze cyane n'ubuzima bwanjye bwite'.

     

    Mu Kwezi kwa Ukwakira 2023, Zari Hassan na Shakib bakoze ubukwe mu ibanga rikomeye bubera muri Afurika y'Epfo bwitabirwa n'imiryango yombi n'abna ba Zari na Diamond Platnumz.

     

    Mu gitaramo cya Zari Hassan cya All White Party hagaragayemo abo bakorana mu kigganiro 'Young Famous African Reality Show' gitambuka kuri Netflix.

     

    The post Zari watandukanye na Diamond Platnumz yasibye amafoto yose y'ubukwe yakoranye n'umugabo we mushya appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/zari-watandukanye-na-diamond-platnumz-yasibye-amafoto-yose-yubukwe-yakoranye-numugabo-we-mushya/

  • Amashusho ya Madamu Jeannette Kagame akina n’… – #rwanda #RwOT

    Harabura iminsi mike ngo hizihizwe iminsi mikuru ya Noheli n’Ubunani,ni muri Urwo rwego ku munsi w’ejo ku wa Gatandatu, tariki 16 Ukuboza 2023 Madamu Jeannette Kagame yakiriye abana barenga 300 muri Village Urugwiro asabana na bo binyuze mu mikino itandukanye banasangira ibyishimo bya Noheli ndetse n'Umwaka Mushya Muhire.

    Mu mafoto yagiye hanze wabonaga aba bana ibyishimo byabarenze, berekana impano zitandukanye gusa icyanyuze benshi kurushaho ni amashusho ya Madamu Jeannette Kagame ari gukina imipira mitoya n’aba bana.

    Benshi bagiye bayashyira ku mbuga nkoranyambaga zabo bavuga ko ari ibintu bushimishije.

    Umwe muribo ni Umunyamakuru w’imikino ku kigo cy’igihugu kitangazamakuru(RBA) ,Rolenzo Musangamfura  ndetse n’abandi bantu batandukanye dore ko abarenga 265 bamaze kuyashyira kuri X  zabo bayakuye kuri konte ya Madamu Jeannette Kagame.

    Muri iki gikorwa kandi hari hari n’abandi bayobozi batandukanye barimo Minisitiri w'Uburinganire n'Iterambere ry'Umuryango, Dr Uwamariya Valentine ndetse n'Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu, Kayisire Marie Solange.

    https://twitter.com/FirstLadyRwanda/status/1736071510932988358?t=spg1zCD0dlrqDES3Kew5fw&s=19

    Benshi bagiye bashyira amafoto ndetse n’amashusho ya Madamu Jeannette Kagame ari gukina n’abana 

    Ibyishimo byari byose ku bana basangiye na Madamu Jeannette Kagame 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/137669/amashusho-ya-madamu-jeannette-kagame-akina-nabana-akomeje-kunyura-benshi-137669.html

  • Ibyamamare bihataniye ibihembo bya Isango na… – #rwanda #RwOT

    Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu tariki 16 Ukuboza 2023, i Nyamirambo ahazwi nko kuri The B Lounge, hari hateraniye ibyamamare bibarizwa mu byiciro binyuranye bihataniye ibihembo bya Isango na Muzika mu gikorwa cya 'Isango na Muzika 2023 Meet and Greet.'

    Buri cyamamare cyose cyitabiriye, mbere yo gushyika mu byicaro byari byateguwe, yabanzaga guca ku itapi itukura agafatwa ifoto maze agahabwa icyo kunywa ubundi akajya kuganira na bagenzi be

    Muri ibi byamamare byashoboye kwitabira, harimo abahanzi nka Juno Kizigenza, Tom Close wahamaze igihe gito, Yago, Malani Manzi, Dany Nanone, amatorero nk'Inyamibwa, Inganzongari n'abandi bagiye baza uko amasaha yagiye akura.

    Ni mu gihe mu bitabiriye kandi, harimo n'aba-producers bakomeye mu gihugu cy'u Rwanda bahataniye ibihembo muri IMA 2023. Muri abo twavuga nka Producer Element, Kooze, Prince Kiiz na Santana.

    Nubwo bimeze bityo, hari abandi benshi b'ibyamamare batabashije kuboneka muri iki gikorwa cyiswe 'Isango na Muzika Awards 2023 Meet and Greet' kubera impamvu zitandukanye.

    Icyari kigamijwe muri iki gikorwa ni ukugira ngo abahataniye ibihembo muri IMA 2023 bahure basangire ndetse baganire n'abaterankunda b'ibi bihembo ndetse n'abafana babo muri rusange.

    Si ibi gusa ariko, kuko ibyo biganiro bagendaga bagirana hagati yabo byabunguye ubumenyi ku bijyanye n'uko ibi bihembo bitegurwa, uko abahatanye babona amajwi, niba hari ibindi bigenderwaho bitari amajwi kugira ngo umuntu abashe kwegukana igihembo, n'ibindi byinshi bigamije gukuraho urujijo mbere y'uko umunsi nyirizina wo gutanga ibi bihembo ugera. 

    Abateguye ibi bihembo kandi bavuze ko imwe mu mpamvu zatumye bategura iki gikorwa cya 'IMA 2023 Meet and Greet,' ari ukugira ngo bongere bagirane ubusabane n'abahanzi batoranijwe mu bihembo bya Isango na Muzika by'uyu mwaka, kandi babibutse ko ari ab'agaciro.

    Umuhango wo gutanga ibihembo bya Isango na Muzika 2023, uteganijwe uyu munsi ku Cyumweru tariki 17 Ukuboza 2023 kuri Park Inn Hotel mu Mujyi wa Kigali. 

    Reba hano amafoto y’ibyamamare byitabiriye ‘IMA 2023 Meet and Greet’

    Juno Kizigenza yitabiriye umwanya muto IMA 2023 Meet and Greet

    Yago Pondat yitabiriye

    Producer akaba n’umuhanzi Element  yari ahari

    MC Tessy nuko yaserutse

    Malani Manzi yaserutse atyo ku itapi itukura

    Danny Nanone mu Isango na Muzika 2023 Meet and Greet

    Abitabiriye basangire, baraganira maze barasabana

    Reba hano amafoto menshi y’abitabiriye IMA 2023 Meet and Greet  

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/137671/ibyamamare-bihataniye-ibihembo-bya-isango-na-muzika-byahuye-nabafana-amafoto-137671.html

  • Umwuka mubi hagati ya Kongo- Kinshasa na Kenya wafashe indi ntera. #rwanda #RwOT

    Nyuma yo kwikoma Kenya ngo icumbikiye abatavuga rumwe n'ubutegetsi bwe, ku gicamusi cyo kuri uyu wa gatandatu, tariki 16 Ukuboza 2023, Perezida Tshisekedi yatumije igitaraganya Ambasaderi John Nyakeru Kalunga wari uhagarariye Kongo i Nairobi, kuva muri Gicurasi 2022.

    Iki ngo ni ikimenyetso cy'uburakari Tshisekedi afitiye mugenzi we wa Kenya, William Ruto, ngo kuko yemeye ko mu gihugu cye habera umuhango wo gushinga' Alliance Congo River/Alliance Fleuve Congo', ihuriro ry'abashaka kugarura amahoro muri Kongo.

    Biratangaje kuba Tshisekedi nawe yinubira abacumbikiye abamurwanya, mu gihe we adacumbikiye gusa abajenosideri ba FDLR, ahubwo anabafasha mu mugambi wabo wo kugaruka kumena amaraso mu Rwanda.

    Kuwa gatanu tariki 15 Ukuboza 2023, nibwo 'Alliance Flruve Congo' yatangijwe ku mugaragaro na Cornelle Nangaa, wahoze ari Perezida wa Komisiyo y'amatora muri Kongo, mbere y'uko hagati muri uyu mwaka ahungira i Nairobi muri Kenya, kubera impamvu z'umutekano we.

    Mbere yo kuva mu gihugu cye, Corneille Nangaa yakomeje gushinja ubutegetsi bwa Tshisekedi ubushobozi buke mu kuyobora Kongo, ndetse anahishura ko habaye ubujura bw'amajwi mu matora yo mu mwaka wa 2018, yashyize Tshisekedi ku butegetsi.

    Corneille Nangaa kandi ni umwe mu Banyekongo Leta Zunze Ubumwe z'Amerika zafatiye ibihano kubera ruswa ikabije, cyane cyane ariko kubera uburiganya bwabaye muri ayo matora.

    Kugeza ubu ihuriro 'Alliance Fleuve Congo' ryamaze kubona abanyamuryango benshi, barimo umutwe wa M23, amashyaka ya politiki, imiryango ya sosiyete sivile, n'abantu ku giti cyabo.

    Umwuka mubi hagati ya Kenya na Kongo umaze igihe ututumba. Kenya niyo yari ikuriye ingabo z'Umuryango w'Afrika y'Uburasirazuba zagiye kubungabunga unutekano muri Kongo, Perezida Tshisekedi akaza kwirukana izo ngabo, azishinja kubogamira ku mutwe wa M23.

    Abakuru b'Ibihugu bigize uwo Muryango basobanuye kenshi ko amasezerano yohereza ingabo muri Kongo-Kinshasa, atateganyaga kurwanya M23, ko ahubwo zari zahawe inshingano zo guhagarara hagati y'impande zihanganye, igisirikari cya Leta n'umutwe wa M23, kugirango ibiganiro by'amahoro bishoboke.
    Ibyo gushyikirana Leta ya Kongo yarabyanze, ihitamo inzira y'intambara yifashishije abajenosideri ba FDLR, abacanshuro n'indi mitwe yitwaje intwaro.

    Kuva ingabo za Kongo zakubura imirwano zimaze gutakaza ibirindiro byinshi cyane muri teritwari za Nyiragongo, Masisi na Rutshuru.

    Perezida wa Kenya, William Ruto, aherutse kubwira itangazamakuru ko ingabo z'Umuryango w'Afrika y'Uburasirazuba zakoze akazi gakomeye muri Kivu y'Amajyaruguru, ngo kuko iyo zitajyayo ibintu byari kurushaho gukomerera ubutegetsi, dore ko zageze muri Kongo abarwanyi ba M23 basigaje ibilometero 6 gusa ngo bigarurire umujyi wa Goma.

    Perezida Tshisekedi n'ibyegera bye bo siko babibona, ahubwo bashinja ubugambanyi cyane cyane Kenya yari ikuriye izo ngabo.

    The post Umwuka mubi hagati ya Kongo- Kinshasa na Kenya wafashe indi ntera. appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/umwuka-mubi-hagati-ya-kongo-kinshasa-na-kenya-wafashe-indi-ntera/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=umwuka-mubi-hagati-ya-kongo-kinshasa-na-kenya-wafashe-indi-ntera

  • Abagabo bangana na 30% barangiza vuba ibyo bita ‘Kubipa’ mu gihe cyo gutera akabariro – YEGOB #rwanda #RwOT

    Abagabo bangana na 30% barangiza vuba ibyo bita 'Kubipa' mu gihe cyo gutera akabariro.

    Ingingo yo kugera ku byishimo bya nyuma ni imwe mu zikunze kurikoroza mu biganiro bya bamwe, byagera ku b'igitsina gabo bikaba agatereranzamba kuko hari n'abo usanga bafata umugabo nk'umunyantege nke mu gihe yaba arangiza vuba mu gihe cy'imibonano mpuzabitsina.

    Ikigo cy'Abanyamerika cyita ku buzima, National Institute for Health, muri Kamena 2023 cyatangaje ko ab'igitsina gabo bagera kuri 30% mu batuye Isi barangiza vuba iyo bari muri icyo gikorwa, ndetse kikavuga ko ubushakashatsi butandukanye bugaragaza ko uwo mubare ushobora kuba unarenga.

    Iki kibazo kandi kigaragazwa nk'indwara ihangayikishije mu b'igitsina gabo, kuko nk'abo muri Amerika bari hagati ya 30-70% bo munsi y'imyaka 40 bibasiwe na cyo.

    National Institute for Health ivuga ko ubundi kurangiza vuba k'uw'igitsina gabo bivugwa mu gihe yamara nibura umunota umwe cyangwa munsi yawo akora imibonano mpuzabitsina agahita agera ku byishimo bye bya nyuma, cyongeraho ko ariko hari n'aho ubigeraho munsi y'iminota itatu abo mu buvuzi bamushyira muri icyo cyiciro.

    Impamvu zishobora gutuma uw'igitsina gabo arangiza vuba harimo kuba asanganwe ibibazo bishingiye ku mitekerereze nk'umuhangayiko n'agahinda gakabije.

    Hari kandi no kutaringanira kw'imisemburo mu mubiri, kuba ufite indwara zifata udusabo tw'intanga ngabo, kwangirika kw'imyakura y'umubiri, ingeso yo kwikinisha no kuba udafite ubumenyi mu gukora imibonano mpuzabitsina.

    National Institute for Health itangaza kandi ko umubyibuho ukabije ndetse n'izindi ndwara zirimo diabetes bishobora kugira uruhare mu kuba uw'igitsina gabo yarangiza vuba mu gihe ari gukora imibonano mpuzabitsina.

    Icyo kibazo kandi ushobora gutandukana na cyo ugannye inzego z'ubuzima ukaba wavurwa hagendewe ku cyakiguteye, ukaba wanahabwa ubujyanama mu mitekerereze byaba na ngombwa ugahabwa imiti.

    Source : https://yegob.rw/kandi-nawe-wabona-urimo-abagabo-bangana-na-30-barangiza-vuba-ibyo-bita-kubipa-mu-gihe-cyo-gutera-akabariro/

  • Ikipe ya Vision FC yahumuriwe amarozi ya Muhanga FC yanga kujya mu rwambariro bituma umukino usubikwa – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umukino wa shampiyona y'icyiciro cya kabiri wahuzaga ikipe ya As Muhanga na Vision FC, wahagaze ku munota wa 67 kubera umwijima w'ijoro.

    Turakwamamariza kuri macye ashoboka. Uko yaba angana kose.

    Uyu mukino byari biteganyijwe ko utangira ku isaha ya saa 15:00 PM ukabera kuri sitade ya Muhanga. Ubwo amasaha y'umukino yari yegereje, ikipe ya Vision FC yanze kwinjira mu Rwambariro kubera kwikanga amarozi, aho yavugaga ko As Muhanga yabaroze.

    Turakwamamariza kuri macye ashoboka. Uko yaba angana kose.

    Ibi byatumye komeseri Nizeyimana Jean ategeka Vision FC kwinjira mu Rwambariro ngo agenzure ibyangombwa by'ikipe ariko bakomeza kwanga kwinjira, bituma ahagarika umukino afata inzira arataha. Saa 15:40′ Komiseri yagaruwe  ku kibagaho na FERWAFA ngo aze atangize umukino.

    Turakwamamariza kuri macye ashoboka. Uko yaba angana kose.

    Saa 16:56, ni bwo umukino watangiye gusa bigaragara ko umwijima ushobora kuba mwinshi, bigateza isubikwa. Kubera sitade ya Muhanga itagira amatara, umwijima wabaye mwinshi, bituma ku munota wa 67 umukino waje gusubikwa ari ibitego 3 bya As Muhanga kuri 1 cya Vision FC.

    Turakwamamariza kuri macye ashoboka. Uko yaba angana kose.

    Source : https://yegob.rw/ikipe-ya-vision-fc-yahumuriwe-amarozi-ya-muhanga-fc-yanga-kujya-mu-rwambariro-bituma-umukino-usubikwa/

  • Umukinnyi wa Gasogi United ntarimo kumvikana n’ubuyobozi bw’iyi kipe nyuna yo kuganirizwa na APR FC imwifuza ku bubi na bwiza – YEGOB #rwanda #RwOT

     

    Umukinnyi wa Gasogi United ntarimo kumvikana n'ubuyobozi bw'iyi kipe nyuna yo kuganirizwa na APR FC imwifuza ku bubi na bwiza

    Ikipe ya APR FC uyu mwaka w'imikino nibwo yagarutse kuri gahunda yo gukinisha abakinnyi b'abanyamahanga ariko kugeza ubu ubona ko iyi gahunda itaraza neza nyuma y'abakinnyi yaguze bakaba barayitengushye.

    Ubuyobozi wa APR FC nyuma yo kubona ko abakinnyi ifite bigoye ko bayihesha igikombe yamaze kumvikana n'umunya-Central Afurika ukinira ikipe ya Gasogi United Yawanendji Theodore Malipangu Christian.

    Amakuru dufite ni uko kugeza ubu uyu mukinnyi na APR FC bamaze kumvikana igisigaye ni ukwicarana na KNC bakaganira bakumvikana amafaranga yagurwa dore ko afite amasezerano y'iyi kipe ya Gasogi United kugeza ubu.

    Malipangu nubwo akiri umukinnyi wa Gasogi United twamenye ko atakirimo kumvikana n'ubuyobozi bw'iyi kipe bijyanye ni uko ikipe ngo irimo kwitwara ibintu ashinja ubuyobozi butarimo ngo kubitaho cyane.

    Uyu mukinnyi, APR FC ishaka ko batangirana n'uku kwezi kwa mbere mbese akayikinira imikino yo kwishyura ya Shampiyona hamwe n'igikombe cy'amahoro.

     

    Source : https://yegob.rw/umukinnyi-wa-gasogi-united-ntarimo-kumvikana-nubuyobozi-bwiyi-kipe-nyuna-yo-kuganirizwa-na-apr-fc-imwifuza-ku-bubi-na-bwiza/

  • Umuhanzi Meddy yifurije The Ben na Pamela urugo ruhire #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Ngabo Medard wamamaye nka Meddy muri muzika Nyarwanda, yatanze impano ikomeye kuri The Ben na Pamela abifuriza kuzabana mu mwami.

    Tariki 15 Ukuboza 2023, nibwo The Ben yagiye gusaba umugeni kwa Uwicyeza Pamela baramumuha asiga atanze inkwano.

    Ni ubukwe bwatashywe n'ibyamamare ku rwego rutandukanye harimo; Israel Mbonyi baririmbanye, Uncle Austin, Christopher Muneza wa mwambariye ,Miss Mwiseneza Josiane n'abandi.

    Muri uku gusaba no gukwa byari byitezwe ko Meddy aza kuba ahari gusa ntiyahagaragara na cyane ko yitezwe mu bukwe bwo gusezerana imbere y'Imana.

    Nyuma yo kubura muri ubu bukwe, Meddy yafashe umwanya yifuriza bombi ubukwe abaha impamba ikomeye n'akabando bazagenderaho.

    Mu magambo ye Meddy yagize ati:'Imana ikomeze ubumwe bwanyu. Yesu abe indiba n'ishingiro ry'urukundo rwanyu.Mwembi mukunzwe na benshi, kandi muzabera benshi inzira nziza. Urukundo ni forever , ntimuzigere mu byibagirwa'.

    The post Umuhanzi Meddy yifurije The Ben na Pamela urugo ruhire appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/umuhanzi-meddy-yifurije-the-ben-na-pamela-urugo-ruhire/