Blog

  • Diamond Platnumz yaririmbanye n'umwana we mu gitaramo #rwanda #RwOT

    Diamond Platnumz watangaje akunda abana be cyane yajyanye na Naseeb Junior ku rutugu amugeza mu gitaramo cyari cyitabiriwe n'imbaga y'abantu benshi.

    Mu ijoro ryakaye Diamond Platnumz yakoreye igitaramo ahazwi nka Kigamboni muri Tanzania.Uyu muhanzi yakoze iki gitaramo ari kumwe n'umuhungu we Naseeb Junior wasuhuje imbaga y'abarenga igihumbi bari bitabiriye iki gitaramo.

    Naseeb Junior witwa NJ akaba impanga ya se , yagejejwe imbere y'abafana bari baje kureba umubyeyi we , arabasuhuza ababwira ko abakunda cyane.

    Diamond akigera ku rubyiniro yafashe ijambo , aterura amagamabo akomeye cyane, abwira abafana be ko Naseeb Junior ariwe Diamond w'ahazaza.Yagize ati:'Uyu niwe Diamond w'ahazaza.Akunda umuziki cyane'.

    Uyu mwana w'imyaka 4 y'amavuko ahawe ijambo ngo avugane n'abitabiriye igitaramo yagize ati:'Hi , Ndabukunda'.Diamond Platnumz, yahise aririmba indirimbo yise utanipenda yatuye uwo babyranye Zari Hassan.

    Mbere yo gutaramana na se , Naseeb Junior yagaragaye ari gucuranga gitari nk'igikoresho cya Muzika.

    The post Diamond Platnumz yaririmbanye n'umwana we mu gitaramo appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/diamond-platnumz-yaririmbanye-numwana-we-mu-gitaramo/

  • The Ben yahishuye umwenda ukomeye afitiye Pam… – #rwanda #RwOT

    Uyu muhanzi yabitangaje ubwo yari mu makuru kuri Radio Rwanda, ubwo yari abajijwe ku mwenda ahora agaragaza ko afitiye Pamella Kuri ubu wamaze kuba umugore we.

    Ben yagize ati:” Pamella ni umukobwa wihariye ku buryo utabyiyumvisha. Iyo mvuga kuba yihariye, ngaruka ndetse ngatinda cyane ku mutima we kuko Pamella afite umutima udasanzwe bituma numva nsabwa kuwurinda mu buryo bwose bushoboka. Uko kuwurinda rero niwo mwenda numva uzahora ubaho. Ni ukuvuga ngo mpora numva ko mufitiye umwenda wo kumurindira umutima we igihe cy’iteka ryose”.

    Kuwa Gatanu tariki ya 15 Ukuboza 2023, nibwo The Ben yasabye ndetse anakwa Uwicyeza Pamella.

    The Ben avuga ko ikintu cya mbere cyamunejeje Kuri uwo munsi, ari ukuba yarashakanye n’umuntu w’inshuti ye magara. Avuga ko kimwe mu bintu byamushimishije ari ukuba yarahuye n’umuntu akaba inshuti ye magara hanyuma bikarangira banabanye nk’umugore n’umugabo.

    The Ben aherutse gushyira hanze indirimbo nshya yise ‘Ni Forever’, avuga ko yayihimbiye umugore Pamella cyane ko ariwe wanayigaragayemo wenyine.

    Ben yahishuye umwenda ukomeye afitiye Pamella

    Ben avuga ko yishimiye cyane kubana n’inshuti ye magara 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/137677/the-ben-yahishuye-umwenda-ukomeye-afitiye-pamella-137677.html

  • Bruce Melodie yavuze ku ndirimbo nshya ya The… – #rwanda #RwOT

    Ni mu kiganiro Melodie yakoreye Kuri Instagram n’umwe mu basore bazwi cyane ku mbuga nkoranyambaga, Ddumba, ubwo yari amubajije impamvu atigeze ashyira ku mbuga nkoranyambaga ze indirimbo ya The Ben, ndetse akaba atigeze agira n’ikintu na kimwe ayivugaho.

    Melodie yagize ati:” Ariko se ninde wababwiye ko njyewe nkora namamaza cyangwa ‘menyekanisha’? None se we hari ubwo ajya abinkorera?, Akaririmbo ni keza nakabonye ariko nyine ntabwo ndibuyishyire ku mbuga nkoranyambaga zanjye, ambabarire rwose kuko uwo muco ntawo dufitanye twembi”.

    Melodie yakomeje agira.ati:” The Ben nyine yasohoye indirimbo nziza cyane kandi ndanabikunda ariko nyine mfite byinshi byo kwamamaza birimo n’imiziki yanjye, iyo ngiyo rero ntabwo irimo ahubwo nawe ayiyamamarize nk’uko nanjye ndwana n’izanjye nawe ntabwo ajya yamamaza ibyanjye”.

    Hamaze iminsi humvikana inkundura y’abafana bagereranya aba bahanzi uko ari babiri. Bamwe bavuga ko Melodie ariwe urenze, abandi bakavuga ko Ben ariwe urenze. 

    Melodie avuga ko atari bwamamaze indirimbo ya Ben kuko nawe atajya yamamaza ize

    Ben aherutse gushyira hanze indirimbo nshya yise ‘Ni Forever’

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/137676/bruce-melodie-yavuze-ku-ndirimbo-nshya-ya-the-ben-137676.html

  • Abagabo gusa : Umugabo ushakana n'umugore wujuje ibi bimenyetso aba ari umunyamahirwe #rwanda #RwOT

    Hari ubwo umugabo ashakana n'umugore akitwa umunyamahirwe.Ese ni ukubera iki ? Muri iyi nkuru tugiye kugaruka kubimenyetso bizakwerekako uri umunyamahirwe.

     

    Kuva umwana w'umuhungu avutse atangira kurota.Iyo abona se afatwa neza na nyina umubyara atangira kumva nawe yifuje kuzafatwa neza nk'uko se ameze kandi burya no kubakobwa ni uko.Bose bagira amarangamutima yerekeza k'urushako.

     

    Abagore kandi basobanurwa nk'indabo nziza zihumura neza zituma imbuga [Garden] igaragara neza , mu gihe zaba zidahari igasa nabi cyane n'ubwiza bwayo bukabura.Abagore barongera bakagarura inseko y'abagabo.Umusore ushatse neza, aba mu byishimo iteka mu gihe uwashatse nabo we ahorana amarira adakama.Abagore ni indabo za jaride.

     

    Abagore ni ibikuta bikomeye kuko bivugwa ko abagore bubakishijwe inkunda z'Isi ifasheho.Umugore mwiza uri mu buzima bwawe niwe ntwaro ikomeye igutera imbaraga iyo ugiye kurambirwa ukava ku bintu.Uri mu buzima bwawe n'ubwana bawe ni we utuma bakomera bakaba abo ubona.Umugore ashobora kubyuka akagutegurira , akita kubana nawe akiyitaho.

     

    Nonese ni wowe mugabo w'umunyamahirwe wabonye umugore mwiza ?

     

    Hari ibimenyetso bike cyane , bitandukanya abagore kuri baganzi babo.Ibyo bimenyetso bituma umugore aba ; umunyamutima , umunyamurava, uw'urukundo akaruta bose amaso y'uwo babana yigeze abona.Muri iyi nkuru urigiramo niba utarashaka kandi niba warashatse urahita umenya niba uri umunyahirwe.

     

    1.Ntabwo ahorana amahane

    Muri kamere y'abagore , basanzwe kugira amahane no kuburana k'uburenganzira bwabo ariko hari abarenza urugero ku buryo buri wese ubari iruhande ahora yumva yahunga.Abagabo benshi rero banga abagore bahorana ibibazo bidashira.Niba umugore wawe ari uko ateye, akaba ari ntacyo wakora ngo umushimishe  cyangwa akaba ari ntacyo yagufasha menya ko wahuye.Niba umugore wawe adahorana ibobazo waratomboye, uri umunyamahirwe.

     

    2.Agira ibyo afasha muryango utanabimusabye.

    Nta kintu kinezeza umugabo nko kugira umugore umufasha muri byose, mu mafaranga umuryango ukoresha.Umugabo wese akunda umugore ukora cyane.Abagabo bazwiho kwihagararaho ariko niba ufite umugore ugufasha utabisabye, uri umunyamahirwe.

     

    3.Ntabwio ajya arakara iyo uhaye amafaranga umuntu wo hanze y'umuryango wanyu.

     

    Umugore wawe niba atajya aguteza ibibazo mu gihe watanze amafaranga hanze y'umuryango wawe, waba uri gufasha cyangwa hari ibindi uri gukora ,ni umugisha kuri wowe.Hari abagore bahita barakara , bagafata abo bagabo babo nk'abari kwangiza amategeko runaka.

     

    4.Ntabwo ajya gukosorera mu ruhame.

    Nta kibi nko kugira umugore ugukosorera mu ruhame, ibi birakaza abagabo benshi, ntabwo babikunda kuko baba bashaka ko bahorana ubutware bwabo.Niba umugabo wawe atajya agukosorera mu ruhame, menya ko uri umunyamahirwe.Niba umugore wawe ajya agukosora mu mahoro, waratomboye.

     

    The post Abagabo gusa : Umugabo ushakana n'umugore wujuje ibi bimenyetso aba ari umunyamahirwe appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/abagabo-gusa-umugabo-ushakana-numugore-wujuje-ibi-bimenyetso-aba-ari-umunyamahirwe/

  • El Classico Beach Chez West yaciye agahigo muri 2023 #rwanda #RwOT

    El Clasico Beach ni Bar na Restaurent ikorera mu Karere ka Rubavu,mu Murenge wa Nyamyuma hafi y'Uruganda rwenga inzoga n'ibinyobwa bidasindisha rwa Bralirwa.Aha niho habera ibitaramo bitandukanye by'abahanzi ndetse hakanagaragarira izindi mpano.Nyiri El Classico Nshimiyimana Onesphore wamamaye nka Fire West ni umwe mu bagabo birahirwa n'abahanzi n'abanyempano bo mu Ntara y'Iburengerazuba kubera uburyo abafasha mu bikorwa byabo.

     

    Ubwo hatangwaga ibihembo bya Kalisimbi Awards mu Mujyi wa Kigali tariki 16 Ukuboza 2023, El Classico Beach chez West  yari ihatanye yegukanye igihembo cya 'Best Entertainment Beach' mu Rwanda muri uyu mwaka wa 2023.

     

    Nyuma yo kwegukana Kalisimbi Awards 2023, El Classico Beach yongeye kwegukana igihebo cya Bugoyi Side Tv Awards nka 'Best Entertainment Supporter'  mu Ntara y'Iburengerazuba biba ibikombe bibiri mu mwaka umwe.

     

    Mu ijambo rye umuyobozi wa El Classico Beach , Fire West yadutangarije ko kuba yegukanye ibi bihembo ari ibintu byiza mu kazi ke ka buri munsi.Mu magambo ye yagize ati:'El Classico Beach , isanzwe ifasha abantu bafite impamvu , abahanzi ndetse n'abandi bafite impano.Uyu mwaka  El Classico yakiriye ibitaramo byinshi, EL Classico Beach twafashije abahanzi gukora indirimbo benshi , Dufasha n'Intara y'Iburengerazuba  by'umwihariko Akarere ka Rubavu mu bukerarugendo no kumenyekanisha Akarere kuko twakira abantu benshi baba baje gutembera kandi bikagenda neza'.

     

    Fire West yemeza ko urugamba rwo guteza imbere Igihugu binyuze mu bikorwa bifasha urubyiruko bikomeje kandi ko uyu mwaka bizisumburaho bigatera imbere cyane.Yagize ati:'Uyu mwaka tugiye gutangira  ibikorwa bizisumburaho kuko tuzashishikariza urubyiruko gukomeza gukunda imyidagaduro, dutange akazi kubafite impano kugira ngo bakomeza gukora ibyo bakunda'.

     

    REKA IZE KU ISOKO NI MU GIHE !

    1.Kuri  El Classico Beach , hubatse ahantu henshi heza ho kwifotoreza kubahagana.

     

    2.Kuri El Clssico Beach niho honyine haba urubyiniro rugezweho mu Karere ka Rubavu , muri Bar na Restuarent zakira ibitaramo, rukaba urubyiniro rwubatse mu mazi rwakira ibitaramo n'abafata amafoto n'amashusho.

     

    3.Niho honyine bafasha abahatembereye gutembera mu Kiyaga cya Kivu ku mafaranga make no ku buntu mu gihe barenze 15.

     

    5.Niho honyine haba amafunguro ahendutse na Gahunda ya Tamira Ifi mu Nyarwanda aho ugura imwe ukongezwa indi.

     

    6.Niho honyine abakundana bahabwa umwanya mu bwato bwa bonyine bagasangira banifotoza.

     

    7.Niho honyine, hari ahantu heza ho kwicara kubarenze umwe bashaka kurya baganira.

     

    8.Kuri El Classico niho haba poromosiyo ku byo kunywa ,…

     

    9.Niho bagira isuku na service nziza itangwa n'abakozi baho.

     

    10.Igikoni cyo kuri El Classico ntahandi kiba mu Karere ka Rubavu.

     

    Ibi byose byerekana ko kuba El Classico yahembwa nk'iya mbere mu myidagaduro mu Rwanda bidahagije ugereranyije n'ibyo bakora.

     

    Muri iyi minsi mikuru, umuyobozi wa El Classico Beach yasabye abantu kuhatemberera kugira ngo nabo bazabone ko ibyo bavua ari ukuri.

     

    Umuziki wo kuri EL Classico Beach utangwa na Selekta Dady.

    Ushaka gutemberera kuri El Classico Beach ugatanga komande waca kuri watsapp numero 0783256132 na 0789400200

     

    The post El Classico Beach Chez West yaciye agahigo muri 2023 appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/el-classico-beach-chez-west-yaciye-agahigo-muri-2023/

  • Umuhanzi Aslya yahakanye ibyo kujya muri WCB Wasafi ya Diamond Platnumz #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Aslay yagize icyo avuga ku cyifuzo cya Mkubwa Fella wari umuyobozi we muri Yamoto Band

     

    Umuhanzi wo muri Tanzania Aslay yahishuye ko atari ku ruhande rw'abifuza ko yakwerekeza muri WCB agaragaza ko icyifuzo cyo kujya muri Rockastal ifashwa na Sonny agikomeje.Uyu muhanzi yavuze ko ubwo yari abajijwe n'itangazamakuru ryo muri iki gihugu.

     

    Aslay Isihaka, wamamaye nka Aslay muzika, ntabwo yigeze arya indimi ubwo yazabazwaga kubyo muri WCB iyoborwa na Diamond Platnumz.Umuyobozi mukuru wa WCB akaba 'Manager' WA Diamond Platnumz, yagiranye ikiganiro na Wasafi FM , bamubazaga kubyo kuzana Aslay akiyunga kuri Mbosso , Zuchu na D Voice.

     

    Uyu mugabo Mkubwa Fella, icyo gihe yavuze ko ari mu biganiro n'umuhanzi we Naseeb wamamaye nka Diamond, kugira ngo barebe niba na Aslay yafashirizwa muri WCB, aho yagaragaje ko akwiriye gukomeza kumushakira Lebal nziza ikomeye muri Afurika y'Iburasirazuba kuko ngo Mbosso bahoranye muri Yamoto Band we ari muri WCB ifatwa nk'ikomeye muri Afurika.

     

    Yagize ati:'Ubwo Mbosso yavaga muri Yamoto Band akajya muri WCB namuhaye umugisha wanjye kandi Diamond niwe wabaye uwa mbere wo ku mwakira.Ubu rero ndacyafite gahunda zo kuganira na Naseeb kugira ngo na Aslay ajye muri WCB kuko ni umwana ufite impano'.

     

    Ubwo Aslay yagarukaga kuri iki cyifuzo cya Mkubwa Fella, yavuze ko bikwiriye ko amumenyera ibyiza ariko akomeza gushimangira ko ntagahunda afite yo kujya muri WCB ya Diamond kandi ko nta byinshi afite byo kubivugaho.Mu magambo ye yagize ati:'Ntabwo nigeze ngira ibiganiro byo kujya muri WCB Wasafi,gusa nimukuru nakemeye ibyo avuga.

     

    Njye nkeneye ahantu hatari muri WCB Wasafi ariko ahantu heza mbona ko hari ubuyobozi bwiza kandi ngirango murabizi neza ko ubu mfite Rebal ndimo'.

    The post Umuhanzi Aslya yahakanye ibyo kujya muri WCB Wasafi ya Diamond Platnumz appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/umuhanzi-aslya-yahakanye-ibyo-kujya-muri-wcb-wasafi-ya-diamond-platnumz/

  • Bruce Melodie yikomye The Ben ahita atangaza indirimbo ya Rosskana igiye kujya hanze #rwanda #RwOT

    Bruce Melodie uri hanze y'u Rwanda yavuze ku ndirimbo yitwa 'sesa' Rosskana, agaragaza ko ari indirimbo izaba ari nziza cyane.

     

    Ubwo Bruce Melodie yakoraga ikiganiro mu buryo bwa Live kuri Instagram, aganira n'abakunzi be , yagarutse ku ndirimbo ya The Ben yaraye igiye hanze, avuga ko mu byo agomba kwamamaza itarimo  ngo na cyane ko The Ben atajya amufasha mu bye.

     

    Bruce Melodie aganira na Ddumba  yagize ati:'Umva ikintu ndimo kuvuga, The Ben yasohoye indirimbo nziza byahatari kandi nanjye ndabikunda bya byahatari.Ariko muri gahunda mfite zo kwamamaza, ibintu mfite nibyinshi harimo ; Tecno , Harimo Primus , n'umuziki wanjye iyo ngiyo ntabwo irimo nawe ayiyamamarize nk'uko nanjye ndwana n'izanjye nawe ntamfashe'

     

    Ubwo uyu muhanzi yagarukaga ku mishinga ya Ross yagaragaje ko hari indirimbo uyu muhanzi agiye gushyira hanze. Ati:'Hari indirimbo ya Rosskana igiye gusohoka yitwa Sesa, iyo ngoma narayibashimiye ubundi mutari mwana yumva, nayibatamo muzayikunda'.

    The post Bruce Melodie yikomye The Ben ahita atangaza indirimbo ya Rosskana igiye kujya hanze appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/bruce-melodie-yikomye-the-ben-ahita-atangaza-indirimbo-ya-rosskana-igiye-kujya-hanze/

  • Menya ibintu ukwiye kumenya mbere yo gushakana n'umugabo w'umusirikare #rwanda #RwOT

    Gushyingiranwa bizana impindika ku mpande zombi umugabo ndetse n'umugore, ni ngombwa ko umenyera ndetse ukamenya neza imico akazi n'imigirire ya buri umwe mbese mwese mukamenyana cyane.

    Ese bigenda gute iyo ufite umugabo w'umusirikare!?
    .

    Dore ibyo ukwiye kuzirikana mbere yo gushyingiranwa n'umugabo w'umusirikare;

    1.Akazi ke cyangwa inshingano ze ziza imbere y'umuryango

    Ubusanzwe ubundi iyo umugabo afite umuryango iteka umuryango we niwo ashyira imbere, ariko ku musirikare ho siko bigenda ahubwo umusirikare inshingano ze ziza imbere y'umuryango, icyo ni ikintu ukwiye kumenya mbere yo gushakana n'umugabo w'umusirikare.

    2 Itegure kujya mwimuka cyane: Bitewe n'inshingano umusirikare ahabwa Hari ubwo ahora yimuka cyane ndetse icyo ni ikindi kintu ukwiye kumenya mbere yo gushyingiranwa n'umugabo w'umusirikare.

    3.Bizakugora gukora akazi kamwe gahoraho

    Ikindi kubera ko umugabo wawe yaba Ari umusirikare, mushobora kuzajya mwimuka cyane rero kugira akazi kamwe ahantu hamwe gahoraho ntago bizagukundira neza pe, nabyo ukwiye kubimenya.

     

    4.Muzishimana agahe Gato

    Nkuko indi miryango yishima, ku muryango urimo umusirikare siko bigenda kuko umwanya wo kwishimana mwembi biba gacye kubere inshingano nyinshi aba afite bityo akaburira umwanya umuryango we.

     

    5.Kugira igihunga

    Kubera ko ahora mu kazi uhorana igihunga ko ashobora gukomereka cyangwa agapfira mu nshingano ze, ibyo nabyo ubizirikane mbere yo gushakana n'umugabo w'umusirikare.

    6.Aguhisha amabanga menshi

    Urumva kuko afite inshingano zo kurinda igihugu cye, ni byinshi aguhisha kuko ariko akazi ke kamutegeka kubigira ibanga.

     

    7.Itegure gukundana cg kubana urukundo rwa kure

    Bimwe bita long-distance relationship, mbese muba muzabana we adahari kuko Kenshi ahora mu ngendo zo gukora inshingano ze nk'umusirikare.

    8.Amategeko menshi

    Urugo rw'umusirikare ni urugo rugira amategeko ndetse n'amahame rugenderaho, rero ni ngombwa ko ibyo ubizirikana mbere yo gushyingiranwa n'umugabo w'umusirikare.

    Source: lovedevani.com

    The post Menya ibintu ukwiye kumenya mbere yo gushakana n'umugabo w'umusirikare appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/menya-ibintu-ukwiye-kumenya-mbere-yo-gushakana-numugabo-wumusirikare/

  • Itangazo: Kumenyesha Mbanzabugabo Clément udafite aho abarizwa hazwi imikirize y'urubanza #rwanda #RwOT

    Umuhesha w'inkiko w'umwuga, Me Niyomugabo Kwibuka Norbert yashyize hanze inyandiko imenyesha bwana Mbanzabugabo Clément udafite aho abarizwa hazwi imikirize y'urubanza; RC 00557/2022/TGI/GSBO rwaciwe n'urukiko rwisumbuye rwa Gasabo ku wa 29/11/2023 haburana Niyonsenga Glorien na Mbanzabugabo Clément.

    intyoza

    Source : https://www.intyoza.com/2023/12/17/itangazo-kumenyesha-mbanzabugabo-clement-udafite-aho-abarizwa-hazwi-imikirize-yurubanza/

  • Eve Gilles yambitswe ikamba rya Nyampinga wu… – #rwanda #RwOT

    Yambitswe iri kamba ry'igiciro kinini mu birori binogeye ijisho byabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu tariki 16 Ukuboza 2023 byayobowe na Jean-Pierre Foucault [Wahoze ayobora iri rushanwa] afatanyije na Cindy Fabre, kandi byatambukaga imbona nkubone kuri TF1.

    Yahigitse abakobwa 29 bageranye mu cyiciro cya nyuma, mu birori byabereye mu nyubako y'imyidagaduro ya Zénith de Dijon.

    Eve yagaragiwe n'ibisonga bitandatu barimo Audrey Ho-Wen-Tsaï (Guiana) wabaye igisonga cya mbere, Adélina Blanc (Provence) wabaye igisonga cya kabiri, Jalylane Maës (Guadeloupe) yabaye igisonga cya gatatu, Maxime Teissier (Languedoc) wabaye igisonga cya kane, Wissem Morel (Normandy) wabaye igisonga cya Gatanu na Ravahere Silloux (Tahiti) wabaye igisonga cya gatandatu.

    Uyu mukobwa ari kugarukwaho cyane n'ibinyamakuru bikomeye ku Isi, nyuma y'uko ahigitse bagenzi be bageranye mu cyiciro cya nyuma akabasha kwegukana iri kamba.

    Akimara gutangazwa ko yegukanye ikamba, yavuze ko atabasha kwiyumvisha ibyari bimubayeho. Ati 'Ntabwo numva ko ndi Miss w'u Bufaransa. Sinzi aho ndi, sinzi ibimbaho, mu by'ukuri ni umwanya udasanzwe.'

    Nyuma yo kwegukana ikamba, uyu mukobwa yagiranye ikiganiro n'itangazamakuru, asobanura itsinzi ye nk 'impinduramatwara'. Yanagarutse ku musatsi we mugufi wamwongereye ubwiza.

    Eve w'imyaka 20 y'amavuko yabwiye bagenzi be 'ko nta muntu ukwiye ku guhitiramo uwo ushaka kuba we'. Yavuze ko yahisemo guhatana muri iri rushanwa afite umusatsi mucye mu rwego rwo kugaragaza itandukaniro rye n'abandi bakobwa bakunze kwitabira amarushanwa y'ubwiza. Ati 'Umugore aratandukanye, ariko twese turi bamwe.'

    Uyu mukobwa wo mu gace ka Dunkirk mu Majyaruguru y'u Bufaransa yatowe imbere y'abafana bari bitabiriye uyu muhango barenga ibihumbi 5000. Akanama Nkemurampaka kifashishijwe kari kagizwe n'abagore barindwi.

    Gilles yambitswe ikamba nyuma y'icyumweru cyari gishize, Urukiko rutegetse Televiziyo y'Abafaransa gutanga indishyi ku bakobwa babiri bari bahatanye muri iri rushanwa, bafashwe amashusho agaragaza amabere y'abo mu buryo batari bazi.

    Ikinyamakuru Le Monde kivuga ko urukiko rwavuze ko ariya mashusho yafatiwe mu cyumba, ubwo bariya bakobwa barimo bahindura imyambaro mu buryo 'batamenyeshejwe'.

    Umuyobozi Mukuru w'iri rushanwa, Alexia Laroce-Joubert yireguye avuga ko iri rushanwa ari ikimenyetso cy'intsinzi, ku bakobwa barinyuramo, nyuma bagakora imirimo inyuranye irimo nk'ubucuruzi, gukora za filime n'ibindi binyuranye.

    Yavuze ko ibipimo ngenderwaho by'iri rushanwa 'byavuguruwe', kandi ko nta myaka igisabwa ku mukobwa ushaka kwitabira, yaba yarashyingiwe cyangwa se yarihinduje igitsina. 

    Eve Gilles (Miss Nord-Pas-de-Calais 2023) yatorewe kuba Miss France 2024 ahitwa Zénith i Dijon, ku ya 16 Ukuboza 2023 

    Miss Nord-Pas-de-Calais 2023 (Eve Gilles) na Miss Guyana 2023 imbonankubone mu gihe cyo gutora Miss France 2024, ku ya 16 Ukuboza 2023 kuri Zénith de Dijon
















    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/137672/eve-gilles-yambitswe-ikamba-rya-nyampinga-wu-bufaransa-nyuma-yinkumi-zitabaje-inkiko-amafo-137672.html