Blog

  • Umwe yahawe igihembo! Uko Abakinnyi b’Abanyar… – #rwanda #RwOT

    Duhereye muri Kenya ku munsi w’ejo ku Cyumweru ikipe ya Gormahia ikinamo abakinnyi babiri b’abanyarwanda yatsindaga FC Talanta ibitego 2-0.

    Sibomana Patrick muri uyu mukino yabanje mu kibuga naho Emery Bayisenge yinjira mu kibuga asimbuye,kuri ubu Gormahia FC niyo iyoboye urutonde rwa shampiyona n’amanota 37 ikaba izagaruka mu kibuga kuwa Kane ikina na Bandari FC.

    Muri Tanzania ikipe ya Singida Fountains Gate FC,kuwa Gatanu yatsindaga Arusha City FC muri shampiyona ibitego 3-0. Rutahizamu w’umunyarwanda ukina muri iyi kipe,Kagere Meddie ntabwo yabanje mu kibuga gusa yinjiyemo asimbuye.

    Singida Fountains Gate FC iri ku mwanya wa 4 muri shampiyona n’amanota 20 ikazasubira mu kibuga ku wa Kane ikina na Geita Gold.

    Mu gihugu cya Morocco mu ikipe ya AS Far Rabat nayo ku munsi w’ejo ku Cyumweru yabonaga amanota 3 itsinze HUSA ibitego 2-1.

    Myugariro w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Amavubi ukina muri AS Far Rabat yabanje mu kibuga ndetse arangiza iminota 90 adasimbujwe.Ku rutonde rwa shampiyona Iyi kipe iri kumwanya wa mbere n’amanota 26.

    Muri Libya Al Ahly Tripoli nayo ku munsi w’ejo ku cyumweru yatsindaga Al Khums ibitego 3-0,Manzi Thierry ukina muri iyi kipe yabanje mu kibuga ndetse akina umukino wose ntiyasimbuzwa.

    Al Ahly Tripoli niyo iyoboye urutonde rwa shampiyona mu itsinda irimo, ikaba zasubira mu kibuga kuwa Gatandatu bakina na Asaroa.

    Ku ikipe ya TS Galaxy yo muri Afurika y’Epfo ikinamo Ntwari Fiacre ntabwo ibintu byayigendekeye neza ku wa Gatandatu bitewe nuko yatsindiwe ku mukino wa nyuma mu irushanwa rya Carling Knockout .

    Iminota 90 y’umukino yarangiye amakipe anganya igitego 1-1 maze hitabazwa penaliti ikipe ya Stellenbosch FC bakinaga ihita ibatsinda 5-4.Uyu munyezamu w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi niwe wari wifashishijwe kuri uyu mukino.

    Tuvuye ku mugabane w’Afurika tukerekeza i Burayi, mu gihugu cy’u Bubiligi muri shampiyona y’icyiciro cya Kabiri, ikipe ya SL 16 Football Campus FC ikinamo Hakim Sahabo ku munsi w’ejo ku Cyumweru nayo ntabwo ibintu byagenze neza dore ko yatsinzwe na Deinze ibitego 2-1.

    Uyu mukinnyi w’Umunyarwanda yari yabanje mu kibuga gusa aza gusimbuzwa ku munota wa 82. SL 16 Football Campus FC iri kumwanya wa 14 muri shampiyona ikazasubira mu kibuga tariiki 13 z’ukwezi gutaha Kwa Mbere.

    Muri shampiyona y’icyiciro cya Kabiri mu Buhorandi, ikipe ya FC Groningen ikinamo umukinnyi w’umunyarwanda, Noam Emeran ku wa Gatanu yanganyaga na MVV Maastricht igitego 1-1.Uyu mukinnyi Noam Emeran ariko ntabwo yigeze akandagira mu kibuga.

    FC Groningen iri kumwanya wa 9 ku rutonde rwa shampiyona ikaba izasubira mu kibuga ku munsi w’ejo kuwa Kabiri bakina na Willem II.

    Uyu munsi hateganyijwe umukino ikipe ya Al Kawkab yo mu cyiciro cya kabiri muri Araba Saudite ikinamo Kwizera Olivier iri bukine na Mudhar Saa munani.

    Kuri Kapiteni w’Amavubi, Bizimana Djihad mu ikipe ye ya FC Kryvbas Kryvyi Rih bari mu kirihuko, imikino ibanza ya shampiyona barayirangije gusa ku wa Gatandatu yegukanye igihembo cy’umukinnyi mwiza w’ukwezi kwa 12.

    Imanishimwe Emmanuel Manguende waraye afashije ikipe ye ya AS Far Rabat kubona intsinzi

    Ntwari Fiacre ntabwo byagenze neza kuko ikipe ye ya TS Galaxy yatsindiwe ku mukino wa nyuma 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/137691/umwe-yahawe-igihembo-uko-abakinnyi-babanyarwanda-bakina-hanze-bitwaye-mu-cyumweru-gishize-137691.html

  • Menya uko wahagarika gukomeza gutekereza kuhahise h'uwo mukundana #rwanda #RwOT

    Ubusanzwe abantu bakundana hari ubwo bahura umwe muri bo afitanye amateka n'abandi bantu.Ibi bikaba byatuma bibera umuzigo ukomeye umukunzi mushya.Ese niba uremererwa nabyo , ni iki wakora ? Iyi nkuru uyisome witonze.

     

    Birashoboka ko ushobora kubangamirwa cyane n'ahahise  h'umukunzi wawe, ndetse ukababazwa naho kubyikuramo bikakunanira ukajya uhora ubitekereza.Ibi bikaba cyane mu gihe utamwizera cyangwa utekereza ko ashobora kuba aguca inyuma cyangwa warigeze kumufata bwa rimwe.

     

    Ikintu cya mbere ukwiriye kumenya ni uko ibyo biri kukwiruka mu mutwe atari amateka ya nonaha y'umukunzi wawe.Yego, birashobokako yakoze amakosa mu mateka ye akijandika mu mico itari myiza, kandi burya niho yigiye.Ni bibi cyane kuri wowe gukomeza kubyibuka.

     

    Abakundana bagirwa inama yo gusiga ahahise h'abo bakundana bakabaho uwo mwanya gusa, badatekereza cyane ku mateka y'uwo bakundana.Ikintu ukwiriye kwibuka ni uko nawe ubwawe uri umuntu kandi ko ufite amakosa.Ntabwo bisobanuye ko uwo mubana cyangwa mukundana azongera kuguca inyuma kubera ko hari abo babikoranye.Ntabwo azongera kukubeshya.

     

    Niba nta muntu wari wabiganirizaho rero, ukaba ubana n'icyo gikomere, ganira n'iyi nkuru.Nuramuka ushaka gukomeza ko tukugira inama, utwandikire kuri Email yacu , [email protected].

     

    INAMA: ESE NI GUTE WAKWIVANAMO INTEKEREZO Z'AHAHISE H'UWO MUKUNDANA ?

    Kutabyibagirwa bishyira mukaga urukundo rwanyu ndetse n'urugo rwanyu rukabigenderamo.

    1.Ibukako ahahise atariho hasobanura uwo mukundana.

    Kumenya neza ko ahahise he atariho hamusobanura bizagufasha kumenya neza ko udakwiriye gukomeza kumufata muri iyo shusho.Nufata umwanya , ukita kuhahise byanga bikunze uzibuka ikintu kitari cyiza.

     

    Ibuka ko mutari bukundana cyangwa ngo mubane, iyo ataza kunyura mubyo yanyuzemo.Wituma umukunzi wawe aba impamvu yo kubabara , kugira agahinda n'ibibazo runaka.

    2.Menya impamvu ahahise he, hagira ingaruka kuri wowe.

    Ahahise h'umukunzi wawe hashobora kuba imbarutso yo kubaho nabi kwawe, ukaba wanarwara indwara zitandukanye zirimo; Trauma n'izindi'.Ushobora kunanirwa kumubabarira kubera ko utekereza ko yaguhemukiye muri icyo gihe.

     

    Birashobokako ushobora kutanyurwa ugakomeza utekereza ko hari ibyo atakubwiye cyangwa aho agiye hose ugatekereza ko hari abo bahuye nabo.

     

    3.Rekeraho gukurikirana cyane imbuga z'abo bakundanye.

    Ingenzure , ushobora kuba uhora kumbuga ureba abo bakundanye , ucunga niba bongeye guhura nabo cyane.Ushobora kubikora kubw'amahirwe mabi ugashiduka wakanze ku ifoto yabo wayikunze.

     

    4.Ganira n'umukunzi wawe iby'impungenge n'ubwoba bwawe.

    Ba umunyakuri, uganire n'umukunzi waw , umubwire ko uterwa agahinda , umujinya cyangwa ubwoba n'ahahise he.Ibi bizatuma agufasha kumera neza niba koko agukunda ariko niba atagunda azatangira kugutonganya.Muri uko kutagutonganya niho uzakirira.

     

    5.Imbaraga zawe zishyire mu kubaka urukundo rwanyu no kurukomeza.

    Urukundo rubamo ibyiza n'ibibi, ibisitaza n'ibinezeza.Hitamo kwita kubyiza gusa.

    6.Shaka umuhanga mu mibanire.

    Shaka umuntu wizeye [Muganga], umuganirire kubyo ubuzima bwawe bw'urukundo, muganire.

    The post Menya uko wahagarika gukomeza gutekereza kuhahise h'uwo mukundana appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/menya-uko-wahagarika-gukomeza-gutekereza-kuhahise-huwo-mukundana/

  • Umusore w’imyaka 23 yujuje inzu iwabo mu cyaro maze baza kuyimusangamo amanitse – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu karere ka Nyanza mu Murenge wa Mukingo, abaturage batunguwe n'umurambo w'umusore w'imyaka 23 y'amavuko basanze umanitse.

    Uyu musore yasanzwe amanitse mu nzu yari amaze iminsi mike yujuje.

    Turakwamamariza kuri macye ashoboka. Uko yaba angana kose.

    Ni ibintu byababaje abaturage bari benshi ubwo bazaga kureba uyu musore wari umanitse mu nzu ye.

    Mu byababaje ni ukuntu yari amaze iminsi mike yujuje inzu akazi no guhita ayiyahuriramo.

    Turakwamamariza kuri macye ashoboka. Uko yaba angana kose.

    Inzego z'umutekano zaje gukora iperereza kugira ngo harebwe icyishe uyu musore bivugwa ko yaba yiyahuye.

    Source : https://yegob.rw/umusore-wimyaka-23-yujuje-inzu-iwabo-mu-cyaro-maze-baza-kuyimusangamo-amanitse/

  • Ntwari Fiacre yabuze igikombe agikozaho imitwe y’intoki, ikipe ya Samuel Gueulette iranyagira – Uko abanyarwanda bitwaye mu mpera z’icyumweru #rwanda #RwOT

    Nyuma yo gufasha ikipe ye ya TS Galaxy kugera ku mukino wa nyuma wa Knockout Cup, ntabwo Ntwari Fiacre yahiriwe kuko baje gutwarwa igikombe batsindiwe kuri penaliti.

    Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe uko abakinnyi b’abanyarwanda bitwaye mu mpera z’icyumweru gishize.

    Meddie Kagere – Singida Fountain Gate

    Rutahizamu w’umunyarwanda, Meddie Kagere yinjiye mu kibuga asimbura ku wa Gatanu tariki ya 15 Ukuboza 2023 mu mukino wa Azam Sports Federation Cup ikipe ye ya Singida Fountain Gate yatsinzemo Arusha City 3-0.

    Imanishimwe Emmanuel – FAR Rabat

    Myugariro w’umunyarwanda, Imanishimwe Emmanuel Mangwende yari mu kibuga akina iminota 90 mu mukino ikipe ye yaraye itsinzemo Hassania Agadir 2-1 mu mukino wa shampiyona y’icyiciro cya mbere muri Maroc. Iyi kipe ni iya mbere n’amanota 26.

    Manishimwe Djabel – USM Khenchela

    Impera z’icyumweru ntabwo zagenze neza ku ikipe ya Mansishimwe Djabel mu cyiciro cya mbere muri Algeria aho ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize, USM Khenchela ye yatsinzwe 3-0 na USM Alger mu mukino w’umunsi wa 10. Djabel yabanje ku ntebe y’abasimbura. Nyuma y’umunsi wa 10 iyi kipe ni iya 11 n’amanota 13 ku rutonde ruyobowe na MC Alger n’amanota 27.

    Sibomana Patrick Papy & Emery Bayisenge – Gor Mahia

    Gor Mahia ya Sibomana Patrick Papy na Emery Bayisenge muri Kenya, yakomeje gushimangira umwanya wa mbere n’amanota 31 nyuma y’uko ejo hashize ku Cyumweru tariki ya 17 Ukuboza 2023 yatsinze Talanta FC 2-0.

    Ntwari Fiacre – TS Galaxy

    Ntwari Fiacre na TS Galaxy FC muri Afurika y’Epfo babuze igikombe cya Knockout ni nyuma yo gutsindirwa ku mukino wa nyuma na Stellenbosch FC kuri penaliti 5-4. Amakipe yombi yari yanganyije 1-1, bageze muri penaliti Ntwari Fiacre akuramo penaliti ya mbere ya Stellenbosch ariko bagenzi be baza guhusha izindi 2 babura igikombe gutyo.

    Hakim Sahabo – Standard Liege

    Hakim Sahabo ukinira Standard de Liège y’abato, ntabwo impera z’icyumweru zagenze neza aho batsinzwe na KMSK Deinze 2-1. Ubu bari ku mwanya wa 13 n’amanota 15 ku rutonde ruyobowe na Zulte Waregem na 32.

    Maxime Wenssens – Royale Union Saint-Gilloise

    Ntabwo umunyezamu w’umunyarwanda, Maxime Wenssens yari muri 18 baraye bifashishijwe n’ikipe ya Union Saint-Gilloise mu mukino w’icyiciro cya mbere mu Bubiligi iyi kipe yaraye itsinzemo Mechelen 1-0. Iyi kipe iyoboye urutonde n’amanota 44 nyuma y’umunsi wa 18.

    Samuel Gueulette- RAAL La Louvière

    Samuel Gueulette ku wa Gatandatu yari yabanje mu kibuga akina iminota 60 ubwo ikipe ye ya RAAL La Louvière yanyagiraga Union Namur 8-1 mu mukino w’umunsi wa 17 wa shampiyona y’icyiciro cya 3 mu Bubiligi. Iyi kipe ni iya 2 n’amanota 41 ku rutonde ruyobowe na Lokemen-Temse na 47.

    Salomon Nirisarike – Tienen FC

    Ntabwo Nirisarike Salomon yagaragaye mu mukino w’umunsi wa 17 wa shampiyona y’icyiciro cya 3 mu Bubiligi ikipe ya Tienen yaraye iteinzwemo na Knokke 2-1. Ubu iyi kipe ni iya 17 mu makipe 18 n’amanota 15 ku rutonde ruyobowe na Lokeren-Temse n’amanota 47.

    Manzi Thierry – Al Ahli Tripoli

    Manzi Thierry na Al Ahli Tripoli bakomeje kuyobora shampiyona y’icyiciro cya mbere muri Libya itsinda B n’amanota 17, ni nyuma y’uko baraye batsinze Al Khmes 2-0.

    Emeran Noam – Groningen FC

    Ntabwo Emeran Noam yagaragaye mu bakinnyi bakoreshejwe na Groningen inganya 1-1 na MVV ku wa Gatanu w’icyumweru gishize mu mukino w’umunsi wa 19 wa shampiyona y’icyiciro cya kabiri mu Buholandi. Iyi kipe iri ku mwanya wa 9 n’amanota 29 ku rutonde ruyobowe na Willem II na 42.

    Haruna Niyonzima – Al Ta’awon

    Ntabwo Haruna Niyonzima yari mu mukino mu mukino ikipe ye Al Ta’awon muri Libya yatsinzemo 1-0 Al-Akhdar kubera ko uyu mukinnyi aheruka kubagwa uburwayi yari afite. Mu itsinda A ry’icyiciro cya mbere muri Libya, ubu bari ku mwanya wa 5 n’amanota 9 ku rutonde ruyobowe na Al Nasr n’amanota 12.

    Mangwende yitwaye neza

    Ikipe ya Samuel Gueulette yanyagiye 8

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ntwari-fiacre-yabuze-igikombe-agikozaho-imitwe-y-intoki-ikipe-ya-samuel-gueulette-iranyagira-uko-abanyarwanda-bitwaye-mu-mpera-z-icyumweru

  • NKORE IKI: Umukobwa dukundana akunda kwambara impenure kandi sinzikunda naramubujije aranga #rwanda #RwOT

    Umusore uri mu kigeri cy'imyaka 25 yaratwandikiye atugisha inama. Ese ni iyihe nama wowe wamuha ?

    Urukundo ntacyo rutihanganira gusa umusore uvuga ko ari uwo mu Itorero rya Pantekote yagishije inama ku rukundo rwe kubera imyambaro y'umukunzi we ikunda ku mucumuza.

    Yagize ati:' Muraho neza, mungire inama nabonye muzigira abandi.Ndi umusore w'imyaka 25 y'amavuko.Nakuze nsengera mu Itorero ry'Abarokore, ntabwo nigeze mbona abantu bambara amajipo ageze mu mavi no hejuru yayo.

    Iwacu bashiki banjye bambara neza, bakikwiza no mu rusengero batubwira kwambara tukikwiza.Niyo mpamvu rero numvaga ko nzashaka umugore wambara neza.

    Umukobwa twaburiye mu rusengero mbona yambara neza asa neza, muri byose.Namusabye ko twakundana aremera, musaba kumbera umugore nabyo arabyemera ariko nyuma y'aho yahise atangira kwambara nabi, yambara imyambaro igeze mu ntege.

    Nakoze uko nshoboye ngo mbimuceho yaranze.None mu ngire inama. Ese mureke cyangwa muteze abantu ndebe ko yakosora ?'.

    Niba nawe ushaka kutugisha inama , twandikire kuri Email yacu ; [email protected]

    The post NKORE IKI: Umukobwa dukundana akunda kwambara impenure kandi sinzikunda naramubujije aranga appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/nkore-iki-umukobwa-dukundana-akunda-kwambara-impenure-kandi-sinzikunda-naramubujije-aranga/

  • Umunyamakuru Yago yakoze amateka yo kwegukana ikindi gihembo #rwanda #RwOT

    Yago yegukanye ibihembo 2 mu mwaka umwe

    Umunyamakuru Yago yongeye kwegukana igihembo mu bitangwa na Isango na Muzika nyuma y'icya Karisimbi.

    Ubwo hatangwaga ibihembo bya Karisimbi Awards 2023, Yago yegukanye igihembo cy'umuhanzi mushya w'umwaka.

     

    The post Umunyamakuru Yago yakoze amateka yo kwegukana ikindi gihembo appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/umunyamakuru-yago-yakoze-amateka-yo-kwegukana-ikindi-gihembo/

  • Birabe ibyuya! Muri shampiyona y’u Bwongereza umukinnyi yikubise hasi kuburyo buteye ubwoba umukino uhita usubikwa -IFOTO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Muri shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Bwongereza, kapiteni wa Luton Town Lockyer yikubise mu kibuga bitewe n'ikibazo cy'umutima umukino bakinagamo na AFC Bournemouth uhita usubikwa.

    Bigeze ku munota wa 65 kapiteni wa Luton Town, Tom Lockyer yikubise hasi maze abakinnyi bihutira guhamagara abaganga ndetse n'umutoza we Rob Eduard nawe yinjira mu kibuga ajya kureba icyo umukinnyi we abaye anatangira kumuha ubutabazi bw'ibanze.

    Abaganga bo ku mpande z'amakipe yombi bahise batangira kumwitaho maze nyuma bamukura mu kibuga ajyanwa mu rwambariro yashyizwe ku ngombyi y'abarwayi kugira ngo akomeze kwitabwaho.

    Ako kanya umusifuzi yahise asubika umukino kugirango habanze hamenyekanye icyateye iyo mpanuka.

    Source : https://yegob.rw/birabe-ibyuya-muri-shampiyona-yu-bwongereza-umukinnyi-yikubise-hasi-kuburyo-buteye-ubwoba-umukino-uhita-usubikwa-ifoto/

  • INYARWANDA iguhaye ikaze muri iki gitaramo cyo kwizihiza isabukuru y'imyaka 10 kigiye kubera mu nyubako y'imyidagaduro ya BK Arena, ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru tariki 17 Ukuboza 2023.

    KURIKIRANA IKI GITARAMO UMUNOTA KU MUNOTA:

    Saa 21: 40': Abaririmbyi binjiye mu gice cya nyuma cy'indirimbo. Batangiriye ku ndirimbo y'irushanwa rihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo ku mugabane w'i Burayi, UEFA Champions League, iririmbwa mu ndimi eshatu arizo Igifaransa, Icyongereza n'Ikidage.

    Yanditswe na Tony Britten mu 1992, iririmbwa na Orchestre 'Royal Philharmonic' yo mu Bwongereza. Iyi ndirimbo yaramamaye cyane mu bitaramo by'iyi korali, kuko mu bihe bitandukanye, Abakristu basaba ko bayisubiramo ku nshuro ya kabiri.

    Mu bihe bitandukanye, byagiye bibaho ko abakunzi b’iyi korali bandika udupapuro bari mu gitaramo bagasaba ko iyi korali y’ubukombe yongera kubaririmbira iyi ndirimbo.

    Iyi Korali yabaye ubukombe mu muziki cyane cyane uw'indirimbo zihimbaza Imana zanditse mu buryo bw'amanota aririmbwa n'abahanga gusa.

    Mu gitaramo 'The Christmas Carols Concert' baririmba cyane indirimbo zo kwizihiza Umunsi wa Mukuru wa Noheli, indirimbo zanditswe n'abanyamuziki banyuranye yaba Abanyaburabyi n'Abanyamerika, indirimbo zakunzwe cyane zo mu buzima busanzwe n'izindi.

    Saa 21: 24'.Perezida wa Chorale de Kigali, Hodari yavuze ko 'uko twabiteguye ndabona bihura nk'uko twabiteguye'. Yiseguye cyane ku bantu bari biteze gukurikirana iki gitaramo imbona nkubone, n'abandi baguze amatike bagorwa n'ikoranabuhanga.

    Yabwiye abitabiriye iki gitaramo ko Chorale de Kigali 'ari iyanyu'. Yavuze ko iyi korali igikomeye ku butumwa bwo kuririmba mu missa no guhimbaza Imana.

    Hodari yavuze ko batangiye iki gitaramo mu 2013 'tubona abantu ari bacye'; ariko ko uko imyaka yagiye yicuma imbere, ari nako bagiye babona ubwitabire bwo hejuru. Yavuze ko imyaka 10 babonye kunezerwa kw'abantu muri iki gitaramo.

    Yavuze ko bubakiye ku kivugo 'amajwi yumvikana kugirango atere uburwaneza mu mitima y'abantu.' Ati 'Iyi myaka 10 yatweretse ko bishoboka.'

    Saa 21: 14′: Indirimbo y’Umunsi “Mary’s Child”.

    Ni imwe mu ndirimbo zizwi cyane muri Kiliziya Gatolika, ahanini binyuze mu kubaka igaruka cyane ku ivuka ry’umukiza wacunguye. Iyi ndirimbo yahimbwe n'itsinda ryo mu Budage ryitwaga Boney M ryamamaye cyane mu myaka ya za 1980.

    Iyi korali yaririmbye iyi ndirimbo ifatanyije n’abitabiriye iki gitaramo, kuko bamwe muri bo bari bacanye amatoroshi ya telefoni, abandi bahagurutse bafatanya n’abo kuyiririmba.

    Iyi ndirimbo usobanuye intangiriro y'ayo mu Kinyarwanda igira iti 'Umwana w'umuhungu wa Mariya. Umwana w'umuhungu wa Mariya Yezu Kirisitu. Yavutse kuri Noheli. Kandi umuntu azabaho iteka. Kubera umunsi wa Noheli. Kera cyane i Betelehemu (Bethlehem). Nk'uko Bibiliya ibivuga.'

    Saa 20: 57′: Abaririmbyi binjiye mu gice cya Gatatu: Bitaye cyane ku ndirimbo zivuga kuri Yesu nk’umwami n’umukiza wacunguye muntu, baririmba indirimbo nka ‘Jesus, joy of man’s desiring’ ya Johann Sebastian Bach.

    Baririmbye kandi indirimbo ‘O Christmas Tree’ ya Celtic Woman, bakomereza kuri ‘Ding dong merrily; ya Arbeau na Paul Barker ndetse na ‘Abijuru Baririmba’ yashyizwe mu majwi na Isaac Gatashya na Dieudonne Murengezi

    20: 53′: Indirimbo baririmbye zikubiye mu muzingo bise ‘Messiah’ zigizwe na ‘For Unto Us A Child is Born’, ‘The Trumpet Shall Sound’, ‘Rejoice Greatly’, ‘Worthy is The Lamb’, ‘If God Be for Us’, ‘Thus Saith The Lord’, ‘The Shall the Eyes of The blind’, ‘Their Sound Is Gone Out’ n’izindi.

    Saa 20:40':Visi-Perezida wa Kabiri Ushinzwe Tekiniki, Isaac yavuze ko imyaka irindwi ishize ari muri iyi korali 'rwari urugendo rutoroshye kandi ruryoshye'.

    Yavuze ko igice cya kabiri cy'indirimbo baririmbye kibanze cyane ku ndirimbo za Noheli, zigaruka ku ivuka ry'umukiza. Igice cya kabiri cy'indirimbo, cyari kigizwe n'indirimbo umunani. Byasabye ko hifashishwa abacuranzi bashya b'iyi korali, ubundi baranzika mu muziki.

    Saa 20:24′:Abana ba Chorale de Kigali bishimiwe bikomeye- Ni abana bafite imyaka hagati ya 10 na 15 y’amvuko, bigaragaje cyane ubwo baririmbaga indirimbo nka ‘Jingle Bells’ yamamaye cyane mu gihe cya Noheli;

    Bakomereza ku ndirimbo bise ‘Twige Muzika’ ishishikariza abakiri bato kwiga umuziki, bongera gukomerwa amashyi ubwo baririmbaga indirimbo ‘You Raise me Up’ ndetse na ‘Colombe Ivre’. Izi ndirimbo zose bazaririmbye bacurangiwe na Pacifique.

    Saa 20:12':Visi-Perezida wa Chorale de Kigali, Bigango Valentin yavuze ko bakoze imyiteguro ihambaye mu kwitegura iki gitaramo 'kuko cyihariye'.

    Yavuze ko mu rwego rwo gushimangira ibigwi by'iyi korali, batoje abakiri bato kuririmba kuko 'twifuza ko bazadusimbura mu myaka iri imbere'.

    Uyu muyobozi yaboneyeho kwakira abana bato b'iyi korali, baririmbye indirimbo eshanu zirimo izivuga ku kwiga mu muziki, inzogera za Noheli, kuri Yesu Kristo n'izindi yagarukaga ku gusaba abantu kwizihiza iyi minsi Mikuru ariko bubahiriza gahunda ya #TunyweLess n'izindi. Aba bana bitoroje mu ishuri ryo muri Kamonyi.

    Saa 19:35': Perezida wa Chorale de Kigali, Bwana Hodari Jean Claude aherutse kubwira InyaRwanda ko amafaranga bakoresha mu gutegura iki gitaramo ahindagurika ahanini bitewe n'aho igitaramo cyabereye, ibyuma bakoresheje, imitako n'ibindi.

    Ariko kandia avuga ko imibare ya hafi, igaragaza ko nibura mu gutegura bakoresha Miliyoni 60 Frw. Ati 'Biragoye kuvuga ngo ni angahe, ariko ni amafaranga atari munsi ya Miliyoni nka 60 Frw iyo ubaze neza. Twakifuza byinshi birenga ibyo, kuko hari ibyo tugenda tureka kugirango bitaba menshi, ariko gutegura igitaramo byonyine bidutwara amafaranga arenze ayo ngayo…'

    Yavuze ko iki gitaramo cyamaze kugera ku rwego rwiza, kuko buri mwaka bakira ubusabe bw'abantu babaza igihe kizabera, ibi bikabaha umukoro wo kudasiba buri mwaka.

    Ati 'Igitaramo cyabaye mpuzamahanga, cyabaye icy'u Rwanda rwose, ntikikiri mu bubasha bwa Chorale de Kigali yonyine, ari nayo mpamvu tujya dusaba abantu ngo badutere inkunga kitazasiba, kandi koko ntikizasiba.'


    Saa 19:20':Iki gitaramo cya Chorale de Kigali kitabiriwen'abarimo Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Jean Claude Musabyimana, Minisitiri w'Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana, Perezida w'Urukiko rw'Ikirenga, Dr Nteziryayo Faustin, Karidinali Antoine Kambanda n'abandi.

    Saa 19: 06': Byiringiro Claude watangiranye n'iyi korali muri ibi bitaramo, yavuze ko rwari urugendo rwiza, kandi bize ibintu byinshi. Ati 'Hari ubumenyi bwinshi cyane twize, kandi twiteguye kububasangiza. Twabateguriye umuzingo w'indirimbo twise 'Messiah'.

    Uyu muzingo w'izi ndirimbo ukubiyemo ubuzima bwa Yesu Kristo, ubuhanzi ndetse n'ivuka rya Yesu, n'amagambo y'ubuhanuzi yamenyekanye cyane. Uyu muzingo uririmbwa n'abaririmbyi ba korali, ariko ukungikanwa n'umuririmbyi umwe ibizwi nka Solo'.

    Uyu muzingo w'indirimbo wakunzwe n'abo mu madini anyuranye; waririmbwe n'abarimo Rosine Mujawimana na Jessica Fonzi mu majwi ya Soprano, ndetse na Germaine Utembinema waririmbye mu ijwi rye Tenor na Eric Manishimwe waririmbe mu ijwi rya Bass.

    Saa 19:01':Bakomereje ku ndirimbo bise ‘Usa n’izuba’ yashyizwe mu majwi na Dr. Albert Nzayisenga, iririmbwa na Mutesi Henriette, bakomereza ku ndirimbo ‘Ibisiza n’imisozi’, yashyizwe mu majwi na Parfait Ishungure, iririmbwa na Simbi Ndizihiwe Yvette.

    Ku mwanya wa kane, iyi korali yaririmbye indirimbo bise ‘Duhora Twizeye’ yakozwe mu buryo bw’amajwi na Jean Damascene Maniraho, iririmbwa n’abaririmbyi barimo Umutesi Aristide, Uyisenge, Gatete, Christopher na Simbi Yvette, Samson, Philmine na Herniette.

    Banaririmbye indirimbo ‘I Cieli’ ya Marco Friscina, yaririmbye na Isaac Gatashya na Ndikubwimana, bacurangiwe na Thierry, Fabrice na Pisco.

    Saa 18:35':Antoine Karidinali Kambanda yavuze ko iyo umuntu aririmbye 'isengesho rye riba rifite agaciro byibubye kabiri'. Yavuze ko indirimbo z'iki gitaramo zitwinjiza mu gitaramo cya Noheli, yibukije inkuru ya Noheli uko yagenze.

    Yavuze ko Noheli ari impamvu y'ibyishimo bikomeye, kuko ari inkuru nziza y'umukiro. Kambanda yavuze ko 'umuntu azabaho iteka kubera umunsi wa Noheli'. Yashimye Chorale de Kigali ku bw'iki gitaramo 'nk'iki natwe twitabira'.

    Mu ntangiriro ya byose Jambo yariho, kandi Jambo yabanaga n'Imana, kandi Jambo akaba Imana. Ubwe mu ntangiriro yabanaga n'Imana. Ni we ibintu byose bikesha kubaho, nta n'ikiremwa na kimwe cyabayeho bitamuturutseho. Yari asanzwe yifitemo ubugingo, kandi ubwo bugingo bukaba urumuri rw'abantu.

    Saa 18:24':Abaririmbyi ba Chorale de Kigali binjiye ku rubyiniro. Abasore n'abagabo bambaye imyambaro ihuje ibara cyo kimwe n'abagore n'abakobwa.

    Binjiriye mu ndirimbo bise ‘Ave Maria’ ya Schubert yashyizwe mu majwi na Isaac Gatashya. Ni indirimbo yumvikanagamo cyane Piano yacuranzwe na Thierry. Abaririmbyi bari bayobowe mu majwi n'umuyobozi w'abaririmbyi, Prof. Claude Byiringiro.

    Saa 18:22':Igitaramo kitabiriwe n'abayobozi mu nzego zinyuranye barimo Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Jean Claude Musabyimana; hari kandi Karidinali Antoine Kambanda n'abandi banyuranye.

    Saa 18:10':Uwayoboye iki gitaramo yavuze ko 'imyaka 10 ishize' bakora iki gitaramo atari ubusa, kuko ifite igisobanuro gikomeye mu rugendo rw'abo rw'umuziki.

    Abacuranzi binjiye biganjemo abanyarwanda n'abanyamahanga; maze buri wese yegera igcurangisho aza gukoresha muri iki gitaramo. Bari bafite ibicurangisho birimo nka 'Violent', 'Piano' n'ibindi bihuzwa bitanga umuziki unogeye amatwi nka Saxophone.

    Aho Chorale de Kigali yaririmbiye, hari ikirugo cya Noheli, ndetse intebe zari ziteye mu buryo butandukanye ku buryo wabashaga gutandukanye VIP na VVIP.

    Yavuze ko iki gitaramo kiza kurangwa n'umuziki mwiza wa 'Classic' kurusha uko abantu baza kuganira ku ngingo zinyuranye.

    Abahanga basobanura umuziki nk'buryo bw'ubuhanzi, n'igikorwa cy'umuco, uburyo bwacyo bukaba bwiza.

    Abacuranzi ba Chorale de Kigali bagaragaje ubuhanga buhambaye muri iki gitaramo cyo kwizihiza imyaka 10 ya ‘Christmas Carols Concert’

    Ubusobanuro rusange bw'umuziki burimo ibintu bisanzwe nk'ibibanza, bigenga injyana n'ubwumvikane, injyana hamwe n'ibisobanuro bifitanye isano na tempo, metero, na articulation.

    Ni igitaramo bagiye gukora nyuma y'amezi arenga atatu ashize basaba abakristu kuzifatanya n'abo. Bakoze iki gitaramo, kandi mu gihe mu mihanda ya Kigali inyuranye yamaze kurimbishwa, abakristu bitegura uyu munsi udasanzwe mu buzima bw'abo.

    Buri mwaka Chorale de Kigali ishaka umwihariko igenera abakunzi bayo, ugereranyije n'imyaka yabanje. Bigakorwa mu rwego rwo gukomeza gushimisha abakunzi bayo.

    Umwihariko ugaragara muri 'Christmas Carols Concert' ya 2023 ni uburyo imyiteguro yatangiye kare ku buryo mu rwego rw'imiririmbire ndetse no mu rwego rw'imirimo y'indi isanzwe ireba igitaramo byose bizaba biri mu buryo ku gihe.

    Kuva mu 2013, Chorale de Kigali ikora igitaramo nk'iki. Imibare igaragaza abantu barenga ibihumbi 20 bitabira iki gitaramo. Kandi gitegurwa mu rwego rwo gukundisha Abanyarwanda umuziki uhimbanywe kandi ukaririmbanwa ubuhanga.

    Mu bihe bitandukanye igitaramo nk'iki cyabereye ahantu hatandukanye harimo na Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali, kandi ibihumbi by'abantu byagiye byitabira, bagataha banyuzwe n'ubuhanga bw'abaririmbyi bagize iyi korali.

    Antoine Kalidinali Kambanda ari kumwe na Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Dr Faustin Nteziryayo

    Imyaka 57 irashize Chorale de Kigali ishikamye

    U Rwanda rwagize amatsinda akomeye mu muziki yatanze ibyishimo mu bihe bitandukanye aho yiyambajwe, ariko ntiyateye kabiri yaratandukanye.

    Si amatsinda y'umuziki aririmba indirimbo zisanzwe gusa zizwi nka 'Secullar', kuko n'abaririmba indirimbo zihimbaza Imana bagiye batandukana.

    Bose bahuriza ku kuvuga ko hari ibyo uruhande rumwe rutumvise kimwe n'urundi. Hari n'amatsinda azwi yatandukanye, kubera ko umwe muri bo yumvise cyangwa se yabwiwe n'abandi ko ari we nkingi ya mwamba ku buryo atarimo batatera kabiri.

    Yarabikoze koko ava mu itsinda, none iryo tsinda ryavuye mu muziki burundu. Ni ibintu byagize ingaruka kuri bagenzi be n'abandi, uruganda rw'umuziki rurahomba!

    Imyaka 57 irashize Chorale de Kigali iri mu muziki. Hari abatangiranye n'ayo bakiyirimo n'abandi bayivuyemo kubera impamvu z'ubuzima.

    Ibyo wamenya kuri Chorale de Kigali iri gutegura igitaramo 'Christmas Carols Concert' ya 2023:

    Chorale de Kigali ni umuryango utari uwa Leta, watangiye mu 1966, ubona ubuzima gatozi mu 1987 bwavuguruwe mu 2011.

    Ni umuryango watangijwe n'abahanga muri muzika bari barabyize mu mashuri ya Seminari n'ahandi.

    Ab'ikubitiro ni Leon Mbarushimana, Claver Karangwa, Callixte Kalisa, Professeur Paulin Muswahili, Saulve Iyamuremye n'abandi.

    Chorale de Kigali, ni imwe muri korali zizwi mu zabayeho mu Rwanda. Yakoze amateka muri muzika ihimbanywe ikanaririmbanwa ubuhanga.

    Mu ntangiriro Chorale de Kigali yari igizwe n'abagabo gusa, kugeza mu 1978, ari bwo abari n'abategarugori ba mbere binjiragamo.

    Chorale de Kigali ya None:

    Imyaka 57 irashize ibayeho. Ubu igizwe n'abanyamuryango bagera ku 150, bari mu kigero cy'imyaka iri hagati ya 18-70. Hari 60% ni urubyiruko.

    Muri bo abagera kuri 55% ni abagore. Ubu ibarizwa kuri Katederali Saint Michel ikaba ikorera muri Centre Saint Paul.

    Ibihangano byabyo byinshi ubisanga kuri shene ya Youtube yayo, aho imaze kugira abayikurikira (Subscribers) barenga ibihumbi 179,000.

    Ifite kandi views (abamaze kureba ibihangano) bagera 24, 638,321. Uretse Youtube kandi, Chorale de Kigali ifite imbuga nkoranyambaga nka Instagram, Twitter na Facebook.

    Chorale de Kigali ubu ifite gahunda igenderaho y'imyaka itanu, ari yo iherwaho hakorwa gahunda y'ibikorwa byari buri mwaka.

    Ibyishimo ni byose ku bakristu bitabiriye iki gitaramo mu kwizihiza umunsi w’umunezero wa Noheli

    Karidinali Antoine Kambanda yavuze ko Noheli ari umunsi udasanzwe ku buzima bw’Abakristu

    Chorale de Kigali yigaragaje mu myambaro yihariye, kandi yifashisha indirimbo zanyuze benshi

    Abasore n’abagabo ba Chorale de Kigali bari bambariye gufasha Abakristu gusoza neza umwaka

    Ibyishimo bya Noheli byamugezeho!

    Hari ababanje kugura icyo kunywa no kurya mbere y’uko binjira

    Ni igitaramo gihuza abo mu ngeri zinyuranye! Yabanje gufata agafo n’uwo bazanye muri iki gitaramo

    Buri mucuranzi yari yiteguye gukora uko ashoboye agafasha Abakristu kwishima cyane!

    Umucuranzi wa Saxophone yafashije abakunzi b’iyi korali kunogerwa n’umuziki

    Mbere yo kwinjira babanje gufata agafoto ku rwibutso

    Abaririmbyi baserutse mu myambaro yihariye, abagabo n’abasore bari bambaye imyenda ihuje ibara

    Chorale de Kigali yaririmbye muri iki gitaramo yitaye cyane ku ndirimbo zivuga kuri Noheli




    Hari abasore begenzuraga niba waraguze itike koko! Cyangwa se ugafashwa kuyibona

    Umurongo w’abantu bari hanze bategereje kwinjira mu gitaramo- buri wese yerekanaga itike imwemerera kwinjira

    Abatwaye imodoka berekwaga ahari ‘Parking’ ubundi bakabona kwinjira muri BK Arena

    Abamotari bakirigise ifaranga, kuko bitabajwe mu kugeza abantu kuri BK Arena

    Umurongo w’imodoka wari muremure ukigera mu marembo ya BK Arena ahabereye iki gitaramo

    Uruhimbi rwateguwe, ari naho abaririmbyi ba Chorale de Kigali baririmbiye muri iki gitaramo




    Iki gitaramo kitabirwa n’abantu banyuranye barimo n’abo mu bindi bihugu baba banyotewe no gutaramira Imana

    Nta bakuze mu myaka ntibacitswe n’iki gitaramo kibafasha kwizihiza neza iminsi Mikuru isoza umwaka

    Aba mbere bahageze saa kumi n’imwe biteguye kwihera ijisho umuziki w’abahanga uririmbwa na Chorale de Kigali

    Ibyuma binyuranye birimo ingoma za kizungu Chorale de Kigali yifashishije muri iki gitaramo

    Kanda hano urebe amafoto menshi y’igitaramo ‘Christmas Carols Live Concert’ cya Chorale de Kigali

    AMAFOTO: Serge Ngabo-InyaRwanda.com

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/137681/live-chorale-de-kigali-yahuje-abakristu-mu-gitaramo-christmas-carols-concert-cyimyaka-10-a-137681.html

  • Abagabo gusa : Menya ibimenyetso bizakwerekako umugore wawe ari kuguca inyuma #rwanda #RwOT

    Gucana inyuma birababaza cyane cyane ku muntu urimo gucibwa inyuma mu ghe yabimenye.Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe iby'ingenzi bizakwerekako umugore wawe yatangiye kuguca inyuma.

     

    Umugore watangiye kuguca inyuma, atangira kwitwara mu buryo budasanzwe cyangwa agakomeza kwitwara neza kugira ngo akujijishe ariko byanga bikunze nubyitaho uzabimenya.Nk'uko dukunda kubigarukaho mu nkuru zacu , urukundo ni rwiza kandi ni ngombwa ko abantu babiri baruharanira bakarurwanirira.

     

    Abahanga bavuga ko umugore watangiye kuguca inyuma ahinduka mu buryo butandukanye harimo; Guhinduka mu mico.Umugore watangiye kuguca inyuma , imico ye irahinduka cyane ku buryo uko akuvugisha nabyo bihinduka cyane.

     

    Ikindi umugore watangiye kuguca inyuma, ahinduka mu buryo bugaragara.Uyu mugore azatangira kwihindura umubiri ,niba atarajyaga yisiga azatangira kwisiga, niba atarajyaga yambara imyambaro migufi uzabona atangiye kujya yambara imyambaro migufi cyane.Nugerageza kumubuza azarakara cyane.

     

    Uburyo bwateragamo akabariro nabwo buzahinduka.Uyu mugore azatangira kugabanya igihe yaguhaga kuburyo no mu gihe umukeneye atazajya atuma mubonana.

     

    Uyu mugore azatangira kwirengagiza urukundo rwawe n'urugo rwanyu.Ntabwo azongera kukwitaho, ntabwo azongera kukubaza uko umunsi wawe wagenze.Abagabo bagirwa inama yo gutangira ubiganiro n'uwo bashakanye hakiri kare bagashaka igisubizo.

    The post Abagabo gusa : Menya ibimenyetso bizakwerekako umugore wawe ari kuguca inyuma appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/abagabo-gusa-menya-ibimenyetso-bizakwerekako-umugore-wawe-ari-kuguca-inyuma/

  • Abagabo : Dore ibintu bishobora gutuma abagabo batabyara #rwanda #RwOT

    Niba uri umugabo ukaba uzi cyangwa ufite ikibazo cyo kutabyara, iyi nkuru ni iyawe.Tugiye kugaruka ku bintu bishobora gutera ubugumba kubagabo mu gihe baba batabyitayeho.

     

    Ingaruka ziba ku bantu umunsi ku munsi hari ubwo ziba zikomoka mu byo babamo n'ibyo bakora.Ibi bitera ibibazo ku bagabo n'abagore gusa tugiye kugaruka ku bagabo.Ibishobora gutuma uba ingumba bitewe nawe biroroshye kuba nawe wabihagarika ugakomeza kugira ubuzima bwiza.

     

    Ubushakashatsi bwagaragaje ko 50% bw'abashakanye batabyara biba bituruka ku bagabo.Ubu bushakashatsi bukemeza ko kandi ibitera uku kutabyara, bituruka ku buzima bwabo n'ibyabayeho bakivuka cyangwa bakiri bato.

     

    Mu kiganiro na HT Lifestyle, uwitwa Dr. Gunjan Sabherwal  umuhanga mu binjyanye n'imyororokere yavuze ko kutabyara kw'iyi minsi , guturuka ku mubyibuho ukabije, kurya nabi,kutaryama bihagije , umujagararo wo mu mutwe , urumuri rw'imashini , urwa telefone, itabi , ibiyobyabwenge , n'ibindi'.

    Mu bindi byagarutsweho harimo ;

     

    1.Gufata imiti runaka: Bavuga ko umuntu ufata imiti atandikiwe na muganga nawe ashobora guhura n'ikibazo cyo kutabyara.Muri iyi miti, bavugamo iyo ngera imbaraga, ituma umubiri uba munini [Guterura].

     

    2.Kurya nabi: Ubushakashatsi bwerekanako kurya nabi ari ikibazo gikomeye ku buzima bw'umugabo kuko bishobora gutuma atakaza ubuzima bwo kubyara mu gihe atabyitayeho. dukesha iyi nkuru gitangaza ko umuntu ushaka kuzamura urugero rw'intanga ze, aba agomba kurya kenshi gashoboka ari nako yita kubyo arya.

     

    3.Indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina: Iyo wakoze imibonano mpuzabitsina idakingiye kenshi, birangira ushobora kutabyara.

     

    Nugira ikibazo utwandikire kuri [email protected],

    Isoko: hindustantimes

    The post Abagabo : Dore ibintu bishobora gutuma abagabo batabyara appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/abagabo-dore-ibintu-bishobora-gutuma-abagabo-batabyara/