Blog

  • Urutonde rw’abegukanye ibihembo bya Isango na… – #rwanda #RwOT

    Umuhango wo gutanga ibihembo bya Isango na Muzika Awards  wabimburiwe n’indirimbo nziza z’abanyeshuri bo mu ishuri ry’umuziki rya Nyundo, bagerageje kuririmba indirimbo z’amoko yose haba izigezweho ndetse n’izakanyujijeho mu minsi yo hambere.

    Nyuma y’uko aba banyeshuri bari barangije kuririmbira abantu bari bitabiriye ibi birori, hakurikiyeho ijambo ry’Umuyobozi wungirije wa Isango na Muzika Awards  yakira abashyitsi.

    Itsinda rya Moriox Kid niryo ryahaye ikaze abantu bari bitabiriye ibi birori ribyina hanyuma umuhango wo gutanga ibihembo utangira ku mugaragaro bahera ku cyiciro cya Best Cultral Awards.

    Dore urutonde rw’abegukanye ibihembo mu Isango na Muzika Awards.

    Mu cyiciro cya Best Cultural Act cyegukanywe n’Itorero Inyamibwa.

    Mu cyiciro cya Best New Artist cyegukanywe n’umuhanzi Yago Pondat wahageze yatinze agasanga Ndimbati yakimufatiye.

    Best Music Producer ni icyiciro cyegukanywe na Producer  Prince Kiiz ukorera muri Country Records ya Noopja.

    Best Gospel Artist ni icyiciro cyegukanywe na Israel Mbonyi uri kwitwara neza muri iyi minsi.

    Best Video Director cyatwawe na Director Gad.

    Best collabo of The Year cyegukanywe na Alyn Sano utari uhari  kubera ko atari mu Rwanda igihembo cye yakiriwe na murumuna we.

    Best album of the year cyegukanywe na Tom Close abikesha album ye yise Essence.

    Best Female artist cyegukanywe na Bwiza nyuma y’uko mu mwaka ushize yegukanye igihembo cya Best new artist.

    Best Male artist of the year ni igihembo cyatwawe na Israel Mbonyi.

    Dram T niwe wegukanye  igihembo cya Best Burundian Artist.

    Itorero Inyamibwa niryo ryahize  andi  uyu mwaka mu bihembo bya IMA

    Yago yahawe igihembo cy’umuhanzi mushya  muri uyu mwaka 

    John Elarts  niwe wafatiye Dram T igihembo 

    Israel Mbonyi yegukanye  ibihembo  bibiri birimo n’icy’umuhanzi w’umwaka mu bihembo bya IMA

    Director Gad niwe wahize abandi mu bihembo bya IMA

    Album ya Tom Close niyo yahize izindi 

    Bwiza  yegukanye  igihembo cya Best Female Arist 

    Producer Kiiz wo muri Country Records niwe wahize abandi

    Murumuna wa Alyn Sano niwe wafashe igihembo cya mukuru we utari mu Rwanda

    KANDA HANO UREBE AMAFOTO YARANZE  UYU MUHANGO

    “>

    “>
    “>
    “>

    AMAFOTO:Freddy Rwigema/InyaRwanda.com

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/137680/urutonde-rwabegukanye-ibihembo-bya-isango-na-muzika-awards-2023-amafotovideo-137680.html

  • Umuhanzi Jay Melody uherutse kuva muri muzika yongeye kubabaza abafana be #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Melody wo muri Kenya watangaje ko yavuye muri muzika, yamaze gusiba ubutumwa bwose yari yarashyize kumbuga nkoranyambaga ze arangije ababwira ko abakunda.

     

    Nyuma gato yo kuva muri muzika Jay Melody yasibye ibintu byose yatambukije ku mbuga nkoranyambaga ze nk'uko bigaragara kuri konti ye ya Instagram.

     

    Ubwo yatangazaga ko yasezeye umuziki , ntabwo yigeze atangaza impamvu yatumye ava muri muzika ari nabyo byatumye Abanya-Kenya n'abandi bakundaga umuziki we bibaza ibyamubayeho.

     

    Ubwo yazeraga umuziki Melody yagize ati:'Mvuye muri muzika' arenzaho Emoj ishimira.

     

    Imbuga Nkoranyambaga za Jay Melody zabaga ziriho ubutumwa bushimisha Abanya-Kenya n'abandi bakundaga umuziki we kuko yakundaga gushyiraho ubutumwa bwiganjemo amafoto n'amashusho gusa ibyo yakoze byababaje abo bakoranye indirimbo, yamamarizaga n'abandi bari bamuri hafi.

    Anyuze kuri konti ye ya Instagram yanditse ati:'Ndabakunda cyane Abanya-kenya'.

    Kugeza ubu abakunzi b'umuziki we bari mu gihirahiro cyo kubasha kumenya impamvu yatumye abasezera ikuba gahu atabwiye impamvu.

     

    The post Umuhanzi Jay Melody uherutse kuva muri muzika yongeye kubabaza abafana be appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/umuhanzi-jay-melody-uherutse-kuva-muri-muzika-yongeye-kubabaza-abafana-be/

  • Namenye ko mfite inshingano mu rugo ndumazemo… – #rwanda #RwOT

    Umuvugabutumwa akaba n'umushoramari kabuhariwe Pastor Hortense Mazimpaka, ni umwe mu bavugabutumwa b'abahanga bakunzwe cyane n'urubyiruko bitewe n'uko ahanini akunze kwigisha ingingo zibakoraho cyane.

    Asangiza ubuhamya bwe abari bitabiriye umugoroba wahariwe imiryango muri gahunda yatangijwe na Hubert Sugira yitwa 'Kigali Family Night' yabaga ku nshuro yayo ya mbere, Pst Hortense yavuze ukuntu yamenye bwa mbere ko nk'umugore afite inshingano zimureba mu muryango, amaze imyaka ine ashinze urugo.

    Yagize ati: 'Ndibuka ahantu nakirijwe mu 1998, habaga amateraniro y'abadamu noneho bakigisha. Ni ubwa mbere nari numvise ko umugore afite inshingano mu rugo. Hari igihe ugira ibyago ukaba mu muryango ariko bigashoboka ko ababyeyi bagenda kare cyangwa se nabo bakaba batazi gutegura abana babo. Ni ubwa mbere nari menye ko hari ibintu bindeba mu rugo nagiyemo kandi nari narashatse mazeyo imyaka ine.'

    Pst Hortense yatanze ubuhamya bw'ibyamubayeho ashaka kugaragaza ikibazo gikomeje kuba intandaro yo gusenyuka kw'ingo nyinshi. Yavuze ko muri iki gihe usanga umusore cyangwa inkumi biyemeza kubana gutyo gusa, ariko mu by'ukuri batazi inshingano zabo n'ibibategereje byose mu rushako.

    Yasobanuye ko icyaba cyiza ari uko urubyiruko rwakwigishwa umuryango hakiri kare aho kuwigishwa bawugezemo kuko ahanini birangira usenyutse.

    Ati: 'Abasore n'abakobwa bacu nibigishwa hakiri kare bizafasha umuryango. Mu by'ukuri muri iki gihugu turi abantu barimo bashaka iterambere, turiga mu bukecuru, turiga mu busaza, abantu bahora biga ibintu bitarangira kuko bidufitiye umumaro.

    N'umuryango rero, abantu bakeneye kuwiga. Kera abantu babyigiraga mu muryango, igihugu cyacu gihura n'ibibazo imiryango iratagarana, abantu barirera, umuntu akura adafite icyitegererezo.'

    Uyu muvugabutumwa yakomoje no ku isura itari nziza ku muryango iri mu mutwe y'abakiri bato, aho bamwe bazi ko ari ibibazo gusa biriyo abandi bakavuga ko ari ukwizirikaho igisasu.

    Yahaye abari aho umukoro ugira uti: 'Ubuzima ubayeho ni ubutumwa ku bantu ibihumbi. Rero bana neza n'umugore wawe, ubanhe neza n'umugabo wawe kuko ni ubutumwa ku bandi. Ikindi iyi umuntu yatandukanye n'uwo bashakanye, na none aba atanze ubutumwa ku bavandimwe be n'abandi bagize umuryango we. 

    Rero, ibyiringiro birahari ariko twibwire twese ko bitureba kuzamura ijwi, kubaho ubuzima bushobora kuba icyitegererezo ku wundi muntu. Rero ingo nziza zibaho ntabwo zitunganye, ariko zaba nziza twese tubigizemo uruhare.'

    Yibukije urubyiruko rwitegura kubaka imiryango kugenda biteguye ko bagiye gufatanya bakunganirana muri byose, aho kumva ko bagiye kwicara bagahabwa gusa nyamara bo ntacyo bakora.

    Ati: 'Icya mbere ni ukumenya ko hari icyo ugiye kumara hariya hantu, kuko akenshi iyo umuntu ashatse aba yumva ariwe bagiye kugira icyo bamarira; bamukunde bamukundwakaze bamuheke bamuterure ariko iteka ukumva ari wowe bazabiha. Rero navuga ko icyo umuntu akwiye kwiga mbere yo gutangiza umuryango, ni ukumenya ko hari icyo agiye gutanga muri uwo muryango.'

    Yongeyeho ko kuri we, urushako arufata nk'igihango aho umugabo yagakwiye kujya mu rugo azi neza ko agiye kwegurira ubuzima bwe umugore, umugore nawe akamuha ubwe, buri wese akabaho ku bwa mugenzi we kugira ngo umuryango ubeho neza.

    Pst Hortense Mazimpaka yahishuye ukuntu yamaze yamaze imyaka ine mu rugo atazi inshingano ze nk’umugore

    Yatangaje ko kuba ari umupasiteri bidakuraho ko yubahiriza inshingano ze nk’umugore mu rugo 


    Pst Hortense yavuze ko urubyiruko rukwiye kwigishwa ibijyanye n’urushako mbere yo kurugeramo


    Ni umwe mu bavugabutumwa bagezweho muri iki gihe

    Yari yaherekejwe n’umugabo we

    Yabajijwe impamvu atakidefiriza cyangwa ngo yirimbishe nk’abandi bagore, ahita abaza umugabo we niba abona ari mwiza maze nawe abihamya adaciye ku ruhande

    Kanda hano urebe ikiganiro cyose Pastor Hortance Mazimpaka yagiranye n’abitabiriye ”Kigali Family Night Edition I”

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/137699/namenye-ko-mfite-inshingano-mu-rugo-ndumazemo-imyaka-4-pastor-hortense-mazimpaka-video-137699.html

  • Mbonigaba Vincent na Habanzintwari mu bagabo na Amito Sharon na Cathy mu bagore begukanye Mamba Beach Volleyball Tournament 2023 #rwanda #RwOT

    Impera z'icyumweru kirangiye, mu mujyi wa Kigali hasozwaga irushanwa rya Mamba Beach Volleyball 2023, ni irushanwa ryari ryoyabirowe n'ibyiciro bitandukanye by'abagabo n'abagore.

    Ni irushanwa ryatangiye ku wa Gatandatu tariki ya 16 risozwa ku cyumweru kuya 17 Ukuboza 2023, Mamba Beach Volleyball yahuje kandi n'ikiciro cy'Abahoze bakina uyu mukino bazwi nk'Aba Veteran.

    Mu cy'iciro cy'abagabo ikipe ya Habanzintwari Fils na Mbonigaba Vicent yegukanye umwanya wa mbere itsinze ikipe ya Nzirimo Mandera na Niyikiza Elvis amaseti 2-1 (13-21,23-21,21-19)

    Mu cyiciro cy'abagore, ikipe ya Ainembabazi Catherine na Amito Sharon niyo yabaye iyambere itsinze ku mukino wa nyuma ikipe ya Uwimbabazi Lea na Kayitesi Clementine amaseti 2-1 (21-15,15-21,15-9).

    Mu kiciro cy'Abakobwa Umwanya wa gatatu wegekanwe na Umulisa Pacifique wari ufatanyije na Nirere Ariane bose basanzwe bakinira ikipe ya Police WVC.

    Mu cyiciro cy'abakanyujijeho (Veterans)  ikipe yari igizwe na Bayiringire na Shema yatsinze amaseti 2-0 ikipe ya Nzeyimana  na Gahire.

    Iri rushanwa ngarukamwaka  ryakinwaga hizizihizwa imyaka 15 ikipe ya Mamba Volley Club imaze ishinzwe.

    Mamba Beach Volleyball Tournament 2023 ryasojwe buri kipe yatwaye umwanya wa mbere ihawe igihembo kingana n'amafaranga ibihumbo ijana.

    Iyakabiri yo yatahanye ibihumbo 80 naho ikipe ya Gatatu yo yahawe ibihumbi 50.

    The post Mbonigaba Vincent na Habanzintwari mu bagabo na Amito Sharon na Cathy mu bagore begukanye Mamba Beach Volleyball Tournament 2023 appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/mbonigaba-vincent-na-habanzintwari-mu-bagabo-na-amito-sharon-na-cathy-mu-bagore-begukanye-mamba-beach-volleyball-tournament-2023/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=mbonigaba-vincent-na-habanzintwari-mu-bagabo-na-amito-sharon-na-cathy-mu-bagore-begukanye-mamba-beach-volleyball-tournament-2023

  • Ibivugwa ku isoko ry’abakinnyi muri APR FC na Rayon Sports #rwanda #RwOT

    Mu gihe amakipe ari mu karuhuko k’igice kibanza cya shampiyona ya 2023-24, amwe ahugiye mu kureba uburyo yazagarukana amaraso mashya.

    Ku ikubitiro n’ubundi amakipe aba ahabwa amahirwe ku gikombe cya shampiyona, Rayon Sports na APR FC ni yo yavuzwe ku isoko cyane.

    APR FC ifite imyanya 4 y’abakinnyi igomba kongeramo, gusa Chairman wa yo Lt Col Richard Karasira yavuze ko bigenze neza bababonye banabatwara mu irushanwa rya Mapinduzi Cup cyane ko iri rushanwa ribemerera gutwara abakinnyi bifuza kugerageza.

    Ati “dufite imyanya ine tugomba kuzuza, bigenze neza twabatwara cyane ko irushanwa rya Mapinduzi Cup ryemera ko ikipe yakinisha abakinnyi yifuza kugerageza.”

    Bivugwa ko iyi kipe mu bakinnyi yari isanganywe izahagurukana anakinyi byibuze batatu bashya bazaba baje kongeramo imbaraga.

    Haravugwamo Kategeya Elie ukina inyuma y’umwataka muri Mukura VS, uyu mukinnyi w’umunyarwanda bivugwa ko umutoza wa APR FC yamwishimiye cyane.

    Bivugwa ko yazajyanwa muri Mapinduzi Cup bakamugerageza basanga atari ku rwego akaba yasubizwa muri Mukura VS agasorezamo shampiyona akazaza muri APR FC mu mwaka w’imikino utaha.

    Bivugwa ko kandi iyi kipe y’ingabo z’igihugu iri mu biganiro na Kiyovu Sports ngo ibe yagura amasezerano y’amezi 6 ya Mugiraneza Frodauard ngo asigaranye abe yaza guhatanira unwanya n’umugande, Taddeo Lwanga.

    Si aba bakinnyi gusa kuko havugwamo na rutahizamu w’umunya-Ghana, Peter Agblevor wa Musanze FC n’Umunya-Centrafrique, Malipangu wa Gasogi United, gusa aba bakinnyi, Chairman wa APR FC yavuze ko nta biganiro bagiranye.

    Muri Rayon Sports na yo harimo inkuru z’igura aho yo bagomba guhera ku mutoza mukuru.

    Imikino yo kwishyura ya shampiyona 2023-24 Rayon Sports igomba kuyitangira ifite umutoza mushya, ni nyuma y’uko yatandukanye na Yamen Zelfani Alfani imikino yari isigaye igatozwa na Mohamed Wade, gusa ntabwo azakomeza kuyitoza nk’umutoza mukuru mu mikino yo kwishyura.

    Bivugwa ko ubu Rayon Sports iri mu biganiro n’umutoza Patrick Aussems watoje amakipe nka Simba SC muri Tanzania na AFC Leopards yo muri Kenya.

    Iyi kipe kandi igomba kongeramo rutahizamu mushya ugomba kuza gufasha abahari, havugwamo rutahizamu wa Musanze FC ukomoka muri Ghana, Peter Agblevor, iyi kipe imwifuzamo miliyoni 20.

    Kategeya Elie wa Mukura VS aravugwa muri APR FC

    Frodauard ni irindi zina rivugwa muri APR FC

    Malipangu na we yavuzwe muri APR ariko ubuyobozi burabihakana

    Agblevor aravugwa muri Rayon na APR FC

    Patrick Aussems ni we mutoza Rayon Sports yifuza

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ibivugwa-ku-isoko-ry-abakinnyi-muri-apr-fc-na-rayon-sports

  • Ukuri ku bahanzi bava muri muzika bakavuga ko bahunze ibyaha #rwanda #RwOT

    Uretse Meddy watangaje ko yakiriye agakiza agatangira kuririmba no gushyira kumbuga nkoranyambaga ze ibyerekeye ijambo ry'Imana, hari n'undi wahoze muri Dream Boyz watangaje ko yaretse umuziki yiyegurira Imana.Ese niba gukora 'Secular Music' ari ugukora ibyaha kuki badasiba indirimbo bakoze mbere ? [ Sir. Uracyaryamye].

     

    Urubuga rwitwa Study.com, rwanditse ko ijambo 'Secular Music', bisobanuye gukora umuziki udafite itorero na rimwe uvugira cyangwa ugarukaho, bisobanuye ko ari umuziki w'ibanda ku ndirimbo zigaruka k'ubuzima busanzwe bwa buri munsi bw'ikiremwa muntu.Muri iyi nkuru yabo, bavuze ko kandi ijambo 'Sacred Music' , risobanuye gukora umuziki ugaruka ku itorero / idini runaka.Batanze ingero nka ; Catholique na Prostestant.

     

    Itandukaniro ry'injyana zombi; Sacred Music na Secular Music ryose rigaragarira mu magambo y'uwanditse iyo ndirimbo n'ibyo yashatse ko abantu bumva.Iyo abantu bari mu bya mwuka, bagahitamo kuramya, bumva izahimbiwe Imana, ariko iyo bari mu buzima busanzwe bumva izisanzwe.

     

     

    Ese ni iki Bibiliya ivuga ku ndirimbo twumva umunsi ku munsi ?

    Mu gitabo cya 1 Abakorinto ba 15:14 hagira hati:'Nuko none ngire nte? Nzajya nsengesha umwuka  wanjye ariko kandi nzajya nsengesha n'ubwenge, nzaririmbisha umwuka wanjye ariko kandi nzaririmbisha n'ubwenge'.

     

    ESE KUMVA CYANGWA GUKORA INDIRIMBO ZITWA IZ'ISI [Secular Music ] NI ICYAHA ?

    Mu gusubiza iki kibazo, twifashishije inyandiko y'ikinyamakuru cyitwa Freegrace.com, iki kinyamakuru cyasubije iki kibazo mu mwimerere wacyo.

     

    Ati:'Ushobora kwibaza ngo kumva indirimbo zitari izo mu rusengero [Secular Music] ni icyaha.Igisubizo ni , OYA. Kuko nta kintu na kimwe wakoze ngo ubone agakiza ni nayo mpamvu nta kintu cya kwambura ako gakiza.Umuntu abeshejweho n'ubuntu bw'Imana kumva umuziki ntacyo byahindura na kimwe, nta mwizera n'umwe wahindurwa no kumva umuziki usanzwe kabone nubwo waba ari mubi.

     

    Ntabwo umuziki uwari we wese , wakwitwa umuziki wa Satani,kuko indirimbo mbi ari izisingiza ibiyobyabwenge , kugira nabi, ubusambanyi ,… ariko izitari izo, zigaruka k'ubuzima busanzwe bushobora gutuma habaho imibereho myiza y'abayumva.Iyo ntabwo yakwitwa iya satani'.

     

    Mu gukomeza gusobanura niba kumva indirimbo z'Isi  ari icyaha. Iki kinyamakuru kigira kiti:' Gukora icyaha , ni ukwica itegeko rimwe mu mategeko y'Imana nk'uko bigaragara muri 1Yohana 3:4.Nta tegeko twavuga ko riba ryishwe iyo umuntu runaka yumvise indirimbo y'Isi'.

     

    Mu gitabo cya Abaroma 14:23 haranditse ngo :'Ariko urya ashidikanya wese aba aciriwe ho iteka kuko atabiryanye kwizera, kandi igikorwa cyose kidakoranywe kwiza kiba ari icyaha'.Mu gutanga uyu murongo , iki kinyamakuru gikomeza kivuga ko umuntu wese atumva indirimbo zahimbiwe Imana ngo agaragaze ko ari umwizera Mana ndetse n'indirimbo z'Isi zitagaragaza ko uzumva ari umubyaha.

     

    Ibi biratuma  kuvuga ko , ukora umuziki nawe atari umunyabyaha kuko gukora umuziki w'Isi bitandukanye no kuba wica amategeko y'Imana mu gihe utaririmba ibiteye isoni cyangwa ngo ujye mu bikorwa bibi uri muri uwo muziki.

     

     

    Mu gitabo cya Abafilipi 4:8 haranditse ngo :'Ibisigaye bene Data, iby'ukuri byose, ibyo kubahwa byose, ibyo gukiranuka byose, ibiboneye byose, iby'igikundiro byose n'ibishimwa byose , nihaba hariho ingeso nziza kandi hakabo ishimwe abe ari byo mwibwira'.

     

    Iki kinyamakuru gisaba abahanzi gukora ibyo uyu murongo uvuga kugira ngo batavaho bakora ibitarimo kubahwa cyangwa bagakora ibiteye isoni bikabona kubabera icyaha.

     

    ESE NI NGOMBWA KO BAVA MU MUZIKI WA SECULAR BAKAVUGA KO BAKIRIYE AGAKIZA ?

    Igisubizo cy'iki kibazo ni 'OYA', singombwa ko abo bahanzi bahagaritse umuziki wa Secular , bavuga ko bakiriye agakiza kuko gukora umuziki witwa uw'Isi atari ugukora ibyaha.

    ESE NIBABA BAFITE URUBANZA RWABO ?

     

    Birashoboka ko umuhanzi warengerewe n'ibyaha yakoreraga muri muzika ashobora kuvamo akemeza ko acitse gereza y'ibyaha ariko ni ibintu akwiriye kuvuga ku giti cye, mu mutima we atabishyize ku karubanda.

     

    Uku kuvuga ko avuye muri muzika akajya gukizwa bituma n'abandi bari bafite umutima wo gukunda umuziki bawuzinukwa burundu nyamara ntakibazo cyawo.

     

    Hari umuziki uruhura umutima w'abababye, hari umuziki ubuza abantu gukora ibyaha, hari umuziki utuma abantu bakundana n'ibindi.

     

    Nugira ikibazo kuri iyi nkuru utwandikire kuri Email yacu ; [email protected],

    The post Ukuri ku bahanzi bava muri muzika bakavuga ko bahunze ibyaha appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/ukuri-ku-bahanzi-bava-muri-muzika-bakavuga-ko-bahunze-ibyaha/

  • Liverpool yananiwe gukomeza kuyobora urutonde rwa Shampiyona y’u Bwongereza. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu mukino w'umunsi wa 17 wa Shampiyona y'u Bwongereza hakinwaga umukino waruri guhuza amakipe abari y'Amateka ariyo Liverpool FC na Manchester United.

    umukino uhuza Manchester united na Liverpool FC ni umukino uba ikomeye cyane kuva cyera, ni umukino kandi impande zombi yaba Liverpool FC yashakaga kuguma iyoboye urutonde rwa Shampiyona y'u Bwongereza (Premier league), Manchester united yarikeneye amanota kuko imaze igihe itameze neza haba muri 'Champion's league' yakuwemo na Bayern Munich ndetse isoza itsinda yaririmo ari iyanyuma bituma ititabira na 'Europa league'.

    Uyu mukino kandi ikindi cyagomba kuwukomeza nuko ikipe ya Liverpool FC yaherukaga kunyagira ikipe ya Manchester united ibitego 7 kuri 0 , mu kwezi kwa 3 uyu mwaka wa 2023.

    Liverpool FC yari yakiriye Manchester united kuri Anfield, ni umukino watangiye ikipe ya Liverpool FC yataka ishakisha igitego ariko ntiyaza kucyibona.

    ikipe ya Manchester united yacungiraga ku mipira bamburara ikipe ya Liverpool FC mu gihe yabaga yabatatse maze bakagerageza gushaka igitego ariko nayo ntiyabasha kucyibona.

    uyu mukino warangiye banganyije ubusa ku busa ariko kuruhande rw'ikipe ya Manchester united haje kuboneka ikarita itukura kuri Diogo Dakota.

    Amanota Abakinjyi babonye mu mukino.

    Liverpool FC : Alisson (7), Alexander-Arnold (6), Konate (7), Van Dijk (7), Tsimikas (6), Endo (6), Szoboszlai (5), Gravenberch (6), Salah (6), Nunez (5), Diaz (6).

    Abasimbuye Liverpool FC: Gomez (6), Gakpo (6), Elliott (6), Jones (6).

    Man Utd: Onana (7), Dalot (7), Varane (8), Evans (7), Shaw (7), Mainoo (7), Amrabat (5), McTominay (5), Antony (6), Hojlund (5), Garnacho (5).

    Abasimbuye Man united : Rashford (6), Pellistri (6) Mejbri (6).

    umukinnyi w'umukino : Raphael Varane

    Source : https://yegob.rw/liverpool-yananiwe-gukomeza-kuyobora-urutonde-rwa-shampiyona-yu-bwongereza/

  • Umunyezamu Ntwari Fiacre yageze ku gikombe aho kugiterura ahubwo agikozaho imitwe y’intoki – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ntwari Fiacre n'ikipe ye TS Galaxy FC yo muri Afurika y'Epfo babuze igikombe cya Knockout ni nyuma yo gutsindirwa ku mukino wa nyuma na Stellenbosch FC.

    TS Galaxy FC yatsindiwe kuri penaliti 5-4 amakipe yombi yari yanganyije 1-1, bageze muri penaliti Ntwari Fiacre akuramo penaliti ya mbere ya Stellenbosch ariko bagenzi be baza guhusha izindi 2 babura igikombe gutyo.

    Source : https://yegob.rw/umunyezamu-ntwari-fiacre-yageze-ku-gikombe-aho-kugiterura-ahubwo-agikozaho-imitwe-yintoki/

  • Umuhanzi Wizkid yakubise umufana urushyi Davido aratabara #rwanda #RwOT

    Ubwo Davido na Wizkid bari basohokanye bagaragara basa n'abishimanye cyane, hari amashusho yafashwe Wizkid ari gukubita umufana urushyi , Davido agatabara.

     

    Amakuru akomeje kuvugwa cyane mu bitangazamakuru byo muri Nigeria no ku Isi, ni ikwirakwira ry'amashusho ya WizKid na Dvaido bari  mu gitaramo cy'uwitwa DJ SKYLA Tyla, cyaberaga kumucanga mu Mujyi wa Lagos muri Nigeria.

     

    Muri uko gusohoka mbere y'aho hari hasohotse amashusho y'aba bahanzi bombi bishimanye , barikuririmbira hamwe bigaragaza ubumwe n'urukundo bombi bari bafitanye.Muri iki gitaramo kandi nibwo Wizkid yaje gukubita umufana urushyi.

     

    Nyuma yo gusa n'uwihaniye kwa Wizkid, Davido yagiye guhosha, abuza mugenzi we gukomeza kugaragaza imico itari myiza afasha n'uwakibiswe urushyi gutuza akihangana.

     

    Benshi batewe urujijo n'iyi myifatire ya Wizkid waherukaga gutangaza ko abaye ahagaritse umuziki ubundi akita ku buzima bwe asohokana n'abandi bantu ariko akita cyane kuri Siporo.

    The post Umuhanzi Wizkid yakubise umufana urushyi Davido aratabara appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/umuhanzi-wizkid-yakubise-umufana-urushyi-davido-aratabara/

  • Zabron Ndikumukiza yahaye Noheli abakunzi ba… – #rwanda #RwOT

    Mbere y’uko Noheli na Bonane biba, umuhanzi mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, Zabron Ndikumukiza utuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yakoze mu nganzo, yitsa ku maraso ya Yesu Kristo. Yavuze ko Imana “niyo yanshoboje kwandika indirimbo ivuga amaraso y'umwana wayo Yesu Kristo”.

    Ikindi cyamushoboje gukora iyi ndirimbo ikomeje kuryohera benshi, ni ugusoma Ibyanditswe Byera muri Efeso 2: 12-13, hagira hati: “Mwibuke ko icyo gihe mwari mudafite Kristo mutandukanijwe n’Ubwisirayeli, muri abashyitsi ku masezerano y’ibyasezeranijwe, ari nta byiringiro mufite by’ibizaba, ahubwo mwari mu isi mudafite Imana Rurema.Ariko none kuko muri muri Kristo Yesu, mwebwe abāri kure kera, mwigijwe hafi n’amaraso ya Kristo.”

    Zabron Ndikumukiza ukunze kuririmba ineza y’Imana n’urukundo rwa Yesu Kristo, yabwiye inyaRwanda ko ubutumwa buri muri iki gihangano yise “Amaraso” ni ukuzirikana agaciro gakomeye k'amaraso y'umwana w'Imana utagira inenge yamenetse agatanga ubugingo kubamwizera bose.

    Nk’impano ye ya Noheli ku bakristo, yagize ati “Ubutumwa naha abakunzi ba Gospel n uko Yesu aza vuba; kandi ibyerekana kuza kwe birihuta kuboneka; azahagarara kubicu aje gutwara itorero; hahiriwe abamesera ibishura byabo mumaraso ye; kuko aribo bazumva impanda ya Malayika ukomeye w'Imana maze basanganire umwami Yesu mukirere”.

    Zabron Ndikumukiza azwi mu itsinda ahuriyemo n’umugore we ariryo Zabron & Deborah, ariko akanyuzamo agakora n’indirimbo ze bwite. Indirimbo yakoze ku giti cye harimo “Amaraso”, “Warakoze”, “Urukundo ruhebuje”, “Ubuntu bw’Imana” na “Ntuhinduka”. Ni mu gihe Zabron & Deborah bazwi mu ndirimbo “Umugisha”, “Kwizera Yesu” n’izindi.

    Zabron amaze imyaka ibiri gusa mu muziki nk’umuhanzi wigenga, akaba yaramenyekanye cyane muri korari Nyota ya Alfagili, Agakiza Worship team no muri New Melody Rwanda. Yatangiriye ku ndirimbo ‘Ntuhinduka’, nyuma akora izindi nyinshi kandi zerekwa urukundo rwinshi.

    Icyemezo cyo kwinjira mu muziki uhimbaza Imana yagifashe nyuma y'igihe kinini aganira n'Imana anasenga ngo imwemere gutangira uyu murimo. Yakuranye impano yo kuririmba, igihe kigeze atangira gushyira hanze ubutumwa Imana yamuhaye, akaba abikora binyuze mu ndirimbo.

    Zabron Ndikumukiza yakoze indirimbo yo gushimira Yesu wacunguje abari mu Isi amaraso y’igiciro cyinshi

    Mu myaka 2 amaze mu muziki amaze gukora ibihangano byahembuye imitima ya benshi

    Zabron asanzwe aririmbana n’umugore we mu itsinda ryitwa Zabron & Deborah

    REBA INDIRIMBO NSHYA “AMARASO” YA ZABRON NDIKUMUKIZA

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/137694/zabron-ndikumukiza-yahaye-noheli-abakunzi-ba-gospel-abasaba-kuzirikana-agaciro-kamaraso-ya-137694.html