Blog

  • Amakipe y’igihugu 4 yerekeje muri Kenya (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Amakipe y’igihugu 4 ya Volleyball ikinirwa ku mucanga “Beach Volleyball” (abiri y’abagabo n’abiri y’abagore), yerekeje muri Kenya gushaka Itike y’Imikino Olempike ya 2024 (Olympics Ganes 2024).

    Ni nyuma y’ibyumweru 2 bari mu mwiherero i Rubavu aho bagiye ari amakipe 6, 4 akaba ari yo yitwaye neza atsindira kujya muri iri jonjora.

    Biteganyijwe ko irushanwa rizabera muri Kenya guhera ku wa Gatatu w’iki cyumweru tariki ya 20 Ukuboza 2023 kugeza ku wa 23 Ukuboza 2023.

    Bakaba bagiye gushaka itike y’Imikino Olempike 2024 izabera mu Bufaransa muri Kanama 2024 ndetse na All Africans Games izabera muri Ghana hagati ya taliki 8-23 Werurwe 2024.

    Amakipe azaba 3 ya mbere muri buri cyiciro azabona itike yo kwerekeza mu cyiciro gikurikira ku rwego rw’Umugabane (Continental).

    Ayo makipe 3 kandi azaba abaonye itike bidasubirwaho yo gukina imikino ya ‘All Africans Games’ izabera Accra muri Ghana.

    Amakipe ane yahagurutse, ni abiri y’abakobwa agizwe na Munezero Valentine na Mukandayisenga Benitha ndetse n’iya Uwiringiyimana Albetine na Tuyishime Aloyisie ni mu gihe umutoza wa bo ari Mudahinyuka Christophe.

    Ay’abagabo ni; Ntagengwa Olivier na Gatsinzi Venuste ndetse na Niyonkuru Gloire na Akumuntu Kavalo Patrick ni mu gihe umutoza wa bo ari Masumbuko Jean de Dieu.

    Itsinda ryose rigiye guhagararira u Rwanda muri Kenya

    Valentine na Albertine

    Tuyishime Aloyisie

    Akumuntu Patrick Kavalo

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/amakipe-y-igihugu-4-yerekeje-muri-kenya-amafoto

  • Umugabo wanjye namufashe ari kunsha inyuma ampa imodoka ngo mubabarire ndayanga #rwanda #RwOT

    Inkuru ikomeje kuvugisha benshi ku mbugankoranyambaga ni inkuru y'uyu mugore wavuze ko yafashe uwahoze ari umugabo we ari kumuca inyuma maze amuha imodoka nziza cyane ngo amubabarire ariko uyu mugore yanga gufata iyo modoka.

    Uyu mugore witwa Bernice Saroni usanzwe Ari umu promoter we ubwe yiyemereye ko yanze imodoka nziza umugabo we yamuhaye ubwo yamufataga ari kumuca inyuma.

     

    Abinyujije ku rukuta rwe rwa Facebook uyu mugore yashyize hanze ifoto ahagaze iruhande rw'imodoka nziza avuga ko iyo modoka ariyo umugabo we yari yamuhayemo n'impano ariko akanga kuyemera kuko ngo n'ubundi umugabo we ntiyari kurecyera kumuca inyuma cyane ko ngo bitari inshuro y'ambere amufashe amuca inyuma.

     

    Icyakora uyu mugore yasize ikibazo yahase abamukurikira Ababaza Niba bo bari kwemera gufata iyo modoka baziko uwo bakundana yabaciye inyuma bakarenzaho.

    Mu magambo ye yagize ati 'Iyi ni imodoka uwahoze ari umugabo wanjye yashakaga kumpa ubwo namufashe ari kunsha inyuma gusa narayanze kuko byari bimaze kuba inshuro nyinshi, ese iyo uza kuba njye iyi modoka wari kuyemera'

     

    Ese wowe wari kwemera gufata iyo modoka!!!

    Source: thetalk.ng

    The post Umugabo wanjye namufashe ari kunsha inyuma ampa imodoka ngo mubabarire ndayanga appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/umugabo-wanjye-namufashe-ari-kunsha-inyuma-ampa-imodoka-ngo-mubabarire-ndayanga/

  • Kenya: Umugabo yateye inda nyirabukwe ubwo yari yaje kwita ku mukobwa we wari wabyaye #rwanda #RwOT

    Inkuru ikomeje kuvugisha benshi hirya no hino ku mbugankoranyambaga ni inkuru y'uyu mugabo wo mu mujyi witwa Webuye uherereye mu Burengerazuba bwa Kenya aho uyu mugabo yateye inda nyirabukwe ubwo yari yaje kwita ku mukobwa we wari wabyaye.

     

    Uyu mugabo w'imyaka 32 witwa Waliuba Kelvin niwe wateye inda nyirabukwe w'imyaka 42, bikaba byemejwe n'umugore w'uyu mugabo witwa Nekesa aho yemeye ko umugabo we yaryamanye na nyina umubyara.

     

    Amakuru ducyesha ikinyamakuru muranganewspaper gikorera mu gihugu cya Kenya, aravuga ko uyu mugore Nekesa yavuze ko imirimo yamubanye myinshi ubwo yari atwite maze akitabaza nyina umubyara ngo aze amufashe kuzita ku mwana wari wavutse.

     

    Yanze kwirirwa ashaka umukozi kuko byari kumuhenda ahubwo yitabaza nyina umubyara.Bivugwa ko uyu mugabo wuyu mugore yatangiye kujya aryamana na nyirabukwe ubwo umugore we akaba umukobwa wa nyirabukwe yabaga yagiye ku isoko.

    Ndetse ngo byongeyeho uyu mugore cyangwa nyirabukwe w'uyu mugabo nta mugabo we yagiraga. Ndetse uyu mugore we ngo yishimiye kuryamana n'umugabo w'umukobwa we kuko ngo nubundi we nta mugabo yari afite.

     

    Abantu benshi hirya no hino ku mbugankoranyambaga bakomeje kuvugishwa n'uburyo uyu mugore yatinyutse guca inyuma umukobwa we yibyariye babyita amahano.

    Agahugu uwako akandi uwako.

    Source: muranganewspaper.co.ke

    The post Kenya: Umugabo yateye inda nyirabukwe ubwo yari yaje kwita ku mukobwa we wari wabyaye appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/kenya-umugabo-yateye-inda-nyirabukwe-ubwo-yari-yaje-kwita-ku-mukobwa-we-wari-wabyaye/

  • Diamond Platnumz yatewe ishema n'impanga ye yamenye gucuranga #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Diamond Platnumz ukunda kwiyita Simba, akomeje guterwa ishema na Naseeb Junior bita impanga ye kubera uburyo ari kumenya gucuranga ibicurangisho bitandukanye ku myaka 4 gusa.

     

    Ubwo Diamond Plaatnumz yari mu gitaramo mu minsi ishize, yajyanye Naseeb Junior ku rubyiniro asubuza abafana ababwira ko abakunda.Uyu muhanzi yavuze Naseeb ariwe Diamond Platnumz muto ngo kubera ko akunda umuziki nkawe bituma abafana bamwitaho nyuma Diamond akomeza kuririmba.

     

    Nyuma y'ibi kandi abantu baje kwibuka ko Naseeb Junior, agira isabukuru y'amavuko umunsi umwe n'uwa se bakanahuza amazina [Naseeb]nabyo bikaba imbarutso yo kumwita impanga ye by'umwihariko ubwo hajyaga hanze amashusho ari gucuranga igicurangisho cya Gitari.

     

    Mu mashusho yashyizwe hanze na Cheche la Wasafi, yagaragaje Diamond na Naseeb bari muri Studio, Naseeb atangira gucuranga amajwi abonye , Se ahita aririmba birahura bose ibyishimo birabarenga.

     

    Diamond yatunguwe n'uburyo uyu mwana we ashobora gucuranga amajwi nyamara yarayize agahe gato,agaragaza ko atewe ishema nawe nk'uko yabigaragaje imbere y'abafana bo muri Tanzania barenga ibihumbi byinshi bari baje kumushyigikira we na Mbosso.

    The post Diamond Platnumz yatewe ishema n'impanga ye yamenye gucuranga appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/diamond-platnumz-yatewe-ishema-nimpanga-ye-yamenye-gucuranga/

  • Ngarambe Franois yahishuye uko igikomere yag… – #rwanda #RwOT

    Umuryango ufatwa nk'icyitegererezo cya benshi mu bijyanye no kugira umuryango mwiza, wa Ngarambe Francois Xavier na Ngarambe Yvonne Solange ni umwe mu miryango yari yatumiwe ngo iganirize abitabiriye gahunda ya 'Kigali Family Night' ubwo yatangizwaga ku nshuro yayo ya mbere.

    Mu gutangiza iyi gahunda haganirwaga ku nsanganyamatsiko y'umuryango, hareberwa hamwe ibikwiye kuranga umuryango mwiza ndetse n'ibibazo biwugarije.

    Ngarambe Francois asobanura icyo umuryango ari wo, yahisemo kwifashisha ubuhamya bwe bukubiyemo igikomere yagize mu buzima n'isomo cyamusigiye ryavuyemo umuryango w'intangarugero afite uyu munsi.

    Yatangiye asobanura umuryango aho yagize ati: 'Umuryango ni ikirango cy'urukundo, ni ikirango cy'ubumwe, ndetse ni n'ishuri ryabyo. Igihe rero ibyo bintu bibuze birakomeretsa cyane.'

    Ngarambe yatanze ubuhamya avuga ukuntu yari yagize amahirwe yo kubyarwa n'ababyeyi beza ariko bakaza gutandukana gutandukana afite imyaka icumi gusa y'amavuko.

    Ati: 'Nagize amahirwe yo kugira ababyeyi beza ariko ngira ibyago by'uko batanye mfite imyaka 10. Njyana na Mama muri Congo, Papa aguma mu Rwanda. Ariko niba hari igikomere nagize mu buzima ni icyo kutabona ababyeyi banjye babana. Birankomeretsa cyane, nicyo cya mbere nagize ariko ni nacyo gikomeye nagize.

    Ariko ku bw'Imana uko nagendaga nkura, amahirwe nagize nuko hose nahagendaga kandi hose bakankunda.'

    Yakomeje avuga ko icyo gikomere yagize cyaje kumuviramo imbaraga zo gufata icyemezo cyo kuzubaka urugo rutazigera rutandukana (rushwanyagurika), abikurana nk'intego y'ubuzima bwe.

    Ngarambe yavuze ko yavutse ari ikinege iwabo bityo ko ntawundi yashoboraga kugisha inama atari Imana ku bijyanye n'uko yakongera agasubiranya ababyeyi be bari baratandukanye.

    Yavuze ko amahirwe yagize mu kurwana urugamba rwo kubasubiranya nta n'umwe muri bo wari warashatse, avuga ko 'bari barubahirije isezerano ryabo mu bundi buryo.'

    Ku bw'amahirwe, ababyeyi ba Ngarambe Francois bari baratandukanye mu 1972 baje gusubirana mu 1992. Ngarambe yavuze ko icyo kibtu cyamuhaye ibyiringiro n'amizero bivuga ko nubwo abantu batandukana ariko ku bw'Imana bashobora kongera gusubirana.

    Yagize ati: 'Bimpa rero n'amizero y'uko natwe tugize ikibazo dushobora kugikemura tugakomeza urugendo, kuko ya ntego yo kudatandukana iracyahari.'

    Umunyarwanda yaciye umugani ngo 'Akaryoshye ntigahora mu itama!' Nyuma y'imyaka ibiri ababyeyi ba Ngarambe basubiranye, bahise bicwa muri Jenocide yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Nubwo Ngarambe yashenguwe bikomeye no kubura ababyeyi be, ariko ahamya ko icyo gikomere cyomowe n'uko bashoje urugendo rwabo neza bubahirije isezerano bagiranye ryo kuzatandukanwa n'urupfu.

    Ati: 'N'ubu rero mbyubakiraho amizero y'ingo nziza, nkanabashimira cyane ko bambereye imfura.'

    Kuri ubu, uyu mugabo aritegura kwizihiza isabukuru y'imyaka 30 amaze abanye n'umugore we, Ngarambe Yvonne Solange, ndetse n'imfura yabo Rwego Ngarambe aritegura kurushinga mu mpeshyi y'umwaka utaha.


    Ngarambe yahishuye igikomere yahuye nacyo mu buzima


    Yavuze ko yashenguwe n’uko ababyeyi be batandukanye akiri muto


    Ngarambe Francois yavuze nubwo afite igikomere ariko cyamuhaye imbaraga zo kubaka umuryango mwiza afite uyu munsi


    Inzozi za Ngarambe byarangiye zibaye impamo kuko afite umuryango w’intangarugero kuri benshi


    Ni umwe mu miryango inezerewe


    Bazuza imyaka 30 barushinze mu ntangiriro z’umwaka utaha

    “>Reba hano ikiganiro cyose Ngarambe Francois n’umudamu we bagejeje ku bifabiriye ‘Kigali Family Night Edition I’

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/137709/ngarambe-francois-yahishuye-uko-igikomere-yagize-cyamuteye-imbaraga-zo-kubaka-umuryango-uh-137709.html

  • Champions League: PSG yarokotse, FC Barcelona… – #rwanda #RwOT

    Nyuma yuko harangijwe gukina imikino yo mu matsinda ya Champions League ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere taliki 18 Ukuboza 2023 habaye tombora y’uko amakipe azahura muri 1/8.

    Iyi ni tombora yabereye i Nyon muri Switzerland ku cyicaro cy’Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku mugabane w’Iburayi (UEFA) n’ubundi isanzwe itegura iyi mikino.

    Amakipe yabaye aya mbere mu matsinda yarimo yatomboye ayabaye aya kabiri kandi nta kipe yari yemerewe gutombora iyo banyuze mu itsinda rimwe cyangwa se iyo baturuka mu gihugu kimwe. 

    Uko tombora yagenze:

    Ikipe ya Arsenal yo mu Bwongereza yatomboye FC Porto yo muri Portugal 

    Atlético Madrid yo muri Espagne yatomboye Inter Milan yo mu Butaliyani 

    FC Barcelona yo muri Espagne yatomboye Napoli yo mu Butaliyani 

    FC Bayern Munich yo mu Budage yatomboye Lazio yo mu Butaliyani 

    Borussia Dortmund yo mu Budage yatomboye PSV Eindhoven yo mu Buhorandi 

    Manchester City yo mu Bwongereza yatomboye FC Copenhagen yo muri Denmark 

    Real Madrid yo muri Espagne yatomboye kuzahura na RB Leipzig yo mu Budage 

    Real Sociedad nayo yo muri Espagne itombora itombora kuzahura na Paris Saint-Germain yo mu Bufaransa 

    Muri iyi tombora twavuga ko ikipe ya FC Barcelona ariyo yatomboye ikipe isa nk’ikomeye ya Napoli bitewe nuko yari yageze muri 1/4 mu mwaka ushize.

    Ku ikipe ya Paris Saint-Germain yari yabaye iya kabiri mu itsinda twavuga ko yagize amahirwe bitewe nuko yashoboraga gutimborwa n’ikipe y’ikigugu ariko yatombowe na Real Sociedad.

    Biteganyijwe ko imikino ibanza ya 1/8 izakinwa taliki 13, 14, 20 na 21 Gashyantare 2024 naho iyo kwishyura izakinwe taliki 5, 6, 12 na 13 Werurwe 2024.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/137703/champions-league-psg-yarokotse-fc-barcelona-yisanga-mu-butaliyani-uko-tombora-ya-18-yagenz-137703.html

  • Dr. Niyigaba Ignace yasobanuye byinshi ku git… – #rwanda #RwOT

    Dr. Ignace Niyigaba uherutse kwegukana igihembo cy'umwanditsi mwiza w'umwaka wa 2023 mu marushanwa yateguwe n'Urugaga rw'Abanditsi mu Rwanda, yatangaje ko yanditse igitabo kiri mu rwego rwa filozofiya ishingiye ku myemerere y'idini n'ubumenyi (Sciences).

    Aganira na InyaRwanda, Dr. Ignace Niyigaba yatangaje ko inganzo yo kwandika iki gitabo yaje nyuma yo kunyoterwa no kumenya amavu n'amavuko y'ijambo 'Ubwenge' ndetse no gushaka gusesengura neza akamaro k'ubwenge ndetse n'isooko yabwo.

    Yavuze ko kwandika igitabo yise 'Ubwenge n'imitekerereze bya muntu mu buzima tubayemo mu Isi' yabitewe n'uko yabonaga abantu benshi batumva neza igisobanuro cy'ubwenge, ndetse bamwe ugasanga barabwitiranya n'ubumenyi, amashuri menshi n'ibindi kandi mu by'ukuri ari ibintu bitandukanye cyane.

    Akomoza ku bitabo yifashishije yandika iki gitabo yagize ati: 'Nagiye nifashisha ibitabo binyuranye harimo na Bibiliya. Gusa ntabwo nasesenguye ubwenge gusa ahubwo nasesenguye n'ijambo imitekerereze, aho nakoze ubushakashatsi ndetse nkagaragaza abahanga babayeho ku Isi bagize imitekerereze yubatse Umuryango mugari w'abantu, nkagenda nerekana  ibitekerezo bya buri wese muri bo.

    Nasobanuye neza aho ubwenge n'ubumenyi bihurira n'aho bitandukanira.'

    Dr. Ignace yongeyeho ko muri rusange, buri muntu wese yaba umunyarwanda, umunyafurika n'undi wese utuye ku Isi, akeneye kumenya uko ubwenge bushakwa, uburyo bukoreshwa, ndetse n'icyakorwa kugira ngo budahungabana nko kuburinda ibiyobyabwenge n'ibindi nkabyo. Yashimangiye ko iteka ubwenge bwagakwiye kubungabungwa, bugafumbirwa ndetse bugakoreshwa mu bikorwa bifitiye abatuye Isi umumaro.

    Yavuze ko yandika iki gitabo, yari agamije ko buri wese amenya imitekerereze ibereye umuntu waremwe n'Imana, akamenya imitekerereze ikwiriye kwirindwa, cyane cyane nk'icyangiza ubwenge bwa muntu kuko bigira ingaruka kirimbuzi ku Isi n'abayituye.

    Uyu mwanditsi, yatangaje ko nta muntu n'umwe iki gitabo kidafitiye akamaro haba abato, abakuru, abanyamadini, abanyapolitiki n'abandi, aboneraho no gusaba buri wese kugitunga ndetse no kugikoresha mu buzima bwe bwa muri munsi.

    Yavuze ko kandi abona amarushanwa gusa adahagije ngo akundishe abakiri bato gusoma no kwandika ibitabo, ahubwo byagakwiye kuba umuco batozwa kare bakawukurana.

    Yagize ati: 'Icyakorwa kugirango umuco wo gusoma no kwandika ibitabo utere imbere bive mu marushanwa gusa ahubwo bibe umuco, ni uko haba ababyeyi, abarezi, ndetse n'ubuyobozi bw'igihugu muri rusange cyane cyane abafite aho bahuriye n'uburezi,  bagira uruhare mu gushishikariza buri wese gutoza abakiri bato umuco wo gusoma no kwandika nk’imwe mu nkingi y'igihugu yo kubaka ubukungu bushingiye ku bumenyi, ndetse bikaba ibintu bihoraho kandi biranga umunyarwanda nk'uko dufite izindi ndangagaciro z'Abanyarwanda zidutandukanya n'abo mu bindi bihugu, uyu muco nawo ugahinduka imwe mu ndangagaciro z'abanyarwanda.'

    Kuri ubu, nibwo iki gitabo cyitwa “Ubwenge n’imitekerereze bya muntu mu buzima tubayemo mu Isi” kiri gukwirakwizwa mu masomero atandukanye nka Library Caritas, Ikirezi, n’ahandi, aho mu minsi micye kizaba cyamaze kugera hafi mu masomero yose mu gihugu, ugishaka akakibona ku mafaranga 35,000Frw gusa.

    Mu ntangiriro y'iki gitabo, haraho Dr. Ignace avuga ko hari imiziro y'ubwenge usanga kenshi na kenshi iba mu bibangamira imico mbonera y'ubumuntu, birimo: Ubwirasi, agasuzuguro, kutita ku bababaye, kunywa ibiyobyabwenge, kwiroha mu bikorwa by'ubugizi bwa nabi, gukora ibikorwa bibangamira umudendezo wa rubanda n'ibindi.

    Yongeyeho ko kandi iyo miziro ari byaha Imana yabujije ikiremwa muntu ndetse ko ubikora aba yikururiye akaga gakomeye kamugeza ku rupfu rw'iteka ryose, naho uwitondeye iyo miziro, akazabona ibihembo byo kuzaragwa ubugingo buhoraho butazigera bupfa iteka ryose.

    Uyu mwanditsi asoza intagiriro y'igitabo cye, abwira abasomyi ko igikwiye kwiganza kurutaho, ari ubwenge bukomoka ku Mana kuko ari bwo buyihesha icyubahiro kandi bukanaha amahoro nyira bwo. Asobanura kandi ko kuba umunyabwenge nyawe, biba byiza kandi bikagira umumaro iyo bifatanyije no kubaha Imana no guharanira ituze, amahoro n'urukundo mu bantu yaremye.


    Umwanditsi Dr. Ignace Niyigaba yavuze ko igitabo cye kigamije gusobanurira abantu ubwenge nyakuri ubwo ari bwo


    Cyanditswe hifashishijwe ibindi bitabo birimo na Bibiliya


    Dr. Ignace Niyigaba yavuze ko gusoma no kwandika bikwiye kuba imwe mu ndangagaciro z’abanyarwanda


    Iki gitabo kiri mu biherutse kumuhesha igihembo cy’Umwanditsi mwiza w’umwaka wa 2023


    Ari mu baherutse guhembwa n’Urugaga rw’abanditsi mu Rwanda ku bwo kugira uruhare mu guteza imbere umuco wo gusoma no kwandika ibitabo

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/137700/dr-niyigaba-ignace-yasobanuye-byinshi-ku-gitabo-yanditse-yifashishije-ibitabo-birimo-na-bi-137700.html

  • Paris: Dr. Munyemana Sosthène asabiwe igihano cy'igifungo cy'imyaka 30 #rwanda #RwOT

    Ubushinjacyaha mu rukiko rwa Rubanda rw'i Paris mu gihugu cy'u Bufaransa kuri uyu wa 18 Ukuboza 2023 busabiye umunyarwanda Dr. Munyemana Sosthène ukurikirwanyweho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda igihano cy'imyaka 30 y'igifungo.

    Mbere y'uko ubushinjacyaha busabira iki gihano Dr.munyemana, bwabwiye inteko iburanisha ko mu kugena cyangwa kumukatira bareba igihano kimukwiye bakurikije ibyo yakoze bafitiye ibimenyetso hagamijwe guha agaciro ubuzima bwa muntu, hanashingiwe kandi ko uwari gukiza abantu yagize uruhare mu kubarimbura.

    Yagize kandi ati' Nti mwite ku myaka ye cyangwa igihe urubanza rumaze n'imyaka Jenoside imaze ibaye. Ku muhana ni n'umwanya wo gutuma atekereza ku byo yakoze, no gutuma abo yatumye babura ababo baruhuka kuko Ubutabera buba bwakoze akazi kabwo'.

    Yagize kandi ati' Banyakubahwa Bacamanza namwe Nyangamugayo, TUMUSABIYE IGIHANO CYO GUFUNGWA IMYAKA 30!'. Yakomeje yibutsa abacamanza b'inteko iburanisha ko Ubushinjacyaha bwagaragaje igihamya ko Dr. Munyemana Sosthène yagize uruhare muri Jenosideyakorewe Abatutsi mu Rwanda.

    Yagize kandi ati' Nyangamugayo, ahasigaye ni ahanyu, ububasha ni ubwanyu, umwanzuro n'uburyo muca uru rubanza biragaragaza icyo UBUTABERA BW'UBUFARANSA ARI BWO!. Kuri ubu bubasha mufite bwo guca uru rubanza, ni  n'umwanya wo guca umuco wo kudahana, kuzirikana Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda'.

    Ubushinjacyaha, bwakomeje bugaragaza ko mu mwaka w' 1994. Dr. Munyemana Sosthène yari yubatse, afite abana, akaba na mwalimu wa Kaminuza wize mu Burayi mu gihe icyo gihe abize segonderi bonyine bari bagize 1% mu Rwanda hose.

    Bwakomeje buvuga ko, Umubano we n'abategetsi b'icyo gihe bahamwe n'ibyaha bya Jenoside ugaragaza ubwawo uruhare rwe. Bugira kandi buti' Turamushinja uruhare rwe mu gutegura ndetse no gutera inkunga Jenoside. Munyemana yahisemo kugira urwo ruhare kandi ibyo yahisemo byasorejwe kuri Jenoside yahitanye abarenga ibihumbi 200 muri Butare'.

    Bagize kandi buti' Kwigarurira ubuyobozi bwa Tumba muri Jenoside bigaragaza ubuhangange bwe. Byasojwe no guhunga kwe ubwo FPR yatsindaga FAR, akajya muri Zaire agakomereza i Burayi. Ahamwa no KUGIRA URUHARE MURI JENOSIDE, IBYAHA BY'IBASIYE INYOKOMUNTU N'UBUFATANYACYAHA. Bacamanza namwe Nyangamugayo, gucira urubanza Munyemana mukamuhamya ibyaha twagaragaje biri mu biganza byanyu'.

    Ubushinjacyaha, buvuga ko hari abandi nka Munyemana bahamywe n'ibyo byaha bahabwa ibihano bitandukanye birimo; Burundu, imyaka itandukanye'. Asubiyemo urutonde rwa bamwe mu baburaniye muri urukiko n'ibihano bahawe. Abo ni :

    1. Pascla Simbikangwa (inzego z'ubutasi)
    2. Ngenzi O. na T. Barahira
    3. Claude Muhayimana (chauffeur ku Kibuye)
    4. Laurent Bucyibaruta (Perefe Kibungo)
    5. Philippe Hategekimana (gendarme I Nyanza)

    Uru rubanza ruregwamo Dr. Munyemana Sosthène ni urubanza rwa Gatandatu(6) ku Banyarwanda bakurikiranyweho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda. Abatangabuhamya banyuze imbere y'inteko iburanisha bagiye bayigaragariza ko bakeneye guhabwa Ubutabera bwuzuye kandi mu gihe gikwiye. Uyu Dr. Munyemana Sosthène, mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi yari afite imyaka 39 y'amavuko. Mu batangabuhamya banyuze imbere y'inteko iburanisha, barimo abahanga, barimo abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi n'abahohotewe.

    Munyaneza Theogene

    Source : https://www.intyoza.com/2023/12/18/paris-dr-munyemana-sosthene-asabiwe-igihano-cyigifungo-cyimyaka-30/

  • Sano Francis w’imyaka 10 yegukanye shampiyona… – #rwanda #RwOT

    Kuri iki Cyumweru twasoje tariki 17 Ukuboza, ni bwo habaye shampiyona yo gusiganwa ku magare mu bakiri bato aho hakinwe ibyiciro bisaga 4 mu bahungu n’abakobwa.  Iyi shampiyon yari igamije gushaka abakinnyi beza bahiga abandi mu bakiri bato, kuva ku myaka 6 kugera ku myaka 19.

    Abasiganwa bazengurutse muri Parikingi ya Kigali Pele Stadium aho bari bashyizemo inzira zigoranye ndetse zirimo amakorosi menshi, bigamije kwigisha abana gukata.

    Icyiciro cya mbere cyatangiye gusiganwa ahagana saa 09:30 Am. Mu bari munsi y’imyaka 11 mu bagabo, Sano Francis ukinira Muhazi Cycling niwe wabaye uwa mbere aho ku ntera ya Kirometero 5.6, yakoresheje imikino 13 n’amasegonda 3.

    Karambizi Cyoga Akram ukinira Cine Elmay Cycling Club yabaye uwa kabiri akoresheje iminota 14’30, naho Ndayishimiye Albert ukinira Bugesera Cycling Team aba uwa gatatu, akoresheje iminota 14’30.

    Sano Francis ni umwe mu bana bakiri bato batanga icyizere mu mukino w’igare, bigendanye n’ubuhanga agaragaza 

    Mu bakobwa, Karambizi Ganza Akiah ukinira Cine Elmay Cycling Club yabaye uwa mbere, akoresheje iminota 16’09, Beza Teta aba uwa kabiri akoresheje iminota 20’50, naho Munezero Gentile aba uwa gatatu akoresheje iminota 23’28.

    Ganza Akiah niwe wegukanye shampiyona mu batarengeje imyaka 11 mu bakobwa 

    Mu batarengeje imyaka 13, mu bahungu, Ishimwe Sano Prince ukinira Cine Elmay Cycling Club yabaye uwa mbere, aho ku ntera ya Kirometero 5.6, yakoresheje iminota 13’30”, Uhiriwe Samuel nawe wa Cine Elmay Cycling Club yabaye uwa kabiri akoresheje iminota 13’46″16, ibihe yanganyije na Hategeka Clinton ukinira Kangaroo Cycling Club. 

    Mu bakobwa, hakinnye abakinnyi 2 gusa, aho Johovaire Lisa ukinira Ndabaga Women Cycling Team yabaye uwa mbere akoresheje imikino 13’53” ibihe yanganyije na Umwamikazi Joy Cynthia ukinira Benediction Cycling Club.

    Ishimwe Sano niwe wegukanye shampiyona mu bahungu batarengeje imyaka 13, ndetse akaba yashimishije abari bitabiriye shampiyona, bigendanye n’ubuhanga afite ku igare 

    Lisa ukinira Ndabaga niwe wegukanye shamiyona mu bakobwa batarengeje imyaka 13 

    Mu batarengeje imyaka 15, bakoze intera ya Kirometero 13.6, Shema Emmanuel wa Les Amis Sportifs niwe wabaye uwa mbere akoresheje iminota 28’52”, Gisubizo Issa nawe wa Les Amis Sportifs yabaye uwa kabiri akoresheje iminota 29’05” ,Habumuremyi Cyusa wa Les Amis Sportifs yaje ku mwanya wa gatatu akoresheje iminota 30’06”.

    Mu bakobwa Ishimwe Cynthia wa Bugesera Cycling Team yabaye uwa mbere akoreshe iminota 30’16”, Niyomukiza Claudine wa Bugesera Cycling Team aba uwa kabiri, akoreshe iminota 30’30” naho Nyiribambe Akelyne nawe wa Bugesera Cycling Team aba uwa 3 akoresheje iminota 41’02”.

    Mu batarengeje imyaka 17, bakoze intera ya Kirometero 25.6, aho mu bahungu Byusa Pacific ukinira Les Amis Sportifs yabaye uwa mbere akoresheje iminota 46’17”, Twagirayezu Didier ukinira Kayonza Young Stars Cycling aba uwa kabiri akoresheje iminota 46’25”, Niyotwizera Lambert wa Cine Elmay Cycling Club aba uwa gatatu akoresheje iminota 46’56”. 

    Mu bakobwa bakoze ibirometero 13.6,  Masengesho Yvonne ukinira Ndabaga Women Cycling Team aba uwa mbere, akoresheje iminota 29’29”, Ishimwe Giselle ukinira Cine Elmay Cycling Club yabaye uwa kabiri akoresheje iminota 30’39” Niyotwizera Clementine wa Bugesera Cycling Team aba uwa 3 akoresheje iminota 32’52”.

    Mu batarengeje imyaka 19 ari nacyo cyiciro cya nyuma umukinnyi acamo kugira ngo ajye mu bakuru bakoze ibirometero 32. Nshutiraguma Kevin wa Cine Elmay Cycling Club yabaye uwa mbere akoresheje iminota 50’40”, Rugemintwaza Janvier ukinira Java Inovotec yaje ku mwanya wa kabiri akoresheje iminota 50’50”, naho Niyonkuru Saddam ukinira Muhazi Cycling aba uwa gatatu akoresheje iminota 51’05”. 

    Mu bagore, bo bakoze ibirometero 25.6, Iragena Charlotte ukinira Bugeseta Cycling Team yabaye uwa mbere akoresheje iminota 31’56”, Bukusenge Mariathe bakinana aza ku mwanya wa 2 akoresheje iminota 31’10”, naho Ingabire Domina nawe ukinira Bugesera Cycling Team aza ku mwanya wa gatatu akoresheje iminota 32’19”.

    Aba bakinnyi bose batsinze bazamara umwaka ari bo bayoboye abandi, kugeza mu irishanwa ry’umwaka utaha



    Mbere y’uko umwana yandikwa mu bitabira irushanwa agomba kuba ari kumwe n’umubyeyi cyangwa se umutoza, ndetse bakerekana icyangombwa cy’amavuko 



    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/137695/sano-francis-wimyaka-10-yegukanye-shampiyona-yigihugu-mu-gusiganwa-ku-magare-amafoto-137695.html

  • Urutonde rw’abegukanye ibihembo bya Isango na… – #rwanda #RwOT

    Umuhango wo gutanga ibihembo bya Isango na Muzika Awards  wabimburiwe n’indirimbo nziza z’abanyeshuri bo mu ishuri ry’umuziki rya Nyundo, bagerageje kuririmba indirimbo z’amoko yose haba izigezweho ndetse n’izakanyujijeho mu minsi yo hambere.

    Nyuma y’uko aba banyeshuri bari barangije kuririmbira abantu bari bitabiriye ibi birori, hakurikiyeho ijambo ry’Umuyobozi wungirije wa Isango na Muzika Awards  yakira abashyitsi.

    Itsinda rya Moriox Kid niryo ryahaye ikaze abantu bari bitabiriye ibi birori ribyina hanyuma umuhango wo gutanga ibihembo utangira ku mugaragaro bahera ku cyiciro cya Best Cultral Awards.

    Dore urutonde rw’abegukanye ibihembo mu Isango na Muzika Awards.

    Mu cyiciro cya Best Cultural Act cyegukanywe n’Itorero Inyamibwa.

    Mu cyiciro cya Best New Artist cyegukanywe n’umuhanzi Yago Pondat wahageze yatinze agasanga Ndimbati yakimufatiye.

    Best Music Producer ni icyiciro cyegukanywe na Producer  Prince Kiiz ukorera muri Country Records ya Noopja.

    Best Gospel Artist ni icyiciro cyegukanywe na Israel Mbonyi uri kwitwara neza muri iyi minsi.

    Best Video Director cyatwawe na Director Gad.

    Best collabo of The Year cyegukanywe na Alyn Sano utari uhari  kubera ko atari mu Rwanda igihembo cye yakiriwe na murumuna we.

    Best album of the year cyegukanywe na Tom Close abikesha album ye yise Essence.

    Best Female artist cyegukanywe na Bwiza nyuma y’uko mu mwaka ushize yegukanye igihembo cya Best new artist.

    Best Male artist of the year ni igihembo cyatwawe na Israel Mbonyi.

    Dram T niwe wegukanye  igihembo cya Best Burundian Artist.

    Itorero Inyamibwa niryo ryahize  andi  uyu mwaka mu bihembo bya IMA

    Yago yahawe igihembo cy’umuhanzi mushya  muri uyu mwaka 

    John Elarts  niwe wafatiye Dram T igihembo 

    Israel Mbonyi yegukanye  ibihembo  bibiri birimo n’icy’umuhanzi w’umwaka mu bihembo bya IMA

    Director Gad niwe wahize abandi mu bihembo bya IMA

    Album ya Tom Close niyo yahize izindi 

    Bwiza  yegukanye  igihembo cya Best Female Arist 

    Producer Kiiz wo muri Country Records niwe wahize abandi

    Murumuna wa Alyn Sano niwe wafashe igihembo cya mukuru we utari mu Rwanda

    KANDA HANO UREBE AMAFOTO YARANZE  UYU MUHANGO

    “>

    “>
    “>
    “>

    AMAFOTO:Freddy Rwigema/InyaRwanda.com

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/137680/urutonde-rwabegukanye-ibihembo-bya-isango-na-muzika-awards-2023-amafotovideo-137680.html